Category: Uncategorized

  • Waruziko umuceri ufite ubushobozi bwo kurinda indwara zikomeye nka kanseri ndetse no gutuma ugira uruhu rwiza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko umuceri uri mu biryo by'ibanze mu ngo nyinshi ntiyaba yibeshye.

    Iri funguro rifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk'Ubushinwa n'Ubuhinde, kuri ubu ryabaye ifunguro rikundwa na benshi mu bihugu b yacu kandi ryoroshye gutegura dore ko n'umuswa mu guteka, umuceri utamugora kuwuteka.

    Gusa nubwo kuri ubu uri mu moko agera ku 40,000 ku isi yose (twavuga Kigori, pakisitani, viyetinamu, umutanzaniya, fokaguro, umutayilandi, n'indi myinshi) ariko akamaro kawo ku buzima ni kamwe

    Ariko ntitwabura kuvugako akamaro kawo gahera ku buryo utunganyijwemo kuko umuceri usa n'ikigina cyangwa uwo basaruye bagatonora gusa ntuveho agahu k'inyuma ariwo mwiza kuko byose biba bikirimo naho umwe usa n'umweru, dore ko ari nawo uboneka cyane, hari ibyo uba watakaje kandi burya wo si mwiza ku barwayi ba diyabete.

    Umuceri w'ikigina niwo mwiza cyane kurenza uw'umweru, nubwo ariwo uboneka cyane

    Hano tugiye kurebera hamwe muri rusange akamaro ko kurya umuceri, uko wawutegura kose.

    Akamaro k'umuceri ku buzima

    1. Isoko y'ingufu

    Ukungahaye ku binyasukari binyuranye ukaba ukora nk'ibitanga ingufu ku mubiri kandi ugafasha mu mikorere y'ubwonko. Ibi binyasukari nibyo umubiri utunganya ugakoramo ingufu zo gukoresha.

    2. Nta cholesterol ibamo

    Ni mwiza kuko nta binyamavuta bibamo, harimo sodiyumu nke cyane kandi nta cholesterol wasangamo. Iyi cholesterol uko iba nyinshi bikaba bigira ingaruka mbi ku mikorere inyuranye y'umutima n'imitsi itwara amaraso.

    3. Kurwanya umuvuduko udasanzwe w'amaraso

    Nkuko tumaze kubibona hejuru, mu muceri habamo sodiyumu nkeya cyane niyo mpamvu ari ifunguro ryiza ku barwayi b'umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Sodiyumu ituma imijyana n'imigarura isa n'iyifunga bityo bigasaba umutima gusunika n'ingufu nyinshi ari byo bitera umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Ibi rero bikaba byanatera umutima guhagarara, guturika kw'imitsi n'ibindi byose bijyana n'imitemberere y'amaraso. Kurya umuceri birabikurinda

    Umuceri ukiri mu murima utegereje gusarurwa

    4. Kurinda kanseri

    Umuceri utonoye gusa, umwe usa ikigina uba ukungahaye kuri fiber zinyuranye bityo bikawugira ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye. Uretse izi fibres unabamo vitamin C, vitamin A n'ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari nayo ishobora kubyara kanseri.

    5. Uruhu rwiza

    Kugeza ubu abahanga bari gushakisha uburyo hakorwa powder ikoze mu muceri gusa ikajya ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe z'uruhu. Ibi biterwa nuko umuceri ukungahaye kuri thiamin cg vitamin B1. Si ibyo ukora gusa kuko unarwanya kubyimbirwa n'uburyaryate, niyo mpamvu amazi yawo (utetse) ari meza mu kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri bunyuranye. Ikindi kandi urwanya iminkanyari iza ku ruhu kubera gusaza.

    6. Indwara ya Alzheimer

    Iyi ndwara ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kuwurya, by'umwihariko uw'ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha mu kurwanya iyi ndwara.

    Umuceri urwanya kanseri kandi utuma ugira uruhu rwiza

    7. Igogorwa n'isohorwa ry'amazi

    N'umukecuru usanga azi ko umwana warwaye impiswi umuha amazi y'umuceri ubundi agafuma. Ibi ni byo koko kandi si byo gusa kuko unasanga urwanya kuribwa mu nda ndetse ugatera appetit. Kandi kuwurya bituma wihagarika kenshi bityo bikaba byafasha gutakaza ibiro dore ko burya 4% by'inkari ari ibinure kandi ibinure nibyo bitera kubyibuha.

    8. Ukize ku ntungamubiri

    Umuceri ni isoko ya vitamin zinyuranye nka vitamin B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu mikorere y'umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

    9. Amidon

    Dusangamo amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu kurwanya impiswi no kuribwa mu nda

    Source : https://yegob.rw/waruziko-umuceri-ufite-ubushobozi-bwo-kurinda-indwara-zikomeye-nka-kanseri-ndetse-no-gutuma-ugira-uruhu-rwiza/

  • Urutonde rw'ibiremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi(igice cya kabiri) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yacu yatambutse twabagejejeho igice cya mbere kigizwe n'ibiremwa bitanu https://yegob.rw/ibi-nibyo-biremwa-birambye-cyane-ku-isi-kurusha-ibindi-igice-cya-mbere/ bimaze imyaka myinshi ku Isi kurusha ibindi.Kuri iyi nshuro tugiye gukomeza urutonde rwacu duhereye ku mwanya wa gatandatu w'urutonde rwacu….

    6.Koi Fish, imyaka 226.

    Ubusanzwe izi zitwa koi fish nazo n'ubwoko bw'amafi, bivugwa ko ziramba byibuze imyaka 50 kuzamura ariko iyitwa Hanako yapimwe basanze ifite imyaka 226 ndetse iza no gupfa. Abantu benshi bavuga ko imwe mu mpamvu ibinyabuzima byo mu mazi aribyo biramba kurusha ibiba ku butaka cyangwa mu kirere n'ukubera ko izi zigira umwanya uhagije wo kwitabwaho na za nyina ndetse zikaba zibona ahantu heza ho kuba kandi mu mazi meza nko mu Nyanja nini cyane. Ikindi nuko ifi ziri muri bimwe mu binyabuzima biryoherwa n'ubuzima cyane kandi n'impanuka zo mumazi zikaba ari nkeya ugereranyije n'iziba ziri ku butaka cyangwa se mu kirere.

    7.Lamellibrachia tube worms, imyaka 250

    Ibi ni ibiremwa bimeze nk'iminyorogoto ariko minini cyane, ibi biboneka mu kigobe cya mexique ndetse ibi bikaba bishobora kubaho imyaka irenga 250. Ibi nubwo bikura byirondereza ariko kimwe gishobora gukura hagati ya metero 4 na 5. Bimwe mu bituma bibaho ku bwinshi nuko bigenda bigakora igikudi kinini cyane biba hamwe ku buryo ntakindi kintu gishobora kubimeneramo.

    8.Aldabra giant tortoise, imyaka 255.

    Iki ni kimwe mu biremwa biramba cyane, utunyamasyo ku isi hose n'ubusanzwe dukunda kuramba igihe kinini cyane kuburyo benshi batabyumva. Aldabra giant tortoise yo rero, ni akanyamasyo kanini cyane kabashije gupimwa bivugwa ko kapfuye gafite imyaka 255. Abashakashatsi bavuga ko kugeza ubu aricyo kinyabuzima kiba ku butaka cyarambye kurusha ibindi dore ko ibindi twabonye byibera mumazi.

    9.Greenland shark, imyaka 400

    Uretse kuba ikunda gutera ubwoba izindi nyamaswa ziba mumazi sicyo cyonyine cy'umwihariko Greenland shark ahubwo izwiho ko arinacyo kinyabuzima gifite amagufwa gishobora kuramba imyaka myinshi kurusha ibindi. Greenland shark ikora imibonano mpuzabitsina bwa mbere igize imyaka 150 bikaba byaremejwe ko iramutse idahuye n'impanuka cyangwa indwara y'icyorezo ubundi ishobora kubaho byibuze imyaka 400.

    10.Ocean quahog, imyaka 507

    Iki ni ikiremwa kidasanzwe na gato nacyo kiba mumazi ariko igitangaje cya mbere kurizo nuko ari ikiremwa kigenda cyitwikira ikindi gice gishya cy'umubiri buri mwaka kuburyo kimera nk'ikivutse bundi bushya. Kimwe cyapimwe cyitwa ming cyari gifite imyaka 507.

    11.Antarctic sponge, imyaka 1550.

    Iki cyo ni ikiremwa kimeze nk'ibimera kiba mumazi ahantu hakonja cyane mu Nyanja. Icyabashije gupimwa basanze gifite imyaka 1550 yose.
    Akandi twakwita nk'inyongezo ni ubwoko bw'ifi yitwa 'Jellyfish' iyi yo ishobora kubaho igihe cyose. Ntijya ipfa kereka iyo izindi nyamaswa zo mumazi ziyishe ariko nabwo kwicwa si ikintu cyoroshye kuko iyi Jellyfish igira umuriro w'amashanyarazi mu mubiri wayo kuburyo ikiremwa kiyihiga iyo atari ikintu gifite imbaraga nticyayishobora cyangwa hakaduka indwara idasanzwe mu mazi.

    Imwe mu mpamvu izi ziticwa no gusaza ni ukubera ko iyo imaze kumera nk'ishaje umubiri wazo urongera ukarema utunyangingo dushya nkuko umuntu w'umusaza yakongera agahinduka umwana muto cyane bityo ubuzima bugakomeza. Izi zo zikora icyo twakwita nko kwiyuburura kandi bikaba igihe cyose ntibijya birangira no mu mubiri imbere nuko biba bimeze kuko nta gice cyayo na kimwe gisaza.

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwibiremwa-birambye-cyane-ku-isi-kurusha-ibindiigice-cya-kabiri/

  • Ingeso mbi z'abasore abakobwa bibeshya ko bashobora guhindura . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi iyo bari mu rukundo ndetse bitegura kubana n'abakunzi babo bafite zimwe muri izi ngeso cyangwa imyitwarire imeze nk'iyi tugiye kuvuga, usanga bibwira ko bashobora guhindura abakunzi babo mu gihe bazaba barabanye ariko akenshi baba bibeshya kuko biragoye kuko umusore witwara atyo ko yahinduka.

    Dore zimwe mu ngeso umusore atapfa kureka ngo nuko yabaye umugabo;

    1.Ubusambanyi

    Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntbwo apfa kuyicikaho.

    2.Ubusinzi

    Biragoye ko umusore w'umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by'abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.

    Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

    3.Ubwiyemezi bukabije

    Umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n'iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n'ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

    4.Amahane

    Wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n'umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira,yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y'ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk'umwana yabyaye.

    Source : https://yegob.rw/ingeso-mbi-zabasore-abakobwa-bibeshya-ko-bashobora-guhindura/

  • Nyuma y'imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, taliki ya 11 Nyakanga 2021 ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cya Copa America cyaberaga mu gihugu cya Brazil, ni nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu yari yakiriye iri rushanwa, ni umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu Angel Di Maria.

    Ubwo hakinwaga irushanwa rya Copa America rya 2021 ryaberaga mu gihugu cya Brazil kuva ku italiki ya 13 Kamena kugeza kuya 11 Nyakanga 2021 rikabera mu mijyi 4 itandukanye yo muri Brazil, ryasojwe ikipe ya Argentine ya Lionel Messi yegukanye igikombe yaherukaga mu mwaka wa 1993, kikaba ari igikombe cyayo cya 15 itwaye.

    Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Estadio do Maracana imbere y'abafana 7800, Brazil yari iri murugo ntabwo yabashije kwitwara neza kuko ikipe y'igihugu ya Argentine yasoje iminota 90 yegukanye iki gikombe ibifashijwemo na rutahizamu w'ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa, ni igitego Angel Di Maria yatsinze ubwo hari ku munota 22 ku mupira yari aherejwe na Rodrigo De Paul.

    Iminota 90 y'umukino ikaba yarangiye ntakindi gitego kibonetse muri uyu mukino hagati y'amakipe yombi, bityo ikipe y'igihugu ya Argentina y'abakinnyi bazwi mu mupira w'amaguru barimo Lionel Messi, Di Maria, Lautaro Martinez na Nicolas Otamendi itsinze iya Brazil ya Neymar, Fred, Thiago Silva, Marquinhos ndetse n'abandi.

    Iri rushanwa risojwe ikipe ya Argentine yegukanye iki gikombe mu gihe ku rundi ruhande ikipe y'igihugu ya Columbia yaregukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Peru ibitego 3 kuri 2 mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021.

    Muri iri rushanwa kandi hahembwe abakinnyi bitwaye neza aho Lionel wa Argantine yabaye umukinnyi mwiza waranze iri rushanwa ndetse kandi we na Luis Diaz wa Columbia batsinze ibitego byinshi aho batsinze bine naho umunyezamu wa Argentine Emiliano Martinez yatowe nk'umunyezamu mwiza w'iri rushanwa.

    Copa America yabaye uyu mwaka nyuma yaho yakagombye kuba yarabaye mu mwaka ushize ikabera mu bihugu byari byishyize hamwe aribyo Colombia na Argentina gusa riza kwimurirwa muri Brazil nyuma yuko yo yemeye ko izaryakira.

    Kizigenza Lionel Messi wa Argentine yari amaze imyaka 15 yose akinira iyi kipe y'igihugu ariko ntagikombe aratwarana nayo, ni nyuma y'uko yari yakiniye ikipe ye amarushanwa ane y'igikombe cy'isi hamwe n'andi atatu ya Copa America .

    Messi na Argentine bategereje kandi ko mu kwezi k'Ukwakira 2022 azakina irushanwa ry'igikombe cy'isi kizabera muri Quatar aha akaba yitezweho kuba yatwarana n'ikipe ye iki gikombe baheruka mu mwaka 1986.

    The post Nyuma y'imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-28-idatwara-copa-america-ikipe-yigihugu-ya-argentine-yegukanye-iki-gikombe-itsinze-brazil-ku-mukino-wa-nyuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-28-idatwara-copa-america-ikipe-yigihugu-ya-argentine-yegukanye-iki-gikombe-itsinze-brazil-ku-mukino-wa-nyuma

  • Umurenge wo muri Gisagara wabaye uwa mbere wamaze kwishyura mituweli ya 2021/22 – #rwanda #RwOT

    Uwo murenge ni wo wabaye uwa mbere mu gihugu mu kurangiza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ugukora ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Twarangije kwishyura 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021. Uburyo dukoresha mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare.”

    “Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma barangiza kwishyura mbere ari uko abaturage bo mu Murenge wa Kansi bigishijwe basobanukirwa neza ibyiza bya mituweli.
    Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Kansi ntabwo bakize kurusha abandi, ahubwo ni uko bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli kuko ibafasha kwivuza neza badahenzwe kandi ntihagire n’umwe urembera mu rugo.”

    Umurenge wa Kansi utuwe n’abaturage 21307 batuye mu midugudu 29 ibarizwa mu tugari tune.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamure, Bizimana Joseph, avuga yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamure mu Murenge wa Kansi, Barihuta Jean Mari Vianney, yabwiye IGIHE ko muri Mata 2021 abaturage bose bagize umudugudu we bari barangije gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Abaturage bacu bamaze kumva ko mituweli atari umuhigo ahubwo ari inshingano. Batangira kwizigama hakiri kare kugira ngo bishyure noneho bajye mu bindi bikorwa by’iterambere bazi neza ko ubuzima bwabo bufite ubwishingizi.”

    Kugeza ubu Akarere ka Gisagara Umurenge wa Kansi ubarizwamo ni ko kari imbere y’utundi mu gihugu mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kageza kuri 75.6%

    Akarere kaza ku mwanya wa kabiri ni aka Nyaruguru ku ijanisha rya 72.4 naho aka gatatu ni Ruhango kuri 66.6%. Nyarugenge ni yo iri inyuma y’utundi turere na 25.2% ikabanziririzwa na Kicukiro igeza kuri 25.3%.

    Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) cyawutangirije ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye kuwutanga ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Mu 2019/20 umurenge wa Kansi wagize umudugudu wa Kaburanjwiri wahize indi mu kuba icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo kubera ibikorwa by’indashyikirwa biwuranga kandi uka utarangwamo icyaha.

    Abayobora imidugudu yo mu Murenge wa Kansi bavuga ko biyemeje kuba ku isonga mu byiza

    [email protected]


  • Croix Rouge yagobotse imiryango 190 yasenyewe n’ibiza i Kayonza – #rwanda #RwOT

    Abahawe amafaranga ni imiryango 190 yo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, buri muryango wahawe ibihumbi 149 Frw na Croix Rouge y’u Rwanda kugira ngo basane inzu zabo zangiritse abandi bakore imishinga ibafasha mu kwiteza imbere.

    Nsangiza Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Gahiza mu Kagari ka Mugera, yavuze ko bahuye n’ibiza bisenya inzu zabo n’imyaka bari barahinze irimo urutoki n’indi myinshi.

    Ati “ Kuri njye inzu nabagamo yarasenyutse, nari mbayeho mu buzima butari bwiza. Iyi nkunga nabonye rero ngiye kuyisanisha inzu yanjye nguremo amabati mashya kuburyo nongera kuba mu nzu ikomeye.”

    Nsangiza yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga y’amafaranga bamuhaye, abizeza ko agiye gusana inzu ye ubutaha bakazasanga aba ahantu heza hadateye ipfunwe.

    Gatera Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Muhozi mu Kagari ka Mugera yavuze ko inzu ye yari yangiritse kongeraho umusarani n’imyaka ye myinshi.

    Ati “ Ubu ngiye kubanza nsane inzu yanjye, ntange ubwisungane mu kwivuza nibiba ngombwa nguremo n’itungo rigufi rizajya rimfasha kubona ifumbire.”

    Hari abatunze ibihumbi 100 bwa mbere mu buzima

    Karigirwa Fernabe w’imyaka 67 ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe, yavuze ko ari ubwa mbere mu buzima bwe yakiriye amafaranga arenga ibihumbi 100.

    Yavuze ko ibiza byangije inzu ye n’imyaka yari yarahinze bituma abana be babaho nabi.

    Ati “Ni ubwa mbere ntunze amafaranga ibihumbi 100 mu buzima bwanjye amenshi nari narakiriye ni ibihumbi 100, ubundi ntunzwe no guhinga nkeza akaba aribyo nirira, none ubwo mpawe aya mafaranga ngiye gusana ibyangiritse nguremo n’ihene nini ikuze.”

    Mukandori Costasie utuye yavuze ko igice cy’inzu yabagamo cyatwawe n’umuyaga bituma inzu ye yangirika cyane mu buryo bugaragara, yavuze konawe ari ubwa mbere atunze ibihumbi 100 Frw.

    Ati “ Ni ubwa mbere nyatunze ubundi najyaga mu itsinda wenda tugafata nka 80 Frw none bwa mbere ntunze arenga ibihumbi 100 Frw. Ndayasanisha inzu yanjye, nubakire ubwiherero nanaguremo icyana cy’ingurube kizamfasha kwiteza imbere.”

    Umukozi w’Umurenge wa Mwiri ushinzwe imari n’ubutegetsi, Ndabazigiye Jean Damascène, yavuze ko muri Gicurasi 2021 iyi miryango aribwo yahuye n’ibiza bisenya inzu zabo abandi bibatera ubukene.

    Yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga bahaye aba baturage, abizeza ko bagiye kubafasha gukoresha neza ayo mafaranga.

    Uhagaragariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhaweninama Jean D’Arc, yavuze ko nkuko basanzwe bunganira gahunda za Leta bahisemo gufasha aba baturage bagizwe n’imiryango 190 kongera kwiyubaka.

    Ati “ Twabahaye ubushobozi bungana n’amafaranga ibihumbi 149 Frw kugira ngo bazaguremo amabati yo gusana inzu zabo, ubwiherero n’ibikoni abandi banakore imishinga yo kwiteza imbere bongere biyubake nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.”

    Yavuze ko inkunga yose yatanzwe ingana na miliyoni 24 Frw bakazakomeza kuba hafi aba baturage kimwe n’abandi bose bahura n’ibibazo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango yita kubababaye hirya no hino mu Rwanda. Ukunze kwita ku baturage bahuye n’ibiza, mu minsi ishize yateye inkunga imiryango myinshi yatewe ibihombo na COVID-19 buri muryango bakaba barawuhaye ibihumbi 180 Frw, ifasha kandi ibigo by’amashuri n’abandi bantu bahura n’ibiza.

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe ibihumbi 149 Frw yo gusana ibyangijwe n’ibiza

    Amafaranga bahawe basabwe kuyasanisha inzu zabo zangijwe n’ibiza

    Karigirwa Fernabe yavuze ko ari ubwa mbere atunze ibihumbi 100 Frw

    Uhangarariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc yavuze ko bazakomeza kwita ku bahura n’ibiza

  • Covid-19 ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda, Kigali mu mazi abira – #rwanda #RwOT

    Bamwe umutima watingiye kudiha ariko bakikomeza kuko byasaga nk’ibikiri mu murongo, bigifite igaruriro. Ibyo benshi bari biteze siko byagenze, kuko kuva ubwo imibare ntiyongeye kugabanuka, yarakomeje iriyongera ndetse nyuma y’iminsi itandatu gusa ku itariki 17 Kamena 2021 abarwayi barenze 400 ku munsi.

    Byakomeje uko, imibare iratumbagira nyuma y’iminsi ine gusa ku itariki 21 Kamena 2021 abarwayi baba 622 hapfa abantu 6.

    Ibi byahise byerekana ko amazi atakiri ya yandi, ko Covid-19 itangiye gukaza umurego mu Rwanda. Uhereye tariki 22 Kamena 2021 imibare yatangiye kurenga 800, umunsi wakuriye ku Itariki 23 Kamena handura 964 biba ubwa mbere habonetse umubare munini w’abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda.

    Hagiye hafatwa ingamba zitandukanye ngo ibintu bisubire mu buryo ariko byaranze, kugeza ho kwandura kw’abantu basaga 800, gupfa kw’abasaga icumi bitangiye kumenyerwa, nubwo atari ibyo kumenyerwa.

    U Rwanda rwatangiye gushyirwa mu mutuku ku mapaji y’ibihugu bimwe na bimwe arangira abaturage byabyo aho bagomba kwitondera gutemberera muri ibi bihe.

    Nko kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ubu Nyakanga nta munsi abarwayi ba Covid-19 barajya munsi ya 800, uretse ku itariki 7 gusa babaye 760.

    Uku kwiyongera kw’abandura kujyana n’umubare munini w’abaremba ndetse n’abahitanwa na Coronavirus. Ibintu biteye inkeke no kwibaza amaherezo y’iki cyorezo gishuka abantu ko kirangiye kikongera kikabyutsa umutwe.

    Bwa mbere mu mezi 14, impfu ziboneka ku munsi zaratumbagiye

    Kuva umuntu wa mbere yahitanwa na Covid-19 mu Rwanda tariki 2 Kamena 2020, kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2021 abahitanwaga na Covid ku munsi bari umwe cyangwa babiri gusa. Amezi abiri ya mbere ya 2021 u Rwanda rwahuye n’inkubiri ya Kabiri ya Covid-19 abandura n’abapfa bariyongera ku rugero rudasanzwe.

    Kuva muri Werurwe kugeza mu ntangiriro za Kamena imibare y’abandura n’abapfa yari yarasubiye hasi ndetse benshi babyinira ku rukoma ko umwanzu bamukubise inshuro, barirara kuburyo kwambara agapfukamunwa cyangwa gukaraba intoki kuri bamwe byari ukurangiza umuhango kugira ngo badafatwa n’inzego z’umutekano.

    Nyakanga 2021 yaje idasanzwe, icyorezo cyakajije umurego ku buryo nko kuko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 habaye ubwiyongere bukabije bw’abahitanwa na Covid-19 kuko ku munsi abapfa batangiye kurenga icumi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga nibwo bwa mbere hapfuye abantu benshi kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko hapfuye 17 ku munsi. Byaherukaga tariki 7 Nyakanga.

    Mu minsi icumi gusa y’uku kwezi, kuva 1-9 Nyakanga 2021, Covid-19 imaze guhitana abantu 108 bose, umubare urenze abapfuye muri Kamena yapfuyemo abagera kuri 87, ari nako kwezi kwafatwaga nk’ukwihariye mu guhitana benshi mu Rwanda bahitanywe na Covid-19.

    Uku kwiyongera kw’abahitanwa na Covid-19 mu Rwanda ni ikigaragaza ubukana bw’iki cyorezo cyaje nka gatumwa nubwo hari benshi bagikerensa, ndetse bikerekana ko utazakitondera ashobora kuzandikwa mu mibare yabo cyahitanye umunsi Isi izaba ivuga amateka yacyo.

    Ubu abantu 551 nibo bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Muri bo 195 bapfuye muri Kamena no kugeza ku itariki 10 Nyakanga.

    Ikigero cy’ubwandu kiri hejuru cyane

    Ubusanzwe ikigero cy’ubwandu kigaragazwa n’ijanisha ry’umubare w’abasanganwa indwara mu bipimo byafashwe. Ni ukuvuga ngo baramutse bapimye abantu 500 hakabonekamo abantu 50 banduye, ikigero cy’ubwandu cyaba kiri ku 10%.

    Mu Rwanda kugeza ubu igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 kigeze kuri 11.3%, umubare uri hejuru cyane kuko ugendeye ku kuntu Covid-19 yandura, iyo igipimo cy’ubwandu kirenze 10% biba byakomeye cyane ni nk’uko waba uri ahantu imvura iri kugwa ukajya kubona ukabona haje yayindi irimo umuyaga, amahindu n’inkuba.

    Iki gihe kwambara ikote no kwitwikira umutaka ntibiba bihagije, biba bisaba ko wugama ndetse ukambara n’imyenda myinshi ikurinda imbeho. Muri iki gihe kwirinda Covid-19 mu Rwanda byagakwiye kuba nk’uku, abantu bakayirinda bahangayitse aho gukirikiza amabwiriza bacengana n’inzego z’umutekano.

    Umubare w’abo Covid-19 ihitana ku munsi hashize igihe barenga icumi ku munsi, kimwe mu bigaragaza ubukana bw’icyorezo

    Uretse muri Kamena na Nyakanga ubwandu bwiyongereye, igihe u Rwanda rwaherukaga kugira Ikigero cy’ubwandu kiri hejuru ni ku itariki 26 Mutarama 2021, aho cyageze kuri 5.5%. Iki gihe ibice bimwe na bimwe by’igihugu byari bifite ubwandu bwinshi byashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’abandura.

    Ubu noneho ikigero cy’ubwandu cyarenze 10%, byerekana ubukana bw’iki cyorezo mu Rwanda, ndetse kwirinda abantu batabigize ibyabo u Rwanda rwazisanga rutagifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi, bishobora gutuma benshi babura ubuzima.

    Umubare w’ubwandu buboneka ku munsi uri hejuru kuruta ikindi gihe cyose

    Ubwandu buboneka ku munsi bwerekana urugero Covid-19 iriho mu gihugu. Imibare iri kugaragara muri iki gihe guhera tariki 22 Kamena 2021 kugeza uyu munsi irerekana ko mu Rwanda hari ubwandu bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 butigeze bubaho kuva cyagera mu Rwanda.

    Mu nkubiri ya mbere ya Covid-19 u Rwanda rwagize hari Kanama 2020, ku munsi habonekaga abarwayi bari muri 200 ndetse ntiyatinze cyane kuko mu kwezi kwakurikiye imibare yatangiye kugabanuka cyane ku buryo mu Kwakira hari n’umunsi washiraga nta murwayi wa Covid-19 ubonetse.

    Mu nkubiri ya Kabiri yabaye muri Mutarama na Gashyantare 2021 imibare y’abandura ku munsi yari muri 200, rimwe ikaba muri 300 ndetse hari n’ubwo abanduye ku munsi babaye 574, gusa ubu ubwo u Rwanda ruri guhangana n’inkubiri ya Gatatu irenze izindi zose zabayeho kuko umubare w’abandura ku munsi urenze 850 ndetse hari n’ubwo ugera kuri 900.

    Kuva muri Kamena kugeza ku itariki 9 Nyakanga 2021 hamaze kwandura 19.874, bangana na 42% by’abamaze kwandura bose bangana na 46.837.

    Ubu bwiyongere buri guterwa ahanini na Covid-19 zihinduranyije zifite ubushobozi bwo kwandura ku rugero rwo hejuru ndetse iya Delta iherutse kugaragara mu Rwanda yandura ku rugero rwa 90% kuruta uko isanzwe yanduraga.

    Ubwoko bushya ubwabwo ni ikindi cyorezo

    Ubusanzwe inzobere zemeza ko virus iyo ariyo yose yihinduranya, ndetse ko nk’’iyi ya Covid-19 ishobora kwihinduranya inshuro zirenze 200 mu cyumweru.

    Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere mu Buhinde, Delta, nibwo bumaze kugaragaza ubukana buri hejuru cyane kuruta izindi virus za Corona zihinduranyije yaba Beta yabonetse mbere muri Afurika y’Epfo, Alpha yo mu Bwongereza ndetse na Gamma yabonetse mbere muri Bresil.

    Iyi virus yamaze kugera mu Rwanda yandura ku rugero rwo hejuru kuko niba umuntu urwaye Covid-19 isanzwe aba ashobora kwanduza abantu babiri cyangwa batatu, ufite Delta we aba ashobora kwanduza abantu umunani cyangwa icumi kubera ko yihinduranyije mu buryo budasanzwe.

    Uretse kuba ikwirakwira cyane, iyi virus ifite ibimenyetso bitandukanye n’ibya Coronavirus isanzwe, aho uyirwaye ababara umutwe bikabije, akababara mu muhogo ndetse akaba yanagira ibicurane bitandukanye n’iya mbere aho umuntu yakororaga, akagira umuriro, akabura icyanga ndetse ntanahumurirwe.

    Ikindi uwanduye Coronavirus isanzwe ashobora kumara iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu ataragaragaza ibimenyetso ariko iyi ya Delta uwayanduye agaragaza ibimenyetso hashize iminsi ine ayanduye, bivuze ko uwayanduye ashobora kwanduza abantu barenze 30 mu minsi ine ya mbere ataragaragaza ibimenyetso.

    Kigali irageramiwe

    Umujyi wa Kigali ni hamwe mu hugarijwe mu Rwanda kuko mu minsi icumi gusa y’ukwezi kwa Nyakanga hamaze kwandura abantu 3202 mu bantu 8620 banduye muri icyo gihe.

    Muri Kamena ho abanya-Kigali banduye bangana 3.983, ni ukuvuga ko kuva inkubiri ya Gatatu ya Coronavirus yatangira mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena, Umujyi wa Kigali wonyine umaze kwanduramo abasaga 7000 barenga kimwe cya Gatatu cy’abamaze kwandura bose kuva Kamena yatangira kugeza ubu.

    Uyu mubare munini w’abandura uterwa n’urujya n’uruza rw’abahatuye, ubucuruzi buhakorerwa ndetse n’abaturage benshi batuye mu duce turimo ubucucike bwinshi, bikaba ariyo mpamvu Umujyi wa Kigali n’utundu Turere tumwe na tumwe mu gihugu dufite amabwiriza yihariye ajyanye no kurinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abantu 47.667 nibo bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda mu gihe abamaze gukira ari 32.006. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abaturage bagera ku 394.067 bangana na 2.9% by’abaturage bose ubariyemo n’abana bari munsi y’imyaka 16 bateremerwa guhabwa urukingo rwa Coronavirus.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira abaturage bangana na 60% by’abaturarwanda bitarenze 22, ndetse hari amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ibigo bikora inkingo ku buryo hari icyizere ko umwaka wa 2022 uzarangira hamaze gukingirwa benshi.

    Ubukana bwa Covid-19 bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda

  • Zatangiye kujya mu birindiro: Perezida Nyusi yahaye ikaze Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Kuwa 9 Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000. Icyiciro cya kabiri cyahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.

    Aba basirikare n’abapolisi bagiye mu butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wiyise Al Shabab, umaze imyaka irenga itatu ukora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse abenshi ukanabica ubakase imitwe.

    Perezida Nyusi yavuze ko izi Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bamaze kugera muri Mozambique, aho ngo bari gukorera mu gace ka Mueda.

    Yavuze ko Mozambique ariyo yasabye u Rwanda ubufasha. Ati “Ukuza kw’abasirikare b’u Rwanda kwateguwe n’abanyamuryango ba SADC. Twasabye ubufasha inshuti yacu y’u Rwanda, kandi batangiye kuhagera (abasirikare n’abapolisi). Twizeye ko Abanyarwanda bazakorana neza n’urubyiruko rwacu.”

    Perezida Nyusi yakomeje avuga ko igihugu cye kitigeze cyanga umusanzu w’amahanga mu kugarura amahoro muri iyi ntara nk’uko byakunze kumvikana.

    Ati “Guverinoma ntiyigeze yanga umusanzu w’amahanga mu kurwanya iterabwoba. Icyabaye ni uko twari tucyitegura kwakira uwo musanzu.”

    Icyemezo cyo kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Mata 2021 ubwo Perezida Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.

    Zatangiye kugera mu birindiro

    Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe yagiranye na Radio Rwanda mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2021, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu, ko ndetse zanatangiye kugera mu birindiro muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

    Ati “Ingabo z’u Rwanda kimwe n’abapolisi bahageze bahise bajya mu gace bagomba kuba barimo ariko k’Intara yitwa Cabo Delgado. Ni intara iri mu Majyaruguru ugana kuri Tanzania. Ubu Abanyarwanda bahageze, Ingabo zahageze zatangiye kujya mu birindiro.”

    Yakomeje avuga ko abaturage ba Mozambique bakiriye neza kuza kw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kandi yemeza ko bababona nk’abagiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyari kimaze imyaka irenga itatu muri iriya ntara.

    Ati “Abaturage ba Mozambique babyakiriye neza. Nahoze ndeba n’abanyamakuru bahamagara n’abantu b’inararibonye basobanura uko babona ikibazo kigiye kugenda wabonaga bose babyakiriye neza.

    Ibintu byose bahurizagaho bavugaga ko babona ibintu bigiye guhinduka, ni nko kuvuga ngo ishyamba si rya rindi turabona ko noneho ikibazo kigiye kuvugutirwa umuti.”

    Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza, ari nayo mpamvu iki gihugu cyarusabye ubufasha.

    Ati “Umubano w’u Rwanda na Mozambique umaze kugera ku ntera ishimishije kubera ko buriya iyo igihugu kigeze aho kikakwitabaza kiti ngwino udufashe guhangana n’ikibazo gikomeye nk’iki, umubano uba uri gukura.”

    “Ubundi umubano wacu ushingiye ku bintu byinshi. Muribuka ko twasinye amasezerano menshi y’ubufatanye mu 2018, nyuma twakomeje kwagura umubano tureba ibintu byinshi twafatanya byaba mu bukungu korohereza ishoramari no gufatanya mu bintu bitandukanye.”

    Kuba u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique byashimwe kandi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri Twitter yavuze ko ari igikorwa cyerekena ukunga ubumwe hagati y’Abanyafurika.

    Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hahaguruka icyiciro cya kabiri cy’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda, Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yavuze ko mu butumwa aba basirikare bagiye bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurwana igihe bibaye ngombwa.

    Ati “Akazi turi bukore ni akazi dusanzwe dukora, harimo kurwana bibaye ngombwa, ariko no kubaka ubushobozi. Ntabwo tugiye kurwana gusa hari n’ibindi bikorwa birimo kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa, nabyo biri mu nshingano zacu.”

    Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique mbere ho icyumweru ngo hagere iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zo zitezweho kuhagera kuwa 15 Nyakanga 2021.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yahaye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda umukoro wo gukorana neza n’urubyiruko rwo muri iki gihugu

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo gucunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado

    Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda basabwe gukorana neza n’urubyiruko rwo muri Mozambique

  • Rusororo: Umugabo yishe umugore we imbere y’utwana bibyariye #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yategeye umugore we mu nzira, amwica amuteye icyuma abana be babiri bari kumwe bareba.

    Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo uyu mugabo yateye umugore we icyuma ahita ashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye Itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

    Ati 'Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari kumwe tureba.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika, anashimangira ko inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

    Yaboneyeho gusaba abantu kumva uburemere n’agaciro k’ikiremwamuntu no kujya bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana be bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

    Source : https://imirasire.com/?Rusororo-Umugabo-yishe-umugore-we-imbere-y-utwana-bibyariye

  • UWABATAGATIFU Emmanuel: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWABATAGATIFU Emmanuel mwene Mbonyumuhutu Martinien na Mukamuhoza Leonille, utuye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo,mu Ntara y’Amajyaruguru wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWABATAGATIFU Emmanuel , akitwa SHYAKA Emmanuel mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Ndashaka izina ry’umuco Nyarwanda.

    Source : https://imirasire.com/?UWABATAGATIFU-Emmanuel-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe