Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa: Ese Urukundo rwaba ruturuka he hagati y'umutima n'ubwonko? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bitera amayobera mu buzima bwa muntu, kuko bivugwa ko ari amarangamutima utabasha gutwara uko ushaka kose, ahubwo rwo rukuyobora uko rushaka. Nawe se ntirubuza umukene gukunda umukire, umwirabura gukunda umuzungu, umukirisitu gukunda umuyisiramu, ndetse ntirwita ku mipaka nubwo rimwe na rimwe iyo mipaka irubangamira.

    Hahora ibibazo aho usanga abantu bibaza isoko y'urukundo bamwe bati urukundo ruba mu mutima abandi bati byose ni mu mutwe aha baba bashaka kwerekana ko urukundo rukomoka mu bwonko.

    Muri iyi nkuru tugiye kwerekana inkomoko nyayo y'urukundo ndetse tunagaragaze uruhare rwa bimwe mu bice by'umubiri mu kugaragaza ko urukundo ruhari.

    Ese urukundo rukomoka hehe? 

    Ubonye uwo ukunda utamuheruka nuko ukumva umutima wawe uratera cyane. Uramukumbuye ukumva mu nda byanze, ndetse bamwe igifu kikabarya ukagirango hari kwirukankamo ibinyugunyugu.

    Ibi ubishingiyeho ushobora gucyeka ko urukundo ruba mu mutima, dore ko no mu mvugo tuvuga ngo umutima ukunda, umutima uragukumbuye, n'ibindi binyuranye
    bimeze nk'ibyerekana ko urukundo ruba mu mutima dore ko no gushushanya urukundo twifashisha umutima.

    Nyamara burya siho ruba ahubwo urukundo rufite ishingiro ryarwo mu bwonko ndetse mu gace kabwo kihariye kitwa hypothalamus.

    Aka gace k'ubwonko kakaba ari agace kagenzura ibikorerwa mu mubiri imbere twe tutagiramo uruhare nko guhumeka, gutera k'umutima, gukora kw'igifu, n'ibindi bibaho byikoresha kugeza dushizemo umwuka. Abahanga bamwe bavuga ko hypothalamus ari CEO (umuyobozi mukuru/chief executive officer) y'umubiri wacu ikaba ishinzwe byinshi binyuranye mu mubiri wacu.

    Iyi mvubura ikaba ifata amarangamutima yacu yagiriwe mu bwonko nuko ikayahinduramo ibimenyetso bifatika nko kumva mu nda byikaraze, guteragura cyane k'umutima, kubira ibyuya, kudedemanga, n'ibindi binyuranye ugaragaza iyo uri kumwe n'uwo wihebeye.

    Rero nubwo umutima Atari wo uturukamo ibyiyumviro byo gukunda ariko nawo ugira uruhare mu kugaragaza ibyo byiyumviro n'ayo marangamutima aho hypothalamus iwutera gutera ku buryo budasanzwe igihe uri kumwe n'uwo ukunda, umukumbuye se cyangwa umutekerejeho.

    Nkuko mu cyongereza dukunze kuvuga ngo I love you nuko ijambo love tukarisimbuza ishusho y'umutima, unavuze ngo I hypothalamus you, ntiwaba ugiye kure y'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ese-urukundo-rwaba-ruturuka-he-hagati-yumutima-nubwonko/

  • Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n'abasirikari benshi ba Ex FAR #rwanda #RwOT

    Mukadaliyo Providance umukobwa w;umucuruzi wari ukomeye Mpagaze Nathanael, wacururizaga mu Byangabo, yaciye imanza za Gacaca atabera kandi afite bamwe mu bavandimwe be mu muryango bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yaratotejwe FDLR ikamwandikira inzandiko ko zizamwica. Yagarutse ku buryo Abatutsi batotezwaga ndetse na politiki y'ivangura muri rusange.

    Azi neza abari ku isonga ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu cyahoze ari Komini ya Mukingo ubu ni mukarere ka Musanze cyane cyane nka Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND, Kajelijeli Juvenal umwicanyi ruharwa wishe abagogwe guhera muri 1990.

    Reba Video yose hano

    The post Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n'abasirikari benshi ba Ex FAR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukadaliyo-providance-aratubwira-amateka-ya-jenoside-mu-cyahoze-ari-komini-mukingo-ikomokamo-abambari-bakuru-ba-mrnd-nabasirikari-benshi-ba-ex-far/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukadaliyo-providance-aratubwira-amateka-ya-jenoside-mu-cyahoze-ari-komini-mukingo-ikomokamo-abambari-bakuru-ba-mrnd-nabasirikari-benshi-ba-ex-far

  • Ikimero cy'umunyamideli wakijijwe n'ubunini bw'amabere ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pamela Watara ni umunyamideli wo muri Ghana ariko ufite inkomoko muri Kenya, afite imyaka 25 y'amavuko. Ntagushidikanya ko ari mu bagore n'abakobwa bafite amabere manini muri Afurika. Akiba muri Kenya, abaturanyi baramuhohoteraga bamubwira amagambo atamushimishije ko ari mubi cyane ateye nabi kubera amabere ye.

    Pamela yaje kwimukira muri Ghana, akigera muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika byaramuhiriye aho abakinnyi ba Filme bahise bamubonamo umuntu wabyazwa umusaruko akinishijwe Filme, ni ko gutangira kwamamara atyo. Nyuma kandi inzu z'imideli zaramufashe nk'umukobwa udasanzwe wanyura benshi, yinjira mu mideli no kuyimurika.Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwandika amateka ndetse afite agatubutse abikesha amabere ye.

    Source : https://yegob.rw/ikimero-cyumunyamideli-wakijijwe-nubunini-bwamabere-ye/

  • RIB iri gushakisha Habyarimana ukekwaho kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Nyakanga 2021 ni bwo bikekwa ko Habyarimana yiciye umugore we mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Ruhanga, Umudugudu wa Nyagacyamo, amuteye icyuma ubwo uyu mugore yari ari kwimukira ahantu yasabye icumbi kubera gutotezwa n’umugabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, Nkurunziza Munyangaju Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari yaragiye asiga umugore mu nzu ariko agarutse atangira kumutoteza.

    Yagize ati “Umugabo yaje kugenda ariko aho agarukiye, umugore amubwira ko niba yari yaragiye adakwiye kongera kuza kumutesha umutwe kubera ko yaje abwira umugore we ngo namuhe telefoni abagabo bajyaga bamutereteraho adahari. Umugore abonye ari kumutesha umutwe ajya gucumbika mu baturanyi.”

    Yavuze ko umugore yaje gufata icyemezo cyo gushaka icumbi mu wundi mudugudu wa Nyagacyamo ari nawo icyaha cyabereyemo dore ko yari asanzwe atuye mu Kagari ka Kinyana mu Mudugudu wa Bushenyi.

    Yagize ati “Ku wa 7 Nyakanga yagiye gushaka icumbi ku muturage wo mu Mudugudu wa Nyagacyamo araribona. Mu gihe cya 18:30 ari kwimuka ngo ajye kuba aho barimwemereye, asanga umugabo mu nzira yari ari kunyuramo abura metero 100 ngo ahagere ari kumwe n’abana. Umugabo ava aho yari yihishe amusanga mu nzira amutera icyuma aratabaza ariko uwaje kumutabara yasanze yaguye hasi ahita apfa.”

    Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Musanze ngo yari asanzwe atoteza uyu mugore dore ko bimukiye i Kigali biturutse guhunga umuryango w’umugabo kandi ngo hari n’ikindi gihe yigeze kumutema ku itako.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gushaka uyu mugabo w’imyaka 43 rwasabye ko uwamubona yatanga amakuru ku biro bya RIB cyangwa ibya Polisi bimwegereye, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 166 ya RIB n’iya polisi ari yo 112.

    RIB iri gushakisha Habyarimana Viateur ukekwaho kwica umugore we

  • Urushundura ruroba udufi duto ntawe utarukoresha: Ingabire agaruka ku ifatwa ry’abarya ruswa nini – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’Imiryango yo mu Karere ishingiye ku Bukungu mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imiryango yunze ubumwe yo kurwanya ruswa, cyatambukijwe ku Isango Star na Radiyo z’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021.

    Ingabire yavuze ko impamvu usanga abantu barya ruswa z’amafaranga menshi badakunze gufatwa ari uko byorohera aboroheje kurusha abakomeye.

    Yagize ati “Ni ikibazo gihari ariko cyumvikana. Udufi duto nitwo tworoshye gufata, kuko urushundura ruroba udufi duto buri muntu wese yarukoresha. Umaze se kumva abarobyi bangahe bakubwira ko barobye baleine (ubwoko bw’ifi nini zikunze kuba mu Nyanja).”

    Inzego z’ubutabera zatunzwe agatoki

    Mu rwego rwo kurwanya no kurandura ruswa mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze inzego z’ubutabera nazo zikwiye gufata ingamba zo kumva uburemere bw’ibyaha bya ruswa.

    Ati “Ntabwo ubutabera bwacu burafata ingamba zihamye zo guhashya ruswa, baracyayifata nk’icyaha cyoroshye. Bakakubwira ko ibimenyetso bidahagije kandi bihagije ubibona. Dufite imanza nyinshi cyane wicara nawe ugasoma ukagira ubwoba, ukibaza uti ariko se uyu mucamanza waruciye, ko yize amategeko ko hari n’izindi asanzwe aca neza, ubu habaye iki? Bigatuma rero utekereza ko hari ikintu kibyihishe inyuma.”

    Yavuze ko kandi gufata ruswa no gutanga amakuru ari ibintu bitoroshye ariko ko hari uburyo bworoshye ku bashobora kuyatanga n’ubwo butitabirwa cyane n’Abanyarwanda.

    Ati “Kugira ngo ufate ruswa biragoye cyane. Njya mbwira abantu ngo icyaha cya ruswa kimeze nk’ubusambanyi. Ni ibintu bakora ari abantu babiri gusa kandi babyumvikanyeho, kandi buri wese akumva hari icyo yungukiyemo, iyo rero mwembi mwumva hari icyo mwungukiyemo ntawe uzajya kubivuga.”

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko mu rwego rwo kurandura burundu ruswa muri sosiyete, hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye zirimo no kuba yaragizwe icyaha kidasaza.

    Ati “Hari ingamba nyinshi, amategeko menshi yashyiriweho, twari twasabye ko inzego zose yaba imiryango itari iya Leta, gufatanya urugamba rwo kurwanya ruswa. Tukareba n’ishyirwa mu bikorwa by’izo ngamba. Ruswa ntikwiye guhabwa icyuho mu gihugu. Ingufu nyinshi zirashyirwa mu gukumira kugira ngo abana bavuka bazakure bumva ko kizira mu Rwanda kwakira ruswa. Si ruswa yonyine, hari no gukoresha umutungo w’igihugu nabi n’ihezandonke kuko nabyo biri mu cyaha cya ruswa.

    Yavuze ko hari gahunda yo gutangatanga kugira ngo abarya ruswa aho bazajya hose bazajye batabwa muri yombi bakurikiranwe n’inkiko binyuze mu mikoranire n’inzego zitandukanye.

    Raporo ya Transparency International Rwanda igaragaza ko mu 2020 mu Rwanda 52.8% babonaga ko ruswa iri ku kigero cyo hasi, 20,5 % bo babona ko iri ku cyo hejuru.

    Mukama Abbas yavuze ko hari ingamba zitandukanye zo kurandura burundu ruswa mu gihugu

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo abarya ruswa nyinshi bafatwe

  • Mu minsi 23 gusa, Amashusho y'indirimbo 'Away 'ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y'abamaze kuyireba kuri Youtube #rwanda #RwOT

    Ubwo hari ku itariki ya 18 Kamena 2021 nibwo umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza bakoze amashusho y'indirimbo bise Away ishyirwa ku rubuga rwa Youtube rwa Ariel Wayz, kuva icyo gihe iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe cyane bitumye mu minsi 23 gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba.

    Ni indirimbo yakunzwe n'ingeri nyinshi z'abakurikirana umuziki nyarwanda bitewe n'uko ubwo hashyizwe hanze integuza y'amashusho y'iyo ndirimbo yagaragaje ko hari umubano wihariye hagati y'aba bahanzi bombi.

    Mu biganiro bitandukanye byagiye bihuza aba bahanzi ndetse n'abanyamakuru batandukanye ntibazuyaje kubazwa ko baba bakundana, mu kiganiro Umuhanzikazi Ariel Wayz yagiranye n'umunyamakuru Julius Chita ukorera Youtube ya Chita Magic yabajijwe ko haba yaba ari mu rukundo na Juno Kizigenza yirinda kugira byinshi abivugaho.

    Gusa nubwo bagiye babihakana, Ku itariki ya 15 Kamena nibwo urukundo rwa barenze aho bari basohokanye nk'abantu bakundana urukundo rurabaganza bagagara bari gusomanira ku karubanda , ntibyarangiye aho kuko bongeye kandi kugaragara mumodoka bari gusomana bafite nibirahure by'icyo kunywa.

    Kuba iyi ndirimbo igejeje miliyoni 1 y'abamaze kureba iyi ndirimbo mu gihe gito, hari amakuru avuga ko aba bahanzi bari babwiwe ko mu gihe iyi ndirimbo yarebwa n'abantu bagera kuri miliyoni imwe mbere y'ukwezi ngo bazahita bakorerwa indi ndirimbo ku buntu.

    Reba hano amashusho y'indirimbo Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza:

     

    The post Mu minsi 23 gusa, Amashusho y'indirimbo 'Away 'ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y'abamaze kuyireba kuri Youtube appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-minsi-23-gusa-amashusho-yindirimbo-away-ya-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-yujuje-miliyoni-yabamaze-kuyireba-kuri-youtube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-minsi-23-gusa-amashusho-yindirimbo-away-ya-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-yujuje-miliyoni-yabamaze-kuyireba-kuri-youtube

  • Urukundo rwavuzwe hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza rubakoreye amateka akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ndetse aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe kenshi ndetse no mu cyumweru gishize Ariel Wayz yatamajwe n'ibere rye ryagiye hanze ubwo yari kumwe na Juno Kizigenza. Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno rwatutumbye cyane ubwo amashusho y'indirimbo yabo bise Away yajyaga hanze ndetse hari n'agace k'ayo kasohotse kagaragazaga aba bombi basomana.

    Kuri ubu indirimbo Away ya Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza yujuje umubare w'abantu basaga miliyoni imwe (More than 1M views) bamaze kuyireba ku Rubuga rwa YouTube.

    Ariel Wayz abinyujije kuri story ya instagram ye yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe nuko indirimbo Away yujuje Umubare w'abantu basaga Miliyoni bamaze kuyireba ndetse anashimira abantu bose bamufashije mu gukora no gutegura iyi ndirimbo. Ariel Wayz yongeyeho ko ariyo ndirimbo ye ya mbere igejeje ku bantu basaga miliyoni bamaze kuyireba.


    Iyi ndirimbo Away ikijya hanze muri Kamena yakomeje kugaragaza ko izarebwa cyane dore ko yujuje umubarw w'abantu basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150k views) bari bamaze kuyireba kuri YouTube mu gihe kingana n'amasaha 24 gusa.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwavuzwe-hagati-ya-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-rubakoreye-amateka-akomeye/

  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu masengesho mu ngo bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yabafatiye mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo A, mu rugo rwa Bavakure Antoine ari abantu 52.

    Abandi 20 bafatiwe mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi mu rugo rwa Bwanakweri Simon. Abafashwe bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, ashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kugaragaza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki”.

    Nyiri urugo rwafatiwemo abasenga bivugwa ko atari ubwambere iwe hafatiwe abantu bari mu masengesho.

    Abaturage bahaye amakuru ubuyobozi bwa polisi bavuga ko Bavakure afite icyumba cy’amasangesho gihoraho.

    CIP Karekezi avuga ko nk ‘umuyobozi w’isibo yagombye gutanga urugero rwiza mu baturage ariko ni we wica amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nkana. Yongeraho ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kucyirinda.

    Yavuze kandi ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko na bo bujuje ibisabwa.

    Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko hatiza umurindi Covid-19”.

    Imibare y’abarwaye Covid-19 mu Ntara y’Iburasirazuba ikomeje kwiyongera, gusa igenda ihindagurika umunsi ku wundi, abaturage bagasabwa kumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19 kuko imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 50 muri iyo Ntara.