Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza abakinnyi bashya 6 yaguze nk’uko twabivuze mu nkuru zacu zatambutse, abo yongereye amasezerano batanu ndetse na batatu yasezereye itazakomezanya nayo.
Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC yavuze ko mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League bongeyemo amaraso mashya.
Aba bakinnyi bakaba barongewemo hagendewe k’ubusabe bw’umutoza Adil Erradi Mohammed utoje iyi kipe imyaka 2 ndetse yegukanamo ibikombe bibiri bya shampiyona.
Ku ikubitiro, APR FC yongeyemo abakinnyi batandatu bashya bavuye mu makipe atandukanye barimo Karera Hassan wavuye muri AS Kigali ariko akaba yari intizanyo ya Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya Heroes FC), Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports, aba bose bakaba barasinye imyaka 2.
Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi bayo batanu, aba bakinnyi ni Manishimwe DJabel, Niyonzima Olivier Seif, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma bongereye imyaka 2 ni mu gihe Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3.
Iyi kipe kandi yemeje ko itazakomezanya n’abakinnyi 3 yarekuye ngo bajye gushakishiriza ahandi barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Muhsimiyimana Mohammed na Danny Usengimana.
Ikipe ya Raja Cassablanca yo mu gihugu cya Maroc yaraye yegukanye igikombe cya CAF Confederations Cup ya 2021, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya JS Kalbie yo mu gihugu cya Algeria ibitego 2 kuri 1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Cotonou mu gihugu cya Benin.
Ni umukino wa nyuma watangiye ikipe ya Raja itangira neza ubwo hari ku munota wa gatanu w'umukino nibwo rutahizamu w'umunya Maroc Soufiane Rahimi yafunguye amazamu y'ikipe ya Kablie, ntibyaje gutinda ko haboneka ikindi gitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Kongo Kinshasa Ben Malango ubwo hari ku munota wa 14 w'umukino.
Iminota 45 y'igice cya mbere cy'uyu mukino cyarangiye Raja iyoboye ku bitego bibiri ku busa.
Bavuye ku ruhuka ku munota wa 46 w'umukino, ikipe ya JS Kablie yabonye igitego kimwe cy'impozamarira cyatsinzwe na Mohammed Zakaria, nyuma y'iminota 15 ubwo hari kuwa 63 ikipe ya Raja yabonye ikarita itukura kuri Omar Arjoune ukina mu kibuga hagati, gusigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ntacyo byafashije Kablie kuba yakwegukana itsinzi kuko umukino warangiye kuri bya bitego 2 bya Raja kuri 1 cya Kablie bityo ikipe yari ihagarariye igihugu cya Maroc yegukana igikombe ityo.
Raja Casssablanca yegukanye igikombe cyayo cya kabiri cya CAF Confederations Cup nyuma yaho yaherukaga kwegukana iki gikomebmu mwaka w'imikino wa 2019 ubwo yatwaye iki gikombe itsinze ikipe ya As Vita Club ku giteranyo cy'ibitego 4â”3 mu mikino yombi.
CAF Confederations Cup ya 2020-2021 yatangiye gukinwa guhera ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020 riza gusubikwa ku ya 19 Gashyantare 2021 kubera koronavirusi yari yibasiye isi, iri rushanwa ryaje komgera gukina ku ya 10 Werurwe 2021 risozwa kuya 10 Nyakanga 2021.
Iri rushanwa ryakinwemo imikino 61 hatsindwamo ibitego 11, kugeza ubu risojwe rutahizamu wa Raja Cassablanca Ben Malango ariwe watsinze ibitego byinshi aho kugeza ubu ayoboye abandi n'ibitego bitandatu. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, ubuyobozi bwa Raja Cassablanca bwemereye buri mukinnyi agahimbazamusyi kangana n'ibihumbi 12 by'amadorali y'Amerika.
Iyi kipe kandi ikaba itegereje kuzakina umukino uruta iyindi ku mugabane wa Afurika uzwi nka CAF Super Cup izakina n'ikipe izatwara irushwanwa rya CAF Champions League, ni umukino uteganyijwe ku itariki ya 17 Nyakanga 2021 ukazahuza ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo.
Kwigunga mu buzima cg kwiheba, bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cg wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira.
Iyi ndwara iravurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye.
Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana na depressionÂ
Burya buri wese agira umugisha we, kuba mugenzi wawe yaronkeye aho waburiye ntibyari bikwiye kukuviramo impamvu yo kumwanga cg kumugirira ishyari, kuko iyo ugize umutima mubi ni wowe uba wihemukira, bishobora kukuviramo n'uburwayi bwo mu mitekerereze.
5. Niba uri ahantu, habe koko ku mutima no ku mubiri.Â
Mu gihe ushaka kubaho wishimye reka kugendera ku ijisho rya kanaka, niba wumva udashaka kujya ahantu runaka wijyayo. Niba wumva akazi ukora kakwicira ubuzima kurusha uko buba bwiza, shaka akandi wishimiye. Niba wumva kuba inshuti na kanaka bikubuza amahoro mureke ushake inshuti zituma ubaho wishimye. Reka kubaho ubeshejweho n'icyizere ko igitangaza kizaza kigahindura ibintu. Fata iyambere ubihindure wowe ubwawe, witinya kongera gutangirira ku busa.
6. Bana neza n'abandi.
Guhera mu rugo rwawe kugeza ku bo muhuriye mu nzira, gerageza kubaha buri kiremwa muntu nk'uko nawe wakwifuza ko bakubaha. Zirikana ko icyo utifuza ko bagukorera udakwiye kugikorera mugenzi wawe.
Gushimira ibyo ufite biguha imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kunezerwa, naho ibyo ushimira byaba bito.
9. Niba ibyago bikugwiririye, ibwire ku mutima uti ubwo ngihumeka nacyo ni ikintu cyo gushimira Imana. Menyera gushimira mu bito kimwe no mu binini, ubu ni uburyo bwo kongera ibyishimo n'akanyamuneza muri wowe.
Niba ukora ibinyuranyije nibyo tuvuze haruguru, ukaba wumva kwigunga bigeze ku rwego rukabije, hari imwe mu miti yitabazwa, gusa uyifata ari uko wayandikiwe na muganga.
Ntugomba na rimwe kwigurira imiti ya depression utayandikiwe na muganga.
Yabitangaje wa Gatandatu atariki 10 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda.
Eng Ngabitsinze avuga ko kera ubuhinzi abantu babufataga nk’amaramuko, abahinzi bagahinga bakarya bakagaburira n’abandi mu gihugu, nyamara ubu ababukora baba bagamije gukuramo amafaranga.
Ati “Kera ubuhinzi bwafatwaga nk’amaramuko tugahinga tukarya tukagaburira n’abandi mu gihugu ariko ubu abantu barahinga ndetse bakohereza no mu mahanga, ku buryo amadolari aturuka mu buhinzi ari menshi utakeka ko yaturutse muri cya gihugu gitoya”.
Akomeza agira ati “Ufashe nka Congo yonyine buri cyumweru aho ushobora kujyanayo ibintu by’asaga miliyoni zishobora kugera no mu 100 z’Amadolari mu bintu bitandukanye, ubu ni uko hajemo Covid-19, aho rero uhita wumva ko guhinga si ubunini ahubwo ni ubumenyi, ikibazo cy’igihugu ntabwo ari ubuto ahubwo ni ubumenyi n’imiyoborere”.
Eng Ngabitsinze avuga ko mbere ya 1994, ngo 90% by’abaturage bari abahinzi bakaba barahingaga ngo baramuke, 70% byabo ngo bakaba bari abakene ndetse banafite imirire mibi.
Ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bwo gushaka amaramuko no gutunga umuryango aho gutekereza ku isoko.
Uwo muyobozi akomeza avuga ko ubu ubuhinzi buri ku mwanya wa kabiri ku mafaranga yinjira mu kigega cya Leta nyuma ya Serivisi.
Inkindi ngo amafaranga yashowe mu buhinzi bwa Kawa n’Icyayi yikubye inshuro zirenze 20 ugereranyije n’ayashorwagamo mbere y’umwaka wa 1994.
Avuga ko ubuhinzi bwateye imbere muri rusange, kuko umusaruro ugenda wiyongera ugereranyije na mbere.
Ati “Kera ibigori byashoboraga kwera hasi ya Toni imwe kuri hegitari ariko ubungubu n’ubwo tugishakisha kugira ngo tubone imbuto nziza, ubu agacye ushobora kubona toni eshatu, enye noneho uhinze neza akagera kuri toni zirindwi”.
Mbere y’umwaka wa 1994, kuhira imyaka bisa nk’aho bitakorwaga nyamara ngo ubu hari abahinzi bahinga igihembwe cy’ihinga C, kubera gukora ibyanya byinshi byuhirwa.
Eng Ngabitsinze avuga ko ubu hari ibihingwa bisigaye bifite isoko rikomeye ku migabane y’isi kandi bikunzwe.
Agira ati “Ikawa kera yabaga muri OCIR Café itanatunganyije neza, ariko ubu iragenda ikagera muri Amelika, mu Buyapani, mu Busuwisi, mu Butaliyani na Dubai”.
Avuga ko kera ubuhinzi 90% by’ababukoraga bari abagore, nyamara ubu ngo urubyiruko rwinshi rurifuza kubujyamo kimwe n’abagore kubera ingamba nziza Leta yashyizeho zatuma babukora kandi bukabatunga.
Eng Ngabitsinze avuga ko agaciro igihugu gifite mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kibikesha Politiki nziza yagiyeho kuva 1994 kugeza ubu, ariko ngo ntabwo buragera ahagomba ku buryo hari intumbero ko mu mwaka wa 2035, uri mu buhinzi azaba ashobora kwinjiza nibura amadorari 1200.
Uyu munsi ubuhinzi ni ishoramari nk’irindi ryose
Mu mwaka wa 2050 ngo barifuza ko nibura umuntu ukora ubuhinzi azaba yinjiza nibura 12,000 by’Amadorari ya Amerika ku mwaka.
Eng Ngabitsinze avuga ko bisaba ko hifashishwa ikoranabuhanga mu buhinzi ku buryo hahingwa ahantu hatoya ariko hakava umusaruro mwinshi.
Kuri ubu ngo mu ngengo y’imari ya Leta hiyongereyeho n’amafaranga y’abaterankunga ngo u Rwanda rugeze ku 09% by’amafaranga yose y’ingengo y’imari y’igihugu.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ubu ngo hegitari hagati y’ibihumbi 48 na 50 zihingwa zuhirwa ariko na none ngo hari intumbero ko mu myaka iri imbere ubuso bwuhirwa buziyongera cyane n’ubwo hari imbogamizi y’ibikoresho bihenze.
Dr Mutesa waganiriye n’Umunyamakuru wa Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, avuga ko abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bafite ubudahangarwa bugera kuri 94%, ariko ko bashobora kumara igihe kibarirwa hagati y’amezi 8-12 bagakenera kongera gukingirwa.
Dr Mutesa yagize ati “Ubushakashatsi burerekana ko iyi virusi igenda yihinduranya, mwabonye ubwoko buriho bwa Delta n’ubundi burimo kuvugwa muri ino minsi busa n’ubuteye impungenge, biragaragara y’uko abantu bahawe doze ebyiri babona ubudahangarwa buhagije ari uko babakoreye indi doze, turacyarimo kubikurikirana”.
Hari abarimo guhabwa inkingo ebyiri zitandukanye, birafasha ariko ni ibyo kwitondera
Dr Mutesa yakomeje asobanura ko abantu bahawe doze ya mbere ya AstraZeneca nyuma bagahabwa iya Pfizer-BionTech (kuko babuze iya AstraZeneca) ngo birimo gufasha, ariko bikaba ibyo kwitondera.
Yavuze ko guhabwa inkingo ebyiri zo mu bwoko butandukanye bitarigwaho neza ngo hamenyekane ingaruka z’igihe kirekire byazagira ku mubiri w’umuntu, cyane ko ‘urukingo rwinjira mu tunyabuzima ndangasano, mu maraso n’ahandi mu biranga ubuzima bw’umuntu’.
Ati “Icyo gihe rero gushyiramo urundi rukingo rukozwe mu bundi bwoko, ni ho tutaba tuzi yenda ingaruka zishobora kuzaba z’igihe kirekire, ariko ku makuru yahise agaragazwa ni uko abantu babasha gukora ubudahangarwa burwanya virusi kandi bikihuta nk’aho babonye doze ya kabiri ya rwa rukingo bari bakeneye”.
Dr Mutesa avuga ko icyagaragajwe n’ubushakashatsi ari uko ubudahangarwa ku muntu wahawe inkingo ebyiri za Covid-19 zo mu bwoko bumwe cyangwa izo mu bwoko butandukanye buba busa (buteye kimwe).
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu Rwanda ari iyitwa Delta, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu moko ya virusi ya Corona yihinduranyije ateye impungenge zikomeye, iya Delta iza ku isonga.
Ubundi bwoko bw’iyi virusi bumaze kwigaragaza hirya no hino ku isi nk’uko WHO ibivuga, ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yo muri Afurika y’Epfo, Delta yo mu Buhinde, Gamma yo muri Brazil na Epsilon yo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Mutesa waganiriye n’Umunyamakuru wa Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, avuga ko abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bafite ubudahangarwa bugera kuri 94%, ariko ko bashobora kumara igihe kibarirwa hagati y’amezi 8-12 bagakenera kongera gukingirwa.
Dr Mutesa yagize ati “Ubushakashatsi burerekana ko iyi virusi igenda yihinduranya, mwabonye ubwoko buriho bwa Delta n’ubundi burimo kuvugwa muri ino minsi busa n’ubuteye impungenge, biragaragara y’uko abantu bahawe doze ebyiri babona ubudahangarwa buhagije ari uko babakoreye indi doze, turacyarimo kubikurikirana”.
Hari abarimo guhabwa inkingo ebyiri zitandukanye, birafasha ariko ni ibyo kwitondera
Dr Mutesa yakomeje asobanura ko abantu bahawe doze ya mbere ya AstraZeneca nyuma bagahabwa iya Pfizer-BionTech (kuko babuze iya AstraZeneca) ngo birimo gufasha, ariko bikaba ibyo kwitondera.
Yavuze ko guhabwa inkingo ebyiri zo mu bwoko butandukanye bitarigwaho neza ngo hamenyekane ingaruka z’igihe kirekire byazagira ku mubiri w’umuntu, cyane ko ‘urukingo rwinjira mu tunyabuzima ndangasano, mu maraso n’ahandi mu biranga ubuzima bw’umuntu’.
Ati “Icyo gihe rero gushyiramo urundi rukingo rukozwe mu bundi bwoko, ni ho tutaba tuzi yenda ingaruka zishobora kuzaba z’igihe kirekire, ariko ku makuru yahise agaragazwa ni uko abantu babasha gukora ubudahangarwa burwanya virusi kandi bikihuta nk’aho babonye doze ya kabiri ya rwa rukingo bari bakeneye”.
Dr Mutesa avuga ko icyagaragajwe n’ubushakashatsi ari uko ubudahangarwa ku muntu wahawe inkingo ebyiri za Covid-19 zo mu bwoko bumwe cyangwa izo mu bwoko butandukanye buba busa (buteye kimwe).
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu Rwanda ari iyitwa Delta, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu moko ya virusi ya Corona yihinduranyije ateye impungenge zikomeye, iya Delta iza ku isonga.
Ubundi bwoko bw’iyi virusi bumaze kwigaragaza hirya no hino ku isi nk’uko WHO ibivuga, ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yo muri Afurika y’Epfo, Delta yo mu Buhinde, Gamma yo muri Brazil na Epsilon yo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro, i Goma
Ibyumweru bibiri birashize akanyamuneza ari kose hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubera uruzinduko rw’amateka rwakozwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu mijyi y’impaga ya Goma na Gisenyi, tariki ya 25 na 26 Kamena 2021.
Perezida Kagame akaba yarijeje abaturage ba RDC n’ubuyobozi inkunga iyo ari yo yose mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma rwakurikiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Goma, Ambasaderi Albert Shingiro, yakirwa na Perezida Tshidekedi amuzaniye ubutumwa bwa Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye.
Aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ikimugenza kireba umuhano hagati y’ibihugu byombi.
Tariki ya 1 Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje mu mujyi wa Bujumbura Minisitiri w’Intebe mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu bamaranye imyaka 59, nabwo abaturanyi b’ibihugu byombi, “u Rwanda n’u Burundi” bongera kwishimira ko hari ibica amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayashimiye, azasura RDC kuva ku wa mbere tariki 12 Nyakanga kugeza ku wa Gatatu tariki 14Nyakanga 2021.
Ni uruzinduko rugamije gushyira mu bikorwa ubushake bw’Abakuru b’ibihugu byombi mu gushimangira umubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’ abaturage ba RDC n’ab’u Burundi.
Muri Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira ubutumire bwa Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma mu nama yagombaga guhuza abakuru b’igihugu by’Akarere, bikaza kurangira ibereye ku ikoranabuhanga.
Yari inama yagombaga kwitabirwa na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, bakiga ku bibazo by’Akarere harimo umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi.
Kuba Perezida Ndayishimiye agiye guhura na Perezida Tshidekedi hari amahirwe ko baganira ku bibazo byo mu Karere birimo umutekano, ubuhahirane bw’ibihugu byombi harimo n’ibihugu by’umuryango wa CEPGL uyobowe na RDC kuva wakongera gutangira gukora mu 2007, ariko ukaba utakigaragaza ibikorwa bihuza abakuru b’ibihugu na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga kubera umubano utarabaye mwiza hagati y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda kuva muri 2015.
Umwaka wa 2021 ushobora gusiga umubano mu bihugu byo mu Karere wongeye kuba mwiza, ndetse imishinga yo guteza imbere urujya n’uruza mu muryango wa CEPGL ikongera gutangira, cyane ko igihugu cya RDC gishaka gusanga u Rwanda n’u Burundi mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Zari impera z’icyumweru nziza ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo kuko abenshi amakipe yabo yitwaye neza aho Simba SC ya Meddie Kagere yegukanaga igikombe cya shampiyona ni mu gihe Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 2.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yari yatsinze Llapi FC 2-0 mu ijonjora rya UEFA Europa Conference League ni mu gihe muri iki cyiciro Urartu FC ya Nirisarike Salomon yatsinzwe na Maribor FC 1-0, imikino yo kwishyura izaba tariki ya 15 Nyakanga.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021 shampiyona ya Kenya yari yakomeje, Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinzwe na AFC Leopards 2-0.
Tusker FC ku munsi w’ejo hashize yanganyije na KCB 2-2, ni umukino Emery Mvuyekure atakinnye kubera imvune y’urutugu ikomeje kumuzengereza.
Nyuma y’umunsi wa 24, Tusker FC ni iya mbere n’amanota 51 mu gihe Bandari ari iya 9 n’amanota 33.
Muri Tanzania, ku Cyumweru Simba SC yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda umukino w’ikirarane wa Coastal Union 2-0, ihita igira amanota 79 mu gihe Yanga iyikurikiye ifite 70 mu gihe hasigaye imikino 2 gusa kugira ngo shampiyona irangire.
Meddie Kagere wabanje ku ntebe y’abasimbura akaba ari igikombe cya 3 cya shampiyona yegukanye muri Tanzania mu myaka 3 ahamaze.
Meddie Kagere na Simba SC begukanye igikombe cya shampiyona
Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, bakinaga umunsi wa 15 ari nawo usoza igice cya mbere cya shampiyona, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi bifashishijwe na Sandvikens IF itsinda 4-2 Hudiksvall, uyu musore akaba yari yujuje amakarita.
Sandvikens IF isoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 35, urutonde ruyobowe na Brommapojkarna IF ifite 39.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, habura amasaha make ngo ibyo bizamini bitangire gukorwa mu gitondo cyo ku wa 12 Nyakanga 2021.
Dr Uwamariya yasobanuye ko hashyizweho ahantu hihariye abatarembye muri abo barwaye bazakorera.
Ati “Hari abana bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 kandi ari abakandida bagomba gukora ibizamini. […] Ntawe uri mu bitaro ni cyo cyiza, bose barwariye mu ngo. Ikindi cyiyongeraho, mu mibare dufite uyu munsi nta mwana urembye.”
“Abo bana [barwaye] rero ejo bazajya ku mashuri nabo, bateganyirizwe icyumba cyihariye, habe hari umuntu wo kwa muganga, ku buryo nta mwana uzacikanwa.”
Minisitiri Uwamariya yavuze ko mbere yo gutangira ibizamini nta gikorwa cyo gupima Coronavirus giteganyijwe nk’uko byagenze mbere y’uko abanyeshuri bava ku bigo.
Mu bipimo 6.300 byari byafashwe icyo gihe hagaragayemo abanduye 73.
Abanyeshuri bazindukira mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 254.678.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko aho bazakorera hateguwe kandi ibyumba bakoreramo byongerewe kugira ngo byorohe kubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko kuri buri shuri rizakorerwaho ibizamini bisoza abanza, ryateguweho icyumba cyihariye abana barwaye COVID-19 bazakoreramo