Category: Uncategorized

  • Janvier Muhoza, Diane, Aime, Gaby, Patient na Ben bahuriye mu ndirimbo ‘Ndi neza’ bahuriye mu ndirimbo ‘Ndi neza’-VIDEO #rwanda #RwOT

    Janvier Muhoza uzwi mu ndirimbo ‘Izabikora’ yakunzwe bikomeye mu bihe byashize ndetse n’ubu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndi neza’ yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel ari bo Aime Uwimana, Patient Bizimana, Diane Nyirashimwe, Serugo Ben na Gaby Kamanzi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Janvier Muhoza yadutangarije ko iyi ndirimbo ye yasohotse mu buryo bw’amajwi mu mwaka wa 2016, ayitura nyakwigendera Rev Gapusi R.Jean afata nk’umubyeyi we mu mubiri no mu Mwuka, akaba ari indirimbo uyu mubyeyi yakundaga cyane. Yavuze ko yakomeje kubura umwanya wo gukora amashusho yayo, ubu akaba ari bwo Imana imushoboje kuyakora.

    Yagize ati “Iyi ndirimbo twayikoze mu 2016 tuyitura Rev Gapusi R.Jean nafata nk’umubyeyi wanjye mu mubiri ndetse no mu Mwuka wari umaze kwitaba Imana kandi yarayikundaga cyane, ndetse yayiririmbye avuye muri ‘coma’ nyuma aza kwitaba Imana. Rero nyuma yabwo naje kuba busy kubera amasomo yandi nagiyemo, ubu nibwo nari mpugutse tugakora Video yayo”.

    Janvier Muhoza hamwe na Nyakwigendera Rev Gapusi afata nk’umubyeyi we

    Janvier Muhoza yasobanuye impamvu yashimye ko iyi ndirimbo isohoka mu buryo bw’amashusho mu mpera z’uyu mwaka wa 2020. Ati “Impamvu nashatse ko isohoka uyu mwaka ugiye gusoza ni uko mu by’ukuri uyu mwaka wapfuyemo abantu benshi. Ni mu buryo bwo kubwira abantu ko Yesu aduha amahoro ndetse akaturinda mu byago byose tukayishimiramo; kandi n’ubwo twapfa urupfu ruzatubera indamu”.

    Ku bijyanye n’impamvu ayisohoye mu gihe hirya no hino ku Isi bari kwizihiza Noheli, yagize ati “Ikibazo cyawe cya Noheli, mu by’ukuri sinayisohoye ngamije Noheli, gusa ntibitandukanye cyane kuko Yesu wavutse ni we twaririmbye ko aduha amahoro mu byago byose. Nkaba mboneyeho kwifuriza abakristo bose Noheli nziza bumva amakuru meza ya Yesu watuvukiye”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NDI NEZA’ YA JANVIER MUHOZA FT ALL STARS

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Janvier-Muhoza-Diane-Aime-Gaby-Patient-na-Ben-bahuriye-mu-ndirimbo-Ndi-neza-7548.html

  • Umufana w'Umwongereza yahuruje imbaga ubwo yafanaga yambaye ubusa buri buri (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere gato yuko umukino wa Final ya UEFA EURO 2020 iba, hanze ya stade ya Wembley habereye ibintu bidasanzwe ubwo abafana benshi b'ikipe y'ubwongereza baturitsaga ibishashi, abandi baturitsa inzoga zihenze ndetse banatimagura amatabi bitegura kwinjira mu mukino wabahuje n'ikipe y'Ubutaliyani.

    Icyaje gutangaza abantu benshi kikanahuruza imbaga nyamwinshi ni umugabo mukuru w'umwongereza wagaragaye yambaye ubusa buri buri arimo gufana afite ibendera ry'ikipe y'Ubwongereza.

    Yh ppl have gone mad 🤢😦 pic.twitter.com/1JFVD9oCZf

    — sarah (@skldnxo) July 11, 2021

    Source : https://yegob.rw/umufana-wumwongereza-yahuruje-imbaga-ubwo-yafanaga-yambaye-ubusa-buri-buri-video/

  • U Butaliyani bwatsinze u Bwongereza bwegukana igikombe cy’u Burayi bwaherukaga mu myaka 53 ishize(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    U Butaliyani butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 buhita bwegukana iki gikombe yaherukaga mu 1968.

    Iki gikombe icyegukanye itsinze kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi 2020(Euro 2020) wahuzaga u Butaliyani bwageze ku mukino wa nyuma busezereye Espagne ni mu gihe u Bwongereza Bwongereza bwasezereye Denmark.

    U Butaliyani bwaherukaga ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 muri 2012 ni mu gihe igikombe cyo bwagiherukaga mu 1968, u Bwongereza bwo nta gikombe cy’u Burayi bwari bwagatwaye ndetse bwari butatagera no ku mukino wa nyuma, wari umunsi wo kureba niba bakwandika amateka bagatwara iki gikombe.

    Ku munota wa kabiri w’umukino, u Bwongereza bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luke Shaw ku mupira wari uhinduwe na Kieran Trippier.

    U Butaliyani bwatangiye gusatira cyane maze ku munota wa 7 yabonye kufura inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ikosa Shaw yakoreye Federico Chiesa, yatewe na Lorenzo Insigne ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.

    Ku munota wa 34, Chiesa yafashe icyemezo azamukana umupira anyura ku bakinnyi b’u Bwongereza ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

    Luke Shaw ku munota wa 35 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Mount ananirwa gushyira mu izamu.

    Ku munota wa 45 kandi Stones yongeye kurokora igihugu cye ubwo yitambikaga umupira wari utewe mu izamu, Verratti yasubizamo umunyezamu Pickford akawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Igice cya kabiri cy’umukino u Butaliyani bwaje bushaka igitego, ku munota wa 56, Insigne yateye umupira ariko umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 61, Chiesa yongeye gutera ishoti rikomeye ariko Pickford umupira awukuramo.

    Uku gusatira byaje guha u Butaliyani igitego cyo kwishyura ku munota wa 67 ku mupira wari uvuye muri koruneri, Marco Verratti agashyiraho umutwe umupira ugakubita igiti cy’izamu maze Bonucci ahita awushyira mu rushundura.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko iminota 90 irangira ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera. Iyi minota nayo yarangiye nta mpinduka amakipe ahita kwitabaza penaliti.

    Aha niho u Butaliyani bwaje kwegukanira igikombe nyuma yo gutsinda penaliti 3-2.

    Ku ruhande rw’u Bwongereza, Harry Maguire na Harry Kane bazinjije no mu gihe Rashford, Sancho na Saka bazihushije.

    U Butaliyani, Berardi, Bonucci na Bernardeschi bazinjije mu gihe Andrea Belotti na Jorginho bazihushije.

    Luke Shaw yishimira igitego cye cyo ku munota wa 2

    Pickford yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino yakuyemo imipira myinshi

    Igitego cya Bonucci yatsinze u Bwongereza

    Bonucci ajya kwishimira igitego cye

    Sancho na Rashford bagiye mu kibuga basimbura mu minota ya nyuma, bari bitezweho kurokora ikipe muri penaliti ariko bose bazihushije

    Pickford wakuyemo penaliti 2 ntabwo yumva uburyo igikombe kibuze

    Kane yihanganisha Saka wahushije penaliti ya nyuma

    Harry Kane yambaye umudali igikombe akirebera hakuryaaaa

    U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga mu 1968

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-butaliyani-bwatsinze-u-bwongereza-bwegukana-igikombe-cy-u-burayi-bwaherukaga-mu-myaka-53-ishize-amafoto

  • Rusororo: Umugabo akoze amahano yica umugore we amuteye icyuma abana babo bareba #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arakekwaho gutegera umugore we mu nzira akamwica amuteye icyuma imbere y'abana babo bareba.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ubwo uriya mugabo yateye umugore we icyuma ahita apfa .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré avuga ko ubu bwicanyi bwatewe n'amakimbirane yo mu ngo, anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

    Yasabye abantu kujya batangira amakuru ku gihe bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana be bo bari mu nshuti z'umuryango wabo.

    Inzego zirimo urw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB zahise zitangira akazi kazo aho hahise hatangira gukorwa iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/11/rusororo-umugabo-akoze-amahano-yica-umugore-we-amuteye-icyuma-abana-babo-bareba/

  • Chorale de Kigali yatangiye gukora filime mba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, Chorale de Kigali yasohoye igice cya mbere cy'iyi filime mbarankuru kibanze cyane ku rugendo rw'ishingwa ry'iyi Chorale yabaye ubukombe mu muziki uha ikuzo Imana.

    Cyagarutse ku bayishinze, abaririmbyi ba mbere, Perezida wa mbere w'iyi korali n'ibindi. Ibindi bice birimo uko iyi chorale yagiye yiyubaka mu bihe bitandukanye kugeza n’ubu byitezweho guhishura byinshi abantu banyotewe kumenya.

    Igice cya mbere cy’iyi filime hifashishijwemo abaririmbye muri iyi korali mu myaka yo hambere, ndetse n’ababanye bya hafi n’abanyamuryango bayo mu myaka yo hambere. Ikiganiro cyayobowe na Rukundo Charles Lwanga, Visi-Perezida wa Chorale de Kigali na Hodari Jean Claude.

    Iki kiganiro cyarimo Gasasira winjiye muri Chorale de Kigali mu 1972 aririmba ijwi rya tenoro, Uwimana Jean Marie Vianney wacurangiye iyi korali kuva mu 1971 n'undi musaza wabaye hafi iyi korali n'abaririmbyi b'iyi korali igihe kinini.

    Bunganiranye bavuga ko Chorale de Kigali yashinzwe kandi itangirana n'abarimo Matayo Ngirumpatse, Iyamuremye Solve wakoraga kuri Radio Rwanda, Muswayire Paulin, Callixte Kalisa, Claver Karangwa, Fidele Nkurikiyumukiza, Karega Callixte, Léon Mbarushimana n'abandi.

    Bavuze ko iyi korali yatangiye haririmbamo abagabo gusa, kubera ko mu mashuri y'abagore batigaga umuziki n'ururimi rw'ikiratani.

    Gasasira avuga ko iyi korali yatangiranye n'umuziki wanditse, uko iminsi yicumaga bamwe mu bayishinze bagenda bayihimbira indirimbo zikomeye.

    Rwamukwaya yavuze ko Perezida wa Chorale w'iyi Chorale yabaye Gatarayiha wayoboye igihe cy'amezi ari hagati ya biri n'atatu, aho yaje gusimburwa na Muswayire wari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Uwimana Jean Marie Vianney yavuze ko Chorale de Kigali yavutse mu gihe hari korali yabicaga bigacika yitwa 'Abanyuramatwi' yabarizwaga mu bice byo mu cyaro.

    Ibi ngo nibyo byatumye abashinze iyi korali bongeraho 'Kigali' kugira ngo bumvikanishe ko ari korali y'abanyamujyi.

    Fidele Nkurikiyumukiza w'imyaka 86 y'amavuko, yakoreye Radio Rwanda kuva mu 1965, ni umwe mu baririmbyi banatangije Chorale de Kigali. Ati 'Ndi mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kuyishyiraho.'

    Yavuze ko Chorale de Kigali yashinzwe Paroisse Nkuru ari Saint Famille, icyo gihe St Michel yari itarabaho.

    Ko mu 1964 ari bwo yatangiye kwimenyereza umwuga muri Radio Rwanda, ahabwa akazi bya nyabyo mu ntangiriro za 1965, aho yahuriye n’abarimo Claver Karangwa bari barabanye no mu Iseminari, bakajya bakanahurira mu missa.

    Yavuze ko we na Claver Karangwa, Leo Mbarushimana bahuriraga muri missa bagiye gusenga, Kiliziya Gatolika igakangurira abakristo guhimba indirimbo ziri mu rurimi rw'abo kavukire bituma batekereza ku guhuza imbaraga bagashinga korali.

    Nkurikiyumukiza avuga ko we na bagenzi be bashakaga kujya baririmba mu kiratini, ariko Inama Nkuru ya Kiliziya ikabibutsa kuririmba mu Kinyarwanda.

    Anavuga ko gushinga Chorale de Kigali byashyizwemo imbaraga bitewe n'uko batanyurwaga n'imiririmbire y'abaririmbyi baririmbaga mu missa.

    Yavuze ko Matayo Ngirumpatse, Soluve Iyamuremye batatangiranye na Chorale de Kigali nk'uko benshi babivuga. Matayo yararimbishaga naho Soluve ari umuhimbyi, ariko ngo bari inkingi za mwamba z'iyi korali bagenderagaho.

    Uyu musaza avuga ko Radio Rwanda yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Chorale de Kigali, kuko abo bakoranaga ari nabo bahuje imbaraga mu kuyishinga.

    Fidele Nkurikiyumukiza yavuze ko bakimara gushinga Chorale de Kigali, bagiye bashaka abaririmbyi babikunda kandi bemera kwiga

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME IVUGA UBUZIMA BWA CHORALE DE KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107448/chorale-de-kigali-yatangiye-gukora-filime-mbarankuru-ivuga-amateka-yayo-107448.html

  • Abakobwa b'impanga bakiri amasugi bakamejeje ngo bazarongorwa n'umugabo umwe w'umuhinde. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'impanga biyemerera ko ari amasugi bakomoka muri Zambia aribo Peggy Nchimunya Malambo na Percy Chipego Malambo bavuze ko bagomba gushyingiranwa n'umugabo umwe kuko ngo bifata nk'umuntu umwe.

    Aba bakobwa bavuze ko nubwo bidahuye n'imyizerere yabo ariko ngo nta kabuza bazashaka umugabo umwe ukomoka mu Buhinde biganye ahitwa UNZA's Ridgway Compus.

    Uyu muhinde ukundana n'aba bakobwa yagize ati 'No mu mujyi mvukamo wa Mombai,nta bakobwa beza banazi ubwenge nahuye nabo nk'aba…'

    Pegy na Pecy batunguye abantu bo mu mujyi bavukamo witwa Choma muri Nshampande ubwo mu cyumweru gishize bazashakana n'umugabo umwe igihe nikigera.Bagize bati 'Twebwe turenze kuba impanga.Twe tumeze nk'umuntu umwe.'

    Ibyo umwe yanze n'undi aba abyanga,inshuti ye aba ari inshuti yanjye.Tuzashakana n'umugabo umwe tumuhe urukundo rwacu.Turabizi ko bitandukanye n'imyizerere y'idini ryacu ariko nta kindi kintu twakora.Agomba gushyingiranwa natwe twembi.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bimpanga-bakiri-amasugi-bakamejeje-ngo-bazarongorwa-numugabo-umwe-wumuhinde/

  • Rubavu: Uyu mudamu yahishuye uburyo bamuroze kugira ibikeri mu nda kubera umugabo we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudamu witwa Ingabire Liliane yahishuye uburyo bamuroze kugira ibikeri mu nda bashaka kumuziza umugabo we wamukundaga cyane.Uyu mubyeyi mu kiniga cyinshi yagize ati 'Mu by'ukuri, njye ndi umu mama ariko umuntu utanzi ambonye yagira ngo ntabwo ndi umubyeyi, gusa njye sinkunda kwihakana abana banjye. Muri rusange iyo ibintu ubonye bidashoboka ushyira ku ruhande ukabyihorera'.

    Yakomeje ati 'Nari mbanye n'umugabo wanjye neza cyane, dukundana ankunda nanjye mukunda, nyuma rero abanzi ntibabura umuntu aza kutugirira ishyari ndarogwa ndogwa ibikeri mu nda nkajya numva bivuga bihuma mu nda ndetse baza no kunyangisha umwana wanjye, ku buryo atemeraga ko mukoraho kandi naramubyaye'.

    'Nararwaye ndaremba ndananuka nshiraho nza guhitamo kwigendera ngaruka inaha, muri Rubavu. Umugabo wanjye twakundanye imyaka itatu tutarabana, anterura akanshyira hejuru mbese twari mu munyenga w'urukundo kugeza ubwo yaje kugendera ku mabwire y'abantu batugiriraga amashyari bikamviramo no kurogwa nkabura byose'.

    Liliane yavuze ko yazize urukundo rw'umugabo we, bitewe n'uko bari bakundanye, maze asaba abafite ingo kuzitaho no kwirinda amabwire ya rubanda kugira ngo batajya basenya ingo zabo. Yagize ati 'Ubuhamya bwanjye bukubiye mu bintu byinshi cyane ariko icyo nabwira abantu ni uko bajya bareka kugendera ku mabwire, bakareka kumva ibyo abandi bo ku ruhande, ubundi bikayubakira umuryango. Umugabo wanjye niwe nazize n'ubwo kugeza ubu ntabyo azi ariko njye ndabizi'.

     

    Src:inyarwanda

    Source : https://yegob.rw/rubavu-uyu-mudamu-yahishuye-uburyo-bamuroze-kugira-ibikeri-mu-nda-kubera-umugabo-we/

  • Video :The Cat na Jay Squizer bari mu bashakishwa kubera Cybercrimes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda wamamaye ku izina rya The Catbabalao akaba ari umwe mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram na mugenzi we uzwi nka Jay Squizer barimo gushakishwa ngo bakurikiranweho Cyber crimes.

    Nkuko amashusho dukesha 94.3 Royal FM abigaragaza aba bagabo aribo The Cat na Jay Squizer bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ngo hari ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza ibihuha baba barakoze akaba aribyo bagiye gukurikiranwaho mu minsi ya vuba.

    Source : https://yegob.rw/video-the-cat-na-jay-squizer-bari-mu-bashakishwa-kubera-cybercrimes/