Category: Uncategorized

  • Shaddyboo arifuriza Amavubi kuzatwara Igikombe cy’Isi cya 20222 !! #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nta kintu kivugwa cyane ngo gitambuke atagitanzeho igitekerezo kabone nubwo cyaba ari igitekerezo cy’urwenya ariko agerageza kukivugaho.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y’amasaha macye Ikipe y’Abataliyani yegukanye igikombe cya Euro 2020 ku mukono wayihuje n’u Bwongereza, Shaddyboo yagize icyo avuga ku banenze umutoza w’u Bwongereza.

    Mbabazi Chadia cyangwa Shaddyboo, yagize ati 'Ugasanga umuntu nta nubwo yatoza Isibo y’iwabo ngo itsinde iyo muri Congo ,yarangiza ngo Gareth Southgate iyo akora gutya na gutya yari gutsinda Italy , Ngaho mugire Inama Amavubi azatware Cup Du monde 20222.'

    Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.

    Shaddyboo kandi yari aherutse gutera abantu igiparu ubwo u Bwongereza bwatsindaga Denmark ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ubwo yateraga penaliti ariko umunyezamu akayikuramo, undi agahita yongera agashota mu izamu.

    Icyo gihe Shaddyboo yari yagize ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyafashwe na benshi nk’ikiganiro ku gikorwa cy’abakuru barimo bamwe bahise batanga ibitekerezo binyuranye bamwe bamubwira ko ibintu byinshi we abyumva nk’ibiganisha ku gikorwa cyo mu buriri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Shaddyboo-arifuriza-Amavubi-kuzatwara-Igikombe-cy-Isi-cya-20222

  • Ubuhamya:Uko Imana yiyeretse Pastor Terry wafashwe ku ngufu n’abagabao 3 ku munsi w’ubukwe bwe (igice cya I) #rwanda #RwOT

    Terry Gobanga ni umupasiteri wo muri Kenya yanyuze mu magorwa akomeye cyane ubwo umunsi w’ubukwe bwe wari ugeze, yafashwe ku ngufu n’abagabo batatu biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Nairobi, akize ahita asezerana na wa musore wamukunze ndetse bagira ubukwe bw’akataraboneka.

    Mubyukuri n’ubwo Imana yagucisha mu bikomeye iba ifite impamvu kandi ibyo yibwira kugirira abantu bayo si ibibi, ahubwo ni ibyiza. Uyu Terry Gobanga muri 2005 mu kwezi kwa mbere yari afite ubukwe. Mu gitondo cy’umunsi w’ubukwe bwari kuba saa yine ahitwa All Saint Cathedral Nairobi. Yaje gusanga umugabo we yibagiwe cravate yagombaga kwambara mu bukwe, hari mugenzi we wari wararanye na we ahita amubwira ati 'Iyi cravat yimushyire mu gihe mba ndimo kwitegura, ariko reka nguherekeze nkugeze ku modoka utege uyimushyire'.

    Mugenzi we yaramuherekeje amugeza aho bategera imodoka ahita amusezera aragenda. Mugihe Terry yarimo agenda kuko hari mugitondo cya kare, hari umugabo umwe wari wegamiye imodoka, akimara kumucaho ahita amufata mu mugongo amwinjiza mu modoka asanga harimo abandi bagabo 2 bamujyana hanze ya Nairobi bamuzirika igitambaro ku munwa kugira ngo ataza gusakuza hanyuma bamufata ku ngufu. Terry yarabiginze ati 'Nimundekure mfite ubukwe uyu munsi' umwe muri abo bagabo yaramubwiye ngo nukomeza gusakuza turakwica. Terry yarumye umwe muri bo aramubabaza cyane.

    Amaze kumubabaza cyane bahise batsa imodoka bagendera ku muvuduko mwinshi, baramufata bamujugunya mu muhanda wa kaburimbo. Yikubise hasi arakomereka cyane inda ye irasaduka noneho ahita atakaza ubwenge. Umwana wamubonye yahise ahamagara nyirakuru amwereka uwo Terry noneho bahita bahamagara polisi iraza itekereza ko yapfuye, bahita bamufata bamushyira mu modoka ya polisi bamutwikiriza couvre-lit bagiye kumujyana mu buruhukiro (morgue), bumva aritsamuye bahita bamujyana kuri hopital ya Nairobi.

    Umwe muri abo bapolisi Imana yamukoreyemo aratekereza ngo uyu muntu ashobora kuba yari afite ubukwe, bahita batangira kubaza ahantu hose mu matorero noneho bagwaa kuri All Saint Cathedral babajije baravuga ngo ni byo koko hari umugeni dutegereje hano, umugabo we yamubuze n’ababyeyi bamubuze abantu bose bayobewe aho yagiye. Bakimara kubivuga ababyeyi be bamenya ko yakoze impanuka baragenda baramureba urumva nta bwenge yari afite kugeza aho bugarukiye atangira kubabwira uko byagenze.

    Nyuma yaho urumva ubukwe ntabwo bwabaye, ariko guhera uwo munsi batangiye kumuha imiti yo kumurinda SIDA kuko urumva abantu batatu bari bamufashe kungufu, bashoboraga no gutekereza ko yarwaye SIDA. Nyuma yaho wa mugabo bagombaga gushakana yaraje aramubwira ati 'Nyewe ndacyagukunze, n’ubwo ntari nabona ibisubizo bya muganga kuko bari bamubwiye ko bizaboneka nyuma y’amezi atatu'.

    Amezi atatu arangiye, bazanze Terry ari muzima, hanyuma umugabo we yaramubwiye ngo ndacyagukunze kandi ndifuza ko tubana, ariko hagati aho kwa muganga bari bamubwiye ngo wakomeretse cyane mu nda ntuzabyara. Terry yarabyakiriye, ariko kuko umugabo yamwingigaga ngo bakore ubukwe aracyamukunda, icyakora n’ubwo kwa muganga bari basanze ari muzima, baramubwiye ngo ategereze amezi atatu maze abe atandatu kugira ngo babe bizeye neza ko nta kibazo afite.

    Barategereje ukwezi kwa 6 kuragera basanga nta kibazo bahita bategura ubukwe mu kwa 7. Umuntu umwe wigeze gufatwa ku ngufu na we yumvise amakuru ya Terry aragenda aramubwira ngo rwose twebwe n’ishyirahamwe ryacu tukwemereye kugukoreshereza ubukwe bwose, icyo ushaka cyose ugikore, n’aho ushaka gukorera ukwezi kwa buki hose uzahajye byose tuzabyishyura.

    Pastor Terry Gobanga n’umugabo we Harry bakoze ubukwe bwiza, bushimishije muri Nyakanga 2005 ku buryo abantu bose babwitabiriye bashaka kureba uko byagenze. Murumva rero ko Imana yemera ko umuntu wayo aca mu bigeragezo bikomeye, ariko ifite umugambi wo kumugirira neza.

    Ifoto igaragaza ubukwe bwa Terry na Harry

    Mu gice cya kabiri tuzareba uko Terry yapafakaye hashize iminsi 29 akoze ubukwe n’uburyo Imana yamuhojeje amarira ikamuha undi mugabo ndetse bakabona urubyaro mugihe abaganga bari baramubwiye ko adashobora kubyara bitewe n’ukuntu yangiritse mu gihe yafatwaga ku ngufu.

    source: agakiza Tv, http://new.mannaexpressonline.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Imana-yiyeretse-Pastor-Terry-wafashwe-ku-ngufu-n-abagabao-3-ku.html

  • AfroBasket: U Rwanda ruratangira rucakirana na Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyitozo ya nyuma yakorewe ku Cyumweru muri Kigali Arena ari na ho iyi mikino ibera
    Imyitozo ya nyuma yakorewe ku Cyumweru muri Kigali Arena ari na ho iyi mikino ibera

    Ni irushanwa ritangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 kugeza ku itariki ya 17 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena aho ibihugu bine ari byo bigomba kwitabira imikino. Ibyo ni u Rwanda , Kenya, South Sudan na Misiri.

    Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitegura irushanwa aho umutoza wayo, Dr Cheick Sarr, yahamagaye abakinnyi b’abanyarwandakazi beza bose bakina hanze barimo Ineza Sifa Joyeuse, Butera Hope, Murekatete Bella n’abandi. Abandi bakinnyi bitezwe ku ruhande rw’u Rwanda harimo abakina imbere mu gihugu barimo Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse , Urwibutso Nicole na Imanizabayo Rosine.

    Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe ku Cyumweru anakurikirana imyitozo yayo mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera imbaraga mbere y’uko bakina umukino wa mbere.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe mu myitozo ku Cyumweru
    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe mu myitozo ku Cyumweru

    Gahunda yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021

    - 15:00: Sudani y’Epfo irakina na Misiri
    - 18:00: U Rwanda rurakina na Kenya

    Ikipe y
    Ikipe y’abagore y’u Rwanda yiteguye neza imikino y’Akarere ka Gatanu

  • Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bavuga ko beguzwa bamaganwe na Minaloc #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iramagana amakuru atangazwa n'abayobora inzego z'ibanze bavuga ko beguzwa ku ngufu.

    Kwegura mu nzego z'ibanze si amakuru mashya muri iki gihe, kuko umwaka udashoboea gushira humvuswe umuyobozi mu nzego z'ibanze wanditse avuga ko yeguye mu nshingano ku mpamvu ze bwite.

    Urugero rwa hafi ni abayobora utugari 7 mu karere ka Rubavu baherutse kwandika begura, bidateye kabiri bongera kwandika bavuga ko bisubiyeho, bashimangira ko begujwe ku ngufu bashyizweho igitutu n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Bamwe mu baturage bavuga ko iri yegura rya hato na hato rishobora kugira ingaruka ku iterambere, ndetse ko byanaba igitutu kubabasimbuye bashobora kudakora neza bumva ko bazirukanwa.

    Umwe yagize ati 'Iyo uvuyemo uba wagawe, undi ugusimbuye nubwo atamenya icyakwirukanye ariko uko biri kose amakuru ashobora kumugeraho. Ntibisobanura ko niba wowe uvuyemo, undi azaza agakora nk'ibyawe.'

    Mugenzi we ati 'Nawe agomba gukora afite ubwoba, akurikije wenda uwavuyeho  uko biba byaramugendekeye.'

    Undi yagze ati 'Baca umugani mu Kinyarwanda ngo imihini mishya itera amabavu. Ni ukuvuga ngo aho hantu hahora hatari hamwe, n'ubundi hahora hari hasi.'

    Ministeri y'Ubutegetsi bw'Ugihugu ireberera inzego z'ibanze by'umwihariko, ntiyemera ko umuyobozi yakweguzwa n'urwego runaka.

    Bwana Joseph Havugimana uvugira iyi miniteri aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash, ko udafite amakosa atakwemera kwegura.

    Havugimana ati 'Ku birebana no kuvuga wenda ngo banditse  basezera, biba bigoye kuvuga ko bategetswe kwandika ibaruwa basezera. Kuko birumvikana ko umuntu aba ari  mukuru asobanukiwe n'amategeko, iyo hajemo icyo kuvuga ngo  yategetswe kwandika asezera haba hajemo kwivuguruza.'

    Yakomeje agira ati 'Gusa kugeza kuri iyi saha kuri icyo kibazo ntabwo akarere karabiduhaho raporo ngo ducukumbire turebe uko gihagaze.Umuntu yagira inama abayobozi gukora akazi kabo neza.'

    Nubwo bigoye kwemera ko runaka wari mu nzego z'ibanze nka Gitifu yaguye cyangwa se yegujwe, bikunze kuvugwa ko baba basanganwe amakosa ahanini ajyanye no kudashyira mu bikorwa neza gahunda za Leta.

    Uyu wari usanzwe ayobora akagari mu ntara y'iburenegrazuba, aherutse kuganira n'umunyamakuru wa Flash agaragaza ko ateguye kubushake bwe ahubwo yegujwe.

    Gitifu Yagize ati 'Nkubwize ukuri ko ibyo guhatirwa kweguzwa birahari kandi nanjye nahuye nabyo. Baze njyewe mbahereze ubushakashatsi bwimbitse, bajye mu byangombwa byanjye barebe ibyaha byaba bigaragara ko akarere kambajije cyangwa se nakurikiranyweho.'

    Yunzemo ati 'Ibyo byangombwa babifate bavuge bati turemera ko weguye kubushake. Nibatwereke ibikuranga n'itegeko rituma wegura, weguye  ushingira kuki? Ni iki wagaraje ko wegura?'

    Ku ruhande rw'imiryango itari iya leta isanga kwegura cyangwa  se kweguzwa kw'abayobozi ari ngombwa ku nyungu z'abaturage.

    Perezida w'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Bwana Jean Leonard Sekanyange, asanga byaba ikibazo kuba bagumaho kandi ibyo bakora bitanogeye Rubanda.

    Sekanyange ati 'Twebwe nk'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, tubifata nk'ibisnazwe  kuko n'ubundi iyo umuntu yahawe inshingano, iyo abonye atazigeraho neza  nk'uko bikwiye, ni ubutwali kuba  we yakwifatira icyemezo cyo kugira ngo atange umwanya ave mu nzira hajyemo abandi bashoboye bafite umuvuduko ujyanye n'uw'igihugu cyacu.'

    Sekanyange akomeza agira ati 'Niba hari bamwe bitateye impugenge cyangwa se ngo bibashyire ku gitutu, kubera ko hari bagenzi babo  bumva hirya no hino mu  turere barimo begura, twe twajya inama ko umuntu ahama mu nshyingano ze  nk'uko bikwiye, ntiyite kuby'undi  kuko uweguye ntabwo uzi impamvu ze, nubwo bwose benshi bagenda bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko umuyobozi ukora akazi ke neza atajya yandika ibaruwa isezera mu kazi, ndetse ko abavuga ko bategekwa kwandika amabaruwa abeguza nta bimenyetso baba bafite.

    Icyakora aba bayobozi mu nzego z'ibanze bajya mu kazi bakoze ikizamini, biragOye ko bavuga ko begura kuko badatorwa.

    Bivuze ko bashobora kwirukanwa cyangwa se bagasezera mu kazi.

    AGAHOZO  Amiella

    The post Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bavuga ko beguzwa bamaganwe na Minaloc appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/12/abayobozi-bo-mu-nzego-zibanze-bavuga-ko-beguzwa-bamaganwe-na-minaloc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayobozi-bo-mu-nzego-zibanze-bavuga-ko-beguzwa-bamaganwe-na-minaloc

  • Job at World Bank: Senior IT Assistant, Client Services #rwanda #RwOT

    ITS Vice Presidency Context:

    Information and Technology Solutions (ITS) enables the WBG to achieve its mission of ending extreme poverty and promote shared prosperity in a sustainable way by delivering transformative information and technologies to its staff working in over 150 locations.

    Our vision is to transform how the Bank Group accomplishes its mission through information and technology. In this fast-paced, ever-changing world, the formulation and implementation of the ITS strategy is an ongoing, iterative process of learning and adaptation developed through extensive consultations with business partners throughout the World Bank Group.

    ITS shapes its strategy in response to changing business priorities and leverages new technologies to achieve three high-level business outcomes: business enablement, by providing Bank Group units with innovative digital tools and technologies to transform how they deliver value for their clients; empowerment & effectiveness, by ensuring that all Bank Group staff are connected, able to find information, and productive to accelerate the delivery of development solutions globally; and resilience, by equipping the Bank Group to provide risk-based cybersecurity and robust data protection for a global network and a growing cloud platform.

    Implementation of the strategy is guided by three core principles. The first is to deliver solutions for business partners that are customer-centric, innovative, and transformative. The second is to provide the Bank Group with value for money with selective and standard technologies. The third principle is to excel at the basics by providing a high performing, robust, and resilient IT environment for the organization.

    The IT Regional Client Services is primarily tasked with ensuring the cohesive delivery of regional IT programs and initiatives, as well as aligning existing support channels with business needs. In achieving its objectives and providing for a best possible IT customer experience, Client Support directs and partners with CO/HQ IT Support teams, 24/7 IT Service Desks, Training and Outreach, as well as cross-functional teams delivering products and solutions.

    The WBG IT (ITSR1) team in the Africa region is responsible for providing high quality of Technology support services to the WBG offices in Africa. The team is also responsible for implementing Projects with Technical components such as hardware, software, communications, and telephony for local offices, residences of Senior Staff, and during high profile visits / workshops. The team is expected to assist with projects initiated from Bank’s HQ and the Region, by providing local perspective and input to be incorporated in designing and testing solutions.

    The ITS Africa region team is organized in 3 clusters: South, West and East-Central, each of the three led by a Regional IT Lead.

    This position is based in Kigali, Rwanda, and reports to the Regional IT Lead for East and Central Africa.

    The Senior IT Assistant will provide ongoing support for all WBG Kigali office staff as well as visiting staff and missions in Kigali Office. S/he will support the full range of information technologies for the office, which include, but not limited to: addressing desktop support, conferencing support, remote access and network support, issues concerning the maintenance and implementation of IT standards, knowledge sharing, asset inventory, maintaining local vendor relations and understanding contracts/Service Level Agreements (SLA), as well as providing local office training.

    Duties & Responsibilities

    • Serve as the primary point of contact on all matters related to hardware, software and communications support for the CO. Support and maintain complete end user IT environment; this include assessing, deploying, and implementing hardware and software upgrades, telephony and video conferencing systems.
    • Work directly with users to probe and ask effective questions to fully diagnose both the root cause of a problem and the customer’s comfort level with technology; assess complex, non-routine problems; follow up with all fixes and repairs of IT problems in the Country Office.
    • Setup, configure, and maintain videoconference, audio-visual equipment and other electronic devices for presentations or conferences; when necessary support installation, maintenance and upgrades of local networks and communications infrastructure as part of the office infrastructure projects.
    • Provide IT training for staff, particularly for newly hired staff. Train users in remote access systems.
    • Document, maintain and enhance work processes and standards in the area, including documenting procedures for troubleshooting and incident resolution/solution.
    • Participate in Service Continuity, Security and Business Continuity activities. Troubleshoots, provide workarounds, and permanent fixes to issues identified in the end user environment.
    • Disseminate relevant IT information to Country Office and visiting staff.
    • Collect feedback on IT services from clients, through surveys and other tools, and inform other IT colleagues in the office, Region and if necessary, inform other relevant ITS teams.
    • Track trending of issues and escalate, as appropriate.
    • Work closely with other ITS colleagues, both within the region and in ITS.
    • Assist in establishing the IT budget for the CO. Assist in the decision making/planning process of IT needs at the beginning/end of each fiscal year.
    • Advise on standard IT equipment orders for CO.
    • Assist staff in procurement of smartphones and other mobile devices.
    • Under the direction of Team Lead, evaluate and pilot test new products and services, both hardware and software.
    • Provide local expertise on all WBG Standard Software and Corporate applications.
    • Administer WBG information security standards, including requesting IT accounts, SecurID, remote access and passwords. Adhere to Institutional policies and advise on ITS policies, directives and procedures. Consistently enforce WBG technology standards. Ensure that the integrity and security of WBG Systems are not compromised from within or outside the corporation.
    • Attend training whenever required and maintain a working knowledge of the IT trends in the business relevant to supporting the WBG IT standards.
    • Use the incident management tracking system to track work and analyze reports to identify problem areas and training opportunities.
    • Maintain a proper inventory of all CO IT related equipment and software. Act as the Software Asset Custodian (SAC) on behalf of the CO clients and ensure licensed software is tracked and maintained in line with the Institutional Software Asset Management (ISAM) Procedure.
    • Participate in facilities work and vendor management, as part of CO administrative teams. Coordinate Country Office moves of IT hardware and communications.
    • Ensure Service Level Agreements are maintained with local maintenance providers.
    • Monitor local city and national technology trends and developments.

    Selection Criteria

    • Bachelor’s degree in Computer Systems/Sciences/IT with a minimum of 3 years of relevant experience, preferably with donor/funded, International Organizations/Institutions or reputable telecom/IT sector or Associates Degree with a minimum of 5 years relevant experience.
    • Good Knowledge of IT Technologies (Troubleshooting, Windows Platform, Exchange, Microsoft Office, Printers, Scanners, Servers and alike).
    • Experience of serving Clients in a multi-cultural environment.

    Core Technical Knowledge and Skills

    • Good Knowledge of IT Technologies: Windows Platform, Microsoft Office, MFD, Servers, Smartphones etc.
    • Strong client service skills and the ability to work under pressure with accuracy and professionalism.
    • Understanding of Microsoft Active Directory, DNS service and other networking methods and technologies.
    • Proficiency in the recent Microsoft Windows applications.
    • In-depth knowledge of MS Outlook and Office products.
    • Knowledge of Network communication technologies and other WAN/LAN products.
    • Familiarity with IP Telephony and troubleshooting.
    • Good knowledge and experience of setting up and supporting Videoconference Facilities.
    • Comfortable using remote access technologies and remote troubleshooting.
    • Excellent communications skills: the ability to listen and then clearly describe the problem and proposed solution.
    • Excellent written and spoken communication skills in English.
    • General knowledge of the mission and business requirements of the World Bank Group.
    • Proven ability to work alone and in a team environment.

    Poverty has no borders, neither does excellence. We succeed because of our differences and we continuously search for qualified individuals with diverse backgrounds from around the globe.

    Click this link to Apply

    Source : https://imirasire.com/?Job-at-World-Bank-Senior-IT-Assistant-Client-Services

  • Abanyeshuri barwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bubafasha gukora ikizamini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini
    I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini

    Abanyeshuri barwaye bakoreye kuri GS Munyinya, GS Saint-Etienne, na GS Kivumu. Abo bana bose ni ababonetse mu Mujyi wa Muhanga.

    Inzego zibishinzwe zitangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha aba bana gukora neza kuko batarembye cyane ariko hanashyizweho uburyo bwo kubafasha igihe haboneka undi mwana wagaragaraho ikibazo.

    Aho abana barwaye bakoreye hari umwarimu ushinzwe kugenzura niba nta kindi kibazo bagira, uburiri n’icyumba cyo kuruhukiramo n’umuganga uri hafi ku buryo umunyeshuri agize ikibazo yahita yitabwaho. Abanyeshuri bashobora kugaragaraho ubwandu bushya na bo bashyiriweho uko bahita bafashwa batoherejwe mu ngo, bagakomeza gukora ibizamini.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko muri rusange abana biteguye neza kandi bishimiye gukora ibizamini kugira ngo bazibe icyuho cy’umwaka ushize batakoze.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangije ibizamini kuri GS Gitarama


  • Ubuhinde: Abantu 11 bafataga selfie bishwe n'inkuba #rwanda #RwOT

    Inkuba yakubise yica abantu 11 abandi benshi barakomeraka mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y'Ubuhinde kuri iki cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021.

    Abo yakubise barimo bafata 'selfie' mu mvura bari ku gasongero k'umunara mu nzu y'umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi.

    Abagera kuri 27 bari ku munara w'iyi nzu ubwo byabaga, bamwe muri bo bivugwa ko basimbutse bakagwa hasi.

    Umupolisi mukuru yabwiye abanyamakuru ko uwo munara ari ho hantu hakurura abantu kuri iyi nzu, yongeraho ko benshi mu bapfuye ari abakiri bato.

    Inkuba zimaze kwica Abahinde bagera ku 2,000 kuva mu 2004.

    The post Ubuhinde: Abantu 11 bafataga selfie bishwe n'inkuba appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/12/ubuhinde-abantu-11-bafataga-selfie-bishwe-ninkuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuhinde-abantu-11-bafataga-selfie-bishwe-ninkuba

  • AMAFOTO : Amaraso mashya muri APR n’abongereye amasezerano…Ngo abanyamahanga si vuba #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwabitangaje mu gihe iyi kipe yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bayarangije ndetse no kwinjizamo abandi bashya.

    Ubuyobozi bwa APR butangaza koi bi bijyanye n’intego z’iyi kipe iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse ikaba igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri.

    Iyi kipe itangaza ko ifite zo kujya mu matsinda bityo ko ari nay o mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw’abatoza b’iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy’abamaze kubona amakipe ku mugabane w’Iburayi.

    Muri iki cyumweru turimo dusoza ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC. Abo bakinnyi ni :

    Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3
    Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4
    Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2
    Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2
    Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2

    Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo :

    Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports
    Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC
    Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC
    Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya HEROES FC)
    Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC
    Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports ,bose bakaba barasinye imyaka 2.

    Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanahaye amahirwe abandi bakinnyi 03 bari basanzwe muri APR FC kujya kugeragereza ahandi aribo :

    Usengimana Danny
    Mushimiyimana Mohammed
    Rwabugiri Umar

    Itangazo rya APR rikomeza rigira riti 'Gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b’u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga. Mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR F.C bayigeza kure hashoboka.

    Ingingo ya kabiri, Abakinnyi b’Abanyamahanga muri APR F.C ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b’u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi. Twibutse ko iyi gahunda Ikipe yacu yafashe nta na hamwe yagombye kubangamira abandi banyamuryango ba FERWAFA bigendanye n’umubare w’ Abanyamahanga bakinishwa muri Shampiyona y’u Rwanda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Amaraso-mashya-muri-APR-n-abongereye-amasezerano-Ngo-abanyamahanga-si-vuba

  • Gasabo: Hatoraguwe umurambo w' umugabo bivugwa ko yaba yiyahuye _inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi mu ishyamba riherereye ku musozi wa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro Akagali ka Musezero, hatoraguwe umurambo w'umugabo bivugwa yiyahuye yifashishije inzitiramibu.

    Nkuko amakuru dukesha igihe abigaragaza, uyu murambo w'uyu mugabo utatangajwe amazina ya nyirawo, watoraguwe ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 mu gitondo kare kare, aho wabonwe n'abantu bari bazindutse bagiye mu mirimo yabo.

    Amakuru akaba avuga ko uriya mugabo mbere y'uko yiyahura yabanje kwandika urupapuro yari yageneye umuryango rukubiyemo akababaro kajyanye n'ubuzima bugoye yari abayemo ndetse ko yari arambiwe kuba muri iyisi yacu nkuko Musasangohe Providence uyobora Umurenge wa Gisozi yabitangaje.

    Providence yageze ati 'Nibyo koko mu ishyamba ryo ku musozi wa Ntora hatoraguwe umurambo w'umugabo wiyahuye akoresheje inzitiramibu, abaturage nibo babonye uwo murambo maze bahamagara inzego z'umutekano zijya kumukurayo'.

    Yakomeje agira ati' Yasanzwe mu ishyamba yamaze kwitaba Imana ndetse iruhande rwe yari yahasize urupapuro yari yandikiye umuryango we rugaragaza ko yari arambiwe n'ubuzima bugoye yabagamo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura'.

    Kugeza ubu umurambo wuriya mugabo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugirango babashe kuwukorera isuzuma.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/12/gasabo-hatoraguwe-umurambo-w-umugabo-bivugwa-ko-yaba-yiyahuye-_inkuru-irambuye/

  • Rusizi : Mutabazi yafatanywe 60Kg z’urumogi, amacupa 652 ya mukorogo n’ibindi byinshi #rwanda #RwOT

    Uyu Mutabazi wafatiwe mu Mudugudu wa Uwimana, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, yafashwe ku wa Gatandatu tariki 10 Nyakana 2021 ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

    Yafatanywe kandi udupfunyika 50 tw’urumogi, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit, imikebe 6 y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mutabazi yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Giheke, Umudugudu wa Uwimana. Akaba yarafashwe biturutse ku makuru y’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage nibo bahaye amakuru abapolisi bababwira ko hari umuntu ugiye kuvana ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uriya muntu.”

    CIP Karekezi yavuze ko ubusanzwe Mutabazi yari asanzwe ari umushoferi wa sosiyeti icuruza gaze (Merez Petroleum) yari ashinzwe kuvana amacupa ya gaze mu Mujyi wa Kigali ayajyana mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma akagarukana amacupa arimo ubusa. Ubwo Mutabazi yari ageze i Gihundwe yapakuruye amacupa ya Gaze apakiramo ruriya rumogi,amavuta ya mukorogo n’amata ya Nido.

    Ati “Abapolisi bakimara kubimenya bahise bashyira bariyeri mu muhanda mu Kagari ka Giheke Umudugudu wa Uwimana ari naho Mutabazi yafatiwe mu cyuho ahetse biriya bintu.”

    Mutabazi amaze gufatwa yavuze ko biriya bintu yari yabihawe n’uwitwa Claude wo mu Murenge wa Giheke ukirimo gushakishwa, Mutabazi yagombaga kubipakururira mu gipangu kiri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abacuruzi bagifite imyumvire yo gukora ubucuruza butemewe n’amategeko ko babireka kuko amayeri bakoresha yaramenyekanye kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.

    Yashimie abaturage batanze amakuru yatumye uriya muntu afatwa abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Mutabazi-yafatanywe-60Kg-z-urumogi-amacupa-652-ya-mukorogo-n-ibindi-byinshi