Category: Uncategorized

  • Menya impamvu abagore barusha abagabo ubudahangarwa bwo gusazira imburagihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bazwiho kugira ubuzima buhagaze neza bufite ingufu ariko nanone ibyo bikarangira vuba mu gihe barigusatira iza bukuru, akenshi abagabo n'abagore baratandukanye mu gihe cyo gusaza kuko abagabo byagaragaye ko aribo bakunze gusazira imburagihe. Niki kibitera?

    Abagabo benshi usanga batamenya ubuzima bwabo bwaburi munsi usanga Abagore aribyo bitayeho cyane, bimwe bituma umugabo asaza vuba kurusha umugore.

    -Abagagabo aho bava bakagera ntibakunda kwivuza, umugabo ararwara akumva nyacyo bimubwiye mugihe igitsina gore cyitirengagiza uburwayi ubwaribwo bwose

    — Abagabo bashakira umugati mumirimo iteye ubwoba bikabaviramo impanuka, gutwaramachine ,gucukura amabuye yagaciro, kubaka imituriwa miremirecyane , kujya kurugamba, kwikorera imizigo mugihe abagore bo ntawushakira umugati mumirimo ikanganye nkiyi yose tuvuze hano.

    -Abagabo biyahuza ibiyobyabwenge cyane kujya mungeso mbi kubwinshi, mugihe abagore bo umubare wabo urihasi cyane.

    -Impamvu ya 4 nuko abagabo bakunda kwiyahura abagore bakunda kugira agahinda kadasanzwe gusa nubwo aribo bakunda kubabara ntago aribo biyahura cyane. umugore iyo yagize ikibazo yitabaza umugira inama ariko umugabo we ahita afata umwanzuro ahubutse wo kwiyahura.

    -Kutita kumibiri yabo cg amafunguro adafite Ireme ntibabibonere umwanya mugihe abagore aribyo baha agaciro cyane.

    Gusabana, abagore barasabana cyane abagabo ntibakunda gusabana abagore bo babikunda cyane.

    -Abagabo ntibakunda gukora imyitozo ngorora mubiri kubera akazi bakora ntibabibonere uwanya, Mugihe abagore babona uwo mwanya.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-abagore-barusha-abagabo-ubudahangarwa-bwo-gusazira-imburagihe/

  • Umuraperi Rick Ross yihimuye kuri Diamond Platnumz nyuma yo kubura umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Rick Ross wari umaze iminsi uvugwa ko yaba akundana na Hamisa Mobetto, wabyaranye na Diamond Platnumz,yihimuye kuri uyu muhanzi asiba amafoto yose bifotoranyije.

    Umubano waba babiri warumaze igihe kitari gito kubera ko batangiye kumenyana no gukorana cyane muri 2018. Icyakora kugeza ubu bivugwa ko Diamond Platnumz na Rick Ross batakirebana neza.

    Ibi ahanini byazamutse cyane nyuma yaho uyu muririmbyi w'umukire cyane ndetse akaba n'umushoramari wo muri America Rick Ross, asibye amafoto yose ya Diamond Platnumz kuri Instagram ye, uretse ibyo agasiba nayo bifotoranyije yose arimo Diamond. Ukutarebana neza ngo kwatangiye ubwo bari bari mu gukorana indirimbo bahuriyeho izwi cyane ya 'WAKA WAKA' ngo byatangiye Rick Ross afata umwanzuro wo kwimura bya hato na hato itariki yagombaga gusohokeraho, ibi rero bigafatwa nko gukerereza ku bushake.

    Na nyuma yuko iyi ndirimbo isohotse, ngo Rick Ross nta kintu na kimwe yakoze kugira ngo iyo ndirimbo imenyekane byibuze, nkuko bari babisezeranye. Ntabwo yigeze ayikwirakwiza ku mbuga ze zikurikirwa na benshi, ibi rero Diamond n'ikipe ye babibonye ukundi. Ibi kandi byaje gukomeza muri 2019 ubwo Rick Ross yangaga gutumira Diamond mu birori by' isabukuru ye y'amavuko, ikintu cyatunguye benshi bitewe nukuntu bari bamaze iminsi bawubanye, icyakora kuri uyu munsi Diamond yirengagije ko yasuzuguwe maze ararenga yifuriza Rick isabukuru nziza y'amavuko.

    Mu mwaka wa 2019 kandi ubwo Diamond yasubikaga ubukwe bwe na Tanasha, bwagombaga kuba kumunsi w'abakundanye, icyo gihe ntihigeze hatangazwa impamvu nyamukuru butabaye. Icyakora amakuru mashya avuga ko Diamond yabusubitse, kuko yari amaze kumenya ko Rick Ross atazaboneka ngo abutahe kandi nawe yaragombaga kuba ari umwe mu bashyitsi b'imena.

    Bivugwa ko kandi Rick Ross yaba yaranateretanye n'umwe mu bagore babyaranye na Diamond witwa Hamissa Mobeto, ndetse bikaba nabyo biri mu byatumye Diamond yicwa n'agahinda cyane.Mu minsi ishize nibwo Rick Ross yagaragaye ari kumwe na Hamisa Mobetto i Dubai bagirana ibihe byiza, bituma benshi bavuga ko bakundana, ariko uyu mugore yaje kubihakana.

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-rick-ross-yihimuye-kuri-diamond-platnumz-nyuma-yo-kubura-umugore-we/

  • Kuri #Cano ya Niyo Bosco habereye ibidasanzwe nyuma yuko indirimbo ye nshya igiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo indirimbo nshya ya Niyo Bosco yise Piyapuresha yagiye hanze. Hashize amasaha 24 gusa iyi ndirimbo igiye hanze, Cano ya Niyo Bosco yujuje umubare w'abantu basaga ibihumbi 100 (100k subscribers) bayikurikira mu gihe mbere yuko indirimbo Piyapuresha ijyaho, canonya Niyo Bosco yari ifite abantu 97 bayikurikira.

    Nkuko tubikesha urubuga rwa YouTube, Cano ya YouTube imaze kugira abantu basaga ibihumbi 105 bayikurikira.

    Source : https://yegob.rw/kuri-cano-ya-niyo-bosco-habereye-ibidasanzwe-nyuma-yuko-indirimbo-ye-nshya-igiye-hanze/

  • Kimenyi Yves yongeye kwibutsa Miss Muyango ko ariwe Mwamikazi w'umutima we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves yongeye kwibutsa fiancé we Miss Muyango ko ariwe Mwamikazi w'umtima ww. Ni nyuma y'amashusho Miss Muyango yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Nyuma y'amashusho Muyango yashyize kuri instagram ye, Kimenyi Yves ntiyaripfanye yahise amusubiza amagambo agira ati ” @uwase_muyango Cherie wanjye🥵❤️ “.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yongeye-kwibutsa-miss-muyango-ko-ariwe-mwamikazi-wumutima-we/

  • 《Umukobwa twendaga kurushinga yahindutse umusinzi kandi turi abarokore ,ese mureke?》Aragisha inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaratwandikiye ati' Muraho neza, maze imyaka 5 nkundana n'umukobwa twamenyaniye mu rusengero turirimba, nabonaga afite imico myiza rwose nta kibazo, sinigeze mubona anywa inzoga cyangwa itabi kuko yewe twese turi abarokore, ndetse rwose yambwiraga ko na mbere yo gukizwa atigeze abikora.

    Muri iyi minsi namaze kumwambika impeta ndetse twitegura ubukwe vuba niba bwongeye kuba. ikibazo rero ni uko natangiye kubona impinduka zikomeye kuri we, zirimo kunywa inzoga n'amatabi agasinda……
    Iyi mwitwarire yanteye impungenge ndetse zimwe mu nshuti zanjye zinsaba ko namureka kuko ubwo hari n'ibindi ntarabona.

    None mungire inama nkore iki?'.

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aumukobwa-twendaga-kurushinga-yahindutse-umusinzi-kandi-turi-abarokore-ese-mureke%E3%80%8Baragisha-inama/

  • Ntacyo ikofi idakora: Butera Knowless yerekanye uko we na Platini bari bameze kera ikofi itarabayoboka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ya kera ari kumwe na Platini. Nkuko byagaragaye, nyuma yuko Knowless ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati ” Cyaze #IKOFI irakora koko! Ndebera “@platiniofficial “ ashaka kumvikanisha ko ntacyo amafaranga (ikofi) adakora.

    Source : https://yegob.rw/ntacyo-ikofi-idakora-butera-knowless-yerekanye-uko-we-na-platini-bari-bameze-kera-ikofi-itarabayoboka/

  • Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19, haherewe ku bari ku rugamba rwo kuyirwanya n'abandi bafite intege nke bashobora guhura na yo byoroshye kandi ikabazahaza cyangwa ikaba yabahitana. Abana bafite ubumuga ni bamwe muri abo.

    Bakwiye gahunda yihariye yo kubafasha guhangana n'ikwirakwira rya COVID-19, byaba ngomba hagashyirwaho iyabo y'umwihariko yo kubaha urukingo.
    Ingorane zugarije abafite ubumuga n'ingaruka bahura na zo badahawe urukingo rwa COVID-19
    Nsabimana Maurice ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko Leta yari ikwiye kubashyiriraho gahunda yihariye yo kubona urukingo rwa COVID-19, kuko asanga batitaweho nta mwihariko bahabwa nk'abafie ubumuga.

    Ati 'rwose mfite impugenge ko bashobora kuzanzanira COVID-19, kandi nkurikije ukuntu numva ifite ubukana ishobora kumpitana, cyane ko ubuzima bwanjye busazwe butameze neza; dore ko njya kugira ubu bumunga bwo kutabona nakoze impanuka zimwe mu ngingo z'umubiri wanjye zikangirika bikanamviramo guhuma amaso yombi.'

    Akomeza avuga ko yirirwa mu rugo, abana n'umuryango w'abantu umunani kandi bose babyuka bagenda, bakagaruka bamusanga murugo; akaba ariyo mpamvu afite impugenge kuko atarakingirwa kandi abavandimwe be bashobora kuzamuzanira icyorezo cya COVID-19,
    Kabanyana Aline umwe mu bavukanye ubumuga bw'Amaguru yombi akaba afashwa n'akagare kugenda, avuga ko yifuza ko Leta ikwiye kubashyiriraho gahunda iborohereza guhabwa inkigo za COVID-19, kugira ngo na bo babone ubwirinzi nk'uko buhabwa abari mu zabukuru n'abafite izindi ndwara zidakira.

    Ati 'mbabazwa no kubona kuri Televiziyo n'ahandi bavuga ko hari gahunda yatangiye yo gukingira abanyarwnada, ariko sinumve aho bavuga ko harimo n'abafite ubumunga bakingiye, kandi ari icyiciro cy'abanyarwanda b'intege nke.'
    Kabanyana akomeza avunga ko Leta by'umwihariko Minisiteri y'ubuzima yari ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo abafite ubumunga na bo bahabwe inkingo za COVID-19, kuko bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'iki cyorezo, kuko ubushobozi bwabo bwo kwirinda bufite aho bugarukira.

    Nsabimana Emmanuel umubyeyi wa Nsabimana Maurice nawe avuga ko aterwa impugenge n'uko umwana we adahabwa urukingo rwa COVID-19, kandi adafite ubuzima bwiza bitewe n'ubumunga bwo kutabona afite.
    Nsabimana ati 'nk'ubu asigaye arwara ngahangayika nkeka ko arwaye COVID-19 kuko n'ubusanzwe ubuzima bwe bwashegeshwe n'impanuka yakoze ari na yo yamuzaniye kumugara akavamo amaso yombi ndetse n'izindi ngingo z'umubiri we zikangirika.'

    Nsabimana akomeza avuga ko ahora ahangayitse ko abavandimwe b'umwana we bamwanduza bayikuye aho birirwa hatandukanye.

    Hakwiye gahunda igenewe abafite ubumuga mu gukingira COVID-19
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko hari abafite ubumunga bakingiwe n'ubwo atari bose. Asaba inzego zibishizwe ko bakora ibishoboka n'abandi bafite ubumuga bagahabwa inkingo kugira ngo bakomeze kugira ubwirinzi.

    Ndayisaba akomeza avuga ko ku ikubitiro ku bufatanye na RBC bakoranye mu gukingira abafite ubumunga, n'ubwo kimwe n'abandi batabonye inkingo ari benshi.

    Asaba abafite ubumunga batarabona inkingo za Covid-19 kugana amashyirahamwe abashinzwe ndetse n'inzengo z'ibanze kugira ngo babafashe kubona ubufasha.

    Niyingabira Julien, umukozi wa RBC ushinzwe itumanaho avuga ko ku ikubitiro abafite ubumunga bari mu bo babanje gukingira, n'ubwo atari bose, cyane ko inkingo zari nke cyane. Avuga kandi ko bateganya kongera gukingira abandi mu gihe hazaba habonetse izindi nkingo.

    Ati 'dufatanyije n'amashyirahamwe y'abafite ubumunga bose mu Rwanda, turifuza ko tuzabashyira hamwe tubakingire n'ubwo nta mibare ifatika dufite y'abamaze gukingirwa ndetse n'abatarabona inkingo.'

    Hashize igihe nta barura ry'abafite ubumuga rikorwa kuko riteganyijwe mu mwaka wa 2023 ariko ibarura ry'abafite ubumuga mu Rwanda riheruka muri 2012 ryagaragaje ko abantu 446.453 aribo bafite ubumunga, hatarimo abana bari munsi y'imyaka itanu kuko baba bashobora gukira.

    Safi Emmanuel

    The post Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abana-bafite-ubumuga-bakwiye-uburenganzira-bwihariye-bwo-guhabwa-inkingo-za-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-bafite-ubumuga-bakwiye-uburenganzira-bwihariye-bwo-guhabwa-inkingo-za-covid-19

  • Yabengutswe n'umuzungu nyuma yo guhabwa urwamenyo ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa akomeje kugarukwaho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bavugako ntaho Imana itakura umuntu.

    Ni umukobwa wo mucyaro cya Uganda, ahitwa Mbagua nk'izindi nkumi zose, uyu mukobwa yarabyutse nawe akoresha izi mbuga twirirwaho ashyiraho ifoto ye ashaka kugaragaza imiterere y'umubiri we.

    Uyu mukobwa udafite isura isamaze ndetse bikagaragarako adafite imiterere yakurura benshi ndetse ntiyari yambaye n'imyambaro wakwita ko igezweho nkuko abandi bakobwa babanza kubitegura iyo bagiye kwigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu amerewe neza n'umuzungu bashyingiranywe. 

    Uyu mukobwa akimara gushyira hanze iyi foto ntawigeze amubwira ko ari mwiza ahubwo abenshi bihutiye kumutuka no kumuca intege bamubwirako ari mubi ndetse atagakwiye kugaragaza iyo foto, ibitekerezo byose byayigiyeho byamucaga intege.

    Iyi foto uyu mukobwa irasa niyamubereye ikiraro kimuvana muri afurika maze yerekeza muri Amerika aho atuye ubungubu.

    Abantu batutse uyu mukobwa bavuga ko adashamaje

    Uyu mukobwa yaje kubengukwa n'umuzungu wabonye ukuntu abatanze ibitekerezo kuri ya foto bose bamuhaye urwamenyo, afata umwanzuro wo kumushakira ibyangombwa bakora ubukwe, ubu babana nk'umugore n'umugabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Source : https://yegob.rw/yabengutswe-numuzungu-nyuma-yo-guhabwa-urwamenyo-ku-mbugankoranyambaga/

  • Ibintu bitanu bibi udakwiye gukorera ku mbugankoranyambaga . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe tugezemo abantu benshi bateye imbere mu buryo butandukanye ,abantu benshi igihe cyo kuruhuka baba bari ku mbuga nkiranyambaga(social media),izi mbuga nizo abenshi bagaragarizaho imiterere y'ibyo bemera,ibibabayeho,ibyo bakunze,ibyo banze….nizo baganirirah,ninazo abenshi mu bafite ibitekerezo bifashisha kubitanga maze bigasakara mu buryo bworoshye.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari ibyo ukwiye kwitondera kwandika cyangwa gushyira ku rubuga nkoranyambaga mu bihe byose urukoresha, kuko uba ushobora kubyicuza bidatinze ndetse kandi bitagishobotse ko wakisubira.

    1.Gushwanira n'umukunzi wawe ku rubuga nkoranyambaga mwarakundanye ntawe ubizi ukwiye kubigendera kure,birababaza kubona uwo wabwiraga amabanga ari ku ndiba y'umutima wawe yayanditse ahagera ibihumbi n'ibihumbi by'abantu,iyo ubikoze uba ushinga imbago hagati yawe n'uwo ushobora kuzongera gukenera ndetse ugaragaza ikikurimo n'icyo uricyo nyirizina.

    2.Irinde kubwira uwo mwakoranye cyangwa mukorana nabi ukoresheje imbugankoranyambaga,uko yakubera mubi kose,uko yakubabaza kose wikoresha izi mbuga umubwira amagambo akarishye kuko ubuzima bw'umuntu bwite burahinduka ndetse biroroshye ko nmwakiyunga ariko uko azajya asoma izo nteruro bikamutera kugufata ukundi kandi utakizisibye.

    3.Kuvugira nabi abaturanyi cyangwa inshuti ku mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu biranga umuntu udafite ukwigengesera n'ubushishozi,ibaze nawe ko uba ushyize hanze ibitagenda neza kuribo nyamara byashobokaga ko wabasanga ho kubishyira aho byambuka amazi magari mugihe kingana no guhumbya,nyamara wenda nawe ejo ni wowe,irinde kuzicuza.

    4.Irinde gutukira,cyangwa kubwirira nabi uwahoze ari umukunzi wawe cyangwa umugore/umugabo wawe ukoresheja urubuga nkoranyambaga,nibyo kubikora bishobora kukorohera ariko igihe mwaba mwiyunze wajya wigaya kuko niyo wabisiba we ashobora kutabisiba.

    5.Gutongana n'umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye mwifashishije imbuga nkoranyambaga,ibi n'uramuka ubikoze bizagukundira ariko uzaba wishyize hanze kandi bidakwiye,iki ni kimwe mu biranga umuntu kandi ufite uburere buke,ni gute umuntu mwararanye mu buriri wabura kumubwira ikibazo mufitanye ngo mugikemure ni byanga mwitabaze inshuto aho ku kibwira n'abatabazi.ibi bibaho ariko ingaruka abazimenya n'ababikora doreko amazina yabo akenshi yumvikana mu matwi y'ababazi n'abatabazi nk'abantu batagira uburere.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitanu-bibi-udakwiye-gukorera-ku-mbugankoranyambaga/

  • Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uburyo bwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19, ni ubwa Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR), ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

    Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

    Bugaruka ku gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5, kimwe kigurwa $1.50 – ni ukuvuga amafaranga atarenze 1500 Frw.

    Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibimyira byo mu mazuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ubu buryo bufasha umuntu kwipima ku giti cye bugiye korohereza benshi kumenya uko bahagaze kuri COVID-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kandi buhendutse kurushaho.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Laboratwari ya RBC irimo kugenzura umubare munini w’ibi bipimo, mu gihe cya vuba bizashyirwa ahagaragara.”

    Dr Nsanzimana aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

    Kugeza ubu igipimo gitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10 000 Frw na ho igitanga igisubizo cya PCR kikishyurwa 50 000 Frw ari na cyo cyizewe kurusha ibindi.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020 abamaze kwandura COVID-19, ari 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa.

    Magingo aya abamaze gukira icyorezo ni 33.356, naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19