Category: Uncategorized

  • Umugore uherutse gusezerana na Rwatubyaye agiye kwibaruka ubuheture #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye usanzwe ari myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, aherutse gusezerana kubana n’uriya mugore Hamida usanzwe afite abana babiri.

    Hamida wifashishije imbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu w’umuhungu.

    Ni ubutumwa yatambukije akoresheje amafoto amugaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza imbamutima atewe no kuba agiye kwibaruka.

    Yagize ati 'Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo !'

    Uyu mugore kandi avuga ko buri mubyeyi yishimira gushyikirana n’umwana we umuri mu nda akaba yifurije umukuni we bagiye kubyarana uyu mwana, gusangira ibi byishimo.

    Yagize ati 'Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.'

    Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

    Hamida usanzwe afite abana babiri, aherutse kugira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga abazwa niba abandi bana afite ari aba Rwatubyaye ariko arama gihwa avuga ko icyo kibazo azagisubiza ari kumwe na Rwatubyaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-uherutse-gusezerana-na-Rwatubyaye-agiye-kwibaruka-ubuheture

  • Abashakanye gusa: Irinde ubu bushuti budasanzwe n'uwo mutashakanye kuko bwagusenyera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibwira ko mufitanye ubucuti busanzwe, nyamara uwo mwashakanye atari uko yabibona aramutse amenye ibyo muganira. Ibi utabyitondeye byagusenyera.

    Ibimenyetso bigaragaza ko umubano mufitanye udasanzwe

    Kugira ngo umenye ko umubano mufitanye wihariye kandi udakwiriye umuntu washatse:

    — Umubwira ibibazo ufitanye n'uwo mwashakanye

    — Ukora uko ushoboye kose ngo mube muri kumwe.

    — Imishyikirano ufitanye n'uwo muntu uyihisha uwo mwashakanye.

    — Uhorana urwicyekwe ko uwo mwashakanye aramutse akubonanye n'uwo muntu wakumva bikubangamiye ndetse aramutse yumvise ibiganiro mugirana, yakumva ko ushobora kuba umuca inyuma.

    Ni iyihe mpamvu ibitera ?

    Gushaka kwitabwaho

    Ubusanzwe kwitabwaho n'umuntu mudahuje igitsina birashimisha. Iyo umuntu aduhaye agaciro biradushimisha kandi tukumva ko turi beza.

    Iyo umaze igihe runaka ushatse, ushobora gutangira gushakira ihumure ku wundi muntu mudahuje igitsina. Ariko icyo ugomba kumenya ni uko gushakira ihumure ku muntu utari uwo mwashakanye bizakugiraho ingaruka. Iyo utangiye kujya ubwira umuntu mudahuje igitsina uko wiyumva, imishyikirano ufitanye n'uwo mwashakanye irahazaharira. Ni nk'aho uba umwibye urukundo rumukwiye ukaruha undi.

    Icyo ukwiriye kwibaza: Ni iki naburanye uwo twashakanye ku buryo najya kugishakira ahandi? Ese umuti ni ugushaka indi nshuti ku ruhande cyangwa tugomba kwicara tukaganira ku bitagenda neza?

    Kugirana ibibazo n'uwo mwashakanye

    Hari igihe wumva ko uwo mwashakanye ataguha agaciro cyangwa ko atakwitaho nk'uko ubyifuza. Nanone ushobora gukomeza kubika inzika, bitewe n'ikibazo mufitanye kitakemutse. Uwo mwashakanye ashobora kuba yanga ko muganira ku kibazo mufitanye, ibyo bikaba byakubabaza bigatuma ushaka uwo watakira. Hari impuguke zivuga ko kwanga kuganira n'uwo mwashakanye ku bibazo mufitanye, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy'uko mubanye nabi, cyangwa ko mushobora kuzatana.

    Wakora iki ngo ukemure iki kibazo?

    Menya ko urimo ukina mu bikomeye

    Kugirana ubucuti n'undi muntu kandi waramaze gushaka, birashyira bikabyara ibibazo utazapfa kwikuramo ndetse bikaba byatuma urugo rwanu rusenyutse.

    Ingaruka zabyo ntizishidikanywaho, kuko zimwe zatangiye no kukugeraho. Kugirana ubucuti n'umuntu mutashakanye, byatumye wima uwo mwashakanye urukundo yari akwitezeho.

    Reka inzozi

    Iyo ufitanye agakungu n'umuntu, bituma utekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo aza kuba ari we mwashakanye. Nyamara iyo ugereranya ubushobozi bw'uwo mwashakanye n'ubw'uwo muntu, uba wibeshya cyane. Nanone ujye wibuka ko umunezero wumva ufite iyo utekereje kuri iyo ncuti yawe, ari wo wagiraga iyo wabaga utekereje uwo mwashakanye.

    Ishyirireho imipaka

    Kugira ngo abantu birinde abajura, bashyira intabaza(Alarme) mu modoka zabo cyangwa mu mazu yabo. Nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ubungabunge imishyikirano ufitanye n'uwo mwashakanye.

    Niba hari umuntu mufitanye agakungu, gahagarike. Mu gihe wumva bitakoroheye, wagombye nyine kumva ko harimo ikibazo. Aho gukomeza kwihagararaho utanga impamvu zituma ushyikirana na we, shyigikira uwo mwashakanye maze ukore ibishoboka byose ngo ugire urugo rwiza. Kugira ibishimo mu muryango cyangwa kwitabwaho biraharanirwa kandi bisaba ko mwembi mubigiramo uruhare. Wikumva ko mugenzi wawe agomba gutuma unezerwa wowe ntacyo ushaka gukora.

    Source : https://yegob.rw/abashakanye-gusa-irinde-ubu-bushuti-budasanzwe-nuwo-mutashakanye-kuko-bwagusenyera/

  • Ibintu bikomeje kudogera muri Afurika y'Epfo kubera ifungwa rya Jacob Zuma_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umubare w'abamaze gupfa muri Afurika y'epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by'igihugu nyuma y'ifungwa ry'uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

    Umubyeyi w'i Durban byabaye ngombwa ko ajugunyira umwana we abantu bari hasi baramusama

    Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k'ubucuruzi k'i Soweto.

    BBC dukesha iyi nkuru yafashe amashusho y'umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy'iyo nyubako yari arimo asahurwa.

    Igisirikare ubu cyagabwe ngo gifashe polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

    Mu itangazo yasohoye, polisi y'Afurika y'epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y'epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y'impera ya politiki y'ivanguramoko ya apartheid.

    Hakongejwe imiriro, imihanda minini irafungwa ndetse ibikorwa by'ubucuruzi n'inzu zibitsemo ibicuruzwa zirasahurwa mu mijyi minini n'imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

    Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n'ibiribwa by'ibanze mu gihe cya vuba aha — ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

    Umwana byamugendekeye gute?

    Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z'amanywa, uwo mwana yasamwe n'imbaga y'abantu bihutiye gufasha abari baheze mu nyubako mu gice gikuru cy'ubucuruzi cy'i Durban, umujyi ukora ku mazi magari wo mu ntara ya KwaZulu-Natal.


    Hifashishijwe urwego mu gutabara abandi bantu bari baheze mu nyubako

    Abantu barimo basahura mu maduka ari mu gice cyo hasi cy'iyo nyubako iri ku muhanda Smith Street ni bo bari bakongeje uwo muriro wakwirakwiriye n'ahandi, ukagera no ku baba mu gice cyo hejuru cy'iyo nyubako.

    Umunyamakuru Nomsa Maseko avuga ko nyuma yuko abantu basamye uwo mwana, abanyuraga aho hantu n'abaturanyi bihutiye gushakisha inzego ngo bafashe guhunga abandi bahatuye, barimo n'abana.

    Nyina w'uwo mwana yaje kongera guhura n'umwana we, ariko yari afite imbamutima nyinshi kuburyo bitamukundiye kugira icyo atangaza. Inzego za leta zishinzwe ubutabazi zahageze hashize iminota hafi 20 zifasha kuzimya imiriro.

    Hangiritse ibingana iki?

    Amaguriro manini arenga 200 yari yamaze gusahurwa kugeza ku wa mbere nyuma ya saa sita z'amanywa, nkuko ibiro ntaramakuru Bloomberg byabibwiwe na Busisiwe Mavuso, ukuriye urwego rw'ubucuruzi rw'Afurika y'epfo.

    Ahantu henshi hacururizwa mu gace ka Soweto — kahoze gatuwemo na Nelson Mandela — hasahuwe haranangizwa burundu, ibyuma by'amabanki bya ATM byinjirwamo, resitora, amaduka agurisha inzoga n'acuruza imyenda birangizwa.

    Abasirikare barimo gukorana na polisi bashoboye gufata bamwe mu bakora iyi midugararo. Ariko inzego zishinzwe umutekano zikomeje kurutwa cyane umubare.

    Mu ntara ya KwaZulu-Natal — aho amatungo na yo yibwe — imidugararo irakomeje, imodoka z'imbangukiragutabara(ambulances) zibasirwa mu duce tumwe n'abakora iyo midugararo, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru TimesLive rwo muri Afurika y'epfo.

    Videwo igaragaza ahabikwa amaraso ahabwa abarwayi hasahurwa mu mujyi wa Durban, mu gihe Bwana Ramaphosa yagezaga ijambo ku gihugu ku wa mbere nijoro.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/14/ibintu-bikomeje-kudogera-muri-afurika-yepfo-kubera-ifungwa-rya-jacob-zuma_-inkuru-irambuye/

  • Gicumbi : Bafatiwe mu rugo baruhinduye akabari biteretse utuvido banywa inzoga yitwa Dundubwonko #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga ahagana saa tatu z’ijoro, bafashwe n’abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare ubwo bari mu rugo rw’uwitwa Ntezimana w’imyaka 37 utuye mu Kagari ka Kiziba, Umurenge wa Nyamiyaga.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

    Ati 'Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga nayo itemewe ikunze kwitwa Dunda ubwonko. Nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19.'

    SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati 'Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya COVID-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye nako gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo (Curfew), nta gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.'

    Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya COVID-19 gukwirakwira bitiwe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye.

    Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uko barushaho kukirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye COVID-19.

    Nyiri urugo aracyarimo gushakishwa ariko uwacuruzaga inzoga ari we Tuyisenge yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Bafatiwe-mu-rugo-baruhinduye-akabari-biteretse-utuvido-banywa-inzoga-yitwa-Dundubwonko

  • U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 4 mu irushanwa rya Beach Volleyball World Tour #rwanda #RwOT

    Guhera uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, mu Rwanda haratangira irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga 'Beach Volleyball World Tour 2-star', aho yitabiriwe n’ibihugu 39 u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’amakipe 4.

    Iri rushanwa rizageza tariki ya 18 Nyakanga, rizabera mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

    U Rwanda rwaherukaga kwakira FIVB Beach Volleyball World Tour muri 2019, ariko yo yari ku rwego rwa mbere(inyenyeri imwe), aho mu bagore ryegukanywe n’Abaholandikazi, Iris Reinders na Mexime van Driel n’aho mu bagabo rigatwarwa n’Abayapani Masato Kurasaka na Kensuke Shoji.

    Kuri iyi nshuro iri riri ku rwego rwa 2, ryitabiriwe n’amakipe 41 y’abagabo na 30 y’abagore, yose aturutse mu bihugu 39 bitandukanye byo ku Isi, aha u Rwanda rufitemo amakipe 4.

    Mu bagabo u Rwanda rufitemo amakipe 2, Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse n’igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves no mu bagore ni amakipe 2, iya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ndetse n’iya Mukandayisenga Benita na Musanabageni Claudine.

    Uyu munsi hakaba hateganyijwe imikino y’ijonjora yo guhatanira kwinjira muri tombola nyir’izina izaba ku munsi w’ejo ku wa Kane aho amakipe 6 mu bagabo na 6 mu bagore ari yo agomba gukomeza.

    Ni irushanwa rigomba kuba nta bafana bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzengereza Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

    Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

    Irushanwa rya Beach Volleyball World Tour riratangira uyu munsi

    U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-ruzahagararirwa-n-amakipe-4-mu-irushanwa-rya-beach-volleyball-world-tour

  • Abasaga 3700 ntibitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu ntara enye z’igihugu – #rwanda #RwOT

    Impamvu nyamukuru ikekwa kuba bamwe bataritabiriye ni icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bw’igihugu kubera ko muri ibi bihe umubare w’abandura uri gutumbagira kandi ingamba zafashwe zo kugikumira zikaba zikomeje kugira ingaruka ku batari bake.

    Mu Burasirazuba abanyeshuri 891 ni bo batakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku munsi wa mbere.

    Mu banyeshuri 65.918 bari bateganyijwe gukora ibizami bya Leta muri iyo ntara yose, abagera ku 65.027 ni bo babikoze bangana na 98.7% mu gihe abandi 891 bo batabyitabiriye.

    Akarere ka Kirehe ni ko gafite umubare munini w’abanyeshuri batitabiriye mu Burasirazuba kuko bangana na 213, Bugesera yo ifite 95, Gatsibo 126, Kayonza 167, Ngoma 71, Nyagatare 91 mu gihe Rwamagana ari 128.

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora Ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, yabwiye IGIHE ko ku munsi wa mbere bakibona ko bafite abana benshi bataje gukora ibizami bya Leta bahise bajya kubashakisha iwabo babona 30 bamwe baza gukora ibizamini ikigoroba.

    Ati “Twararanye 91 kuko ejo nimugoroba hari abaje gukora ibizamini bataje mu gitondo, ubu rero dusigaranye 61, abo baje nyuma yaho dufatanyije n’inzego z’ibanze tukabashakisha iwabo tukabazana gukora ibizamini, abataje uyu munsi rero ikizamini kimwe gisigaye ntacyo cyabamarira.”

    Muri iyi ntara, abanyeshuri bane ni bo bari gukora ibizamini barwaye Covid-19 barimo batatu bari mu Karere ka Bugesera n’undi umwe uri mu ka Rwamagana.

    Mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’umunsi wa mbere w’ikizamini cya Leta buri kuri 98,2% kuko mu banyeshuri basoje amashuri abanza 61,111 bagombaga gukora abagera 1099 ntabwo babonetse.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego mu Ntara y’Amajyepfo, Olivier Maurice Mutuyimana, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bangana na 1,8% mu bagombaga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza batitabiriye ku munsi wa mbere.

    Ati “Abangana na 1,8% mu bagera ku 61,111 ni bo bataje. Haracyashakishwa amakuru y’umwe ku wundi hakorwa n’isesengura kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye batitabira.”

    Mu Ntara y’Amajyaruguru abanyeshuri 628 mu 35.656 biyandikije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ntibitabiriye ku munsi wa mbere.

    Ntiharamenyekana neza impamvu yatumye batitabira ariko ikekwa cyane ni uko hari abimutse bakajya ahandi kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.

    Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.

    Yagize ati ‘‘Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”

    Mu Ntara y’Uburengerazuba abanyeshuri 1.138 ni bo batitabiriye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko abo 1138 batitabiriye bangana 1,95% kuko abiyandikishije gukora bose ari 58.392.

    Mu Karere ka Karongi abatarabonetse ni 134, Ngororero ni 199, Nyabihu 166, Nyamasheke 150, Rubavu 201, Rusizi 113 naho muri Rutsiro ni 175.

    Mu Burengerazuba naho hari gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekanae impamvu abo banyeshuri batabonetse mu bizamini.

    Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.

    Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254.678 ni bo biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 254 ni bo batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza

  • Nyarugenge: Ubuzima buteye inkeke bw’abakobwa b’aba-marine babyariye ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba bana bazwi nk’aba-marine, batunzwe no kwiba ndetse n’urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n’ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye aba bana aho batuye mu mateme, asanga batuye mu bice byegeranye, ku buryo abahungu n’abakobwa bakunze kuba bari kumwe, bikavamo ibishuko by’uko baryamana, dore ko baba banageze mu myaka itoroshye, kandi badapfa kubona umubyeyi cyangwa undi mujyanama wababwira uko bitwara muri icyo gice cy’ubuzima bwabo.

    Bamwe mu bakobwa twahasanze, barimo ababyaye, basobanura ko bemera kuryamana na bo kugira ngo abo bahungu batazabahohotera nubwo baba babizi ko bashobora gutwara inda kuko nta buryo bwo kwirinda bakoresha.

    Umwe yagize ati “Hari ubwo wemera ukaryamana na we kugira ngo atagukubita cyangwa akakugirira nabi.”

    Amakuru IGIHE yahawe n’Umuyobozi w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, avuga ko muri abana batuye muri ibi bice ari 16, barimo abakobwa bane babyaye.

    Abo bakobwa bane babyaye, bose bari munsi y’imyaka 18, babiri muri bo batewe inda n’abahungu babana aho mu muhanda, kandi na bo bari munsi y’imyaka 18. Abandi bakobwa babiri babyaye, batewe inda n’abandi bantu batazwi.

    Ndirima yagize ati “Mu bakobwa 16, bane barabyaye, babiri muri bo babyaranye na bagenzi babo, abandi babyarana n’abantu batazwi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko iyo bafashe aba bana bakabasubiza iwabo, bamwe muri bo bongera bakagaruka ku muhanda, anashimangira ko imbaraga zose bari kuzishyira mu guhangana n’iki kibazo.

    Ati “Harimo abana twigeze gufata muri Gicurasi umwaka ushize, tubajyana kubagorora, bavayo turabacyura mu miryango yabo, ariko barongera baragaruka. Ubu turi mu bikorwa byo kongera kubafata tukabasubiza mu miryango.”

    Yongeyeho ko bari gukoresha uburyo bazabahuza bakabasubiza iwabo ndetse bakanareba uko batera inkunga abazaba bemeye kuva mu muhanda.

    Abana b’abakobwa babyariye mu muhanda, bahangayikishijwe n’uko nta byangombwa by’irangamimerere abana babo bafite

    Aba bana baba bafite ibiyobyabwenge bari kubinywa ntawe bikanga

    Aba bana bakunze kuba bari mu kibanza kiri munsi ya Down Town

    Uhagarariye DASSO mu Karere ka Nyarugenge ari kuganira n’aba bana abashishikariza kureka ibiyobyabwenge

    Aba bana bakiri bato baba bari kunywa ibiyobyabwenge