Category: Uncategorized

  • RIB yasubije Umunya-Turikiya ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 19 Frw yari yibwe – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru abasore batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’Umunya-Turikiya babifashijwemo n’umwe muri bo wabicungaga muri Kicukiro.

    Umwe muri aba bafatanywe ibi bikoresho ukomoka mu Karere ka Karongi, akaba n’umuzamu wari ushinzwe kurinda ibi bikoresho, ari nawe wacuze umugambi wo kubyiba, avuga ko icyabimuteye ari uko yari amaze igihe adahembwa.

    Ati “Amezi yari abaye abiri atarampemba, aho nafataga ibiryo narimo ideni ry’ibihumbi 48 Frw, inzara yari igiye kunyica, udufaranga duke nari mfite natugujije umukobwa we wampaye ibihumbi 20.000 Frw. Naravuze nti nta keza ke reka nange njyane ibi nzihembe. Ndagira inama abantu ko nta keza ko kwiba kuko nanjye ubu uko meze simbyishimiye.”

    Uyu musore yibye ibi bikoresho afatanyije n’abandi babiri, aho babanje kugurisha frigo bagahabwa 150.000 Frw, bagakodeshamo imodoka yo kubitwara. Bafatiwe mu cyuho bakigurisha ibindi bikoresho harimo nk’intebe bari bamaze kubaha 300.000 Frw.

    Umushoramari ukomoka muri Turikiya, Ismail Kanabadi, usanzwe akora ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda, yavuze ko ari agatangaza kuba yabonye ibikoresho bye byari byibwe, ashima imikorere myiza ya RIB.

    Ati “Twahagaze kubaka kubera Covid-19, naje kuza guhemba abakozi ku itariki ya 15 Kamena 2021 nsanga hakinze, nyuma umwe mu bazamu yaje kumpamagara ko itara rimaze igihe ryaka, nje nsanga ibikoresho byibwe. Ni bwo nahise nitabaza RIB. Natunguwe no kumva bavuga ko ntabahembaga. Ndashimira RIB kuba bangaruriye ibikoresho, iki gihugu ni cyiza cyane kubera umutekano gifite.”

    Yavuze ko ibyabaye bimuhaye isomo ko atazongera gukoresha abakozi badafite amasezerano, ndetse ko agiye gukaza umutekano w’ibikorwa bye, kandi ko atazongera kwirara ko igihugu gitekanye ngo nawe ajenjeke.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitwaza impamvu zose ngo bijandike mu bujura, asaba abantu kurushaho kwicungira umutekano.

    Ati “Abantu bakwiye kurushaho kwirindira umutekano, kuko benshi ibikoresho nk’ibi bifite agaciro bibatera umutima wo guhemuka. Nta muntu ukwiye kwitwaza ko adahembwa kandi hari inzego yakegera akarenganurwa aho kwijandika mu bujura.”

    Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda kugura ibyo bita imari ishyushye kuko bazisanga baguze ibijurano, bikabaviramo gukora icyaha.

    Ibikoresho byari byibwe birimo imashini itsindagira ikoreshwa n’intoki, frigo, intebe, amatapi n’ibindi. Byasubijwe nyirabyo, bifite agaciro ka miliyoni 19 n’ibihumbi 200 Frw.

    Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, ubuhemu n’icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha. Mu gihe baramuka bagihamijwe bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kitarengeje imyaka itanu.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’umushoramari ukomoka muri Turikiya bifite agaciro ka miliyoni 19 Frw

    Ismail Kanabadi yashimye RIB yamufashije kugarura ibikoresho bye byari byibwe

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutagura ibyo bita imari ishyushye kuko byabaviramo gukora ibyaha

    Byinshi muri byo byiganjemo ibikoresho byo mu nzu

    Ibi bikoresho byibwe birimo intebe, firigo, amatapi n’ibindi

    Ibikoresho byose uko byibwe bikaba byasubijwe nyirabyo nta kibuzemo

  • Ifoto ishushanyije iriho umuryango wa Bertran… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto igaragaza umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame, bakaba bagaragara bari mu byishimo byinshi bose bahanze amaso imfura yabo y'umukobwa ugaragara ameze nk’uri kubyina anezerewe.


    Ni ifoto ishushanyije mu buryo butangaje bwa gihanzi, ndetse n'uwayishushanyije biragaragara ko hari ibisobanuro yashakaga gutanga. Benshi mu bakoresha Twitter bakunze cyane iyi foto ndetse abantu batandukanye bayoherereza Ange Kagame kugira ngo ayirebeho.

    Mu masaha atatu ashize ni bwo Ange Kagame yagaragaje ko yakunze cyane iyi foto. Uwitwa Ben_art4 bigaragara ko ariwe washushanyije iyi foto, yari yayishyize kuri Twitter ‘akora tag’ kuri Ange Kagame na Perezida Kagame. Ange Kagame amaze kubona iyi foto, yanyuze kuri Twitter ashimira uyu muhanzi amubwira ko yakoze igihangano yatekerejeho. Ati: “Urakoze ku bw’iki gihangano cyatekerejweho”.


    Ange Kagame yanyuzwe cyane n’iyi foto 

    Ange Kagame ubuheta bwa Perezida Paul Kagame yibarutse imfura ye tariki ya 19 Nyakanga 2020. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida  Kagame yavuze ko tariki 19 Nyakanga 2020 ari bwo we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru.

    Perezida Kagame yatangaje ko abyishimiye ndetse anagaragariza umukobwa we n'umukwe we ko abishimiye cyane ku bw'imfura yabo. Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 ni bwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n' umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

    Ibirori byabereye mu Intare Arena, ahari icyicaro cy'Umuryango FPR Inkotanyi

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati 'Nabonye uwo umutima wanjye ukunda'.
    Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Indirimbo ya Salomo, igice cya 3 umurongo 4.

    Ku munsi w’ubukwe bwa Ange Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107520/ifoto-ishushanyije-iriho-umuryango-wa-bertrand-ndengeyingoma-nimfura-yabo-yazamuye-amarang-107520.html

  • Afrobasket Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Mis… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 2 ashaka intsinzi yikurikiranya kuko yose yari yaratsinze umukino ubanza. U Rwanda rwarangije igice cya mbere ruhagaze neza kuko rwari imbere ya Misiri yaje kubigaranzura nyuma.

    Agace ka mbere karangiye ari 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangira ari 15 kuri 13 ya Misiri. Uyu mukino wari uwa kabiri kuri uyu munsi, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyengaju.

    Perezida wa Repubulika yari yitabiriye uyu mukino 

    Umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze Kenya amanota 77 kuri 45 rukaba rusigaje guhura n’igihugu cya Sudan y’Epfo.

    Umutoza w’u Rwanda, Sarr

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107527/afrobasket-zone-5-u-rwanda-rwatsinzwe-na-misiri-mu-mukino-perezida-paul-kagame-yari-yitabi-107527.html

  • Abafana bAbongereza ibihumbi 94 basabye UEFA… – #rwanda #RwOT

    Ikosa Chiellini yakoreye Bukayo Saka ntarihanirwe uko bikwiye, niryo Abongereza buririraho basaba UEFA gusubiramo umukino wa nyuma wa Euro 2020, ugahabwa umusifuzi utagize uruhande abogamiyeho nk’uko tubikesha DailyMail.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ku kibuga cya Wembley mu mujyi wa Londres, habereye umukino wa nyuma wa Euro 2020, warangiye u Butaliyani bwegukanye igikombe butsinze u Bwongereza kuri Penaliti 3-2, nyuma y’uko iminota 120 yari yagenwe irangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Nyuma y'uyu mukino warangiye abongereza bari mu marira menshi, kubera penaliti eshatu zahushijwe na Rashford, Bukayo Saka na Sancho, bigatuma ikipe ibura igikombe, umubare munini w'abafana b'iyi kipe yari ifite inyota y'iki gikombe, batangije gahunda yo gusaba ko uyu mukino wasubirwamo kuko utabaye mu mucyo.

    Ubwo iminota 90 y'umukino yari irangiye amakipe anganya 1-1, umusifuzi yashyizeho iminota 6 y'inyongera kugira ngo umukino usozwe. Ku munota wa 95, habura amasegonda macye ngo umukino urangire, Bukayo Saka yazamukanye neza umupira yihuta cyane, maze kapiteni w'u Butaliyani Chiellini, yirwanaho kugira ngo ikipe ye itinjizwa igitego mu masegonda ya nyuma, aramukurura bigaragarira buri wese imbere y'umusifuzi amutereka hasi, ahita ahabwa ikarita y'umuhondo.

    Uburyo Chiellini yakuruyemo Bukayo Saka buratangaje cyane kuko yamukuruye bigaragara ntabyo kwihishahisha kugeza ubwo amugushije hasi.

    Igihano umusifuzi ukomoka mu Buholandi, Björn Kuipers yahaye Chiellini nticyashimishije na gato abongereza, kuko babonaga agomba guhabwa ikarita itukura nta kujijinganya agahita asohoka mu kibuga.

    Ndetse aba bafana bavuga ko umukino wose muri rusange utasifuwe neza kuko wagaragayemo uburiganya no kwiba ikipe y'igihugu y'u Bwongereza bya hato na hato.

    Umukino ukirangira, Abafana b'iyi kipe yari imaze gutakaza igikombe bagiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bibwe n'umuholandi ndetse bikoma umusifuzi Björn Kuipers, bavuga ko kapiteni w'u Butaliyani yakagombye guhabwa ikarita itukura agasohoka mu kibuga.

    Nyuma yo gutakaza igikombe bahamya ko banibwe ku mugaragaro, Abafana barenga ibihumbi 94 bamaze gusinya basaba UEFA ko umukino wa nyuma wa Euro 2020 wasubirwamo ndetse ugahabwa undi musifuzi udafite uruhande abogamiyeho.

    Ntacyo UEFA iratangaza ku busabe bw'Abongereza, gusa ibi bishobora kudahabwa agaciro kuko igikombe cyamaze kubona nyiracyo, kandi komiseri w'umukino bivugwa ko yatanze raporo ihamya ko nta kibazo cy'imisifurire kigeze kiba muri uyu mukino kandi wagenze neza muri rusange.

    Icyifuzo cy'aba bafana gihawe agaciro umukino ugasubirwamo, nibwo bwa mbere ku Isi byaba bibaye ko umukino uri ku rwego nk'uru usubiwemo ugakinwa bushya imihango yo gutanga igikombe yaramaze kurangira ndetse nyiracyo yarakijynye.

    Chiellini yakuruye Bukayo amugusha hasi ku buryo bugaragara ahabwa ikarita y’umuhondo

    Abongereza barenga ibihumbi 94 bamaze gusinya basaba UEFA ko umukino wa nyuma wa Euro 2020 wasubirwamo

    U Butaliyani bwegukanye igikombe cy’u Burayi 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107517/abafana-babongereza-ibihumbi-94-basabye-uefa-ko-umukino-wa-nyuma-wa-euro-2020-usubirwamo-107517.html

  • Producer Laser Beat yahurije mu ndirimbo abar… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Big Zed abarizwa mu Rwanda mu gihe Rich One abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu ndirimbo bahuriyemo 'Uruziga' baririmba basaba Imana kubafasha ikabakura mu ruziga rw'abanzi n'abasama, ikabajyana mu ruziga rurimo inoti rutagira intonganya.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URUZIGA’ YA YA BIG ZED NA RICH ONE

    Iyi ndirimbo 'Uruziga' iri kuri Extended Play (Ep) ya Producer Laser Beat iriho indirimbo enye zirimo 'Mbabarira', 'Kininja' ndetse na 'Bicwa'.

    Ep ye yayitiriye indirimbo 'Uruziga'. Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Laser Beat yavuze ko yahurije muri iyi ndirimbo aba baraperi kubera ko yashakaga kugaragaza imbaraga z'abahanzi be, no kumenyekanisha EP ye yasohoye.

    Ati 'N'uko ari abahanzi mfite mu nshingano zanjye. Niyemeje kuzana impano nshaka nkaba mfitanye nabo imishinga migari.

    Yavuze ko muri Cyumweru kiri imbere bitegura gukomeza gufata amashusho y'izindi ndirimbo no kumenyekanisha indirimbo aba bahanzi basanzwe bafite.

    Patrick Hirwa [Producer Laser Beat] yaherukaga guhuriza mu ndirimbo Neg G The General n'abaraperi biganjemo abari kuzamuka.

    Iyi ndirimbo yitwa 'Twika' yasohotse muri Mata 2021 yaririmbyemo Last Queen, Icenova, Prime Mazimpaka, Big Zed, Rich One, Trizzie Ninety Six na Og Khenz.

    Iyi ndirimbo iri mu bwoko bwa Drill Music, Neg The General yumvikana yibasira Riderman bakoranye igihe kinini umuziki, aho avuga ko Riderman amwita umwarimu we.

    Mu gitero cye agira ati 'Kuva kera ntwika, kuva kera nigisha rap ni nk'umukiza ni nka Yesu. Ariko Neg G aratwika, ese agaruye inzira Kalinga? Yaturutse ku kirwa aratwika, aratwiga, aratwica, afata ikimba. Niba unyumva njye ndatwika, niba unyumva njyewe ndica, na Rusake(Riderman) anyita mwarimu […]'.

    Producer Laser Beat wahurije mu ndirimbo abaraperi babiri bari kuzamuka Big Zed na Rich One 

    Umuraperi Rich One waririmbye mu ndirimbo 'Uruziga'

    Big Zed waririmbye mu ndirimbo 'Uruziga'

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'URUZIGA' YA BIG ZED NA RICH ONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107524/producer-laser-beat-yahurije-mu-ndirimbo-abaraperi-big-zed-na-rich-one-yasinyishije-video-107524.html

  • Barantutse nzira ikibuno cyanjye| Ibyo kuryama mu gituza cya Ndimbati| Bijoux byose yabivuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux yavuze uko abantu batandukanye bamututse bamuziza ikibuno cye aho bavugaga ko acyongeresha ndetse ko hari imiti afata kugirango kibe kinini nyamara ataribyo. Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV aho yanasobanuye ku bijyanye n'amafoto yagiye hanze aryamye mu gituza cya Ndimbati.

    Bijoux yavuze ko abantu benshi bagiye bamutuka bamuziza ko ikibuno cye ari kinini ndetse ko hari imiti akoresha kugirango acyongere nyamara ataribyo ahubwo yavuze ko ariko ateye bisanzwe kuko akora imyitozo ndetse akaniyitaho uko bikwiye akaba ariyo mpamvu abantu bamubona bagakeka ko hari imiti akoresha nyamara ataribyo.  Yongeyeho ko umuntu ahinduka bityo nawe akaba yarahindutse ugereranyije nuko yari ameze mu gihe cyashize.

    Bijoux kandi yagize icyo avuga ku ifoto yagiye hanze ari kumwe na Ndimbati ndetse amuryamye mu gituza aho yavuze ko iriya foto yafashwe mu gihe bari barimo gutunganya amashusho ya Filime ya city maid bahuriramo we na Ndimbati. Ku byerekeyw urukundo rwavuzwe hagati ye na Ndimbati yavuze ko ataribyo dore ko Ndimbati afite n'umugore we.

    Ifoto ya Bijoux na Ndimbati yaciye ibintu

    Source : https://yegob.rw/barantutse-nzira-ikibuno-cyanjye-ibyo-kuryama-mu-gituza-cya-ndimbati-bijoux-byose-yabivuze/

  • Umugabo yapfuye bitunguranye akimenya ko umwana w'ikinege afite atari uwe||umugore yamuhishe ibanga rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umugabo wo muri Nijeriya yaguye igihumure ahita apfa nyuma yo gusoma ibyavuye mu kizamini cya ADN byerekanaga ko atari se ubyara umuhungu we w'ikinege. Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nijeriya n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Naijanews, hari amakuru avuga ko uyu mugabo utarashyizwe ahagaragara amazina, yishwe n'agahinda ko gusanga yarabeshywe igihe kirekire n'umugore we.

    Bivugwa ko uyu mugabo yageze aho agira amakenga ko umugore amuca inyuma ntiyizera ku budahemuka bwe nyuma yo kugwa kuri videwo ya Snapchat yerekana ko umugore we yamushutse hamwe n'undi mugabo niko kwigira inama, ahitamo gukora ibizamini bya ADN kugira ngo amenye niba ari we babyaranye.

    Umwaku yagize ni uko ibisubizo byaje byerekana ko yarereraga undi mugabo niko guhita afatwa n'umutima arapfa. Urupfu rw'uyu mugabo rwateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nijeriya ku bijyanye n'uburiganya bw'abagore babeshya, abo abenshi basabye ko umwana akivuka hajya hifashishwa n'ibizamini bya ADN.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yapfuye-bitunguranye-akimenya-ko-umwana-wikinege-afite-atari-uweumugore-yamuhishe-ibanga-rikomeye/

  • Abanyeshuri batakoze ikizamini cya Leta cy’umunsi wa mbere bemerewe gukora ibikurikiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini
    Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini

    Abana basaga 110 babarirwa ku ijanisha rya 2% nibo basibye ikizamini cy’umunsi wa mbere hakaba haramenyekanye babiri basibye kubera uburwayi, hagakekwa ko haba hari n’abimukiye mu tundi turere baba barakoreye aho bimukiye.

    Habyarimana avuga ko abanyeshuri basaga ibihumbi 82 byari biteganyijwe gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2020-2021, bitabiriwe ku gipimo cya 98%, abana batatu bari barwaye COVID-19 bitabiriye ikizamini ku munsi wa mbere bakaba bakoze bakarangiza kandi banitabiriye umunsi wa kabiri.

    Kugeza mu masaha ya saa sita kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, hari hataratangazwa imibare ntakuka y’abitabiriye ku munsi wa kabiri ariko Habyarimana yabwiye K Today ko abana bakoze ibizamnini nta zindi mpinduka zigaragara usibye nk’abashobora kuba bataritabiriye ku munsi wa mbere bakiriwe ku munsi wa kabiri.

    Agira ati, “Birumvikana ibizamini by’umunsi wa mbere ntabwo babikoze ariko abari basibye uwo munsi bemerewe gukora ibikurikiraho ni nabyo bizabarwa kuko ibya mbere byari bya,meneyekanye abandi babikoze ntabwo babihabwa ngo babikore”.

    Habyarimana avuga ko nta mwana mushya wagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19 yaba ku munsi wa mbere w’ibizamini n’umunsi wa kabiri kugeza saa sita z’amajywa, naho ku kijyanye n’umwana wari wanze kuza gukora ibizamnini akazanwa n’ubuyobozi ngo yameneyereye ari gukorana n’abandi nta kibazo.

    Asaba abayeyi gukomeza kuba hafi y’abana muri iki gihe hari gukorwa ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabaha ibikenewe byose kugira ngo bakore bisanzuye, biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza 2020-2021 bisozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, mu gihugu hise hakaba hari gukora abana basaga ibihumbi 200.


  • Inzara yatumye umugabo yitura hasi muri gare bose babireba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Kawalaata yagize isereri yituye hasi ubwo yari muri gare nshya ya i Kampala, abantu bose babireba, aho bivugwa ko yabitewe n'inzara.

    Mu mashusho yashyizwe kuri twitter na Daily Monitor agaragaza bagenzi be bagerageza kumuhembura bamuha amata ariko bikaba iby'ubusa. Bavuga ko yari asanzwe atunzwe no gutwara imizigo y'abantu, ubu bikaba bitagishoboka kuko igihugu cya Uganda kiri muri Guma mu Rugo.Croix-Rouge yihutanye imbangukiragutabara ngo imwihutane kwa muganga.

    VIDEO: Colleagues tried to give him milk to resuscitate him, but he did not respond. #MonitorUpdates
    📹: @kakumirizi2002 pic.twitter.com/0PvDXFuYSr

    — Daily Monitor (@DailyMonitor) July 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/inzara-yatumye-umugabo-yitura-hasi-muri-gare-bose-babireba/