Category: Uncategorized

  • Abaririmbyi 11 bayoboye abandi mu ma ‘Worship… – #rwanda #RwOT

    Habumugisha Emmanuel (Emmy Shalom Pereirra) uhagarariye iri tsinda ryakoze iyi ndirimbo yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ‘Amaraso ya Yesu ni meza’ “yahuriwemo n’abaririmbyi batandukanye bazi kuririmba kandi b’abayobozi b’abandi mu ma korali”. Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi, ikaba irimo abaririmbyi 11 baturutse mu matorero anyuranye. Baririmbamo ko “Amaraso ya Yesu ni meza yaduhinduye abana b’Imana, turi abayo nta rubanza, turi abaragwa b’ubwami bwa Kristo”.

    DORE UKO BAKURIKIRANA MU KURIRIMBA N’AHO BABARIZWA

    1.ISHIMWE VANESSA (Upendo choir – Mbuga ngari Giseny)

    2.NKUNDIMANA ERIC (Injiri Bora)

    3.NIWEMUHOZA SANDRINE (ADEPR/Power of the cross)

    4.EMMY SHALOM (Umutima w’Imana church)

    5.GASIGWA CHRISTIAN (GOSHEN CHOIR /ADEPR)

    6.NIYONGABO MOSES (PIANIST)

    7.NKOMEZI ALEX (GISUBIZO MINISTRIES)

    8.ESRON NDAYISENGA (CHRISTO ALONE)

    9.MUBOGORA DESIRE (TRUE PROMISES)

    10.CHANCE KRISTOPHER (GISUBIZO MINISTRIES)

    11 UWIZEYIMANA CLAUDINA (UKUBOKO KW’IBURYO /ADPR GATENGA)

    Emmy Shalom ukuriye iri tsinda ry’abaramyi bayoboye abandi muri za Worship Team zitandukanye, ni umukristo, umuyobozi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru. Ni we wagize igitekerezo cyo guhuza abaririmbyi bahagarariye abandi mu Rwanda. Ati “Nagize igitekerezo cyo guhuza abaramyi bakomeye mu Rwanda mu ma worship teams no mu makorari baturutse mu madini n’amatorrro anyuranye”.

    Yavuze uburyo byatangiye ati “Hari umwana witwa Adeline nawe w’umuririmbyi atubwira ko yanditse indirimbo ariko akeneye abo bayikorana, arayitwumvisha ndi kumwe n’umucuranzi wa piano (pianist Moses), twumva ibikwiriye ni uko iyo ndirimbo yajya hanze. Kuva twaba abakristo nyakuri mu 2018 twari twarabuze indirimbo yavuga neza mu buryo bwimbitse budaciye ku ruhande iby’urukundo Imana yakunze abari mu isi”.

    Yakomeje ati “Nyuma rero indirimbo tuyiha korali ariko iyitera utwatsi ngo ntabwo iririmba indirimbo zitahimbwe nayo ndetse ko ngo iyo ndirimbo atari ubutumwa bemera kuko yavugaga iby’ubuntu cyane kandi hari mu gihe cy’abanyabuntu bari badutse amadini avuga ko ari abaje kuyobya abantu. Nyuma naje kugira igitekerezo cyo guha ubukana ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo ngo nibura igere kuri bose no kugira ngo duhe imbaraga uwo Imana yari yayicishijemo akayandika ariwe Adeline ubu usigaye atuye i Ngoma – Kibungo”.

    Emmy Shalom yavuze ko “Hari Umusore usanzwe uririmba muri ADEPR Kibagabaga wanaririmbyemo muri iyi ndirimbo yitwa TWIZERIMANA Chance Christopher aba no muri Gisubizo Ministries Kigali, ndamwegera musaba ko yampa contacts z’abaririmbyi baba bahagarariye ama worship teams ku buryo baza bagatanga umusanzu indirimbo igasohoka atari iy’umuntu umwe ahubwo ari nka All Gospel Stars Song”.

    Ati “Ni ko kunoza umugambi dutangira kubahamagara. Hari mu kwezi kwa Nyakanga 2020 nyuma gato ya Guma m urugo ya mbere. Gusa twaje guhura n’imbogamizi kuko dutangira uwo mushinga ni bwo Covid-19 yari Imaze kugera ku isi, gusa yari itaragera mu Rwanda. Nyuma ni bwo hagaragaye ID y’umuhinde wa mbere wayigejeje mu Rwanda hahita hashyirwaho ingamba zo kwirinda”.

    “Nyuma y’uko guma murugoz ya mbere irangiye, hatangiye Records muri studio yabaga ku Gisozi hariho amabwiriza y’uko nta bus zikora, byabaga bigoye ko abaririmbyi baboneka ku buryo rimwe na rimwe gahunda producer yaduhaga zapfaga kumpamvu za Covid-19 ku bw’ingamba zabaga zafashwe. Ku mpamvu za Covid-19 iyi ndirimbo yamaze umwaka n’igice muri studio kubera ingamba zashyirwagaho hakabura uburyo bwo kuyirangiza”. 

    Ati “Icyakora ubu mu Rwanda ntihariho indirimbo z’ama All stars gospel singers ariko ubu harateganywa gukorwa n’izindi nyinshi ku bwo kugaburira imitima y’abashaka ubugingo. Nanavuga ko uko ubushobozi buzaboneka hazajya hanakobwa ama concert ahuza aba baririmbyi”. Yavuze ko “Iyi ndirimbo ni iya mbere twakoze igizwe n’abaririmbyi 11 baturutse muma korali atandukanye, amatorero atandukanye n’ama worship teams atandukanye”. 

    Emmy Shalom wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abaramyi mu ndirimbo ‘Amaraso ya Yesu ni meza’

    Emmy Shalom yavuze ko itsinda ryahuriye muri iyi ndirimb ritazahoraho, ati “Ntabwo ari itsinda rizahoraho ahubwo ni kwa kundi habaho ama All stars mu bindi bisata hamenyerewe ko All stars zikorwa n’abaririmbyi ba secular gusa”. Yunzemo ati “Intego yatumye dukora indirimbo nk’iyi ihuriwemo n’abaririmbyi banyuranye ni ebyiri:

    “A.) Kumaraho Umwiryanne uba hagati y’abaririmbyi badahuje amadini aho usanga bareba ay’ingwe umuririmbyi cyangwa umuyoboke w’idini rimwe wumvise ko mugenzi we yagiranye imishyikirano n’uwo mu rindi dini runaka. Mbese kumenya ko bose basenyera umugozi umwe . B.) Intego ya kabiri ari nayo simusiga ni ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Mu by’ukuri Abaririmbyi barimo aha ni ba worship leaders na ‘Choir songs leaders’ mbese ni abahanga (Aba dirija)”

    “Twifuje guherekeresha ubuhanga n’amajwi meza ubutumwa bwiza butavangiye buri muri iyi ndirimbo. Ngira ngo birumvikana ko iyi ndirimbo yibanda ku musaraba, amaraso, urupfu no kuzuka bya Kristo byahesheje abari mu isi ubugingo buhoraho”. Ku bijyanye na Worship teams ziri muri iri tsinda, yagize ati “Ama worship team rero nta mikoranire ihari idasanzwe mbese nta mupaka uhari ahubwo buri muririmbyi w’umuhanga twifuje ko yatanga umusanzu ubutmwa bukagera kure”. 

    Yakomeje ati “Nk’ubu twifashishije abo muri ADPR ,True promises, Injili Bora, Power of the cross na Gisubizo ministries”. Yasoje ikiganiro twagiranye agira ati “Twifuza ko uyu mwera wazakomeza no mu bandi bahanga mu kuririmba tutagezehp, icyo dushaka ni uko indirimbo zizaba nyinshi zikamenyekanisha impano, ikindi ubutumwa bwiza bugakwira isi biciye mu majwi meza n’ubuhanga kandi Imana izadushyigikira”. Indirimbo ‘Amaraso ya Yesu ni meza’, ifite iminota 7 n’amasegonda 22, ikaba iri kuri YouTube kuri shene (CANO) yitwa All Stars Rwanda.

    Amafoto ya bamwe mu baririmbyi bumvikana muri iyi ndirimbo

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘AMARASO YA YESU ARAKIZA’ YA ALL STARS RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107518/abaririmbyi-11-bayoboye-abandi-mu-ma-worship-teams-yo-mu-rwanda-bishyize-hamwe-bakora-indi-107518.html

  • Muhanga: Hari abavuga ko barenganiye mu mabwiriza yihariye yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bemerewe gufungura buri munsi ni abagize urugaga rw’abikorera (PSF) bayobora amazone y’ubucuruzi, nyamara amabwiriza bishyiriyeho ateganya ko imiryango yegeranye umwe ufungura uyu munsi undi ukazafungura ejo bagasimburana, hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abaza gushaka serivisi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) baratangaza ko ibyemezo byo gufungira bamwe abandi bafunguye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigiye gusubirwamo.

    Ibyo bitangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri abikorera bamenyeshejwe ko bagomba gukora 50% by’iminsi bakoragaho mu kwezi kugira ngo babashe kugabanya ubucucike bw’abaza kwaka serivisi n’abazitanga, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Muhanga bwaragabanutse buva ku mubare w’abagera ku bantu 100 ku munsi bugera munsi ya 50 bandura ku munsi nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima itangazwa buri munsi.

    Zimwe mu ngamba zafashwe ziyongera ku mabwiriza asanzwe atangazwa n’Inama y’Abaminisitiri, mu Mujyi wa Muhanga kwari ugufunga insengero no kugabanya abakozi bakorera ahahurira abantu benshi nko ku maduka imiryango imwe igafunga indi ikazafunga umunsi ukurikiyeho.

    Ibyo ni na byo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aheraho avuga ko izo ngamba zatanze umusaruro, ariko hari n’abagaragaje ko batazishimiye kuko batakira abakiriya mu buryo buhoraho kandi nta yandi mahirwe nko koroherezwa imisoro bagenerwa.

    Agira ati “Mu by’ukuri ingamba twishyiriyeho dufatanyije n’abikorera zatanze umusaruro kuko ubwiyongere bw’ubwandu bwagabanyije umuduko n’ubwo bukigaragara henshi, kuko nibura twabona abantu 100 ku munsi ariko ubu turabona abantu 40-50 gutyo”.

    Yongeraho ati, “Icyakora hari ibitaragenze neza abantu batishimiye byo gukinga, kuko birumvikana umuntu usabwa gusora akinze kandi abandi bakoze urumva ko bitamushimisha ariko ikigamijwe ni ukwirinda hanyuma tukarwanya icyorezo tugakora twisanzuye”.

    Abayobozi b’abandi bakora iminsi yose bigateza umwuka mubi ku bafungiwe

    Nyuma y’uko urwego rw’abikorera rufatanyije n’akarere rwemeje ko basimburana gufungura imiryango bakoreramo 50%, hari bamwe bakomeje gufungura kubera impamvu zitandukanye nk’ahacururizwa ibyo kurya na za Alimantasiyo, ahacururizwa amavuta n’ibikoresho by’imodoka n’amagaraji ndetse n’amabanki, ariko bagasabwa kugabanya abakozi hagakora 50%.

    Nyamara hari imiryango yakomeje gukora yenda itanatanga izo serivisi kuko ngo ari abayobozi b’amazone y’ubucuruzi kukira ngo babone uko bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza mashya, ku rundi ruhande bikagaragara nko gukoresha ububasha mu nyungu z’umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi wa PSF mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu abayobozi b’abacuruzi bemerewe gufungura buri munsi ari ukubaha uburyo bwo kuza kugenzura buri munsi, kuko uwikorera atava iwe ngo aze kugenzura kandi atakoze, kandi nta kindi gihembo ategereje.

    Agira ati “Twumvikanye ko abayobozi b’amazone bajya bafungura buri munsi kugira ngo babone uko bagenzura buri munsi ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ariko bigaragaye ko bibangamye ibyo na byo twakwicara tukabyigaho bigakosorwa”.

    Ku kijyanye n’amagaraji afunga umunsi umwe agafungura undi, Kimonyo avuga ko nka’amagaraji yose yemerewe gufungura ariko akagabanya abakozi ku buryo abafite icyo kibazo bagishyikiriza PSF ikagikemura.

    Kayitare avuga ko amabwiriza yihariye mu mujyi wa Muhanga bayafashe igihe inama n’abikorera yabaga, ariko hakazajya humvikana abatabyishimiye, ari na yo mpamvu bagomba kongera kuganira ku bitagenda bigakosorwa, ariko abantu bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abikorera bamwe kandi bavuga ko abayobozi b’amazone y’ubucuruzi bashobora kuba baragiye baka ruswa kugira ngo ibibazo bya bagenzi babo byumvikane neza ko bagomba gukora kubera impamvu bagaragaje zitanafatika, cyangwa abari basanzwe bafitanye utubazo bakaba barabonye umwanya wo gukanda bagenzi babo.

    Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa abarwayi ba Covid-19 basaga 300 barwayiye mu ngo, benshi ni abo mu mujyi wa Muhanga n’inkengero zawo, abahitanwa na yo kandi na bo bakomeje kugaragara muri ako karere.

  • Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa 'Piyapuresha' #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa 'Piyapuresha' yakoze ku mitima ya benshi bitewe n'ubutumwa bwumvikanamo.

    Nyuma yaho uyu muhanzi Niyo Bosco ashyize hanze indirimbo ye nshya yise Piyapuresha ikakirwa neza n'abatari bake kubera ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashimwe yo kuri uyu musore ku bw'ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.

    Mu butumwa bw'ishimwe , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umuco, Bamporiki Edouard yageneye Niyo Bosco, yagize ati 'Mwana w'u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.''

    Niyo Bosco ni umuhanzi ukiri mushya mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda ugereranyije n'igihe amazemo, gusa ni umwe mubahanzi bakiranwe urukundo rwinshi n'abatari bake bigendanye n'ubutumwa atambutsa muri izo ndirimbo.

    Muri iyi ndirimbo, Niyo Bosco ashyize hanze iyi ndirimbo Piyapuresha yakozwe na Santana muri Uno Music Studio mu gihe amashusho yayo yafashwe na Bagenzi Bernard.

    Reba hano amashusho ya Piyapuresha ya Niyo Bosco:

     

    The post Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa 'Piyapuresha' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamabanga-wa-leta-muri-minisiteri-yurubyiruko-numuco-bamporiki-edouard-yashimye-inganzo-ya-niyo-bosco-wasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-piyapuresha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamabanga-wa-leta-muri-minisiteri-yurubyiruko-numuco-bamporiki-edouard-yashimye-inganzo-ya-niyo-bosco-wasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-piyapuresha

  • Nyarugenge: Umupasiteri w' imyaka 60 yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umwana w' imyaka 12 #rwanda #RwOT

    Pasiteri wo mu Itorero Inkuru Nziza witwa Nkurikiye Emmanuel w'imyaka 60 y'amavuko , yatawe muri yombi n' Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , RIB, rumukekwaho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 12 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

    Uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nyuma y'uko umubyeyi w'uwo mwana w'umukobwa w'imyaka 12 atanze ikireho ko uyu Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yasambanyije uriya mwana.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.

    Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

    Yagize ati 'Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.'

    Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n'Umuyobozi w'ISIBO.

    Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w'umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.

    Uyu muturage yagize ati 'Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.'

    Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.

    Ati 'Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.'

    Isoko: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/14/nyarugenge-umupasiteri-w-imyaka-60-yatawe-muri-yombi-na-rib-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-12/

  • Musanze: Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu wa Kinigi buzajya bubinjiriza miliyoni 60 buri mezi atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu
    Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu

    Ni mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, Andrew Rucyahanampuhwe, wavuze ko abo baturage bamaze gushinga Koperative ishinzwe gukusanya umusaruro w’amagi y’izo nkoko.

    Yavuze ko izo nkoko ibihumbi umunazi, zose zabonetse aho zimwe zaje zitera amagi, ubu bakaba baramaze kugurisha amagi agera ku bihumbi 27.

    Ati “Inkoko ibihumbi umunani zarabonetse, kandi zaje zitera, umusaruro wazo uragenda uzamuka, ndetse ku munsi w’ejo Koperative yabo bagurishije amagi agera ku bihumbi 27, kandi bakomeje kwishyira hamwe aho barimo gufashwa na Reserve force mu gucunga umushinga ifatanyije na RAB ndetse n’akarere, mu rwego rwo kubamenyereza uburyo borora n’uburyo bwo gukurikirana uwo mushinga, ukazabegurirwa mu mezi atatu ariko akarere kazakomeza kubaba hafi”.

    Ni koperative yitwa “Ubumwe Jyambere Kinigi”, ihagarariwe n’abakuriye umudugudu bagera ku 144, bahagarariye imiryango 144 yatujwe muri uwo mudugudu.

    Zatangiye gutanga umusaruro
    Zatangiye gutanga umusaruro

    Kugeza ubu iyo Koperative yamaze gufunguza Konte muri Banki ya Kigali (BK), izabafasha kuzigama amafaranga y’uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko, aho abo baturage bashimira Leta yabatekerereje uwo mushinga, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

    Nyiranzayisenga Palusi ati “Aya ni amahirwe Leta yatwihereye utapfa kubona, izi nkoko tuzishyizeho umutima wacu wose, kuko tubona ari ubukungu dutunze”.

    Mugenzi we ati “Izi nkoko zizadufasha kuzamura imirire yacu, zinaduteze imbere mu bundi buryo, kuko niba aka kanya habonetse amagi asaga ibihumbi 20, murumva ko ni tumara umwaka tuzaba tugeze kure mu bukungu”.

    Abaturage bishimiye uwo mushinga w
    Abaturage bishimiye uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko

    Visi Meya Rucyahanampuhwe, yagaragaje uburyo ubwo bworozi bw’inkoko bugiye kujya bwinjiriza abo baturage akayabo mu gihe gito.

    Yagize ati “Mu gihe uriya mushinga wafatwa neza ugacungwa neza, nko mu mezi atatu, byoroshye cyane bashobora kuba bafite miliyoni 60 kuri konti yabo, ni umushinga ushobora kubyarira koperative ibindi bikorwa, ukaguka bakagura indi mirima bagakora n’ubundi bucuruzi, ni Koperative ishobora kwaguka ikagirira bariya baturage akamaro kanini cyane”.

    Uwo muyobozi, avuga ko muri izo nkoko ibihumbi umunani boroye, bagiye kongererwaho izindi zigera mu bihumbi bitanu nto, zizororwa zigasimbura izikuze zirimo gutera amagi, hakaba hashyizwe imbaraga mu kuba hafi ubuyobozi bw’iyo koperative, mu kubafasha kugira ubumenyi bwisumbuye mu bworozi bw’inkoko.

    Uretse ubworozi bw’inkoko kandi, muri uwo mudugudu abaturage bubakiwe n’ibiraro bororeramo inka zabo, nk’uko Visi Meya Andrew akomeza abivuga.

    Ati “Abaturage bubakiwe aho kororera inka zabo, kandi byarabashimishije, barafashijwe ku buryo bazahabwa n’ubwatsi mu gihe cy’amezi abiri bwumishijwe, ku buryo birimo kubafasha kandi ubundi bajyaga baragira mu buryo butatanye, ariko ubu bahurije hamwe imbaraga ku buryo birimo kubafasha cyane”.

    Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe
    Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe

    Ni umudugudu uherutse gufungurwa ku mugaragaro ku itariki 04 Nyakanga 2021, mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo Kwibohora, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ndetse na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.


  • Yagenze Kirometero Miliyoni 5 ashakisha umwana we, amubona nyuma y'imyaka 24 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'Umushinwa yongeye guhuzwa n'umuhungu we nyuma y'imyaka 24 amushakisha aho yagenze 5.000.000km mu Bushinwa ari kuri moto amushakisha nyuma y'uko yari yibwe n'abagiye ku mugurisha mu 1997.

    Ni umwana w'umuhungu wa Guo Gangtang, yashimuswe n'abacuruza abantu afite imyaka ibiri gusa ubwo yakinaga ari imbere y'iwabo mu ntara ya Shandong. Mu 2015 nkuko BBC ibitangaza, kubura k'umuhungu we kwagendeweho hakinwa filimi irimo Andy Lau, umukinnyi w'ikirangirire muri Hong Kong.

    Kunyuruza abana ni ikibazo gikomeye mu Bushinwa, aho ababarirwa mu bihumbi za mirongo bibwa buri mwaka. Minisiteri y'umutekano mu Bushinwa ivuga ko polisi yabashije gukurikirana umwirondoro w'uyu mwana ikoresheje ibipimo bya ADN/DNA.

    Umwana ahoberana na Se nyuma y'imyaka 24.

    Abantu babiri bakekwaga barahizwe kandi baza gufatwa, nk'uko ikinyamakuru Global Times kibivuga. Abakekwa, bari abantu bakundana icyo gihe, bateguye kwiba umwana wo kugurisha, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru China News.

    Nyuma yo kubona umuhungu wa Guo ari gukina imbere y'iwabo wenyine, umugore ukekwa wavuzwe ku izina rimwe rya Tang, yahise amushikuza amujyana ahategerwa imodoka, aho umukunzi we Bwana Hu yari amutegereje.

    Aba bombi bahise bafata imodoka rusange ibajyana mu ntara iri hafi ya Henan aho bamugurishije. Ibinyamakuru byaho bivuga ko umuhungu wa Guo basanze akiba muri iyo ntara.

    Guo yabwiye abanyamakuru ati: 'Ubu ubwo umwana wanjye yabonetse, ibintu byose bigiye kuba umunezero'.

    Nyuma y'uko umwana we ashimuswe mu 1997, bivugwa ko Guo yagenze mu ntara zirenga 20 mu gihugu ari kuri moto ashakira aho bamurangiye hose. Muri uko gushaka, yavunitse amagufa mu mpanuka zo mu muhanda ndetse yafashwe n'abajura baramwiba. Moto 10 yakoresheje zarangiritse.

    Yagendaga afite ibyapa biriho ifoto y'umuhungu we, yavuze ko ubuzima bwe bwose amafaranga yakoreraga yayashyiraga muri iki gikorwa, akarara munsi y'ibiraro akanasaba amafaranga ubwo yabaga yamushiranye.

    Mu gushaka umuhungu we, yanabaye umwe mu bagize imiryango y'ababuze ababo mu Bushinwa, ndetse yafashije ababyeyi barindwi kubona abana babo bashimuswe.

    Ubwo inkuru yamenyekanaga ko umuhungu wa Guo yabonetse, imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa zakwiriye ubutumwa bwo gushyigikira se.

    Umwe yanditse kuri Weibo ati: 'Ababyeyi benshi bari kuba barabivuyemo kera. Aratangaje cyane kandi ndamwishimiye by'ukuri'.

    Mu Bushinwa, kwiba no kugurisha abana bato cyane bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari ikibazo. Mu 2015, byavuzwe ko ikigereranyo cy'abana 20,000 bashimutwa buri mwaka mu Bushinwa. Benshi muri bo bagurishwa ku miryango ishaka abo irera, mu gihugu cyangwa mu mahanga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/yagenze-kirometero-miliyoni-5-ashakisha-umwana-we-amubona-nyuma-yimyaka-24/

  • VIDEO : Mike Karangwa mu gakino ka M.Irene, Dorcas&Vestine ibye byageze kure…Hari uwamubwiye ko yamwica #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, abakunze gukoresha imbuga nkoranyamba, nta yindi ntero n’inyikirizo byari biri kuri izi mbuga atari kiriya kibazo cya M.Irene na bariya bahanzikazi asanzwe afasha.

    Mike Karangwa na we waje kuzanwa muri iki kibazo aho hari abavugaga ko ari mu kagambane ko gutandukanya bariya bahanzi na M.Irene usanzwe ubakurikirana.

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Mike Karangwa yavuze byinshi kuri biriya byatitije imbuga nkoranyambaga, avuga ko byari umukino wo kugira ngo bariya bari mu ruganda rw’imyidagaduro bagarukweho cyane ndetse n’ibikorwa byabo byamamare kurushaho.

    Avuga ko hari benshi bamututse ku mbuga nkoranyambaga bagendeye ku byari byamutangajweho gusa akabanenga ko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo bunyuranye burimo n’ibinyoma bifite icyo bigamije.

    Ati 'Abantu babonye ibintu kuri internet ntibazi impamvu yabyo, bamwe batangira kunyataka, ariko ikiza harimo abantu bashyira mu gaciro…ndanga kubijyamo cyane kuko hari bimwe byafashe intera ndende yo kugera aho umuntu ashobora kukwandikira akubwira ngo 'wowe nanagukura ku Isi’. Ibyo bintu biba byageze ku rundi rwego.'

    Ngo kuri we hari umutima wamugarukiraga akibaza impamvu abantu bashobora gushingira ku bintu by’ibihuha, ati 'ariko kuki abantu batakigira umwanya w’ubumuntu muri bo ubanze unagenzure. Ntabwo ari uko Mike wenda ari umwere muri icyo kintu, ashobora kuba atari n’umwere, ariko se wabanje uragenzura usanga ngo umenye umusingi w’ibyo bintu aho biva n’impamvu yabyo.'

    Mike Karangwa uherutse gutanga ikiganiro kigaragaza ukuri kuri kiriya gikorwa cyatitije imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, avuga ko nyuma y’uko abantu bamenye ukuri, hari benshi mu bari bamucukuriye imva, bahindukiye bakamusaba imbabazi.

    Mu kiganiro yatangarijemo ukuri, Mike Karangwa yavuze ko biriya byakozwe na M.Irene yabiteguye mu rwego rwo kuzamura ibikorwa bye kuko indirimbo bariya bakobwa baherutse gushyira hanze ikomeje kurebwa cyane.

    IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/VIDEO-Mike-Karangwa-mu-gakino-ka-M-Irene-Dorcas-Vestine-ibye-byageze-kure-Hari-uwamubwiye-ko-yamwica

  • Bimwe mu bihugu by’i Burayi birateganya kwirukana mu kazi abatemera gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19
    Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19

    Icyo cyemezo kije mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi bikomeje gukaza ingamba zirimo no kunaniza abantu mu rwego rwo gutuma benshi bitabira guhabwa urukingo, nyuma y’umwaduko w’amoko atandukanye ya virusi ya Corona yihinduranyije, ikomeye ikaba ari iyitwa Delta.

    Urubuga rwa Televiziyo y’Abanyamerika, CNN dukesha iyi nkuru, rwakoze icyegeranyo cy’ingamba zirimo gufatwa n’abakuru b’ibihugu by’i Burayi, rukavuga ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yategetse abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bakozi bashinzwe kwita ku bantu benshi, kuba bakingiwe bitarenze tariki 15 Nzeri uyu mwaka.

    Ubwo busabe bwa Perezida Macron bwahise bukurikirwa n’itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa, Olivier Veran, rivuga ko abakozi b’inzego z’ubuzima batazemera gukingirwa bazahagarikwa mu kazi kandi ntibongere guhembwa nyuma y’iriya tariki.

    Perezida Macron kandi avuga ko urukingo rugomba guhabwa abaturage bose b’u Bufaransa mu gihe icyorezo Covid-19 cyakomeza kongera ubukana.

    Agira ati “Dushingiye ku miterere y’ikibazo, ntabwo dushidikanya ko tuzagera aho gutegeka Abafaransa bose kwikingiza, ndasaba abantu bacu batarikingiza kwihutira kubikora vuba bishoboka”.

    Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, na we yatangaje kuri wa mbere w’iki cyumweru, ko abashinzwe kwita ku barwayi bose (kugera no ku bari mu ngo) batarikingiza, ngo bazahita birukanwa mu kazi tariki 16 Kanama 2021.

    Avuga kandi ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, abashinzwe kwita ku buzima bose (mu mavuriro ya Leta n’ayigenga) bagomba kuba bikingiwe Covid-19.

    Mitsotakis yakomeje avuga ko guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru kugera mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama, abaturage bakingiwe ari bo bonyine bazaba bemerewe kwinjira mu nyubako z’ubucuruzi nk’ahabera imikino n’imyidagaduro cyangwa mu tubari.

    Mitsotakis agira ati “Ntabwo igihugu cyakongera kwifungirana kubera imyumvire ya bamwe, ntabwo ari u Bugereki bufite ikibazo ahubwo ni Abagereki batakingiwe”.

    Umukuru w’u Budage, Angela Merkel we yatangaje ku wa kabiri ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kudategeka abantu kwikingiza, ariko ko kizagumishaho ingamba zituma abantu bikingiza ari benshi, kandi inzego zigakomeza gukora ubukangurambaga n’inkingo zihagije.

    Uretse igihugu cy’u Bwongereza kivuga ko kitazategeka abantu kwikingiza, ibindi bihugu i Burayi birimo gushyiraho amabwiriza abuza abantu ibikorwa n’ingendo zimwe na zimwe, mu rwego rwo kubakangurira gufata urukingo rwa Covid-19.

    Icyakora u Bwongereza ntabwo bworohewe n’igitutu cy’imiryango irimo Ishyirahamwe ry’abakora mu by’Ubuvuzi ryitwa British Medical Association ndetse n’Ihuriro ry’inzobere mu by’Ubuvuzi, bakaba barimo gushinja Leta uburangare mu gihe icyorezo kirimo kwica benshi ku isi.

    Abo ariko bahanganye n’andi mashyirahamwe y’abantu mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi, bishyize hamwe kugira ngo bamagane guhabwa urukingo rwa Covid-19 ku mbaraga.


  • Rwamagana: Uwamennye inzoga kuri Gitifu yarafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi
    Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi

    Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude, yakorewe urugomo amenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

    Habineza yamenweho urwagwa ubwo yajyaga mu rugo rw’umwe mu baturage nyuma y’amakuru yari yahawe n’abaturage ko arimo gucuruza inzoga mu gihe byari bibujijwe kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, avuga ko ku wa 25 Kamena 2021, uwo mugabo yagarutse yishyikiriza ubuyobozi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Musha.

    Ati “Bakimara guhohotera gitifu, umugabo yahungiye mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi ariko ku itariki 25 Kamena 2021 nimugoroba yahise agaruka, yishyikiriza ubuyobozi ubu arafunze ndetse n’umugore we ni uko”.

    Uwo muryango ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta gihanwa n’ingingo ya 234 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe Umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka (5).


  • Karangazi: Bafite impungenge zo kurwara inzoka kubera gusangira amazi n’amatungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Desire wo mu mudugudu wa Nkoma ya mbere Akagari ka Nyamirama, avuga ko basanzwe bakoresha amazi yo mu idamu ya Nyagashanga bahuriraho n’abatuye mu kagari ka Nyagashanga.

    Avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko amazi yayo bakoresha aborozi bayashoramo inka zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwamo boga, akaba afite impungenge ko bashobora kuzarwara inzoka kubera gukoresha amazi mabi.

    Agira ati “N’ubu ni ho ndi nagiye kuvoma harimo abana barenga 20 barimo kogeramo, mu kanya aborozi na bo barazana inka bakandagize zitemo n’amase kandi ni yo mazi dukoresha nta yandi. Urumva ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzoka zizatumerera nabi.”

    Habimana yifuza ko ubuyobozi bwabafasha abarozi bakagira ubwato buhiriraho inka ntizikomeze gukandagira mu idamu ndetse hagashyirwaho n’uburyo abana batakomeza kogera mu mazi.

    Ati “Twifuzaga ko hashyirwaho ubuyobozi bucunga iyi damu yacu ku buryo aborozi bashyiraho ibibumbiro bashoraho amatungo ntasubiremo, n’abana bakirukanwamo ntibakomeze kuyogeramo, mu gihe tugitegereje ko batwegereza amazi meza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise ariko agiye kugikurikirana ku buryo aborozi badakomeza gukandagiza inka mu idamu dore ko no mu busanzwe ngo bitemewe.

    Ati “Tugomba kuhakoresha inama tukabwira aborozi bagashaka ibibumbiro biriya byimukanwa kuko ugiye gutegereza ibyo Leta ikora byatinda. Gukandagiza ni umuco mubi ntibyemewe ahubwo ngiye kwihutira kureba uko cyakemuka kuko sinari nkizi.”

    Mu kagari ka Nyamirama amazi meza ngo yabonekaga mu mudugudu wa Nkoma ya kabiri ahitwa Shimwaporo ariko ngo nayikondo yahashyizwe ikoreshwa n’imirasire y’izuba nayo yarapfuye ku buryo na bo bayobotse amazi y’idamu ya Nyagashanga.

    Igice kinini cy’Umurenge wa Karangazi nta bikorwa remezo byinshi by’amazi meza biwurimo uretse aturuka mu butaka bita aya Nayikondo, zagiye zishyirwa ahantu hatandukanye mu gihe hataragera umuyoboro wa WASAC.

    Aho bategereye izo nayikondo abaturage bakoresha ayo mu bidendezi bita Valley dams bahuriraho n’amatungo.