Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Antoinette wa Kiss FM yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yemejwe na bamwe mu nshuti z’uyu munyamakuru usanzwe akora kuri Kiss FM mu biganiro bifasha abantu kuruhuka no kwishima.

    Antoinette Niyongira bakunze kwita Anto, yibarutse uyu mwa wa kabiri (Ubuheta) nyuma y’igihe bigaragara ko yari akuriwe ariko akaba yarakomeje gukora uyu mwuga we.

    Yibarutse umwana w’umuhungu ndetse n’imfura ye ikaba ari umungu ubu ifite imyaka itanu y’amavuko.

    Antoinette Niyongira umaze imyaka 10 mu mwuga w’Itangazamakuru, yanyuze ku binyamakuru binyuranye aho yakoze kuri radio Isango Star, kuri Radio 10 ndetse ubu akaba ari kuri Kiss FM aho yagiyeho muri 2015.

    Mu minsi yashize kandi yagiye atambutsa ibiganiro kuri YouTube birimo ibigamije kwigisha abantu gukora imwe mu mirimo yo mu rugo nko guteka ndetse no gutegura ibifungurwa binyuranye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Antoinette-wa-Kiss-FM-yibarutse-ubuheta

  • Huye: Yatanguye benshi ku myaka 40 asoje amashuri abanza mu ishuri rya New Vision Primary Scholl #rwanda #RwOT

    New Vision Primary School ryo mu Karere ka Huye, Mutembayire Aline w'imyaka 41 y'amavuko ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo kuri iri shuri.

    Uyu mubyeyi uvuga ko yacikirije amashuri ye ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga ikamusanga yiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

    Jenoside Yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko yamutwaye abe barimo ababyeyi be bamusigiye abana bato ubundi agahita afata inshingano zo kurera bariya bana barimo ufite umwaka umwe n'ufite imyaka umunani.

    Ibi byatumye adakomeza amashuri ariko nyuma aza gutekereza gusubira ku ishuri ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba yari atangiye kurera abana be yibyariye.

    Yaje kwiga imyuga irimo guteka ariko akumva bidahagije kuko yumbaga yaniga amasomo asanzwe, ubundi aza kwiyemeza gusubira mu mashuri abanza aho yari yacikiririje ageze.

    Muri 2020 yasubuye Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali kwiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza biza kurangira COVID-19 yadutse yongera kubona ko amashuri ye yongeye kuyacikiriza.

    Ubwo abanyeshuri basubiraga ku ishuri, na we yahise ajyayo noneho ajya muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye.

    Ati 'Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.'

    Ubu ni umwe mu banyeshuri bari bamaze iminsi bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho yishimira kuba asoje iki kiciro kandi akavuga ko byose abikesha ubuyobozi bw'Igihugu bwiza buha uburenganzira buri muturage gukora icyamuteza imbere.

    Gusa ngo mu myigire ye yagiye ahura n'ibicantege ariko agaharanira kubirenga. Ati 'Natambukaga ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y'ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.'

    Ariko ngo amahirwe yagize ni uko umugabo we yari amushyigikiye ndetse akajya amuherekeza ku ishuri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/15/huye-yatanguye-benshi-ku-myaka-40-asoje-amashuri-abanza-mu-ishuri-rya-new-vision-primary-scholl/

  • Abarwariye Covid-19 mu ngo barishimira uko abajyanama b’ubuzima babitaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama b
    Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uko bita ku barwariye Covid-19 mu ngo

    Mu gihe icyorezo cya covid-19 cyongeye gufata indi ntera kubera kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda bigatuma imibare y’abicwa ndetse n’abandura yongera kuzamuka, kuri ubu imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima ikaba yerekana ko abarenga ibihumbi 15 ari bo barwariye mu ngo zabo.

    Bimwe mu byo abajyanama b’ubuzima bafasha abarwariye Covid-19 mu rugo harimo gupima bakamenya imihumekere y’umurwayi, kubaha amabwiriza yo kudasohoka mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo, gushishikariza umurwayi kwiha akato ku buryo atanduza abo abana na bo.

    Mu gihe kandi basanze uwarwaye ari we witaga ku muryango bamukorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe akagezwaho ibibatunga kugira ngo bimufashe kudasohoka ngo akwirakwize icyorezo.

    Umwe mu barwariye mu rugo mu Karere ka Kicukiro witwa Alfred, avuga ko igikorwa abajyanama b’ubuzima barimo gukora cyo kubasanga aho barwariye kibafasha ariko kandi ngo abantu ntibakwiye gukomeza gukerensa Covid-19.

    Ati “Ikibazo n’imyumvire y’abatarayirwara ariko mu by’ukuri nagira ngo mbabwire ko Covid-19 iriho, n’ukuri yaranshwanyaguje kuko yarabanje irankubita iranshwanyaguza ikajya imvana ku isi ikandererembesha ahantu ntazi. N’ukuri iragukubita ukababara umutwe, igituza, ukababara umubiri wose n’amaguru”.

    Claudine na we urwariye mu Karere ka Kicukiro akaba amaze no koroherwa, avuga ko gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuzima byamufashije.

    Ati “Icyabimfashijemo cya mbere n’ugukurikiza inama z’abajyanama bansuraga, nagerageje kubahiriza ibyo bambwiye nkarya neza, ndya imbuto nkanywa amazi menshi ndanaryama nkaruhuka nta kindi kidasanzwe naba narakoze”.

    Kanyamugenga Phenias n’umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Gikondo, avuga ko abantu bamaze kubisobanukirwa ku buryo n’uwo batamenye abihamagarira.

    Ati “Icyiza kiriho ni uko n’iyo avuye gupimwa tutaramumenya aratwihamagarira nk’abajyanama akavuga ati bansanze bimeze bitya mungereho nanjye kugira ngo munkurikirane, usanga ari ikintu cyiza gituma n’abantu bakira mu buryo bwiza, nko muri Gikondo abenshi barimo baragenda bakira kandi nta n’ikibazo kirimo”.

    Ubundi ngo kugira ngo umurwayi wa Covid-19 abe arenze ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima Ni uko bamushyiraho igipimo bagasanga afite imihumekere iri munsi ya 80, aho bahita batanga raporo ku kigo nderabuzima ubundi bagahamagaza imbangukiragutabara ikaza ikamujyana.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko inzego zose zahagurukiye iki gikorwa.

    Ati “Twamanutse kugira ngo tugere mu bice bitandukanye by’Umujyi tuzi hari ikibazo yaba mu isoko yaba muri za gare ariko noneho mu ngo zacu ushobora gusanga hari urugo rufite umuntu urwaye akeneye ko yashyirwa ahantu mu kato kugeza akize. Hari aho bakeneye ko hari umuntu uri bumugereho amubwire uko ari bwitware cyangwa natangira kugira ikibazo cyo guhumeka abe yafashwa kugera kwa muganga byihuse”.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri werurwe 2020 kimaze gutwara ubuzima bw’abantu 609 na ho abanduye bose ni 50.742 mu gihe abamaze gukira ari 35.582.

    Inzego z’ubuzima zitangaza ko mu gihugu hose habarirwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi bigera kuri 58.


  • AfroBasket: U Rwanda rurahura na Kenya muri ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena haraye hasojwe imikino y’amajonjora aho buri kipe mu makipe ane yahuraga n’indi, imikino ikipe ya Misiri yasoje iri ku mwanya wa mbere.

    U Rwanda rurahura na Kenya muri 1/2
    U Rwanda rurahura na Kenya muri 1/2

    Umukino wabanje wahuje ikipe ya Misiri na Kenya, umukino waje gusozwa ikipe ya Misiri yari itangiye itsindwa, yigaranzuye Kenya iyitsinda ku manota 107 ku 106.

    Umukino wa kabiri waje guhuza u Rwanda n’ikipe ya Sudani y’Amajyepfo, umukino warangiye u Rwanda rutsinze Sudani y’Amajyepfo ku manota 65 kuri 52, aho Henderson Tiera Monayari w’u Rwanda ari we watsinze amanota menshi (21).

    Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)
    Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)

    Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

  • Ngwino winjire mu Mana wihishe #rwanda #RwOT

    'Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.' Yesaya 26:20-21

    Muri iki gihe turimo kuvuga ubutumwa bwayuma nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ko nta gisigaye ngo Yesu agaruke, ubwoko bw’Imana turasabwa kwiyeza no kwibombarika kubwo kwitegura umunsi wo kugaruka kwa Yesu. Bibiliya ihamya ko Yesu azaza vuba kandi akagororera umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze, ibintu byari bikwiriye gutuma umuntu wese mu rwe ruhande yisuzuma. Mu ijambo twabonye haruguru turagirwa inama n’umuhanuzi Yesaya ko dukwiye kwihisha mu Mana kuko ije guhora inzigo y’ibyaha bikorwa n’abari mu isi.

    Ese uri umuntu wahishwa n’Imana? Niba ibyiringiro byawe biri ku Mana nta kabuza uzahishwa ibiteye ubwoba biriho none n’ibizakurikira impanda: Urupfu rw’iteka, indwara z’ibyorezo, akaga n’amakuba, imigambi mibisha ya Satani…, mu Mana niho honyine hari ukurindwa kose waba wifuza. Mwibuke ko guhungira k’Uwiteka biruta guhungira ku bakomeye, Imana ibagirire neza mu izina rya Yesu Kristo, Amen!

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: Kuki Uwiteka adutegurira ubwihisho?/Ese abaduhisha iki?/Kuki atabikuraho? || Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ngwino-winjire-mu-Mana-wihishe.html

  • Abakinnyi 5 nta gihindutse bashobora kurara b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 ni bwo Rayon Sports yumvikanye na Mico Justin ndetse banamusinyisha amasezerano y’imyaka 2. Mico yari abaye umukunnyi wa mbere Rayon Sports yari yibitseho muri uyu mwaka. Kuri uyu munsi nabwo byitezwe ko hari abakinnyi bagomba kurara bambaye umweru n’ubururu ibiganiro nibiramuka bigenze neza.

    Umukinnyi wa mbere bivugwa ko agomba gusinyira Rayon Sports ni Bayisenge Emery. Uyu myugariro w’inyuma, yari yarasinye amasezerano y’umwaka muri As Kigali akaba yararangiye mu kwezi gushize. As Kigali yifuje kongerera amasezerano uyu musore na we arabyemera ariko bapfa amafaranga As Kigali bivugwa ko iri guha Emery Miliyoni zitagera ku icumi kandi umusore atabikozwa, byanatumye yiyemeza kumvikana na Rayon Sports kuko niburayo itanga amafaranga menshi kurusha As Kigali.

    Mushimiyimana Mohamed: Umukinnyi wo mu kibuga hagati, aherutse gusezererwa na APR FC yari amazemo imyaka 2, nabwo akaba yarageze muri APR FC avuye muri Police FC yari anafatiye runini. Biteganyijwe ko nta gihindutse uyu musore arara yumvikanye na Rayon Sports akayibera umukinnyi wo hagati ufatanya na Bamuhire Kevin na Nishimwe Blaise.

    Rwabugiri Omar: Umuzamu wari umaze imyaka 2 muri APR FC aho yasoje shampiyona ya 2019-2020 adatsinzwe umukino n’umwe gusa shampiyona yakurikiyeho yahise ajya ku gatebe kugeza ubwo asezerewe mu cyumweru gishize. Uyu musore rero ashobora kwerekeza muri Rayon Sports gusimbura Kwizera Olivier na we imico ye itavugwaho rumwe ndetse Rayon Sports nayo ikaba ibona nta wundi muzamu ushoboka uhari.

    Babuwa Samson: Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sport yari yarasinyiye umwaka umwe. Uyu musore uri kubarizwa i Rubavu, ejobundi yagaragaye akora imyitozo yambaye imyenda ya Rayon Sports byatumye abantu bongera kwibaza byinshi. Rayon Sports yakunze kugaragaza ko ishaka uyu musore ye we guhera n’igihe yakinaga muri Sunrise FC. Nyuma yaho ibyangombwa byo kubona ubwenegihugu bitabonetse ngo uyu musore yerekeze muri APR FC Babuwa ubu ari munzira igana muri Rayon Sports.

    Nova Bayama: Ni umukinnyi wa Rutsiro FC usatira anyuze ku mpande aho ari mu bakinnyi bafashije Rutsiro FC kwitwara neza ndetse no kuguma mu kiciro cya mbere. Nova rero ntagihindutse ashobora kurara ari umukinnyi wa Rayon Sports.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107564/abakinnyi-5-nta-gihindutse-bashobora-kurara-basinyiye-rayon-sports-107564.html

  • Kigali : Undi mugabo ariyahuye asiga yandikiye umugore we urwandiko #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 ubwo wari umanitse mu giti.

    Hari amakuru avuga ko mbere yo gufata kiriya cyemezo, uriya mugabo yabanje kwandikira ibaruwa umugore we ikubiyemo ubutumwa bwanamuteye gufata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice yavuze ko batazi icyateye uyu mugabo w’abana batanu kwiyambura ubuzima cyane ko yari abanye neza n’abaturanyi ndetse n’umugore we.

    Ndanga yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bivutsa ubuzima.

    Ati 'Nta muntu wakagombye kwiyambura ubuzima, ibibazo yaba afite ibyo ari byo byose yashobora kubikemura cyangwa ubuyobozi bukabikemura. Icyo nabwira abaturage ni uko iyo umuntu afite ikibazo agana inzego zishinzwe kubikemura ariko ntabwo ajya kwiyambura ubuzima muri buriya buryo.'

    Umurambo w’uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Mu minsi ishize hakunze kumvikana ibikorwa byo kwiyahura bikorwa n’abiganjemo ab’igitsinagabo.

    Uwibukwa cyane kandi wa vuba ni Me Bukuru Ntwali wari umunyamategeko wunganiraga abantu uherutse kwiyahurira i Nyabugogo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro.

    Nyuma y’uko uriya mugabo yiyahuye, havuzwe byinshi ubwo ku ikubitiro byabanje guhwihwiswa ko yiyahuye ngo kuko yasanzwe umugore we amuca inyuma ndetse nyuma bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baza kuvuga ko yishwe na Leta.

    Nyuma y’Iperereza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaje kwemeza bidasubirwaho ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Undi-mugabo-ariyahuye-asiga-yandikiye-umugore-we-urwandiko

  • Musanze : Abandi barenze ku mabwiriza bibukijwe ko mu bafatiwe muri Bridal Shower harimo abarwaye COVID #rwanda #RwOT

    Aba bantu 10 bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga mu masaha ya saa cyenda.

    Bariya bantu basanzwe basengera mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana.

    Aba bantu bafashwe nta n’umunsi umwe urashira mu Murenge wa Muko wo muri aka Karere hafatiwe abantu 24 bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, ubwo babapimaga batatu muribo bakaba barasanze baranduye COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana aba bantu 10 bafatiwemo, Maniteze Jean d’Amour ubwo yaganiraga n’abafashwe yabagiriye inama y’uko amasengesho agomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko icya mbere ari ubuzima.

    Yagize ati 'Amasengesho ntiyabaho umuntu atariho cyangwa adafite ubuzima bwiza. Icya mbere rero ni uko habanza kubahirizwa amabwiriza. Niba insengero zifunzwe nimureke kurenga ku mabwiriza mutegereze igihe zizafungurirwa, mwirinde kwandura no kwanduza abandi kuko iki cyorezo ntigikangwa n’amasengesho.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Tuyisenge barimo basenga duhita tujyayo koko dusanga hari abantu 10 bateraniye mu cyumba gifunganye birengagije amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.'

    SSP Kanobayire yavuze ko basanze abo bantu baturutse mu mirenge ya Cyuve na Muhoza bose bakaba basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

    Yasabye abaturage muri rusange ko bakwiye kumva ubukana bw’icyorezo cya Koronavirusi bakubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye kuko umubare w’abacyandura n’abo gihitana urushaho kwiyongera.

    Yagize ati 'Birababaje kubona nta n’umunsi n’umwe urashira twerekanye abantu 24 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hakabonekamo n’abantu batatu banduye iki cyorezo ariko abantu bakaba n’ubu batumva inama bagirwa zo kurwanya Covid-19. Abantu bakwiye kumva ko iki cyorezo kugira ngo tubashe kugihashya bisaba uruhare rwa buri wese akurikiza amabwiriza yose kandi agakebura uyarengaho.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kudahishira abarenga ku mabwiriza ndetse n’abakora ibyaha.

    Abafashwe bajyanwe kuri Stade y’Akarere ka Musanze, Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abandi-barenze-ku-mabwiriza-bibukijwe-ko-mu-bafatiwe-muri-Bridal-Shower-harimo-abarwaye-COVID

  • Nyagatare : Abanyeshuri 13 ba Kaminuza y’u Rwanda bafashwe barenze ku mabwiriza bajyanwa kuri Polisi #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri uko ari 13 bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Ihorindengera Anita yizihirijwe mu rugo aho acumbitse mu kagari ka Barija mu Mujyi wa Nyagatare.

    Aba banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bacumbikiwe kuri station ya Police ya Nyagatare, aho bumvikana bicuza ibyo bakoze bagahamya ko batazongera kugwa mu makosa nk’aya ahembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwongeye kwibutsa abaturage cyane cyane urubyiruko kudakerensa iki cyorezo cya COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny avuga ko nubwo aba bafashwe bagiye kwigishwa ndetse bakanacibwa n’amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu nk’uko yashyizweho na Njyanama y’akarere ka Nyagatare, ngo ntibikwiye na gato ko urubyiruko rwiga muri Kaminuza ari rwo rwakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, akanibutsa ariko ko kugira ngo icyi cyorezo cyiranduke bisaba kwirinda kwa buri wese.

    Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hafatiwe abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko mu bihe bitandukanye hari abafatwaga bakigishwa bakanacibwa amande kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakoze ibikorwa bitandukanye ariko byose bihuriye ku mwihariko wo gukwirakwiza icyi cyorezo.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Abanyeshuri-13-ba-Kaminuza-y-u-Rwanda-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-bajyanwa-kuri-Polisi

  • Uwiyitaga umukozi wa MTN na RURA ariyemerera ko amaze kwiba abantu 150 Miliyoni 2.5Frw #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu Niyonzima Valens w’imyaka 41 kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2021, yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Ubu bujura akekwaho, yabukoraga ahamagara abantu akababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akaboherereza ubutumwa buhimbano ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.

    Uyu Niyonzima yiyemerera ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ndetse ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga Miliyoni 2.5 Frw.

    Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.

    Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n’abandi bakora bene ubu bujuru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwirinda ibikorwa by’ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO

    Ingingo ya 174 : Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

    Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwiyitaga-umukozi-wa-MTN-na-RURA-ariyemerera-ko-amaze-kwiba-abantu-150-Miliyoni-2-5Frw