Category: Uncategorized

  • Umupolisi ukiri muto yirashe arapfa ,ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta n'undi musore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolisi w'imyaka 35 yirashe arapfa ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta nundi musore.Ibi bikaba byabereye muri karitsiye Gisyo, zone Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy'i Burundi.

    Aya makuru anemezwa n'igipolisi cy'i Burundi aho bavugako, Gilbert w'imyaka 35 y'amavuko yiyahuye aho yari avuye kureba umukunzi we akamubura ndetse agahabwa amakuru ko uwo mukobwa yamaze kumwanga aribwo yahise afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje imbunda.

    Amakuru avugako uyu musore w'umu polisi yari amaze igihe kigera ku myaka itatu akundana n'uyu mukobwa ndetse ngo bari basanzwe bafitanye imishinga y'ubukwe bakabana nk'umugore n'umugabo.

    Aba bombi ngo bari baherutse kugaragara barikumwe mu mujyi, bategura ibyo bashobora kuzifashisha mugihe bazaba bagiye kubana, ibi ngo bikaba aribyo byatumye uyu musore yiyahura mugihe yamaraga kumenyako uwo yateganyaga kuzamubera umugore yamaze kwambikwa impeta nundi musore bagiye kurushinga.

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-ukiri-muto-yirashe-arapfa-ubwo-yamenyaga-ko-umukunzi-we-yambitswe-impeta-nundi-musore/

  • Umuhanzi Cyusa yavuze aho yakuye miliyoni 120 arimo kubakisha inzu ye ya etaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike hamenyekanye inkuru yuko umuhanzi Cyusa Ibrahim wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yatangiye kubaka inzu y'igorofa ku Ruyenzi. Mu kiganiro 102.3 Kiss Fm yagiranye na Cyusa ku munsi w'ejo bamubajije aho yakuye amafaranga arimo kubakisha inzu dore ko byavugagwa ko yaba afite aba diaspora bayamuhaye.

    Cyusa yabwiye Kiss Fm ko amafaranga arimo kubakisha (Miliyoni 120 z'amafaranga y'U Rwanda) yayakuye ku muziki. Cyusa avuga ko amaze imyaka 2 mu muziki akaba yarakoze ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda. Yavuze ko ibi byose abigejejweho no kuba yarizigamiye bikaba bigiye gutuma yubaka inzu ya etaje.

    Cyusa yavuze ko ibi agezeho ntamuntu utabigeraho ahubwo icyangombwa ni ukumenya icyo umuntu ashaka ndetse n'icyo ashaka kugeraho bityo agaharanira kukigeraho.

    Iyi niyo nzu Cyusa arimo kubaka ku Ruyenzi

    Cyusa Ibrahim

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-cyusa-yavuze-aho-yakuye-miliyoni-120-arimo-kubakisha-inzu-ye-ya-etaje/

  • Ibintu bidasanzwe wamenya kuri TIKTOK imaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu bimeze nkaho buri munsi hakorwa porogaramu (app) nshya igamije guhuza abantu haba muburyo bw'amajwi, amashusho ndetse nubutumwa. Niyo mpamvu kuriyi nshuro twahisemo kubegeranyiriza yinshi kurubuga nkoranyambaga rugezweho cyane rwitwa TikTok.

    Ni urubuga rumaze igihe gito cyane kuko rwashyizwe kumugaragaro mu kwezi kwa cyenda (Nzeli) mu mwaka wa 2016. Uru rubuga rwashingiwe kohererezanya amashusho (video) hagati y'abarukoresha ahanini biturutse kukuba abantu benshi biganjemo urubyiruko kuri ubu bakeneye kwiyerekana kandi ugasanga biba bikeneye imbuga zabugenewe ni muri urwo rwego rero hashinzwe TikTok.

    Kugira wumve uburyo uru rubuga rumaze kwigarurira abatuye isi wamenya ko rumaze kurusha Instagram abakiriya kuba abantu benshi cyane basigaye barukoresha. Ubusanzwe TikTok isanzwe ifitwe na kompanyi y'abashinwa yitwa ByteDance, ikaba ibereyeho gukwirakwiza amashusho manini ari hejuru y'amasegonda 60 ari nayo mpamvu itangiye guca kuri Instagram kuko yo itabasha kugaragaza amasegonda arenze 59 gusa.

    Ibirenze ibi kandi nuko tiktok yifitemo ubushobozi bwo kunonosora amashusho (video editing) ugiye gukwirakwiza utiriwe ukenera izindi program nkuko bigenda kuzindi mbuga nkoranyambaga, iki gituma urubyiruko rukiri mu myaka yo hasi ruyikunda cyane. Nyuma yo kuba tiktok ifite uwo mwihariko inafite izindi gahunda zisanzwe zifitwe nimbuga nkoranyambaga harimo nka, gukunda (Likes), kugira icyo uvuga kubyo abandi bakwirakwije (comments) ndetse no gusangiza abandi ibyo wabonyeho (share).Bivuze ko kugira ngo ubone ibyo abandi bashyizeho nuko uba wabanje kubakurikira (follow).

    Uru rubuga rukimara kujyaho abenshi bavugaga ko mugihe uri kuyikoresha ishakisha iminwa ikoresheje camera ya telephone bityo yo ubwayo ikabasha kwikorera akazi karimo kongera ubwiza ku ifoto (maquillage), nyamara hanyuma yibi byagaragaye ko tiktok ibasha no kuvumbura ibindi bikorwa nyirayo aba ari gukora mugihe ayifunguye akiyerekezaho camera. Nkiyo uri kubyina cyangwa uri gukora imyitozo (gymnastics) tiktok ihita ibimenya maze ikanonosora ifoto iyishyiraho ibintu byose birebana nigikorwa urimo ikurikije ibyo yabonye.

    Uretse ibi kandi abantu benshi batangiye kuyifashisha cyane biyegereza umubare w'ababakurikira aho usanga nk'abanyarwenya bifashisha tiktok bikabafasha gusetsa abantu ari nako babyaza umusaruro ibikorwa byabo. Uru rubuga rumaze gutera imbere cyane ndetse hari n'abantu bamaze kumenyekana cyane babikesha uru rubuga harimo nkuwitwa Tony Hawk uzwi cyane mu kugendera kunkweto (skateboarding), ndetse nundi witwa Jimmy Fallon.

    Nkuko byatangajwe n'ikigo Tech Crunch cyavuze ko kuva mu kwezi kwa 09 2018 tiktok yarushije cyane imbuga zikomeye ku isi nka facebook, Instagram, youtube na snapchat ndetse igahita inazicaho. Kugeza kuwa 14-11-2019 tiktok yarimaze gukurwa kuri internet (download) n'abantu barenga miliyari imwe na miliyoni 500 nkuko imibare yo kuri app store na google play yabigaragazaga.

    Kuri ubu tiktok isaba umuntu wese ushaka kuyifungura kuba agomba kuba afite imyaka byibuze 13 kuzamura, gusa ikibazo gikomera nuko kimwe nizindi mbuga zose bashyiraho imyaka ntarengwa ariko ntibabishyiramo imbaraga kubera ko haba hari uburyo bwinshi umuntu utarageza iyo myaka ashobora gukoresha agatunga urubuga rwe.

    Icyakora buri wese agirwa inama yo kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga mugihe cyose abifitiye ubushobozi ariko bikaba byiza zitakugize imbata kuko zangiza byinshi mubuzima bw'umuntu.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bidasanzwe-wamenya-kuri-tiktok-imaze-kwigarurira-imitima-yabatari-bake-ku-isi/

  • “ Nibikomeza kwanga mu mupira ndisubirira ku muziki da ” – KNC asubiza abamubajije ku bijyanye n'umuziki we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yasubije abantu bamubajije ku bijyanye n'umuziki yakoraga mu minsi yashize kuri ubu akaba asa nk'uwabihagaritse. Ni mu kiganiro Urubuga rw'imikino yagiriye kuri Radio Rwanda.

    Nkuko KNC yabitangaje yavuze ko umuziki atawuretse burundu ahubwo avuga ko nibikomeza kwanga mu mupira w'amaguru azisubirira mu muziki agakomeza gukora indirimbo ndetse no kuririmba muri rusange.

    KNC asanzwe ari Perezida w'ikipe ya Gasogi United ya hano mu Rwanda

    Source : https://yegob.rw/nibikomeza-kwanga-mu-mupira-ndisubirira-ku-muziki-da-knc-asubiza-yasubije-abamubajije-ku-bijyanye-numuziki-we/

  • Rwatubyaye Abdul n'umukunzi we bagiye kwibaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamida usanzwe ari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul, myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n'ikipe y'Igihugu Amavubi, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu.

    Uyu mugore yatangaje ibi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite inda nkuru mu bihe bitandukanye.

    Kuri imwe muri izi foto, uyu mugore yashyizeho amagambo agira ati 'Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo!'

    Hamida yakomeje agira ati 'Ijwi ryiza buri mubyeyi yishimira kumva ni ugutera k'umutima w'umwana atwite! Rukundo umutima w'umuhungu wawe uri gutera.'

    Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

    Aba bombi batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo muri 2019, nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.

    Uyu mukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-numukunzi-we-bagiye-kwibaruka/

  • Hashyizweho Minisiteri ishinzwe Ubumwe n’Uburere mboneragihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Yitwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikazajya yitwa Minisitry of National Unity and Civic Engagement mu rurimi rw’Icyongereza.

    Mu nzego zari zisanzwe zifite inshingano zo kwita ku Bumwe, kubungabunga umurage w’amateka ndetse no gutoza uburere mboneragihugu, harimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage ndetse na Komisiyo ishinzwe Itorero ry’Igihugu.

    Inama y’Abaminisitiri yafashe kandi umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ guhera ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku itariki 26 z’uku kwezi, ‘kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19′.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uturere dusigaye na two tuzakomeza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kuba abantu bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi z’igitondo.


  • Nadia wo muri City maid avuze ku musore wamwatse ruswa y'igitsina| Ku bamwita slayqueen umva icyo ababwira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sandra Ishimwe wamamaye cyane muri Filime y'uruhererekane ya city maid ku izina rya Nadia yavuze uko umusore yamwatse ruswa y'igitsina kugirango azamugire icyamamamare maze akamubera ibamba, ibintu avuga ko aticuza ahubwo ko yakoze amahitamo meza. Ibi Sandra yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Transitline Tv.

    Sandra yabwiye umunyamakuru wa Transitline Tv ko akinjira mu ruganda rwa sinema nyarwanda yahuye n'ibibazo bitandukanye aho yahuye n'umusore akamubwira ko namuha amahirwe azamugira umustsr. Sandra nk'umwana muto wari ukinjira muri sinema yumvise ko ayo mahirwe uwo musore amubwira wenda ari nko gukundana nawe nyamara umusore we yifuzaga ko baryamana.

    Sandra yagiye gusura uwo musore aho atuye nkuko yari yabimusabye maze ahageze umusore ashaka ko baryamana nyamara Sandra nta myaka y'ubukurw yari afite. Sandra yahise amubwira ko arimo gukomanga ku muryango wa gereza ndetse amubwira ko niba ari ibyo yifuza kugirango amufashe kuba icyamamare ko bitashoboka aba amuhakaniye atyo.

    Sandra yavuze ko uwo musore kuri ubu bavugana gake ariko akeka ko aho aba ari yishimiye urwego Sandra amaze kugeraho muri sinema. Sandra yahereye aha agira inama abana b'abakobwa kwirinda kwirukira ibintu vuba vuba ku buryo byanabakoresha amakosa arimo no kwishora mu ngeso mbi ahubwo ababwira gutegereza igihe cyabo cya nyacyo kikazagera bakabigeraho binyuze mu nzira nziza.

    Muri iki kiganiro Sandra yagiranye na Transitline Tv kandi yavuze ku bijyanye n'umuntu ushobora kumwita Slayqueen ndetse n'uko yabyakira. Yagize ati ” Umuntu unyise slayqueen yaba anyise umukobwa atabasha kw'achievinga kuko umuntu ubasha kwakira ubuzima mbayemo cyangwa ubasha kubika ubwiza bwanjye akaba yanabwongera Ni umuntu ubonako ashobora kumbera umugabo cyangwa se guhagarara muri wa mwanya. So, umuntu unyita slayqueen ni wa muntu ubonako mpenze cyangwa se ndi mu buzima atabasha kugeraho atanifuza kugeraho ahubwo ashaka gutesha agaciro ako kanya “.

    Sandra uzwi nka Nadia muri city maid

    Source : https://yegob.rw/nadia-wo-muri-city-maid-avuze-ku-musore-wamwatse-ruswa-yigitsina-ku-bamwita-slayqueen-umva-icyo-ababwira/

  • Inama y' Abaminisitiri yashyize Umujyi wa Kigali n' utundi turere 8 muri gahunda ya Guma mu Rugo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, Inama y'Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame ariko hifashishijwe ikoranabuhanga yashyizeho amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 harimo gahunda ya Guma Murugo.

    Iyi nama yashyizego ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zirimo Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 tw'Igihugu.

    Umujyi wa Kigali n'uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus ariyo mpamvu twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

    Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Abaturage batuye muri utwo turere cyo kimwe n'abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zatuma bakora ingendo zitari ngombwa .

    Muri utwo turere umunani n'Umujyi wa Kigali, gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze bibujijwe cyo kimwe n'ingendo z'imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.

    Moto n'amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yagennye ko ibiro by'inzego za leta n'iz'abikorera bigomba gufungwa 'kereka abatanga serivisi z'ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera'.

    Kurundi ruhande abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose.

    Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Kubijyanye n'uburezi ,amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze mu gihe ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye abareba.

    Inama y'Abanisitiri kandi yemeje ko mu bindi bice bitari muri Guma mu Rugo, ho ingendo zibujijwe guhera saa kumi kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba.



    Source : https://impanuro.rw/2021/07/14/inama-y-abaminisitiri-yashyize-umujyi-wa-kigali-n-utundi-turere-8-muri-gahunda-ya-guma-mu-rugo_-inkuru-irambuye/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya za COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu buryo butari buherutse, abagize guverinoma kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Umukuru w’Igihugu yari ari mu Biro bye, Village Urugwiro n’abandi ba Minisitiri bake, abandi bakaba bayitabiriye mu buryo bwa ‘Online’.

    Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 29 Kamena 2021 ari nayo yatangarijwemo amabwiriza mashya agena ko ingamba nshya zashyiriweho ibice bitandukanye by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

    Icyo gihe kandi muri ibyo bice hashyizweho amabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba.

    Muri ibyo bice kandi kuva ku wa 1 Nyakanga 2021, amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe, ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze.

    Guverinoma yari yategetse ko abakozi bagomba gukorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera, inama zose zirabujijwe, amashuri yose harimo na za Kaminuza yahise afungwa n’andi mabwiriza atandukanye.

    Imibare y’abandura iteye inkeke

    Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 29 Kamena 2021, ahasobanuwe ingamba nshya zari zimaze gushyirwaho na Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko bitewe n’ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, byashobokaga ko hashyirwaho guma mu rugo.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ko kuba hatashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu guhangana n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, atari uko bitashobokaga ahubwo bashyize ku munzani hakarebwa ikitabangamiye cyane imibereho y’abaturage.

    Icyo gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko kugeza ku wa 28 Kamena 2021, mu Rwanda abantu bari bamaze kwandura Coronavirus bari 37.384, mu gihe 427 yari imaze kubahitana.

    Ni mu gihe kuri ubu [kugeza ku wa 13 Nyakanga 2021] abayanduye bamaze kuba 49.808 naho abamaze guhitanwa na Covid-19 ari 598. Ni ukuvuga ko mu byumweru bibiri bishize Inama y’Abaminisitiri iteranye, abanduye biyongereyeho 12.424 naho abo cyahitanye biyongereyeho 171.

    Iyi mibare y’aba iy’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo, irerekana ko ubukana gifite muri iyi minsi butigeze bubaho kuva muri Werurwe 2020, ubwo cyageraga mu Rwanda.

    Ubwiyongere bw’abandura Covid-19, no kuba amabwiriza yayo mashya by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali agenga ko inama zihuza abantu zibujijwe, ni imwe mu mpamvu yatumye kuri uyu wa Gatatu abagize guverinoma baterana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    AMAFOTO: Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19. pic.twitter.com/7UWfX0wZum

    — IGIHE (@IGIHE) July 14, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya za COVID-19

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Uhereye ibumoso: Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara; Gatabazi Jean Marie Vianney ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Vincent Biruta w’Ububanyi n’Amahanga mu bitabiriye iyi nama bari muri Village Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro