Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Niyongira Antoinette yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio ya Kiss FM, Niyongira Antoinette yibarutse ubuheta akaba ari umuhungu.

    Uyu munyamakurukazi umaze imyaka 10 mu itangazamakuru, akaba yakurikije umwana we w’imfura ufite imyaka 5.

    Antoinette Niyongira wakoze ubukwe 2015, ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga amakuru avuga ko ari bwo yibarutse ubuheta bwe.

    Uyu munyamakuru ukunzwe cyane mu biganiro nk’ibyo gutungura abakunzi, yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye nka Radio Isango Star yahereye muri 2011 akahamara imyaka 4 ahita yerekeza kuri Radio10 mbere y’uko ajaya kuri Kiss FM.

    Niyongira Antoinette, yibarutse ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-niyongira-antoinette-yibarutse-ubuheta

  • Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kohereza abasirikari n'abapolisi 1000, ngo bajye gutabara abaturage ba Mozambikle bamaze imyaka 4 bibasiwe n'ibikorwa by'iterabwoba, hari ababirwanyije bavuga ko uRwanda rutagombaga kohereza muri Mozambike ingabo n'abapolisi, kuko rutari mu muryango wa SADC ugizwe n'ibihugu byo muri Afrika y' Amajyepfo, byihaye inshingano zirimo no gutabarana.

    Nyamara nk' uko hari impuguke zo muri Mozambike zikomeje kubyandika mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye uRwanda isomo rikomeye ryo kutipfumbata mu gihe hari imbaga y'abantu irimo kwicwa.

    Abo bahanga basobanuye ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu by'ibihangange ndetse na Loni byahugiye mu mpaka zo kumenya inyito y'ubwo bwicanyi, kugeza Abatutsi basaga miliyoni bishwe urubozo. Abo bahanga basanga rero mu kohereza ingabo n'abapolisi muri Mozambike, u Rwanda rwarashyize mu bikorwa inshingano umuryango mpuzamahanga wihaye ndetse ukanayigira ihame ndakuka, ryo gutabara abari mu kaga aho ariho hose ku isi (Responsibility to Protect, bizwi nka 'R2P', mu mahame mpuzamahanga).

    Aba basesenguzi bibukije ko abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado abapolisi n'abasirikari b'uRwanda barimo, bamaze imyaka 4 bicwa. Umuryango SADC watabajwe igihe kinini, ariko impaka no kutumvikana ku gihugu kizayobora ingabo zawo, aho amafaranga azakoreshwa azava, n'akandi kajagari gakunze kuba mu miryango y'akarere, bikomeza kudindiza iyoherezwa ry'ingabo za SADC muri Mozambike. Kimwe mu bihugu byanenze kuba uRwanda rwarafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, ni Afrika y'Epfo.

    Nyamara iki gihugu nicyo cyakomeje kubangamira ko SADC itabara muri Mozambike, kuko cyifuzaga ko aricyo kizatanga umugaba mukuru w'izo ngabo. Ikindi cyadindije iki gikorwa, ni uko Afrika y'Epfo yategekaga ko intasi zayo zafatiwe muri Mozambike zibanza zikarekurwa, Mozambike nayo igasaba ko uwahoze ari Minisitiri w'Imari wayo watorokeye muri Afrika y'Epfo abanza gusubizwa i Maputo.

    Abahanga barimo n'abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, n'izindi mpuguke, bibukije ko atari ubwa mbere ingabo n'abapolisi b'uRwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n'umutekano mu bihugu bitari n'ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Bagaragaje ko mu myaka 15 ishize, uRwanda rwohereje abasirikari n'abapolisi bakabakaba 15.000 kugarura amahoro muri Cote d'Ivoire, Liberiya, Haïti, Mali, Sudan, Sudan y'Amajyepfo na Santrafrika. Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira abaplosi babungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino muri Afrika, rukaba ku mwanya wa 4 ku isi mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni mu bihugu binyuranye.

    Icyo Rushyashya nayo yakwibutsa, ni uko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abavandimwe babo bo muri Mozambike. Ubwo mu ntangiriro ya za 80, ishyaka FROLIMO ryatangizaga intambara yo kubohora Mozambike, amateka azahora azirikana urubyiruko rw'Abanyarwanda rwitabiriye iyo ntambara, kuko rwumvaga agaciro k'amahoro no kwishyira ukizana.

    N'ubu rero icyo Abanyarwanda bashyize imbere, ni ukurokora inzirakarengane zicwa muri Mozambike, naho abifiye ishyari n'isoni ryo kwiyita ibihangange kandi ari amagambo gusa, ubwo amateka nabo azabibabaza.

    The post Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Twigire hamwe igitabo cya Nehemiya (III) #rwanda #RwOT

    Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo (Nehemiya 3:6)

    Dukomeje inyigisho yacu mugitabo cya Nehemiya uyumunsi turareba Irembo ry’akera

    Mubisiraheli irembo ry’akera barifataga nk’irembo ry’amategeko n’amateka nkuko igihugu kigira inzu ndanga murage na bo Ni ko bagiraga amategeko n’amateka byatumaga barushaho kwibuka imirimo y’Imana bigatuma barushaho kubaha Imana no kuyikunda.

    Imana yigeze gutuma Yeremiya kwibutsa abisiraheli inzira za kera ubwo bari mu bunyage basubiye inyuma bareka inzira za kera bituma Imana ibatumaho.

    Uwiteka avuga atya ati 'Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati 'Ntituzayinyuramo.’

    Niyo mpamvu Nehemiya ageze i Yerusalemu yarongeye asana irembo ry’akera bituma bongera kwibuka amateka n’imirimo Uwiteka yakoze.

    Mbese wowe irembo ry’akera muri wowe wumva rigihari? Abantu basigaye bahindurwa n’ibihe bagahindurwa n’aho bageze bakibagirwa uko bahamagawe bakaba nk’abandi bose kubera ko irembo ry’akera ryasenyutse.

    Paulo yandikiye abaheburayo 13:7 arababwira ngo mwibuke ababayoboraga kera bakababwira Ijambo ry’Imana muzirikane iherezo ry’ingeso zabo mwigane kwizera kwabo.

    Umuntu irembo ry’akera ryasenyutse ntiwamuhugura ngo yambaye nabi ahita akubwira ko uri umuturage utagendana n’igihe ariko bene Data Yesu Kristo ntahinduka uko yari ari ejo n’ubu ni ko ari ntahinduka natwe ntidukwiye guhindurwa n’isi.

    Mbifurije kongera gusana irembo ry’akera muri mwe tureke gusigara ku nkovu z’imiringa, ngo nararirimbye, narasenze, nakoreye Imana n’ibindi…. Yesu naza azahemba abo azasanga bakibikora ntabwo ari ababikoze.

    Imana ibahe umugisha yari Ev Innocent

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-igitabo-cya-Nehemiya-III.html

  • Menya igishingirwaho mu gukatirwa ifunga n’ifungura by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese bitangwa byagenze gute? Urugero icyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo cyafashwe ku bujurire nticyongera kujuririrwa. Muri iyi nkuru twateguriye abasomyi mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi mu mategeko, urungukiramo n’ibindi utari uzi ku ifunga n’ifungura by’agateganyo (provisional detention and provisional release).

    Iyo Ubushinjacyaha busanze ukekwaho icyaha agomba gukurikiranwa afunzwe, butegura dosiye ishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

    Iyo ikirego kigeze imbere y’urukiko, habanza kubaho kuburana ku ifungwa ry’agateganyo cyangwa irekurwa, uregwa akajya yitaba urukiko avuye hanze.

    Aha buri ruhande rutanga impamvu zarwo. Ubushinjacyaha bushobora kuburana bugaragaza ko uregwa arekuwe urugero ashobora guhohotera uwo yakoreye icyaha, gusibanganya ibimenyetso cyangwa gutoroka ubutabera naho ukekwaho icyaha cyangwa abamwunganira na bo bashobora kugaragaza ko uregwa adakwiriye gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 kubera uburwayi afite, imico ye isanzwe ari myiza, uburyo yafashije ubutabera cyangwa inshingano afite mu muryango (urugero ari nk’umugore wonsa).

    Mu mategeko igihe cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kiba gishobora kongerwa.

    Urukiko ruburanisha ikirego ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) y’akazi.

    Urukiko rufata icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi iburanisha ripfundikiwe.

    Umucamanza asuzuma impamvu akagena niba ifungwa ry’agateganyo rikwiriye cyangwa ridakwiriye.

    Ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ibi bikurikira:

    1° kuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera;

    2° kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza;

    3 kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki;

    kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe;

    5° kwitaba igihe abitegetswe;

    6° gutanga ingwate;

    7° kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga;

    8° gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.

    Icyemezo cy’umucamanza kigomba kugaragaza impamvu yashingiyeho arekura by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha.

    Ubushinjacyaha bugenzura ko ibyategetswe n’Urukiko byubahirijwe, byaba bitarakozwe bugasaba ko ukurikiranywe afungwa by’agateganyo.

    Itegeko riteganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi mirongo itatu .

    Iyo hari uruhande rutishimiye imikirize y’urubanza ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo habaho kujurira.

    Icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze kijuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye.

    Umuburanyi utishimiye icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ashobora kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) ibarwa uhereye igihe yamenyesherejweho isomwa ryacyo.

    Kujuririra icyemezo cyerekeranye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo ntibibuza isuzumwa ry’urubanza mu mizi.

    Mu gihe cyagenewe ubujurire no mu gihe urukiko rwamaze kujuririrwa rutaraca urubanza, icyemezo cy’urukiko cyafatiwe ukurikiranyweho icyaha kigumaho mu gihe cyose hatarafatwa ikindi cyemezo kikivuguruza ku rwego rw’ubujurire.

    Urukiko rwajuririwe ku bijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rusuzuma mu bujurire icyo kibazo nubwo urukiko rwaba rwararegewe urubanza mu mizi.

    Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.

    Nyuma y’ ifungurwa ry’agateganyo cyangwa ifungwa ry’agateganyo iburanishwa ry’urubanza mu mizi ni ryo rigena igihano uwakoze icyaha ahabwa. Aha ni ukuvuga igifungo cyangwa kugirwa umwere.

    Mu gihe hatabayeho kuburanisha urubanza mu mizi ngo umuntu akatirwe, ntabwo abarwaho ubusembwa (criminal records ). N’iyo wamara umwaka ufunze bikiri mu ifungwa ry’agateganyo (provisional detention) urubanza rutaraburanishwa mu mizi nta busembwa mu mategeko uba ufite kuko uba ukiri umwere kuko uba utarigeze ukatirwa.

    Inkuru bijyanye:

    Bigenda bite kugira ngo ifungwa ry’agateganyo rirenge iminsi 30?

  • Rubavu: Gusana ibyangijwe n’imitingito bizatwara asaga miliyari 91Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo raporo isohotse nyuma y’amezi hafi abiri imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo byibasiye imijyi ya Goma na Gisenyi, byangiza ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari 36 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Iyo raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 42, rigizwe n’abahanga, abayobozi ba Leta n’abahagarariye za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko imitingito yibasiye inyubako 2,990 zirimo inzu yo guturamo, iza ya Leta, iz’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima, n’amatorero.

    Ibindi byangijwe harimo ibikorwa remezo rusange, nk’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibitaro bya Gisenyi.

    Raporo y’impuguke igaragaza ko gusana neza ibyangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki 22 Gicurasi 2021, bizatwara inshuro zirenga ebyiri agaciro k’ibyangiritse muri Rubavu, igiciro cyose cy’ibyangiritse kirabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda 36,650,606,000.

    Habarwa agera muri miliyari 23 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bidukikije by’umutungo byangijwe n’amahindura yatwikiriye ubutaka mu Murenge wa Cyanzarwe, n’ubutaka bwacitse mu mujyi wa Gisenyi na Rubavu, hamwe n’ibindi byangiritse. Hari kandi miliyari 10.5 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bikorwa remezo by’amazu.

    Mu nzu zose zituwemo 2,654 zahungabanijwe n’umutingito, 1.920 zaraguye, ndetse imiryango 351 irimurwa iracumbikirwa.

    Amashuri arindwi (7) yahungabanyijwe n’imitingito agomba kwimurirwa mu tundi turere nyuma yo gufatwa nk’aho adashobora gusanwa.

    Imihanda ine minini ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yacitsemo ibice, ibitaro by’Akarere ka Rubavu byahagaritse serivisi ndetse birazimura kubera kwangirika kw’inyubako, n’ubwo byongeye gukorerwamo bidasanwe ariko ngo byarashegeshwe.

    Iyo raporo igaragaza ko nta buzima bwatakaye bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe ku baturage bwo kubahiriza ingamba z’umutekano, ariko byahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage kuko imiryango 4.349 yari ikeneye ubufasha bw’imibereho, cyane cyane ibiribwa n’ ibiryamirwa n’ibyo kwambara.

    Impuguke zigaragaza ko mu gusana ibyangiritse hazakenerwa nibura Amafaranga y’u Rwanda 91.430.692.000, ayo mafaranga akubiyemo ibikenewe kugira ngo umuntu ashobore gusubira uko yahoze ndetse ashobore guhangana n’ibizaba mu gihe kizaza.

    Zimwe mu nama itsinda ritanga harimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

    Hazakenerwa kuvugurura inyubako zasenyutse no kubaka cyangwa kwimura inzu zo guturamo, bishobora kuzatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 47.

    Kuvugurura imihanda n’ibiraro byangiritse bizatwara miliyari 19.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe miliyari 15.8 azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo by’amazi.

    Hazakenerwa miliyari 1.9 arenga mu bikorwa by’ ubuzima, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu bikeneye kwimurirwa mu birometero bitanu uvuye aho biri ubu, nk’igisubizo kirambye.

    Zimwe mu mpungenge zigaragaza uburyo abaturage batangiye gusana amazu yabo nta bujyanama mu birebana n’ubwubatsi butanzwe, ndetse bamwe basibye umututu waciwe n’imitingito.

    N’ubwo impuguke zitanga umuburo udasanzwe wo kwirinda kuzamura inyubako iyo ari yo yose muri zone itukura ikunze kwibasirwa n’imitingito, abaturage bo barangije gusana inzu zabo.

    Abatuye Akarere ka Rubavu n’ubwo imitingito yibasiye yabibasiye yarangiye, ntibaribagirwa igihombo yabateje kirimo inyubako zasenyutse, imihanda yangiritse, serivisi zapfuye n’ihungabana ku buzima bwa benshi.

    N’ubwo ubuzima bwongeye gusubirana mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho, ibisigisigi by’imitingito biracyigaragaza mu mihanda yo mu mujyi wa Gisenyi, mu nyubako ndende ndetse n’umututu wacitse kuva mu kiyaga cya Kivu kugera kuri Nyiragongo wakomeje kwiyongera.

  • APR FC yakuye mu rujijo Bukuru Christophe uvuga ko yimwe urupapuro rumurekura #rwanda #RwOT

    APR FC iratangaza ko Bukuru Christope uvuga ko ari mu gihirahiro, nta gihirahiro arimo kuko atari umukinnyi w’iyi kipe afite uburenganzira bwo gushaka indi kipe yifuza, ni mu gihe we avuga ko yimwe urupapuro rumurekura 'release letter’.

    Tariki ya 16 Gicurasi 2021 nibwo APR FC yasohoye mu mwiherero Bukuru Christophe imuziza imyitwarire mibi, ahagarikwa igihe kitazwi kuko kuva icyo gihe nta wundi mukino yakiniye iyi kipe, ariko amakuru avuga ko ari nabwo yirukanywe.

    Bukuru Christophe yasoje amasezerano ye muri APR FC tariki ya 4 Nyakanga 2021 ariko nk’uko yabitangarije Radio1 ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, avuga ko yimwe urupapuro rumurekura (release letter).

    Uyu mukinnyi yavuze ko ari mu rujijo nyuma y’uko atanagaragaye k’urutonde rw’abakinnyi iyi kipe yarekuye ndetse ntanaganirizwe mu bongererwa amasezerano, avuga ko yahamagaye umunyamabanga w’ikipe agira ngo amubaze ariko asanga baramubolotse, akaba ashimangira ko atazi aho ahagaze kugeza ubu kuko yimwe urupapuro rumurekura.

    Uyu munsi umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yavuze ko nta rujijo arimo kuko atari umukinnyi wa APR FC ndetse ko itamukeneye mu bakinnyi bayo.

    Ati 'APR FC yasezereye Bukuru, yasezereye abo idakineye, niba ayishaka ajye ku biro by’ikipe, APR FC ntabwo imukeneye ntabwo akiri umukinnyi wayo, ibyo byo kuvuga ngo ari mu gihirahiro by’iki? Ibyo byo ni nko kugaragaza ko APR FC ikimukeneye ntabwo imukeneye.'

    Binyuze kandi k’urubuga rwa APR FC, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko impamvu batamutangaje mu bakinnyi bahawe amahirwe yo kujya gushakira ahandi ari uko yari yaramaze gutandukana n’iyi kipe.

    Bukuru Christophe, APR FC yamubwiye ko nta rujijo arimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakuye-mu-rujijo-bukuru-christophe-uvuga-ko-yimwe-urupapuro-rumurekura

  • Agahinda k’umubyeyi umaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be – #rwanda #RwOT

    Kuva Abatutsi batangira kwicwa no gutwikirwa mu 1959 kugeza mu 1994, bamwe bagiye bahungira mu bihugu byo hirya no hino ariko cyane ibituranye n’u Rwanda ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mukabagire n’umuryango we ni bamwe muri abo Banyarwanda babashije guhungira mu bihugu by’ibituranyi.

    Mu buhamya bwe avuga ko iwabo hari ku Gikongoro, ubu ni muri Nyamagabe, akaba yarabanaga n’ababyeyi be bombi na Murumuna we witwaga Mukankundiye Margaret mu myaka ya 1950. Nyuma y’igihe gito se witwaga Sehene André aza kwitaba Imana mama we witwa Merekoriya abarera bakiri bato.

    Nyuma y’imyaka irindwi se apfuye, mama we yagiye gushaka undi mugabo, maze umwana umwe mukuru ari we Mukabagire amujyana iwabo i Nyanza kubana na nyirakuru uwari muto aramujyana mu rugo rwa kabiri yari agiye gushakamo.

    Mukagabagire avuga ko mama we yashakanye n’umugabo witwa Gahuma Kalipofori i Butare [Huye y’ubu] ahitwa mu Busanza, ahabyara umuhungu witwa Gasangwa.

    Akomeza agira ati “Intambara ya 1959 ibaye, twebwe [We na Nyirakuru] twahungiye i Burundi, na ho mama we, umugabo we, umwana wabo Gasangwa na Murumuna wanjye Mukankundiye bo bahungira muri Uganda kuko tutari turi kumwe, bajya ahitwa i Cyagwe muri Mukono, anahabyarira undi mwana w’umukobwa witwa Nabuyara.”

    Kuva ubwo Mukabagire yahise aburana na mama we n’abavandimwe be kuko ubuzima bw’ubuhunzi icyo gihe bwari bukomeye, kandi nta n’itumanaho ryabagaho ku buryo umuntu yari kumenya aho abavandimwe baherereye.

    Yongeye kubonana na mama we nyuma y’imyaka 25

    Mukabagire yabaye i Burundi na nyirakuru, anahashakira umugabo ari na ko akomeza gushakisha mama we n’abavandimwe be kuko yahoraga ahangayitse iteka kuko atari azi niba bariho cyangwa barapfuye.

    Ku bw’amahirwe, mama we ni we wamenye aho ari mbere. Yagize ati “I Burundi nahoraga nshakisha, gusa mama yaje kumenya aho ndi ashaka ibyangombwa aza kundeba[…]Mama twabonanye nyuma y’imyaka 25 mbyaye gatanu.”

    Nyuma yo kubonana na mama we yamutekerereje ubuzima bwose banyuzemo mu buhungiro, aho yanamubwiye ko yatandukanye n’umugabo we, akamusigira abana be babiri Gasangwa na Nabuyara ubundi akajyana Mukankundiye [murumuna wa Mukabagire] mu kandi gace ko muri Uganda ahitwa i Masaka.

    Kuva ubwo mama we [Merekoriya] ntiyongeye kubona abo bana Gasangwa na Nabuyara ndetse na Mukabagire aheruka Gasangwa akiri muto cyane batarahungira muri Uganda.

    Nubwo amaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be yizera ko bakiriho

    Mukabagire avuga ko nyuma yo gukora ibishoboka byose akabura abavandimwe be yizera ko bakiriho cyangwa se hari ababakomotseho.

    Yagize ati “Nyuma mama yansanze i Burundi turabana, ntanga amatangazo kuri radiyo nshakisha murumuna wanjye unkurikira n’abo bavandimwe banjye babiri [Gasangwa na Nabuyara] turababura. Rero kubera ubuzima, abana batanu, amazu, ubushomeri bw’i Bujumbura sinari kubasha kujya muri Uganda kubashaka.”

    “Dutashye rero mu 1994 twigira inama yo kujyana na mama, dushakisha ibyangombwa by’inzira biratungana haza ibintu by’imisoro byo gusora kabiri mu mwaka amafaranga ibihumbi 90 Frw, biba birapfuye turabihagarika.”

    Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 12 ari bwo bongeye kujya gushaka abo bavandimwe, agenda wenyine kuko mama we yari amaze gusaza kandi atakinahibuka neza, gusa aramurangira ku buryo na we atigeze ajijinganya.

    Ati “Nagezeyo nsanga murumuna wanjye Mukankundiye yarapfuye ariko abana be yasize turabonana, ba bavandimwe babiri bambwira ko bari hakurya y’ikiyaga cya Victoria, ariko ndavuga nti amafaranga ni makeya sinabasha kugerayo.”

    Mukabagire avuga ko yagarutse mu Rwanda atababonye, ariko abana ba murumuna we yabonanye na bo bamwizeza ko bazakomeza gushakisha abo bavandimwe, ariko kugeza ubu nta makuru mashya arabona yabo kuko nimero za telefone z’abo bana ba murumuna we yazibuze.

    Yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abavandimwe be. Ati “ Nziko abantu baganira, n’impamvu nagiye mbona umuryango ni ukubera kuganira, nifuza rero ko uwamenya abo bavandimwe Gasangwa na Nabuyara yabibamenyesha.”

    Mukabagire amaze imyaka 62 atabona abavandimwe be, ntabwo azi niba baratahutse mu Rwanda cyangwa baragumye muri Uganda.

    Marie Mukaagire avuga ko yizeye ko abavandimwe bakiriho nyuma y’imyaka 62 atarababona

  • Mineduc yahawe Umunyamabanga Uhoraho; abandi bayobozi bashya bashyizwe mu myanya – #rwanda #RwOT

    Karakye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu gihe Ningabire yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Abandi bayobozi bashyizweho kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu barimo Alexis Kabayiza wagizwe Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Mukeshimana Claire wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye muri iyo Minisiteri.

    Muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

    Abandi bayobozi bashyizweho barimo Mulindwa Prosper wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuri ubu akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri Minaloc.

    Muri iyi Minisiteri kandi hashyizweho abandi bayobozi barimo Monique Huss wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage, aho yasimbuye Sheikh Bahame Hassan, wahise uhindurirwa inshingano akagirwa Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata.

    Richard Kubana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukangurambaga mu baturage no guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

    Bob Gakire wari umaze igihe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage.

    Semwaga Angelo yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Peacemaker Mbungiramihigo wari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru [yamaze guseswa] yagizwe Umuyobozi muri Minaloc ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.

    Parfait Busabizwa wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyefo.

    Mu Nama Nkuru y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga naho hashyizweho abayobozi bashya barimo Dr Didacienne Mukanyiligira wagizwe ushinzwe ikoranabuhanga, guhanga udushya n’isesengura ry’umutungo mu by’ubwenge.

    Felly Migambi Kalisa yagizwe ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, Dr Marie Chantal Cyulinyana agirwa ushizwe ubumenyi, ikoranabuhanga, Kayumba Théogène yagizwe umugenzuzi mu by’ubucukuzi, Dr Japhet Niyobuhungiro agirwa ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere.

    Ikigega Agaciro Development Fund cyahawe abagize Inama y’Ubuyobozi bayobowe na Scott T. Ford; Visi Perezida Dr Thierry Kalisa Mihigo n’abandi barimo Aime Ngarukiyintwali, Alysia Silberg, Jeanne F. Mubiligi, Andrew Rozanov na Doreen Karake.


  • Abaririmbye Jerusalema bashobora kuruhukira mu nkiko bapfa amafaranga – #rwanda #RwOT

    Zikode w’imyaka 35 yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ikigo kireberera inyungu ze (label) cya ‘ Open Mic Productions’, ari nacyo iyi ndirimbo yakorewemo cyanze kumwishyura bityo ko agiye kwitabaza inkiko.

    Ati “Ijwi ryanjye n’amagambo agize indirimbo byakwiriye Isi yose, ariko ndacyategereje icyo abo twakoranye indirimbo bangomba. Ntabwo nigeze nishyurwa nubwo indirimbo yakunzwe ku Isi yose[…] urukundo no kunshyigikira byaturutse ku bafana ba ‘Jerusalema’ ni byo byankomeje biranyobora muri ibi bihe bikomeye kuri njye. Ikibazo ubu kiri mu maboko y’abanyamategeko banjye.”

    Iyi ndirimbo yayikoranye na ‘DJ Master KG’ ndetse yabaye imwe mu zakunzwe cyane ku Isi yose mu 2020, aho yabaye nk’ikirango cy’ibihe bya Guma mu Rugo hirya no hino ku Isi.

    Yabaye iya mbere mu ndirimbo zikunzwe mu Bubiligi, muri Romanie, mu Buholandi, Afurika y’Epfo n’u Busuwisi. Yabaye iya kane kuri Billboard mu gice cya ‘Billboard’s world digital’ ndetse ikundwa mu bindi bihugu birimo u Butaliyani na Espagne.

    Kuri Youtube indirimbo yakozwe bwa mbere mu Ukuboza 2019, ubu ifite abamaze kuyireba basaga miliyoni 421, mu gihe indi yasubiwemo ku bufatanye na ‘Burna Boy’ yagiye hanze muri Kamena 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 21.

    Iyi ndirimbo kandi yahesheje ‘Master KG’ ibihembo bitandukanye ku rwego rw’Isi.

    ‘Master KG’ w’imyaka 25 yanditse kuri Twitter avuga ko Zikode yabihindutse agashaka guhindura ibyo yari yemeye, ati “Twari twumvikanye ko buri wese azatwara 50%. Ariko Zikode we ashaka gutwara 70% njye nkatwara 30%.”

    Zikode ntabwo ari kuvuga rumwe na Open Mic Productions ari nayo yamwifashishije mu ndirimbo ndetse iyi nzu ifasha abahanzi iheruka gusinyisha undi witwa Zanda Zakuza kugira ngo asimbure mugenzi we mu bikorwa bijyanye n’iyi ndirimbo birimo kuzenguruka ku Isi yose.

    Mu itangazo Open Mic Productions yakoze iyi ndirimbo yashyize hanze, yavuze Zikode atari yishyurwa amafaranga bemeranyijwe mu masezerano kubera ko habayeho ubwumvikane bucye.

    Riti “Mu gukora indirimbo, Master KG ari nawe nyirayo ndetse na Zikode wifashishijwe, bemeranyijwe kugabana buri wese agahabwa kimwe cya kabiri. Aya masezerano abahanzi bose bari bayemeranyije umwaka ushize mu Ugushyingo, ariko abanyamategeko ba Zikode basubiyemo amasezerano bashaka ko twabaha ijanisha riri hejuru.”

    Itangazo rikomeza rivuga ko icyatumye Zikode atishyurwa ari uko we n’abanyamategeko be bashaka ko amasezerano ahindurwa, ariko rikavuga ko bakiri mu biganiro ku buryo mu gihe ibintu bizaba byakemutse abantu bazabimenyeshwa.

    Master KG yavuze ko umwaka ushize Zikode yakoze icyo yari yise ‘Jerusalema tour’ akazenguruka ahantu hatandukanye akora ibitaramo, ariko akaba yatangajwe n’uko mu gihe nawe abikoze, uyu muhanzi yaravuze ko yanze ko, babijyanamo.

    Nomcebo Zikode na Producer Master KG baririmbye Jerusalema ntibari kumvikana ku kugabana inyungu yavuye muri iyo ndirimbo