Category: Uncategorized
-
Ntazo muri Africa zirimo: Urutonde rw’indirim… – #rwanda #RwOT
Nk'uko bimenyerewe buri mwaka mu kwezi kwa 7 hasohoka urutonde rw’indirimbo 10 ziba zimaze gukundwa (zumvishijwe) n’abantu benshi ku rwego mpuzamahanga. Urubuga kabuhariwe mu kwerekana indirimbo zumvishijwe na benshi ku isi rwitwa Top Digital Song Consumption rufatanije na MRC Data Report rwashyize hanze urutonde rw’indirimbo 10 zifite abantu benshi bazumvishe muri 2021.
![]()
Uru rutonde rugizwe n’indirimbo 10 harimo 2 z’umuhanzi The Weeknd ndetse iziganjeho ni iz'abahanzi bo muri Amerika by'umwihariko nta ndirimbo y’umuhanzi wo muri Africa igaragaraho. Izi ndirimbo zikaba kandi zatoranijwe hakurikijwe uko zagiye zikundwa ku mbuga zicuruza umuziki kuri murandasi.
Urutonde rw’indirimbo 10 zumvishijwe n’abantu benshi ku isi muri 2021:
1.Indirimbo iza ku mwanya wa mbere ni ‘Drivers License’ y’umuhanzikazi Olivia Rodrigo ukiri muto ufite imyaka 18 gusa ukomoka muri Amerika. Uyu muhanzikazi kandi asanzwe anakina filime.
![]()
2.Ku mwanya wa 2 indirimbo ihari ni ‘Levitating’ y’umuhanzikazi Dua Lipa ukomoka mu Bwongereza yafatanije n’umuraperi DA BABY ugezweho muri Amerika.
![]()
3.Indirimbo ‘Save Your Tears’ ya The Weeknd niyo iri kumwanya wa 3.
![]()
4.’UP’ y’umuraperikazi kabuhariwe Cardi B niyo iza kumwanya wa 4.
![]()
5.Ku mwanya wa 5 hari ‘Astronaut In The Ocean' y’umuhanzi Masked Wolf ukomoka muri Australia.
6.Indirimo ya The Weeknd ‘Blinding Lights’ iri ku mwanya wa 6 mu ndirmbo 10 zumvishijwe n’abantu benshi muri 2021.
![]()
7.Ku mwanya wa 7 hari indirimbo yavugishije abatari bake yitwa ‘Montero’ (Call Me By Your Name) y’umuraperi Lil Nas X.
![]()
8.Indirimbo ‘Good Days’ y’umuhanzikazi SZA ukomoka muri Amerika niyo iza ku mwanya wa 8.
![]()
9.Ku mwanya wa 9 hari indirimbo ‘Rack In Blood’ y’umuraperi Pooh Shiesty yafatanije n’umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika witwa Lil Durk.
![]()
10.Ku mwanya wa nyuma wa 10 hari ‘Peaches’ indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yafatanije na Daniel Caesar hamwe na Giveon.
![]()
Src:www.ComplexMusic.com, www.RapUp.com
-
Kamonyi-Rukoma: Amasaha yashize arenga 28 hagishakishwa batatu bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT
Ni mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, aho ahashyira ku I saa Munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro. Nyuma y'akazi gakomeye kasabye ko hitabazwa imashini, ku i saa moya n'iminota 19 nibwo babonetse bose nta numwe wari ukiri muzima.
Guhera ahagana ku I saa Saba z'amanywa yo kuri uyu wa Kane nibwo imashini kabuhariwe mu gucukura mu butaka yagejejwe ku kirombe cya Koperative COMIRWA, cyaguyemo aba bagabo itangira gucukura ishakisha kuko ab'amaboko gusa batari kubibasha bitewe b'uko umwobo(Indani) barimo ari harehare.

Abo iki kirombe cyagwiriye ni; Ndaruhutse Jean Claude wavutse mu 1985 akaba umuturage w'Umurenge wa Rukoma, hari Nsanzimana Daniel wavutse 1995 nawe wo mu Murenge wa Rukoma hamwe na Mugabe Francois wavutse mu 1982 akaba ari uwo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe.
Munyarugarama Elie, uhagarariye iki Koperative COMIRWA yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amaze iminsi arwaye, ariko ko n'ubundi ari umwe mu banyamuryango wahakoreraga ngo kuko nyuma yo kubura umutungo no kunebwa, bahisemo ko buri wese yikorera ku giti cye.

Abaturage bari bahuruye ari benshi gutabara. Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com mbere yuko aba bantu baboneka ko nta kuruhuka kwari guhari aba baturage batabonetse. Avuga ko ariyo mpamvu babonye ko amaboko gusa ntacyo yakora bagahitamo gushaka imashine ibasha gucukura kugira ngo boroherwe no gushakisha ariko kandi n'igihe gikoreshwa kibe gito.
Mu gihe biteguraga guparika ibyo gushakisha ngo bakomeze imirimo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu baturage yarabutswe urukweto rwari rwambawe n'umwe muri aba batatu, ahita abivuga maze ibyo gutaha biba bihagaze ubwo bahita bagira agatege ko gukomeza bashakisha aribwo bahitaga babagera ho, babakuramo bose bapfuye.
Bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko iki kirombe umwobo wacyo wamanukaga ikuzimu nk'umusarane, ko nta nzira zishamikiyeho zari zihari kuko ngo hari hashize igihe gito batangiye kuhashakishiriza amabuye y'agaciro. Kenshi mu birombe usanga hari aho umwobo(Indaki) uba ujya hasi ariko ugasanga hasi ushamikiyeho andi mayira bacukuye bashakisha imari.

Hakurya no hakuno ku misozi kugera i saa kumi n'ebyiri abaturage bari banze gutaha. Muri ibi byago, inzego zitandukanye zaba iz'ibanze, Ingabo na Polisi, abakozi b'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo (RMB) ndetse n'abaturage bari batabaye mu gushakisha aba baturage. Ibikorwa byo kubashakisha ahanini byakozwe n'imashini ariko hakanyuzamo n'amaboko y'abaturage n'ibitiyo bakajyamo kugera ku i saa moya n'iminota 19 ubwo aba bose bakurwagamo nta numwe muzima bakajyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma ariho imirambo yabo iraye.
Hari amakuru tugishakisha avuga ko itangwa ry'impushya z'ubucukuzi hari bamwe mu bifite n'abandi bo mu nzego nk'abayobozi bihisha inyuma y'abaturage bagahimba amakoperative bagamije kuyasahuriramo no kuyasabiraho ibyangombwa, nyamara ku rundi ruhande ngo hakaba havugwa bamwe mu bantu usanga banafite ibirombe biteguye neza ariko bakimwa ibyangombwa ku mpamvu zimwe twamenye ariko tutarafata neza ukuri kwazo. Turacyacukumbura ukuri mpamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Huye : Umugore w’Umusirimu w’imyaka 40 yasoje amashuri abanza #rwanda #RwOT
Uyu mubyeyi uvuga ko yacikirije amashuri ye ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga ikamusanga yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Jenoside Yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko yamutwaye abe barimo ababyeyi be bamusigiye abana bato ubundi agahita afata inshingano zo kurera bariya bana barimo ufite umwaka umwe n’ufite imyaka umunani.
Ibi byatumye adakomeza amashuri ariko nyuma aza gutekereza gusubira ku ishuri ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba yari atangiye kurera abana be yibyariye.
Yaje kwiga imyuga irimo guteka ariko akumva bidahagije kuko yumbaga yaniga amasomo asanzwe, ubundi aza kwiyemeza gusubira mu mashuri abanza aho yari yacikiririje ageze.
Muri 2020 yasubuye Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali kwiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza biza kurangira COVID-19 yadutse yongera kubona ko amashuri ye yongeye kuyacikiriza.
Ubwo abanyeshuri basubiraga ku ishuri, na we yahise ajyayo noneho ajya muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye.
Ati 'Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.'
Ubu ni umwe mu banyeshuri bari bamaze iminsi bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho yishimira kuba asoje iki kiciro kandi akavuga ko byose abikesha ubuyobozi bw’Igihugu bwiza buha uburenganzira buri muturage gukora icyamuteza imbere.
Gusa ngo mu myigire ye yagiye ahura n’ibicantege ariko agaharanira kubirenga. Ati 'Natambukaga ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.'
Ariko ngo amahirwe yagize ni uko umugabo we yari amushyigikiye ndetse akajya amuherekeza ku ishuri.
-
Ikiniga cyamufashe! Haruna Niyonzima yasezeweho mu birori bibereye ijisho, ahabwa impano ikomeye kuri we(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, yasezeweho n’ikipe ya Young Africans yakiniraga muri Tanzania imuha impano ikoze mu mubare umunani, nimero yambaraga muri iyi kipe imyaka yose yayikiniye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima wakiniye imyaka 8, ni mu gihe umwaka utaha w’imikino batazakomezanya.
Ni umuhango wabaye nyuma y’umukino ikipe ya Yanga yatsinzemo Ihefu 2-0, Haranu yinjiye mu kibuga ku kunota wa 60 asimbura Zawadi Mauya.
Nyuma y’uyu mukino nibwo habaye umuhango nyirizina wo kumusezeraho bamushimira ibyiza yabakoreye.
Wari umuhango ubereye ijisho bamwe mu bafana bafite ibyapa byanditseho ko nagaruka bazamwakira, abandi amarangamutima yabarenze.
Uyu mukinnyi iyi kipe mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabakoreye bamuhaye impano ikoze nka Award(igihembo) muri nimero 8 yambaraga muri iyi kipe, yari yanditseho ibyo iyi kipe yagezeho babimukesha.
Deus Kaseke wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be ndetse wanakinanye na Haruna igihe kinini, yavuze ko Haruna babanye neza ndetse bakaba batifuzaga ko agenda ariko na none ntakitagira iherezo.
Ati 'Icyo namubwira ndamwifuriza ibyiza aho agiye hose kandi nizera ko Yanga ari ikipe y’abanyagihugu, na we amaze kuba umunyagihugu igihe kirekire, umwanya uwo ari wo wose yagaruka kuko hano ni mu rugo iwabo. '
'Twabanye na we imyaka myinshi hano, yari umukinnyi ufite akamaro gakomeye cyane, biratubabaje kuko yari afite akamaro gakomeye, ariko nta kintu kitagira iherezo, twe turamwubaha ni yo mpamvu ikipe yamukoreye ibi.'
Dr Mshindo Msolwa akaba umuyobozi wa Yanga, yavuze ko ashimira Haruna kuba yaramusezeranyije ko azagaruka gukinira Yanga akaba yarabikoze, ngo yizeye ko umunsi umwe azagaruka muri iyi kipe ari umutoza.
Ati'mu izina rya komite yose ya Yanga reka mfate uyu mwanya nshimire Haruna Niyonzima, gukina neza imyaka yose yakiniye Yanga, nagize amahirwe yo kubana nawe mbere y’uko agenda, ni nange wamukurikiranye i Kigali mu Rwanda, hari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali agaragaza urwego rwo hejuru nkamubwira ngo agaruke na we akabyemera ngo Yanga ni ikipe yanjye nzagaruka umwanya uwo ari wo wose.'
'Ndamushimira ko yavuze ko azagaruka akaba yagarutse, reka mvuge nk’umutoza Haruna afite ubushobozi bwo guhindura umukino uko we abishaka. Ndamwifuriza amahirwe masa, ndabizi ufite license C y’ubutoza ya CAF niwigira imbere uzagaruka hano uri umutoza wungirije cyangwa umutoza w’abato.'
Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, Haruna Niyonzima yashimiye Yanga kuba yaramwakiriye neza ndetse ikaba imusezeye neza, ngo ubu Tanzania habaye iwe mu rugo hakabiri kuko bamweretse urukuno rukomeye.
Ati 'Biragoye kuvuga, Yanga ni umuryango wanjye mbere na mbere. Nabaye Tanzania mu mahoro, umuryango wanjye wabaye Tanzania mu mahoro, Yanga banyakiriye mu mahoro n’urukundo rwinshi cyane, ukuri ntacyo mfite cyo kubishyura ariko ndavuze nti murakoze. Nk’uko abayobozi banjye, ababyeyi banjye babivuze, Yanga ni ikipe nakiniye n’urukundo rwinshi cyane, nifuzwaga n’amakipe menshi ariko nahisemo Yanga kuko Imana nayo yabihisemo.'
'Ubutumwa guturuka mu gihugu cyanjye, bambwiye ngo mbashimire cyane, mwanyakiriye neza, munsezera neza, Imana izabahemba.'
Haruna Niyonzima yinjiye muri iyi kipe muri 2011 avuye muri APR FC, kuva yayigeramo bagiranye ibihe byiza, kugeza muri 2017 bari bamaze kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona( 2012â”13, 2014â”15, 2015â”16 na 2016â”17), bitatu bya Community Shield Cup inshuro 3(2013, 2014 na 2014), kimwe cya FA Cup, 2015-16 ndetse na CECAFA 2012.
2017 yahise ajya muri Simba SC nayo atwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona, 2019 aza mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali mu mpera z’uwo mwaka ahita asubira muri Tanzania mu ikipe ya Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.
Uyu muhango kandi wo usezera kuri Haruna ukaba witabiriwe n’itsinda TMK ryasusurukije abafana ba Yanga mu ndirimbo zabo.
Nyuma y’umukino bakoze imirongo 2 ngo anyuremo
Bagenzi be bamumennyeho amazi mu rwego rwo kumushimira banamusezeraho
Gutegura byo bari bateguye
Umuyobozi wa Yanga yashimiye Haruna ko yujuje isezerano yamuhaye, n’umugore we yari ahari
Nk’umuntu hari aho kwihangana byangaga amarangamutima akazamuka
Hari abatarabyumvaga
Bamubwiye bati nta kibazo dufitanye uzongere ugaruke
Yasezeye ku bafana nabo bamubwira ko ntacyo yabimye -
Rayon Sports yabonye umutoza mushya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umutoza Irambona Masudi Djuma nk’umutoza mukuru amasezerano y’imyaka 2.
Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, yatangaje ko yamaze kwemeranywa n’uyu mutoza wayikiniye akanayitoza kongera kuyigarukamo nk’umutoza mukuru.
Masudi Djuma akaba agarutse mu ikipe yandikiyemo amateka kuko yayihesheje ibikombe bibiri, igikombe cy’Amahoro cya 2016 batsinze APR FC ku mukino wa nyuma, n’igikombe cya shampiyona cya 2016-2017.
We are delighted to announce an agreement with our Legend, Burundian international, Masudi Djuma Irambona. He became the club’s new head coach. Masudi has agreed a two-year contract with the club. He will begin his new role ahead of the 2021-22 campaign. pic.twitter.com/jqxj5mTy8S
â” Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 15, 2021
Yahise asezera kuri Rayon Sports maze yerekeza muri Tanzania aba umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agaruka mu Rwanda mu 2019, aho yagizwe Umutoza wa AS Kigali ndetse na Bugesera FC nyuma yaho.
Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015. Indi kipe yatoje ni Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Masudi Djuma yaje mu Rwanda ari umukinnyi mu 1996 akinira ikipe ya APR FC imyaka 2 ahita ajya muri Kiyovu Sports.
Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.
Masudi yasinye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports
Yasinyishijwe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Ni umutoza wa Rayon Sports mu myaka 2 iri imbereSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-umutoza-mushya-amafoto
-
Minaloc yasabye abaturage kwita kuri bagenzi babo bazagorwa n’imibereho muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT
Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Yavuze ko mbere yo gushyiraho Guma mu rubo Leta yabanje gutekereza ku bijyanye n’uko abazaba batagikora bazabaho.
Ati “Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”
Yakomeje avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo yinjiremo n’abafatanyabikorwa.
Ati “Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage.”
“Mu muco wa Kinyarwanda niba ufite uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe ku buryo nta muturage wicwa n’inzara kuko dufite ikibazo.”
Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa ibiryo birimo akawunga, ibishyimbo n’umuceri ku baturage bagera ku 211 000. Bizatangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi biryo bigenwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.
Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yaratangajwe mbere ho iminsi ibiri ngo itangire gushyirwa mu bikorwa byari bigamije gufasha abakeneye kwitegura mu buryo butandukanye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wari muri iki kiganiro yavuze ko icyemezo cya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda bufata indi ntera kandi ingamba zari zafashwe zikaba zitaratangaga umusaruro mu buryo buhagije.
Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uretse utu turere biteganyijwe ko utundi twose tuzakomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo abaturage bazafashwa kubona ibyo kurya muri Guma mu rugo









