Category: Uncategorized

  • Fuadi na Gicumbi baradusekeje cyane| Burya bose bavukiye mu Butaliyani| Uwo bakorana arabatunguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Fuadi Uwihanganye ndetse na Benjamin Gicumbi bakorera B&B Fm Umwez batunguwe numwe mu banyamakuru bakorana ariwe Elie Baryinyonza. Ibi byabereye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv Show.

    Muri iki kiganiro Fuadi na Gicumbi bateyemo urwenya rwinshi aho bavuze ko aba bombi bakomoka mu mijyi yo mu gihugu cy'Ubutaliyani. Gicumbi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Monza ho mu Butaliyani naho Fuadi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Venice. Aba bombi kandi bavuze ko bari bashyigikiye ikipe y'Ubutaliyani muri Euro 2020 yaje no kwegukanwa n'Ubutaliyani.

    Fuadi na Gicumbi baje gutungurwa na Baryinyonza bakorana kuri B&B aho yabazaniye impano abashimira ko bamubaye hafi ndetse anabashimira uko bakorana mu kazi kabo ka buri munsi. Fuadi na Gicumbi bamushimiye cyane ndetse banamwifuriza gukomeza gutera imbere mu byo akora byose.

    Fuadi na Gicumbi banyuzagamo bagatera urwenya

    Gicumbi arimo guha inama mugenzi wabo Baryinyonza bakorana kuri B&B FM UMWEZI

    Source : https://yegob.rw/fuadi-na-gicumbi-baradusekeje-cyane-burya-bose-bavukiye-mu-butaliyani-uwo-bakorana-arabatunguye/

  • Nakundanye n'umuhungu akajya antegeka kuryamana n'inshuti ze! Uwo muhungu arashaka ko tubana? Mwemerere koko? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho baganga b'imitima yamenetse! Ndifuza ko mwangira inama. Nakundanye n'umuhungu tumaranye umwaka n'igice ariko naje kugira ikibazo ubwo najyaga kumusura akantegeka kuryamana n'umuhungu w'inshuti ye. Narabyihanganiye kubera hari ninjoro ntakundi nari kubigenza, nyuma yaje kongera kungwisha mugatego, bimaze kumbaho inshuro 3. Umutima wange umaze kuzamo inyo kubera uwo muhungu namwimariyemo pe, icyantangaje nuko nyuma nabimubajije akambwira ko iyo abonye ndyamanye n'undi bimushimisha, ikirenze icyo yambwiraga ko ashaka ko tuzabana. Ndarushye mumfashe mwishyire mumwanya wange, nabonye ntashobora imico ye.

    Source : https://yegob.rw/nakundanye-numuhungu-akajya-antegeka-kuryamana-ninshuti-ze-uwo-muhungu-arashaka-ko-tubana-mwemerere-koko-mungire-inama/

  • Nafashe umukunzi wanjye aryamanye na Mama wanjye none arimo kunsana imbabazi! Nkore iki?| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu yaratwandikiye ngo tumugire inama. Yateruye agira ati :

    Muraho, njye ndi umukobwa nkaba mfite umutipe dukundana ariko njye kubera akazi nkora ntakunda kubona time kuko ndi umuganga noneho kuwambere yarampamagaye arambaza ngo cherie urakora ninjoro ndamubwira nti yego kuko nagombaga gukora koko….ariko byabaye ngombwa ko mugenzi wanjye ankorera kuko nari kumukorera kuwundi munsi nanjye….mwabantu mwe naratunguwe kugera murugo nkasanga boy friend wanjye aryamanye na mama wanjye umbyara..narababaye ariko byarushijeho ubwo mama yambwiraga ngo heeee genza gace nubundi kuva wamuneyereka twahise dutangira kuryamana so tuza kandi sinakubyaye…ndi mugahinda ndi murujije ndimo kwibaza ese nzabibwire papa ko yibera mukazi atazi ibibera murugo rwe?ese ko umusore akomeje kunsaba imbabazi mubabarire cyangwa?ndababaye peee!

    Mungire inama!

    Source : https://yegob.rw/nafashe-umukunzi-wanjye-aryamanye-na-mama-wanjye-none-arimo-kunsana-imbabazi-nkore-iki-mungire-inama/

  • Izi mpamvu zishobora kuba intandaro yo kubura umukunzi||uzitondere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo gutinda kubona umukunzi murushingana, ugasanga ahanini umuntu ashobora kubigiramo uruhare nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Impamvu zishobora kuba zituma waratinze kubona uwo murushinga:

    1.Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

    Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n'ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

    2.Gukuruza abagabo imyambarire

    Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobor akuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwishyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

    3.Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n'abo mukundana

    Iyo ugitangira gukundana n'umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihutire rero kuryamana n'uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

    4.Kubaho mu buzima bwigunze

    Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhur en'abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuz engo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n'utubari buri mugoroba. Gira inshuti z'abahungu n'abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

    5.Gutangira kwiheba

    Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n'imyaka no kugendera ku bandi birakugora kubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobora guhura n'umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n'ibindi bintu bitaza ku mwanya wa mbere iyo abantu bagihura bwa mbere.

    6.Kwifuza ibirenze urugero

    Hari abantu baba barashushanyije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw'ibyo wifuza wabuze umuntu n'umwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n'ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

    7.Uhakanira abagusabye urukundo vuba

    Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y'urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

    Source : https://yegob.rw/izi-mpamvu-zishobora-kuba-intandaro-yo-kubura-umukunziuzitondere/

  • Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho mu minsi ishize ndetse n'ubu isoko ryo kugura no ku gurisha abakinnyi ryatangiye mu Rwanda, ubu hagezweho abatoza berekeza mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, ku isonga nyuma y'imyaka 4 avuye muri Gikundiro ndetse akanayihesha igikombe cya Shampiyona Masudi Djuma yahawe gutoza ikipe ya Rayon Sports.

    IRAMBONA Masudi Djuma agarutse muri Rayon Sports aherukamo muri 2017

    Ubwo hari ku italiki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma yasezeye ku b'uyobozi bw'ikipe ya Gikundiro nyuma y'umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2 ndetse akaba n'umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino 2016-2017, nyuma y'icyo gihe Masudi agarutse mu ikipe nkuru nk'umutoza wahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Nyuma y'iminsi 1468 ayivuyemo, kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nyakanga 2021 nibwo uyu mutoza yagarutse muri Murera kuyitoza mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, aje asimbuye umutoza Guy Bukasa utarabashije kugeza ku mwanya mwiza iyi kipe kuko yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yahataniraga igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

    Masudi Djuma si ubwa mbere aje muri Rayon Sports kuko ubwo hari mu mwaka wa 2017 yatwaranye nayo igkombe cya shampiyona iyi kipe yaherukaga mu mwaka 2013, uyu mutoza kandi yagiranye ibihe byiza na Rayon Sports ubwo yari ayirimo nk'umukinnyi.

    Ese Masudi niwe mutoza wari ukenewe muri Rayon Sports?

    Byagorana kwemeza ko uyu mutoza ariwe wari ukenewe muri Rayon Sports gusa, ariko ku rundi ruhande igisubizo ni Yego.

    Impamvu ya mbere umuntu yaheraho yemeza ko ariwe wari ukenewe ni uko uyu mutoza adahenze ndetse kandi atari umutoza mushya mu muryango mugari w'abakunzi ba Gikundiro.

    Aha ibi bivuze iki? Ikipe ya Rayon Sports yakunze kuzana abatoza bafite uruhu rwera ariko ntibayiheshe umusaruro wo ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe muribo ntabwo banatindaga muri iyi kipe, aha umutoza wagize uruhare rugaragara cyane mu kwitwara neza muri Rayon Sports harimo umunyabrazil Robertihno ndetse na Yvan Minnaert bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Condeferations Cup.

    Abandi batoza bagiye baza muri Rayon Sports nyuma y'abo b'abera ntabwo barabasha gufasha Gikundiro kugera no ku mwanya wo guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, kuko uyu mwaka ubaye uwa gatatu Rayon Sports itazi uko guhagarira igihugu bimeze, bivuze ko aba batoza batahiriye iyi kipe y'i Nyanza.

    Kuzana Masudi rero umuntu ntiyatinya kuvuga ko uyu mutoza aje akenewe, kuko icyambere urebye ku mushara w'uyu mutoza ntabwo azahabwa amafaranga menshi ugereranyije n'abamubanjirije b'abanyamahanga.

    Ikindi cya kabiri, ni umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports mu maraso, kuko yayikinnyemo ndetse kandi yarayitoje by'umwihariko akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2016-2017.

    Masudi kandi ni umutoza uzi neza isoko ry'abakinnyi b'abanyarwanda ku buryo bitazamugora kurambagiza no kubona abakinnyi azifashisha muri Murera, ikindi kiyongeraho ni uko umukino akina uhura neza n'uwo abakunzi ndetse na Rayon Sports ubwayo ikina, akaba ari umukino wo hasi kandi usatira izamu ry'uwo bahanganye.

    Masudi Djuma azwi nk'umutoza ugira igitsure

    Mu kazi ka buri munsi hadasigaye no mu mupira w'amaguru, igitsure kiba gikenewe bitewe na sosiyete iba ihari akaba ari naho igitsure kiba gikenewe mu bantu batandukanye kugirango badatatira ku mahame y'akazi.

    Masudi Djuma uzwi cyane nk'umutoza ugira igitsure kuva yatangira gutoza muri rayon Sports ndetse n'ahandi hatandukanye yatoje hano mu Rwanda haba muri AS Kigali ndetse na Bugesera yamenyekanye nk'umutoza ukunda kugira igitsure ku bakinnyi ariko arwana no kugirango bamuheshe itsinzi dore ko ari umwe mu batoza bakunda gutsinda (n'ubwo burya ntawanga itsinzi).

    Masudi, umutoza udakunda kuvugirwamo

    Kuri iyi ngingo, uyu mutoza we ahiriye cyane kuko ibyo ahisemo nibyo aba ashaka gukora, mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda bivugwa ko abatoza bamwe na bamwe bavangirwa n'abayobozi b'amakipe cyangwa se abandi bafite ubushobozi buri hejuru y'abatoza, ariko kuri Masudi we azwi nk'umwe mubatoza bihagararaho ndetse imyanzuro bafashe rimwe na rimwe bigorana kuba wayomukuraho.

    Masudi Djuma Irambona w'imyaka 43 asinyiye Rayon Sports nk'umutoza mukuru wanatoje andi makipe atandukanye arimo AS Kigali ndetse na Bugesera FC ya hano mu Rwanda ndetse kandi uyu mugabo yanatoje ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya n'andi yo muri Kongo Kinshasa.

    The post Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro

  • Nyuma y’iminsi 5 Bukayo Saka ahushije penalit… – #rwanda #RwOT

    Kubura igikombe ku ruhande rw’ubwongereza ntabwo byakiriwe neza n’Abongereza kugeza n’aho bavuga ko abasore b’abirabura aribo batumye babura igikombe kuko aribo bahushije Penaliti.

    Bukayo Saka w’imyaka 19 kuva umukino wa nyuma warangira yari ataragira icyo avuga ariko kuri uyu mugoroba  akaba yanditse ubutumwa burebire kuri Instagram atangira avuga ko yari ari kumwe n’umuryango we. Yagize ati “Nari maze iminsi ntari ku mbuga nkoranyambaga kuko nari ndi kumwe n’umuryango wanjye. Impamvu nanditse ubu butumwa, nagira ngo nshimire buri umwe wese wambaye hafi.


    Byari byiza kuba mu bakinnyi Ubwongereza bwakoresheje mu mikino y’iburayi kuko twari tumeze nk’abavandimwe, kandi ndashima buri kimwe nigiye kuri buri umwe twari kumwe. Gufasha igihugu cyacu kugera kuri final ya mbere mu myaka 55 numvanga umuryango wanjye ugeze ku ntego kuko baramfashije muri byose ndetse basobanuye byose kuri njye.


    Bukayo Saka nyuma yo guhusha Penaliti kwihangana byaramunaniye 

    Ntabwo nabona ijambo ryasobanura ukuntu nababajwe n’umusaruro twacyuye ndetse na Penaliti yanjye. Natekerezaga ko tuzatwara igikombe ku bwanyu  gusa mumbabarire kuko tutabashije kuzana igikombe mu rugo ariko mbasezeranyije ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uru rungano ubutaha ruzatsinde. Naho amagambo yavuzwe nyuma y’umukino yarambabaje cyane kandi numvaga nanze buri kimwe ndetse umuryango wanjye nkumva nta cyizere, gusa ndagira ngo mbasezeranye ibi bikurikira, ntabwo nzemera ko amagambo mabi yavuzwe muri iki cyumweru yazagira icyo ampinduraho.”


    Penariti ya Bukayo ntiyarenze umuzamu 

    Bukayo Saka ubu ari mu kiruhuko aho yitegura kugaruka mu myitozo y’ikipe ye ya Arsenal asanzwe akinira bitegura umwaka utaha w’imikino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107599/nyuma-yiminsi-5-bukayo-saka-ahushije-penaliti-yanditse-asaba-imbabazi-ndetse-anavuga-ku-ir-107599.html

  • Guma mu Rugo: Minisitiri Gatabazi yasobanuye… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yahumurije abadafite icyo kurya bibaza uko bazabaho muri guma mu rugo

    Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane kitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, n'abandi bantu bacye mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo. Ahanini iki kiganiro cyibanze ku iyubahirizwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro mishya yo kwirinda COVID-19 yafatiwe mu nama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na perezida Paul Kagame.

    Imyanzuro mishya yafatiwe muri iyi nama irimo ko umujyi wa Kigali n'uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, bishyirwa muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy'iminsi 10. Guma mu rugo izatangira tariki 17 kugeza kuya 26 Nyakanga 2021.

    Muri iki kiganiro Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije abaturage batishoboye abizeza ko badakwiye guhangayika bibaza ikizabatunga kuko Leta izabaha ibyo kurya kandi bigatangwa mu buryo bunoze. Yagize ati: '(…..) Leta nayo ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta muturage wakwicwa n'inzara kubera ko dufite ikibazo cya COVID-19'.

    Iki kiganiro cyanyuze imbonankubone kuri shene ya Youtube ya RBA

    'Hazageragezwa gutangwa ibiryo ku miryango yabazwe igera hafi mu bihumbi 211'. Yakomeje avuga ko hazajya hagenda hatangwa ibiryo hakurikijwe umubare runaka umuryango ufite ndetse mu mvugo ye yumvikanisha ko byateguwe neza ku buryo ibiryo bizajya bitangwa hakurikijwe ibyo umuntu ashobora gukenera birimo intungamubiri n'ibindi. Mu byo kurya bizatangwa yavuze ko hatekerejwe ifu y'ibigori, ibishyimbo, ndetse n'umuceri.

    Yasabye imiryago itegamiye kuri Leta, amadini n'amatorero, abikorera kwibuka gufasha bakunganira Leta mu gufasha abaturage kuko iki kibazo kitareba umuntu umwe gusa ahubwo kireba igihugu muri rusange. Yabihuje n'umuco avuga ko iyo uturanye n'udafite ubushobozi uba ukwiriye kumufasha.

    Muri guma mu rugo zagiye zibanza hagiye hagaragara amakosa mu gutanga ibiryo, yavuze ko aya makosa yakosowe ati: 'Harimo amakosa yagaragayemo mu guha abantu ibiryo, ubu rero twabonye umwanya wo kubitekerezaho n'ubu amatsinda abikoraho arimo kubikoraho ku buryo abantu bafite ikibazo k'imibereho cyo kubona icyo barya ari hano mu mujyi wa Kigali n'indi yafashwemo guma mu rugo nka za Nyagatare za Rwamagana n'ahandi bareba uburyo naho abaturage batishoboye, abantu bafite ubushobozi bucye bashobora kuba bafashwa'.

    REBA HANO IKIGANIRO ABAYOBOZI BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107591/guma-mu-rugo-minisitiri-gatabazi-yasobanuye-uko-leta-izafasha-abadafite-ubushobozi-anemeza-107591.html

  • Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 niyo yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus.

    Kuri uyu wa 15 Nyakanga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ngamije yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko ingamba zari zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yari yabanje nta musaruro zatanze mu buryo buhagije. Ni ikiganiro kandi cyari kirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Ati “Ingamba zari zafashwe ntabwo zabashije guhindura imibare mu buryo bufatika nk’uko twabyifuzaga ariko byatumye ibintu bitazamba kurushaho. Iyo urebye ishusho muri rusange, ibyumweru bitatu bishize imibare ntabwo itumbagira nk’uko mu turere tumwe na tumwe byazamutse.”

    “Ingamba zafashwe hari icyo zatumariye ariko ntabwo byageze aho twashakaga. Ni yo mpamvu hafashwe imyanzuro yatangajwe harimo na Guma mu Rugo mu turere 11.”

    Yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

    Ati “Biradufasha kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, hari abantu baba banduye batabizi iyo bagumye mu mirimo isanzwe bagenda, bafite uko banduza abandi. Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo uzajya ugaragaza ibimenyetso akiri mu rugo azajya ahabwa imiti imworohereza.

    Ati “Uwo tuzabona afite ibimenyetso bigaragra ko ashobora kuremba, uwo muntu tuzamuha imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi kugira ngo dutangire kumukurikiranira hafi yatangiye imiti, aho kugira ngo atugereho yarembye. Tuzashyira ingufu mu bukangurambaga. Dushaka kwegera abo tuganira nabo, tubereke ko ibintu byahindutse, iyi ndwara n’abayikerensaga rwose irakaze.”

    Nyuma yo gupima abantu babasanze mu Kagali, Minisitiri Ngamije yavuze ko nyuma y’iminsi 10 bazasubirayo kugira ngo barebe uko ubwandu buhagaze.

    Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro hakiyongeraho n’utwa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali.

    Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19

  • Abaturage ibihumbi 210 bazahabwa ibiribwa muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

    Yavuze ko mbere yo gushyiraho Guma mu rubo Leta yabanje gutekereza ku bijyanye n’uko abazaba batagikora bazabaho.

    Ati “Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”

    Yakomeje avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo yinjiremo n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage.”

    “Mu muco wa Kinyarwanda niba ufite uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe ku buryo nta muturage wicwa n’inzara kuko dufite ikibazo.”

    Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa ibiryo birimo akawunga, ibishyimbo n’umuceri ku baturage bagera ku 211.000. Bizatangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi biryo bigenwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.

    Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yaratangajwe mbere ho iminsi ibiri ngo itangire gushyirwa mu bikorwa byari bigamije gufasha abakeneye kwitegura mu buryo butandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wari muri iki kiganiro yavuze ko icyemezo cya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda bufata indi ntera kandi ingamba zari zafashwe zikaba zitaratangaga umusaruro mu buryo buhagije.

    Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uretse utu turere biteganyijwe ko utundi twose tuzakomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo abaturage bazafashwa kubona ibyo kurya muri Guma mu rugo

  • Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, RDB yasobanuye ko icyo cyemezo kiri mu murongo wo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Nyakanga 2021, birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ryakomeje riti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

    Amahoteli yo yashishishikarijwe gucumbikira abakozi bayo aho akorera kugira ngo babashe gufasha abayagana banagabanye ingendo za buri munsi. Atabasha kubacumbikira azabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.

    RDB yatangaje kandi ko ba mukerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda COVID-19. Ibyo birareba amahoteli, abatwara ba mukerarugendo n’abandi bakora imirimo yo kubafasha.

    Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.

    Itangazo: Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka ku birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruramenyesha abantu bose ibi bikurikira:#NtaKudohoka

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) July 15, 2021

    Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo