Category: Uncategorized

  • Ally Niyonzima ku rutonde rw’abakinnyi bashobora kwirukanwa muri Azam FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Azam FC muri Tanzania, Ally Niyonzima ashobora kwirukanwa atarangije amasezerano ye, ni nyuma y’umusaruro utari mwiza.

    Ikipe ya Azam FC yasoje ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Tanzania ikaba izahagararira iki gihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Umutoza wungirije wa Azam FC, Vivier Bahati yavuze ko mu rwego rwo kwitegura iyo mikino bagomba kugura neza, bityo bivuze ko hari abakinnyi bagomba gusezererwa.

    Ati “bijyanye n’ayo marushanwa, turimo kwitegura kugira ngo twizere tudashidikanya ko tuzaba dufite ikipe izaduhesha icyubahiro, rero tugomba kugura abakinnyi beza. Kuri iyo gahunda kandi tuzatandukana n’abakinnyi twabonye batatanze umusaruro.”

    Muri abo bakinnyi bazarekurwa bivugwa ko harimo n’umunyarwanda Ally Niyonzima winjiye muri iyi kipe umwaka ushize muri Kanama.

    Uyu mukinnyi ntabwo yagize umwaka mwiza, yatangiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga yagendaga awutakaza kugeza aho yatangiye kubura no mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino, amakuru akaba avuga ko uyu mukinnyi ari mu bakinnyi iyi kipe izasezerera nubwo asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

    Ally Niyonzima ashobora kwirukanwa muri Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-ku-rutonde-rw-abakinnyi-bashobora-kwirukanwa-muri-azam-fc

  • Sadate ntavuga rumwe na benshi kubera gusabira kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore kwamburwa ubwenegihugu kubera ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Gusabira kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball, Tierra Monay Henderson kwamburwa Ubwenegihugu kuko ari umwe mu babana n’abo bahuje ibitsina, ntabwo Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yakiriwe neza n’abatari bake kuko benshi bamusubije ko buri muntu agira amahitamo ye kandi ibyo bitamureba, ni mu gihe hari ababona ko bikwiye kwamaganwa.

    Tierra Monay Henderson usanzwe uba muri Amerika akaba ari naho akina, ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abagore mu mukino wa Bastekball.

    Ni umwe kandi mu bakobwa bagaragaza ko batewe ishema no kuba yabana n’uwo bahuje igitsina, cyane ko nko muri Gicurasi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto avuga ko yemereye kuzashyingiranwa na Amanda Thompson wamwambitse impeta ya fiancailles.

    Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yavuze ko u Rwanda rudakwiye kurebera ibi bikorwa by’ubutinganyi kuko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi yayo.

    Ati 'Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi, abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire, twamaganye Ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.'

    Yakomeje kandi avuga ko uyu mukobwa akwiye kwamburwa izi nshingano ndetse agahita anamburwa Ubwenegihugu.

    Ati 'Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite Umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.'

    Iki gitekerezo cya Sadate cyamaganiwe kure na benshi batanze ibitekerezo aho bamwe bagiye bavuga ko ari ukwivanga mu bitamureba, ikindi kandi ngo buri muntu aba bafite amahitamo ye mu buzima.

    Gusa hari n’abandi babona ko iki gikorwa gikwiye kwamaganwa bidakwiye mu Rwanda.

    Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nkaya,
    Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi,
    Leta y’u RDA ntishoboka kurebera ibintu nk’ibi,
    Abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nkib Baruce barumire,
    Twamagany Ubutinganyi mu RDA.
    IKIBI CYAMAGANWE pic.twitter.com/iStBPrnMR6

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 20, 2021

    Kuki ari ikibi? how’s it destroying your life? what’s the harm Mr Sadate? You should never have your noses in some other people’s business it’s doesn’t add up, it destroys.

    — Tuyikunde Gaba (@gaba_nick) July 20, 2021

    You should mind your own home sir stay out of people’s lives kereka niba washakaga kumurongora nawe akaba ari ko gahinda ufite ko bamugutwaye,

    — Rukundo Paru (@Rukundoparu) July 20, 2021

    Ariko abantu kuberiki mubabazwa n’imitwaro mutikoreye hano kwisi buri wese afite imyemerere ye rero twubahe ibyo umuntu yemera niba woe utabyemera kubera iki wumva Yuko ari ibyashitse .

    — Tuyishimire Samuel (@TuyishimireSa11) July 20, 2021

    icyo nzicyo nakataraza bazakazana ngo ni uburenganzira bwe da!Uburenganzira bugira aho bugarukira rwose Leta idufashe ice iyi mico kuko bene abo nibo bakuririra isi imivumo mwibuke Sodomu na Gomora Imana ijya kubarimbura uko byagenze,Imana itabare U Rwanda n’isi yose pe

    — Junior Gisingeri (@Cericeli7) July 20, 2021

    Ariko Yesu weeee ibi ntibikwiye kuba mu Rwanda ndacyeka na @RTANGARWMABOKO atabishigikira ndetse na @KambandaAntoine ntiyakwemera ko intore z Imana zitana arebera , ahubwo se ugira ngo @Bamporikie we yatuma umuco usibangana ngo uRwanda ruzimire pe,, nukuri ibi ntibikwiye

    — gospel gospel (@alfredmugambir) July 20, 2021

    Ikibazo dushobora kuba tutabyemera bamwe nabamwe ariko Igihugu cyibyemera🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️

    — Cedric_Cedou13 (@CCedou13) July 20, 2021

    Njye ndumva Ari ubuzima bwe bwite icyo tumushakaho ni intsinzi kbsa (nabyo nemera niye) ariko nanone nawe ari guhutaza🤷🏿‍♂️

    — NKUNDA U RWANDA (@aallegre75) July 20, 2021

    Ni uburenganzira bwabo kdi buri wese yishimira uko ateye

    — Voice for the Voiceless (@VoiceforVoicel4) July 20, 2021

    pic.twitter.com/AIZjbZs60r

    — IMP🇷🇼 (@fiona_ingabire) July 20, 2021

    Ubwo Thomson yamwambikaga impeta

    Tierra na Thomson baritegura kurushinga

    Tierra ni kapiteni w’Amavubi y’Abagore muri Basketball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-navuga-rumwe-na-benshi-kubera-gusabira-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-y-abagore-kwamburwa-ubwenegihugu-kubera-ubutinganyi

  • Kamonyi: Abahawe ibiribwa baravuga ko bizabafasha kwirinda Coronavirus baguma mu rugo #rwanda #RwOT

    Abaturage basaga ibihumbi 7 batishoboye bo mu byiciro bitandukanye mu Mirenge 12 igize Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 bahawe ibiribwa mu rwego rwo gutuma baticwa n'inzara muri iki gihe cya Guma mu rugo. Ababihawe bashima Leta yabagobotse, bakavuga ko ari ubufasha bugiye gutuma baguma mu rugo, birinda icyorezo.

    Hamwe mu ho intyoza.com yageze, byari ibyishimo n'akanyamuneza ku bari bamaze guhabwa ubu bufasha bw'ibiribwa birimo; Umuceri, Ibishyimbo ndetse n'ifu y'Ibigori( Kawunga). Ahenshi ku I saa sita y'amanywa bikoze ku munwa, bararya kuko ibiribwa byaraye mu Mirenge uretse Nyamiyaga byabagezeho bitinze, ariko nabo ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere babibonye.

    Bamwe mu bafatiye ibyo kurya ku biro by'Umurenge wa Rukoma bavuga ko bagiye kwicara bagatuza mu rugo.

    Mukasharangabo Jacqueline nk'umwe mu baturage batishoboye wahawe Umuceri, Ibishyimbo n'ifu y'ibigori ( Kawunga), avuga ko ku myaka ye n'ubwo ngo nta ntege nyinshi ariko ngo abaho kubera ko yaciye inshuro. Ashima Perezida Kagame we wabonye ko ibi bihe abakene bakwiye kugira ikibafasha ngo hato batajya guca inshuri cyangwa gusabiriza barambiwe ku guma mu rugo bakaba bakwandura Covid-19.

    Agira kandi ati' Ibi biribwa bampaye bigiye kumfasha ku guma mu rugo, n'abana bagume mu rugo dutuje, tujye duteka umuceri turya, duteka ibishyimbo, duteka Kawunga cyangwa se dushigisha n'igikoma tunywa, dutuze muri iyi Guma mu rugo'.

    Akomeza ati' Corona yaraduhangayikishije idutera ubwoba, twari duhangayikishijwe no kutagira icyo kurya ariko kuva babiduhaye tugiye kwicara hasi dutuze, twirinde Corona uko bikwiye. Nta muntu wakwanga kuguma mu rugo afite icyo kurya muri ibi bihe. Harakabaho Perezida wacu Paul Kagame'.

    Uwimana Cecile, Umuturage wo mu kagari ka Mwirute, Umurenge wa Remera, Akarere ka kamonyi avuga ko nta bushobozi bwo kwibeshaho yari afite muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo, ko guhabwa ibyo kumufasha gusunika iminsi bigiye gutuma aguma mu rugo, akirinda kugira aho ajya ngo atahavana kabutindi ngo ni Corona.

    Mu Murenge wa Ngamba, abatishoboye bagizweho ingaruka na Covid barwariye mu rugo bafashijwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake n'ubuyobozi bw'Umurenge.

    Ati' Bampaye Umuceri, Ibishyimbo ndetse na Kawunga. Ndashima byimazeyo Leta yacu y'Ubumwe yicara ikadutekereza, ikabona ko tudakwiye kwicwa n'inzara, ikaturinda iduha ibidutunga ngo tutava aho tugira icyo twitwaza ngo twice amabwiriza ya Guma mu rugo tube twakwandura iki kinyagwa cya kabutindi ngo ni Corona. Rwose ntacyo nashinja Leta yacu kuko itwitayeho'.

    Dusengimana Daniel, akora akazi k'Ubumotari. Avuga ko yishimiye uko ubuyobozi bw'Igihugu bwitaye ku muturage muri ibi bihe bya Guma mu rugo. Ati' Ndi umumotari, akazi kacu ubona icyo kurya ari uko wazindutse, ariko muri Guma mu rugo ntaho wajya. Nta buryo rero bundi najyaga kubona mo ibyo kurya ariko ndashima ubuyobozi bwacu bw'Igihugu, Akarere uburyo katugobotse mu bihe nk'ibi bikomeye. Tugiye kugenda tugume mu rugo twubahirize gahunda zo kwirinda kuba twahura n'iki cyago'.

    Ayinkamiye Domitila, avuga ko we na bagenzi be basigajwe inyuma n'amateka babeshejweho no gucuruza inkono babumbye, ko guma mu rugo yari kubamara iyo batabagoboka. Ati' Twebwe turya ari uko twabumbye inkono zacu tukazigurisha. Turi abasigajwe inyuma n'amateka mu Murenge wa Rukoma. Ubwo baduhaye, tugiye kurya n'abana barye, ubwo wenda sakindi izaba ibyara ikindi'.

    Umwe mu baturage b'I Kayenzi uvuga ko iyi minsi kuri we yari igiye kumubera umusaraba kubwo kutagira icyo kurya, ahamya ko kuba ubuyobozi bubatabariye bugufi bumugiriye neza we n'abandi bafashijwe. Ashimangira ko ubu nta rwitwazo ku muntu wafatirwa hanze ngo agiye guhiga ibyo kurya, ko n'ifu bahawe(Kawunga) uwashaka yajya ashigishamo igikoma mu gihe adashaka ubugari. Gusa na none asaba ko ubuyobozi bukomeza gushakisha kugira ngo bugoboke n'abandi iyi minsi yabera myinshi bakaba bamara duke bari bizigamiye cyangwa se abo bahaye bibashiranye.

    Ku Murenge wa Kayenzi, abafashwa barizinduye.

    Imiryango 1,825 mu mirenge uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi niyo yabaruwe nk'itishoboye igenerwa ubufasha bw'ibiribwa. Umubare mbumbe w'abagize iyi miryango yose ni abantu 7,771 ariko aba bashobore kuba bariyongereye kuko amakuru agera ku intyoza.com avuga ko hari abatari bashyizwe ku rutonde, bamenye ko hari gutangwa ibyo kurya kandi nabo ntako bameze bakajya guteza ubwega ku mirenge nabo baraha. Ibishyimbo byatanzwe bisaga Toni 9,120, Kawunga ingana na Toni 8,213 mu gihe Umuceri ari Toni 8,213.

    Mu Murenge wa Kayumbu abaturage bishimiye ko iminsi ya Guma mu rugo bagiye kuyibamo batuje kubwo kubona ibyo kurya.

    Mu Murenge wa Nyamiyaga nubwo babonye ibyo kurya batinze, baraye babishyikirije abo bigenewe.

    Kayenzi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abahawe-ibiribwa-baravuga-ko-bizabafasha-kwirinda-coronavirus-baguma-mu-rugo/

  • Umubare utinywa 666 : Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, COVID-19 yahitanye abantu 17 bahise batuma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bose baba 666.

    Aba bahitanywe na COVID-19, barimo abagore 11 barimo uw’imyaka 85 w’i Rusizi), uw’imyaka 83 w’i Gicumbi, uw’imyaka 83 w’i Nyanza, uwa 82 w’i Musanze, ab’imyaka 79 na 67 b’i Bugesera, ab’imyaka 75, 69, 56, 48 b’i Kigali n’undi w’imyaka 73 w’i Huye.

    Cyahitanye kandi abagabo batandatu b’imyaka 83, 73, 64, 30 bo mu Mujyi wa Kigali, uw’imyaka 66 w’i Karongi n’uw’imyaka 52 w’i Rusizi.

    Iki cyorezo kandi cyasanzwe mu bantu bashya 913 barimo 152 bo mu Karere ka Musanze n’ 140 bo mu Mujyi wa Kigali ndetse na 91 bo mu Karere ka Kayonza.

    Kugeza ubu abamaze gusangwamo ubwandu bw’iki cyorezo ni 58 235 mu bipimo 1 895 926 bimaze gufatwa.

    Abakikirwaye bose hamwe ni 16 523 mu gihe abamaze kugikira ari 41 046 barimo 1 005 bakize kuri uyu wa Mbere. Naho abarembye cyane ni 89.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umubare-utinywa-666-Abamaze-kwicwa-na-COVID-19-mu-Rwanda

  • N’abandi batari ku rutonde bashobora kuba bafite ibibazo tuzabafasha – Meya wa Nyagatare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko n’abatari ku rutonde bafite ibibazo bazagerwaho.

    Ati “Twasabye abakuru b’imidugudu gushaka n’abandi bashobora kuba bafite ibibazo na bo tukazabafasha. Ntitwavuga ko twari twariteguye Guma mu Rugo ariko n’ubundi Guma mu Karere yenda kumera nka yo, rero turizera ko ntawe uzahura n’ikibazo kandi uzagira ikibazo azamenyeshe ubuyobozi afashwe.”

    Hodari Jean Baptiste, umuturage w’Umurenge wa Gatunda ari gukurikiranwa n’abaganga mu rugo nyuma y’uko yanduye Covid-19.

    Avuga ko yishimiye ko yasuwe bakanamugoboka bakanamugenera ibigiye kumufasha gutunga umuryango muri iki gihe atagishobora kujya mu mirimo yari itunze umuryango we.

    Yagize ati “Rwose ndabashimira cyane kuko sinakabonye uko njya gushaka ibitunga umuryango kuko ndi mu kato nakwanduza abandi bazima. Urumva natungaga umuryango ari uko nakoze, sinari nkikora, rwose bamfashije, yenda bizashira nakize njye gukora.”

    Kuradusenge Josua asanzwe ari umukanishi ariko kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ntakijya mu kazi.

    Na we avuga ko yishimiye ubufasha bw’ibiribwa yahawe kuko mbere yari atunzwe n’akazi yakoraga.

    Buri muryango mu bafashijwe wahabwaga ibiro bine n’igice by’umuceri, ifu ya Kawunga ndetse n’ibiro bitanu by’ibishyimbo.

  • Musanze: Urujijo ku murambo w’umukobwa basanze umanitse mu giti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque, ngo amakuru bayabwiwe n’abaturage ejo ku wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 mu ma saa tatu n’igice, bavuga ko babonye umurambo w’umwana umwanitse mu giti cya avoka.

    Ngo hari abari babonye uwo mwana mu gitondo muri icyo giti ari kumwe n’ababyeyi be basoroma avoka, ariko ngo mu minota mike batungurwa no kumubona amanitse muri icyo giti nk’uko Gitifu Nteziryayo akomeza abivuga.

    Agira ati “Ngo uwo mwana yari yabyutse ari guca avoka muri icyo giti ababyeyi be bahari nta kibazo, mu kanya gato undi mwana ngo ni bwo yahatambutse amubona amanitse mu giti yejuru aziritse mu ijosi umupira we w’imbeho asanzwe yambara ariko urimo amapfundo”.

    Uwo muyobozi, avuga ko uwo mwana ari mu bamaze iminsi bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, dore ko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kitabura muri uwo murenge, avuga ko urupfu rwe ruteye urujijo nyuma y’uko yanavuganye n’ababyeyi be, ndetse bakavuga ko uwo mwana bamukunda kubera ko ngo asanzwe yitonda.

    Ati “Ni umwana ukiri muto cyane w’imyaka 12, ndetse ari mu barangije ibizamini bisoza amashuri abanza yari yiteguye kujya mu yisumbuye, navuganye na se na nyina nsanga hagati y’ababyeyi nta kibazo gihari, noneho mbabajije ko nta kibazo cyari gihari hagati yabo n’uwo mukobwa, bambwira ko nta kibazo bari bafitanye ko yari umwana mwiza banemera kandi witonda, mbese na bo byabayobeye”.

    Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo kubimenyesha Police na n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo izo nzego zombi zahageze zikora ibyo zishinzwe, nyuma umurambo ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, ariko ngo isuzumwa ryawo rikaba rigiye gukorerwa mu bitaro bya Kacyiru mu rwego rwo kumenya neza icyamwishe.

  • Umukobwa w' imyaka 12 yasanzwe amanitse mu giti cy' avoka yapfuye i Musanze #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kimonyi Akagali ka Buramira mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, haravugwa inkuru y'akababaro y'umwana w'umukobwa witwa Iratuzi Solange w'imyaka 12 wasanzwe yapfuye amanitse mu giti cy'avoka.

    Nk'uko amakuru dukesha igihe abivuga, urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 wari umaze gusoza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza rwamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

    Nteziryayo Epimaque uyobora Umurenge wa Kimonyi, yemeje amakuru y'urupfu rw'uriya mwana w'umukobwa witwa Iratuzi Solange, aho yavuze ko batazi icyaba cyahitanye uyu mwana.

    Epimaque yagize ati ' Amakuru y'urupfu rw'uyu mwana twarayamenye, twamusanze amanitse mu giti cy'avoka azirikishije umupira wo kwambara duhita duhamagara RIB iza kudufasha kumumanura gusa ntabwo twari twamenya icyamuhitanye'.

    Yakomeje agira ati' Mu byukuri twagizengo hari ibibazo yari afitanye n'umuryango we gusa amakuru twahawe nabo mu muryango we batubwiye ko ntakibazo cyabaga mu muryango wabo ndetse no kw'ishuri aho yigaga ibintu byari bimeze neza cyane'

    Amakuru akaba avuga ko uyu mwana w'umukobwa yabyutse ajya guhanura avoka muri iki giti basanze amanitsemo yapfuye ndetse ngo ababyeyi ba Iratuzi Solange batunguwe no gusanga uyu mwana wabo amanitse mu giti yiziritse umupira yambaraga mu ijoro.

    Kugeza ubu umurambo w'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeli ariko andi makuru ahari akaba avuga ko ugomba kujyanwa mu mujyi wa Kigali ku bitaro bya Kacyiru kugirango ubashe gukorerwa isuzuma hamenyekane neza icyo yazize.

    UMuyobozi w'Umurenge wa Kimonyi Nteziryayo Epimaque akaba yasabye ababyeyi kujya baganira kenshi n'abana babo kugira ngo bamenye neza ibibazo bafite hakiri kare bifatirwe umwanzuro.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/20/umukobwa-w-imyaka-12-yasanzwe-amanitse-mu-giti-cy-avoka-yapfuye-i-musanze/

  • Abajura bahanuye indege y'intambara y'Igisirikare cya Nigeria #rwanda #RwOT

    Abajura (cyangwa abasuma mu Kirundi) bo muri Nigeria bahanuye indege y'igisirikare cy'iki gihugu kirwanira mu kirere, mu buryo bw'imbonekarimwe aho indege ya gisirikare ihanuwe n'itsinda ry'abajura.

    Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w'iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege.

    Liyetona Abayomi Dairo yaturumbutse mu ndege akoresha 'uburyo bumujemo bwo kwirokora' yirinda gufatwa ndetse ashaka aho yikinga (yihisha), mbere yuko yongera gusanga abasirikare bagenzi be.

    Iki gitero nkuko BBC ibitangaza, cyabereye ku mupaka wa za leta za Zamfara na Kaduna zo mu majyaruguru y'igihugu. Ibico by'abitwaje intwaro — bizwi muri ako karere nk’'abajura' — bivugwaho kuba ari byo byihishe inyuma y'ibikorwa by'ubushimusi biherutse kuba muri iki gice cy'amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Abanyeshuri baribasiwe, abarenga 1,000 bamaze gushimutwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize. Benshi muri bo bararekuwe, amakuru avuga ko barekuwe hamaze kwishyurwa amafaranga y'ingwate, ariko bamwe muri bo barishwe.

    Mu minsi ya vuba aha ishize, Perezida Muhammadu Buhari yategetse igisirikare gukora igishoboka cyose kikamenesha abagizi ba nabi muri leta za Katsina, Zamfara na Kaduna.

    Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko cyari cyarashyizeho ibikorwa byo ku manywa na nijoro byo kugaba ibitero ku bajura gifatanyije n'abasirikare barwanira ku butaka. Ni muri kimwe muri ibi bikorwa iyo ndege y'intambara yahanuriwemo ku cyumweru.

    Mu itangazo, igisirikare kirwanira mu kirere cyagize kiti: 'Muri ibi bikorwa bikomeye, abajura babarirwa mu magana baciwe intege ndetse aho bihisha henshi harasenywa'.

    Nubwo muri uyu mwaka habayeho impanuka nyinshi z'indege za gisirikare, ubu ni bwo bwa mbere hatangajwe ko abajura bitwaje intwaro bahanuye indege nk'iyo.

    Mu kwezi kwa gatanu habayeho kugwa mu kantu ubwo uwari umukuru w'ingabo za Nigeria Liyetona Jenerali Ibrahim Attahiru, yapfiraga mu mpanuka y'indege ari kumwe n'abandi basirikare 10.

    Mu kwezi kwa kane, indi ndege y'intambara nk'iyi yo mu bwoko bwa Alpha Jet yakoreye impanuka muri leta ya Borno, kamwe mu turere aho umutwe w'intagondwa za Boko Haram ziyitirira idini ya Islam zikorera cyane. Amakuru yuko yahanuwe n'izi ntagondwa yahakanywe n'igisirikare.

    Mbere yaho, mu kwezi kwa kabiri, indege ya gisirikare yakoreye impanuka mu murwa mukuru Abuja, ikaba yari irimo kwerekeza muri leta ya Niger gushakisha abanyeshuri bari bahashimutiwe, yica abantu barindwi bose bari bayirimo.

    Nigeria yaguze muri Amerika indege 12 z'intambara zo mu bwoko bwa A-29 Super Tucano kuri miliyoni 496 z'amadolari (agera kuri miliyari 498 mu mafaranga y'u Rwanda). Muri uku kwezi kwa karindwi ni bwo yiteze kubona esheshatu za mbere.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abajura-bahanuye-indege-yintambara-yigisirikare-cya-nigeria/

  • Rubavu: Imiryango ibihumbi 13 y’abatishoboye yatangiye kugezwaho ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ako karere kakiriye ibiribwa bingana na toni 66 z’ibishyimbo, toni 59 za kawunga na toni 59 z’umuceri, bizatangwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, avuga ko nta muturage ugomba kuzagira ikibazo cy’inzara.

    Ati “Turamenyesha abaturage bakeneye ubutasha guhamagara umurongo utishyirwa (1020) bagafashwa.”

    Ishimwe asaba buri wese gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi yica.

    Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu bakiriye ibiribwa bavuga ko bahawe umuceri, kawunga n’ibishyimbo buri wese ibiro bitanu kandi bakizera ko bizabunganira iminsi isigaye bakayirangiza bubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.

    Mu Karere ka Rubavu habarurwa imiryango ibihumbi 13 izakenera ibiribwa ikaba igizwe n’abaturage basanzwe mu byiciro bifashwa na Leta ariko hakaba n’abandi basanzwe barya ari uko bakoze nk’abakarani.

    Ishimwe avuga ko umuntu wese uzagira ikibazo azegera abayobozi b’imidugudu n’isibo bakamugezaho ubufasha atagombye kwica amabwiriza ya Guma mu Rugo yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ikennye cyatangiye ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, kikazakomeza kugeza abo byagenewe bose bibagezeho.

  • Abanyeshuri 20 mu bakora ikizamini cya Leta muri Kigali barwaye Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye biratangira kuri uyu Kabiri tariki ya 20 Nyakanga, bikaba biri gukorwa mu gihe u Rwanda ruri guhangana n’inkundura ya gatatu ya Covid-19.

    Kuba hari abanyeshuri banduye Covid-19 ntibisobanuye ko badakora ibizami bya Leta ahubwo bategurirwa uburyo bwihariye bakoramo batanduje abandi ariko nabo batabuze amahirwe yo gukora ikizamini.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (NESA), Eng Umukunzi Paul, yabwiye Radio Rwanda ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarirwa abanyeshuri 20 bazokora ibizamini bafite Covid-19.

    Ati “Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali twari dufite abagera kuri 20 no mu tundi turere bagiye bareba imibare uko imeze. Kugeza ubu imyiteguro imeze neza, uko umwana wese ameze arabasha gukora.”

    Yakomeje avuga ko aba banyeshuri bazakora hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo.

    Yagize “ Abanyeshuri banduye Covid-19 barahari kandi batekerejweho baroroherezwa gukora ibizamini. Mu Mujyi wa Kigali hari imodoka zihari zigomba kubatwara zizajya zibasanga aho bari. Aho gukorera ikizami naho bateguriwe neza bijyanye n’ingamba zo kwirinda.”

    Nta kizahagarika ibizamini

    Ibi bizamini biratangira kuri uyu wa Kabiri, ni mu gihe Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo yatangaje ko ari umunsi w’ikiruhuko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha ku bayoboke b’idini ya Islam.

    Eng Umukunzu, yavuze ko nubwo ari ikiruhuko nta kintu kigomba gusibiza ibizamini.

    Yagize ati “Nta mpinduka zihari ku ikorwa ry’ibizamini. Ni byo koko umunsi w’ikiruhuko wahuriranye n’umunsi wo gutangiriraho ikizami ariko twari twasabye ko ikizami gikomeza nk’uko byari biteguwe kandi inzego zibishinzwe zarabitwemereye.”

    Biteganyijwe ko Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

    NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916

    Inzego zibishinzwe zatangaje ko nta gisibya ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri