Category: Uncategorized

  • Umuyobozi w’umudugudu akurikiranyweho gukura abaturage muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Hafashwe abaturage 31 abandi barimo na nyiri urugo baratoroka bakaba bakiri gushakishwa ngo bapimwe niba nta waba yaranduye Covid-19.

    Abo bantu bose bagera kuri 70 bari bateraniye mu rugo rwa Habyarimana Emmanuel w’imyaka 47 y’amavuko akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera.

    Ubuteka ni ibirori bikorwa n’umukobwa washyingiwe akazana ibiribwa n’ibinyobwa iwabo noneho nabo bagakusanya inkunga y’ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bigacyurwa n’umukobwa wabo mu rugo rushya.

    Bamwe mu bafatiwe muri ibyo birori, bemera ko bakoze amakosa bagasaba imbabazi n’ubwo bari bazi neza ko Akarere ka Burera batuyemo kari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mukankubana Ziripa, umugore wa Habyarimana Emmanuel nyiri urugo watorotse yagize ati ” Turemera ko twakoze amakosa yo guhuriza hamwe abantu. Wari umuhango wa gihanga witwa Ubuteka kandi bwari uburyo bwo gutera inkunga umwana kugira ngo tumushakire ibyo kurya.”

    “Dutuye ku ishyamba ibya Covid-19 turabyumva ariko nta muntu twari twabona yishe. Nkanjye waguye mu cyaha nashishikariza abandi kwirinda kuko iyo iyo umuntu aguye mu cyaha amategeko aramuhana”.

    Uwanyirigira, umukobwa wa Habyarimana ari na we wari waje gusura umuryango we na we yemera ko bakoze amakosa.

    Ati “Nibwo twari tukihagera, tukimara kwicara nibwo badufashe. Twari tuzi ko turi muri Guma mu Rugo ariko turemera ko twakoze amakosa tukayasabira imbabazi.”

    Umujyanama w’ubuzima muri uyu Mudugudu wa Nyamugari, Nsabimana Alphonse na we anenga iyi myitwarire yagaragaye ku muyobozi, avuga ko bagiye guharanira ko nta handi byagaragara muri ako gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga Niringiyimana Jean Damascene yavuze ko agendeye ku byabaye, byabahaye umukoro wo gukomeza kwigisha ndetse no kugenzura niba abayobozi bumva amabwiriza yashyizweho.

    Ati “Ibyabaye ni agahomamunwa kuko biragaragara ko hari n’abayobozi batari babyumva ari nabo bagenda baduteza ibibazo. Ibi bigiye gutuma twegera cyane umuturage tumwigishe ku buryo imyumvire irazamuka.”

    “Uyu muyobozi yari asanzwe n’ubundi atitwara neza ariko kubera ko amatora atahita akorwa muri ibi bihe twari twabaye tumwigaho tunamwigisha ngo turebe ko yahinduka ariko ntabwo bikwiye ko umuntu w’umuyobozi uri ku ruhembe rw’uru rugamba aba ari we ukora biriya.”

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yasabye abaturage guhindura imyumvire bakamenya neza ko Covid-19 ihari kandi ihitana n’ubuzima.

    Yagize ati “Kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda Covid-19 birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo. Ntabwo Covid-19 ari indwara y’abanyamujyi, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyinda, niko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n’ubw’Igihugu kuko nk’ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora.

    Abafashwe uko ari 31 bahise bapimwa Covid-19. Abatanduye bajyanywe kwigishwa banacibwa amande y’ibihumbi 10Frw kuri buri muntu naho uwateranyije ibyo birori we azacibwa ibihumbi 100 Frw.

    Abafatiwe mu birori bahise bapimwa Covid-19 mbere yo kujyanwa mu kato

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Ndayisenga yanenze abayobozi bashuka abaturage bagatuma barenga ku mabwiriza

  • Bareke bagumye bajajwe – Kimenyi na Muyango batanze gasopo kubakomeje kubatuka #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Uwase Muyano ahishuye ko atwite inda ya Kimenyi Yves ndetse ari no hafi kwibaruka, ntabwo byakiriwe neza ndetse hari na bamwe bamwoherereje ubutumwa bamutuka bavuga ko umuntu nka Nyampinga atakabyaye ikinyendaro, ni mu gihe we n’umukunzi we batanze gasopo bahamya ko bakundana icyaba cyose.

    Inkuru y’uko Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto muri 2019, atwite inda ya Kimenyi Yves umunyezamu w’Amavubi, imaze igihe ivugwa.

    Mu Cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ye imugaragaza atwite ndetse ko ari hafi kwibaruka, ni mu gihe Kimenyi yari yamwambitse impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021 ariko ubukwe bukaba butari bwaba.

    Ibi bikaba bitakiriwe neza na bamwe aho hari nk’umwe woherereje ubutumwa Muyango amutuka amubwira ko asebeje abandi ba nyampina ngo iyo abanza agasezerana imbere y’amategeko.

    Ubu butumwa Muyango yashyize kuri Instagram Stories ariko agahita abusiba, buba bumubwira icyo yibazaga ajya kuryamana na Kimenyi nta gakingirizo, uburyo umuntu nka Nyampinga agiye kubyara umwana w’ikinyendaro, ndetse anamwita ko ari indaya.

    Kimenyi Yves akaba yabwiye umukunzi we ko yabareka bagakomeza kujajwa kuko byose ari ishyari kandi ufite ishyari rimwica.

    Ati'ishyari ni ikintu kibi, kandi iyo urifite upfa nabi. Turakundana kandi Imana ihari ku bwacu. Muvuge ibyo mushaka! Dutewe ishema nabo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.'

    Muyango akaba yamusubije ko amukunda cyane kandi yakoze kumuba hafi, n’aho ngo amagombo yo barayamenyereye

    Ati 'Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.'

    Abantu benshi bavuze kuri ubu butumwa bwa Kimenyi Yves, bakaba babasabye kwirinda iby’amagambo y’abantu ahubwo bakita k’umugisha Imana igiye kubaha.

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Uwase, rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe buri umwe ntatinya kugaragariza undi amarangamutima cyane cyane mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Muyango akiragaza ko atwite abantu batangiye kumwiha

    Bari hafi kwabaruka imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bareke-bagumye-bajajwe-kimenyi-na-muyango-batanze-gasopo-kubakomeje-kubatuka

  • Musanze : Umwana uherutse gukora ikizamini cya Leta basanze yapfuye amanitse mu giti #rwanda #RwOT

    Uyu mwana witwa Iratuzi Solange, yapfuye afite imyaka 12 aho yari asoje amashuri abanza, bakaba bamusanze amanitse mu giti cy’avoka.

    Uriya mwana kandi ngo kuriya giti cy’avoka bamusanzemo yapfuye, ejo mu gitondo yari yakizindukiyemo ahanura avoka.

    Nubwo hahise hatangira iperereza ku cyaha kishe uriya mwana ariko harakekwa ko yaba yiyahuye.

    Umurambo wa Solande wari uhambiriye mu ijosi n’umupira yambaraga, wabonywe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021 ukaba wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma ry’icyamwishe.

    Nteziryayo Epimaque uyobora Umurenge wa Kimonyi, avuga ko ubwo bageraga aho uriya murambo wari uri bahise biyambaza RIB igahita ijyana umurambo mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ati 'Ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.'

    Uyu muyobozi avuga ko yagerageje kuvugana n’abo mu muryango wa nyakwigendera ariko bakamubwira ko ntakibazo uriya mwana yari afitanye n’ababyeyi cyangwa abaturanyi.

    Yagize ati 'Nasanze ntakibazo gihari haba mu babyeyi ndetse n’abana, ikindi ni uko no ku ishuri yigagaho nabo bambwiye ko ntakibazo bari bazi kuri uyu mwana.”

    Imfu zo kwiyahura zikomeje kwiyongera muri iyi minsi dore ko no mu mpera z’icyumweru cyashize, hari umuhabo wo mu Karere ka Nyagatare wiyahuye yitwikiye mu nzu na Lisansi agahiramo agakongoka n’ibyari biri muri iyo nzu byose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umwana-uherutse-gukora-ikizamini-cya-Leta-basanze-yapfuye-amanitse-mu-giti

  • Isezerano Nsabimama Aimable yahaye abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Police FC, Nsabimana Aimable yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko akiri umwe wabahaga ibyishimo ndetse ko azakora ibishoboka byose akageza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League afatanyije na bagenzi be.

    Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 6 iyi kipe iherutse gusinyisha, akaba yaherukaga muri iyi kipe 2018 ubwo yajyaga gukina mu Buhinde.

    Aganira n’urubuga rwa APR FC, Nsabimana Aimable yavuze ko kugaruka muri iyi kipe byamushimishije kuko ari yo kipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Ati “Ni ibintu byashimishije cyane kugaruka muri APR FC kuko iyi niyo kipe nagiriyemo ibihe byiza kuva natangira gukina umupira w’amaguru, igihe nagarukaga mvuye gukina hanze y’u Rwanda, buri gihe nahoraga ntekereza kugaruka muri APR FC, rero ni ibintu byanshimishije cyane rwose.'

    Yakomeje abwira abafana b’iyi kipe ko azafatanya na bagenzi be bakageza ikipe mu matsinda ya CAF Champions League kuko ari cyo kintu atakoze ubwo yari muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ati “Intego ngarukanye mu ikipe ya APR FC ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ikindi nkafatanya na bagenzi banjye kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Champions League kuko niyo ntego, ibyo ntakoze nyirimo ndashaka kubikora ubu.'

    “Icyo nabwira abafana ba APR FC ni uko nkiri Aimable wa wundi wa kera wabahaga ibyishimo mbere nkiri mu ikipe, ubu rero muri ibi bihe tugiye kubana nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngeze ikipe mu matsinda ya CAF Champions League, namwe abafana muzatube hafi mudushyigikire, kuko ibikombe byo mu Rwanda birahari icyo dushyize imbere ni ukujya mu matsinda maze ibikombe byo mu Rwanda nabyo tugakomeza kubitwara.'

    Nsabimana Aimable mu Rwanda yakiniye amakipe arimo Marines FC, APR FC yavuyemo ajya gukina mu Buhinde muri 2018, 2019 ahita agaruka mu Rwanda ajya muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Nsabimana Aimable yijeje abakunzi ba APR FC ko bazagera mu matsinda ya CAF Champions League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-nsabimama-aimable-yahaye-abakunzi-ba-apr-fc

  • Ish Kevin yahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Uyu musore waririmbye indirimbo ziri mu zikunzwe n’urubyiruko rwinshi, mu minsi ishize byavuzwe ko yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuburanishije we n’undi bari bakurikiranywe hamwe, rwabahamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

    Yaregwaga hamwe na Nziza Olga bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

    Ubwo hasomwaga umwanzuro ku rubanza rw’aba bombi ku wa Mbere, tariki 19 Nyakanga 2021, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, yavuze ko bahamwa n’icyaha kandi bakaba batsinzwe.

    Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y’amagarama y’urubanza ajyanye n’imirimo yakozwe n’Urukiko.

    Aba bombi bahise barekurwa ariko bakazakomeza kugengwa n’amabwiriza ashyirwaho n’amategeko agamije kurangiza kiriya gihano bakatiwe kabone nubwo bazaba bari hanze ariko hari uburenganzira bumwe na bumwe bazaba bakomweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ish-Kevin-yahamijwe-icyaha-cyo-gukoresha-ibiyobyabwenge

  • Nygatare : Umunyamakuru wakubiswe na Mudugudu yatangiye guhabwa ubutabera #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu Muyobozi w’Umudugudu n’umuturage kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo havuzwe amakuru y’ikubitwa ry’uriya munyamakuru Ntirenganya Charles wari wagiye gutara inkuru akaza guhohoterwa n’uriya muyobozi w’Umudugudu.

    Ni igikorwa cyabaye ku Cyumeru tariki ya 18 Nyakanga 2021 saa kumi z’umugoroba ubwo Ntirenganya Charles na mugenzi we Mukunzi Fidèle bari mu gikorwa cyo gutara inkuru muri uwo Mudugudu.

    Bari bagiye gutara inkuru ijyanye bariyeri yashyizwe muri kariya gace ihoraho abasore b’inkorokoro bagenzura abatuahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku buryo uyarenzeho ahura n’akaga gakomeye.

    Ibi byashishikaje bariya banyamakuru kuko bitamenyerewe ko hashyirwaho bariyeri nka ziriya mu Rwanda, ari na bwo bafataga iya mbere ngo bajye gutara amakuru yerecyeye iyo bariyeri.

    Gusa ntibyabahiriye kuko kuko ubwo bageragayo bahasanga insoresore zafashe ku gatama ari nabwo bahise babatangira.

    Bahise berecyeza ku muyobozi w’Umudugudu kuko batinyaga ko bariya basore babagirira nabi ariko byabaye nka bya bindi byo guhungira ubwayi mu kigunda kuko uwo bahungiyeho urugomo ari we warubakoreye.

    Gusa ngoUmuyobozi w’Umudugudu yabanje kubabwira ko kuba muri ako gace harashyizwe bariyeri ari amabwiriza ubwabo bishyiriyeho kugira ngo hubarizwe ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Ariko ngo bakirenga umutaru batashye, Umuyobozi w’Umdugudu yahise ahamagara Umuyobozi wa Polisi amubwira ko yatewe.

    Ako kanya bahise berecyeza ku muyobozi wa Polisi, ubwo bari mu nzira ni bwo Umuyobozi w’Umudugudu wari ufite inkoni yategetse abasore bari bahari ndetse na we ubwe baradukira bakubita uriya munyamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nygatare-Umunyamakuru-wakubiswe-na-Mudugudu-yatangiye-guhabwa-ubutabera

  • Nigeria: Abajura bahanuye indege y'intambara #rwanda #RwOT

    Abajura bo muri Nigeria bahanuye indege y'igisirikare cy'iki gihugu kirwanira mu kirere, mu buryo bw'imbonekarimwe aho indege ya gisirikare ihanuwe n'itsinda ry'abajura.

    Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w'iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege.

    Liyetona Abayomi Dairo yaturumbutse mu ndege akoresha 'uburyo bumujemo bwo kwirokora' yirinda gufatwa ndetse ashaka aho yikinga (yihisha), mbere yuko yongera gusanga abasirikare bagenzi be.

    Iki gitero cyabereye ku mupaka wa za leta za Zamfara na Kaduna zo mu majyaruguru y'igihugu.

    Ibico by'abitwaje intwaro — bizwi muri ako karere nk’'abajura' — bivugwaho kuba ari byo byihishe inyuma y'ibikorwa by'ubushimusi biherutse kuba muri iki gice cy'amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Abanyeshuri baribasiwe — abarenga 1,000 bamaze gushimutwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize.

    Benshi muri bo bararekuwe — amakuru avuga ko barekuwe hamaze kwishyurwa amafaranga y'ingwate, ariko bamwe muri bo barishwe.

    Mu minsi ya vuba aha ishize, Perezida Muhammadu Buhari yategetse igisirikare gukora igishoboka cyose kikamenesha abagizi ba nabi muri leta za Katsina, Zamfara na Kaduna.

    Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko cyari cyarashyizeho ibikorwa byo ku manywa na nijoro byo kugaba ibitero ku bajura gifatanyije n'abasirikare barwanira ku butaka. Ni muri kimwe muri ibi bikorwa iyo ndege y'intambara yahanuriwemo ku cyumweru.

    Mu itangazo, igisirikare kirwanira mu kirere cyagize kiti: 'Muri ibi bikorwa bikomeye, abajura babarirwa mu magana baciwe intege ndetse aho bihisha henshi barasenywa'.

    BBC dukesha iyi nkuru ivugako nubwo muri uyu mwaka habayeho impanuka nyinshi z'indege za gisirikare, ubu ni bwo bwa mbere hatangajwe ko abajura bitwaje intwaro bahanuye indege nk'iyo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/20/nigeria-abajura-bahanuye-indege-yintambara/

  • Umuvinyo uvanze ninzoga zihenze mu kirere nk… – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa  LONDON , Umuvinyo mwinshi,  inzoga zinyura mu kirere nk'imvura iri kugwa, ntacyo bari bitayeho kuba bazimena, amashusho atandukanye yagiye aca ku bitangazamakuru bitandukanye birimo CTVNEWS, yerekanye uburyo abanywi bafunguye utubari n'utubyiniro nk'umuhango mukuru warutegerejwe. Abantu bari uruvanganzoka kuko ibyo guhana intera byavuyeho, kwambara agapfukamunwa biba nk'amateka, babyina umuziki karahava baranywa burinda bucya.

    Iki cyemezo cyo gufungura utubari n'utubyiniro tw'ijoro bije mu Bwongereza nyuma y’amezi 17 nta muntu ukandagiza ikirenge mu tubari. Ubu kwambara agapfukamunwa ntabwo biri mu mategeko n'amabwiriza mu Bwongereza. Gusa amakuru akomeza avuga ko abashinzwe ubuzima rusange batinya ko ibyo birori bishobora guteza ikibazo gikomeye, kubera ko kuvanga abantu benshi byazatuma ubwongereza bwongera abarwayi ba coronavirus.

    Bari babyise umunsi w’ubwigenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107741/umuvinyo-uvanze-ninzoga-zihenze-mu-kirere-nkamazi-yimvura-baraye-mu-tubari-nutubyiniro-bab-107741.html

  • Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye… – #rwanda #RwOT

    Mu ruzindiko rw’iminsi 6 umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari kugirira muri Maroc, kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 nibwo Uyu muyobozi yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Raja Athletic Casablanca ikina ikiciro cya mbere muri Maroc. 

    Umuyobozi wa Raja Athletic Casablanca n’umuyobozi wa RayonSports 

    Nk'uko biri kuri gahunda y’uruzinduko Fidele ari kugirira muri Maroc, akaba yagiranye amasezerano y’ubufatanye arimo guhugura abatoza ba Rayon Sports kuba abakinnyi bakora urugendoshuri muri Maroc, ndetse n’andi mahugurwa atandukanye.

     Biteganyijwe ko kandi uyu muyobozi azasura ibikorwa by’iyi kipe harimo ibibuga byayo ndetse n’ibiro ikoreramo ubundi nyuma akagaruka mu Rwagasabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107738/rayon-sports-yasinye-amasezerano-yubufatanye-nikipe-ya-raja-athletic-casablanca-yo-muri-ma-107738.html

  • Messi arakoza imitwe yintoki kuri Ballon dO… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yegukanye irushanwa ry'u Burayi 'Euro 2020', hari amwe mu mazina y'abakinnyi bayo batangiye kujya ku rutonde rwa bimwe mu binyamakuru, mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w'Indashyikirwa buri mwaka ku Isi 'Ballon d'Or'.


    Nyuma yo kwegukana igikombe cy'u Burayi ari kumwe n'u Butaliyani, akaba yari yaranegukanye UEFA Champions League ari kumwe na Chelsea, Jorginho ni umwe mu bashyizwe mu majwi y'abashobora kwegukana iki gihembo, kuko uretse mugenzi we w'umutaliyani banakinana muri Chelsea, Emerson Palmieri, nta wundi mukinnyi wakoze nk'ibyo yakoze ku Isi muri uyu mwaka.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ari mu bakandida ba Ballon d'Or uyu mwaka.

    Kuyobora ikipe y'u Butaliyani ikegukana Euro 2020, kapiteni w'iki gihugu, Giorgio Chiellini, nawe ari mu bagarutsweho ko bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or 2021.


    Gusa iyo winjiye neza mu mibare usanga guha iki gihembo Chiellini, haba harimo kwibeshya cyane kuko uretse kuyobora u Butaliyani muri iyi mpeshyi bukegukana igikombe cy'u Burayi, yagize umwaka mubi muri Juventus ndetse akaba yarakunze kwibasirwa n'imvune za hato na hato.

    Uyu myugariro arahatanira iki gihembo nyuma y'igihe kirekire nta mukinnyi ukina mu bwugarizi ucyegukana, kuko biheruka mu 2006 ubwo cyegukanwaga na Fabio Cannavaro wayoboye u Butaliyani bukegukana igikombe cy'Isi.

    Rutahizamu wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America, cyari icya mbere kuri we yegukanye ndetse akanatorwa nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa, Lionel Messi arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cya karindwi.


    Messi w'imyaka 34 y'amavuko, nubwo ategukanye La Liga ari kumwe na Barcelona uyu mwaka, yayifashije gusoza ku mwanya wa kabiri ndetse anahembwa nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino wose.

    Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri uyu mwaka kuruta bagenzi be baba bahanganiye iki gihembo barimo Cristiano Ronaldo, Mbappe na Lewandowski, niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d'Or ya karindwi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107736/messi-arakoza-imitwe-yintoki-kuri-ballon-dor-ya-7-nyuma-yo-kwegukana-copa-america-ayihatan-107736.html