Category: Uncategorized

  • Nyamirambo : Polisi yafunze umusaza wafatiwe mu isoko ashinjwa gutuburira abacuruzi #rwanda #RwOT

    Uyu musaza ushinjwa ubutekamutwe, yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari amaze gutuburira bamwe mu bacuruzi akabiba amafaranga.

    Gusa bamwe mu bacuruzi banavuga ko uriya musaza yakundaga kuza mu isoko akabaka ibicuruzwa bakabimuha ku neza aberetse inoti ya 2 000 Frw yarangiza akagenda atabishyuye ariko na bo ntibamenye uko bigenze.

    Hari uvuga ko yinjiye mu iduka rimwe riri hariya ubundi akamwaka inusu y’isukari ubundi amutunga mu maso iyo noti ya 2 000 Frw undi agahita amugarurira 1 500 Frw ariko ntamenye ibibaye.

    Yagize ati 'Yahise agenda ariko kuko bwari ubwa kabiri ahaje undi muntu yahise abwira uwo mucuruzi ngo buriya uriya musaza ntabwo agutuburiye ? nibwo yarebye asanga atamwishyuye.'

    Yakomeje avuga ko uyu musaza bahise bamukurikira basanga amaze kugura ibindi bintu ku wundi mucuruzi na bwo yari agiye atamwishyuye.

    Yavuze ko bakeka ko akoresha izindi mbaraga bitewe n’uburyo asohoka mu maduka atishyuye kandi banyirayo ntibapfe kubimenya.

    'Ubwo bamukurikiye basanga n’ahandi yerekanye ya noti asohoka atabishyuye nibwo bamufashe hahita haza n’abandi bagore bavuga ko ari ko yabibye ejo muri ubwo buryo.'

    Ubuyobozi bwa ririya soko bwahise bwitabaza Polisi y’u Rwanda ihita imuta muri yombi kugira ngo ikurikirane kiriya kibazo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamirambo-Polisi-yafunze-umusaza-wafatiwe-mu-isoko-ashinjwa-gutuburira-abacuruzi

  • Umuhanzikazi Noëlla Izere yasohoye indirimbo yatuye ababyeyi b’abagore #rwanda #RwOT

    Noëlla Izere umwe mu banzikazi bamaze kwandika izina mu njyana Gakondo, yasohoye indiirimbo yise 'Mama’ yakomoye ku rukundo ababyeyi bakunda abana babo.

    Iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi uvukana na Liza Kamikazi, izaba iri no kuri Album yitegura gusohora, yumvikana avuga uburyo umubyeyi w’umumama(ariko mu ndirimbo aba ameze nk’aho ari we wivuga), akunda umwana ataranamubona(akimutwite), yavuka akamwitaho kugeza n’uyu munsi akimwitaho.

    Hari nk’aho agira ati 'Nyina w’umuntu arakagira Imana. Mama wanjye nta mwiza nka we, wankunda nka we, atanzi nka we. Akirengagiza amakosa yanjye. Mama wankunze utarambona, imvune zanjye zose urazemera, wankunze ukinsama, mvutse shenge urantaramira.'

    Noëlla Izere avuga ko nubwo yaririmbye urukundo rw’ababyeyi b’abagore ariko ngo ntabwo yakwirengagiza n’imvune abagabo bahura nazo, ngo ni uko yashatse kuririmba abagore n’abaabo bazagira igihe cyabo.

    Izere yavuze ko ari guteganya gusohora izindi ndirimbo ziri ku album ye ya mbere kugeza ubu atarashakira izina ndetse ataramenya neza igihe izagira hanze, gusa avuga ko izaba iriho indirimbo 10.

    Izere yasohoye indirimbo ye yise ‘Mama’ yatuye ababyeyi b’abagore

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-noella-izere-yasohoye-indirimbo-yatuye-ababyeyi-b-abagore

  • GUMA MU RUGO YUGARIJE ABAGABO BARANGIZA VUBA, AHO IZARANGIRIRA NGO ABAGORE BENSHI BAZISUBIRIRA KU IVUKO. #rwanda #RwOT

    Kurangiza vuba ubusanzwe bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme)

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu.

    Gukoresha REVIVE CAPSULES na Ca-Fe-Zi plus byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.


    REVIVE na Ca-Fe-Zi plus ni inyunganiramirire zikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea).

    Revive na Ca-Fe-Zi plud zifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ku bagabo nko kurangiza vuba, gucika intege mu gikorwa cyo gutera akabariro, abaguzweho ingaruka no kwikinisha, kurinda no kuvura prostate, kongera ubwiza n’ubwinshi bw’intangangabo kuri bamwe usanga binabatera kubura urubyaro, ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.


    Izi nyunganiramirire Revive na Ca-Fe-Zi plus nta ngaruka zitera ku buzima bwa muntu, ahubwo zifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    REVIVE ikorwa mu byatsi byitwa Epimedium, N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
    Naho Ca-Fe-Zi ni uruvange rwa calcium, fer na zinc.

    Iki gihingwa kandi kubera kongera testosterone mu mubiri, binabasha kongera uburebure n’umubyimba w’igitsina cyagwingiye.

    REVIVE na Ca-Fe-Zi byateguwe by’umwihariko kugirango byongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, byongere ubwinshi no gukomera kw’intanga ndetse binongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE na Ca-Fe-Zi plus birinda kandi bikavura gusohora imburagihe ndetse bikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE na Ca-Fe-Zi plus.

    ✅Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    ✅Yongera libido ku kigero cyo hejuru.

    ✅Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno.

    ✅Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.

    ✅Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    ✅Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

    ✅Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe.

    ✅Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    ✅Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.

    ✅Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo

    ✅Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    Ku bashaka revive na Ca-Fe-Zi plus muri iyi minsi ya guma rugo, tuyibasangisha abo bari cyane ku bari muri Kigali.

    Ku bari mu ntara n’inyuma y’igihugu turayiboherereza mu buryo twaganiriyeho.

    Dukorera I Kigali ahazwi nko kuri OKAPI, ku bisobanuro byimbitse nuko twayibagezaho, mwahamagara cyangwa mukatwandikira kuri nomero:
    +250788888963 cyangwa +250788668640

    Source : https://imirasire.com/?GUMA-MU-RUGO-YUGARIJE-ABAGABO-BARANGIZA-VUBA-AHO-IZARANGIRIRA-NGO-ABAGORE

  • Uteye ibuye ikuzimu ntihavumbukamo Abamalayika…Sadate yenyegeje umuriro yakongege yamagana ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, ejo yari yatanze ibitekerezo kuri kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Basketball, Tierra Monay Henderson usanzwe aryamana n’abo bahuje ibitsina.

    Sadate yari yavuze ko uriya mukobwa akwiye kwamburwa inshingano z’ubukapiteni bw’Ikipe y’Igihugu ndetse n’ubwenegihugu kubera biriya yise amahano.

    Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga baramwatatse baramutwama bamubwira ko ubutinganyi atari ikibazo gihangayikishije u Rwanda kandi ko akwiye kureka buri wese agakora ibijyanye n’amahitamo ye.

    Abandi na bo bavugaga ko umuntu nka Sadate adakwiye kwihandagaza ngo asabe ko hari Umunyarwanda wamburwa ubwenegihugu kuko ibyo biba mu bushishozi bw’inzego zibishinzwe.

    Uyu munsi Sadate yagarukanye imbaraga kuri Twitter, agira ati 'Ku munsi w’ejo namaganye UBUTINGANYI maze nakira ibitutsi byose bibaho.'

    Yakomeje agira ati 'Reka mbisubiremo Ubutinganyi ni ikibi nzacyamagana n’Umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose. Abantutse mwese reka mbabwire nti 'Iyo uteye ibuye mu kuzimu ntiwakwitega ko havumbukayo abamalayika.'

    Ni ijambo buri wese afashe umwanya akarisesengura yabonera igisobanuro, ariko muri macye yashakaga kuvuga ko abamututse bose bari mu buyobe kuko bashyigikiye buriya butinganyi we arwanya.

    Yakomeje agira ati 'Niba ABATINGANYI mwumva mufite uburenganzira bwo gukora ibyo mushaka mwumve ko nanjye mfite uburenganzira bwo kwamagana icyo mbona ko ari kibi muri Sosiyete kandi rwose murabizi ko ntazacika intege.'

    Yasoje agira ati 'Nyagasani abimfashemo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uteye-ibuye-ikuzimu-ntihavumbukamo-Abamalayika-Sadate-yenyegeje-umuriro-yakongege-yamagana-ubutinganyi

  • Nyagatare: Gupima Covid-19 mu midugudu bizagera ku basaga ibihumbi 32 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19
    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19

    Muri ako karere iyo gahunda yatangiye ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, igakorerwa nibura mu tugari tubiri muri buri murenge muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Kamanzi Elia, avuga ko ku munsi wa mbere hapimwe abantu 5,029 kandi byagaragaye ko abantu babishakaga ari benshi, ahubwo igihe kibabana gito.

    Kamazni Elia avuga ko iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu minsi itatu ikagera ku baturage 32,616 ni kuvuga abantu 302 muri buri mudugudu.

    Ati “Ejo twatangiye amasaha agiye kubera n’imyiteguro ariko wabonaga abantu benshi bashaka kwisuzumisha. Buri mudugudu nibura hazapimwa abantu 302 hano muri Nyagatare, kandi si urugo ku rundi ahubwo dushobora gufata ingo runaka haruguru, izindi hepfo. Hari ingo zishobora kurengwa ariko gusa iyo mu muryango hagaragayemo uwanduye tuwusuzuma wose kugera ku ruhinja”.

    Kamanzi avuga ko iki gikorwa kireba abantu kuva ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, hagamijwe kureba uko bahagaze.

    Imibare y’ubwandu bwa Covid-19, ni yo izagena niba akarere kugarijwe cyane cyangwa bidakabije ku buryo hashobora gufatwa ingamba zirenze, cyangwa zoroheje ku zari zisanzweho za Guma mu Rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gutangaza ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu karere ayobora ntaho buhuriye no kuba igihugu cya Uganda bihana imbibi hariyo ubwandu bwinshi, kuko abandura benshi atari abegereye umupaka wa Uganda.

    Yavuze ko ubwiyongere bwatewe no kudogoka kwa bamwe mu baturage, ntibakomeza gukurikiza ingamba zijyanye no kwirinda.


  • Nyagatare: Hari abinubira ko ibiribwa byagenewe abakene birimo guhabwa abishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiribwa ngo hari aho birimo guhabwa abifashije
    Ibiribwa ngo hari aho birimo guhabwa abifashije

    Ku wa 19 Nyakanga 2021, ni bwo mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 yatangiye guhabwa ibiribwa, kubera kugirwaho ingaruka na Covid-19.

    Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo byahawe abishoboye, nyamara hari abandi bari basanganywe imibereho itari myiza batunzwe no guca inshuro bitagezeho.

    Uwo mubyeyi atanga urugero ko ibiribwa mu Kagari kabo ka Kabare, byahawe abacuruzi ndetse n’abamotari abandi babwirwa ko bajya gushaka ibyate kuko ibikorwa by’ubuhinzi byemewe.

    Ati “Hari umugabo witwa Phocas ni umucuruzi ni we duhahiraho, hari Kazungu ni umucuruzi ibintu byose ni ho tubihahira, urugo rwa Casmir babiri mu muryango we barafashe. Nyamara hari umugore uherutse gupfusha umugabo yasigaranye abana adashoboye no gutungira mu ikode barabimwimye. Ngo ubuhinzi buremewe tujye gushaka ibyate, twese twari dutunzwe n’umujyi wa Nyagatare none ntitujyayo, kuki batatumenya?”

    Umujyamana mu nama Njyanama y’Akagari ka Kabare, Musoni Soteri, avuga ko batunguwe n’urutonde beretswe rw’abagomba guhabwa ibiribwa.

    Avuga ko n’ubwo ngo ibiribwa byagenewe ibyiciro runaka by’abantu, ariko na none hari icyo birengagije kuko hari uwagira ikibazo ubucuruzi bwe bugahagarara ariko afite ahandi akura.

    Ati “Twaratunguwe tukibona urwo rutonde, twararwanze ariko nta kundi byakagenze. Ariko twiyemeje ko ubutaha tutazongera kwemera urwo rutonde kuko niba umucuruzi ibikorwa bye byarahagaze, afite ahandi akura, umumotari afite ahandi, ariko hari abaturage tuzi bafite ibibazo kandi na bo bagizweho ingaruka na COVID-19”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu itangwa ry’ibyo biribwa hashobora kubamo amakosa bityo ufite ikibazo akwiye gushaka uko yamenyesha ubuyobozi. Avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.

    Yizeza abatabashije kubona ibyo biribwa ko ikiciro gikurikiraho amakosa ashobora kuba arimo azaba yakosowe ku buryo bizabageraho.

    Agira ati “Burya umuntu ajya gutaka ababaye kandi yashatse ibiryo yabibuze, baba bakwiye kumureba bakabimuha kuko abantu bose ntibari ku rutonde, ariko mu gihe habonetse undi ubikeneye akaba ataragaragaye ku rutonde, aba akwiye kwandikwa kuko n’ubundi tuzakomeza ubutaha tukabimuha”.

    Mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 ni yo yahawe inkunga ya mbere y’ibiribwa bigizwe na Kawunga, Umuceri ndetse n’Ibishyimbo.

    Icyakora na mbere y’uko ibiribwa bitangwa, ubuyobozi bwari bwizeje ko abazacikanwa n’ikiciro cya mbere nabo bizabageraho.

    Ubundi abagomba kugerwaho n’iyi nkunga ni abarwaye Covid-19 ndetse n’abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, Akarere ka Nyagatare katangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 ikazamara iminsi 10.


  • Tumba: Yishwe n' inka ye ubwo yari avuye kuyihaha #rwanda #RwOT

    Umusaza Nkekabahizi Claver w'imyaka 80 y'amavuko, wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, , yishwe n'inka yari avuye kugura ubwo bari bageze mu nzira atarayigeza mu rugo, imukubita inkubara undi agwa aho.

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n'umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.

    Ubuyobozi bw'ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w'uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z'amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.

    Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati 'Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk'uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n'ubwo bitaremezwa n'inzobere z'abaganga.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by'umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw'umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.

    Yaboneyeho gusaba abaturanyi b'uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/21/tumba-yishwe-n-inka-ye-ubwo-yari-avuye-kuyihaha/

  • Amurusha imyaka 2, bafitanye umwana w’umwaka… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu izina riri kuvugwa cyane mu myidagaduro by’umwihariko mu isi ya siporo ni Giannis Antetokounmpo umukinnyi mwiza wa Basketball wanditse amateka yarI amaze imyaka 50 ataba aho yahesheje igikombe cya NBA ikipe ye Milwaukee Bucks. Uyu musore w’imyaka 26 yateye abantu benshi amatsiko bibaza ku buzima bwe busanzwe butari ubwo mu kibuga.

    Ikintu cyateye amatsiko abantu benshi ni umukunzi wa Giannis Antetokoumpos witwa Mariah Riddlesprigger umurusha imyaka 2.Uyu mukobwa kandi yabyariye Giannis umwana w’umuhungu witwa Liam Charles Antetokounmpo.

    Ese Mariah Riddlesprigger ni muntu ki?

    Mariah Riddlesprigger yavutse ku itariki 17/09/1992 avukira muri leta zunze ubumwe za Amerika muri leta ya California mu gace ka Fresno. Nyina umubyara yitwa Cathy Riddlesprigger naho Se yitwa Pat Riddlesprigger wahoze ari umukinnyi uzwi cyane wa Basket aho yakiniraga ikipe ya kaminuza yizemo yitwa Fresno State University.

    Umuryango Mariah Riddlesprigger yavukiyemo ni umuryango woroheje aho ugizwe n’abana 2 gusa. Mariah na murumuna we witwa Maya Riddlesprigger. Mariah Riddlesprigger yarangije amashuri ya kaminuza muri 2014 arangiriza mu ishuri rya Rice University aho yize ibijyanye na siporo bizwi nka Sports Management.Ubwo yarakiri umunyeshuri Mariah yakundaga gukina Volleyball ari n’umuhanga muriyo dore ko ubwo yigaga amashuri yisumbuye yari Captain w’ikipe ya Volleyball.

    Akirangiza kaminuza Mariah Riddlesprigger yahise ajya gukora muri NBA Summer League mu mwaka wa 2015 ari naho yahuriye na Giannis Antetokounmpo ukinira ikipe ya Milwaukee Bucks.

    Urukundo rwa Mariah Riddlesprigger na Giannis Antetokounmpo

    Muri 2015 nibwo Mariah yahuye na Giannis ubwo yari agitangira gukora muri NBA Summer League gusa ntibahise batangira gukundana ahubwo babanje kuba inshuti zisanzwe nk’uko ikinyamakuru Playersbio.com kibitangaza. Urukundo rwabo rwatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015.

    Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gushinga imizi kugeza muri 2017 ubwo bafashe umwanzuro wo kubana mu nzu imwe n’ubwo batarashyingiranywa. N’ubwo Mariah Riddlesprigger adakunze kugaragaza ubuzima bwe cyane gusa akunze kwerekana ibihe byiza agirana n’umukunzi we abinyujije kuri Instagram ye.

    Mu kwezi kwa 5 ko mu mwaka wa 2019 Mariah Riddlesprigger yatangaje ko atwite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ibi yabitangaje nyuma gato yaho umukunzi we Giannis Antetokounmpo yari amaze guhabwa igikombe cya NBA MVP Award 2019. Mu kwa 2 ko muri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo bayita Liam Charles Antetokounmpo kuri ubu ufite umwaka 1 w’amavuko.

    Umubano wa Mariah na Giannis kugeza ubu uhagaze neza nk’uko aba bombi bakomeje kubigaragaza aho babwirana amagambo asize umunyu ku mugaragaro by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Igitangaje kuri bo kandi ni uko Mariah arusha imyaka 2 Giannis ibintu bidakunze kuba cyane ko umuhungu atereta umukobwa umuruta nyamara Giannis ibyo ntiyabyitayeho. Ibi akaba aribyo bizwi ku buzima bwa Mariah Riddlesprigger udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite nk’uko ikinyamakuru Vanity Fair cyabitangaje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107798/amurusha-imyaka-2-bafitanye-umwana-wumwaka-1-ni-muntu-ki-mariah-riddlesprigger-umukunzi-wa-107798.html