Category: Uncategorized

  • Meddy yasohoye indirimbo yakoreye umugore we, yifashishije amashusho y’ubukwe bwabo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Ngabo Medard yasohoye indirimbo 'My Vow’ yakoreye umugore we Mimi baherutse kurushinga.

    Ku munsi w’ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo yakoreye umugore we, avuga ko yarangiye isaha n’isaha yayirekura.

    Indirimbo 'My Vow’ cyangwa 'Indahiro Yanjye’ mu Kinyarwanda, ni indirimbo yamaze gusohoka aho Meddy yumvikana aba abwira umugore we amagambo meza y’urukundo kandi ko Indahiro ye ari ukuzamukunda ubizira herezo.

    Hari nk’aho agira ati 'urakunda cyane kuruta uko nikunda, ndashaka gusa ko ubimenya, wanyizeye kuruta uko niyizera, njye ndashaka kuguha urukundo. Iyo mfunze amaso mba nziko uri iruhande rwanjye ubuzira herezo.'

    'Nasenze igihe kirekire mukundwa, ba uwanjye ubuziraherezo ndagusezeranya ko ntazatuma ugwa mukundwa, niyo ndahiro yanjye. Ninjye na we ubuziraherezo, ndagusezeranya ko ari njye na we iteka ryose, iyo niyo ndahiro yanjye uri uwanjye, ndi uwawe, naguhaye umutima wanjye, niyo ndahiro yanjye, nubona imvura, nzaba ndi umutaka wawe.'

    Igitero cya kabiri agitangira agira ati 'Urukundo rwacu ruzaba urw’iteka ryose, uzabibona, uzabibona, uzabibona, bwiza nahawe n’Imana ndagukunda byasaze, nta n’umwe wagusimbura mu mwanya wawe…'

    Ni indirimbo mu mashusho yayo, hagaragaramo amwe mu mashusho y’ubukwe bw’aba bombi bwabaye muri Gicurasi.

    Iyi ndirimbo kandi y’iminota 4 n’amasegonda abiri, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Made Beats, ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Lick Mbabazi.

    Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda iyi nkumi yamutwaye umutima.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

    Hari kandi The Ben na King James baririmbiye abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda, hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi

    Yasohoye indirimbo yakoreye umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yasohoye-indirimbo-yakoreye-umugore-we-yifashishije-amashusho-y-ubukwe-bwabo-video

  • Rwanda: urubanza rwa paul rusesabagina rwashizweho akadomo n'urukiko ruburanisha imanaza zambukiranya imipaka n'iziterabwoba. #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda urukiko rukuru ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n'iz'iterabwoba rwashoje urubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina icyemezo cy'urukiko kikaba kigomba gutangazwa mu kwezi gutaha.

    Abaregwa biganjemo abemera ibyaha banenze ibihano basabiwe n'ubushinjacyaha bavuga ko byihanukiriye kandi barafashije ubutabera.

    Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza yongeye kwemera ko yashishikarije abagore n'abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.

    Avuga ariko ko adakwiye kuryozwa ibyakozwe n'abarwanyi kuko atari umusirikare ngo abe yabahaga amabwiriza.

    Avuga ku gifungo cy'imyaka 20 yasabiwe, Mukandutiye yasabye ko urukiko rwazaca inkoni izamba rukayigabanya.

    Igifungo yasabiwe cy'imyaka 20 kandi ubu yujuje 70 kuri we ngo ni ukumwima amahirwe yo gusohoka akajya kugaragaza ko ari umuntu wahindutse.

    _119540442_angelina.jpg

    Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza, aha hari igihe yazaga mu rukiko kwerekana abo bakoranaga mur FLN

    Yanavuze ku gifungo cya burundu yahanishijwe n'urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwemeje ko yagize uruhare muri jenoside.

    Mu gihe urukiko rwagumishaho igifungo cy'imyaka 20, Angelina ngo aribaza igihano kigomba kuzabanziriza ikindi.

    Jean Chrestien Ndagijimana w'imyaka 24 ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wayoboraga ingabo za FLN.

    Yasabiwe gufungwa imyaka 20 buvuga ko yari afite amahirwe yo kwitandukanya n'ibikorwa bya se ariko ntayakoreshe.

    We avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gitutu cy'umubyeyi we ubwo yari afite imyaka 19.

    Yasabye urukiko kumuha amahirwe rukamurekura akajya gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

    Nsabimana Jean Damascene wagize uruhare mu bitero umutwe wa FLN wagabye mu karere ka Rusizi ni we wenyine ubushinjacyaha bwemera ko yemeye nyabwo ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza.

    Gusa na we yasabiwe igifungo cy'imyaka 15 ubushinjacyaha buvuga ko bwashyizemo inyoroshyacyaha, iki kikaba ari na cyo gitoya cyasabwe.

    _119540441_rusesabagina_and_co2.jpg

    Bamwe mu baregwa mu rubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina (wakabiri uvuye i buryo)

    Asaba ko urukiko rwazazirikana ko yemeye ibyaha abikuye ku mutima kandi ko yakoze ibyaha afatiranywe mu bukene rukamugira umwere.

    Bavuga ku kibazo cy'indishyi zibarirwa muri za miliyari, abaregwa bose bavuga ko izi ndishyi zikwiye koko harebwe abantu bambuwe ubuzima ndetse n'ibyangijwe n'abarwanyi.

    Gusa bavuga ko hagomba kurebwa uruhare rwa buri wese kuko hari abazahamwa n'ibyaha byo kuba mu mitwe itemewe nyamara bataragize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda.

    Urubanza rurinze rurangira Paul Rusesabagina ufatwa nk'umukuru mu baregwa atongeye kugaragara mu rukiko.

    Mu ntangiro z'ukwezi kwa 3 ubwo yikuraga mu rukiko, Rusesabagina yavuze ko nta cyizere afite cyo kuba yahabwa ubutabera n'inkiko zo mu Rwanda

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/22/rwanda-urukiko-rukuru-rwarangije-urubanza-rwa-paul-rusesabagina-nabagenzibe-bareganagwa-nawe/

  • Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, ku myaka 27 y'amavuko umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru, ni nyuma yaho kugeza ubu ntakipe n'imwe yari afitiye amasezerano.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Nyakanga 2021, nibwo Olivier Kwizera yahamirije Radio Flash FM mu kiganiro Program Umufana, yemeje ko asezeye umupira w'amaguru akaba yerekeje mu yindi mirimo.

    Yagize ati 'amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n'ahandi hatari hano mu Rwanda.'

    Kwizera asezeye ku mupira w'amaguru nyuma yaho mu minsi ishize, uyu munyezamu aherutse gukatirwa n'urukiko rwa Kicukiro igihano kingana n'umwaka umwe usubitse, akaba yararegwaga gukoresha ibibyabwenge.

    Gusa nubwo uyu mukinnyi yasezeye, hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yifuzwaga n'ikipe ya APR FC nyuma yaho iheruka gutandukana n'uwari umunyezamu wayo Rwabugiri Umar, ku rundi ruhande ariko ntakintu ikipe ya APR FC iratangaza niba koko izakoresha uyu mukinnyi mu mwaka utaha w'imikino.

    Ikindi ni uko uyu mukinnyi bamwe bavuga ko ashobora kuzisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusoza umupira by'umwihariko akiri muto, ibi biragendana n'uko hari abandi bakinnyi bigeze gufata nk'uyu mwanzuro ariko nyuma baza kwisubiraho, aha twavuga nka kizigenza Lionel Messi wigeze gufata umwanzuro wo gusezera ariko nyuma bagaruka mu mirimo yabo yo gukina.

    Olivier ni umwe mu bakinnyi basezeye bakiri bato banyuze mu makipe menshi atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ari mu Rwanda akaba yarakiniye ikipe ya Isonga FC, Vision FC, APR FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse na Rayon Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye , Free State Stars yo muri Africa y'Epfo ndetse na Mthatha Bucks yo muri icyo gihugu.

    Yakiniye kandi ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imikino irenga 20.

    The post Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-olivier-kwizera-yasezeye-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-olivier-kwizera-yasezeye-umupira-wamaguru

  • Umwe mu bakekwaho kwiba Moto avuga ko bategaga Abamotari nijoro bakabiba babanje kubakubita #rwanda #RwOT

    Aba bantu batanu bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021.

    Batatu muri abo ni Dusabimana Claude uzwi ku izina rya Eric w’imyaka 25, Biziyaremye Alphonse bakunze kwita Micheal w’imyaka 37 na Rusigariye Jean Claude uzwi ku izina rya Tuyizere, aba uko ari batatu nibo bibaga moto bakazigurisha uwitwa Hagenimana Oscar bahujwe na Bitondeyiki Jean Claude (Commissionaire).

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, Biziyaremye Alphonse usanzwe utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge yemeye ko bibaga izo moto bamaze gukubita umumotari bakaba babikoraga mu masaha y’umugoroba cyangwa mu rukerera.

    Yagize ati 'Mugenzi wacu Tuyizere Rusigariye yajyaga muri Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe ku nzu y’ahazwi nko ku Nkundamahoro agatega umumotari akamuzana hafi y’uruganda rwa Metafoam ruri mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge aho nabaga nihishe na mugenzi wanjye. Iyo yamaraga kuhagera yamuhagarikaga agahita amukubita ikintu akikubita hasi tukaza nk’abaje gutabara twahagera natwe tugakubita wa mumotari, noneho Rusigariye kuko ariwe wari uzi moto agahita ayatsa akagenda twabona yarenze kuko umumotari twabaga twamunogeje natwe tugahita twiruka.'

    Ibyo Biziyaremye avuga abihuza na mugenzi we Dusabimana Claude ko bamburaga abamotari babanje kubakubita bakabanoza bagakingira ikibaba mugenzi wabo kugira ngo agende. Yaboneyeho gusaba imbabazi abo yahemukiye akangurira n’abandi bakora ubujura kubicikaho.

    Hagenimana usanzwe ari umukanishi wa za moto ari nawe waguraga izo moto z’inyibano yavuze ko yaguze n’abo bagabo moto zigera muri 3, iyambere yayiguze ibihumbi 270 by’amanyarwanda, iya kabiri ayigura ibihumbi 280 naho iya gatatu ayigura ibihumbi 290.

    Akomeza avuga ko bazimuzaniraga bamubwira ko bazikuye mu Izindiro mu Murenge wa Kimironko, iyo yamaraga kuzigura ngo yakuragaho ibyapa byazo akabijugunya mu musarani, ubundi agahambura moto yose ibyuma akagenda abishyira mu zindi moto. Nawe yasabye imbabazi abibwe moto zabo, agasaba n’imbabazi Polisi n’abaturarwanda aburira bagenzi be kwirinda kuzagwa mu byaha nk’ibyo yafatiwemo.

    Umwe mu bibwe moto witwa Sayinzoga Jean Pierre utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ku itariki ya 29 Gicurasi 2021 yatezwe n’umugenzi amusanze Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe amubwira ko amugeza ku ruganda rwa Metafoam.

    Yagize ati 'Twaragiye tugeze nko muri metero 100 aho tureba urwo ruganda arambwira ngo nimpagarare yavuye kuri moto amfungisha ibintu bimeze nk’imbaho mu gatuza no mu ijosi nanirwa guhumeka ngiye kubona mbona haje abandi babiri baturutse mu bikangaga barankubise kandi bakubita igice cya ruguru gusa kugeza igihe ntaye ubwenge batwara moto.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bakekwaho ubujura bwa moto byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mubibwe moto.

    Yagize ati 'Tumaze hafi amezi abiri dukurikirana ikibazo cy’abantu biba moto hano mu Mujyi wa Kigali kuko hari abaturage bagera muri batatu batugejejeho ikirego ko bibwe moto. Ubu moto 3 tukaba twamaze kuzifata hakaba hagishakishwa ebyiri. Bigaragara ko uburyo zibwamo bikorwa n’itsinda ry’abantu batandukanye aho bamwe bajya gutega abamotari bigize abagenzi basezeranye na bagenzi babo aho baza guhurira bakamutega igico bakayimwiba.'

    CP Kabera akomeza avuga ko iyo bamaraga kwiba moto bahitaga bajya kuyigurisha k’uwitwa Hagenimana Oscar banyuze kuri Komisiyoneri witwa Bitondeyiki.

    CP Kabera yasabye abantu bibwira ko Polisi ihugiye mu kugenzura ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yubahirizwa ibindi bikorwa yabihagaritse bibeshya.

    Ati 'Polisi irahari kandi ikora ibintu byinshi icya rimwe, nta n’ubwo izigera iha agahenge abakora ibyaha bitandukanye, abajura rero babireka kuko n’abatarafatwa nuko iminsi yabo itaragera. Turasaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe cyose bahuye n’ikibazo runaka kugira ngo tugikurikirane hakiri kare.'

    Aba uko ari batanu baremera icyaha, baremera ko bafashwe bamaze kwiba moto zigera muri 3. Kuri ubu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe nijoro ; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    JPEG - 53.1 ko
    Dusabimana Claude umwe mu bakekwaho ubujura bwa moto
    JPEG - 49.2 ko
    Hagenimana Oscar ukekwaho kugura moto z’inyibano

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umwe-mu-bakekwaho-kwiba-Moto-avuga-ko-bategaga-Abamotari-nijoro-bakabiba-babanje-kubakubita

  • Augustin Ngirabatware wakoze Jenoside uherutse gukatirwa indi myaka ku gasusuguro yoherejwe muri Senegal #rwanda #RwOT

    Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’Igenamigambi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, ni umwe mu banyarwanda baburanishijwe na TPIR/ICTR agahamwa n’ibyaha bya Jenoside kubera uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Urwego IRMCT rwasigariyeho zimwe mu nkiko mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu rwatangaje ko uyu Ngirabatware azasoreza imyaka ye y’igifungo muri Senegal nk’uko byari byasabwe n’Umucamanza Carmel Agius.

    Ibi ngo bizaba bikozwe mu rwego rwo kongerera imbaraga igihano yahawe nyuma yo kumuburanisha mu rundi rubanza rujyanye n’agasuzuguro.

    Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Ngirabatware yakatiwe indi myaka ibiri yiyongera kuri 30 icyo gihe Urwego IRMCT rwamuhamije icyaha cyo gusuzugura urukiko, we na Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

    Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008.

    Yaregwaga gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi avukamo, kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

    Urukiko rwatangaje ko Ngirabatware yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi, gufata ku ngufu no kwica abaturanyi Abatutsikazi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Augustin-Ngirabatware-wakoze-Jenoside-uherutse-gukatirwa-indi-myaka-ku-gasusuguro-yoherejwe-muri-Senegal

  • Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe umuhanzi Platini yibarutse #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini P n’umugore we, Ingabire Olivia,mu gitindo cyo kuri uyu wa Kane, bibarutse imfura yabo.

    Bakaba bibarutse umwana w’umuhungu, ni nyuma y’amezi 4 bakoze ubukwe bemeranyije kubana akaramata.

    Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y’ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

    Urukundo rwabo rukaba rwarabaye ibanga cyane, ibintu Platini yatangarije ISIMBI ko ari ko umugore we yabihisemo, ni mu gihe kandi akimukubita amaso yasanze bahuje byinshi.

    Platini na Olivia bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-4-akoze-ubukwe-umuhanzi-platini-yibarutse

  • Ibisuzuguriro 7 ukwiye gusaba Imana ikagukuraho-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Ibyaha, gukora cyane ukabura umusaruro, gutinda gushaka, gutinda kubyara, ubukene. Gutsikamirwa n’amateka utagizemo uruhare no kugendana ipfunwe ry’uko waremwe, ni ibisuzuguriro dukwiye kuzana imbere y’Imana ikabidukiza. Nicyo kifuzo cyo gusengera ku munsi wa 3, mu masengesho y’iminsi 10 yo “Kuyoboza Imana inzira”

    “Uwiteka abwira Yosuwa ati”None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.” Yosuwa 5:9

    Umutima wawe uzi neza igisuzuguriro wagize. Ndashaka guhuza ibisuzuguriro 2: Icya mbere ni igihe Abisiraheli bavaga muri Egiputa, bageze Igerugali. Yosuwa Imana yari yaramubwiye ko asubizaho gukebwa bitewe n’uko hari abantu bari baravuye muri Egiputa bavukira mu nzira batarigeze bamenya gukebwa icyo bivuze. Hari abantu baje mu rusengero basanga turamya, basanga dusenga, basanga ubuzima bukomeje bakomerezaho ariko batazi ibyo kwihana! Kugira ngo ibihe byiza bibone uko biza, bidusaba kwihana. Kugira ngo Imana ibane natwe, bidusaba kwihana no kwezwa.

    Abisiraheli igihe binjiraga Yeriko basubijeho gukebwa, Imana yahise itangaza ikintu gikomeye iravuga ngo” Ntembagaje, nkuyeho igisuzuguriro cy’imyaka 430 Abanyegiputa babasuzuguraga”. Ntabwo nzi igisuzuguriro cyawe igihe kimaze: Ushobora kuba warakivukanye, ushobora kuba ukimazemo igihe, ushobora kuba ugendana ipfunwe kubw’icyo gisuzuguriro. Ngufitiye inkuru nziza, Uwiteka agiye gukuraho igisuzuguriro Abanyegiputa bagusuzuguye!

    Igisuzuguriro nshaka guhuza n’iki, ni igihe bari basubiye mu bunyage bw’imyaka 70. Mwibuke ko bamwe babakuyemo amaso, abandi barabica, babatwaye mu buryo bubi buteye isoni! Aho hantu bari bari, byari ibintu biteye ubwoba ntabwo bari impunzi, bari abanyagano. Bari abantu bapfa ntibaburanwe. Igihe cyarageze bataha mu byiciro 3, buri kiciro cyose cyari gifite icyo kigiye gukora.

    Ntabwo nzi niba ibyo Imana izagukorera izabikorera mu byiciro, Cyangwa izabikorera rimwe, ariko turabizi ko Imana igiye kongera gusana, hakongera kubaho umunezero.

    Dore ibisuzuguriro 7 tugomba gusenga kugira ngo Imana ibidukureho

    Igisuzuguriro cya mbere: Ni igisuzuguriro cy’ibyaha

    Yaba ibyaha wakoze wowe ubwawe, cyangwa se ibyo utagizemo uruhare. Hari igihe umuntu agendana igisuzuguriro akavuga ati ‘Iki cyaha cyarananiye, iyi ngeso yarananiye’. Wari ubizi ko iyo ngeso Imana yayigukiza? Wari ubizi ko muri Kristo Yesu harimo imbaraga zagukiza ipfunwe kubw’iyo ngeso? Bibiliya iravuga ngo”Umwana nababatura muzaba mubatuwe by’ukuri”. Imana ifite umugambi mwiza wo kukubatura ikagukiza izo ngeso uhora uvuga ko zakunaniye.

    Hari igihe kandi umuntu agira igisuzuguriro cy’ibyaha atagizemo uruhare: Uzi kuba uzi ko umugabo/umugore wawe ari umusinzi? Uzi kuba uzi ko mama wawe aca inyuma papa wawe? Uzi kuba uzi ko papa wawe afite undi mugore utari mama wawe?. Niba hari ikintu gicisha bugufi mu buzima, ni ukumenya ko ibyaha by’iwanyu bizwi n’abantu bose!

    Igisuzuguriro cya 2, ni ubukene

    Ubukene ni bubi! Umukene aratoragura: Iyo abonye ikivido cyatobotse aravuga ati iki nagihomesha, iyo abonye inkweto zishaje aravuga ati izi nazidodesha. Iyo abonye imyenda yashaje aravuga ati’Abakire bararenzwe, uyu mwenda umuntu yawudodesha’, akagenda atoragura. Ubukene ni ikintu kibi: Bwambura umuntu ijambo, umukene ntawe umutumira mu bukwe, no mu itorero nubwo waba ufite ibitekerezo byiza ntawe ukwibuka!

    Nagira ngo nkwibutse ko ubukene atari ubuturo! Ntabwo gutura Ibabuloni ariho buturo bwacu, ni ibyago gusa twagize kubw’icyaha cyo kwa Adamu, ariko si ho tuzahora iteka! Hari igihe umuntu agira ubukene kuri byose: Ku myenda, ku mafunguro, aho kuba, akagira ubukene kuby’ibanze byose. Ubukene, Imana ibudukize mu izina rya Yesu!

    Igisuzuguriro cya 3 dukwiye gusengera, ni ugutinda kubyara

    Ntabwo mwakumva umuntu watinze kubona umwana uko aba amerewe mu mutima! Mwibuke ko sosiyete yacu batakira umuntu watinze kubona umwana. Baravuga ngo: Ni umukire, ariko nta mwana! Yarize, ariko nta mwana! Atanga ibitekerezo byiza, ariko nta mwana! Birasa nk’aho sosiyete itakira umuntu utarabona umwana.

    Rata! Mu mutima wa Yesu wabonamo umwanya, yakwakira kandi ni we uzi icyo yabikoraho. Kandi ndakwizeza ko Imana izakugirira neza! Imana ishobora kuguha umwana, hari ubuhamya bw’abo Imana yahaye abana.

    Igisuzuguriro cya 4, ni amateka utagizemo uruhare

    Amateka utagizemo uruhare atera ipfunwe. “Nageze mu Rwanda mu 1998, nkundana n’umuntu tuba inshuti ambwira ko atagira ababyeyi. Ndamwihanganisha, ariko naje kumenya ko papa we afungiye Jenoside yakorewe abatutsi! Ndamubaza nti”Kubera iki wambeshye? Ntacyo nendaga kugutwara, ntiwabigizemo uruhare wari umwana! “

    Ambwira arira ati” Nkubwize ukuri, ngendana ipfunwe kuba mvuka mu muryango w’abajenosideri! Nahisemo kuvuga ko ntagira umuryango” Pst Desire

    Birashoboka ko nawe hari andi mateka ugendena, udashaka kwibuka ibyabaye: Wafashwe ku ngufu, hari ibibazo mu muryango wanyu bigutera ipfunwe, n’ibindi. Ibyo na byo wabisengera Imana ikabikuraho.

    Igisuzuguriro cya 5, ni ugutinda gushaka

    Yewe, muzi ko iyo umuntu yatinze gushaka ari umukobwa agenda agabanya ibiciro, agabanya ibiciro. Kugeza igihe ashobora kwemera n’udakijijwe, kubera gutinda gushaka. Abahungu bo, iyo arambagije umwe akamwanga, babiri-batatu, ariyanga kugeza igihe ashobora no kwiyahura!

    Birashoboka ko gutinda gushaka byakuzaniye igisuzuguriro ugendana, ukajya wumva muri sosiyete udafitemo umwanya. Mu gusenga, Imana ishobora kurema ubukwe ku buzima bwawe.

    Igisuzuguriro cya 6, ni ukugendana ipfunwe ry’uko waremwe

    “Kera nangaga amso yanjye, kubera ko nari narabwiwe n’abandera (abagakwiye kunkomeza) ko amaso yanjye ameze nk’intoryi zapfubye! Nkura mbaza Imana nti ‘kubera iki wampaye amaso ameze nk’intoryi zapfubye, abandi ukabaha amaso meza?” Pst Desire

    Uko niko abantu benshi banga ingingo zabo. Hari abantu bafite ingingo banga ku mibiri yabo, ariko ntacyo wabihinduraho kuko niko waremwe. Urihariye kandi uri ikinege ku Mana, ukwiye kubishimira Imana kuko waremwe mu buryo butangaje. Ukwiye kwikunda uko umeze ni byiza! Icyo gisuzuguriro na cyo ukwiye kwinginga Imana ikakigukuraho, ukareka kugendana iryo pfunwe.

    Igisuzuguriro cya 7, ni ugukora cyane ukabura umusaruro

    Hari abantu bazi gucuruza, agakora cyane ariko abo begeranye bakunguka we ntiyunguke! Hari abantu bize bazi ubwenge ariko akazi barakabuze, hari n’abandi bahora bakora ariko badashobora gutera imbere kuko bafite inyatsi mu maboko yabo.

    Hari abantu bakora cyane ariko akaba atakubwira aho atuye, atakubwira wenda n’icyo akora kuko akazi ke kamutera ipfunwe. Iyo ahuye n’abo biganye bitwaye mu modoka, nabyo bimutera isoni! Ibyo byose hamwe no gusenga, Imana ifite icyo yakora ku buzima bwawe.

    Umva uko Imana ikubwira mu ijwi ry’ihumure: Yobu 42:2, Zakariya 9:12, Zaburi 25:3, Zaburi 31:2.

    Reba hano umuhnsi wa 3 w’amasengesho y’iminsi 10, turimo gusenga ‘Tuyoboza Imana inzira’

    https://youtu.be/WzCuGvBHaMA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibisuzuguriro-7-ukwiye-gusaba-Imana-ikagukuraho-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Mugheni Kakule Fabrice yerekeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo, Kakule Mugheni Fabrice yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi wari umaze umwaka akinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, akaba yamaze gutandukana n’iyi kipe.

    Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, Kakule Mugheni Fabrice nibwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka abiri akinira iyi kipe y’Abanyamujyi izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Mugheni abaye umukinnyi wa 6 iyi kipe isinyishije, ni nyuma ya Saba Robert, Uwimana Guilain, Niyonkuru Ramadhan, Rugwiro Herve na Ntwari Fiacre.

    Kakule akaba agiye gukinira AS Kigali nyuma yo gukinira andi makipe yo mu Rwanda, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

    Kakule yamaze gusinya imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugheni-kakule-fabrice-yerekeje-muri-as-kigali

  • Rutahizamu wa Manchester United yavuze umukinnyi abona urenze hagati ya Ronaldo na Messi #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo cyangwa Messi? Ni ikibazo kidashobora guhungwa muri iki kinyejana, buri muntu wese ukurikirana umupira aba yiteguye ko isaha n’isaha yakibazwa bitewe n’ibyo aba bakinnyi bamaze gukora, Mason Greenwood akaba rutahizamu wa Manchester United we abona Messi ari we uri hejuru ya Ronaldo.

    Aba bakinnyi bamaze imyaka irenga 10 bahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahnga, ni ukuva muri 2009 ubwo Cristiano Ronaldo yavaga muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne ari naho Messi yakinaga muri FC Barcelona.

    Atitaye ku kuba Ronaldo yarakiniye Manchester United, Greenwood wavutse muri 2001, ubwo yari yahaye umwanya abafana ngo bamubaze icyo bifuza, bamubajije umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo asubiza ko ari Messi.

    Ati 'kuri njye buri gihe mbona ari Messi. Mbona we aturuka ku wundi mugabane. Ronaldo we biragara ko atangaje, arakomeye, ni umukinnyi mwiza. Ariko gukora ibyo Messi akora n’iriya ngano ye, ibyo yakoreye Barcelona, gutwara Copa America na Argentine, ari ku rundi rwego.'

    Aba bakinnyi batsinze amagana n’amagana y’ibitego muri Espagne no hanze yayo mu makipe y’ibibihugu byabo, 2018 nibwo aba bakinnyi bose babuze igihembo cya Ballon d’Or cyegukanywe na Luka Modric, iki gihembo cyaherukaga kwegukanwa n’undi utari bo muri 2007 gitwawe na Kaka.

    Messi na Cristiano bamaze imyaka barateje impaka mu banyamupira bibaza urusha undi

    Mason Greenwood abona Messi arusha Cristiano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-manchester-united-yavuze

  • Inyeshyamba zo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike zatangiye gusogongera ku kibatsi cy'ingabo z'u Rwanda!! #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Mozambike aravuga ko inyeshyamba z'ahitwa Quionga zitazibagirwa umuriro zahaswe n'ingabo z'u Rwanda, ubwo zasukaga urufaya rw'amasasu kuri izo nyeshyamba, izibarirwa muri 50 zikahasiga ubuzima, izindi zigahungira ku mupaka wa Mozambike na Tanzaniya.

    Ayo makuru kandi aravuga ko magingo aya ingabo z'u Rwanda arizo zigenzura ishyamba ry'ahitwa Afungi, ryari rimaze igihe ryarigaruriwe n'inyeshyamba. Aho Afunji hafitiye akamaro kanini Mozambike, kuko hari uruganda rukomeye rutunganya gaz.

    Ibinyamakuru binyuranye byo muri Mozambike birarata umurava n'urukundo ingabo n'abapolisi b'u Rwanda batangiye kugaragaza kuva bagera Cabo Delgado, dore ko ngo aho banyuze bakiranwa impundu z'abaturage bari bamaze imyaka 4 yose barabuze gitabara.

    Kohereza ingabo z'u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kandi ngo byateye akanyabugabo abasirikari ba Mozambike, ndetse nabo batangira gutinyuka kugaba ibitero ku birindiro by'inyeshyamba, mu duce abo basirikari ba Leta bari bamaze igihe badakandagiramo.

    Kuwa kabiri ndetse n'ejo kuwa gatatu ingabo za Mozambike zohereje ibimodoka by'intambara ahitwa Mitope mu karere ka Mocimboa da Praia, amakuru avayo akaba yemeza ko inyeshyamba zari zarahigaruriye zamaze kuyabangira ingata zerekeza mu majyepfo ya Cabo Delgado.

    Izi nyeshyamba zirwanya Leta ya Mozambike zibumbiye mu mutwe w'iterabwoba wa 'Ansar-al Sunna', ufitanye isano na Al quqeda ndetse na Al shabaab. Wiganjemo intagondwa zo mu moko 2 akomeye muri Mozambike, 'Mwani' na 'Makwa' zarahiriye gushyiraho leta igendera ku mahame ya Islam.

    Ibyumweru bibaye 2 u Rwanda rwohereje muri Mozambike ingabo n'abapolisi bose hamwe 1.000, bakaba bayobowe na Gen Maj Kabandana Innocent. Nk'uko babigenje ahandi boherejwe mu butumwa bw'amahoro, abo Banyarwanda bategerejweho kugarura amahoro n'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, aho kuva mu mwaka w'2017 ibikorwa by'iterabwoba bimaze guhitana abaturage amagana, ababarirwa mu ibihumbi bava mu byabo.

    Biteganyijwe ko abashinzwe umutekano boherejwe n'u Rwanda bazakorana n'ingabo za Leta ya Mozambike ndetse n'iz'Umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'amajyepfo, SADC, nubwo izi zo zigiseta ibirenge mu kugera mu birindiro byazo muri Mozambike.

    The post Inyeshyamba zo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike zatangiye gusogongera ku kibatsi cy'ingabo z'u Rwanda!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inyeshyamba-zo-mu-ntara-ya-cabo-delgado-muri-mozambike-zatangiye-gusogongera-ku-kibatsi-cyingabo-zu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyeshyamba-zo-mu-ntara-ya-cabo-delgado-muri-mozambike-zatangiye-gusogongera-ku-kibatsi-cyingabo-zu-rwanda