Category: Uncategorized

  • Hari abakeka uburiganya mu kurebwa cyane kw’indirimbo ya Meddy iherutse gusohoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 2 gusa yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube, ibintu byishimiwe n’abafana be ndetse abandi batangira kubikemanga.

    Uwa mbere wahise abikemanga ndetse yemeza ko hari uburyo Meddy ashobora kuba yaguze views akoresheje software yabigenewe kugira ngo yerekane ko ari igitangaza, ni uwitwa The Cat uzwi cyane kuri instagram.

    Yagize ati “Finally Meddy arafashwe c’est mathematiquement impossible, ibaze kugura views ngo uce kuri Juno na Wayz, ibi bintu nabiherukaga kuri Harmonize, Ali Kiba na Burna Boy. Ibi ni fakeee saaana ese wihanganye ugashimira utu views ducye ubonye byagutwara iki, ndabaza, bafana mwihanganire umukobwa wanyu pressure ibaho”.

    Hari abatarakemanze uburyo uyu The Cat yakomeje kurwanya iyi ndirimbo ya Meddy bakemaza ko ahubwo ashobora kuba ari mu kazi ko gusakaza iyi ndirimbo.

    Uwitwa Mahirwe yagize ati “Erega The Cat aba ari mu kazi kose aba ari muri promotion baba babiziranyeho, ubu se iyo avuze atyo mwese ntimwirukankira kuri you tube kureba uko bimeze so, mbona ari agakino badukina”.

    Abenshi ndetse n’abanyamakuru batandukanye bashimye akazi kakozwe na Meddy bemeza ko indirimbo yakoze ari nziza.

    Hari abandi bakomeje guterana amagambo n’uyu mugabo witwa The Cat bemeza ko impamvu ahora ahanganye na Meddy, ari uko atajya amucaho ngo amufashe gusakaza indirimbo ze kugira ngo amuhe amafaranga.

    Umwe yagize ati “Jya wemera wangu nta competition uriho na Meddy kuko ni international kandi isi yose ntihuje amasaha n’u Rwanda”.

    Undi yagize ati “The Cat ntugakabye rwose Meddy yakoze indirimbo y’imyaka nta n’ubwo ari imyaka, ibi bigaragaza ko yakoze cyane, ca bugufi wemere ko uyu muhungu afite impano kandi uzanamusabe imbabazi”.

    Iyi ndirimbo ya Meddy My Vow, yagiye kuri YouTube tariki ya 22 Nyakanga 2021, kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni indrimbo yakozwe na Madebeat afatanyije na Licky.

  • Muhanga : Mudugudu yakatiwe imyaka 2 n’ihazabu ya 3.000.000 azira 17.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Kagarama, yaburanaga hamwe na Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Kagari ka Musongati we wagizwe umwere aho uriya Mudugudu yavugaga ko ari we wamutumye.

    Ni urubanza rwaburanishirijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwiyamburiye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye aba bombi ku cyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho Mudugudu yafatanywe 22 000 Frw arimo 17 000 Frw bivugwa ko yari yayatse abaturage 12 batishimiye ibyiciro cy’Ubudehe bashyizwemo, aho ndetse n’uyu mukuru w’Umudugudu ari mu bari bahawe icyiciro batishimiye.

    Bamwe muri aba baturage bahaye Mudugudu amafaranga ababwira ko bazahindurirwa ibyiciro batishimiye.

    Mu iburanishwa ry’aba bombi, Gitifu Umumararungu Yvonne yahakanye iki cyaha cy’uko yatumye Mudugudu wa Kagarama gukusanya amafaranga mu gihe umuyobozi w’Umudugudu we yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi ariko akemeza ko yatumwe na Gitifu w’Akagari.

    Umumararungu Yvonne, yasabye ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha kuko ntaho ahurira n’amafaranga yafatanwe umukuru w’umudugudu, ndetse anibaza impamvu ibyakozwe muri uyu Mudugudu bitakozwe no mu yindi kuko hose ngo hari abaturage bari bafite ikibazo gisa n’icyabo cy’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

    Mudugudu Nshimiyimana Pierre, yari yatakambiye Urukiko avuga afiteburwayi bukomeye bw’amara ndetse ko n’ibiryo byo muri Gereza byamunaniye, akavuga ko afite abana 5 yishyurira amashuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Muhanga-Mudugudu-yakatiwe-imyaka-2-n-ihazabu-ya-3-000-000-azira-17-000Frw

  • Iyo habaye GumaMuRugo abantu urugo rubabana ruto, GumaMuKarere yaza Akarere kakababana gato- CP.Kabera #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera yabivuze agaragaza uko iyubahirizwa ry’amabwiriza amazeho iminsi yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gahunda ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

    Ubwo hashyirwaho amabwiriza mashya yashyize Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya Guma Mu rugo, hanashyizweho uburyo abantu baskaha kujya mu bikorwa byihutirwa bajya basaba impushya zo kugira ngo bagende.

    CP John Bosco Kabera avuga ko icyagaragaye muri iyi minsi 10 ishize abantu bashyize imbaraga mu byatuma barenga kuri ariya mabwiriza bakava mu ngo zabo cyangwa mu Turere.

    Ati 'Byagiye bigaragara ko iyo ari gahunda ya Guma mu rugo, urugo ruba ruto, yaba ari Guma mu Karere, Akarere kaba gato nyine urumva ko biba bikomeye.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko muri iyi minsi 10 gusa ishize, Polisi y’u Rwanda yakiriye ubusabe ibihumbi 99 bw’abifuza impushya zo kugenda.

    Muri bariya bantu, harimo ibihumbi 75 basabye banyuze ku rubuga rwa internet ndetse n’ibihumbi 24 bw’abasabye bifashishije telephone.

    Muri bo kandi, abantu ibihumbi 57 bahawe impushya basabaga mu gihe abandi bagera mu bihumbi 41 batazemerewe.

    Ati 'Ariko ndagira ngo twibande kuri aba bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi. Ubundi abari muri gahunda ya guma mu rugo iyo usabye uruhushya ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo kuko n’iyo mubana mu rugo na we ararwisabira.'

    Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Polisi y’u Rwanda yerekanye umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu Turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Iyo-habaye-GumaMuRugo-abantu-urugo-rubabana-ruto-GumaMuKarere-yaza-Akarere-kakababana-gato-CP-Kabera

  • Tunisia: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe anasubika ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tunisia, Kais Saied
    Perezida wa Tunisia, Kais Saied

    Iyo myanzuro Perezida wa Tunisia yayitangaje nyuma y’umunsi waranzwe n’imyigaragambyo y’abaturage hirya no hino mu gihugu.

    Ibyo byari bikubiye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Tunisia mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2021, nyuma y’inama idasanzwe yahuje Perezida Kais n’inzego za Gisirikare n’iza Polisi.

    Perezida Kais Saied kandi yanavuze ko ahagaritse ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30.

    Perezida Kais yatangaje ko we ubwe agiye gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’ubutegetsi, akazajya abifashwamo na Minisitiri w’Intebe mushya.

    Abatavuga rumwe na Perezida Kais, ngo bafite icyizere ko abaturage bazigaragambya kubera iyo myanzuro yafashe irimo n’uwo guhagarika ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.


  • Abongerewe iminsi ya Guma mu Rugo bagiye kongera guhabwa ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe ubufasha bw
    Abahawe ubufasha bw’ibiribwa bagiye kongerwa ibindi

    Yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yavugaga ku bijyanye n’iminsi itanu yongerewe ya Guma mu Rugo ku duce tuyisanzwemo, ikazatangira ejo ku ya 27 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bataba barahaye ibiribwa abantu muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi hanyuma yiyongereye barekere aho.

    Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi icumi ishize ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure, kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero turiteguye, ubu mu Mujyi wa Kigali ibiryo byamaze gushyirwa mu modoka zigiye kubikwirakwiza mu mirenge, ku buryo guhera ejo bizatangira gutangwa”.


  • Mugisha Moïse yavuze uko yagonze imodoka mu Mikino Olempike agahita ajyanwa kwa muganga #rwanda #RwOT

    Mugisha Moïse yavuze ko impamvu atasoje isiganwa mu Mikino Olempike ari uko yagonze imodoka ya Komiseri agahita ajyanwa kwa muganga aho yanakomeretse iruhande rw’ijisho.

    Mugisha Moïse ni we wari uharariye u Rwanda mu Mikino Olempike mu mukino w’amagare aho yakinnye tariki ya 24 Nyakanga 2021 ku ntera y’ibirometero 234 kuva Fuji werekeza Tokyo ariko ntiyasoje isiganwa, ryaje kwegukanwa n’Umunya-Equateur Richard Carapaz wakoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28.

    Mugisha yavuze ko yageze mu isiganwa asanga riri ku rundi rwego bitandukanye n’ibyo yatekerezaga, biba ngomba ko na we agomba kujya mu murindi waryo.

    Ati 'Nabonaga ibintu bitari kugenda uko nabitekerezaga, nkabona umuvuduko uri hejuru cyane, nta kindi nahise nkora, ibitekerezo nari mfite nabishyize ku ruhande nkurikira isiganwa ryonyine kugira ngo ndebe ko narirangiza.'

    Uyu mukinnyi yavuze ko kandi impamvu atasoje yakoze impanuko aho yagonze imodoka ya komiseri agakomereka hafi y’ijisho ku buryo atari gukomeza isiganwa ahita ajya kwa muganga.

    Ati 'Nasubiye inyuma ku mudoka ngiye gushaka amazi yo kunywa, nagiye inyuma y’imodoka ya Komiseri mu gihe mpamagaye imodoka yanjye yari intwaje amazi n’ibyo kurya (…) mu gihe itarangeraho, komiseri niba hari icyo yikanze ntabwo mbizi, yahise afunga imodoka kuko yihutaga n’igare ryiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, nahise ngwa muri iyo modoka, mva mu isiganwa gutyo.'

    Uyu musore ngo yahagurutse yifuza gukomeza isiganwa ariko abaganga bamubwira ko bitakunda kuko yari yakomeretse cyane.

    Ati 'Mu by’ukuri kuba naravuye mu isiganwa si uko nari naniwe, si ikibazo cy’imbaraga ahubwo ni icyo kibazo nahuye na cyo kuko nakoze impanuka, ngiye guhaguruka ngo nkomeze abaganga barambwira ngo nakomeretse cyane. Baramfashe banjyana kwa muganga, byageze n’aho bandoda kubera ko icyuma cyansatuye ku mutwe, iruhande rw’ijisho.'

    Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, akaba atarakinnye Tour du Rwanda 2021 bitewe n’ikibazo yagiranye n’ikipe ye ya SACA, uyu munsi we n’umutoza Sempoma Félix nibwo bafata indege bagaruka i Kigali.

    Tariki ya 30 Nyakanga nibwo abanyarwanda bazongera gukina, Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga nibwo bazakina, ni mu gihe Hakizimana John usiganwa Marathon azakina tariki ya 8 Kanama.

    Mugisha Moise ngo kugonga imodoka ya Komiseri nibyo byatumye ava mu isiganwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-yavuze-uko-yagonze-imodoka-mu-mikino-olempike-agahita-ajyanwa-kwa-muganga

  • Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w'imyaka 32 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza wari wungirije ariwe Pablo Morchón atazakomezanya n'iyi kipe umwaka utaha w'imikino kubera impamvu z'umuryango we, banatangaza uzamusimbura ariwe Bwana Jamel Eddine Neffati.

    Uyu Jamel w'imyaka 32, n'umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b'ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y'isozwa rya shampiyona.

    Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y'umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi kwa Nyakanga.

    Pablo Morchon ukomoka mu gihugu cya Argentine atandukanye na APR FC nyuma y'umwaka usaga umwe ageze muri iyi kipe kuko yerekenywe nk'umutoza wungirije taliki ya 17 Kanama 2020, uyu mutoza kandi akaba agiye yaratwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona y'umwaka ushize w'imikino wa 2020-2021.

    Nk'uko byanditswe n'urubuga rwa APR FC, Jamel Eddine Niffati wasimbuye Morchon yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

    Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l'edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y'ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

    Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n'iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

    The post Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w'imyaka 32 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/pablo-morchon-wari-umutoza-wungirije-muri-apr-fc-yatandukanye-nayo-asimbuzwa-umunya-tunisia-jamel-eddine-neffati-wimyaka-32/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pablo-morchon-wari-umutoza-wungirije-muri-apr-fc-yatandukanye-nayo-asimbuzwa-umunya-tunisia-jamel-eddine-neffati-wimyaka-32

  • Gabiro uherutse gusohora Igikwe na Criminal Love yakoze impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Ni impanuka ikomeye nk’uko abayibonye babivuga aho yabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu muhanda umanuka Rwampara werecyeza i Gikondo.

    Gabiro Guitar wari kumwe na Producer Niz Beat ndetse na Dj Theo wari uyitwaye, bose bavuyemo ari bataraga ariko imodoka barimo yangiritse bikabije ndetse n’igipangu bangotse kirangirika.

    DJ Theo wari utwaye iriya modoka, ngo y yakatiye indi modoka, yari yuzuye umuhanda, ashiduka yataye umuhanda agonga igipangu cy’abandi.

    Nta bikomere bikabije bagize uretse Niz Beat wagize ikibazo cyo mu gatuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gabiro-uherutse-gusohora-Igikwe-na-Criminal-Love-yakoze-impanuka-ikomeye

  • Byaba bibabaje gufata ibyo Imana yagukoreye nk’aho byari itegeko -Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa uyu muhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yageneye abakristo, by’umwihariko abamukurikira kuri Facebook, aho yakomeje abari mu ntambara zitari zimwe anasaba abo Imana igenda igirira neza kubizirikana bagahora bashima Yesu. Ubutumwa bwe buragira buti”

    Ongera uzirikane ko hari imiborogo n’amarira menshi umwanzi yari yaragambiriye ko uzahora urira iteka. Kubera ibyago ahora agutegurira ngo bikugereho, ariko Imana ikakubera umurengezi ugatambuka!

    Kuba utari nka ba bandi bose uzi babayeho mu gahinda, wowe ukaba uyu munsi uri amahoro n’ubwo nawe waba warabinyuzemo. Ariko byibuze Imana yaguhuhiye mu ngata, irabyoroshya ubu si nka mbere!

    Byaba bibababje ibyo byose ubifata nk’aho byari itegeko ko Imana igomba kukurengera. Zirikana ko nta kiguzi namba wari kubona, yewe niyo wari guteranya ibyo utunze byose kugira ngo wigobotore, ntibyari gushoboka. Ni Imana gusa yahabaye!

    Ese waba ujya uhora ubizirikana buri munsi ngo bigutere guhora uca bugufi, no gushima Uwiteka wagutabaye?

    Umusanzu wawe woroshye, ni ugusangiza ubu butumwa ku nshuti zawe kugira ngo nabo bibuke gushima Imana. ” Dominic Ashimwe

    Reba hano indirimbo nshya ya Dominic aheruka gusohora: Ndacyagukunda

    https://youtu.be/rfnfsaWFAME

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Byaba-bibabaje-gufata-ibyo-Imana-yagukoreye-nk-aho-byari-itegeko-Dominic.html

  • Leta yijeje gukomeza kugoboka abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi.

    Mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri iki Cyumweru, Leta yatangaje ko igihe Guma mu Rugo yagombaga kumara cyongereweho iminsi itanu aho izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Igihe cya Guma mu Rugo abaturage ntibabasha gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ndetse bituma benshi badashobora kubona ibibatunga mu gihe batagobotswe.

    Ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura ibijyanye n’ingamba nshya zo kubahiriza mu gihe cya Guma mu Rugo y’iminsi itanu yongeweho, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Leta yazirikanye ba baturage babaho ari uko bakoze.

    Yavuze ko mu minsi ya Guma mu Rugo yongerewe Leta izakomeza kunganira abaturage ndetse ko abo mu Mujyi wa Kigali ibiribwa byabo byamaze gutegurwa.

    Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi 10 ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero twiteguye muri aya masaha ya nyuma ya saa Sita urwego rw’Umujyi wa Kigali, ibiryo bigomba kujyanwa mu mirenge byari byarangije gushyirwa mu mamodoka agomba kubitwara ku buryo guhera ejo [uyu munsi] uturere turatangira gahunda yo gutanga ibiryo. Ku buryo wa munsi wiyongereyeho bazabaha ibiryo by’iminsi itanu ikurikira.”

    Minisitiri Gatabazi yakomoje ku bantu bagiye binubira imitangire y’ibiryo, avuga ko hari ubwo biba byatinze kubageraho ndetse hakaba n’ahabaho n’amakosa y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ariko ko Leta iba yageneye umuturage ibiribwa bimukwiriye.

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango igera ku bihumbi 211 yagombaga guhabwa ibiribwa ariko habayeho ubwiyongere, bituma isaga ibihumbi 275 ari yo ihabwa ibyo kurya. Mu turere umunani na two twashyizwe muri Guma mu Rugo, abaturage bagera ku bihumbi 35 ni bo bahawe ibiribwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko ibiribwa bizunganira abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo batishoboye bo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi byateguwe

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali imiryango isaga ibihumbi 275 yahawe ibyo kurya mu gihe mu turere umunani abaturage bagera ku bihumbi 35 bahawe ibiribwa