Category: Uncategorized

  • Ese ni ryo herezo ry’amakipe y’Uturere? – #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru mu Rwanda ugizwe n’ibyiciro bibiri gusa; icyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri. Amakipe menshi muri ibi byiciro usanga adaharanira inyungu ahubwo amwe akinira izina ry’ibigo bahagarariye ndetse binabatakazaho amafaranga, ibi byiciro rero niho amakipe y'uturere yibereye. Mu turere 30 tugize u Rwanda uturere 14 dufite amakipe dutangamo amafaranga ngarukamwaka ndetse agira igihe akiyongera cyangwa akagabanyuka byose biterwa n’igenamigambi ry’akarere.

    Intara y’Iburasirazuba, ifite Uturere 7 ariko tubiri gusa ni two tudafite amakipe dutangamo amafaranga utwo akaba ari Akarere ka Gatsibo na Kayonza, nta makipe bagira yaba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Uturere 5 dusigaye usibye Akarere ka Bugesera gafite Bugesera FC iri mu cyiciro cya mbere, utundi turere tune twose amakipe yatwo yibereye mu cyiciro cya kabiri aratimaje kirera irashya.


    Sunrise yacitse akarere ka Nyagatare igenda bayireba 

    Intara y’Amajyepfo ifite Uturere 8, tune muri two dufite amakipe ariko Akarere ka Huye niko gafite ikipe mu cyiciro cya mbere nayo yagarukiye ku mwamba. Amagaju ya Nyamagabe, Nyanza FC na As Muhanga ya Muhanga zibereye mu cyiciro cya 2 kirera irashya. Amajyaruguru afite Uturere 5 ariko tubiri dufite amakipe, Musanze ifite ikipe mu cyiciro cya mbere na Gicumbi ifite ikipe mu cyiciro cya 2. Iburengerazuba bafite Uturere 7 ariko Rusizi, Rubavu na Rutsiro nibo bafite amakipe kandi yose ari mu cyiciro cya mbere.

    Kuva mu 2016 ubwo Rwamagana City yamanukana mu cyiciro cya kabiri imaze gukurikirwa na Kirehe FC baturanye, Amagaju FC ya Nyamagabe, Gicumbi FC, As Muhanga yazamutse ejo bundi igahira isubirayo ndetse na Sunrise FC yaguye ku Mumena ejo bundi. Ubu mu cyiciro cya mbere hasigayemo Rutsiro FC Bugesera FC, Etincelles FC, Espoir FC na Musanze FC.


    Kirehe yariyakiriye 

    Ese ryaba ari ryo herezo ry’amakipe y’Uturere?

    Amakipe yose y’uturere yamanutse mu cyiciro cya kabiri, nta n’imwe itanga ibimenyetso ko izagaruka mu cyiciro cya mbere ku buryo bworoshye tugendeye ku buryo umupira uhagaze muri Covid-19. Ikipe ziri mu cyiciro cya mbere nazo usibye Rutsiro ikiri umwana mu cyiciro cya mbere Mukura victory Sport byayisabye guhindura umuvuno ndetse isubira ku isoko kubera isomo yakuye mu bibazo yarimazemo imyaka 3, Bugesera FC twavuga ko ariyo kipe iri mu maboko mazima ugendeye ku buyobozi bwayo ndetse n’ibikorwa iri gukora ku isoko ry’igura n’igurisha, Etincelles nayo nta warubara.


    Espoir FC niyo yashoje ku mwanya mwiza mu makipe y’uturere 

    Mu gitondo cya tariki 26 Kanama ni bwo hamenyekanye ko ubuyobozi bwayoboraga Espoir bweguye ku mirimo kubera impamvu zabo bwite Espoir FC niyo kipe y’akarere yagize umusaruro mwiza muri shampiyona ishize kuko yabaye iya 3 ariko ni nayo kipe y’Akarere yakoresheje amaranga macye ariko byose birangiye ikipe ibuze icyerekezo.

    Umupira w’amaguru mu Rwanda uzisanga he amakipe y’uturere nakomeza kugorwa?

    N’ubwo amakipe y’uturere ubuzima bukomeje kuyagora gusa twavuga ko umupira wo ukiri mu maboko mazima nyuma yaho mu myaka 2 gusa mu cyiciro cya 2 hamaze kuvayo amakipe 3 yigenga n’ubwo Heroes FC yahise isubirayo, ariko Gasogi United na Gorilla FC ziri mu cyiciro cya mbere kandi ziri guhatana. 

    Ubuzima nibugumya kugora amakipe y’uturere, bizaba ngombwa ko yisanga mu cyiciro cya 2, asimburwe n’amakipe yigenga ariko amakipe yigenga naba macye bizagira ingaruka ku mubare w’amakipe akina icyiciro cya mbere cyangwa hajye hazamuka ikipe  idafite ubushobozi bwo kubaho mu cyiciro cya mbere.


    Amagaju yaratuye 

    Ese amakipe y’uterere ari kuzira iki?

    Twamaze kubona ko Espoir FC yabaye iya gatatu kandi ariyo ikoresha tike ihenze, ndetse ni nayo kipe mu makipe y’uturere yahembye amafaranga macye bivuze ko amikino atari cyo kibazo ku musaruro mucye w’amakipe.

    Abayobozi bakora mu turere ariko bafite aho bahuriye n’amakipe ni ba ntibindeba. Iyi ngingo niyo igejeje amakipe ahabi kuko nko muri Espoir FC Komite ivuga ko impamvu yeguye ari uko yatereranwe n’akarere bakabona byarabagoye, Sunrise FC imanutse bivugwa ko Akarere kategera Komite y’ikipe. Duherutse kubagezaho inkuru ivuga ko Akarere ka Musanze kabujije Komite y’ikipe kugira icyo ikora nta burenganzira babahaye.

    Imiyoborere ya Komite y’ikipe n’ubuyobozi bw’uturere nibo bafite urufunguzo rufungura icyubahiro cy’amakipe y’uturere ikipe izajya ihura n’imiyoborere ifite uruhande rumwe rutumva ibintu neza niyo muzajya mubona yabuze ayo icira nayo imira.


    Mukura yahinduye umuvuno 

    Ese ubundi Akarere gutunga ikipe bikamariye iki?

    Ubundi muri gahunda z’akarere gafite ikipe bavuga ko intego yabo ari uko ikipe igaragaza akarere. Ku ruhande rumwe usanga ari byo kuko ubu abantu bamaze kumenya Akarere ka Rutsiro ni benshi kandi bitewe n’ikipe yabo Rutsiro FC. Gusa ku rundi ruhande twavuga ko bitagira igisobanuro kugira ikipe mu cyiciro cya kabiri itinjiza amafaranga ngo tuvuge ko izamenyekanisha Akarere kawe nta n’umukino wayo ukurikiranwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107992/ese-ni-ryo-herezo-ryamakipe-yuturere-107992.html

  • Covid-19: Imirenge 50 yo mu turere dusanzwe m… – #rwanda #RwOT

    Iyi mirenge 50 ishyizwe muri ‘Guma mu rugo’ isangamo Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 ari two: Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. U Rwanda rugizwe n’Imirenge 416 igize Uturere 30. Kuba Umujyi wose wa Kigali, Uturere 8 ndetse n’imirenge 50 yo mu turere twari dusanzwe muri Guma mu karere, byashyizwe muri Guma mu rugo, ni ibyerekana umuvuduko Covid-19 ifite muri iyi minsi, ari nabyo byatumye MINALOC ifata ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ni itangazo ryateweho umukono na Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashingiye nawe ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimenyesha ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 ryo kuwa 25 Nyakanga 2021 anashingiye kandi ku isesengura ryakozwe n’Inzego z’ubuzima bireba. Minisitiri Gatabazi yavuze ko “Guhera tariki 28/07/2021 kugeza tariki ya 10/08/2021, Imirenge imwe n’imwe ifite ubwandu buri hejuru ishyizwe muri ‘Guma mu rugo’ kugira ngo ishobore gukurikiranwa neza”. 

    Mu Ntara y’Amajyepfo:

    Mu karere ka Ruhango, Imirenge yaho yashyizwe muri guma mu rugo ni; Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira. Mu karere ka Muhanga ni: Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro. Mu karere ka Nyamagabe ni: Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano. Mu Karere ka Huye ni: Tumba, Kinazi na Gishamvu. Mu Karere ka Nyanza ni: Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma. Mu Karere ka Nyaruguru ni: Umurenge umwe wa Ngera.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru:

    Muri iyi Ntara, Akarere ka Rulindo ni ko gafite imirenge yashyizwe muri guma mu rugo kuri iyi nshuro, iyo mirenge akaba ari; Cyungo, Burega na Shyorongi.

    Mu ntara y’Iburasirazuba:

    Imirenge yo mu karere ka Kayonza yashyize muri Guma mu rugo ni: Mukarange, Mwiri, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama. Mu Karere ka Bugesera ni: Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara. Mu Karere ka Gatsibo ni: Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba:

    Mu Karere ka Nyamasheke: Nyabitekeri, Shangi na Bushenge. Mu Karere ka Rusizi ni: Nyakabuye na Gitambi. Mu Karere ka Karongi ni umurenge umwe wa Murambi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irasaba abaturage batuye muri iyi mirenge 50 ivugwa muri iri tangazo kubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivugwa haruguru akurikizwa mu mujyi wa Kigali n’uturere 8 twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Iyi Minisiteri yatangaje ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko “Gupima Covid-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali byagaragaje ko mu minsi 7 gusa ya Guma mu rugo ubwandu bw’icyorezo bwari bumaze kugabanyuka mu tugari 45 aho bwari bwagaragaye ari bwinshi”. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuwa 25 Nyakanga 2021, rigaragaza ko uwo munsi abantu bagera ku 8 bahitanywe na Covid-19. Abanduye iki cyorezo bari 618 mu munsi umwe naho abayanduye mu minsi 7 bari 7,905. Ni mu gihe abahawe urukingo mu buryo bwuzuye bose hamwe ari 426,558.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko gushyira iyi miremye muri Guma mu rugo byatewe n’ubwiyongere bwa COVID19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107994/covid-19-imirenge-imwe-nimwe-yo-mu-turere-dusanzwe-muri-guma-mu-karere-yashyizwe-guma-mu-r-107994.html

  • Idinari rya Tunisia ku isonga, Ama-Kwaca ya Z… – #rwanda #RwOT

    Ifaranga ry’igihugu ryerekana uko ubukungu bwifashe ndetse n’imibereho y’abaturage bacyo. Nk'uko ikinyamakuru Investopedia kibivuga, ifaranga risobanurwa nk’uburyo bwo kuvunja ibicuruzwa na serivisi. Igipimo cy’ivunjisha nacyo gisanzwe kigenwa n’imbaraga n’intege nke z’ubukungu bw’igihugu.

    Nk'uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kibitangaza, amadolari y’Abanyamerika ni ryo faranga rikunzwe cyane rigizwe na 60% by’amabanki yose azwi cyane yo kuvunjisha amadovize bigatuma riba ifaranga ku isi rikoreshwa cyane ku isi. Reka turebe ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika ubu bifite ifaranga ryihagazeho.

    1.Tunisian Dinar (1 USD = DT 2.87), aha bivuzeko TunisianDinar (DT) rimwe, 1 DT=360 fRW y ‘amanyarwanda, ubwo ufite 1000DT, mu manyarwanda uba ufite 360,555Frw.

    2. Libyan Dinar (1 USD = LD 1.41),aha naho bivuze ko 1 LD=223Frw, 1000LD=223216 Rwf.

    3.Ghanaian Cedi (1 USD = GH 5.49), bivuze ko 1 GH=169F RW (y’Amanyarwanda),1000GH=169016Rwf.

    4. Moroccan Dirham (1 USD = MAD 9.20, bikavuga ko 1 MAD=112Rwf, ufite 1000MAD waba ufite amanyarwanda angana na 112,366rwf.

    5.Botswana Pula (1 USD = P 11.6), ubwo naho 1P=90Rwf, 1000P=90,551Rwf.

    6.Seychellois Rupee (1 USD = SR 13.64), 1 SR=70Rwf.1000SR=70,316Rwf.

    7.South African Rand (1 USD = R 14.87) ,1R=67Rwf, 1000R=67,780Rwf.

    8. Eritrean Nakfa (1 USD = NFK 15.00) , ubwo 1NFK=65Rwf,1000NFK=65000RWF.

    9.Egyptian Pound (1 USD = E£ 15.86), 1E£=64Frw.

    10.Zambian Kwacha. Uramutse ufite ifaranga rya Zambiya rimwe gusa, uba ufite amafaranga 55 y’Amanyarwanda, ubwo ufite 1000ZK(Kwaca)=55,442Rwf.

    Twavuga ko ifaranga rimwe ryo muri ibi bihugu 10 twavuze, hari ibice bigenda birengaho ariko ntibyagaragajwe mu nkuru ariyo mpamvu ku 1000 ibice bitaje ku ifaranga rimwe byahise byiyongeraho bikavunja amafanga afatika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107976/idinari-rya-tunisia-ku-isonga-ama-kwaca-ya-zambia-yihagazeho-dore-ibihugu-10-byafurika-bif-107976.html

  • Iyemeze kunezererwa urugendo-Pst Hortance Mazimpaka #rwanda #RwOT

    Nimuhumure munezererwe urugendo rw’agakiza, Yesu ni we wavuze ngo ‘Abarushye n’abaremerewe munsange ndabarura’. Nta muntu wo ku isi ujya uvuga bene ibyo bintu, kuko ntawe ushaka indushyi, ntawe ushaka abaremerewe.

    Munezererwe urugendo kandi muhumure, Yesu yiteguye kuruhura: Abantu bose barushye, abantu bose byashobeye, abantu bose batazi igikurikiraho, abantu bose batazi inzira n’ibyo gukiranuka. Abaguye bagasubira inyuma, ababuze amahoro batazi uko bari bubigenze, abantu bose ibyaha birembeje, arabakiza akabaruhura. Yesu azi uburyo aribugukiza icyaha, umuruho ndetse n’agahinda.

    Kumenya Yesu rero no kumusobanukirwa, bituma wiyemeza kunezererwa urugendo. Ukavuga ngo ‘Sinzi imisozi nzacamo, sinzi amataba n’ibihanamanga nzacamo, sinzi ibikomeye nzahura nabyo, ariko mpisemo kunezererwa urugendo bitewe n’ibyo mpagazemo, bitewe n’uwo tugendana.

    Rero nshuti y’Imana, ibihe byikumaramo imbaraga kuko birahinduka! Ibihe byikumaramo imbaraga ngo ushoberwe iby’uru rugendo, ngo utakaze umunezero w’urugendo rw’agakiza. Ibihe nk’ibi byikwibagiza Yesu mugendana, si wowe wamukunze mbere, ni we wagukunze mbere, si wowe wamushatse ni we waje kugushaka!

    Ntushobora kunezererwa urugendo utizera Yesu

    Yesu arifuza ko wamwizera, kuko nutamwizera uzabihirwa n’urugendo wongere ubihirwe! Ni ryari umuntu anezererwa urugendo rw’agakiza? Ni igihe amenya uwo bagendana uwo ari we

    Ese ni uko Imana iyobewe yuko uzaca ahantu mu mimisozi no mu bibaya? Imana irabizi, ariko iravuga ngo “Hitamo kunyizera kuko njyewe mfite ubushobizi bwo kuringaniza n’ahataringaniye! ” Erega yari ibizi ko uzaca n’ahataringanjye, yari ibizi ko bizagusaba rimwe na rimwe ko uterera ubundi ukamanuka.

    Yavuze ko itatwohereza mu rugendo rw’agakiza turi twenyine. “bi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati”Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza Abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.”Yesaya 45:1

    Imana ni yo yagambiriye uko, izakujya imbere muri uru rugendo rw’agakiza uyizere. Abari muri Kristo Yesu, hari ibintu mubona bitaringaniye, hari ibihe mubona bidahuza, ariko yaravuze ngo nimunyizere nzabajya imbere ahataringaniye mparinganize.

    Imana yari ibizi ko uzahura n’ibikomeye, yabwiye Kuro ngo nzamenagura inzugi z’imiringa n’ibihindizo by’ibyuma mbicemo kabiri. Inzujyi z’imiringa, ni ubwo buzima bukomeye urimo gucamo wibaza niba ari wowe, ukabiburira igisubizo. Ariko n’ibyo byose Yesu afite uko yabigenza.

    Ndakwinginze guma mu rugendo, kandi wongere urunezererwe! Ntabwo Yesu yaje kukubabariza ubuzima, ntabwo yaje kukwikoreza imisaraba, ahubwo ari imbere yawe ngo agende aringaniza ahataringaniye.

    Icyo Imana yatugeneye Ku munsi wa 7, mu minsi icumi y’amasengesho mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”. Iyi nyigisho yose hamwe n’byiza byose byaranze uyu munsi, wabireba hano.

    https://youtu.be/fa2t9pwH0Wg

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyemeze-kunezererwa-urugendo-Pst-Hortance-Mazimpaka.html

  • Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 72 yahoze ari Umuyobozi mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi cya ISAR Rubona kiri mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

    Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 atuye. Uyu mugabo yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

    Bivugwa mu 1994, Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, Rutunga akaba ari we wahamagaye Interahamwe zaje kubicira muri icyo kigo.

    Nyuma yaje guhunga ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa na Leta y’u Buholandi. Nyuma yaje kujurira ariko nabwo aratsindwa.

    Uyu mugabo yahoze akora nk’umushakashatsi udahoraho muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

    Si we Munyarwanda wa mbere woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi mu Rwanda, kuko mu 2016, Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo boherejwe mu Rwanda bagatangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

  • Polisi yatahuye amayeri adasanzwe yakoreshwaga n’abamotari batwara abantu kandi bitemewe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abamotari babiri barimo uhetse umugore yavugaga ko amujyanye kwa muganga n’undi wari utwaye umugabo yabwiye Polisi ko ari se. Ni mu gihe amabwiriza mashya avuga ko gutwara abantu kuri moto muri ibi bihe bitemewe.

    Aba bose hamwe n’umushoferi w’imodoka wafashwe yasabye uruhushya rujya i Ngoma na Kirehe, afatirwa i Gicumbi, ndetse anatwaye imodoka ifite purake itandukanye n’iyo yasabiye uruhushya rumwemerera gukora muri ibi bihe.

    Ubwo aba bose berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, Mutabazi Jean Pierre, wari utwaye iyo modoka yavuze ko iye ya mbere ari nayo yasabiye ibyangombwa yagize ikibazo agatira iya mugenzi we.

    Ati “Ikosa nakoze ni uko nafatiwe i Byumba ndi kujya i Gatsibo, nagiye mu karere ntafitiye pass. Muri iyi minsi kubera akajagari kabayeho k’amamodoka menshi ntabwo bari gutanga pass zaragabanutse.”

    Habaguhirwa Uzziel wafashwe atwaye umugenzi kuri moto kandi bitemewe yavuze ko yari asanzwe ari umumotari akaba yari avanye umugenzi ku Muhima amujyanye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Ati “Nasabye uruhushya mvuga ko arinjye ugiye kwa muganga, uwo muntu na we kubera ko twari twavuganye ambwira ko afite uruhushya, numvaga ko kuba ntwaye umuntu ufite uruhushya kandi nanjye mfite uruhushya numvaga nta kibazo.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa naha abamotari bagenzi banjye ni ukwihangana ibinyabiziga bakabirekera mu rugo bakazatwara abantu mu bihe byemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza ubu hari abantu bakomeje gusaba impushya ariko bakazikoresha ibinyuranye n’ibyo bazisabiye.

    Ati “Byagiye bigaragara ko iyo ari Guma mu Rugo, urugo ruba ruto nyine, naho yaba guma mu karere akarere kakaba gato. Turagira ngo twibande ku bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi abari muri gahunda ya Guma mu Rugo iyo usabye uruhushya rwo gusohoka ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo.”

    Mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 ni bo basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 beretswe itangazamakuru

    Uyu mumotari yafashwe atwaye umugenzi abwira Polisi ko ari umubyeyi yari ajyanye kwa muganga

    Polisi ikomeje gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Abasoje amasomo muri UR bagiye guhabwa impamyabumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    UR yatangaje ko abanyeshuri bazakora ibirori byo gusoza amasomo mu byiciro binyuranye ku wa 27 Kanama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Impamyabumenyi zigiye gutangwa ni izagombaga gutangwa umwaka ushize wa 2020 cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye hataba ibirori byo gusoza amasomo ku banyeshuri bagera ku bihumbi umunani.

    Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Murangwa Darius, yabwiye IGIHE ko ibirori byo gusoza amashuri bizakorwa bagendeye ku miterere y’icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko bishobora kuzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abayobozi ba Kaminuza, abagiye guhabwa impamyabumenyi z’ikirenga, abasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abasanzwe ari abayobozi bahagarariye abandi muri Kaminuza bashobora kuzaba bari hamwe.

    Biteganyijwe kandi ko abanyeshuri bazaba bari ku masite yatoranyijwe ariko bagakurikirana umuhango ku buryo bw’ikoranabuhanga, gusa mu gihe icyorezo cyaba gikomeje gukaza umurego ibi bikorwa byose bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati “Bizaterwa n’uko ibihe bya Covid-19 bizaba bimeze. Ubusanzwe bizaba biri kuri internet ariko bishobora kuzaba hari bake bari kumwe ahatoranyijwe bitewe n’ingamba zizaba ziriho. Turateganya ko twazategura amasite atandukanye, hakaba hari abanyeshuri bake batoranyijwe ariko tukazafungura ku mugaragaro twifashishije ikoranabuhanga.”

    Hari abanyeshuri bavugaga ko bagakwiye guhabwa impamyabumenyi zabo mbere y’uko ibi birori biba cyane ko bamaze amezi atari make bazitegereje ariko avuga ko bitashoboka abasaba kwihangana.

    Abanyeshuri bijejwe ko batazatinda kubona impamyabumenyi zabo kuko zisigaye zikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukora ibirori bisoza amasomo yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk’umusemburo uzafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, igamije kurebera hamwe ibikwiye gukorwa kugira ngo mu 2030, Isi izagere ku ntego 17 z’iterambere rirambye yiyemeje kuzaba yagezeho.

    Perezida Kagame wari Uhagarariye Umuryango w’Iterambere rya Afurika, NEPAD, yavuze ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu gufasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Ubuhinzi, cyane cyane ubwo muri Afurika, buzadufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ibi ni ukuri cyane cyane muri ibi turi kugerageza kubaka iterambere ryasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.”

    Perezida Kagame yavuze ko buri gihugu gikwiye gushyiraho ingamba zihariye mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi, ariko yongeraho ko ari ngombwa ko ibihugu bifatanyiriza hamwe mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo ubuhinzi bwa Afurika bukiri inyuma nyamara uyu Mugabane ufite abantu benshi bashobora gukora muri urwo rwego ndetse ukanagira ubutaka bwera.

    Ati “Muri Afurika, 70% by’abantu bafite ubushobozi bwo gukora, bakora mu rwego rw’ubuhinzi. Ariko usanga bigorana kugira ngo umusaruro uboneke kuko amasoko adateguwe neza [ku buryo kongerera] agaciro umusaruro w’ubuhinzi bitaragerwaho.”

    Ikoranabuhanga rihanzwe amaso

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi, ku buryo rwaba imwe mu nkingi yo kubakiraho iterambere rirambye, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, nubwo ritaragera ku bahinzi benshi.

    Yagize ati “Ikoranabuhanga riri kugira uruhare mu [guteza imbere] ubuhinzi bwa Afurika, ariko abahinzi benshi ntibaragera kuri iryo koranabuhanga mu buryo busesuye. Serivisi z’imari, zirimo ubwishingizi ku bahinzi, nazo ntabwo ziragerwaho neza.”

    Uku kutagira ikoranabuhanga no kutabona uburyo bw’imari yo gushora mu buhinzi, bituma abashoramari bacika intege kuko baba bafite ibyago byinshi byo guhomba.

    Ati “Abakora mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika ntibabona inyungu bakwiriye, kandi bagomba guhangana n’ibibazo by’ibihombo ndetse no kutamenya ahazaza h’ishoramari ryabo. Impinduka [kuri ibi bibazo] ni ngombwa.”

    Perezida Kagame yasobanuye ko mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo byugarije ubuhinzi bwa Afurika, NEPAD yashyizeho imirongo migari igizwe n’ingamba zizafasha Afurika kuruzahura.

    Izo ngamba zirimo gushyiraho gahunda ziteza imbere ubuhinzi, gushyiraho uburyo bwo guhunika imyaka, guteza imbere ishoramari rishingiye ku buhinzi ku buryo Leta za Afurika zishyiramo 10% by’ingengo y’imari, guteza imbere amakoperative y’abahinzi ndetse no guteza imbere ibijyanye no kumenya amakuru y’iteganyagihe.

    Perezida Kagame yavuze ko izi ntego zizagabanya ibikomoka ku buhinzi Afurika itumiza mu mahanga kandi yakabaye ibyikorera, dore ko 60% by’ubutaka bwera ku Isi ariko budakoreshwa, buri muri Afurika.

    Ku rundi ruhande, uyu Mugabane ushora miliyari 35$ mu gutumiza ibikomoka ku buhinzi ku yindi migabane ndetse nta gikozwe, iki kiguzi kizaba ari miliyari 110$ mu myaka itanu iri imbere.

    Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk’urwego ruzafasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

  • Umusore yahisemo kujya atereta abazungukazi kugirango abihimureho kubera ibyo bakoreye abirabura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'umwirabura witwa Mike yatangaje benshi nyuma y'ukuntu yatangaje ngo ashaka kwihorera ku bazungu bitewe nibyo bakoreye abirabura mu bucakara. Uyu ku giti cye, ngo gahunda afite ndetse yatangiye gushyira mubikorwa ngo ni ugutereta abakobwa b'abazungu maze bamara kumukunda agahita abasiga nabo bagasigara mu gahinda gakomeye.

    Mu gice cy'ubucakara wasangaga abanyafurika benshi bagurwa n'abazungu maze bakabambukana imipaka myinshi cyane babajyanye muri America n'Uburayi, aho babagaho ubuzima bubi bubabaje cyane ndetse benshi bakaba baranapfiraga munzira bataragera aho bagiye. Ibi ni ibikorwa ushobora kumva biteye ubwoba cyane ariko byabayeho ntabwo ari inkuru z'ibinyoma kuko mu myaka hagati ya 1700-1900 niyo business yari igezweho ku bazungu.

    Aba bacakara babaga baguzwe bafatwaga nabi cyane kuburyo bishobora kugorana kubyiyumvisha, gukubitwa ku rwego rwo hejuru, guteshwa agaciro no kwamburwa ubumuntu nibwo bwari ubuzima bwabo, umunsi kuwundi.
    Uyu musore rero akimara kumva agahinda gakomeye abasokuruza bacu banyuzemo, ngo yahise afata umwanzuro wo kubahorera muburyo bwe yahisemo.

    Mike avugako ubu yatangiye gukora ibishoboka agakundana n'abakobwa benshi b'abazungu, bamaze kugera murukundo neza nuwo musore agahita abatera umugeri akabata. Kuri we ngo uku nukwihorera kwi

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahisemo-kujya-atereta-abazungukazi-kugirango-abihimureho-kubera-ibyo-bakoreye-abirabura/

  • Bruce Melodie agiye gutangirira i Burundi aza… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo yise 'Kigali World Tour.'

    Ni ibitaramo agiye gukora biturutse kuri benshi bamusabye ko yakorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo ku Isi atari Kigali gusa akunze gutaramiramo.

    Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali aho 'ashobora kugira ijambo hose.'

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, uyu muhanzi yatangaje amatariki azakoreraho ibitaramo bya mbere, aho azahera mu Burundi.  

    Mu Mujyi wa Bujumbura azahakorera ibitaramo bibiri, tariki 28 na 29 Kanama 2021.

    Ibitaramo bye azabikomereza mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki 25 Nzeri 2021. Ni mu gihe tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Katapilla' avuga ko ibi bitaramo bigizwe n'ibyo yiteguriye n'ibyo abantu bazagenda bamufasha gutegura.

    Mu nteguza y'ibi bitaramo, Bruce Melodie yagaragaje ko ashobora no gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Kenya n'ahandi.

    Bruce Melodie avuga ko yiteguye gukorera ibitaramo mu bihugu bishoboka, kuko 'ibyo akora abikorana urukundo.' Ati 'Ahashoboka hose naharirimba.'

    Uyu muhanzi avuga ko uretse kumenyekanisha Umujyi wa Kigali, ibi bitaramo anabyitezeho gufungura amarembo y'abandi bahanzi bo mu Rwanda.

    Avuga ko ibi bitaramo ari kubireba mu ishusho ngari ku buryo azajya abikorana n'abandi bahanzi. Ati 'Tugire abahanzi bahugiye mu kazi, badafatika mu rwego rwo kuzamura igiciro cy'umuziki n'ibitaramo.'

    Muri Werurwe 2019, Bruce Melodie yakoreye ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa; mu Ukwakira aririmba muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

    Mu 2018, uyu muhanzi yari afite ibitaramo mu Burundi abisubika kubera impamvu z'umutekano.

    Bruce Melodie yatangaje amatariki y'ibitaramo azakorera mu Burundi, Canada no muri Dubai

    Bruce Melodie avuga ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107985/bruce-melodie-agiye-gutangirira-i-burundi-azakomereze-muri-canada-mu-bitaramo-byo-kumenyek-107985.html