Category: Uncategorized

  • Gicumbi:Abaturiye ahubatswe Umudugudu w’icyitegererezo wa Kagugu barasaba guhabwa ingurane bakimuka – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuga ko babangamiwe n’uburyo bamaze igihe kirekire batari bahabwa amafaranga yabo mu gihe ubuyobozi bwababujije gusana inzu zabo.

    Bavuga ko hatangira umushinga wo kubaka uyu Mudugudu, abayobozi bababwiye ko abawuturiye bagomba kwimurwa bakajya gushaka ahandi bajya gutura aho batuye hagakoreshwa n’abatuye muri uyu mudugudu.

    Nyamara hagiye ngo hagiye gushira imyaka itatu babariwe agaciro k’imitungo yabo ariko batarabishyura mu gihe babujijwe kugira icyo bahindura kandi zimwe mu nzu zabo zaratangiye kwangirika. Ibi bituma badashobora gukora imishinga y’igihe kirekire bitewe n’uko batazi igihe bazimurirwa muri aka gace.

    Umwe yagize ati “Ntabwo baranyishyura, bishyuye abantu bashyashya basigamo umukecuru, mbese ayo mafaranga ko bayasinyiye iki ko atatugeraho? Njye ngiye kwiyubakira bushya bitazangiraho ingaruka.”

    Undi ati “Baje bagenda batoranya, reba bishyuye abantu Bbamwe basiga iriya nzu yanjye kandi imodoka ni zo zagize uruhare mu kuyisenya; igihande cya ruguru cyaraguye, twababwira ngo baduhe icyangombwa tuyisane itaragwa ngo nimube muretse amafaranga yanyu ari kuza.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bwo buvuga ko impamvu aba baturage batinze kwishyurwa byatewe n’uko gahunda yo kubimura ari igenamigambi ry’igihe kirekire ndetse nta gihe bababwiye ko bazabishyura.

    Meya w’Akarere Gicumbi Nadayambaje Felix ati “Icyo twari twakoze ni igenamigambi rirerire kuko twabanje kubaka umudugudu dutekereza ko abawutuye tuzabaha inka cyangwa se amatungo magufi nk’inkoko bakagira ibiraro rusange tukagira ahantu tubishyira.”

    Rero twari twabaze ni iki bisaba ariko abaturage tunabasaba ko nubwo tubibaze bakomeza gukoresha ubutaka bwabo ya minsi 120. Igihe tuzahakenera tuzongera tubare igiciro kigezweho tunongereho 5%.”

    Yongeyeho ko babwiye aba baturage ko ubutakaka bwabo baba babukoresha cyane cyane ko byahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 anashimangira ko nta muturage babariye ngo bamwambure n’ubutaka bwe cyangwa abuzwe kububyaza umusaruro.

    Gusa aba baturage basaba ko bahabwa amafaranga yabo bagashaka aho kwimukira ngo bakore imishinga y’igihe kirekire yabateza imbere kubera ko ntayo bakorera aha kandi batazi igihe bazahimurirwa.


  • Kudohoka twabikuyemo isomo: Abacuruzi b’i Huye bakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu yo mu Karere ka Huye yatangiye gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 10 kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021. Icyemezo cyafatiwe iyi mirenge nyuma y’igenzura ryagaragaje ko hari ubwandu bwinshi buri kuyibonekamo.

    Ibi byasigiye isomo abacurururiza mu Mujyi wa Huye ndetse biyemeza kwitwararika ku ngamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus.

    Umwe mu bacuruzi yagize ati “Kuba umurenge duturanye ugaragaramo ubwandu bwinshi ukaba washyizwe muri Guma mu Rugo, ni ibitwereka ko natwe tugomba kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo twirinde iki cyorezo. Birumvikana ko tubirenzeho imibare y’abanduye ikaba myinshi natwe badushyira muri Guma mu Rugo.”

    Mugenzi we yavuze ko kudohoka ku ngamba zashyizweho babikuyemo isomo.

    Yakomeje ati “Kudohoka twabikuyemo isomo kuko bituma amafaranga wakoreye na yo uyatangamo amande kandi bwacya ukajya gutakaza undi mwanya winginga ngo bongere bagufungurire. Ubu tugiye kwirinda cyane kandi duhwiturana kuko iyo hari umwe urenze ku mabwiriza bituzanira icyorezo bikatugiraho ingaruka twese.”

    Abikorera bo mu Karere ka Huye baherutse gushyiraho amasibo 39 afite inshingano zo guhwitura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo kurushaho kwitwararika kuko ikigamijwe ari ukugabanya imibare y’abandura Covid-19.

    Ati “Guma mu Rugo ntabwo ari ukujya ku muhanda, kujya ku muharuro, kujya kureba uko hameze. Ni ukuguma mu rugo kugira ngo turebe ko ubwandu bwagaragaye muri iriya mirenge ku rwego rwo hejuru bwagabanuka.”

    Yasabye abatuye mu mirenge 11 itashyizwe muri Guma mu Rugo ko na bo bakomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima, kuko naho ubwandu bwa Covid-19.

    Ati “N’indi mirenge n’ubwo itari muri Guma mu Rugo, urebye ishusho y’ubwandu iteye impungenge kuko mu gupima imirenge yose wagiye ubona harimo utugari n’imidugudu ifite ubwandu buri hejuru ya 10%.”

    Sebutege yasabye abatuye mu mirenge itari muri Guma mu Rugo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahubwo bakita ku gukora ibikorwa bibateza imbere aho kujya gutembera mu muhanda cyangwa muri santere z’ubucuruzi.

    Ku baturiye imirenge iri muri Guma mu Rugo bizaba ngombwa ko bayinyuramo bagiye mu yindi, yavuze ko bazajya babanza gusobanura aho bagiye n’ikibajyanye, harebwe niba ari ngombwa ko batambuka.

    Yavuze ko abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bafite imirimo ya ngombwa bagomba kujya gukora hanze yaho bazajya bemererwa kujya ku kazi. Gusa yibukije bakoresha babo ko ku kazi hagomba kujya batarenze 15% nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Mu gihugu hose imirenge 50 ni yo yashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi 14 kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

    Iyi mirenge yiyongera ku Mujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ari iy’iminsi 10 nyuma hongerwaho iminsi itanu, bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Abacururiza mu Mujyi wa Huye bakajije ingamba birinda gushyirwa muri Guma mu Rugo

    Abakorera mu Mujyi wa Huye n’abaza guhaha barasabwa gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya Covid-19

    Buri wese arasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo kurushaho kwitwararika

    Mu Mujyi wa Huye ibikorwa birakomeje kuko wo utashyizwe muri Guma mu Rugo

    [email protected]


  • Rwamagana: Undi Gitifu w’Akagari yasezeye akazi kubera ubusinzi – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa yo gusezera akazi yayishyikirije ubuyobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, akaba yavuze ko ubusinzi aribwo butumye asezera akazi.

    Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi Muhizi yagize ati “Bwana muyobozi, mbandikiye nsezera ku kazi nakoraga k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Karere mubereye umuyobozi, bikaba bitewe n’ubusinzi bukunda kungaragaraho, bayobozi nkaba mbasezeranya ko ngiye kuba umuturage mwiza.”

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yafatiwe mu kabari muri ibi bihe Akarere ka Rwamagana kari muri gahunda ya Guma mu rugo ubuyobozi ngo bwari busanzwe bumuziho gukunda agatama cyane bituma ahita asabwa kwandika ibaruwa asezera ku kazi.

    Iyo baruwa yanditse ngo ntiyarindiriye kuyandikisha imashini kuko ngo yazaniwe urupapuro n’ikaramu agahita abikorera aho yari aherereye.

    Uyu muyobozi yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kane uvuye mu nshingano ze bikavugwa ko bitewe n’ubusinzi nyuma yaho COVID-19 igeze mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aherutse kubwira itangazamakuru ko bamaze kwirukana abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutatu n’abayobozi b’imidugudu itatu bose bakaba baragiye bafatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Abayobozi bahora bakangurirwa kuba ba nkore neza bandebereho kuko imico mibi itazigera yihanganirwa na rimwe kuko atari yo miyoborere ikenewe.


  • RIB yinjiye mu kibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo ryavuzwe mu iyubakwa ry’ikibuga cya Golf – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyatangiye kumvikana mu ntangiriro z’iki cyumweru aho bivugwa ko itsinda ry’urubyiruko ryari ryarahawe gukora iyi mirimo ryasesaguye ndetse rikidagadura muri miliyari 16 Frw zari zigenewe uyu mushinga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hatangiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo yemeza ko kugeza ubu nta cyaha kiragaragara.

    Ati “Iki kibazo RIB iri kugikoraho iperereza ariko kugeza ubu ngubu nta byaha biragaragara. Nta bikorwa bigize ibyaha biragaragara. Iperereza rirakomeje.”

    RIB yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa 27 Nyakanga 2021, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ari narwo rushinzwe imirimo yo kubaka iki kibuga cya Golf rwasohoye itangazo rivuga ko nta mitangire mibi y’amasoko yabayeho nka kimwe mu byaha byavugwaga muri iki kibazo.

    Kuva mu 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangiye ibikorwa bigamije gushaka uko Ikibuga cya Golf cya Kigali giherereye i Nyarutarama cyavugururwa bijyanye n’igihe, kikava ku kugira imyobo icyenda ahubwo ikikuba kabiri ikaba 18 ku buryo kijya ku bipimo mpuzamahanga.

    Muri icyo gihe ngo Sosiyete y’Abafaransa yitwa Gregori International & Gary Player, yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga no kubaka hanyuma ikazishyurwa miliyoni 4$ birangiye.

    RDB yaje gushyira mu maboko RSSB uyu mushinga kugira ngo iwugenzure, ku buryo wari kuzaba kimwe mu bikorwa u Rwanda rwifashisha mu gutuma abari kwitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu bo muri Commonwealth, CHOGM, bagubwa neza.

    Kuko ari umushinga usaba amafaranga menshi, byabaye ngombwa ko RSSB imenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamugambi kugira ngo ibihe umugisha. Ngo muri Kanama 2019, Inama y’Ubutegetsi ya RSSB yagennye ko hashingwa ikigo gifite igishoro cya miliyari 19,6 Frw kizajya kigenzura ibikorwa byose bijyanye n’icyo kibuga.

    Ikigo cyahawe gukurikirana uwo mushinga ni cyo cyashyizwe mu majwi ku mikoreshereze mibi y’umutungo wagenwe mu kubaka iki kibuga, ni amakuru RSSB ivuga ko nta shingiro afite.

    Ikibuga cya Golf cya Kigali imirimo yo kucyubaka iravugwamo ibibazo byo gusesagura umutungo

  • Kirehe: Umugabo yishe umusore w’umuturanyi amukubise umuhini nyuma yo kumwitiranya n’umwana we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Moya z’ijoro mu Mudugudu w’Umutuzo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

    Amakuru avuga ko uyu musore yari yagorobereje mu rugo rw’uyu mugabo, akaza gutaha yasinze akarwana n’umugore we. Aba basore baganiraga ngo bihutiye kujya kubakiza undi akubita umuhini uwo musore w’umuturanyi amwitiranya n’umwana we ngo ukunda gushyigikira ko uyu mugabo yareka kwikubitira umugore we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo asanzwe azwiho kugira amahane menshi n’urugomo, ubwo ngo bageraga iwe nyuma yo gukubita uyu musore banamusanganye ibikoresho bigaragaza ko ateka kanyanga.

    Ati “Rero nijoro ahagana saa Moya ni bwo baduhuruje ko akubise umusore w’umuturanyi umuhini mu mutwe. Badusobanuriye ko uwo mugabo yatashye yasinze ageze mu rugo akubita umugore we, wa musore n’undi mwana w’uwo mugabo bari bari kuganira barahurura baza gukiza.”

    Yakomeje agira ati “Mu kuza gukiza rero wa mugabo yahise agira umujinya ajya kuzana umuhini mu nzu, umugore we n’undi mwana we bariruka kuko basanzwe bamuzi ko agira umujinya, wa musore w’umuturanyi rero we ntiyabimenye yahamye hamwe araza amukubita umuhini mu mutwe inshuro ebyiri ava aho yanegekaye agera kwa muganga ahita apfa.”

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise atoroka muri iryo joro aza gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma ngo banagiye mu nzu bahasanga ibikoresho yajyaga atekesha kanyanga mu gihe iyo yari yatetse yayirukankanye mu kagerekani.

    Gitifu Hakizamungu yasabye abaturage kwirinda utubari two mu ntoki no mu mashyamba ngo kuko aritwo dutuma bateza umutekano muke yanavuyemo urupfu rw’uyu musore.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Umugabo w’imyaka 46 ukurikiranyweho kwica umuturanyi we yafashwe, ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye.


  • Kigali: Barindwi bakekwaho gukoresha amayeri bagacucura abacuruzi bafashwe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bavuze ko bakoreshaga uburiganya babanje gushaka byimbitse amakuru y’umucuruzi runaka bagamije kumucucura ariko bakibanda ku bacuruzi bakomeye.

    Basobanuye ko kandi nk’uko bakorera mu itsinda, buri wese yari afite ibyo ashinzwe bitandukanye n’iby’undi.

    Mu gucura umugambi w’uburiganya begeraga umucuruzi nk’abagiye kumurangurira bakamusaba nimero ye ya konti bakayishyuriraho amafaranga make bagamije kubona bordereau kugira ngo bashuke umucuruzi bakoresheje uburiganya.

    Iyo bamaraga kwishyuraho amafaranga make bahitaga bongera gusubiramo ya bordereau bibashishije ikoranabuhanga hanyuma bakoherereza wa mucuruzi fotokopi z’izo bakoreye uburiganya we agatekereza ko bamaze kumwishyura agahita aboherereza ibicuruzwa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bose bakoze insubiracyaha kuko hari ibindi byaha nka biriya bari barakoze.

    Yavuze ko iyo umucuruzi yifuzaga kwishyurwa hakoreshejwe telefoni (Mobile Money) bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano. Kandi ngo iyo atagize amakenga, yabwiraga abakozi ku iduka bagapakirira abo bantu kandi bigakorwa vuba kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

    Dr Murangira yasabye abacuruzi kugira ubushishozi mbere yo kurekura ibicuruzwa byabo, bakanagenzura niba koko bishyuwe.

    Ati “Turasaba abacuruzi gushishoza mbere y’uko barekura ibicuruzwa bya bo bakabanza gushishoza bakareba niba koko amafaranga yageze kuri konti zabo, ntibashingire ku butumwa babonye kuri WhatsApp cyangwa ubusanzwe kuko ishobora kuba ari impimbano.”

    Dr Murangira yasabye abacuruzi kwirinda kugura ibintu bafiteho amakenga, anasaba buri wese kugira ubufatanye mu kurwanya ibyaha binyuze mu gutanga amakuru.

    Ibyaha bakurikiranyweho birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe; iyezandonke; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abafashwe bakurikiranyweho kwiba abacuruzi bakoresheje uburiganya

    Izi ni inzoga bari bibye umucuruzi w’i Remera

  • Perezida Kagame asanga urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza ibisubizo aho abandi babona ibibazo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nyakanga 2021, mu Nama y’Ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika [The Corporate Council on Africa].

    Inama iheruka yabaye muri Kamena 2020, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri huriro rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukorera ubuvugizi urwego rw’abikorera hagati ya Amerika na Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama y’umwaka ushize iterana hifashishijwe ikoranabuhanga none bikaba ari ko bigenze muri uyu mwaka, ari icyerekana ko imikorere yahindutse.

    Ati “Ntabwo tuzi igihe kizamarana [icyorezo cya COVID-19] natwe. Ni yo mpamvu, dukeneye ubufatanye bukomeye hagati ya Afurika na Amerika.”

    Amerika yemeye ko izatanga miliyoni y’inkingo za Covid-19, binyuze muri gahunda ya Covax ndetse iza mbere zamaze kugezwa ku Mugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko izo nkunga atari igisubizo kirambye ku buremere bw’iki kibazo gikomereye urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse ko zitanakemuye ikibazo cy’ubusumbane mu kugezwaho izo nkingo.

    Ati “Rero ni ikimenyetso cyiza cy’uko Amerika yiteguye kwihuza n’abafatanyabikorwa ba Afurika, binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe imari n’iterambere n’ibindi bigo, gufasha inganda z’imbere gutunganya inkingo n’indi miti.”

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Afurika ikomeje gukora uruhare rwayo mu gushyira imbaraga mu ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medicines Agency, AMA].

    Ati “Ibi biratanga amahirwe menshi ku masosiyete ku mpande zombi za Atlantic. Hari ingero twamaze kubona z’uko ubufatanye nk’ubu bwafashije mu guhanga ibishya byagiriye akamaro Isi yose.”

    Yakomeje agira ati “Mu myaka mike ishize, ikigo gito cyatangiraga ibikorwa muri California cyitwa Zipline cyegereye u Rwanda ku kugerageza umushinga w’ahazaza mu ikoranabuhanga ryo kugeza amaraso mu bitaro biri kure hakoreshejwe drones.”

    Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ifite ibyicaro bibiri i Kayonza n’i Muhanga. Itanga serivisi zayo mu bigo nderabuzima 260.

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu Zipline imaze kwaguka atari muri Amerika cyangwa Afurika gusa ahubwo yageze mu Buyapani aho abakozi bayo baturuka mu Rwanda bakajya gukorera ku Isi hose.

    Ati “Ikigo ubu kibarirwa agaciro ka za miliyari z’amadorali.”

    Yakomeje agira ati “Reka dukoreshe iki gihe byihutirwa, kugira ngo tumenye ahari andi mahirwe, tugamije gufatanya, twibanda cyane cyane ku basore n’inkumi bo ku migabane yacu yombi, babona ibisubizo aho abandi babona ibibazo gusa.”

    Iyi nama ya #AfricaBizSummit, ibaye ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abacuruzi n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Amerika na Afurika, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma za Afurika n’abandi bayobozi mu nzego za leta.

    Abayitabiriye bari gusuzumira hamwe uburyo bushya bwo kwagura umubano n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika.

    Mu bayobora ibigo bikomeye bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Red Rivers Foods, Dan Philpps, Umuyobozi w’Ikigo Kazana Group, Addis Alemayehou n’abandi.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika

  • Mudugudu w’i Nyagatare ukurikiranyweho gukubita umunyamakuru agiye kugezwa mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 18 ni bwo Kalisa n’abandi basore babiri bakubise umunyamakuru wa Flash witwa Ntirenganya Charles wari uri mu kazi ko gutara amakuru. Byabereye mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi.

    Ntirenganya akimara gukubitwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabanje guhakana bwivuye inyuma ayo makuru buvuga ko atari yo, uwo munyamakuru nta wamukozeho.

    Nyuma y’umunsi umwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza rirangira bufunze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona n’undi musore umwe bakekwagaho gukubita uyu munyamakuru, undi musore umwe na we wari kumwe na bo yahise atoroka.

    Kalisa na bagenzi be bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Kuri ubu uyu muyobozi w’Umudugudu agiye kuburana bwa mbere nyuma yaho dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha, na bwo bukayiregera urukiko.

    Ku wa 29 Nyakanga 2021 ni bwo Kalisa azatangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

    Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho, Kalisa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko ataregeje miliyoni 1 Frw.

    Babiri barimo Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Karere ka Nyagatare, Kalisa Sam, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umunyamakuru bagiye kugezwa mu rukiko

  • Ruhango: Abakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bamaze gucibwa miliyoni 120 Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo gikomeje gutigisa Isi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza bigishwa bagacibwa n’amande nk’uko Inama Njyanama yabiteganyije.

    Ati “Ubu tumaze kugeza muri miliyoni 120 kuva Covid-19 yagera mu Rwanda. Mu Ntara y’Amajyepfo iyo urebye ubona turi mu turere tumaze guca amafaranga menshi ariko ntabwo ari cyo twifuzaga. Twifuza ko abaturage ubundi bakagombye kuba bumva noneho ntibageze igihe cyo gucibwa amafaranga.”

    Abafatwa barimo abafungura utubari kandi tutemewe, abajya gusengera ahatemewe, abanywera inzoga mu tubari, abakoresha ibirori, abatinda gutaha ku masaha yateganyijwe n’abandi.

    Kugeza ubu imirenge itandatu muri icyenda igize Akarere ka Ruhango iri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwinshi bw’abanduye Covid-19 bayibonekamo.

    Habarurema yasabye abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo kubyakira neza, bakumva ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bwabo.

    Yakomeje ati “Twirinde cyane ni umwanya tuba duhawe wo kugira ngo twirinde Guma mu Rugo yaziyongera kuri iyi. Iminsi 14 dufite irahagije kugira ngo uwari urwaye akire ndetse n’uwakwandura uyu munsi mu minsi 14 yaba yakize ku buryo nyuma yayo twaba tudafite umurwayi n’umwe, noneho ikiruta ibindi tukabona ko nta muntu ucyandura, abaturage bagasubira mu mirimo yabo nk’uko isanzwe.”

    Mu minsi ishize abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe bagaragaje ko bari bafite ibyifuzo baje gusengera birimo gusaba Imana ngo ibakize Covid-19, gusaba amafarannga y’ishuri n’ibindi. Bemeye ko bakoze amakosa bavuga ko batazabisubira.

    Kuri ubu imirenge itandatu yo mu Karere ka Ruhango iri muri Guma mu Rugo

    Ibiribwa biri mu byakomeje gucuruzwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo

    Ukeneye kugira aho ajya ari kubanza gutanga ibisobanuro

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abatanga serivisi z’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi by’ibanze bakomeje gucuruza

    [email protected]


  • IGP Munyuza yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi – #rwanda #RwOT

    Urugendo IGP Munyuza yagiriye muri iri shuri kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, ni rumwe mu bikorwa azakorera mu ruzinduko rw’icyumweru ari kugirira muri iki gihugu, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi.

    Muri Werurwe 2019 ni bwo inzego zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yashyiriweho umukono mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe.

    Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano muri rusange.

    Mu biganiro Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagiranye na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera kuva zinjiye mu mikoranire.

    Polisi z’ibihugu byombi zishimira ko abazigize bahura bakaganira, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye kugira ngo bahurize hamwe mu kureba ibibazo by’umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

    IGP Munyuza yagize ati “Urebeye hamwe ibibazo by’umutekano byugarije Isi n’Akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu Malawi ishyira mu gukorana n’ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w’imbogagamizi ku mutekano mu Karere n’ahandi.”

    “U Rwanda rwifatanyije na Malawi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko imitwe y’intagondwa.”

    Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ubufatanye ari ingenzi by’umwihariko mu bijyanye no kurwanya imitwe ya Kiyisilamu irimo guhungabanya Mozambique.

    Yagize ati “Leta ya Malawi muri rusange by’umwihariko Polisi ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n’imbaraga zose kugira ngo dushyigikire itsindwa ry’iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z’umutekano za hano zirakorana bya hafi kugira ngo igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.”

    Tariki ya 27 Nyakanga 2021, IGP Dan Munyuza yari yasuye igice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bwa Malawi ahari Icyicaro cya Polisi mu Ntara ya Blantyre.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi mu mikoranire y’igipolisi

    Abayobozi bahanye impano zitandukanye bijyanye n’umuco n’imiterere y’igipolisi cya buri gihugu