Category: Uncategorized

  • VIDEO : Yacitse akaguru ariko akora ubufindo ku igare butakorwa n’ubonetse wese #rwanda #RwOT

    Kwizera utuye mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko yakunze gutwara igare kuva cyera ataramugara ariko ko kumugara kwe bitatumye acika intege kuri uyu mukino.

    Umukino w’amagare awukina nk’uwabigize umwuga kuko ngo ajya aserukira u Rwanda mu bamugaye akaba uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

    UKWEZI TV yasuye Kwizera aho atuye aho yerekanye ubuhanga afite muri uyu mukino w’amagare usanzwe ukorwa n’abafite amaguru abiri ariko we akaba arinyonga n’akaguru kamwe kandi akarinyukira ku buryo n’ahazamuka atahatinya.

    Kwizera wamugaye akiri muto mu 1997, avuga ko higeze kuba amarushanwa y’abamugaye mu gihugu akayitabira akegukana umwanya wa mbere ari na bwo yaje kubona ko afite ubuhanga muri uriya mukino nyuma akaza kuwiyegurira.

    Yabanje kujya akoresha amagare asanzwe nyuma ubuyobozi bw’u Rwanda buza kumugurira iry’abakina umukino w’amagare mu buryo bw’umwuga rihagaze miliyoni 5 Frw.

    Ubwo yari mu myitozo, yashimishije benshi yanyuragaho kubera uburyo yanyongaga iri gare n’akaguru kamwe ndetse agakora n’ubufindo busanzwe.

    Kwizera ubu yanamaze kwinjira mu byo gufasha abafite impano mu mukino w’amagare ubu akaba afite abantu 10 atoza.

    IKIGANIRO CYOSE :

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/VIDEO-Yacitse-akaguru-ariko-akora-ubufindo-ku-igare-butakorwa-n-ubonetse-wese

  • London:Uwahoze ari umuyisilamu yatewe icyuma ubwo yabwirizaga Ubutumwa Bwiza,Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru umugore wahoze ari umuyisilamu wahindutse umukirisitu yabwiye abantu ibya Yesu Kristo muri parike nini i Londere rwagati ubwo umugabo utaramenyekanye wari wambaye imyenda y’umukara yatangiye kumwangiza mu maso no mu biganza.

    Uyu mugore w’umuvugabutumwa w’imyaka 39, Hatun Tash, ufite uruhare runini muri minisiteri yitwa Defend Christ Critique Islam (DCCI), yavuze ko ashinja abapolisi ibyamubayeho. Avuga ko abapolisi 'bafite ubwoba' ku buryo batagira icyo bakora ku 'Muyisilamu', akeka ko ari bo bari inyuma y’icyo gitero.

    Tash, bivugwa ko yari yambaye umupira w’ubururu igihe yaterwaga icyuma, azwiho kwamamaza kunegura Islam no kujya impaka kuri Koran (Korowani) ahantu bagira impaka mu ruhame muri Parike ya Hyde Park.

    Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo Polisi ya Metropolitan yavuze ko abapolisi bageze aho byabereye muri Hyde Park mu burengerazuba bwa Londres saa tatu n’iminota 34 z’umugoroba maze bamukuramo icyuma.

    Tash yashoboye kurokoka kandi bivugwa ko yagaragaye atwawe na ambulance y’i Londres ubwo yari yicaye mu modoka ya polisi mbere yuko ajyanwa mu bitaro bikuru bya Londere kugira ngo akomeze kuvurwa 'Ibikomere byoroheje.'

    Uyu muvugabutumwa ngo yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye mu mpera z’icyumweru kandi ko akomeje gukira igikomere yatewe ku mutwe.

    Ati: 'Kuba abapolisi badakora neza ni intandaro y’ ibyambayeho ejo. . ., 'Bivugwa ko Tash yatangarije ikinyamakuru U.K. Ati: 'Birababaje kubona tuba muri sosiyete aho abapolisi badashaka gufata Umuyisilamu kubera gutinya kwitwa Islamophobic.'

    N’ubwo Tash yasanze abapolisi bafite amakosa, bivugwa ko abapolisi bitabaza abatangabuhamya kandi bagashakisha ukekwaho icyaha. Polisi yavuze ko batafashe icyo gitero nk’iterabwoba.

    Nyamara, nimugoroba Standard ivuga ko iperereza riyobowe n’ubuyobozi bwa polisi bwa Metropolitan rirwanya iterabwoba. Uyu mutwe ufite icyicaro muri New Scotland Yard kandi uhuza ibikorwa by’igipolisi cy’igihugu ku iperereza ry’iterabwoba. Igenzura kandi ikusanyamakuru ry’ibirego byo gushinja abakekwaho iterabwoba.

    Ubuyobozi bwa Met’s SO15 bwo kurwanya iterabwoba bwamenyesheje The Evening Standard buti: “Abantu benshi biboneye ibyabaye bafata amashusho ya terefone igendanwa.” Ati: “Twasaba abo bantu kuvugana na polisi bakatubwira ibyo bazi.”

    Mu biganiro byinshi, Tash yabwiye abanyamakuru ko akomeje gutungurwa n’ibyamubayeho kandi yizera ko uwabikoze yashakaga kumwica kuko yamamazaga ubutumwa bwiza bwa Kristo.

    Nk’uko Christian Today ibivuga, yagize ati: “Nifuzaga kujya impaka, kuganira no kubwira abantu ibya Yesu Kristo.” Ku bijyanye no kubwiriza kwe muri parike mbere yo guterwa icyuma. “Ntabwo nemera ko ibi byabaye ku manywa y’ihangu kuri Speakers ‘Corner. . Ntabwo nari niteze ko ibintu nk’ibi byabera mu Bwongereza. “

    Tash yavuze ko atari ubwa mbere atotezwa mu magambo ndetse no ku mubiri ku busitani bwa parike mu myaka ibiri ishize.

    Mu kiganiro na Christian Concern, Tash yibukije ikindi gihe ubwo yabwirizaga kuri Corner’s Corner maze arakarira Abayisilamu bamusabira ko yakurwaho. Yavuze ko amaherezo abapolisi bakuwe muri parike ariko agaragaza impungenge z’uko nta kintu cyabaye ku Bayisilamu bamusabiye ko apfa.

    Umupolisi mukuru ushinzwe iperereza, Alex Bingley wo mu gice cy’iburengerazuba gishinzwe kuyobora, ushinzwe iperereza kuri polisi muri Westminster, mu ijambo rye yavuze ko iki gitero ari 'Ikintu kibabaje cyane.'

    Yakomeje agira ati: “Turacyari mu ntangiriro z’iperereza ryacu kandi turimo gukora cyane kugira ngo dushakishe umuntu ubishinzwe.” “Ndasaba abantu kudatekereza ku cyateye icyo gitero kugeza igihe tumenyeye amakuru yuzuye.”

    Source: www.christianpost.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/London-Uwahoze-ari-umuyisilamu-yatewe-icyuma-ubwo-yabwirizaga-Ubutumwa-Bwiza.html

  • Haruna Niyonzima uyu munsi ashobora kurara yerekanywe mu ikipe y’i Kigali #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse uyu munsi kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aratangazwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali.

    Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino azaba ari unukinnyi wa AS Kigali ndetse ko uyu munsi ashobora kurara atangajwe.

    Ati “mu mwaka utaha w’imikino Haruna Niyonzima muramubona muri AS Kigali. Nta gihindutse uyu munsi byose birarangira inkuru irabararaho.”

    Haruna Niyonzima uherutse gusezerwaho muri Yanga, agiye kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo muri 2019 aho batandukanye mu Kuboza k’uwo mwaka ajya muri Yanga, ni nyuma yo kuyikinira amezi atandatu.

    Haruna Niyonzima yaherukaga muri AS Kigali 2019

    Yanabaye kapiteni wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-uyu-munsi-ashobora-kurara-yerekanywe-mu-ikipe-y-i-kigali

  • Ibyo abagore b'iki gihe basigaye bakunda cyane ku basore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abagore bakundira abagabo nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.

    1.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama(bashyenga cyane ndetse bakba baba inkubaganyi)

    Ba agabo bafite amanyama cyangwa bazi gushyenga, rimwe na rimwe b'inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys).

    Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b'abatagatifu mbese; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze.

    Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

    2.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

    Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

    Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by'umugore. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w'inshuti bizaba bihagije.

    Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z'abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n'umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

    3.Abagabo b'abayobozi banafite na kashi

    Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n'ubukire. Ngo nta ” je t'aime inzara igutema amara ” aka wa mugani w'umuhanzi Mwitenawe.

    4.Abagore bakunda abagabo beza

    Nubwo ubwiza bw'umuntu buhabwa agaciro n'umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n'umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

    Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.

    Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abagore-biki-gihe-basigaye-bakunda-cyane-ku-basore/

  • Gushimisha umugore mu mibonano mpuzabitsina ntibisaba ingano ahubwo bisaba ibikorwa byihagazeho #rwanda #RwOT

    Abagore batandukanye ku kigero cya 20% bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo bya bo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe abagore 80% bavuga ko bagera ku byishimo iyo bari kumwe n’ufite igitsina kinini.

    Abagore batandukanye twaganiriye kuri iyi ngingo ntibayivugaho rumwe, 20% bavuga ko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba muto iyo akoze imibonano mpuzabitsina ngo ntibacyumva neza mu gikorwa, abandi 60% bakavuga ko ufite igitsina gifite umubyima munini ariwe ukora akazi neza ngo kuko igitsina kirekire kandi kibyimbye ngo kimara ipfa, hakaba n’abandi 20% bashimishwa n’uburyo igitsina cyakoreshejwe batitaye ku mubyimba.

    Umwe mu bashimishwa n’igitsina kinini mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati 'Umugabo ufite igitsina gifite gito arangiza wumva ugifite ubushake, ariko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba munini atuma uryoherwa.'

    Undi na we yagize ati 'Njyewe sinkunga igitsina kinini, ufite igitsina gito ni we utuma ngera ku byishimo. Njye mbona biterwa n’uko umuntu aba yarabayeho, iyo wakoze imibonano n’abagabo batandukanye umenya kubitandukanya. Ufite igitsina kinini atuma mbabara.'

    Urubuga rwa Internet 'bibamagazine’ ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batandukanye bwemeje ko abagore babajijwe bavuze ko ingano y’igitsina atariyo irongora, ariko nanone umubare munini ukemeza ko igitsina gihagije kimara ipfa.

    Bavuga kandi ko abagabo benshi baterwa isoni n’ingano y’igitsina gito, dore ko usanga abafite igitsina gito batinya no kwegera abagore cyangwa abakobwa, cyangwa se bagatinya kogera aho bagenzi babo bababona bakeka ko babaseka.

    Ipfunwe ryo kugira igitsina gito kandi rishobora no gutuma umugabo ananirwa gushimisha uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina, ugasanga igitsina kigwa vuba, akarangiza vuba, mbese ntanezeze uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina.

    Ubundi iyo igitsina cy’umugabo gifashe umurego, gipima hagati ya santimetero 13 na 17 (13 Cm-17 Cm) uhereye aho gitereye, agace gatuma umugore aryoherwa (point G) kari ahatarenga santimetero 4 (4Cm) gusa uhereye aho igitsina cy’umugore gitangirira.

    None se ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina?

    1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo

    2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone

    3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo

    4. Umubyibuho ukabije…

    Ese wari uzi ko kugira igitsina gito, kurangiza vuba ku bagabo, gucika intege batera akabariro byavurwa?

    Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera.

    Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito, bakoresha imiti nyunganiramirire ikozwe mu bimera kandi yizewe mu ruhando mpuzamahanga dore ko nta n’ingaruka igira ku muntu wayikoresheje.

    Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina ikongera imisemburo ya Testosterone ndetse ikanagabanya ibinure by’umurengera. Muri iyo miti twavugamo nka REVIVE Capsule, Ca-Fe-Zi plus, Cordy active na Golden Six…

    Iyi miti uyishaka wabariza ku muhima, ahazwi nko kuri okapi cyangwa ugahamara kuri nomero :
    +250788888963 (Call&whatsapp)

    Aho waba uri hose mu Rwanda no mu mahanga, iyi miti tuyibagezaho.

    Source : https://imirasire.com/?Gushimisha-umugore-mu-mibonano-mpuzabitsina-ntibisaba-ingano-ahubwo-bisaba

  • Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino ya ¼ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo haza kuba hakomeza imikino ya ¼ mu bagore, mu mikino Olempike ikomeje kubera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani.

    Abanyafurikakazi barimo Mukansanga Salima (uri hagati) bazasifura imikino ya 1/4
    Abanyafurikakazi barimo Mukansanga Salima (uri hagati) bazasifura imikino ya 1/4

    Mu mukino wa ¼ uzahuza U Bwongereza na Australia guhera i Saa tanu z’amanywa, uzasifurwa n’abasifuzi bose bakomoka ku mugabane wa Afurika, bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’imikino olempike aho abasifuzi b’abagore bose bakomoka muri Afurika bazasifura umukino umwe.

    Abasifuzi batanu b’abagore bazasifura uyu mukino

    Salima Rhadia Mukansanga (Rwanda)
    Mary Njoroge (Kenya)
    Patience Ndidi Madu Nigeria (Nigeria)
    Bernadettar Kwimbira (Malawi )
    Maria Packuita Cynquela (Mauritius)

    #Tokyo2020 Five African female referees make Olympic history as they will officiate the quarter-final match:
    🇬🇧vs🇦🇺

    ✅Salima Rhadia Mukansanga🇷🇼
    ✅Mary Njoroge🇰🇪
    ✅Patience Ndidi Madu Nigeria🇳🇬
    ✅Bernadettar Kwimbira🇲🇼
    ✅Maria Packuita Cynquela🇲🇺#itsTimeItsNow #CAFOnline pic.twitter.com/dm163vq7d1

    — CAF Media (@CAF_Media) July 28, 2021


  • Ba Ambasaderi bashya barimo uw’u Bufaransa bakiriwe na Perezida Kagame (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni Aishatu Aliyu Musa wa Repubulika ya Nigeria, Antoine Anfré w’u Bufaransa na Omar Daair w’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru.

    Reba muri iyi Video uko icyo gikorwa cyagenze

  • Itoze kugira gahunda (Discipline) #rwanda #RwOT

    Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose (Abakorinto 6:12).

    Uretse ibyo waba utekereza, gutunganirwa ntabwo bipfa kwizana gusa kandi ntabwo bibaho kubw’impanuka. Ntabwo ubasha gutunganirwa utabikoreye gahunda. Ni ukuvuga ngo gutunganirwa ntabwo bizaza ngo bikwiture ku bibero nk’ipapayii ihiye ihanuka ku giti cyayo. Ugomba kubitegura, kandi iyi ni yo mpamvu gahunda ari ngombwa.

    Imwe mu nzira yo kuzana gahunda mu buzima bwawe ni ukwishyiraho ibintu by’akamenyero keza. Akamenyero ntabwo umuntu akavukana, ni ikintu umuntu yiga mu gihe runaka. Kabyarwa n’ibikorwa umuntu akora akajya abisubiramo, maze byamara kumufata bikarema ubuzima bwe. Imiterere yawe ni igiteranyo cy’ibikorwa by’akamenyero kawe. Mu yandi magambo, utangira wimenyereza ibintu, ariko ku iherezo ibyo wimenyereje ni byo bikuyobora. Iyi ni yo mpamvu kwiremamo akamenyero keza ari ngombwa cyane.

    Kugira ngo uhagarike akamenyero kabi ufite, ugomba kugasimbuza akandi keza! Imana yaduhaye ijambo ryayo ngo riyobore ibitekerezo byacu, akamenyero kacu, imiterere yacu, ndetse n’ibitubaho mu mu buzima. N’ubwo umwuka wawe wavutse bundi bushya, uracyakeneye gukomeza guhindura ubwenge bwawe ukoresheje Ijambo ry’Imana (Abaroma 12:2). Uko urushaho kumara igihe mu Ijambo ry’Imana no mu isengesho, ugenda wiremamo akamenyero keza kandi ubuzima bwawe bugenda burushaho kwishyira ku murongo w’Ijambo.

    Mu 1Abakorinto 6:12, Pawulo intumwa avuga atabica hirya ko yanze kuba umugaragu w’ikintu icyo ari cyo cyose. Ikibabaje ku bantu bamwe, ubuzima bwabo bukurikira ibikurura ibyiyumviro byabo, maze bikarangira batwawe n’akamenyero kabarimbura. Ariko Imana Yo ishaka ko utegeka akamenyero kawe, imiterere yawe ndetse n’ibiba mu buzima bwawe.

    Ubukristo ni ubuzima burenga ibyumviro (amarangamutima), rero nta mpamvu ugomba kubohwa n’ikintu icyo ari cyo cyose muri iyi si, iyo wita ku ijambo mu buryo bwuzuye, nta yindi mbuto yabivamo uretse gutunganirwa.

    Ijambo ryo kwatura

    Ntabwo nca imanza nkurikije ibyo mbona, nta n’ubwo mfata ibyemezo ngendeye ku byo amatwi yanjye yumvise, kuko Imana, binyuze mu Ijambo ryayo no mu Mwuka wayo, yanyambitse imbaraga n’ubushobozi byo kwiremamo akamenyero keza kajyanye n’ubuzima bushya mfite muri Kristo Yesu.

    Source: 'Urusobe rw’Ibiriho' Igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Itoze-kugira-gahunda-Discipline.html

  • Haruna Niyonzima yavuze abakinnyi 3 abaye umutoza uyu munsi yazana mu ikipe ye #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aherutse gusezerwaho muri Yanga yo muri Tanzania kuko batazakomezanya, yavuze ko ahawe ikipe bakamusaba kugura abakinnyi batatu, rutahizamu Meddie Kagere yaba ari ku isonga.

    Uyu mukinnyi yaraye agiranye ikiganiro na Clouds FM muri Tanzania yagarutse ku rugendo rwe muri Tanzania.

    Umunyamakuru yamubajije nk’ubu aramutse agizwe umutoza w’ikipe runaka agasabwa kugura abakinnyi batatu muri shampiyona ya Tanzania (myugariro wo hagati, ukina hagati na rutahizamu) abo yagura.

    Haruna Niyonzima yavuze ko myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi yagura Kelvin Patrick Yondani bakinanye muri Yanga ariko ubu akaba ari muri Dodoma FC.

    Ati “nkunda uko Kelvin Yondani akina, namuhitamo nka myugariro wo hagati.”

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati yavuze ko yahitamo Feisal Salum bakinanaga muri Yanga.

    Ati” nafata Feisal, ni umukinnyi mwiza ikindi aracyari muto afite umwanya munini wo gukina.”

    Kuri rutahizamu yavuze ko nta wundi yatoranya atari umunyarwanda, Meddie Kagere wa Simba SC.

    Ati “rutahizamu natwara umuvandimwe wanjye Meddie Kagere.”

    Haruna Niyonzima muri iki kiganiro kandi yavuze ko ibihe byamukomereye muri iyi shampiyona ari igihe yavaga muri Yanga ajya muri Simba SC, ngo yanyuze muri byinshi atajya gusobanura ariko ntabwo byari byoroshye kugeza n’aho abafana ba Yanga batwika umwenda we.

    Yishimira imikinire ya Kelvin Patrick Yondani

    Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi yagura

    Feisal ngo aracyari muto kandi azi gukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-abakinnyi-3-abaye-umutoza-uyu-munsi-yazana-mu-ikipe-ye

  • Ntawe uzicwa n’inzara kubera ko ari muri Guma mu Rugo – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Alice Kayitesi, Guverineri w
    Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Huye ku mugoroba wo ku itariki 28 Nyakanga 2021, ku mpamvu za Guma mu Rugo yatangiye kuri iyo tariki nyine, mu mirenge 25 yo mu turere dutandatu two mu Majyepfo, yiyongeraga kuri 12 igize Akarere ka Kamonyi kuko ko kari muri Guma mu Rugo kose.

    Yagize ati “Mu ntara yacu abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, kandi turishimira ko bahinga bakeza. By’umwihariko n’iki gihembwe turimo ndetse n’icyo dushoje byagenze neza. Ariko ntabwo twakwirengagiza ko mu mirenge itagera kuri itanu yashyizwe muri Guma mu Rugo, hari aho ushobora gusanga bene ibyo bibazo”.

    Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’uturere bagerageje gukora urutonde rw’abakenera gufashwa binyuze mu isibo, babanje kureba niba nta mirimo y’ubuhinzi baba bafite yiyongera ku ya buri munsi igaragara nk’aho ari yo ibatunze.

    Yunzemo ati “Twiteguye ko abaza kugaragaza ikibazo tuza kubafasha, binyuze mu bushobozi bwacu nk’abatuye mu mudugudu, ndetse aho ubushobozi bw’umudugudu bwananirana, n’ubuyobozi bw’akarere tukabasha kubafasha. Nta muturage wacu uzicwa n’inzara kubera ko ari muri gahunda ya Guma mu Rugo”.

    Ubundi mu Ntara y’Amajyepfo, uretse Akarere ka Gisagara, utundi twose dufite byibura umurenge umwe washyizwe muri Guma mu Rugo.

    Mu Karere ka Nyaruguru harimo umwe, hakaba ine muri Nyanza, itatu muri Huye, ine muri Nyamagabe, irindwi muri Muhanga n’itandatu muri Ruhango.

    Guverineri Kayitesi avuga ko gushyira iyi mirenge muri Guma mu Rugo byaturutse ku gupima abantu byibura 100 muri buri kagari biherutse gukorwa, kuko bahasanze uburwayi bwa Coronavirus ku rwego rwo hejuru ya 9%, ariko ko ahenshi ari hejuru ya 15%.

    Yagize ati “Nko mu Murenge wa Shyogwe muri Muhanga ndetse n’uwa Kinazi muri Ruhango, ho Coronavirus bayisanze mu bari hejuru ya 20%”.

    Kwiyongera kw’abarwaye Coronavirus kuri uru rwego kandi ngo byavuye ahanini ku kudohoka no kwirara ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

    Ibi ngo bigaragarira ku bafatwa bafunguye utubari cyangwa bimuriye utubari mu ngo, kuko ngo nta munsi n’umwe mu Majyepfo hadafatwa byibura umwe, ndetse n’abantu usanga bateraniye ahantu ari benshi mu buryo butemewe, nyamra muri bo harimo abamaze kwandura Coronavirus, banduza bagenzi babo.

    Urugero ngo ni nk’abaherutse gufatirwa ku musozi wa Kanyarira bagiye kuhasengera, babapima bagasangamo abarwaye Coronavirus.

    Kuri abo hiyongeraho n’abarwariye Coronavirus mu ngo basohoka bakajya ahateraniye abantu benshi, bakahava banduje abari bazima.