Category: Uncategorized

  • Young Thug ku myaka 29 arashaka kuba umwirabu… – #rwanda #RwOT

    Jeffrey Lamar Williams wamamaye ku izina rya Young Thug akoresha mu muziki ni umuraperi kabuhariwe ukunzwe cyane muri Amerika. Uyu musore yatangiye kumenyekana muri 2014 ubwo yasinyaga muri label Cash Money iyobowe n’ikirangirire BirdMan. Nyuma y'uko yamamaye ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu Young Thug arifuza kuba umwirabura ukize cyane kurusha abandi ku isi (Richest Black man in the World).

    Kuba Young Thug yifuza kuba umuherwe w’umwirabura ukize cyane ku isi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Rolling Stone aho yavuze inzozi afite yifuza kugeraho. Uyu muraperi yagize ati: ”Ndashaka kuba umwirabura wa mbere ukize ku isi kandi birashoboka”. Abajijwe niba yifuza gutera ikirenge mucy'abaraperi bakize cyane ku isi barimo Jay Z, Dr Dre na Kanye West; Young Thug yasubije ati: ”Cyane ndifuza kumera nkabo ndetse nkanabarengaho”.

    Young Thug yakomeje agira ati: ”Ndabizi ko bitoroshye kandi bizansaba gukora cyane no hanze y’umuziki kugira ngo mbigereho. Bizantwara igihe kinini ariko nzabigeraho kuko ndacyari muto ndacyafite igihe cyo kubikorera”. Uyu musore w’imyaka 29 kugeza ubu afite inzu itunganya umuziki yitwa 'Young Stoner Life Records' imwinjiriza amafaranga menshi ndetse afitemo abahanzi bagezweho barimo Gunna na Lil Keed.

    Uretse kuba Young Thug ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Amerika ari no mu bahanzi batunze agatubutse dore ko afite umutungo w'akayabo ka miliyoni 15 z'amadolari, kuri ubu yifuza kwagura kugeza ubwo abaye umwirabura ukize cyane kurusha abandi.

    Src:www.Rollingstonemagazine.com,www.RapUp.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108091/young-thug-ku-myaka-29-arashaka-kuba-umwirabura-ukize-kurusha-abandi-ku-isi-108091.html

  • Nyuma yo gukorera abandi Iyzo Pro yashinze W… – #rwanda #RwOT

    Iyzo Pro, ari mu ba Producer bagezweho mu Rwanda kandi b’abahanga. Yakoreye muri 'Country Records' nyuma afata icyemezo cyo kwikorera studio ye yise ‘Wave Records’ ikaba ari 'Studio izanye udushya' nk’uko Iyzo yabitangarije InyaRwanda. Yavuze ko mu dushya azanye tuzajya tugaragara mu ndirimbo azajya akora anahishura ko abahanzi bafite impano ariko nta bushobozi yabatekerejeho.

    Izo winjiye muri ‘Wave Records’ ikorera Kicukiro Centre , ubonamo ibikoresho bigezweho. Iyzo yerekanye n’umusore w’umu- Producer witwa ‘Viby’ ukiri muto ufite ubuhanga butangaje uzajya umufasha gukorera abahanzi indirimbo, Israel Niyonzima ukoresha akazina ka Iyzo muri muzika ashimangira ko Studio ye izakora muzika igezweho y’umwihariko k’uburyo izanyura abatari bake dore ko afite ubunararibonye muri muzika.

    Iyzo washinze ‘Wave Records’

    KANDA HANO TUGUTEMBEREZE WAVE RECORDS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108092/nyuma-yo-gukorera-abandi-iyzo-pro-yashinze-wave-records-studio-yudushya-izanateza-imbere-a-108092.html

  • Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi 4 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yashimiye abakinnyi bagera kuri bane itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

    Aba bakinnyi bose uko ari bane bakaba bari basoje amasezerano yabo muri Gasogi United ariko ikipe ihitamo kubarekura.

    Abo bakinnyi bayobowe n’umunyezamu Mazimpaka Andre wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Musanze FC, Rayon Sports n’andi.

    Uyu munyezamu yinjiye muri iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino yari yasinye umwaka umwe.

    Undi mukinnyi ni Byumvuhore Tresor bakunda kwita Wanyama, uyu mukinnyi we akaba yaranamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Abandi bakinnyi iyi kipe yarekuye harimo Ndikumana Tresor na Dusabe Jean Claude.

    Iyi kipe irekuye aba bakinnyi mu gihe yamaze gusinyisha abandi barimo Armel Ghislain wavuye muri Kiyovu Sports, Yawanendj Christian Theodore ukomoka muri Centrafrique, Hassan Djibrine Ibrahim, umunya — Chad wakiniraga Etincelles, abanyezamu babiri, Serge Ntagisanayo wakiniraga Marines FC na Ndajigimana Leandre wasinye imyaka 5, yasinyishije kandi myugariro Abdulkarim Hakizimana wakiniraga Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

    Umunyezamu Mazimpaka Andre yatandukanye na Gasogi United

    Byumvuhore Tresor na we asoje amasezerano ahita arekurwa

    Ndikumana Tresor (ibumoso) yarekuwe

    Dusabe Jean Claude na we yatandukanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatandukanye-n-abakinnyi-4

  • Ijwi rya Meddy riri kumvikana muri Canada n’… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya Olympic iri kubera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo,  mu rwego rwo gususurutsa abantu bakunda iyi mikino, nibwo CBC yakoze urutonde rw’indirimbo  12 izajya ikina ahanini ishingiye ku ndirimbo z’abahanzi baturuka mu bihugu byitabiriye iyi mikino, niko gusanga i Burundi indirimbo’ Beautiful’ ya Sat-B  yakoranye na Meddy ijya ku rutonde.

    Indirimbo Beautiful ya Sat-B yafatanije na Meddy iri mu zaciye agahigo i Burundi

    Sat-B kuba indirimbo ye yarashyizwe ku rutonde , yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga abimenyesha abamukurikira ku rukuta rwen rwa Instagram. Kuva indirimbo ‘Beautiful’ yagera kuri Youtube kuva Tariki 15 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n’abantu  basaga Miliyoni 2, bivuze ko iyi ndirimbo iri mu zifite uduhigo i Burundi ikaba n’amateka akomeye kuri Sat-B.

    Kuva Sat-B yakorana indirimbo na Meddy , ni ibintu yishimiye cyane kuko adahwema kugaragaza ibyishimo yatewe no gukorana indirimbo na Meddy. Uyu muhanzi Meddy ari kubica bigacika hirya no hino mu bihugu byo mu karere kubera indirimbo ye nshya yise ‘My Vow’ iri mu zarebwe cyane n’abantu benshi mu gihe gito mu Rwanda no mu Burundi, aho ubu imaze kurebwa n’abantu basaga Miliyoni 2 mu minsi 6 gusa isohotse.

    Sat-B

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108087/ijwi-rya-meddy-riri-kumvikana-muri-canada-nubuyapani-kubera-indirimbo-beautiful-yakoranye–108087.html

  • Urwandiko rwa HAGUMAMAHORO XXX rusaba guhindu… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa HAGUMAMAHORO XXX mwene Hategekimana Innocent na Umutesi Pascasie, utuye mu mudugudu wa Gasongati, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Huye Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amagepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe ariyo HAGUMAMAHORO XXX akitwa HAGUMAMAHORO Patrick mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhindura izina ni Izina nabatijwe.

    Byemejwe na Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro k’icyangombwa: Cyatanzwe kuwa: 2021-07-28

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108099/urwandiko-rwa-hagumamahoro-xxx-rusaba-guhindura-amazina-108099.html

  • Amwe mu mafunguro wafata niba ushaka kugira ibyishimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo kurya byongera dopamine; umusemburo w'ibyishimo:

    1.Watermelon

    Watermelon ni isoko nziza ya acide amine yitwa tyrosine. Tyrosine iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, maze bikongera ibyishimo n'akanyamuneza mu mubiri.

    Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin B6 ikoreshwa n'umubiri mu ikorwa rya dopamine. Mu rwego rwo guhorana urugero rwa dopamine ruri hejuru, ushobora kunywa akarahuri k'umutobe wa watermelon ku munsi.

    2.Inkeri

    Inkeri zibonekamo vitamin C ihagije, ikaba ingenzi mu mikorere myiza y'ubwonko. Iyi vitamin ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bishobora kujya mu bwonko, bukabuza dopamine gukora neza.

    Kuba inkeri zibonekamo kandi ibinyabutabire bya phenol, bifasha mu kurinda imyakura n'uturemangingo dukora dopamine. Ni byiza kuzirya kenshi, kuko bizatuma urushaho kongera ibyiyumviro n'akanyamuneza mu mubiri.

    3.Shokola zirabura

    Shokola zirabura benshi basanzwe bazi ko zigabanya stress, zikongera akanyamuneza. Niba wumva utishimye, guhekenya shokola zirabura bizagufasha kugira akanyamuneza. Ibi biterwa n'ibinyabutabire bya phenylalanine, nabyo ni aside amino zigira uruhare runini mu ikorwa ryúmusemburo wa dopamine.

    Ubutaha niwumva utishimye cyangwa se wigunze cyane, uzarye shokola yirabura izagufasha. Ugomba kureba shokola irimo cocoa nyinshi (byibuze hejuru ya 85%) kuko niyo ibonekamo phenylalanine nyinshi.

    4.Beterave

    Beterave ( beetroot mu cyongereza) zibonekamo betaine, ni ubwoko bwa aside amino zifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane (antidepressant). Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.

    5.Imineke

    Umuneke ni isoko ikomeye ya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu kugena no gukangura urugero rw'umusemburo wa dopamine.

    Ibi bikagufasha mu kwishima no kongera ubwenge, kuko bigufasha kwibuka cyane, kwita ku bintu no gukurikira cyane. Imineke ni myiza cyane kuko ikungahaye kuri byinshi bifasha ubwonko. Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.

    6.Pome

    Quercetin, kimwe mu binyabutabire byibanze biboneka muri pome, gifitiye akamaro kanini ubwonko bwacu. Usibye kongera imikorere y'umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n'ibyishimo, quercetin inafasha mu mikorere myiza y'ibice by'ubwonko bifasha gutekereza.

    Muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bya polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika. Mu gihe wumva utishimye cg se utamerewe neza, kurya pome imwe (n'igishishwa cyayo) bizagufasha kugira akanyamuneza.

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafunguro-wafata-niba-ushaka-kugira-ibyishimo/

  • Nsengiyumva Igisupusupu akatiwe n'urukiko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yakatiwe gufungwa by'agateganyo iminsi 30 kugira ngo hakorerwe neza iperereza ku byaha ashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 n'icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Nsengiyumva yafashwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha tariki 30 Kamena 2021, nyuma y'iminsi 12 yari amaze yihishahisha.

    Ibi byaha akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro tariki 18 Kamena 2021.

    Nyuma yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo butanga ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Kiramuruzi.

    Amakuru avuga ko Nsengiyumva Francois yitabye urukiko akaburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

    Ku wa Mbere tariki 26 Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by'agateganyo.

    Source : https://yegob.rw/nsengiyumva-igisupusupu-akatiwe-nurukiko/

  • Juno Kizigenza yasubije abakomeje kumuhata igitutu ku ndirimbo aherutse gushyira hanze #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze ifoto iteguza abakunzi be indirimbo ye nshya abantu benshi batandukanye iyo foto ntibayivuzeho rumwe aho bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagatanga ibitekerezo bivuga ko uwo muhanzi yishe umuco nyarwanda .

    Kuva icyo gihe iyo foto ya Juno Kizigenza ari kumwe n’umukobwa wambaye ubwoko bw’akenda k’imbere kazwi nka G String kugeza ubwo uyu musore noneho yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya Please Me ku munsi w’ejo, benshi mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bakomoza ko uyu mushanzi ibyo akomeje gukora bihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda .

    Nyuma yo kubona ibitekerzo bitandukanye ku mbuga zitandukanye Genesisbizz yagiranye ikiganiro na Juno kizigenza imubaza uko yakiriye ibi kuvugwa ku ndirimbo ye .

    Yagize ati ' indirimbo yanjye Please Me nayikoze mu buryo nifuzaga guha abakunzi b’umuziki nyarwanda igihangano gifite intandukaniro ni zindi ndirimbo akaba ariyo mpamvu nakoresheje abakobwa bambaye kuriya kandi nari nizeye neza ko nisohoka hazavugwa byinshi , bivuga ko natandukiriye ariko nzi neza ko ntakosa nakoze kuko niho isi y’umuziki igeze .

    Yakomej agira ati ' usibye abanditse ku mbuga nkoranyambaga na bandi bantu barampagara ngo bambwire ko indirimbo nakoze itajyanye n’umuco nyarwanda , gusa ndashimira abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro kuko bakomeje kunyereka ko ibyo nakoze ntakidasanzwe kirimo.

    Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.

    Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo 'Mpa formula’, 'Nazubaye’, 'Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, 'Nightmare’ n’izindi.

    Source : https://imirasire.com/?Juno-Kizigenza-yasubije-abakomeje-kumuhata-igitutu-ku-ndirimbo-aherutse

  • Perezida Samia wa Tanzania uherutse i Burundi agiye kugenderera n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Madamu Samia Suluhu Hassan azatangira uruzinduko rwe tariki 02 Kanama 2021 nk’uko byemejwe na Ambasaderi ucyuye igihe wa Tanzania, Ernest Mangu.

    Ni uruzinduko rwa mbere Samia Suluhu Hassan azaba agiriye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Tanzania aho amaze gusura ibihugu binyuranye bibana n’Igihugu cye muri EAC nka Uganda, Kenya ndetse n’u Burundi aherukamo.

    Uyu mukuru w’Igihugu cya Tanzania ukomeje kugaragaza itandukaniro n’uwo yasimbuye Dr John Pombe Magufuli utaragiriye ingendo nyinshi hanze y’igihugu cye muri Manda yamaze ku buyobozi

    Madamu Samia Suluhu Hassan kandi yahinduye ingendo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 dore ko ubu kiriya gihugu cyatangiye ibikorwa byo gutanga inkingo z’iki cyorezo mu gihe uwo yasimbuye yavugaga ko igihugu cye kitari kizikeneye.

    Asuye u Rwanda bibana mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse binahana imbibi bikaba bikomeje n’ubuhahirane.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabaye muri Mata uyu mwaka, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzania kuva cyara byakomeje kubana neza ndetse ko nta gatotsi kigeze karangwa mu mubano w’ibi bihugu byombi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Samia-wa-Tanzania-uherutse-i-Burundi-agiye-kugenderera-n-u-Rwanda

  • Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy'u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Israel Mbonyi ntabwo agikoreye ibitaramo bye i Burundi nk'uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry'Abarundi n'Umutekano w'Abaturage muri icyo gihugu.

    Iyi Minisiteri ikaba yatangaje ko ibi bitaramo bitatu bya Israel Mbonyi ngo byasubitswe kubera ko ngo ntamakuru iyi Minisiteri ifite agendanye n'ibi bitaramo byagombaga kuzabera ku butaka bw'i Burundi, haniyongeraho ko ubwo ibi bitaramo byategurwaga ngo nta ruhushya basabye.

    Itangazo ryashyizwe kuri Twitter na Minisiteri ishinzwe iterembere ry'Abarundi ndetse n'umutekano w'abaturage riragira riti 'Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw'abayobozi b'u Burundi babifitiye ububasha.'

    Iki gitaramo gisubitswe nyuma yaho mu minsi ishize, Israel Mbonyi yari yagaragaje ibyishimo by'uko agiye gukorera ibitaramo i Burundi nyuma y'incuro nyinshi yagiye agerageza kujyayo ariko bikanga.

    Abinyujije kuri Instagram Israel Mbonyi yagize ati ' mu myaka ine ishize nabonye ubutumire burenga 100 bwansabye kujya gutaramira i Burundi ariko igihe kirageze, bantu bo mu Burundi birangiye nje'.
    Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuzaba ku italiki ya 13, 14 na 15 Kanama 2021.

    Israel Mbonyicyambu ni umuhanzi ukunzwe n'abatari bake bo mu ngeri zitandukanye bitewe n'ubutumwa atambutsa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zakunzwe cyane harimo Ku migezi, Urwandiko, Baho, Mbwira ndetse n'izindi.

    The post Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy'u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitaramo-bitatu-bya-israel-mbonyi-byari-biteganyijwe-mu-gihugu-cyu-burundi-byamaze-guhagarikwa-habura-iminsi-16-ngo-bibe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitaramo-bitatu-bya-israel-mbonyi-byari-biteganyijwe-mu-gihugu-cyu-burundi-byamaze-guhagarikwa-habura-iminsi-16-ngo-bibe