Category: Uncategorized

  • Meddy wakije umuriro kubera kwitwa 'Umwami’ yatangaje ko yahinduwe na Yesu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asohoye indirimbo ye My Vow yaririmbiye umugore we amuha isezerano ntatatirwa, Meddy hari abongeye kuvuga ko ari we Mwami wa muzika Nyarwanda.

    Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru na bo barandika karahava gusa uyu mugabo uri mu mwaka wa buki, yanze kwiriwa agira icyo avuga kuri izo mpaka ahubwo avuga ko ubu ari mushya.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ngabo Medard AKA Meddy, yavuze ko aherutse kugira abo abwira ko yabaye mushya ariko bakamutwama.

    Yagize ati 'Mu by’ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y’urukundo n’amahoro.'

    Bamwe mu bamukurikira na bo bavuze ko ibyo uyu muhanzi yatangaje ari amashyengo kuko ngo ntacyamuhindura.

    Nk’uwiyise Twiganirire kuri Twitter, yatanze igitekerezo agira ati 'Icyo ugomba kumenya ni uko ukiri Meddy wa wundi tuzi muri 2009 ntacyo wahindutseho cyanee rwose..niba ari no kurongora biri kubikuvugisha nta birenze buri wese yabikora ahubwo nakwifuriza gukomeza gutera imbere kuko nabyo biri normal ukora atera imbere ntakabuza.'

    Abandi na bo bamushimiye ayo mahitamo yaba yarafashe niba koko yarakiriye agakiza, nk’Umunyamakuru witwa Anne Marie Niwemwiza yagize ati 'Gumamo.'

    Nanone uwitwa Masafi Mashaba na we agira ati 'Reka nkuririmbire : Komeza inzira watangiye wicika integeee, wahisemo nezaa Nyagasani muri kumwe.'

    Gusa hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye batangaza ko bakiriye agakiza ariko nyuma bakaza kugaragara mu bikorwa bihabanye n’izo nzira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-wakije-umuriro-kubera-kwitwa-Umwami-yatangaje-ko-yahinduwe-na-Yesu

  • Rwamagana : Ushinja umuyobozi kwahirira amatungo imyaka ye ngo yagiye kurega asanga ararega uwo aregera #rwanda #RwOT

    Uyu muturage witwa Nyiraneza Sylivia Rebecca wo mu Mudugudu wa Rugenge, mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe ashinja umukuru w’Isibo Ntawuburinshuti Silliac gutema imyaka ye akayishyira amatungo.

    Avuga ko imyaka yahiwe na Mutwarasibo, ari imigozi y’ibijumba ndetse n’ibigori ndetse ko yamuregeye Umukuru w’Umudugu ariko yanze gukemura icyo kibazo kuko bariya bayobozi basanzwe ari inshuti. kwahira imyaka ye irimo ibijumba n’ibigori akabiha amatungo.

    Uyu muturage avuga ko babyutse bagasanga imigozi y’ibijumba yarandaguwe, bagiye kureba ibigori basanga na byo byatemwe.

    Ngo bakurikiye inzira basanga 'imigozi yagiye itakara mu nzira. Noneho turayikurikira uko yagiye itakara tuza kureba ku rugo yarengeyemo ari na rwo dukeka kuko bafite amatungo, ari na we uhagarariye isibo umurima uherereyemo.'

    Avuga ko ubwo baregeraga Mudugudu kiriya kibazo yakomeje kwitinzatinza bikaza gutuma ibimenyetso bari babone bisibanganywa.

    Ati 'Ngiye kumutabaza ngo aze arebe ibimenyetso nsanga ari kumwe n’uwo naregaga.'

    Niyigaba Boniface uyobora Umudugudu wanagejejweho kiriya kibazo, avuga ko yakinjiyemo ndetse akajya kureba imigozi bavugaga ko ari yo yibwe kuri uriya muturage bagasanga atari yo.

    Yagize ati 'Twagiye iwe mu rugo [ushinjwa kwahira imyaka y’abandi] dusanga imigozi agaburira inka ze n’ingurube. Iyo migozi tuyirebye dusanga itandukanye n’imigozi yari yibwe. Uwo mugabo atubwira ko iyo migozi ari iye atigeze ayimwiba.'

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel na we yunze mu ry’uyu muyobozi mugenzi we agira ati 'Yareze mu Mudugudu ko bamuranduriye ibijumba baza kujya mu rugo rwe bagereranya iyo bavuga ko yibwe n’iri mu rugo basanga ntaho bihuriye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Ushinja-umuyobozi-kwahirira-amatungo-imyaka-ye-ngo-yagiye-kurega-asanga-ararega-uwo-aregera

  • “ Meddy ntabashuke ngo mudohoke mukore igikwe ” Rocky Kimomo wavuze ko nta gikwe gihari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kirabiranya uyobora Rocky Entertainment akaba ari nawe wa mbere wadukanye imvugo ya Nta gikwe yabwiye abantu bakomeje kureba indirimbo My Vow ya Meddy bakagira gahunda yo gukora ubukwe ko bakwirinda kudohoka kuko gahunda ihari ari nta gikwe. Ni mu kiganiro yagiranye na The Choice Live.

    Rocky wari uri mu rugo ari kumwe n'abo babana muri Rocky Entertainment yavuze ko we na bagenzi be bafata icyumweru kimwe bakabana bari hamwe ndetse bakanabona umwanya wo kunoza gahunda zabo neza bari kumwe. Guma mu rugo yasanze bari muri icyo cyumweru bari barihaye bahita bagumana kuri ubu barimo kubana mpaka guma mu rugo irangiye.

    Source : https://yegob.rw/meddy-ntabashuke-ngo-mudohoke-mukore-igikwe-rocky-kimomo-wavuze-ko-nta-gikwe-gihari/

  • Impamvu 7 dukwiye guhora dushima Imana-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Zaburi 106:1

    Umunsi wa nyuma mu minsi 10 yo gusenga “Tuyoboza Imana inzira”, tugiye urebera hamwe uburyo dukwihe gushima Imana kubw’impamvu nyinshi zitagira akagero.

    Dukwiye gushima Imana kuko yaduhaye agakiza

    Tekereza nk’umuntu wakatiwe igihano cy’urupfu, urukiko rukanzura ko bazamunyonga. Hayuma agafungirwa muri Kasho ategereje ko ejo bazamumanika. Uyu muntu wamugabira inzu akishima, wamuha ibiryo byiza akishima, wamuha impano y’amafaranga angana ate ngo umutima we unezerwe? Azi ko ejo azapfa, nta cyamunezeza!

    Hanyuma, ejo ku manywa bakamuhamagara mu mazina yombi, agasohoka ahinda umushyitsi azi ko aribwo bwa nyuma arebye izuba. Yagera hanze, bakamubwira bati “Ntugipfuye, bakubabariye taha iwawe!” Yakwishima bingana bite?

    Ese ni ko dufata agakiza? Hashimirwe Kristo waduhaye agakiza, tugakizwa kuzarimbuka! Kimwe mu bintu bikwiye gutama tubaho dushima Imana, ni agakiza twahawe. Uwahawe iyo mpano y’agakiza, abirutisha ibindi byose: Abirutisha imigisha yose n’ibyo atunze byose. Imana ishimirwe agakiza yaduhaye!

    Dukwiye gushimira Imana kubera intambara Ihora iturwanira

    Twasanze Satani yaramanukanye na 1/3 cy’ingabo zitazwi umubare. Imana iturwanirira buri munsi, imitego dutezwe ni myinshi. Yewe n’abagukunda ntugire ngo ni bose, hari abantu tubana na bo mu buzima bwa buri munsi, ntabo se muzi bagira ishyari, bakagira igomwa n’ubugome, bakagira ibintu byinshi bibi bituye mu mitima yabo? Badakunda ibyiza nk’uko Bibiliya ivuga ko ariko bizagenda mu minsi y’imperuka.

    Imana ishimwe kubw’intambara iturwanira: Zaba iziva ku badayimoni, kuri Satani, zaba n’iziva ku bantu. Hari abarokore bavuga ngo ‘Ntitugira abanzi b’abantu, ngo umwanzi wacu ni Satani ‘, ndemeranywa nawe. Ariko Yesu yaravuze ngo “Umwanzi w’umuntu azaba uwo mu rugo rwe” Aha ntabwo yavuze abadayimoni, ni: Abantu dusengana na bo, tubana mu buzima bwa buri munsi, ni bo bagambana, nibo bakora ibyo bibi byose. Yeremeya na we yaravuze ngo” Umuntu azajya ahagurukira uwe mu rugo rwe “

    Dawidi nawe yigeze kuvuga ngo “Abanzi banjye bangana n’umusatsi wo ku mutwe” nubwo tugira n’abanzi b’abantu, Imana ishimwe kubw’intambara ihora iturwanira! Usubije amaso inyuma ukareba ukuntu Imana yagiye ikurwanira intambara, ushaka wayishima. Si kubw’imbaraga n’amaboko, ahubwo ni kubw’Umwuka Wera w’Imana.

    Dukwiye guhora dushima Imana kubw’imigisha yaduhaye

    Erega Imana yaduhaye imigisha. Icyakora abantu bibagirwa vuba, iyo amaze iminsi 2 ashonje yakwemeza ko kuva yavuka atararya! Usibye ko twibagirwa vuba, Imana yaduhaye imigisha pe! Hari abantu benshi bifuza kumera nka we.

    Fata igihe witekereze mu myaka 25, shize niba wari waravutse, urebe uko wari umeze. Urebe udufoto twawe tw’icyo gihe, ubu nta shimwe ririmo? Ndibuka nza mu Rwanda bwa mbere, mu 1996. U Rwanda ntabwo rwari runejeje! Ntabwo hasaga neza, ariko ubu ni igihugu cy’ifuzwa n’amahanga.

    Imana ishimwe ku mugisha yaduhaye, n’ubuzima bw’abantu benshi nta sura bwari bufite, ariko imbaraga z’Imana zakoze imirimo ikomeye! Ibishimirwe, hashimwe n’abo yakoresheje kugira ngo ubuzima bwawe buhinduke! Dukwiye gushima Imana kubw’imigisha yaduhaye.

    Dukwiye gushima Imana kuko ari byo yaturemeye

    Mikorofone bayiremeye kuyivugiramo, camera bayiremeye gufata amashusho…, wowe Imana yakuremeye kuyiramya no kuyishima.

    Ibyo ni kimwe mu byo waremewe. Biratangaje rero, mikorofone yivumbuye ikanga ko bayivugiramo, ahubwo igashaka kuba nk’igikombe cyangwa ikiyiko! Niba udashima Imana, ntabwo urimo ukora icyo waremewe. Imana ishobora gukora ibintu byose, ariko kwishima ubanza itabishobora. Ni cyo yaturemeye kugira ngo tuyishime.

    Dukwiye gushima Imana kuko yaduhaye Yesu nk’impano

    Bibiliya iravuga ngo”Kuko yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahabwe ubugingo buhoraho” Bivuze ko Imana yafashe ibintu byose ibishyira muri Kristo, irangije iramuduha.

    Yafashe ibintu byiza byose : Imigisha tuzagira, ubugingo tuzagira, agakiza tuzahabwa, intsinzi tuzatsinda Satani, byose irabyegeranya ibishyira muri Kristo iramuduha. Ni umugisha ukomeye ukwiye guhora ushimira Imana kuba warakiriye Kristo nk’impano y’ubugingo buhoraho. Yesu yaravuze ngo “Byamarira iki umuntu gutunga iby’isi byose akabura ubugingo? “

    Kuba warakiriye Kristo Yesu mu buzima bwawe, ni yo mpano iruta izindi zose uzakira. Ukwiye guhora ubishimira Imana ko wahawe Yesu Kristo nk’impano iruta izindi zose mu buzima bwawe.

    Ikindi, dukwiye gushimira Imana umurava wayo

    Imana, igira umurava! Mu gutabara, mu mbaraga zayo, ikorana umurava. Hari indirimbo ivuga ngo “Ntiyaryama twashira!” Satani ni umugome, akubonye yakumira bunguri! Cyangwa se agakora ibirenze ibyo ushobora gutekereza.

    Buriya n’intambara ureba, Imana iba yakoresheje imbaraga nyinshi n’umuvuduko uri hejuru kugira ngo igutabare. Ariko kuko umuntu nyine byose biba bihishwe amaso ye, ntamenya intambara Imana imurwanira, ariko Imana ishimirwe umurava wayo!

    kandi umurava ikoresha si mu buryo bw’umuvuduko ije ku dutabara gusa, ahubwo ni mu buryo bumwe, ariko inakora ibintu byayo mu buryo bunoze, mu buryo busobanutse! Ikora ibitu bitiganwa, ibintu abantu batashobora. Imana igira umurava, ikora ibintu mu mbaraga, mu bwiza, no mu bushobozi bwayo. Ishimirwe umurava wayo!

    Aha ushobora kuvuga uti “Njyewe maze imyaka myinshi mu kigeragezo, ndabona itantabara “, Oya! Imana ikorana umurava. Kandi humura izakugezaho ibintu binoze birimo ishimwe ryuzuye!

    Dukwiye gushima Imana kubw’imbabazi zayo zihoraho uteka

    “Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Zaburi 106:1

    Hari ibintu bitatu abantu bananiwe gusobanukirwa: Urukundo rw’Imana. Nubwo wababaye, watinze kugera kubyo washakaga, wabaye imfubyi, Imana ni urukundo. Ikindi tutabasha gusobanukirwa, ni imbabazi zayo. Abantu benshi birwa bacira abandi imanza, ariko Yesu yaravuze ngo “Ntuzacire abandi urubanza nawe utazarucirwa”

    Iby’ijuru, uzabyihorere Imana ntiwamenya uko okorana n’umuntu wayo, kugeza ku mwuka wanyuma azahumeka. Agihumeka Imana iba itararangizanya nawe ntukamucire urubanza, imbabazi z’Imana ziruta intege nke zacu!

    Ikindi tutazi, ni ubuntu Imana igira. Imana igira ubuntu mu mitwe yacu ntibyakwirwamo. Ibyo ntitwabisobanukirwa, tuzabimenya nitugera mu ijuru. Imana igira ubuntu, imbabazi, n’urukundo bitagira akagero. Dukwiye guhora dushimira Imana imbabazi zayo zihoraho iteka ryose!

    Mbabarira umbwize ukuri : Uri umurokore w’umunyamwuka, ubimazemo igihe uranamenyereye. Ukurikije ibyaha ukora mu cyumweru, usibye imbabazi zayo ubu ntiyakagombye kuba yarakwishe?

    Umunsi wa nyuma mu minsi 10 yo gusenga “Tuyoboza Imana inzira”, dukwiye gushima Imana kubw’impamvu nyinshi zitagira akagero. Kurikira hano ibyiza byaranze uyu munsi wa 10.

    https://youtu.be/BG0nGN18cJU

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Impamvu-7-dukwiye-guhora-dushima-Imana-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Nyanza: Abasaga 70 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa
    Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa

    Abafashwe barimo 34 bari bakoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo, 25 barengeje amasaha yateganyijwe kuba buri wese ari mu rugo, 12 batari bambaye agapfukamunwa hamwe n’abandi babiri bafashwe bagiye gusura umurwayi kandi ari muri Guma mu Rugo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko bose bafashwe kubera ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakaba bari buhanwe.

    Ati “Baracibwa amande yashyizweho na Njyanama y’akarere hakurikijwe buri cyikiro amakosa yakozwemo. Ikindi twanabakanguriye kurushaho kwirinda Covid-19 kuko uko umuntu yica amabwiriza ni ko kongera Covid-19”.

    Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19
    Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19

    Ubwo twakoraga iyi nkuru bose uko bafashwe bari bakiri kuri Sitasiyo ya polisi aho bari bategereje gupimwa ngo harebwe ko nta waba wanduye icyo cyorezo, ubundi babone gucibwa amande ndetse no gukomeza gushishikarizwa kurushaho kudakomeza gukerensa Covid-19.

    Abafashwe biganjemo urubyiruko, ari na ho SP Kanamugire ahera abashishikariza kwerekana umusanzu wabo mu gukumira no kwirinda Covid-19.

    Ati “N’ugushyiramo imbaraga nyinshi urubyiruko tukagerageza kubibumvisha ko Covid-19 ihangayikishije, kandi ni bo bagafashe iya mbere mu gukangurira abandi kuyirinda. Ntabwo rero byagakwiriye ko ari bo bafatirwa mu makosa”.

    Polisi kandi irashimira uruhare rw’abaturage bakomeje kwerekana batanga amakuru, kuko 34 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Uretse abo 73 bafashwe ku wa 28 Nyakanga, no ku wa 27 Nyakanga 2021 hari hafashwe urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bari mu birori bitemewe aho banywaga inzoga ndetse barimo no gusakuriza abaturanyi.


  • Menya amasaha Abanyarwanda batatu baza gukinira mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Mugisha Moise wabimburiye abanyarwanda gukina ubwo yahatanaga mu gusiganwa ku magare ariko ntabashe gusoza isiganwa, kuri uyu wa Gatanu haraza kuba hatahiwe abandi bakinnyi batatu bakina umukino wo koga no gusiganwa ku maguru.

    MANIRAGUHA Eloi ukina umukino wo koga (50m freestyle) azakina 12:08pm

    Maniraguha Eloi wanitabiriye imikino Olempike yabereye i Rio muri Brazil mu mwaka wa 2016, azasiganwa ku i Saa Sita n’iminota umunani z’amanywa aho azasiganwa mu koga metero 50 bizwi nka Free Style.

    “Nzatanga ibyo nzaba mfite byose kugira ngo mbashe kuba nakwitwara neza kuko biri mu byanzanye hano”

    Agahozo Alphonsine OLY (Swimming) azakina 12:26pm zo mu Rwanda.

    Agahozo Alphonsine ugiye gukina iyi mikino Olempike, yabashije kuyikina bwa mbere mu mwaka wa 2021 ubwo yari afite imyaka 16, akaba azasiganwa mu koga metero 50 (Free Style) aho ubusanzwe ibihe byiza akoresha ari amasegonda 33.13.

    Abazwa uko yiteguye yagize ati “Ku munsi w’ejo nzaba ndi kumwe n’abantu umunani baturuka mu bihe bitandukanye, bose bafite ibihe byiza kundusha ariko nanjye uko niteguye ndumva niteguye kuzahatana nabo”

    Marthe YANKURIJE (Umukino wo gusiganwa ku maguru)

    Yankurije umenyerewe mu mikino yo gusiganwa ku maguru aho azaba asiganwa metero 5000, akaba ubusanzwe ibihe byiza yakoresheje ari iminota 16, amasegonda 33 n’iby’ijana 85, azasiganwa 12h26 ku masaha yo mu Rwanda

    Abazwa uko yiteguye isiganwa yagize ati “Tumeze neza nta kibazo, nejejwe no kuba nzakinana n’ibihangange byo ku isi, nkaba niteguye ko nzahagarara neza ngahatana, imyiteguro nakoze ndumva meze neza nta kibazo”

  • RDF yagaragaje ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri Mozambique (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Colonel Rwivanga Ronald
    Colonel Rwivanga Ronald

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uretse umusirikare wakomeretse, ingabo z’u Rwanda zihagaze neza ndetse zashubije inyeshyamba inyuma.

    Kuva ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique tariki 9 Nyakanga 2021, mu byumweru byakurikiyeho zatangiye kujya mu birindiro kandi zitangira guhangana n’inyeshyamba.

    Col Rwivanga yavuze ko abarwanyi b’inyeshyamba bamwe bishwe mu matariki ya 24 Nyakanga na 26 Nyakanga 2021.

    Col Rwivanga yavuze ko usibye abishwe muri izo nyeshyamba, hari n’intwaro zafashwe.

    Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda aho zagiye zihura n’umwanzi zaramuneshaga, ubu umusirikare wacu umwe ni we wakomeretse kandi ari kwitabwaho.”

    Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, byavugwaga ko nyuma y’amezi atandatu hazakorwa igenzura rigamije kugaragaza niba zizagumayo cyangwa zakurwayo. Icyakora mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zirimo bidashingiye ku gihe runaka zizamara, kuko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

    Mu gihe benshi bibaza inyungu u Rwanda rufite mu kohereza ingabo muri Mozambique, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko nta kiguzi u Rwanda rwamusabye ahubwo ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda biri mu kugarura amahoro.

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda akaba avuga ko kuva muri 2004 u Rwanda rwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro nk’igihugu kizi agaciro k’amahoro.

    Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi hari impinduka ziriyo kuva twagerayo.”

    Minisitiri Vincent Biruta
    Minisitiri Vincent Biruta

    Naho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, we yemeza ko kuba u Rwanda rwaratabaye Mozambique binyuze mu masezerano ibihugu bifitanye kandi ko umuryango wa SADC wabimenyeshejwe hamwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ibindi bihugu bikorana bya hafi na Mozambique.

    N’ubwo u Rwanda rukomeje kotsa igitutu inyeshyamba zigendera ku mahame ya kisilamu mu Majyaruguru ya Mozambique, ingabo zibumbiye mu bihugu bigize umuryango wa SADC na byo byamaze kohereza ingabo muri iki gihugu.

    Inyeshyamba zimwe zikaba zatangiye kwambuka umupaka zijya muri Tanzania aho benshi bari basanzwe bava mu guhungabanya umutekano.

    Kuva muri 2017 inyeshyamba zateje umutekano mukeya mu majyaruguru ya Mozambique mu duce twa Palma, Afungi, Muenda na Awasse ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi 800 bavuye mu byabo mu gihe ababarirwa mu bihumbi bitatu bishwe, imishinga y’iterambere irahagarara harimo n’iyo gucukura Gaz.

    Reba Video y’Umuvugizi wa RDF asobanura ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

  • U Rwanda nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus rufite – Minisitiri Biruta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w
    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

    Pegasus ni ikoranabuhanga ry’Ikigo cyo muri Israel cyitwa NSO, rikaba rishyirwa muri telefone y’umuntu atabizi rigakuramo inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi umuntu afitemo cyangwa igihe ahamagarana n’abandi, rikabyoherereza umuntu urimo kuneka iyo telefone.

    Dr Biruta yavuze ko urutonde ruvugwa rw’amatelefone y’abantu u Rwanda ruregwa kuneka, ngo rwakozwe n’abagamije guharabika u Rwanda mu gihugu imbere no hanze, ndetse no kuruteranya n’amahanga.

    Yagize ati “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura”.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko ibyo birego na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabyamaganye mu mwaka wa 2019 ko ubwo bushobozi (buhambaye) ntabwo u Rwanda rufite.

    Dr Biruta yavuze ko indi shusho itari nziza ku Gihugu ari ibivugwa ‘n’abashaka kwigisha u Rwanda ubwigenge bw’inkiko n’ubutabera bunoze’, ibi ngo bikaba byafatwa nk’irondaruhu (racism) no kwigaragaza nk’aho ari bo bagena kubaho k’u Rwanda.

    Dr Biruta avuga ko abashinja u Rwanda kudatanga ubutabera ku baregwa ibyaha, ari bo barwanya ko abakorewe ibyaha bahabwa ubutabera, wenda ngo ari ukubera ko abakeneye kurenganurwa bo batigeze bamenyekana muri filime za Holywood no kwambikwa imidari.

    Minisitiri Biruta akavuga ko u Rwanda rutazigera rushyirwaho agahato, kandi ngo rwiteguye gutanga ubutabera mu buryo bwose bunyuze mu mucyo, nk’uko ari inshingano ku baturage ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

  • Musanze: Barashima uruhare rw’Isibo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasibo agenda ahabwa amazina anyuranye
    Amasibo agenda ahabwa amazina anyuranye

    Nk’uko biri muri raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Isibo ni urwego rudafata ibyemezo, ariko rufasha abaturage mu mibanire yabo, ndetse rukaba ikiraro gihuza abaturage n’ubuyobozi.

    Abo mu bice binyuranye bigize Akarere ka Musanze, bafata urwo rwego nk’ubuyobozi bwabegerejwe, aho ibibazo byabo ngo bikemuka neza kandi vuba mu bwumvikane, dore ko abaturage bose baba baziranye.

    Ibyo ngo bibafasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, bikabarinda n’ingendo bajya mu nzego zo hejuru, nk’uko byari mbere y’uko begerezwa urwo rwego.

    Umwe muri abo baturage witwa Nyirambarushimana Léonie ati “Ugira ikibazo Mudugudu yaba adahari Mutwarasibo agahita agikemura, urabona iyo wakigiranye na mugenzi wawe tuvuge nk’ibi by’uburengerere bw’amasambu, Mutwarasibo aratwunga kigakemuka neza kuko aba atwegereye atuzi twese, agakemura icyo kibazo atabera kuko aba agifiteho amakuru ahagije, turashimira Leta yatwegereje ubu buyobozi”.

    Undi ati “Ubuyobozi bwaratwegereye, urabona niba Isibo ifite nk’ingo 12, umukuru w’isibo amenya uburyo atuyobora kuko aba atuzi, ibibazo by’amakimbirane byaragabanutse kubera inama tugirwa n’ubwo buyobozi”.

    Undi wo mu Murenge wa Gacaca ati “Urwego rw’isibo rwaziye igihe, baradufasha ntibaduhutaza kuko akenshi ba Mutwarasibo bavuka muri twe, baba batuzi neza”.

    Ayo Masibo, abayahagaririye ubu bitwa ba Mutwarasibo, nibo bari ku ruhembe rw’ibikorwa bifasha abaturage mu iterambere, aho bari kwifashishwa mu bufasha bwo kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid 19.

    Mutwarasibo Nyiraneza Aïsha mu Isibo yitwa ‛Tubane mu mahoro’ ati “Turi imbaraga z’igihugu, iyo banyita Mutwarasibo numva ko ari urwego banshyizemo ruri hejuru rufite inshingano zikomeye. Dukemura ibibazo binyuranye birimo n’amakimbirane, nta muturage ukijya ku murenge tutabanje kumwumva”.

    Undi witwa Sezibera ati “Urwego rw’Isibo rworohereje abaturage mu ikemurwa ry’ibibazo byabo badakoze ingendo, ibibazo tubafasha kubikemura, ibinaniranye ni byo bijya mu rwego rwisumbuye, tuvuge niba ari ingo 20, kumenya ibibazo byabo biroroha kurusha uko byakorohera Mudugudu uba ufite ingo zigera mu 100, abaturage na bo barabizi ko urwego rw’Isibo rufatiye igihugu runini”.

    Nyirambarushimana Léonie arashima akamaro k
    Nyirambarushimana Léonie arashima akamaro k’Isibo mu mibereho ye

    Uretse kuba ba Mutwarasibo bagira inama abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye, n’Ubuyobozi ku rwego rw’akarere bushimangira ko ba Mutwarasibo batanze umusaruro ufatika mu rugamba rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze abisobanura.

    Agira ati “Ubundi iyo ingabo ziri ku rugamba ziba zigabanyije mu byiciro bitandakanye birimo amasibo, natwe rero turi ku rugamba rw’iterambere, turebeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Iyo abantu begeranye baba baziranye umwe aba azi ibibazo by’umuryango w’undi, kwicarana rero bagakemura ibyo bibazo biroroha cyane, baba ari bake kandi baziranye”.

    Arongera ati “Abaturage baba bahuriye ku bintu byinshi, biroroha kumenya umwana wasibye ishuri, biroroha ko abagize amakimbirane baganirizwa mu kubafasha kuyakemura, biroroha ko muri ibi bihe bya COVID-19 bafata ingamba zo kuyirwanya. Uyarenzeho bakamumenya mu buryo bworoshye bakamucyaha, mu by’ukuri uruhare rw’amasibo mu bikorwa by’igihugu ni nta makemwa”.

    Urwego rw’Isibo nk’ubuyobozi bubanziriza ubundi kandi bwegereye abaturage kurusha izindi nzego, ni na ho habera ubukangurambaga muri gahunda nshya zigenda zishyirwaho na Leta, nko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

    Usanga hirya no hino mu midugudu ayo masibo afite amazina ayaranga y’ubutwari, urugero nk’Isibo y’Agaciro, Isibo y’Ubutwari, isibo yo Gukunda igihugu, isibo y’Imbanzabigwi n’andi mazina anyuranye yumvikanamo indangagaciro z’igihugu.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko inkomoko y’amasibo ituruka ku Itorero ry’igihugu, aho inkomoko y’amazina yahawe amasibo aba afite igisobanuro cyayo, kandi itorero rikaba ritorezwa mu mudugudu, bityo abaturage bagatozwa indangagaciro no gukunda igihugu.

    Ubundi Amasibo y’Intore ni itsinda rito rihuza imbaraga no kurushaho kumenyekana mu mudugudu, iyo sibo y’Intore ikaba akenshi igirwa n’ingo hagati ya 15 na 20 zegeranye, aho abagize izo ngo baba basabwa gukorana byoroshye no gusuzuma intambwe buri wese atera ku rugerero rwo kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene banafatanya gucyaha utatiye igihango bafitanye.

    Kamanzi Axelle, Umuyobozi w
    Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    Itorero ry’umudugudu rigizwe n’abaturage bose batuye muri uwo mudugudu, aho kugira ngo iryo torero ry’umudugudu rikore neza, ryigabanya mu masibo y’Intore akigabanyamo Ingamba z’intore.

    Itorero ry’umudugudu kandi ni urubuga buri wese utuye umudugudu atorezwamo kuba Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kandi ufite umuco w’ubutore ugaragarira ku mahame Intore igenderaho no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda biyiranga, mu mikorere yayo ya buri munsi.

    Amahame y’Intore agira ati “Intore ntiganya ishaka ibisubizo, intore si nanjye binyobere, ni nkore neza bandebereho. Intore ntiyoba no mu nzira y’inzitane yishakira inzira, Intore ikemura ibibazo byayo itabyimurira ku yindi, Intore ntigambanira indi, kirazira gutatira igihango, Intore ntivunda, ntisahinda, ijabo ryayo riyiha ijambo”.

    N’ubwo Isibo atari urwego rufata ibyemezo, ariko rufatwa nk’urwego rugira uruhare mu bukangurambaga, mu gutanga amakuru ndetse no kuba ari ikiraro gihuza abaturage n’inzego nkuru z’ubuyobozi.

  • Ingona yamize bunguri umwna ihita yicwa #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru iteye agahinda aho ingona yamize umusore w'imyaka 14 wari hafi y'ikiyaga hanyuma abagize umuryango we n'abamuzi baza kuyishaka barayifata ndetse barayibaga bayisangamo umubiri w'uyu musore.

    Uyu mwana w'imyaka 14 witwa Ricky Ganya yari yagiye gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w'ahitwa Kuching muri Indonesia, ubwo yarimo ashakisha utwo dusimba nibwo ingona yaje maze ihita imufata iramukurubangana imujyana mu mazi hanyuma iramurya.

    Ubwo iyi ngona yatwaraga uyu mwana Nyirasenge we yarabirebaga ariko nta kintu yari kubikoraho ahubwo yahise ahamagara abantu benshi maze abaka ubufasha bwo gufata iyo ngona bakayica bakayikuramo uwo mwana.

    Bahise bacura umugambi wo kuyitega imitego myinshi bifashishije inkoko byaje gutuma iyi ngona isohoka aho yari yihishe iva mu mazi igera muri metero ashatu maze bahita bayifata barayizirika.

    Amakuru avuga ko iyi ngona ikimara gufatwa yahise ikururwa izanwa ku nkombe z'amazi barangije bahita bayibaga bareba mu nda yayo ndetse baje gusanga muri iyi ngona ibice by'umubiri w'umuntu aho byemejwe ko ari iby'iyo ngimbi.

    Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z'ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/29/ingona-yamize-bunguri-umwna-ihita-yicwa/