Category: Uncategorized

  • Umuburo wa CP Kabera ku bava mu rugo bishingikirije impushya zarengeje igihe – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani ni byo byashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 10, yongereweho itanu aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bice by’igihugu, gahunda yo gushyira imirenga 50 muri Guma mu Rugo y’ibyumweru bibiri yo yatangiye kubahirizwa ku wa 28 Nyakanga 2021.

    Uduce twashyizwe mu bihe bidasanzwe dufite umwihariko kuko serivisi z’ingenzi zirimo ubucuruzi bw’ibiribwa, iza banki, ubuvuzi zakomeje gukorwa ariko uzigiyemo akabisabira uburenganzira.

    Nubwo hari abakora ingendo zemewe, buri munsi Polisi y’Igihugu ntihwema gufata abarenga ku mabwiriza barimo n’ababa badafite impushya zemewe.

    Nko mu minsi 10 ya mbere ya Guma mu Rugo muri Kigali no mu tundi turere umunani, abantu bagera ku bihumbi 54 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko benshi mu bafatwa baba bafite amayeri atandukanye bakoresha kugira ngo bemererwe gukora izo ngendo.

    Mu gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe, abasaba impushya na bo bariyongera. Ku munsi wa mbere ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo ku wa 17 Nyakanga 2021, abantu bari hagati ya 20.000 na 30.000 basabye impushya kandi bashaka ko bahita bazibona ako kanya.

    Imibare ya Polisi yerekana ko nibura mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

    CP Kabera ati “Bose bashaka ko bahita bazibona [impushya] ako kanya. Iyo igihugu cyashyizeho ibihe bidasanzwe tugira umubare munini w’abazisaba kandi Polisi nayo ibanza kureba niba koko abasabye impushya babikwiye.’’

    Nubwo hari abasaba impushya, umunsi ku wundi, Polisi ifata abagenzi n’abatwara imodoka ariko bamwe muri bo nta mpamvu zikomeye bafite.

    CP Kabera yakomoje ku bava mu rugo bafite ibyangombwa byarengeje igihe, avuga ko bidakwiye.

    Yagize ati “Abakunda gufatwa barenze ku mabwiriza bose bahuriza ku kintu kimwe bumva ko bafite uburenganzira bwo kugenda. Hari n’abandi turi gukurikirana, hari abantu bakoresha impapuro zarangiye aho bava mu karere kamwe bajya mu kandi bafite impapuro zarengeje igihe.’’

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko abantu bakwiye gutinya Coronavirus kurusha Polisi kuko iki cyorezo ari kibi kandi “nta muntu gitinya uko yaba ameze kose.’’

    Umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2021; kuva icyo gihe abamaze guhitanwa nayo ni 776. Kuva ku wa 5 Werurwe 2021, u Rwanda rumaze gukingira mu buryo bwuzuye abaturage 439.568 ndetse ibi bikorwa birakomeje.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bajyanwa muri stade bakaganirizwa ku bubi bwa Coronavirus, bakanacibwa amande

    Buri kinyabiziga kirahagarikwa hakarebwa niba ugitwaye abifitiye uburenganzira

    Polisi y’Igihugu igenzura niba abari mu muhanda bubahiriza amabwiriza yagenewe abakora ingendo mu gihe cya Guma mu rugo

  • Perezida Kagame yamaze impungenge abibaza ku musaruro w’ishoramari ryashowe mu burezi – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yiga ku bufatanye bukenewe mu guteza imbere uburezi ku rwego mpuzamahanga, ‘Global Education Summit’, yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Perezida Kagame yavuze ko umusanzu w’ibihugu byose ukenewe kugira ngo intego Isi yihaye yo kugeza iterambere rifite ireme kuri bose izabe yagezweho mu 2030.

    Yagize ati “Ku rwego rw’Isi, dukeneye gukuba gatatu amafaranga dushora mu burezi kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).”

    Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo ruzamure ireme ry’uburezi ry’abana b’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Mu Rwanda, twashyize imbaraga mu kugera ku ntego yo gushyira 20% [by’ingengo y’imari] mu rwego rw’uburezi, ndetse twabashije kubaka amashuri 22.500 mu mwaka ushize.”

    Yongeyeho ko ibi byumba by’amashuri bizashoboza urwego rw’uburezi kuba umusemburo w’iterambere mu Rwanda.

    Yakomeje ati “Ibi bizaba umusingi wo gukomeza kubaka urwego rw’uburezi kandi twese turasabwa kugira icyo dukora [kugira ngo iyo ntego igerweho].”

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutarajwe ishinga no kongera amafaranga ashyirwa mu rwego rw’uburezi gusa, ahubwo runagamije ‘kuyashora mu buryo atangamo umusaruro’.

    Ibi kandi bijyana no kongera ibyo u Rwanda rushora mu mashuri makuru na kaminuza, kugira ngo atange ubumenyi bukenewe buzatuma abayasohokamo bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Ishoramari rirambye mu mashuri makuru ni ingenzi mu kuzamura ubumenyi bukwiriye bunakenewe mu iterambere y’ubukungu.”

    U Rwanda rumaze iminsi rushora mu rwego rw’uburezi, kuko uretse kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, byitezweho kuzatwara arenga miliyoni 400$, rwanashoye mu kuzamura umushahara w’abarimu, kongera umubare w’ibitabo bikoreshwa mu mashuri yisumbuye, kuvugurura integanyanyigisho, gutanga mudasobwa ku banyeshuri bo mu mashuri makuru, gushishikariza ibigo n’amashuri makuru bikomeye ku rwego rw’Isi, kuzana ibyicaro byayo mu Rwanda n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko uburezi bufite ireme ari umusingi w’iterambere rirambye

  • Batanu bafashwe muri Nyakanga bakekwaho kwiba amashanyarazi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo abagabo babiri bafatiwe mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho kuyobya urusinga rwo muri mubazi bakiba amashanyarazi bakoreshaga mu bikorwa byabo byo gusudira.

    Abo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.

    Aba bafashwe mu gihe ku wa 9 Nyakanga 2021, umugabo ufite igorofa iri kubakwa muri Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando, Umudugudu wa Taba, yafashwe akekwaho kwiba amashanyarazi asudiriza inzugi n’imiryango byagombaga gukoreshwa mu gukinga iyo nyubako ye ndetse ikirego gihita gishyikirizwa RIB ya Gasabo.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, yavuze ko abakekwa bose bazagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi.

    Yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu.”

    Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abafashwe biba umuriro w’amashanyarazi bahise bashyikirizwa ubutabera

  • Ngoma: Umuhanda w’ibilometero 35 uhuza Kibaya-Rukira-Nasho ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda ukora ku Mirenge ya Rukira na Murama yo mu Karere ka Ngoma, ukanakora ku wa Nasho wo muri Kirehe, uri kubakwa na NPD Cotraco. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G. Buffett usanzwe ufite n’ibikorwa byo kuhirira imirima y’abaturage i Kirehe.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunguye ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda wahawe amezi 15 ngo ube wuzuye.

    Bamwe mu baturiye aho uyu muhanda uri kubakwa bashimishijwe no kuba bagiye kwegerezwa uwa kaburimbo, bavuga ko ari nk’igisubizo bahawe mu mibereho yabo.

    Karemera Stiven utuye mu Murenge wa Rukira mu Kagari ka Buriba mu Mudugudu wa Kanzenze, yavuze ko yishimiye kubona kaburimbo mu gasantere kabo ahamya ko bizatuma batongera guhendwa n’ababaguriraga imyaka yabo.

    Ati “Twari dusanzwe dukoresha uyu muhanda mu buryo iterambere ryari rike bitewe nuko wononekaraga cyane igihe imvura yabaga yaguye. Hari ibinyabiziga bitageraga mu murenge wacu cyane cyane imodoka zitwara imyaka, ibi byatumaga abacuruzi bake twabonaga baduhenda cyane none ubu uyu muhanda niwuzura tuzashobora kugira abaguzi benshi.”

    Habimana Olivier usanzwe akora akazi k’ubumotari we yavuze ko bishimiye umuhanda mwiza bagiye kubakirwa urimo kaburimbo, kuko bagorwaga cyane no gutwara abagenzi mu gihe cy’izuba ryinshi ngo kuko wabagamo ivumbi.

    Yakomeje agira ati “Ikindi amapine yacu yashiraga vuba bitewe n’umuhanda mubi none bagiye kuwutwubakira bitume na moto zacu ziramba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho ibisubizo bitandukanye mu korohereza ubucuruzi.

    Ati “Uje gukemura ibibazo byari bihari mu migenderanirane, nubwo wari uhari ukoze mu buryo bw’igitaka busanzwe ntiwari ukoze neza. Aka ni agace dufite kera ibitoki byinshi, imodoka zabijyanaga i Kigali zagorwaga no kuwunyuramo ndetse n’indi myaka nayo bikagorana.”

    Uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uyu muherwe asanzwe afite ibikorwa byo kuhirira abaturage barenga 2000 ku buso burenga hegitari 1100 mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

    Umuhanda w’ibilometero 35 uturuka mu Karere ka Ngoma mu mirenge ibiri ukagera mu Karere ka Kirehe watangiye kubakwa aho byitezwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje

    Iki gikorwa cyatangijwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Ngoma

    Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda

  • Igisupusupu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu no gukoresha umwana uri munsi y’imyaka 13 imirimo ivunanye.

    Tariki ya 30 Kamena 2021 nibwo uyu musaza yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba yarahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Kizuguro.

    Uyu mugabo ibibyaha akurikiranyweho akaba yarabikoze tariki ya 18 Kamena muri Gatsibo mu murenge wa Kizuguro.

    Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo yaburanye Ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Igisupusupu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisupusupu-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Yamukoye inka 10! Bishop Dr. Masengo yahishuy… – #rwanda #RwOT

    Bishop Dr. Masengo Fidele na Madamu Solange Masengo, bagarutse kuri ibi ubwo bari batumiwe mu kiganiro 'Sunday Choice' cya Isibo Tv kigaruka ku makuru y'ibyamamare. Muri iki kiganiro Bishop Dr. Masengo yabajijwe ku bijyanye n'igitabo aherutse gushyira hanze yise 'The Marriage Of Your Dreams' kirimo n'agace gato kagaruka ku rukundo rwabo. Ni igitabo cyaje gikurikira ikindi yanditse mu myaka ishize cyitwa ‘Intimacy with God’.

    Muri iki kiganiro, aba bombi basabwe kugaruka kuri iyi nkuru y’urukundo rwabo maze Madamu Salonge Masengo avuga ko bwa mbere abona Bishop Dr. Masengo yari afite imyaka nk'umunani bahuriye ahuntu bari batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bishop Dr. Masengo yahise avuga ko kominote bakomokamo y'abanyamurenge abantu bashakana ari bato ari na ko byabagendekeye.

    Mu kubisobanura yagize ati 'Kominote dukomokamo y'abanyamurenge hari ukuntu abantu bashakana ari bato cyane cyangwa imiryango akaba ari nayo inaganira. Imiryango yacu yari iziranye, njye mfite nk'imyaka nka 19, 18, nawe afite nk'imyaka 9 aho ngaho umuryango wacu [Papa] yagiye mu muryango wabo ajya gusaba umugeni, ntibyaba gusa kuvuga mu magambo ajyana n'inka yacu iba iwabo iramurera, iramukuza kugera igihe nza mu Rwanda njyewe mva muri Congo nza mu Rwanda'.

    Bishop Dr. Masengo Fidele umwe mu bapasiteri bakunzwe mu Rwanda akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amategeko dore ko ayafitemo impamyabumenyi y’ikirenga ku rwego rwa Dogitora, yakomeje agira ati 'Namusize aho ngaho nzi gusa ko inka yacu iba ahongaho nari naramubonye rimwe sinashoboraga kubwira muzehe ngo simbyemera cyangwa ndabyemera kuko nari nkiri n'umunyeshuri”.

    Bishop Dr. Fidele Masengo Umushumba wa FourSquare Gospel Church

    Bishop Dr Masengo yaje mu Rwanda mu 1994 aratura. Aba bombi baje gukubitanira muri gare yo mu mujyi rwagati i Kigali. Bagihura Solange yavuze uko byagenze ati 'Twakubitaniye muri gare urumva yambonye we afite 19 njyewe mfite 9 we yarambonye ahita amenya'. Aba bombi ngo bateretanye igihe gito bagera aho bemeranya kubana mu mezi atatu cyangwa abiri.

    Yavuze ko uyu mugore we yamukoye inka icumi maze mu rwenya amugore we nawe avuga ko ari nkeya agereranyije n'abana barindwi yabyaye. Bishop Dr. Masengo muri iki gitabo cye gishya mu ncamake avuga ko urushako ari umwe mu mishinga umuntu ashobora kugira ukomeye. Hari ago agira ati 'Urushako rwagakwiye kuba umushinga wawe bwite wuzuza ibyifuzo byawe'.

    Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iki gitabo amaze kuba umushumba. Ni bwo yatangiye kubona ibibazo byinshi byo mu ngo aho abatari bake bagenda bamusanga mu biro bamugaragariza ibibazo bitandukanye birimo kutumvikana n’abo bashakanye, n'urubyaro rwabo n'ibindi byinshi.

    Yakomeje asobanura impamvu urushako ari umushinga ati 'Urushako ushobora kurufata nka kontaro cyangwa amasezerano ya babiri bagiye kubana bibyara inshingano, n'uburenganzira' Yakomeje avuga ko impamvu ari umushinga ari uko bidatungurana. Yashimangiye ko iyo uhuye n'umuntu bugacya mukabana mutarabiteguye neza ngo munabisengere, bigira ingaruka nyinshi.

    Nyuma y’uko asobanuye icyamuteye kwandika iki gitabo avuga ko yabitewe n’uko yabonye ko mu muryango hakunda kubamo amakimbirane. Umugore we yabajijwe niba no mu rugo rwabo nabo bajya bagirana amakimbirane abyemera atajuyaje ati:

     Cyane rwose hahaha, turabigira ariko usibye ko twarabigiraga ariko ubu ntabwo bikibaho. Nk’uko yabivuze amakimbirane ava ku bintu byinshi bitandukanye hari igihe twayagiranaga nawe ndibanza hashize n'imyaka nk'itanu cyangwa irenga ku buryo hari n'igihe twamaraga iminsi nk'itanu 5 irenga tutavugana.

    Yashimangiye ko amakimbirane menshi bagiye bagirana yavaga ku kurera abana benshi mu muryango. Ngo bakora ubukwe bari nk'abantu bagera ku icumi. Muri aba ngo harimo abasore benshi bo mu miryango yabo, ababyeyi, n'abandi. Aba bose rero ngo wasangaga batanga amategeko bakayaha umukozi ngo wenda ahanagure inkweto, undi akamubwira ngo afure iyi myenda ugasanga umukozi ntabishoboye byose bakamwirukana. Ibyo byose n'ibindi bikagenda bibateza kutumvikana bamwe bakanatahira igihe bashakiye.

    Bishop Dr. Masengo hamwe n’umufasha we bafitanye abana 7

    Bishop Dr Masengo yabajijwe ibyo uyu mudamu we yakoraga agahita abona ko yamurakariye, ati 'Ni utuntu nka tubiri! Aka mbere ni igihe atakuvugishaga, kandi ukabona ntavuga, ntacira, ntamira wamuvugisha ntagusubize cyangwa ukajya ubona ariho ariburisha ukuntu, wamuganiriza ukabona asa nk’aho afite gahunda yo kuba busy [ahuze]. Icya kabiri ni igihe umugore akubwiye ati ‘ndashaka ko tuganira’'.

    Yashimangiye ko bo batigeze bagira ihe cy'uko buri wese afata icyumba cye anashimangira ko no muri ya makimbirane bagiye bashima Imana hanyuma bagashaka uko bakemura ibyo bibazo buri wese abanje kwisuzuma akareba ikosa afite batitanye ba mwana ibi bikaba byabera isomo ingo nyinshi kuri ubu.

    Solange Masengo yabajijwe ati 'Kuba umufasha bizuze iki?', nuko asubiza iki kibazo muri aya magambo: 'Ubundi haba umufasha kubera ko haba hari ibintu umuntu ukeneye atabasha udashoboye gukora, icyo gihe rero yiyambaza umufasha. Iyo wiyambaje umufasha agufasha muri bya bindi wowe udashoboye gukora”. 

    Yunzemo ati: “Iyo wamufasha utabashije kumubona birakugora kugira ngo ugere kuri cya kintu wakagombye gukora. Iyo aje ari umufasha abasha kukunganira muri za ntege nke zawe'. Madamu Solange Masengo yavuze ko nk'umugore, agomba kumenya ko umugabo we yariye, yambaye neza, akamusengera kugira ngo bya bindi arimo bibashe kugenda neza.

    ‘The Marriage of your Dreams’ igitabo gishya cya Bishop Dr. Masengo

    Bishop Dr. Masengo anafite ikindi gitabo yise ‘Intimany with God’

    REBA IKIGANIRO BISHOP DR. MASENGO N’UMUFASHA WE BATANGARIJEMO IBY’URUKUNDO RWABO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108095/yamukoye-inka-10-bishop-dr-masengo-yahishuye-ko-solange-yamukoye-afite-imyaka-8-nawe-avuga-108095.html

  • Rayon Sports yasubije Blaise wifuza gusubiramo amasezerano ye n’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise ayandikiye ayisaba ko bakwicarana bagakora amasezerano mashya kuko aya mbere atubahirijwe, iyi kipe yamusubije ko ibitarubahirijwe byatewe n’icyorezo cya Coronavirus ariko niba ashaka gusesa amasezerano agomba kubahiriza ibisabwa.

    Nishinwe Blaise yasinyiye Rayon Sports muri Nzeri 2020, ayisinyira amasezerano y’imyaka 3, ubu akaba yari asigaje amasezerano y’imyaka 2.

    Ubwo yasinyiraga iyi kipe yahawe igice cy’amafaranga ubundi bumvikana ko andi azayahabwa mu mezi atatu uhereye igihe asinyiye amasezerano.

    Uyu mukinnyi tariki ya 15 Nyakanga akaba yarandikiye ikipe ya Rayon Sports ayisaba ko bakwicarana bagakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahirijwe nk’uko ibaruwa y’uyu musore ISIMBI yaboneye kopi ibivuga.

    Yagize ati 'bwana muyobozi nyuma y’uko amasezerano nagiranye na Rayon Sports tariki ya 8/9/2020 harimo ingingo itarubahirijwe aho Art 6 ivuga ko nagombaga kubona recruitment(amafaranga yaguzwe) yose mu gihe kitarenze amezi atatu uvuye ku munsi nasinyiye amasezerano, bikaba bitarubahirijwe kugeza n’uyu munsi kandi njyewe nkaba narubahirije inshingano zanjye mu byo nasabwaa n’ikipe, nkaba narakomeje kuyikinira nirengagije ko ibyo basabwaga bitubahirijwe, nkaba naratanze imbaraga zanjye zose uko nshoboye kugira ngo akazi kagende neza.'

    'None rero bwana muyobozi nkaba nabasaga ko twakicara tugakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahirijwe nk’uko nabibasobanuriye.'

    Uyu munsi Rayon Sports nayo ikaba yasubije uyu mukinnyi, aho yavuze ko ibaruwa bayibonye ariko batinze gusubiza kubera ibihe bya guma mu rugo.

    Ku ngingo yo kuba atarishyuwe amafaranga ye, Rayon Sports yavuze ko byatewe n’ibihe Isi irimo byagize ingaruka no kuri Rayon Sports, ariko bamwizeza ko ibintu nibitungana bazahita bamwishyura cyane ko igice kinini cy’amafaranga ye yayabonye.

    Iti 'ku rundi ruhande ariko nubwo amafaranga ya recruitment atarishyurwa yose, igice kinini ukaba waramaze kugihabwa uko ubushobozi bwagiye buboneka ndetse n’asigaye Rayon Sports ikaba izirikana ko ari uburenganzira bwawe izakomeza kubahiriza mu gihe inzitizi yavuzwe haruguru izagenda icisha make.'

    Amakuru avuga ko ubwo yasinyaga yahawe miliyoni 1.5 muri Miliyoni 4 yari yaguzwe, ubwo basozaga umwaka bishyurwa ukwezi kwa Kamena, iyi kipe ku bakinnyi ifitiye amafaranga ya recruitment yagiye ibishyura make kuri ayo mafaranga, na Blaise akaba yari umwe muri abo.

    Iyi baruwa kandi yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ku ngingo yo kwicara bagakora amasezerano mashya batarimo kuyumva neza, ariko ngo niba ashaka gusesa amasezerano agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano ye.

    Iti 'ku bijyanye n’ibyo usaba byo gukora amasezerano mashya, nubwo tutabashije kumva neza niba ibaruwa yawe igamije gusesa amasezerano asanzwe, biramutse ari uko biteye, turasanga ku bwa Rayon Sports ari nta mpamvu ifatika yo gusesa amasezerano agifite imyaka 2 ariko mu gihe byaba bikozwe mu bushake bw’uruhande rumwe gusa, hakaba hakurikizwa ingingo ziteganywa mu masezerano zijyanye n’isesawa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.'

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenye ni uko amasezerano ye avuga ko mu gihe umukinnyi yifuje gusesa amasezerano atanga igihe cy’ukwezi ubundi impande zombi muri uko kwezi zikicara zikaganira uko ikibazo cyakemuka.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibiga hagati, amakuru avuga ko arimo gushka uko yatandukana n’iyi kipe ngo yerekeze muri APR FC yamweretse ko imwifuza ariko Rayon Sports ikanga kumurekura.

    Blaise yandikiye Rayon Sports asaba ko hakorwa amasezerano mashya

    Perezida wa Rayon Sports yamubwiye ko ibaruwa we idasobanutse neza ariko ngo niba ari ugusesa amasezerano hari ibyo agomba kubahiriza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasubije-blaise-wifuza-gusubiramo-amasezerano-ye-n-iyi-kipe

  • Nyuma ya Israel Mbonyi na Bruce Melodie yangiwe gukandagira i Burundi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi wari ufite ibitarmo mu Burundi atabyemerewe kuko nta burenganzira yabiherewe, iki gihugu cyongeye gushimangira ko nta munyarwanda bazemerera kujya gutaramira yo nk’uko bimaze iminsi bitangazwa.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Minisiteri ishinzwe Umutekano mu Burundi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi bivugwa ko afite ibitaramo muri iki gihugu tariki ya 13, 14 na 15 Kanama 2021 atari byo kuko nta burenganzira yabiherewe.

    Bagize bati 'Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.”

    Uyu munsi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca mu kiganiro cyagarukaga ku rukingo rwa Coronavirus, yashimnagiye ko nta muhanzi w’Umunyarwanda bazemerera kujya gutaramira i Burundi.

    Yagize ati 'hari ibindi bimaze iminsi bivugwa mu mutekano ngo hari abahanzi bazaza gukubita umuziki(gukora ibitaramo) bavuye mu Rwanda, nta muntu tuzemerera ko aza gukora ibitaramo yizanye kandi avuye mu Rwanda, ngo atuzanira akarambaraye reka tubanze dusenge ya Mana yacu.'

    Yakomeje asaba Abarundi kwirinda ibikorwa by’imiziki cyangwa ibitaramo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Atangaje ibi mu gihe na Bruce Melodie yari mu myiteguro yo kuzakorera ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi tariki 28 na 29 Kanama 2021, ni mu bitaramo yise Kigali World Tour.

    Israel Mbonye ni we wabanje kubwirwa ko atemerewe kujya gutaramira muri iki gihugu

    Na Bruce Melodie ibitaramo bye byahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-israel-mbonyi-na-bruce-melodie-yangiwe-gukandagira-i-burundi

  • Nyuma y’imyaka ine, Umutare Gaby yagarutse mu… – #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby usigaye abarizwa muri Australia n'umuryango we, yaherukaga mu muziki mu myaka ine ishize aho yasize ku isoko indirimbo eshanu: 'True Love', 'Urangora', 'Mesa kamwe', 'Ntunkangure' ndetse na 'Ntawundi' igaragaramo umunyamideli Shaddyboo, yabaye intangiriro y'umuziki we

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'UMUNTU' YA UMUTARE GABY

    Umutare yagiye mu mahanga asize umuvandimwe we Andy Bumuntu yinjiye mu muziki, ndetse ari mu bahagaze neza. Kuva yakora ubukwe, Umutare ntiyongeye kumvikana mu muziki kugeza ubwo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, yatangazaga ko igihe kigeze kugira ngo agaruke mu muziki.

    Mu minsi icyenda ishize, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko igihe gikwiye cyari iki ngo agaruke mu muziki. Ni indirimbo avuga ko 'yitezeho gucengera no mu misokoro y'abantu'.

    Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira. Ati 'Ng'ibyo ibyo nabasezeranyije bantu banjye.'

    Muri iyi ndirimbo avuga ko 'abantu ari we muntu kandi umuntu ari we bantu'. Akabuza abantu kwigira nyirandabizi, ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo.

    Mu gice cyibanza kigaragaramo umugore we, amubwira ko azamurinda agahinda. Ati 'Mutima mutima soma kutuzi umanura agahinda. Ibindi nawe uzirwanaho.'

    Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major ukorera muri studio 'Back Stage Studio' naho 'Official Lyric video' yakozwe na Bjc Official.

    Umuhanzi Umutare Gaby yasohoye indirimbo nshya nyuma y'imyaka ine adakora umuziki

    Umutare Gaby yagaragaje umwana we mu mashusho y'indirimbo 'Umuntu'

    Nzere Joyce, umugore wa Umutare Gaby agaragara mu ndirimbo n'umwana wabo

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'UMUNTU' YA UMUTARE GABY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108093/nyuma-yimyaka-ine-umutare-gaby-yagarutse-mu-muziki-nindirimbo-irimo-umugore-we-numwana-vid-108093.html

  • Ibi bintu nubikora bizatuma aho unyuze hose barabya indimi ubundi iminwa bayirumagure #rwanda #RwOT

    Kwambara neza tukaberwa ni kimwe mu bintu twese dukunda ariko nanone iyo utabyitondeye bishobora gutuma ugaragara nk'umuntu udasobanutse.

    Reka turebere hamwe amwe mu mategeko yo kugura no guhitamo imyenda yo kwambara kugira ngo ubashe kuberwa.

    1. Ntukagure umwenda uzambara rimwe gusa

    Abenshi iryo kosa dukunda kurikora cyane akenshi tukagura imyenda yo kwambara mu bukwe gusa, mu birori bya Noheri cyangwa ibindi birori by'umunsi umwe, Kujya ahantu hadasanzwe bivuze ko byanze bikunze twumva dukeneye ikintu kidasanzwe, nko kwambara umwenda udasanzwe, Aho kugura ikintu cyihariye ku bintu runaka, gerageza kugira umwenda umwe mwiza ubona ushobora kuba wajyana ahantu henshi hatandukanye kandi ugaseruka uberewe kandi wibuke ko n'imirimbo yaba isaha nziza,udukomo,urunigi ndetse n'amaherena ku bakobwa n'abategarugori bigira ikintu gikomeye byongera kuri wa mwenda,bigatuma uberwa kurushaho.

    2.Hitamo umwenda ujyanye n'imiterere y'umubiri wawe

    Ikintu cya mbere ugomba gukora kugirango ugaragare neza ni ukureba niba wambaye umwenda ujyanye nuko uteye,icyo gihe niba utazi uko uteye cyangwa utazi umwenda wakubera uzakora ubushakashatsi bw'imiterere yawe kugirango ubashe kumenya ikibera abantu bateye nkawe.

    3.Ita cyane ku kwambara cyane imyenda imeze nk'iya kera

    Ushobora kumva mvuze imyenda imeze nk'iya kera ukagirango ndi kukubwira kwambara ibintu bitari byiza,ariko kuba wakwambara imyenda yo mu myaka yo hambere bigaragaza cyane ko uri umuntu udaharara cyane kandi bigatuma abakureba babona uberewe kandi bakanakubaha cyane,urugero nk'abakobwa cyangwa abategarugori bashobora kuba bahitamo kwambara amakanzu maremare kuruta kwambara amagufi cyane,mu gihe ku bagabo ho basobora guhitamo kwambara amapantaro abarekuye kandi abakwiriye kuruta kwambara amapantaro abafashe cyane, ibi bizatuma urushaho kuberwa cyane mu buryo utatekerezaga.        

    4.Itondere cyane amabara wambara

    Ushobora kwambara imyenda ihenze cyane ariko ukagaragara nabi kuruta uwambaye imyenda y'amafaranga make, niyo mpamvu ari ngombwa cyane kumenya amabara yo kujyanisha kugirango urusheho kuberwa.Akenshi amabara atuje cyane nk'umweru,umukara n'ubururu bwerurutse aba meza cyane kuruta amabara asakuza cyane nk'umutuku,umuhondo n'icyatsi cyerurutse cyane, ariko aya mabara ashobora nayo kuba meza cyane igihe utayambaye ari menshi cyane,nukuvuga ngo utayambaye hasi no hejuru.

    5.Gura imyenda itazava ku gihe(pose)

    Nujya kugura imyenda ujye ureba imyenda ifite umwenda uhora kuri pose kandi udafitemo amabara menshi avanzemo kuko akenshi iyo myenda ivanzemo amabara menshi ijyana n'imyaka kuki wumva ko wagura umwenda uzarangirana n'umwaka umwe cyangwa ukwezi kumwe akandi waraguhenze,ha amafaranga yawe agaciro.

    6.Gura imyenda yawe mu bwenge

    Kugira ngo ugaragare neza,urashaka ko imyenda yawe isa nk'ihenze kandi idahenze cyane, ushobora guhindura imyenda yawe idahenze nk'ihenze ushoye amafaranga yawe mu bintu by'imirimbo nk'amasaha,ibikomo,ibinigi n'amaherena ukajya ubyambarana bishobora kuba igitekerezo cyiza mu gutuma uberwa kurushaho.

    7.Fata imyenda yawe neza

    Mu gihe cyose wumva ushaka kugaragara neza cyangwa ushaka kuberwa birasaba ko uzambara umwenda umeze neza nukuvuga umwenda ufuze,uteye ipasi kandi utarahambutsemo indodo ziwugize cyangwa ngo ucike,ibyo rero nta kindi bigusaba kereka kwita ku myenda yawe neza ukayifura,ukayitera ipasi kandi ukayibika neza.

    8.Oroshya imyambarire yawe

    Koroshya imyambarire yawe nta kindi bivuga,bivuga kutambarira ibintu byinshi icyarimwe,urugero ushobora kuba ugiye ahantu ukambara furari(foulard),ibikomo,amaherena manini ugashyiraho n'ingofero nini,byose ukabyambarira rimwe ibyo bigaragaza ko akenshi uciriritse cyane,rero igihe ugiye guhitamo ibyo kwambara si ngombwa kwambarira rimwe ibyo ufite byose mu kabati.

    9.Menya guhitamo imyenda ijyanye naho ugiye

    Iri ni ikosa bamwe na bamwe bakora bakaba bakwambara imyenda itajyanye naho bagiye bityo ugasanga abantu bababonye babafata nk'abadasobanutse,ibyo rero ni ukubyirinda kugirango ubashe kujya wambara neza kandi uberwe mu gihe ufite aho ugiye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/29/ibi-bintu-nubikora-bizatuma-aho-unyuze-hose-barabya-indimi-ubundi-iminwa-bayirumagure/