Category: Uncategorized

  • Kongera umubare wabakinnyi babanyamahanga b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba FERWAFA yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora gutangira gukurikizwa muri shampiyona y'umwaka utaha, harimo no kongera umubare w'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda.

    Hashize igihe kirekire shampiyona yo mu Rwanda isa n'iyarambiye abantu ndetse usanga kuyikurikira ari ukubura uko bagira kubera ko yajyaga gutangira ku munsi wa mbere w'imikino ny'irigikombe azwi.

    Uretse mu mwaka wa 2008 gusa, imyaka ishize ari 16 yikurikiranya amakipe abiri gusa (APR FC na Rayon Sports) ariyo ahererekanya igikombe cya shampiyona, imwe igitwara umwaka umwe, mu wundi ikacyisubiza cyangwa kigatwarwa na mucyeba wayo, wagira ngo andi makipe agifiteho imiziro.

    Ibi bigaragaza ko guhera mu 1995, ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa kugeza magingo aya, ruhago nyarwanda by'umwihariko shampiyona y'u Rwanda itarimo guhangana, ari nabyo biyisubiza inyuma ndetse bikanagira ingaruka mbi ku ikipe y'igihugu Amavubi.

    Mu byukuri iyi ni shampiyona idatanga ubwisanzure n'ubwigenge kuri buri kipe iyikina bwo kwigaragaza no gukoresha imbaraga zabo bafite mu guharanira umusaruro mwiza, kubera ko bigaragara ndetse binavugwa ko ikipe imwe isa n'aho itegeka andi makipe 15 bakina muri shampiyona imwe, igakoresha ubushongore n'ubukaka ifite, igitinyiro cyayo ndetse n'ubushobozi ifite, ikiha ububasha burenze ubwa FERWAFA, amakipe yose akagendera ku mategeko yayo.

    APR FC yabaye mpatse amakipe mu Rwanda, imaze kwegukana ibikombe 19 bya shampiyona mu myaka 26 

    Ndetse bikunze kuvugwa kenshi ko imyinshi mu mikino yo muri shampiyona iba yayiguze mbere yuko shampiyona itangira, bityo bikayorohera gukusanya ibikombe ibyigwizaho, ariko nayo bikayigaruka iyo bigeze ku ruhando mpuzamahanga kuko ikubitwa umusubirizo itarenze umutaru.

    Ibi byamunze umupira w'amaguru w'u Rwanda bituma nta terambere ugira ndetse binagira ingaruka mbi ku ikipe y'igihugu Amavubi, binayishyira mu kagozi na magingo aya ikirwana no kukigobotora.

    Atari APR FC ni Rayon Sports rimwe na rimwe yegukana igikombe cya shampiyona, ninde wakibaraze aha gasopo andi makipe, Ese ni ryari mu Rwanda hazagaragara amakipe ahanganira igikombe byeruye? Amakipe azacika ku muco wo kuba mpatse amakipe andi acike ku muco wo gutanga amanita y'ubuntu ryari? Ni ryari amakipe yose ahuriye mu cyiciro kimwe azagira ijambo ringana imbere y'amategeko n'imbere y'abantu?

    Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2018/19

    Ibi bibazo byibazwa kenshi iyo umuntu agerageje gusesengura umupira w'amaguru mu Rwanda no kureba ejo hazaza hawo.

    Kongera umubare w'abanyamahanga bizafasha iki shampiyona y'u Rwanda?

    Kera kabaye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryemeje ingingo yo kongera umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda, bava kuri batatu baba batanu, nyuma y'igihe kitari gito amakipe yari amaze atakamba ariko barimwe amatwi.

    Ni icyemezo cyaje gikenewe cyane na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'abawifuriza iterambere, ndetse n'amakipe ubwayo yari yarabisabye guhera kera ariko bikirengagizwa.

    AS Kigali yakunze gukomanga ku gikombe kenshi ariko byaranze

    Kongera umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga muri shampiyona y'u Rwanda hari ibibazo bimwe na bimwe bizakemura ahanini byakundaga kwisubiramo, bikarebeshwa ijisho ababijejwe bakaryumaho.

    Kongera umubare w'abanyamahanga bizakemura ibikurikira:

    1. Hazagaragara ihangana rikomeye ku makipe ashaka intsinzi

    Amwe mu makipe yinubiraga kenshi icyemezo cya FERWAFA kiyemerera gukinisha abakinnyi batatu ku mukino, kuko bavugaga ko ari bacye, bakeneye kongerwa kugira ngo bibafashe kugera ku ntego zabo biyemeje.

    Ibya Kiyovu Sport byarayoberanye neza neza

    Amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, AS Kigali, Gasogi United, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Musanze FC, Etincelles n'andi, abonye umwanya mwiza wo kwiyubaka no kugura abakinnyi benshi kandi b'ingezi babafasha kubaka amateka mashya muri shampiyona y'u Rwanda, ku buryo yaba bamwe mu bakandida ku gikombe cya shampiyona umwaka utaha.

    2. Bizaca umuco wa mpatse amakipe

    Amakipe menshi nagura abakinnyi beza, ndetse agacika ku muco wo gutanga amanita no kwakira twa ruswa twa hato na hato ngo bitsindishe, hazagaragara impinduka ku ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.

    Gasogi United ni imwe mu makipe agaragaza inyota y’igikombe cyane

    3. Bizazamura urwego rw'abakinnyi b'abanyarwanda

    Ikipe nigura abanyamahanga batanu beza bakomeye bakajya babanza mu kibuga, bizasaba abakinnyi b'abanyarwanda gukora cyane kugira ngo bicaze wa munyamahanga bakina ku mwanya umwe, ndetse hari na byinshi bazigira ku banyamahanga bazaba bakinana, icyo gihe umunyarwanda uzajya ubanza mu kibuga azaba yabikoreye kandi abikwiriye.

    Mukura birayisaba kwitegurira urugamba ishikamye

    4. Bizazamura urwego rwa shampiyona, amakipe asohokera igihugu agere kure mu mikino Nyafurika

    Amakipe niyiyubaka neza, hagatangira kugaragara ihangana muri shampiyona, bizatuma urwego rw'imikinire ruzamuka na shampiyona ubwayo izamuke, amakipe ubwayo azamuke atere intambwe, bityo n'ayegukanye ibikombe agasohokera igihugu azajya aba akomeye ku buryo atazajya asezererwa nk'uko asezererwa magingo aya, kandi n'abafana bazaryoherwa na shampiyona.

    5. Bizatanga umusaruro mwiza ku ikipe y'igihugu 'Amavubi'

    Gukomera kwa shampiyona bifite kinini bizaba bivuze cyane ku ikipe y'igihugu 'Amavubi' kuko abakinnyi bazahamagarwa bazaba bigaragaje ku buryo bushimishije kandi babikwiriye, bizatuma bagaragaza itandukaniro banafashe iyi kipe gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atandukanye bazitabira mu bihe biri imbere.

    Kugera ku Iterambere n'impinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda birasaba buri ruhande kubigira ibyarwo, kandi abatuma bitagerwaho nibo banafite urufunguzo rwo gutuma bigerwaho, nta bandi atari abanyarwanda ubwabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108168/kongera-umubare-wabakinnyi-babanyamahanga-bizafasha-iki-shampiyona-yu-rwanda-itagira-ihang-108168.html

  • Nina wahoze mu itsinda rya Charly na Nina y… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021. Cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba nk'uko byari biteganyijwe habanza gutambutswa ubutumwa bw’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckyman Nzeyimabu kangurira abantu kurwanya no gukumira ruswa aho iri hose mu nsanganyamatsiko igira iti' “Rwanya ruswa urandure akarengane''.

    Nyuma y'ubwo butumwa umuhanzikazi Nina yagiye ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi ndetse n'abacuranzi basanzwe bamenyerewe gucuranga mu bitaramo bitandukanye, Symphony Band baramucurangira karahava.

    Uyu muhanzikazi yaririmbye mu buryo bubereye ijisho zimwe mu ndirimbo baririmbye bakiri itsinda rya Charly na Nina zagiye zikundwa zirimo ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo, Owooma, Agatege, Nibyo, Face to Face, n'izindi zitandukanye.

    Nina yagiye ku rubyiniro ubona ko yari arukumbuye cyane ndetse uburyo yagaragaragamo wabonaga nta cyuho cya mugenzi we Charly n'ubwo yaririmbaga indirimbo bafatanyije, ndetse yaririmbaga abyina mu buryo butamenyerewe cyane ko hari ibyo yahuzaga n'ababyinnyi be bigaragara ko bakoranye imyitozo.

    Nina yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi

    Itsinda rya Charly na Nina bivugwa ko ryatandukanye kugeza ubu ntibaragira icyo babivugaho ndetse n’iyo ubajije umwe muri bo akubwira ko bazagera igihe cyo kubivugaho mu buryo burambuye ariko umwanya atari uyu. Iki gitaramo kibaye ni icya mbere umuhanzikazi Nina akoze nyuma y'umwaka urenga atandukanye na Charly.

    Nina yari amaze iminsi asohora amafoto ari wenyine akavugisha benshi

    Mu 2020 aba bahanzikazi bagiye basohora indirimbo nke ariko bigakomeza kuvugwa ko umwuka utameze neza mu itsinda ndetse batagicana uwaka.

    Nina yaririmbye indirimbo zinyuranye bakoze bari kumwe nk’itsinda

    Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n'izindi nyinshi.

    Nina yanyuzagamo akabyina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108166/nina-wahoze-mu-itsinda-rya-charly-na-nina-yakoze-igitaramo-ari-wenyine-amafoto-108166.html

  • Umugabo yafashwe yibye ibisheke ariko ibyo byamukoreye biteye agahinda, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Mu gihugu cya Malawi haravugwa inkuru iteye agahinda cyane y'umugabo wakubiswe iz'akabwana ndetse anacibwa amaboko nyuma yo gufatwa yibye ibisheke mu murima w'abandi.
      Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Face of Malawi, cyavuze ko umugabo witwa Wilson Zamayele w'imyaka 50 y'amavuko yahuye n'uruva gusenya ubwo yafatwaga n'abaturage bakamuhondagura cyane ndetse agatemwa n'amaboko azira kwiba ibisheke mu murima w'abandi.
      Aya mahano yabereye mu gace kitwa Kandota gaherereye mu karere ka Kwataine, aho umugabo witwa Molesi usanzwe ufite imirima y'ibisheke yafataga uriya mugabo Zamayele yamwibiye ibisheke maze amuteza abaturage batangira kumukubita cyane kugeza bamugize intere, bamukubitaga bamushyize mu ipine ry'imodoka ahambiriye n'amaboko ndetse byaje kurangira Molesi nyiri umurima wibwemo ibisheke atemye amaboko ya Zamayele.
      Hastings Chigalu Umuvugizi wa Poilisi mu gace ka Ntcheu, yavuze ko uyu mugabo witwa Wilson Zamayele yakubiswe bikomeye cyane n'abaturage bamufashe yibye ibisheke ndetse akaba yaranatemwe amaboko, Molesi usanzwe ari nyiri umurima ushinjwa gutema amaboko ya Wilson akomeje guhigwa bukware kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
      Chigalu akaba yasabye abaturage kwirinda kujya bafata abantu babakoreye ibyaha bakabihanira kandi hari polisi ishinzwe kuba yabahanira ibyo bakoze, ubusanzwe muri kiriya gihugu cya Malawi umuntu ufashwe yibye abaturage bakorera iyicarubozo rikomeye  ku buryo hari n'abahaburira ubuzima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/31/umugabo-yafashwe-yibye-ibisheke-ariko-ibyo-byamukoreye-biteye-agahinda-inkuru-irambuye/

  • Abakinnyi baciye inyuma abagore babo #rwanda #RwOT

    Burya iyo wamaze kumanika akaboko uti nemeye ko runaka ambera umugore, ni uko uba wemewe kuba uwe wenyine, kimwe mu byo abashakanye bapfa ni uko umwe aca undi inyuma, tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bagiye bajya kwisayidira ku ruhande bagafatwa.

    Abakinnyi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kandi ni bamwe mu bakurura igitsina gore, bigatamu rimwe na rimwe bateshuka bakaba baca inyuma abakunzi babo, ariko umunyarwanda yaravuze ‘ngo burya nta mugabo uhazwe n’umugore umwe.’

    Mu Rwanda biragoye ko wawenya ngo runaka yaciye inyuma umugore we, aha akenshi biterwa n’uko bakunda kugira ibanga cyane ndetse Abanyarwandakazi badakunda ko ibintu byabo bivugwa ariko si uko badacibwa inyuma.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi ba ruhago bamenyekanye baciye inyuma abagore babo.

    Olivier Giroud

    Muri 2011 yashakanye na Jennifer Giroud, uyu rutahizamu wa AC Milan mu Butaliyani ukomoka mu Bufaransa, yaje gufatanwa na Celia Kay muri hoteli muri 2014 ndetse yemera n’icyaha asaba imbabazi.

    Mesut Ozil

    Muri 2013 uyu mudage yakundanye n’umuhanzikazi Mandy Capristo ariko baje gutandukana muri 2014 amushinja kumuca inyuma ariko muri 2015 baje gusubirana ariko bongera gutandukana muri 2017 nabwo amushinja kumuca inyuma, nibwo yahise ajya mu rukundo n’umunyaturikiya, Amine Gülşe baje gushakana muri 2019 ubu bafitanye umwana.

    Patrice Evra

    Sandra umugore w’umukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United, Patrice Evra yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yamuciye inyuma n’umunyamideli, Margaux Alexandra.

    Thierry Henry

    Muri 2003 Thierry Henry ufatwa nk’umunyabigwi wa Arsenal yashakanye na Nicole Merry ariko nyuma gato yo kwerekeza muri FC Barcelona muri 2007 yaje gutandukana n’uyu mugore, ni nyuma yo kumushinja kumuca inyuma na Sadie Hewlett. Byatumye uyu mugabo atanga miliyoni 10 z’amadorali zo gutandukana na we.

    Wayne Rooney

    Uyu ni umwongereza wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagiye aca kenshi umugore we bashakanye muri 2008.

    Uyu mukinnyi aheruka gushinjwa guca inyuma umugore we n’umunyamideli Tayler Ryan.

    Ryan Giggs

    Uyu mukinnyi wakiniye Manchester United, amaze imyaka 8 atavugana na nyina, ni nyuma y’uko amenye ko yaciye inyuma umuvandimwe we, Rhodri Giggs. Gusa umugore we Stacey Cooke ntiyamutaye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-baciye-inyuma-abagore-babo

  • Ibitaramo byasubitswe kubera Guverinoma y’u Burundi – Ubutumwa bwa Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ibitaramo Bruce Melodie yagombaga gukorera mu Burundi bihagaritswe, uyu muhanzi yihanganishije abaturage b’iki gihugu aho yavuze ko byatewe na leta y’i Burundi yamwangiye.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’umutekano mu Burundi yatangaje ko nta muhanzi w’umunyarwanda bazemerera kujya gukora igitaramo mu Burundi, ni nyuma y’uko Israel Mbonyi na Bruce Melodie bari bafite ibitaramo muri iki gihugu.

    Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi abakunzi be bari bamutegereje i Burundi ko kubera Guverinoma y’iki gihugu ibi bitaramo bitakibaye ko bazamenyeshwa amatariki mashya nibahabwa uburenganzira.

    Ati “bakunzi bacu i Burundi tubabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganyijwe tariki ya 28 na 29 Kamena bitewe na Guverinoma nshya y’i Burundi. Tuzishimira gutangaza amatariki mu gihe tuzaba twemerewe. Kugeza icyo mugumye mwirinde.”

    Bruce Melodie yagombaga gukorera ibitaramo muri iki gihugu mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 28 na 29 Kamena, yari kuba ari nyuma ya Israel Mbonyi wakabaye ya rataramiye yo tariki ya 13 kugeza 15 Kanama 2021.

    Bruce Melodie yihanganishije abaturage b’u Burundi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibitaramo-byasubitswe-kubera-guverinoma-y-u-burundi-ubutumwa-bwa-bruce-melodie

  • Bruce Melodie yageneye ubutumwa abafana be b… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie wari ufite ibitaramo bibiri yari kuzakorera i Burundi ndetse n'amatariki yabyo akaba yari yamaze kuyatangaza, ni umwe mu bagizweho ingaruka n'icyemezo cyafashwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca wavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda bazemerera ko ataramira i Burundi.

    Mu butumwa Bruce Melodie yageneye abafana be bo mu Burundi bwanditse mu rurimi rw'icyongereza twagenekereje mu Kinyarwanda busobanura imbogamizi zamubayeho kugira ngo ibyo bitaramo ntibibe cyane ko ari icyemezo cyari cyafashwe bitewe n'amabwiriza mashya ya leta y'u Burundi. Yabijeje ko igihe icyo aricyo cyose bazabamenyesha andi matariki mashya mu gihe bizaba byemewe.

    Yagize ati “(…)Abafana bacu i Burundi, birababaje kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganyijwe ku italiki 28/29 Kanama byasubiswe kubera amabwiriza mashya ya leta y’u Burundi. Tuzanezezwa no kubamenyesha amataliki mashya bizasubukurirwa mu gihe bizaba byemewe ariko mu gihe tugitegereje mukomeze kwirinda”.

    Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yatumiye Meddy mu bitaramo i Burundi ariko birangira atagiye kuhakorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz'umutekano.

    Umuramyi Israel Mbonyi nawe yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y'ibitaramo bitatu yari kuzakorera mu gihugu cy'u Burundi ariko nabyo byarahagaritswe. Ibi bitaramo byari byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y'ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.


    Bruce Melodie aritegura gukorera igitaramo i Dubai

    Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y’iki gitaramo ni VVIP.

    Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y'iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L'independence.

    Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

    Umuhanzi w'Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108165/bruce-melodie-yageneye-ubutumwa-abafana-be-babarundi-nyuma-yo-guhagarikirwa-ibitaramo-108165.html

  • Undi myugariro wa APR FC yerekeje mu ikipe y… – #rwanda #RwOT

    Imanishimwe w'imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z'ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

    Amakuru ava mu bari hafi y'iyi kipe ndetse n'uyu mukinnyi, aravuga ko APR FC yari agifitiye amasezerano y'imyaka ibiri yahawe na FAR Rabat miliyoni 130 Frw, naho Manishimwe ahabwa Miliyoni 300Frw, yemera gusinya amasezerano y'imyaka itatu Azamara i Rabat.

    Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yatangiye gukinira APR FC mu 2016, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, mu myaka itanu ayimazemo yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, igikombe cy'Amahoro yegukanye inshuro zirenze ebyiri ndetse n'ibindi iyi kipe yitabiriye.

    Manishimwe yari mu ikipe y'igihugu Amavubi, iheruka muri CAHAN 2020 yabereye muri Cameroun, aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Guinea yayitsinze igitego 1-0.

    APR FC bias nk’aho yari yariteguye igenda ry'uyu mukinnyi kare kuko iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk'umusimbura ku mwanya we.

    A Rabat Mangwende yerekejemo, itozwa n'Umubiligi Sven Vandenbroeck watoje Simba SC yo muri Tanzania. Iyi kipe yabaye iya 3 umwaka ushize muri shampiyona ya Maroc, ikaba izakina CAF Confederation Cup uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatandatu, FAR Rabat ifite umukino wa ½ cy'Igikombe cy'Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal.

    Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat yo muri Maroc

    Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubwugarizi bw’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108164/undi-myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-mu-ikipe-yubukombe-muri-maroc-atanzweho-akayabo-108164.html

  • Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Jacob Des… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 30 Nyakanga 2021 ni bwo umunyabigwi, umucuranzi, umunyamuziki wawukoraga akawutunganya yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19 cyamushegeshe kigatuma ajya no muri koma. Yitabye Imana nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yabitswe ari muzima.

    Mu bihe bitoroshye rero ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko n'umuryango wa Jacob, umuhanzi Ben Kayiranga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatanze ubutumwa bw'ihumure no gufata mu mugongo abasigaye.

    Ben Kayiranga watanze ubutumwa mu bihe by’akababaro ku rupfu rwa Jacob Desvarieux

    Ni ubutumwa bwanditswe mu rurimi rw'icyongereza n'igifaransa bugira buti: 'Urabeho muhanzi, Jacob Desvarieux  wo mu itsinda rya Kassav ugire urugendo rw'amahoro nshuti yacu.'

    Hano Christopher washenguwe n’inkuru y’incamugongo  yari kumwe n’umunyabigwi Jacob witabye Imana

    Ntabwo ari Ben Kayiranga gusa wababaye n’urupfu rw’uyu munyabigwi mu muziki,  kuko na Christopher Muneza yashavujwe bikomeye n’urupfu rwa Jaco. Yagize ati: “Umutima wanjye ushenguwe no kumva amakuru y’akababaro! Warakoze ku bw’umuziki, gutera umuhate benshi muri iki gisekuru, ntituzigera tureka injyana. Nihanganishije bimvuye mu ndiba y’umutima umuryango wawe, itsinda rya Kassav. Uruhukire mu mahoro mwami.”


    Mu busanzwe uyu munyabigwi mu muziki witabye Imana,
    yiswe n’ababyeyi be Jacob Desvarieux. Kuwa 21 Ugushyingo 1955 nibwo yabonye izuba avukira muri Paris, yitaba Imana tariki 30 Nyakanga 2021. Yari umuririmbyi w'umunyamuziki uwutunganya akanawucura, ni umwe mu bashinze itsinda ryamamaye rya Kassav ryanakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali mu bihe byashize.

    Jacob witabye Imana ku myaka 65 ubuzima bwe bwabaye ubw’umuziki kuva mu mabyiruka

    Nyina wakundaga gutembera no kwimuka cyane, yerekeje mu gace ka Guadeloupe ubwo Jacob yari afite amezi 3, akurirayo kugeza agize imyaka 10. Yaje kwerekeza muri Senegal aho yabaye kugeza agize imyaka 12, nyina yaje kumugurira guitar ya mbere yatunze mu buzima.

    Ubuzima bwa Jacob, bwose busobanurwa n'umuziki, ku myaka 16 ni bwo yatangiye gutunganya umuziki afatanije n'inshuti ze  zirimo: Francis Cauletin, Phillipe Drai, Christophe Zadire na Achille Ango babanaga muri Marseille bakanafatanya gushinga itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi ryakoraga injyana ya Rock.

    Asubiye muri Paris bahise bihuza na Pierre Eduard Decimus bashinga itsinda ryamamaye mu muziki ku rwego mpuzamahanga rya Kassav, hari mu mwaka wa 1979. Yaje gushyira hanze mu mwaka 1999 Album ye ya mbere ikoze mu njyana ya Blues. Mu 2003 yaje gushyira hanze indi Album nayo yishimiwe cyane ikaba yari mu njyana ya Zouk. Mu 2017 yatangije urugaga rwo gufasha rwitwa “1 pour tous, tous pour l’autisme”.

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo yapimwe asanganwa icyorezo cya COVID-19 ahita atangira gukurikiranwa mu bitaro bya CHU, yaje kujya muri Coma birangira yitabye Imana ku myaka 65 kuwa 30 Nyakanga 2021.

    Ubutumwa bwa Ben Kayiranga ku bw’urupfu rw’umunyabigwi Jacob

    KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO N’UBU IGIKUNZWE YA OU LE YA JACOB DESVARIEUX NA KASSAV

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108159/ibyamamare-byashenguwe-nurupfu-rwa-jacob-desvarieux-watangije-itsinda-kassav-108159.html

  • Zari ubyaye 5 yishongoye agereranya uburanga… – #rwanda #RwOT


    Mu buryo bw'amashusho yifashishije Snapchat, uyu mugore usanzwe ufite uburanga n'imiterere idasanzwe ituma utamenya ko abyaye gatanu, yishongoye ati 'Nk'umuntu, wari wigera ushakisha umwiza cyane kuruta ifunguro riteguye? Nyuzwe n'ubwiza bwanjye, Wallah nteye ubwoba'.

    Yifashishije Snapchat avuga ko ubwiza afite muri iyi minsi bumuteye ubwoba

    Yakomeje avuga ko muri iyi minsi yibonaho uburanga buhebuje kuruta ibindi bihe ku buryo yumva yakwinyunguta. Ubwiza bwe butuma yikururira imitima y'abantu batari bake. Kuri instagaram akurirwa n'abarenga miliyoni 9. Yararuye abagabo batari bake ku buryo ahora mu nkundo za hato na hato. Yabyaranye abana batatu na Ivan Semwanga, nyuma y’uko yitabye Imana abyarana na Diamond abana babiri, baza gutanduka aho uyu mugore yamushinjaga ku muca inyuma. 


    Nyuma yo gutandukana nawe yahise abona undi mukunzi mushya Dark stallion ariko nawe baza gutandukana gusa ubu umubano we na Diamond usa n’aho uhagaze neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108155/zari-ubyaye-5-yishongoye-agereranya-uburanga-bwe-nifunguro-riteguye-avuga-ko-ubwiza-bwe-bu-108155.html

  • Yabenze abasore benshi! Umukobwa w’imyaka 26… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yitwa Lolita, akomoka muri Nigeria. Yavuze ko nyina ariwe muntu wenyine wamwitayeho kurusha abandi akamukorera inshingano zose nk'umubyeyi wenyine kuko nta Se agira. Hejuru y'ibi yongeyeho ko yasabwe urukundo n'abasore benshi akababenga kuko ntawamwitagaho ngo ageze aha nyina ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutazamujya kure bikarangira bakoze ubukwe.


    Uyu mukobwa na nyina basezeranye kubana akaramata

    Yagize ati 'Mama wanjye ni umuntu mwiza kuri njye, amfata neza akanyitaho ku bwiyo mpamvu bizambabaza kuba kure ye. Rero nafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe'. 

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo n'icyitwa Legitpost dukesha iyi nkuru byavuze ko abantu bumvise iyi nkuru bumiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhanahana iby'iyi nkuru. Ku rundi ruhande ariko hari kwibazwa niba uyu mwana na nyina bari basazwe ari abatinganyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108163/ku-myaka-26-umukobwa-wabenze-abasore-benshi-yakoze-ubukwe-na-nyina-wimyaka-44-atangaza-iki-108163.html