Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Hubatswe umuyoboro uha amashanyarazi ingo zo mu Mirenge itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Rosine, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kamonyi, avuga ko imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yubakwaga muri iyi Mirenge itanu mu Karere ka Kamonyi yasojwe muri Kamena 2021 ndetse yatanze amashanyarazi ku ngo zirenga 3,000 ziri muri iyi Mirenge. Muri Runda bahaye ingo 1,325, Nyamiyaga baha ingo 712, Gacurabwenge baha 624, Kayenzi baha ingo 203 naho Karama baha 200.

    Kalisa yagize ati “Tumaze kubona ko Akarere ka Kamonyi ari ko ka nyuma mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukwirakwiza amashanyarazi aho gafite abasaga 41% gusa bamaze kugezwaho amashanyarazi, twahisemo kwihutisha gutanga amashanyarazi twubaka imiyoboro mishya mu Mirenge n’ubundi yari isanzwe iyafite ariko hari ingo nyinshi zitayafite kubera gutura kure y’imiyoboro yari isanzwe, byatumye rero intego twari twarihaye uyu mwaka yo gutanga amashanyarazi tuyirenza.”

    Kalisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2020/2021 bateganyaga gutanga amashanyarazi ku ngo 4850 ariko muri rusange umwaka wasojwe bamaze kurenza iyi ntego kuko bahaye ingo 5095.

    Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Kamonyi akomeza avuga ko mu Mirenge ya Karama, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Kayenzi na Runda yonyine ingo 3,082 zayahawe binyuze muri iyo miyoboro mishya yubatswe muri iyo Mirenge.

    Kalisa asoza avuga ko ubu bari kwihutisha gutanga amashanyarazi kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere ingo zose zo muri Kamonyi zimaze guhabwa amashanyarazi.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi mu miyoboro yuzuye muri iyi Mirenge batangiye kuyabyaza umusaruro

    Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

    Misago Ildephonse uyobora ishuri ribanza rya Bugarama rihereye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagari ka Bugarama avuga ko amashanyarazi yahinduye imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babasha gukoresha ikoranabuhanga.

    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi
    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi

    Ati: “Amashanyarazi yahinduye ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda yo guha abana mudasobwa (computer) birabafasha, ikindi natwe bidufasha mu ma raporo n’ibindi tutashoboraga gukora tudafite umuriro.”

    Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi Magana arindwi (700,000 Rwf) ku kwezi muri mazutu bashyira muri moteri (generator) ariko ubu bakoresha amafranga atarenze ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) aho baboneye amashanyarazi.

    Twahirwa Vincent we ni umucuruzi ufite iduka ricuruza ibyiganjemo ibiribwa (Alimentation) mu Murenge wa Karama na we uri mu babonye amashanyarazi afatiye kuri iyi miyoboro mishya yubatswe.

    Twahirwa avuga ko usibye ubu bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ubundi yacuruzaga neza ibintu bikagenda neza ndetse amashanyarazi yazanye impinduka nyinshi yaba kuri we n’umuryango we, cyangwa abakenera ibicuruzwa muri iyo “alimentation”.

    Aragira ati “Ubu dufite frigo tubasha gukonjesha ibicuruzwa byacu ntibyangirike ndetse n’ubikeneye bikonje akabibona, amatara turacana abakiriya bagahaha amasaha yose, dufite imashini za “computer” dukoresha mu ibaruramari, mbese amashanyarazi yaradufashije cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, Umulisa Leah, avuga ko mu Kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

    Ati: “Hari abamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora kandi neza. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’ino aha ubu abenshi batangiye kuvugurura inzu zabo aho baboneye amashanyarazi, ndetse bamwe baguze amateleviziyo barareba amakuru mu ngo zabo. Usibye ibyo, hari imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi
    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi


  • Bari bagiye kugura ibibanza! Ese gufatwa kwa… – #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ni umwe mu byamamare u Rwanda rufite ari nayo mpamvu abahanzi batandukanye bakunda kumwiyambaza bitewe n’uko uyu mugore iyo muhaye ibikorwa byawe abyamamaza ndetse bikagera kure cyane kuko ariwe ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.

    Shaddyboo ni umwe mu bagore bagore bagaragara neza mu mashusho bikaba byiza iyo umwiyambaje mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ari nayo mpamvu akunze guhorana n’abahanzi batandukanye.

    Shaddyboo yagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi aho ku ikubittiro yagaragaye mu ndirimbo ya King James buhoro buhoro ari naho yakuye izina rikomeye aba ikimenyabose muri rubanda

    Shaddyboo ni umwe mu biyambazwa n’abahanzi n’abashoramari mu bikorwa bitandukanye

    Aba basitari Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

    Mu makuru anyura kuri Televiziyo y'Igihugu Abafashwe bavuze ko bari baje mu bikorwa byerekeranye n'ubucuruzi ndetse Shadyboo we yabwiye itangazamakuru ko bari baje kugura ibibanza, nyamara ngo bafashwe bari mu nzu imwe icumbikira abashyitsi, bafatwa banywa n'inzoga.

    Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga. Umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi umwe ava mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira aho bafatiwe.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru, biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y'ubucuruzi bashaka gutangiriza muri ako Karere ka Rutsiro.

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n'ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Ni byo twakoze amakosa kuko twaje ino aha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.'

    Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko na we yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu imwe biteretse inzoga z'amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ari yo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

    Ati 'Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n'imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk'aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.'

    CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n'abandi.

    Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n'inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye, nk'uko iyi nkuru dukesha Polisi y'u Rwanda ibivuga.

    Si ubwambere Shaddybo afatanywe n'abahanzi kuko no ku itariki 11 Kanama 2020 nabwo yari yafatanywe n'umuhanzi Bruce Melodie aho bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

    Shaddy Boo yamamaye cyane  mu mwaka wa 2011 ubwo yajyaga mu  mashusho y'indirimbo ya King James yitwa buhoro buhoro , uyu yaje kandi yaje gukundana na Producer Meddy Saleh umwe  mu batunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye banabyarana abana babiri b'abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito kuri ubu uyu mugore akaba ariwe urera aba bana.

    Shaddyboo yigeze gufungwa ari kumwe na Bruce Melodie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108151/bari-bagiye-kugura-ibibanza-ese-gufatwa-kwa-shaddyboo-nabasitari-bihishe-iki-king-james-br-108151.html

  • Kuri miliyoni 430 myugariro wa APR FC ashobora kwerekeza muri Maroc #rwanda #RwOT

    Myugariro wo Ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kumvikana n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc aho azatangwaho miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe ya APR FC n’ikipe ya APR FC yumvikanye n’iyi kipe ya FAR Rabat kuyikinira mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

    Mangwende ku giti cye bivugwa ko azahabwa ibihumbi 300 by’amadorali(300,0000,000 frw) ni mu gihe APR FC yari asigaraniye umwaka izahabwa ibihumbi 130 by’amadorali (130,0000,000 frw).

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru saa saba.

    Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.

    Mangwende ashobora gutangwaho arenga miliyoni 400

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-miliyoni-430-myugariro-wa-apr-fc-ashobora-kwerekeza-muri-maroc

  • Indangamuntu igiye kongera gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Rubavu na Goma – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Principal Kabeya Makosa François, yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Kane tariki 29 Nyakanga.

    Aba bayobozi barebeye hamwe uko abatuye Rubavu na Goma barushaho guhahirana mu buryo bworoshye kurushaho, bakaba barashyizeho itsinda rigomba kujya rihura buri kwezi ryiga uburyo bwo kunoza ubuhahirane nk’uko Nzabonimpa yabitangaje.

    Ati “Twumvikanye uburyo bwo kunoza ubuhahirane ku mpande zombi ku buryo bwo gukoresha ’jeto’ ku bafite indangamuntu bigomba gusubiraho vuba bitarenze amezi abiri. Twemeje no kunoza ubuhahirane aho bimwe mu bicuruzwa birimo amamesa na byo byemerewe kujya byinjira mu Rwanda. Hashyizweho itsinda rizajya rihura buri kwezi kugira ngo ingamba zishyirwe mu bikorwa.”

    Ubwo abakuru b’ ibihugu byombi baheruka guhura muri Kanama 2021, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye arimo ayo koroshya ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’ ibihugu byombi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ ibihugu byombi.

    Imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma ni imwe mu ikoreshwaga n’abantu benshi kuko mu bihe bisanzwe hanyuraga abasaga ibihumbi 55 buri munsi.

    Mu bihe bisanzwe abantu baba bambuka ari benshi ku mupaka uhuza Goma na Rubavu

    Ku mupaka muto na ho hanuraga abantu benshi bava cyangwa bajya mu bihugu byombi

    Ku mupaka wa Petite Barriere hanyuraga uruvunganzoka rw’abantu hagikoreshwa

  • Impinduka ku buzima bw’abarwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe muri Nyungwe basa n’abaguye isari – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Nzeri 2020, abarwanyi 19, bavugaga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara [Mouvement de la Résistance pour un État de Droit], ubarizwamo abahoze mu ngabo z’u Burundi ariko kuri ubu bakaba barwanya Leta, baturutse mu gihugu cy’u Burundi bambuka bagana mu Rwanda.

    Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinikovu 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun imwe ndetse n’amasasu. Mu bikapu harimo n’amasafuriya yo gutekamo, ibiribwa n’ibindi.

    Aba barwanyi barambutse bagera mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, muri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda bahita babafata mpiri bose n’ibyo bari bitwaje maze u Rwanda rumenyesha guverinoma y’u Burundi n’Itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM).

    Abo barwanyi ntabwo bahise boherezwa mu Burundi, ahubwo ku wa 5 Ukwakira 2020, intumwa za EJVM, zaje gukora iperereza kuri iki kibazo bisabwe n’u Rwanda ndetse izo ntumwa zihabwa umwanya wo kuganira n’abo barwanyi.

    Nyuma y’iperereza ryakozwe na EJVM, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nibwo raporo yakozwe yashyikirijwe u Rwanda ndetse n’aba barwanyi bose uko ari 19 bashyikirizwa u Burundi binyuze muri EJVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba wari uhagarariwe muri iki gikorwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yashimye by’umwihariko EJVM, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na yo mu gutsura umutekano mu Karere.

    Ati “Abarwanyi b’Abarundi bavuga ko ari abo mu mutwe witwaje Intwaro wa RED Tabara, bambutse umupaka baza mu Rwanda bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, bakwa intwaro bafite mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.”

    “Nk’ikimenyetso cy’ubushake nyuma yo gufata aba barwanyi ba RED Tabara, itsinda rihuriweho n’abagize leta y’u Burundi n’Abasirikare b’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari ryashyizweho.”

    Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego, biri mu murongo w’u Rwanda wo gukora uko rushoboye hakabaho amahoro n’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse no kubana neza n’ibihugu duturanye, akaba ari yo mpamvu uyu munsi dutanze abarwanyi 19 b’u Burundi binyuze muri EJVM.”

    Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda yashimye u Rwanda rwagiriye icyizere uru rwego, avuga ko bazakomeza gukorana n’ibihugu byombi mu guharanira amahoro n’umutekano mu Karere muri rusange.

    Ati “Nyuma yo kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kuza gushyikiriza u Burundi abarwanyi babwo 19 n’ibikoresho byabo, EJVM ikomeje kuzuza inshingano zayo bijyanye n’intego yo guharanira ko habaho ubwubahane n’ubufatanye mu bihugu binyamuryango.”

    Yakomeje agira ati “EJVM irashimira by’umwihariko leta y’u Rwanda ku bw’icyizere yatugiriye ariko tunashimira u Burundi kuba bwemeye kuza gutwara abarwanyi babwo. Tuzakomeza gukorana mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no gukorera mu mucyo.”

    Barahindutse bigaragara…

    Amafoto yakwirakwijwe mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2020, ubwo aba barwanyi bafatwaga, yabagaragaza bambaye imyenda y’inyeshyamba itameze neza ndetse harimo n’icitse, inkweto ubona zishaje, bafite ibikapu byacitse, amasafuriya yo gutekamo n’ibindi byabagaragazaga nabi.

    Uwabarebaga kandi ku maso yabonaga bameze nk’abashonje bitandukanye n’uko bari bameze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Bose uko ari 19, bari bambaye imyenda imeshe, bagaragara ku maso ko bafite ubuzima bwiza ndetse ubona bafite igihagararo ku buryo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ifoto ibagaragaza uyu munsi n’uko bari bameze ubwo bafatwaga.

    Impinduka zagaragaraga ku maso y’ubabona by’umwihariko ubazi ubwo bafatwaga muri Nzeri 2020.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yashimye u Rwanda rwashyikirije igihugu cye aba barwanyi, avuga ko batigeze bahutazwa cyangwa ngo bafatwe nabi nubwo igihugu cy’u Burundi uyu munsi kibafata nk’abanyabyaha.

    Yagize ati “Turashimira uruhare rwa EJVM ku mbaraga bashyize mu kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, turashimira kandi uruhande rw’u Rwanda kuba rwemeye gushyikiriza u Burundi aba bagizi ba nabi.”

    Ubusanzwe umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, bakaba bavugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.

    Col Musaba yavuze ko aba bafashwe bakaba bashyikirijwe u Burundi, bagiye gukurikiranwa n’amategeko y’u Burundi.

    Ati “Twaje kwakira no kujya kugorora aba barwanyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.”

    Ni intambwe yakiranywe yombi

    Nyuma yo gushyikirizwa aba barwanyi, Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati “Nagarutse ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”

    Uretse Perezida w’u Burundi ariko, Umuryango w’Abibumbye wakiranye yombi iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda n’u Burundi mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Richmond Tiemoko yashimye iyi ntambwe yatewe n’ibihugu byombi.

    Ati “Ni umunsi w’amateka, iki ni ikimenyetso twari dutegereje kubona hagati y’ibihugu byombi, leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, birumvikana ku bufasha bw’urwego rwo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi biragaragaza ubwizerane y’ibihugu byombi ku bushake bwo kugera ku mahoro n’umutekano mu karere.”

    Yakomeje agira ati “Twabyiboneye uko ari 19, bameze neza n’ibikoresho bari bafite, turashaka gushimira leta y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kafashije muri iki gikorwa.”

    Richmond Tiemoko yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa uburenganzira bwabo ndetse bakanahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.

    Col Joseé Rui Lourdes Miranda uhagarariye EJVM, yagize ati “Mu nshingano dufite icy’ingenzi ni ukugarura ubwumvikane mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, icyatuzanye hano ntabwo ari gishya ahubwo ni inshingano zacu, none turabona ari ikimenyetso kituganisha mu nzira nziza.”

    Iyi ni ifoto igaragaza uko aba barwanyi bafashwe bameze, aha bafotowe muri Nzeri 2020, ubwo bari muri Nyungwe bamaze gufatwa n’Ingabo za RDF

    Iyi ni ifoto yo ku wa 30 Nyakanga 2021, ubwo aba barwanyi bari bamaze gushyikirizwa u Burundi, aha bahagaze ni ku Mupaka wa Nemba, ku ruhande rw’u Burundi

    Aha Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yaganiraga n’abo ku ruhande rw’u Burundi, UN na EJVM

    Nyuma y’uko u Burundi bushyikirijwe abarwanyi babwo, impande zose zafashe ifoto y’urwibutso mu gushimangira intambwe yatewe

  • Umunyamakuru wa BTN yahuye n’uruva gusenya akubitwa anacibwa ibisebe n’uwashinze uruganda iwe #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa 29 Nyakanga ubwo Abanyamakuru bari mu kazi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko babangamiwe n’ibikorwa byo gutwika ibisigazwa by’urusenda bikabahumanya.

    Ubusanzwe uyu mushoramari agura urusenda mu mirima hirya no hino mu gihugu akaza kurutunganyiriza iwe mu rugo ari naho urwo ruganda rwe rukorera mbere yo kurwohereza ku isoko mpuzamahanga.

    Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2021, saa saba z’ijoro uwo mushoramari yatwitse ibisigazwa by’urusenda maze bihumanya abaturage, bamwe bava mu nzu barara bicaye hanze.

    Ku wa 29 Nyakanga 2021, Abanyamakuru bageze mu gipangu gikoreramo urwo ruganda nyuma yo gutabazwa n’abaturage, babanza kwerekana ibyangombwa by’akazi.

    Ibarushimpuhwe Kevin avuga ko bari bafite ibikoresho by’akazi batangira kwibwira abakozi ko baje kubasura no gukorana ikiganiro. Nibwo umwe mu bakozi yagiye guhamagaza umukoresha wabo amubwira ko batewe mu gipangu.

    Yagize ati 'Umwe wadukinguriye, yahise ajya kubwira Boss [umukoresha], Boss mu gusohoka yaje agana aho duhagaze. Yaraje ampitaho maze yegera Elissa amukubita ibipfunsi ahita yirukanka nabwo asanga igipangu kirakinze abura aho aca, wa wundi na we wagiye kumuhamagara ahita afata urubaho rwari aho mu mbuga akurikira Elissa ngo amukubitire ku rugi, aramukwepa kuko urufunguzo yari yarurekeye mu rugi ahita afungura yirukanka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigarama, Hicumunsi Alexis yavuze ko aba Banyamakuru batazi icyo bari bagiye gukora mu rugo rw’uwo mushoramari kuko nta bikorwa asanzwe akorera iwe.

    Yagize ati 'Nta ruganda ruhari ni mu rugo iwe, nta bikorwa asanzwe ahakorera. Yagejejwe kuri RIB bari kumukurikirana ibisigaye mwayibaza.'

    Hari amakuru avugwa na bamwe mu baturage bo muri ako gace ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’uriya Murenge abeshya kuko bizwi neza ko muri ruriya rugo hatunganyirizwa urusenda ahubwo ashaka kumukingira ikibaba.

    Uwo mugabo nyiri urwo rugo rurimo n’Uruganda rutunganya urusenda akimara kubona ko Elissa yasohotse yahise ahindukirana Ibarushimpuhwe amwaka micro n’ibindi bikoresho arabimenagura ndetse na telefoni yafatishaga amashusho arayimwaka.

    Ubwo abakozi babwiraga uwo mushoramari ko uwasohotse hanze ari gufata amashusho na we yahise amwirukankana amukandagirira hasi.

    Ibarushimpuhwe yavuze ko ibyo bikimara kuba umuyobozi wa Polisi ya Gikondo yahageze ari kumwe n’Abapolisi. Ubwo abakozi b’uwo mushoramari batangira gusohoka umwe ku wundi.

    Yavuze ko batangajwe no kubona uriya mushoramari yarahise yihutira kujya gutanga ikirego ku Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nkaho ari we wahohotewe. Ikirego cye avuga ko yavogerewe iwe mu rugo.

    Mu minsi ishize nabwo mu Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y’Umunyamakuru na we wakubiswe n’umuyobozi w’Umudugudu azira kuba yari mu gikorwa cyo gutara amakuru.

    Inkuru dukesha Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-wa-BTN-yahuye-n-uruva-gusenya-akubitwa-anacibwa-ibisebe-n-uwashinze-uruganda-iwe

  • K8 Kavuyo ntiyahiriwe n’urugendo rugaruka i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuraperi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo ntabwo yahiriwe no kugaruka mu Rwanda cyane ko nyuma y’iminsi mike ahageze yahise atabwa muri yombi azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yafatanywe n’abarimo King James na Shaddyboo.

    Uyu muraperi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze minsi mike mu Rwanda aho amakuru avuga ko yazanye na King James na we wari umaze iminsi muri USA.

    Kavuyo wari wagarutse ku ivuko, ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2021 yafatiwe mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ari kumwe na Shaddyboo, King James n’abandi bantu 5 aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Umuhanzi King James mu makuru ya Televiziyo Rwanda yavuze ko bo basabye uruhushya bakarubaha ariko ntibari bazi ko akarere ka Rutsiro kari muri Guma mu Rugo.

    Tati 'twebwe dusaba uruhushya bararuduhaye, ntabwo twari tuzi ko hano bari muri Guma mu Rugo, natwe twabimenye tugeze hano, ni ukwirinda nyine tugakurikiza ingamba.'

    Shaddyboo avuga ko bari bagiye kugura ibibanza muri aka gake ariko bakora amakosa yo kugenda batipimishije.

    Ati 'Twari turi muri maison de passage, icyo navuga ikibazo cyabayemo ni uko tutigeze twipisha Coronavirus, twari tuje mu bintu bya business byo kugura ibibanza inaha.'

    CIP Bonaventure Twizere Karekezi akaba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bari mu busabane banywa inzoga.

    Ati 'twabasanze bari mu nzu bari mu busabane, kandi ubusabane ntibwemewe, bari mu nzu banywa inzoga nibwo busabanae bari barimo.'

    'Bari barenze ku mabwiriza, urumva abantu 8 bari bateraniye ahantu, urumva aka karere ka Rutsiro turi muri Guma mu Rugo, aho bari bateraniye bari barenze ku mabwiriza kuko bari baturutse ahantu hatandukanye, amabwiriza avuga ko gusurana bitemewe ariko bo bari baturutse hirya no hino.'

    Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi ku munsi w’ejo hashize, ibi byamamare n’abandi bari kumwe baciwe amande ndetse basabwa kwipimisha buri muntu ku giti cye, ni nyuma y’uko ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    K8 Kavuyo ntabwo yahiriwe no kugaruka i Kigali

    King James ari mubafshwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Shaddyboo yavuze ko bari bagiye kugura ibibanza i Rutsiro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/k8-kavuyo-ntiyahiriwe-n-urugendo-rugaruka-i-kigali

  • Mugisha Samuel yavunitse akaboko mu gihe yiteguraga amasiganwa abiri #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina umukino w’amagare muri Team LMP mu Bufaransa, Mugisha Samuel ntakitabiriye amasiganwa abiri yagombaga gukina kubera imvune y’akaboko yagize izamara ibyumweru 2.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare(Team Rwanda) yavunikiye mu myitozo mu Bufaransa ubwo biteguraga isiganwa rya Prix Marcel Bergereau kuri uyu wa Gatandatu n’irya Bordeaux – Saintes ku Cyumweru.

    Uku kuvunika akaboko bivuze ko uyu musore w’imyaka 23 atazakina aya masiganwa aho biteganyijwe ko azasubukura imyitozo nyuma y’ibyumweru 2.

    Mugisha Samuel akinira Team LMP kuva mu ntangiriro za 2020. Yegukanye Tour du Rwanda 2018 ubwo yari ikiri ku rwego rwa 2.2.

    Ni umukinnyi wazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

    Mugisha Samuel yavunitse akaboko

    N’ejo yari aifte irindi siganwa

    Uyu munsi yagombaga gusiganwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yavunitse-akaboko-mu-gihe-yiteguraga-amasiganwa-abiri

  • Huye: Akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye aho uwo musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze, abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ibivuga.

    Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.