Category: Uncategorized

  • Tanzania. Sobanukirwa uruzinduko rwa president Samai Suhulu wa tanzania i Kigali kwambere. #rwanda #RwOT

     Ingingo zingenzi zizigwaho.

     .Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suhulu, azagera i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

     .Imwe mu ngingo z'ingenzi zishimishije hagati y'ibihugu byombi ubu ni ihungabana muri Mozambike, aho u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi 1000 mu kurwanya inyeshyamba z'abayisilamu.

     .Urugendo rwa mbere rwa Perezida Suluhu rwabaye muri Uganda muri Mata, rukurikirwa na Kenga muri Gicurasi.

     Inkuru dukesha ikinyamakuri The standerd cyo muri Tanzania cyabitangaje kigira giti''

     Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suhulu, azagera i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

     Muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri, biteganijwe ko azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

     Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rukurikira inama zo mu rwego rwo hejuru ziherutse kuba hagati y'abayobozi bakuru baturutse mu bihugu byombi.

     Inama iheruka kuba ku ya 16 Nyakanga, ubwo Minisitiri w'Urwanda muri ICT, Paula Ingabire, yabonanaga na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Faustine Ndugulile, kugira ngo basuzume ibikorwa remezo by'insinga z'amazi yo muri Tanzaniya ashyigikira serivisi z'itumanaho mu Rwanda.

     Ku ya 9 Nyakanga, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzaniya, Jenerali Majoro Charles Karamba, yahuye na Minisitiri w'ingabo muri Tanzaniya, Elias Kwandikwa i Dodoma, aho baganiriye ku ngingo z'inyungu.

     Imwe mu ngingo z'ingenzi zishimishije hagati y'ibihugu byombi ubu ni ihungabana muri Mozambike, aho u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi 1000 mu kurwanya inyeshyamba z'abayisilamu.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/01/tanzania-sobanukirwa-uruzinduko-rwa-president-samai-suluhu-hassan-wa-tanzania-i-kigali-kwambere/

  • Mugabe Aristide wa Patriots BBC yifurije isabukuru nziza umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe ya Pateiots BBC, Mugabe Aristide, yifurije isabukuru nziza umukunzi we. Ibi Mugabe yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye aho yashyize ifoto ye ari kumwe n'umukunzi we ayaherekesha amagambo agira ati ” Happy birthday Love, all the blessings from above🙏🏽Keep shining, I love you❤️”.

    Source : https://yegob.rw/mugabe-aristide-wa-patriots-bbc-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi-we/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Yannick Mukunzi n'umuryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021, twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Iyo ntayindi ni iya Yannick Mukunzi n'umuryango we.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yannick-mukunzi-numuryango-we/

  • Umugabo ushinjwa kwiba igisheke ibyo yakorewe ni agahomamunwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Wilson Zamayele ufite imyaka 50 ari mu bitaro i Ntcheu muri Mali nyuma yo gukubitwa n'abaturage akanatemwa amaboko n'umuhinzi w'ibisheke. Umuhinzi w'ibisheke avuga ko uyu mugabo yibye ibisheke mu murima we mu mudugudu wa Kandota, mu karere ka Kwataine.

    Umuvugizi wa polisi ya Ntcheu, Hastings Chigalu, avuga ko ingeso yo kwiba ari mbi ariko abaturage bakwiye kudashaka kwambura ubuzima uwashatse kwiba. Akomeza avuga ko uwahohotewe ari Wilson Zamayele, mu gihe umuhinzi w'ibisheke wamuhohoteye ari Bwana Molesi uri guhigwa bukware nk'uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ushinjwa-kwiba-igisheke-ibyo-yakorewe-ni-agahomamunwa/

  • Dore ibyagufasha kubaka urukundo nyakuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aha buri wese yakwibaza mu by'ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n'umukunzi wawe:

    1.Kumuha cyangwa kumugurira impano umutunguye: Bizashimisha cyane umukunzi wawe kumuha impano zitandukanye ndetse n'ikindi kintu cyose wamuha atari icyiteguye.Ibi bizamwereka ko umuzirikana kandi ko umuhoza ku mutima.

    2.Kumukunda wenyine: Abakobwa hafi ya bose ntibashimishwa no kumva ko umukunzi wabo afite abandi bakobwa bakundana,gerageza umukunde wenyine niba ushaka kubaka urukundo nyarwo kandi ruzira ikizinga hagati yawe n'umukunzi wawe kuko ikimushimisha nuko akwiharira wenyine bityo akabaho yumva atuje mu mutima we kandi yumva anyuzwe nawe mu buzima bwe.

    3.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n'ikimubabaza cyangwa n'ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,uko yiriwe yewe nuko yaraye n'ibindi.

    Mu by'ukuri ibi nubikorera umukunzi wawe bizamwereka ko umuzirikana cyane kandi muri byose.

    4.Kumugira inama mu byo agiye gukora byose: Burya ngo nta kiza nko kugira umuntu wizera kandi ugisha inama muri byose.Umukunzi wawe azashimishwa nuko agufite nk'umujyanama we mu byo agiye gukora byose bityo kandi nawe ugomba kumwwereka ko umushyigikiye mu byo agiye gukora byose kandi ukanamugira inama zubaka bitewe n'ibyo agiye gukora.

    5.Kwita ku muryango we: Aha kandi nituvuga kwita ku muryango we ntitwumve ko ari mu bundi buryo butari ukwereka umukunzi wawe ko uzirikana kandi ko uhoza ku mutima umuryango we.Ibi biramushimisha cyane kandi akumva afite ishema mu
    muryango we biturutse ku gaciro ubaha bigatuma akwimariramo wese.

    Ntitwibagirwe ko ugomba kuzirikana umuryango umukunzi wawe aturukamo haba mu byishimo ndetse no mu gihe cy'akababaro,ibi bizamushimisha bitume nawe akwishimira mu buzima bwe bityo anagukunde bya nyabyo.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyagufasha-kubaka-urukundo-nyakuri/

  • Rwezamenyo: Camera z’umutekano zimaze umwaka zidakora – #rwanda #RwOT

    Muhire Abdoul, yagize “Abacuruza ibiyobyabwenge baragarutse, dukeneye ubuvugizi kuko abantu bose barabizi ko zitagikora ku buryo nta muntu ukizitinya nka mbere zikijyaho.”

    Umwe mu banyerondo twaganiriye yatubwiye ko hari izi camera zabafashaga cyane mu kazi kabo, ati “Izi camera zifite akamaro kanini, kandi raporo y’uko zitagikora yarakozwe, bakwiye gushyiramo imbaraga zikongera gukora.”

    Umuyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse isoko ryatanzwe kugira ngo zizakorwe.

    Ati “Isoko ryazo ryaratanzwe, murabizi uko amasoko atangwa kubera ko amafaranga azikoreshwaho ni ay’abaturaege, kandi aba ari aya Leta ku buryo aba agomba gukoreshwa mu mucyo, rero twatanze isoko abazaritsindira bazaza bazikore ariko turifuza ko bikorwa vuba.”

    Ikibazo cya camera z’umutekano zidakora giherutse no kugaragara mu nyubako nini ziri mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwarasabye abafite izo nyubako kongera gukoresha izo camera.

    Camera zashyizwe mu Murenge wa Rwezamenyo zimaze umwaka zidakora

  • Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 warenze ibihumbi 70 – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe umubare w’ubwandu nawo ukomeje kuzamuka kuko abanduye babaye 860 mu bipimo 9.519 byafashwe. Ubu mu Rwanda abamaze kwandura bose ni 70.698.

    Mu barwayi bari mu bitaro, hiyongereyeho 22 bashya, abarembye cyane ni 64.

    Ku rundi ruhande, inkingo zatanzwe ni 3.238. Mu gihugu cyose abamaze gukingirwa ni 455.673 bahawe dose ebyiri.

    31.07.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 6 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 6 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 6 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/05Puzrae8y

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 31, 2021


  • RDF yasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF kuri uyu wa 31 Nyakanaga 2021, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Maj Gen Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

    Minisitiri w’Ingabo yakomeje ashima umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

    Ati “ Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

    Uwari uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, (Rtd) Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku buyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

    Ati “Nubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa RDF ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

    Abagiye mu kiruhuko bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo muri RDF.

    Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu. Nta mubare w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru watangajwe, icyakora amakuru avuga ko hitabiriye 32 bahagarariye bagenzi babo.

    Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame

    Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘My Vow’ ya Meddy ya… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

    Iyi ndirimbo haba mu kurebwa ndetse no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda.

    Mu minsi itanu gusa indirimbo ‘My Vow’ yari yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye ku rubuga rwa Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha indirimbo ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Indirimbo My Vow yakurikiwe n'indirimbo No Cap ya Ish Kevin ku rutonde rwa InyaRwanda Top 10 nayo yatowe cyane kurusha izari ziri kumwe nayo ikomeza kongera no kugaragaza urukundo abantu bari gukunda uyu musore n'injyana ye.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 120 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 114, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 234.

                      KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IKUNZWE CYANE MY VOW YA MEDDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108172/inyarwanda-music-top-10-my-vow-ya-meddy-yakunzwe-bikomeye-mu-ndirimbo-zikunzwe-kurusha-izi-108172.html

  • Iwacu Muzika Festival: Naason yavuze uko kuvu… – #rwanda #RwOT

    Naason Solist na Edouce Softman babaye abahanzi ba gatandatu baririmbye mu ruhererekane rw'ibitaramo by’iserukiramuro rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu.

    Bombi bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo bakoze mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021, gitambuka imbonankubone kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Naason Solist yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo zirimo 'Nyigisha' yanitiriye Album ye, ni mu gihe Edouce Softman yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Urushinge'.

    Nshimiyimana Naason [Naason] asanzwe ari umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo warambitse ibiganza ku ndirimbo za benshi mu bahanzi zikunzwe hanze aha!

    Avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Viccy, David, Carine, Producer Jackson Dadoe n'abandi. Uyu musore yatangiye amashuri abanza azi gucuranga gitari yigishijwe na Se, ndetse yacurangiye korali Agape yo mu Gakinjiro, Korali Hoziyana n'izindi.

    Ibijyanye no gutunganya indirimbo yabyigishijwe na Producer Jackson Dadoe. Muri iki gitaramo, Naason yavuze ko kuvukira mu muryango w'abahanzi byamubereye akabando yicumba mu muziki kugeza n'ubu, abishimira Imana.

    Agereranya kuvukira mu muryango w'abahanzi no gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri. Ati 'Burya iyo uri kwiga ikintu ukigira kure bitandukanye n’uko waba uri ukigira mu rugo. Rero byaranyubatse, nibyo byankomeje, ikindi byaranyorohereje mu muziki wanjye.'

    'Kuko urumva natangiye umuziki nikorera na Production, nicurangira ndazicurangira, nkaziyandikira, nkaziririmbira urumva undi mukoro nari mfite ni ukuzigeza kuri Radio gusa.”

    Uyu muhanzi yavuze ko Album 'Nyigisha' aherutse gushyira ku isoko yasubiyemo mu buryo bwa Accoustic yamwongereye umubare w'abafana, abayishimiye barabimugaragariza.

    Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo nka 'Nyigisha', 'Amatsiko', 'Ubufindo', 'Undwaza umutima', 'Umunyenga' ndetse na 'Abisi'.

    Edouce Softman wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo, yavuze ko yatangiye umuziki akunda byihariye abarimo Miss Jojo, Rafiki, Tom Close n’abandi.

    Avuga ko urugendo rw’umuziki we rugizwe no kuba yaratangiye umuziki akiri ku ntebe y’ishuri n'ikindi gice cy'iki gihe yari amaze gusoza amasomo.

    Uyu muhanzi yavuze ko akiri ku ishuri atakoraga umuziki nk'uko yabyifuzaga, kandi ko umuryango we wamwibutsaga kubanza gusoza amasomo mbere yo kwinjira mu muziki.

    Avuga ko agisoza amasomo yashyizemo imbaraga nubwo hari aho bitagiye bigenda, ariko yishimira aho ageze. Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ‘Akandi ku mutima’, ‘My Love’, ‘Urushinge’ n’izo aherutse gusohora.

    Edouce yaririmbye indirimbo ‘My Love’, ‘Urushinge’ n’izindi


    Umuhanzi Edouce Softman ni we wabanje ku rubyiniro 


    Edouce yavuze ko yatangiye umuziki akunda byihariye abarimo Miss Jojo, Rafiki 



    Edouce yavuze ko umuziki w'u Rwanda uri gutera imbere

    Edouce aganira n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo

    Naason yaririmbye indirimbo Nyigisha yitiriye Album aherutse gusubiramo mu buryo bwa Accoustic

    Naason yavuze ko yatekereje gusubiramo indirimbo ze kubera ubusabe bw'abafana

    Uyu muhanzi yavuze ko kuvukira mu bahanzi ari nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri


    Uyu muhanzi yavuze ko yari akumbuye gutaramira abafana be 

    Naason na Edouce baririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu

    KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYA IWACU MUZIKA FESTIVAL CYAGENZE

    AMAFOTO: Bjc Official-EAP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108174/iwacu-muzika-festival-naason-yavuze-uko-kuvukira-mu-muryango-wabahanzi-byamufashije-mu-git-108174.html