Category: Uncategorized

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zafashe Awasse zinivugana abarwanyi barenga 70 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Rwivanga yatangarije Kigali Today ko abarwanyi benshi muri Awasse bivuganywe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

    Yagize ati “Birashoboka ko imibare irenga kuko abarwanyi bagiye batwara imirambo ya bagenzi babo mu kwanga ko ibarwa”.

    Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’intara n’ubuyobozi bw’ingabo zihuriweho n’u Rwanda, Botswana, Zimbabwe n’abanyamakuru basuye ibirindiro byari iby’inyeshyamba byamaze gufatwa, ndetse basura n’ibikorwa remezo izo nyeshyamba zari zarigaruriye ubu zasize zangije, birimo sitasiyo y’amashanyarazi.

    Agace ka Awasse kegereye ibice bindi bikomeye nka Mueda na Nangade mu Majyaruguru y’Intara ya Cobo Delgado.

    Abasirikare ba Mozambike n’u Rwanda bamaze kwigarurira uduce nka Awasse na Diaca ndetse hafatirwa ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’amasasu.

    Ibitangazamakuru byandikirwa muri Mozambique nka DW bitangaza ko hakoreshejwe imbaraga z’indege hafi y’umujyi wa Mocímboa da Praia ahari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

    Awasse ni hamwe mu hatangirijwe intambara n’inyeshyamba muri 2017, mu mujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nkombe z’inyanja mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado, gaherereye ku birometero 70 mu majyepfo ahari umushinga wo gushakisha gaze karemano, uyobowe n’ikigo cy’Abafaransa cya Total.

    Mu mpera za Kamena 2020 muri Mocímboa da Praia ni ho habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’imitwe y’inyeshyamba, bituma igice kinini cy’abaturage bahunga.

  • AMAFOTO : Abagore 10 bahamijwe gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida Kagame barekuwe #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwanyijijwe na RCS kuri Twitter, bugira buti 'Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri batangiye gusubizwa mu miryango yabo.'

    Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto ya bariya bagore 10 bari bafungiye muri Gereza y’Abagore ya Ngoma.

    Ayo mafoto agaragaza abo bagore bari guhabwa ibyangombwa by’uko basohotse muri gereza ndetse banafite bimwe mu bikoresho batashye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Abagore-10-bahamijwe-gukuramo-inda-bahawe-imbabazi-na-Perezida-Kagame-barekuwe

  • Rusizi : Ba bagore bakubise Umucamanza bihannye uwagombaga kubaburanisha ngo ntibamwizeyeho Ubutabera #rwanda #RwOT

    Mukamana Jaeanine, Nyirabakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, na Tuyishime Alphonsine bakurikiranyweho kiriya cyaha bakoze ubwo basagariraga Umucamanza bamushinja kurekura uwo bavuga ko yabibye, bagombaga kuburana kuri uyu wa 03 Kanama 2021.

    Aba bagore bahise batangira kuburanishwa mu mizi kuko abaregwa bemeye icyaha bakekwaho banagisabira imbabazi.

    Ubwo bari bagiye kuburana mu mizi mu rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe, Umucamanza yasabye abari mu cyumba cy’iburanisha, kuzimya telephone kugira ngo iburanisha ritangire.

    Akimara guha ijambo ababuranyi, Me Ndikumana Elesee wunganira abaregwa yahise abwira Umucamanza ko amwihannye kuko uyu Mucamanza yavuye mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye kandi Umucamanza wahohotewe yaje gukorera mu rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe ari ho yabanje gukorera.

    Uyu munyamategeko yagize ati 'Murumva ko dufite impungenge z’uko twabona ubutabera muri uru rubanza.'

    Uyu munyamategeko yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rwasohoye itangazo ryamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiko ku buryo urukiko rukuriye izindi mu gihugu rwamaze kugaragaza uruhande ruhengamiyeho ku buryo urukiko ruri munsi yarwo rudashobora gufata imyanzuro inyuranye n’ibyatangajwe n’urukiko rw’Ikirenga.

    Yagize ati 'Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko urukiko rw’Ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho.'

    Yavuze kandi ko abona abacamanza bagomba kubogamira kuri mugenzi wabo uvugwaho guhohoterwa n’abaregwa.

    Umunyamategeko Me Gatete Colin yaganiriye na UKWEZI.RW avuga ko kwihana umucamanza mu rukiko ari ibisanzwe ariko ko iyo bikozwe inteko yari ikurikiranye iryo buranisha ihita irusubika ahubwo igahita ikora raporo ikayishyikiriza Perezida w’urwo rukiko.

    Perezida w’urwo rukiko ni we uba afite ububasha bwo gusuzuma impamvu z’ubwihane, yasanga zifite ishingiro akagena undi mucamanza ukomeza urwo rubanza mu gihe zaba zidafite ishingiro wa Mucamanza akarukomeza

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Ba-bagore-bakubise-Umucamanza-bihannye-uwagombaga-kubaburanisha-ngo-ntibamwizeyeho-Ubutabera

  • Akarere ka Nyamagabe kakuyeho umwanzuro wa Gi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Gatare bwafashe icyemezo cyo gushyira Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw'ubwandu bwa Covid-19.

    Iri tangazo ryavugaga ko izi ngamba zigomba gutangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021 kugera tariki 14 Kanama 2021.

    Ingamba zagombaga gukurikirizwa harimo ko ‘ingendo ziva cyangwa zinjira mu kagari ka Gatare zirabujijwe’, Abaturage b’Akagari ka Gatare barasabwa ku Guma mu Rugo, imodoka, moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi mu kagari ka Gatare….

    Iri tangazo kandi rinavugamo imirimo izakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo amashuri y’incuke n’abanza, abasoromyi b’icyayi n’imodoka zijyana icyayi ku ruganda rwa Mushubi.

    Muri iri tangazo, abaturage bibutswa gukomeza kwambara agapfukamunwa neza buri gihe, gukaraba intoki neza, guhana intera n’ibindi.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwanyujije ubutumwa kuri Twitter, kuri uyu wa 4 Kanama 2021, busaba abaturage kudaha agaciro ubutumwa Gitifu w’Umurenge Ndangijima, kuko imyanzuro yafashe atayifitiye uburenganzira.

    Bagize bati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.'

    Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 30 Nyakanga 2021, yafashe icyemezo cyo gukura muri Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali n'Uturere umunani bari bamazemo iminsi 15.

     

    Gitifu w'Umurenge yari yafashe umwanzuro wo gushyira Akagari muri gahunda ya Guma mu Rugo

    Akarere ka Nyamagabe kasabye abaturage kudaha agaciro itangazo rya Gitifu w'Umurenge ryashyiraga Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo kubera Covid-19

    Nyamagabe- Tariki 29 Nyakanga 2021 ubwo hubarizwaga gahunda ya Guma mu Rugo mu Mirenge Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108280/akarere-ka-nyamagabe-kakuyeho-umwanzuro-wa-gitifu-wari-washyize-akagari-muri-guma-mu-rugo-108280.html

  • Umunsi nk'uyu mu 1993 amasezerano ya Arusha yarasinywe akurikirwa na Jenoside ya #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yari yarabanjirijwe n'ibindi biganiro n'amasezerano menshi hagati y'ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana n'abahoze ari abarwanyi ba FPR- Inkotanyi.

    FPR-Inkotanyi yari yarateye u Rwanda iharanira itahuka ry'impunzi z'Abanyarwanda, nk'imwe mu mpamvu nkuru z'intambara ku Rwanda.

    Inama y'i Mwanza muri Tanzania yo ku wa 17/10/1990, inama y'i Goma muri Zaïre yo ku wa 20/11/1990, inama yo muri Zanzibar tariki 17/11/1991, zari zigamije guhuza impande zombi nyuma y'uko intambara itangiye ku ya 01/10/1990.

    Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara (Cessez-le-feu) y'i N'sele muri Zaïre ku wa 29/03/1991, ay'i Gbadolite muri Zaïre yo ku wa 16/09/1991, ay'i Arusha ya tariki ya 12/07/1992 n'ayandi.

    Aya yose yari mu muhate wo guhuza ubutegetsi bw'u Rwanda n'umutwe wa FPR-Inkotanyi ngo bahagarike intambara.

    Hagati aha intambara ntiyahagaze yagendaga iba hato na hato mu bice by'amajyaruguru y'u Rwanda aho ingabo za FPR-Inkotanyi zari zarateye ziturutse. Ibihumbi by'abantu bavuye mu byabo.

    Amasezerano akomeye yasinywe ku wa gatatu tariki 04/08/1993 i Arusha ahari hamaze igihe habera inama zihuza impande zombi.

    Yavugaga iki?

    Ingingo ya gatatu y'aya masezerano yavugaga ko impande zombi zemeranyije ko Itegeko nshinga ry'u Rwanda ryo mu 1991 hamwe n'aya masezerano ari byo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy'inzibacyuho kizamara amezi 22, nyuma hakaba amatora rusange.

    Ingingo ya gatandatu yarebaga igabana ry'ubutegetsi, yemeje ko Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w'intebe mu nzibacyuho.

    Ko muri minisiteri 21 zigize guverinoma, ishyaka ryari ku butegetsi MRND rihabwa minisiteri eshanu, FPR igahabwa eshanu, ishyaka ritavuga rumwe na Leta rikomeye MDR rigahabwa enye na minisiteri y'intebe, andi mashyaka agabanywa minisiteri zisigaye.

    Aya masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37 nk'uko ingingo ya karindwi yayo yabiteganyaga.

    Ingingo ya gatanu yavugaga ko impande zombi ziyemeje gukora ibishoboka byose aya masezerano agashyirwa mu bikorwa, kandi zigaharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

    Aya masezerano yashyizweho umukono imbere y'abagabo:

    Umuhuza, Ali Hassan Mwinyi, Perezida wa Tanzania,

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nk'indorerezi,

    Melchior Ndadaye w'u Burundi nk'indorerezi,

    Faustin Birindwa, Minisitiri w'intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko

    Dr Salim Ahmed Salim, umunyamabanga mukuru wa OUA (yaje kuba African Union)

    N'abari bahagarariye ONU, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Zimbabwe.

    Aho abagabo basezeraniye….

    Mu Kinyarwanda 'ni ho bahurira'. Muri politiki…

    Tariki 05/10/1993 inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w'abibumbye yatoye umwanzuro 872 wemeje ishyirwaho z'ingabo ziyobowe na Jacques-Roger Booh-Booh ziswe MINUAR, zihabwa ubutumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano.

    Mu 1992, Perezida Habyarimana yari yaratangaje ko amasezerano ari gutegurwa i Arusha “ari impapuro gusa” nk'uko bivugwa na André Guichaoua, umuhanga mu mibanire y'abantu (sociologie) wakurikiraga iby'akarere k'ibiyaga bigari.

    Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, tariki 28/12/1993 FPR yohereje abasirikare 600 i Kigali ku ngoro yitwaga iya CND (ingoro y'inteko ubu) baje kurinda abanyapoliki bayo nk'uko byateganywa n'ayo masezerano.

    Abakurikirana ibya politiki bavuga ko Perezida Habyarimana atari yishimiye aya masezerano kuko yamburaga ububasha bunyuranye ibiro bye akabuha guverinoma y'inzibacyuho.

    Aya masezerano ntiyashyizwe mu ngiro mu gihe cyari giteganyijwe, impande zombi zatunganye urutoki kubangamira iyubahirizwa ryayo.

    Tariki 06/04/1994 indege yari ivuye i Dar es Salaam muri Tanzania itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w'u Burundi, n'abandi, yahanuwe n'igisasu iri kururuka ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe i Kigali bapfa bose.

    Perezida Habyarimana yari yasubiye muri Tanzania nk'intambwe ya nyuma ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro ya Arusha.

    Ihanurwa ry'indege y'uyu mutegetsi kugeza n'ubu ntirivugwaho rumwe n'uruhande rwari rushyigikiye ubutegetsi bwe n'uruhande rwa FPR.

    Intambara hagati ya FPR Inkotanyi n'ubutegetsi bw'u Rwanda yarasubukuye byeruye, ariko hanatangira gukorwa Jenoside.

    Amasezerano ya Arusha yari amaze amezi 10 asinywe ahera mu mpapuro. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano byakurikijwe nyuma y'uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umunsi-nk-uyu-mu-1993-amasezerano-ya-arusha-yarasinywe-akurikirwa-na-jenoside

  • Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurashimirwa akazi rwakoze muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe umwambaro mushya
    Bahawe umwambaro mushya

    Bashimiwe nyuma y’uko mu itangira rya gahunda ya Guma mu Rugo, ako karere kagiye kabonekamo abandura Covid-19 bakabakaba 100 kaza inyuma y’umujyi wa Kigali, mu gihe muri ubu imibare igenda igabanuka aho igeze muri za 20.

    Ibyo ni byo ubuyobozi bw’akarere bufata nk’ubwitange bukomeye abakorerabushake bagiye bagaragaza, aho ngo bagiye bakora amanywa n’ijoro bareba ko ingamba zo kurwanya Covid-19 zubahirizwa.

    CIP Speciose Kayitesi aganira n
    CIP Speciose Kayitesi aganira n’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake

    Uwo murava n’ubwitange urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rwakomeje kugaragaza, washimangiwe n’umwe muri urwo rubyiruko witwa Nsengiyumva Abdul Salam, waguze imodoka avuga ko n’ubwo ayiguze atari iye ku giti cye, ahubwo ari iyo gufasha Abanyarwanda kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho yahise ayiha urubyiruko bagenzi be mu kubafasha mu ngendo zimwe na zimwe bakomeje gukorera hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze.

    Ni imodoka yamuritswe kuri iki Cyumweru gishize ubwo urwo rubyiruko rwashyikirizwaga umwambaro mushya (amajire 250), rwagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu rwego rwo kubashimira ku kazi gakomeye bakomeje kugaragaza mu guhashya icyorezo cya Covid-19, banakora ibindi bikorwa bifasha abaturage mu mibereho myiza yabo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Ruchyahana Mpuhwe.

    Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19
    Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19

    Agira ati “Mbashimiye ibikorwa by’ubwitange bibaranga buri munsi, mukomeze ibi bikorwa murangwa n’ikinyabupfura kandi mwibuka ko kizira gutenguha Umukuru w’igihugu Paul Kagame, mukomeza gusigasira ibyagezweho kandi mukomeza guharanira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, mukomeza inzira murimo yo gukora ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

    Uwari uhagarariye urwego rwa Police mu Karere ka Musanze, CIP Spéciose Kayitesi, yashimye uruhare rw’abakorerabushake avuga ko ibikorwa byabo byivugira, abasaba gukomeza kurangwa n’ubwo bwitange kandi badacika intege, baharanira ko icyorezo cya Covid-19 kiranduka burundu.

    Ni mu muhango watumiwemo abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake b’imirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, aho bashimangiye ko biteguye gukomeza gukorera igihugu baharanira ko icyorezo cya Covid-19 gicika burundu, kandi bakomeza n’ibikorwa batangiye byo gufasha abaturage mu iterambere.

    Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19
    Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19

    Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagaragaje imbogamizi bagiye bahurira nazo muri ako kazi mu minsi 15 ya Guma mu Rugo, ashimira ubuyobozi bw’akarere n’uwo mukorerabushake witanze imodoka.

    Yagize ati “Mu gihe cya Guma mu rugo akazi ntikari koroshye gusa turashimira ubuyobozi bw’akarere bwagiye bubidufashamo tutibagiwe n’umwe muri twe waduhaye imodoka ye ikaba ikomeje kudufasha kugera ku ntego twihaye. Twigabanyije mu matsinda twise (Mobile teams) dushyiraho ama site 62, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwabaga ruri kumwe na ba Mutwarasibo, abayobozi b’umudugudu n’abajyanama y’ubuzima, mu rwego rwo kugenzura uburyo amabwiriza yubahirizwa”.

    Abakorerabushake mu marembo y
    Abakorerabushake mu marembo y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze

    Arongera ati “Abenshi bajyaga barangwa n’amayeri, umuntu agafata umufuka agasohoka wamuganiriza yatsindwa akakubwira ko yari yarambiwe mu rugo yitwaza agafuka kugira ngo abeshye. Hari n’abakobwa twagiye tubona ugasanga afite isabune, ariko wareba ugasanga muhuye nk’inshuro esheshatu azenguruka mu mujyi, cyane cyane twagiye dufatira urubyiruko mu muhanda cyangwa ahandi baganira tugenda tubigisha”.

    Byiringiro yavuze ko umwambaro mushya bahawe, ari kimwe mu bigiye kubafasha kunoza akazi kabo, nk’ikirango kibafasha gukora neza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

    Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze
    Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze

    Kugeza ubu Umurenge wa Nkotsi ni wo ukomeje kugaragaza ubwandu bwinshi, aho ukomeje gukorerwa ubukangurambaga mu kwigisha abaturage uburyo birinda icyo cyorezo.

    Urubyiruko rw’abakoranabushake ruri mu gikorwa cyo kurwanya Covid-19 mu Karere ka Musanze, rurasaga 700 bakorera mu duce tunyuranye tugize ako karere.

  • Tumbira Yesu #rwanda #RwOT

    Yesu arahagarara arababwira ati 'Nimumuhamagare.' Bahamagara impumyi barayibwira bati 'Humura, haguruka araguhamagara.' Mariko 10:49.

    Tekereza kuba impumyi kuva ukivuka, umunsi umwe mu buryo bw’igitangaza ukisanga wongeye kureba, maze isura ya mbere ubonye ikaba ni iya Yesu!
    Ni byo byabaye kuri Barutimayo. Yesu yanyuze aho yahoraga yicaye asabiriza buri munsi. Amaze kubona ko ayo ari amahirwe y’ubuzima bwe, yatakambye asaba ubufasha kugeza abuze umwuka.

    Rimwe na rimwe, isengesho ryiza ntirihagije. Ku bibazo bikomeye, nk’uburwayi n’ibindi. Rimwe na rimwe, ugomba gutakambira Imana bivuye ku mutima wawe. Mariko 10:49 haratubwira: Igihe Barutimayo yatakambye ati: “Yesu mwene Dawidi!.” Reka Induru yawe ijye ikurura Imana.

    Dawidi avuga muri Zaburi 30.3, ati: “Uwiteka Mana yanjye Naragutakiye urankiza.” Ntushidikanye, gira icyizere. “Reka rero twegere intebe y’ubuntu dufite ibyiringiro kugira ngo tubone imbabazi kandi tubone ubuntu, kugira ngo tubone gutabarwa” (Abaheburayo 4:16).

    Dore iherezo ry’iyi nkuru: “Uyu musore w’impumyi yajugunye umwenda we, asimbukira kuri Yesu” (Mariko 10.50). Yabikoze kubw’impamvu ebyiri: Icya mbere, ikote rirerire cyane ryashoboraga kumutega akarikandagira. Ikindi yambaraga imyenda y’abasabirizi. Kugira ngo wegere Yesu, ugomba kuba witeguye gukuraho ibintu byose bigutega: isoni, gutsindwa kw’ahahise, amakosa n’ibindi.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Data wo mu ijuru ndakwinginze umpe imbaraga zo gutunga umutima uguhanga amaso muri byose, ndeke gutumbira no kwishingikiriza ku bantu ahubwo nkwizere wenyine. Kuko ubwami n’ububasha n’icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tumbira-Yesu.html

  • Wasobanukiwe ibintu 3 biranga umugambi w’Imana ku buzima bwawe?-Pasiteri Jean Jacques Karayenga #rwanda #RwOT

    “Ndamubaza nti 'Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati 'Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.” Ibyakozwe n’Intumwa 22:10

    Ese guhinduka kwa Pawulo cyaba cyari ikintu gitunguranye, cyangwa cyari umugambi w’Imana na mbere? Pawulo Imana yari yaramuteguye kuzamukoresha uhereye kera. Bibiliya iravuga ngo” Umwami aramusubiza ati 'Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.” Ibyakozwe n’Intumwa 9:15

    Umugambi w’Imana ku buzima bwawe, wawibazaho byinshi: Ese Imana ifite umugambi ku buzima bwanjye, niba ariko bimeze se, nabigenza gute ngo nywugenderemo? Imana ifite umugambi n’intego ku buzima bwa buri mwana wayo.

    Niba twe tujya kubaka tugakora plan turi abantu batazi uko ejo hazaba hameze, murumva bitoroheye umuntu wese kumva ko Imana ari Imana ikorera kuri gahunda kuruta cyane uko twebwe tuyikorera? Iyo turebye Aburahamu(Mu Baheburayo 11: 8-10) ukareba ibye uko yahagurutse iwabo n’ibyavuyemo, ukareba Mose(Mu Baheburayo 11:24-27) uko yarerewe kwa Farawo Imana igamije kuzahamutuma ngo akure ubwoko bwayo muri Egiputa.

    Iyo urebye uko Imana yavuze ibya Dawidi ikabisohoza mu 1Ingoma 17:7, ukareba Yeremiya 1:5-8 aho Imana imubwira ngo” 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.' Nuko ndavuga nti 'Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!' Ariko Uwiteka arambwira ati 'Wivuga uti 'Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.' Ni ko Uwiteka avuga.

    Tubona ko imibereho y’aba tuvuze n’abo tutavuze ko itari impanuka, bityo n’iyacu ikaba atari impanuka. Mu Befeso hongera kubisobanura neze ngo ' Turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo'. Uhereye kuri aba bose rero n’abandi tutavuze, uhita ubona ko Imana ifite umugambi kuri buri mwana wayo.

    Umugambi w’Imana ku buzima bwacu urangwa n’ibintu 3 by’ingenzi

    Umugambi w’Imana ni uw’umuntu ku giti cye

    “Ibyakozwe n’Intumwa 9:4, havuga Sawuli ku giti ke nubwo yari kuwe n’abandi benshi. ” Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti 'Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?' Aramubaza ati 'Uri nde, Mwami?' Na we ati 'Ndi Yesu, uwo urenganya.”

    Wagombye kumenya ko rero ari nta wundi uvugwa atari wowe, ariyo mpamvu umugambi w’Imana kuri wowe wihariye kandi ureba wowe wenyine. Hari intego Imana igomba kugeraho muri uwo mugambi ku buzima bwawe itagerwaho hakoreshejwe ubuzima bw’undi.

    Umugambi w’Imana kuri wowe ni mwiza

    “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:2

    Umugambi(ubushake)by’Imana ku mwana wayo, ni byiza kandi bitunganye! Imana ni nziza, kamere yayo ni urukundo, ni cyo gituma n’umugambi wayo ari mwiza.

    Umugambi wayo ni umugambi ushoboka mu bikorwa

    Ntabwo Imana yaguteguriye umugambi w’amagambo udashoboka, cyangwa udashobora kujya mu bikorwa nk’imwe mu migambi ijya itegurwa hano mu isi. Uyu mugambi kandi, ushyirwa buri munsi mu bikorwa mu buzima bwawe, si umugambi uvugitse neza cyangwa wumvikana neza mu matwi gusa, ahubwo ni umugambi usohora nk’uko twabibonye kubatubanjirije. Uwo yari afite kuri Aburahamu, Dawidi, Yeremiya, nabwo iyo migambi yose Imana yarayisohoje. Niyo mpamvu nawe umugambi Imana igufiteho ari umugambi ushoboka kandi wasohora.

    Guhishurirwa umugambi w’Imana n’intego yayo ku buzima bwawe, ni cyo kintu cy’ingenzi

    Nubwo ibi byagiye bigora benshi mu bavuga ko ari abakristo bikabagora kubyumva, kubaho kwawe ntabwo ari impanuka ahubwo hariho umugambi n’intego bituma uriho none. Kutabimenya kwawe, bituma ubaho ubuzima burangwa no kwiheba, kutagira icyerekezo ndetse no gutsindwa. Nta kinejeje rero nko kumva ko urimo kugendera ku ntego kandi ko n’ibyo ukora byose birimo gusohoza iyo ntego, atari ku bwacu, ahubwo bishingiye ku bushake bwa Data wo mu ijuru udukunda. Umuntu wese utarakizwa abaho ubuzima bujyanye n’uko abyumva n’uko ashaka, nk’uko na Pawulo yari ameze mbere yuko yemerera Yesu kumuhindura.

    Ikibabaje ni uko hari n’abakristo bibereyeho ubuzima uko babwumva, bakabaho biyobora, bagafata ibyemezo uko babyumva ku iherezo bagasanga baribeshye bakagwa mu mitego mibi. Ndagira ngo nkubwire rero mwenedata, irinde kubaho ubuzima bwo kwiyobora, gukora ibyo ushaka, irinde gufata ibyemezo uko ubyumva, ahubwo icyo ugiye gukora cyose ubanze urebe niba ari cyo Imana ikwemerera gukora, niba kiri mu bushake bw’Imana. Nibwo uzabaho ubuzima butekanye butarimo umubabaro.

    Ni ryari twinjira mu bushake bw’Imana, umugambi w’Imana?

    Twinjira mu mugambi w’Imana igihe twemeye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu. Pawulo yatangiye kwinjira mu mugambi w’Imana igihe yicishaga bugufi. “Babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza. Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Ibyakozwe n’Intumwa 9:6

    Niba ushaka kwinjira mu mugambi w’Imana, reka kuba umunyedini nk’uko Pawulo yari ameze mbere, ahubwo wakire Yesu akwihishurire mu buzima bwawe ukizwe, nibwo uzaba utangiye umugambi w’Imana mu bugingo bwawe. Iyo tugendera mu mugambi w’Imaa, tugenda duhishurirwa umunsi ku wundi, nk’uko Yesu yabwiye Pawulo ko azamwereka ibizakurikiraho nyuma yo kwemera guhinduka.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Jean Jacques Karayenga kuri Agakiza TV, yose wayikurikira hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wasobanukiwe-ibintu-3-biranga-umugambi-w-Imana-ku-buzima-bwawe-Pasiteri-Jean.html

  • Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo yaririmbye atari ize ndetse abisabira imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z
    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z’umwimerere

    Yabyemeye ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, mu kiganiro Impamba y’Umunsi cyatambutse kuri KT Radio, mu gace kacyo kitwa NYIRINGANZO.

    Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo Gakoni k’Abakobwa, Ku Munini n’izindi, yavuze ko yamenyanye na Kayitare Gaetan mu mwaka wa 1986 amusanze aho yakoreraga mu Ruhango.

    Mavenge Sudi yavuze ko yavuye i Kigali ari kumwe n’umusore witwa Mugabo wakomokaga i Nyanza, bahamara iminsi itatu na ho bahava berekeza i Karama ku musore witwa Muhirwa wacurangaga gitari ariko wakoranaga na Kayitare Gaetan.

    Bahageze ngo basanze Muhirwa nta gitari (Guitar) afite bakomeza inzira bagana ahitwaga i Kigoma (Ruhango y’ubu) bahasanga Kayitare Gaetan.

    Ati “Tugezeyo Mugabo yaramumbwiye hanyuma Kayitare arishima ampa gitari ndacuranga atangazwa, atungurwa, ankundira ukuntu nakiriye gitari nyicurangisha imoso, ndacuranga utuntu nari nzi cyane, ndamuririmbira arishima ubwuzu buramusaba, mbona biramurenze.”

    Mavenge Sudi avuga ko icyo gihe bahise baba inshuti ndetse Kayitare Gaetan amuririmbira indirimbo ye ya mbere yitwa “Ikigabiro” na yo Mavenge akaba yarayisubiyemo.

    Avuga ko nyuma yaho bajyanye mu irushanwa ku Gisenyi, nyuma y’iryo rushanwa nabwo ngo yakomeje kuzajya amusanga aho yakodeshaga yakoreraga akazi ko kudoda imyambaro cyane iy’abagore n’abakobwa, i Kigoma.

    Mavenge avuga ko yakomeje kubana na Kayitare Gaetan i Kigoma ndetse atangira no kuzajya amutuma kasete (Cassette) mu mujyi wa Kigali agashyiraho indirimbo akaziha abaturage bazishaka.

    Agira ati “Yantumaga kasete i Kigali, nazikuraga mu iduka bitaga muri Audiotex, hafi no kwa Venant, agashyiraho indirimbo akaziha abantu b’inshuti ze, ababyeyi, abamama, abapapa, abantu bose ndetse ukabona biramushimishije.”

    Mavenge Sudi ariko yahakanye ko atigeze afunganwa na Kayitare Gaetan ahubwo ko yakundaga kumusura akamugemurira ibintu bitandukanye ahawe na Muhirwa wacuruzaga imyenda i Nyanza.

    Muri gereza ngo yamushyiriyeyo gitari ye, kasete ndetse na kasete fone kugira ngo ajye abona uko akora indirimbo ze akaziha abantu bazifuza ku buntu.

    Yavuze ko indirimbo acuranga kenshi ngo yakunze kubivuga mu itangazamakuru ndetse no mu bantu baziranye ko ari iza Kayitare Gaetan ndetse akababwira n’amateka ye.

    Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo yahisemo kuririmba ibihangano bya Kayitare Gaetan kugira ngo bitazimira kandi yari inshuti ye.

    Ati “Umuco namusanganye, igihango twagiranye, ibiganiro twagiranye, uburyo yari afite umuco wo gusohora ibimurimo kandi nkabona arangwa no kubiha abantu bose, nkimara kumubura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narebye ukuntu abantu bari bakonje, ukuntu twari dukonje, ntekereje ko hari ibihangano bya mugenzi wanjye nanjye nifitemo yanyigishije noneho nkora ku buryo mbisohora kugira ngo bitazagwa mu kimuga, ahubwo mbisohore byubake Abanyarwanda mu bijyanye n’urukundo kuko hari ukuntu duhungeza abantu kugira ngo bishime bave mu irungu kubera ibihe bibi twari tuvuyemo.”

    Yongeye ati “Ubwo rero ako kantu, ntigeze mvuga, inshuti zanjye, abantu bose bakunze kuba abafana banjye, batari bamenya ako kantu ndakababwiye kandi nzahora nkasubiramo nanamuvuga ibigwi.”

    Mavenge Sudi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi kubera kwiyitirira ibihangano bitari ibye.

    Yagize ati “Imbabazi kuzisaba ni byo koko nk’umuntu wumva ko ntigeze mbivuga, musabye imbabazi pe ariko noneho nk’umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro bumvise urukundo twagiranye, amateka dufitanye na Gaetan ni maremare.”

    Yanahishuye ko indirimbo “Kavuna”, Kayitare Gaetan yayihimbiye muri gereza ndetse icyo gihe ngo ni nabwo yamusabye ko ibihangano bye bitazazimira ahubwo yazaziririmba.

    Mavenge Sudi yavuze ko ntawundi muhanzi wasubiyemo indirimbo ya Kayitare Gaetan ndetse ngo ku giti cye ntiyanamwemerera kuko zose azizi.

    Yanijeje ko afite gahunda yo kuzajya gusura umuryango wa Kayitare Gaetan kugira ngo bagire ibyo baganiraho byerekeranye n’izi ndirimbo yasubiyemo.

    Shumbusho Michel uhagarariye umuryango wa Kayitare Geatan yashimiye cyane Mavenge ku bw’imbabazi yasabye ariko avuga ko atamuha imbabazi we wenyine ariko nanone bakibabajwe n’uko yazisubiyemo nabi.

    Yagize ati “Jye naramubwiye duhuriye mu Biryogo, ndabimubwira ntiyabyumva ariko mubwira ko twababaye nk’umuryango kuzisubiramo nabi kuko atari ko yazicuranze, yego ubisabiye imbabazi, natwe turabyakiriye gato ariko ntabwo birangiye kuko burya ikosa riba ryabaye ni ugusubiramo ikintu cy’undi yakoze, n’ubwo yaba ari inshuti yawe yarabikuragije, ubisabira mu muryango wasigaye ntabwo yazimye kuko afite abavandimwe basigaye kuko ubu hasigaye batatu.”

    Ati “Dufite ibyo tugiye kuganira nk’umuryango ahubwo turamushimiye cyane Imana imuhe umugisha, imbabazi yazisabye sinahita nzitanga jyenyine tuzicara tubiganireho ariko turamushimiye ni umuntu w’umugabo.”


  • Amafaranga u Rwanda rwakuye muri ‘Eurobonds’ azishyurwa n’abafite akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y
    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)

    Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) yatangaje ko abashoramari b’i Burayi bahaye u Rwanda umwenda ukomoka kuri ‘Eurobonds’ ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni 620 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 620).

    Impapuro zitwa ‘bonds’ ni amasezerano y’icyizere Leta itanga ku bashoramari bayihaye umwenda (mu mafaranga y’amahanga), bakazishyurwa hiyongereyeho inyungu mu gihe kirekire kirenga imyaka 10.

    Umwenda u Rwanda rwavanye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i Burayi ubaye uwa kabiri, kuko hari uwo rwahawe mu mwaka wa 2013 wanganaga na miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi miliyari 400 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    MINECOFIN na BNR bivuga ko amenshi muri ayo mafaranga u Rwanda rwahawe azishyura uwo mwenda wa Eurobonds wa mbere, asigaye akazifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabisobanuye kuri Televiziyo Rwanda, ko amafaranga yavuye muri ‘Eurobonds’ za mbere yakoreshejwe mu kubaka Convention Center, kugura indege za Rwandair ndetse no kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo.

    Avuga ko ibikorwa nk’ibi hamwe n’ibindi biba byarubatswe mu mafaranga y’inguzanyo Leta igenda isaba, bitanga imirimo ku bantu benshi, bamara guhembwa hakavamo imisoro yo kwishyura wa mwenda.

    Yagize ati “Wowe wabonye akazi, wungukiye muri wa mwenda Leta yafashe, wowe wabonye ubucuruzi bushingiye kuri Nyabarongo yaguhaye amashanyarazi, uragira icyo ugarura muri Leta nk’umusoro, kugira ngo Leta ishobore kwishyura wa mwenda, ntabwo wavuga ngo ‘turafata ‘Convention Center’ cyangwa Nyabarongo, oya!”

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na we yakomeje avuga ko buri gicuruzwa cyose kiguzwe, hagomba kuvaho umusoro wagenewe kwishyura umwenda Leta yafashe.

    Yongeyeho ko mu Ngengo y’Imari ya Leta ya buri mwaka no mu bwizigame bugenda bukorwa, haba harimo amafaranga yagenewe kwishyura umwenda igihugu kigenda gifata.

    Dr Ndagijimana yagize ati “Tuba dufite gahunda y’amafaranga yishyurwa, igihe yishyurirwa, buri muntu watugurije wese igihe azishyurirwa, mu kwezi runaka amafaranga aya n’aya, burya amafaranga aba ateganyijwe mu Ngengo y’Imari, ntawe u Rwanda rujya rugirana na we ikibazo cyo kwishyura imyenda”.

    Dr Ndagijimana avuga ko uretse Eurobonds hari n’indi myenda u Rwanda rwafashe mu bihugu bitandukanye, mu mabanki n’ibigega mpuzamahanga ndetse no mu bashoramari b’imbere mu gihugu.

    Buri gihembwe u Rwanda rutanga impapuro mpeshwamwenda ku bashoramari b’imbere mu gihugu, zifite agaciro ka miliyari z’Amanyarwanda zibarirwa hagati ya 15-20 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu.

    MINECOFIN ivuga ko impapuro z’agaciro nshya u Rwanda rwatanze i Burayi zitabiriwe n’abashoramari benshi, ku buryo ayo bashakaga gutanga yikubye hafi inshuro eshatu ayo Leta yifuzaga, kuko bagejeje kuri miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

    MINECOFIN ikavuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bo ku isi bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, buvugwaho kuba bwarazamukaga ku rugero rwa 7.8% buri mwaka mbere y’icyorezo cya Covid-19.