Category: Uncategorized

  • Burera: Intandaro yo gushwana hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo wubatse igorofa kagategeka ko isenywa – #rwanda #RwOT

    Iyo gorofa yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw, yayubakaga mu Mudugudu wa Ryaruhirima, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

    Dushimirimana yatangiye kubaka iyo gorofa mu mpera za 2020 ariko iza guhagarikwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko Dushimirimana yubatse nta ruhushya afite, byongeye yubaka ahantu hari hateganyijwe kunyuzwa umuhanda kandi ari mu manegeka, nubwo rwiyemezamirimo we abihakana avuga ko yubatse ahateganyijwe kubakwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati “Icya mbere yubatse nta cyangombwa afite, ntabwo tuzi impamvu atigeze asaba icyangombwa, ikindi yubatse mu mbago z’umuhanda ahari gucishwa umuhanda wa kaburimbo. Yahagaritswe n’Ubuyobozi bw’Umurenge ku itariki 12 Werurwe yanga guhagarara.”

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Dushimirimana no kumuca amande ya 50.000 Frw, banamusabye gukuraho ibyo yari amaze kubaka ntiyabikora.

    Ati “Bamusabye ko ahagarara agakuraho n’ibyo yubatse kuko yubatse binyuranyije n’amategeko kandi nta muntu wubaka atasabye uburenganzira. Yewe n’itsinda ry’akarere, abakozi ba One Stop Center n’umukozi wa RTDA, bagiyeyo baraganira bakora raporo na we ubwe ayisinyaho ariho komite nyobozi yahise ifata umwanzuro.”

    Rwiyemezamirimo Dushimirimana ntiyemera ko yubatse ahatemewe ngo kuko iyo biba bimeze gutyo atari kubona icyangombwa cy’ihererekanyabutaka ry’aho hantu kuko yahaguze n’abandi mu mpera za 2020, agatangira kubaka mu Ugushyingo nubwo ihererekanya ry’ubwo butaka ryakozwe muri Gashyantare 2021 imirimo irimbanyije.

    Icyakora uyu mukobwa, yemera ko yatangiye kubaka igorofa rye nta cyangombwa cyo kubaka arabona, gusa aho yari agiye kubaka ngo ni ahagenewe imyubakire.

    Yagize ati “Iyo umuntu yubatse nta cyangombwa itegeko riteganya ko acibwa amande agahabwa icyangombwa, ntekereza ko kuba baranciye amande bari bafite uburenganzira bwo kuba baza bakayikuraho iyo koko babona ko nubatse ahantu hatemewe. Kuba naravuye mu kwezi kwa gatatu bikaza kugera mu kwa gatandatu, ndahamya ko bari bazi neza ko nta kibazo.”

    Dushimirimana avuga atubatse mu manegeka kuko icyangombwa cy’ubutaka cy’aho kigaragaza ko hagenewe guturwa, byongeye hakaba hari n’izindi nyubako zahubatswe vuba aha.

    Yavuze kandi ko aho yubatse iyo gorofa hari hasanzwe izindi yasenye, we akavuga ko hashobora kuba hari ibindi biyihishe inyuma.

    Akarere kamushinja kubaka ahantu hari imbago z’ahazagurirwa umuhanda uri munsi y’iyo nyubako ukanashyirwamo kaburimbo.

    Dushimirimana we avuga ko inyubako ye iri kure y’umuhanda kandi ngo iyo haza kubaho ko uzahubakwa, ihererekanyabutaka ntiryari gukunda.

    Itegeko rigenga imihanda mu Rwanda rivuga ko ubutaka bweguriwe imihanda ya Leta n’iy’Uturere, urwego rwa mbere bubarwa hafashwe metero 22 uhereye muri kimwe cya kabiri cy’umuhanda ku mihanda yo mu rwego rwa mbere na metero 12 ku mihanda yo mu rwego rwa kabiri ari na rwo uyu wo muri Burera uzaba ubarizwamo.

    IGIHE yageze aho iyi nzu ya Dushimirimana yari yubatse. Mu bipimo byifashishije metero, byagaragaye ko nibura yubatse muri metero 27,5 uvuye ku ruhande rwa ruguru y’umuhanda.

    Munsi yayo kandi hari abandi bantu bahafite izindi nzu batigeze babarirwa mu bazahabwa ingurane kubera umuhanda.

    Dushimirimana yakomeje agira ati “Nahise njya kwishakira amakuru muri RTDA, nti ‘Ese iyo umuntu yubatse mu mbago z’umuhanda mubibwirwa n’iki? Bati, ‘icya mbere aho hantu haba haratanzwe ingurane, aba ari ku rutonde rw’abigeze guteganywa bazabaguranira’. Nuko nzana n’umwirondoro w’abantu naguze na bo ngo ndebe niba bari no ku rutonde rw’abo bazagura na bo ndababura.”

    Amakuru yo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka agaragaza ko iki kibanza gifite UPI 11086 giherereye mu Mudugudu wa Ryaruhirima mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba giherereye ahagenewe guturwa.

    Nyuma yo kwandikirwa n’akarere asabwa gusenya ibyo yubatse, Dushimirimana yahise yitabaza izindi nzego zirimo Intara n’abadepite bahagarariye urubyiruko mu nteko.

    Ati “No muri sisiteme ubwabyo bahita babikwereka. Ikindi kimenyetso ni uko hari inzu zigera ku munani ziri munsi yanjye zitizigeze zihabwa ingurane, ni gute bagomba guhita kuri izo zose bakaza ku yanjye ya cyenda izo batarazibaruye?”

    Impuguke mu igenagaciro ku mitungo itimukanwa, Niyonsega Jean Paul umaze igihe muri uyu mwuga kuko awukora kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe iyo havutse ikibazo nk’iki gikemurwa hakurikijwe amabwiriza asanzwe.

    Yagize ati “Ubundi hari ibintu bibiri bibaho, icya mbere hari ukuba ku gishushanyo mbonera hateganyirijwe kubakwa, icyo gihe uwubatse adafite uruhushya acibwa amande akaka ibyangombwa. Icya kabiri iyo hatateganyirijwe kubakwa arahagarikwa agacibwa amande agakuraho ibikorwa bye.”

    Dushimirimana avuga ko impamvu yatumye asabwa gusenya ibyo yubatse, ari ubwumvikane buke afitanye n’abayobora akarere.

    Ati “Ikintu mbona nazize ni ukutumvikana kwa komite nyobozi. Hari inama twajyaga dukorana nkaba narababwiye ukuri kwa kundi muba muri gusasa inzobe. Ikindi ni amashyari.”

    Nubwo Dushimirimana avuga ibyo, Meya wa Burera we ahamya ko nta kibazo afitanye n’uyu rwiyemezamirimo kandi n’iyo cyaba gihari hari izindi nzego bireba zabikemura.

    Yavuze ko ibyo yazize ari ukutubahiriza amategeko agenga imyubakire, akubaka igorofa ahatemewe nta n’ibyangombwa yabanje gusaba.

    Ati “None se hari ibibazo dufitanye ko ari njye uhagarariye akarere? Ayo ni amatiku. Hari n’akarengane, hari inzego zishinzwe gukurikirana ibyo by’akarengane, ibihuha byo yabijyana muri RIB wenda ni yo yabisesengura ariko njye ibyo by’ibihuha ntabwo tubigenderaho. Tugendera ku bintu byanditse kandi n’abatekenisiye batangamo inama.”

    Meya Uwanyirigira akomeza avuga ati “Yubatse nta ruhushya. Murabizi itegeko risaba ko ushaka kubaka abanza gusaba uruhushya, noneho n’inzu ye ugiye kureba, urwego irimo tugiye mu byiciro by’imyubakire urasanga ko hari n’ibindi yakwiye kuba yujuje. Icya kabiri arubaka mu mbago z’umuhanda, icya gatatu inzu ye iri mu manegeka kandi ntabwo twareba umuturage yubaka inzu ishobora no kuzateza ibibazo.”

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, Izamuhaye Jean Claude, aherutse kuvuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi boherejeyo komisiyo ngo igikurikirane ikazatanga igisubizo mu gihe cya vuba.

    Rwiyemezamirimo wasabwe n’Akarere ka Burera yavuze ko iyi nyubako yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko iyi nyubako iri mu manegeka ndetse ikaba ikwiye gusenywa kuko iri mu mbago z’umuhanda

    Dushimirimana ashinjwa gutangira kubaka iyi nyubako adafite ibyangombwa

    Dushimirimana yaciwe amande kubera kubaka nta byangombwa

    Igishushanyo mbonera cy’igorofa ryari ryatangiye kubakwa mu Burera

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Yageze mu gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro aho bagiranye ibiganiro byihariye, mbere yo gukurikirana igikorwa cyo gusinya amasezerano ane ari mu ngeri zitandukanye.

    Aya masezerano arimo ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

    Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bikije by’umwihariko ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’ahari amahirwe yo kubyaza umusaruro.

    Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

    Perezida Touadéra yanasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, aho yasobanuriwe uko ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu.

    Perezida Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre ahabereye umusangiro

    Muri uyu musangiro, abakuru b’ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza

  • Perezida Touadéra yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi muri iyo manda.

    Ni amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, icyo gihe ubwoba bwari bwose ko inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwe zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora iki gihugu zishobora gutuma aba mu mvururu.

    U Rwanda rwohereje ingabo zigize umutwe udasanzwe “Special Force”, zicunga ibiro by’itora byose, zikurikirana amanywa n’ijoro ko nta kintu na kimwe gihungabanya umutekano ndetse ziburizamo ibitero by’inyeshyamba bitandukanye.

    Byatumye amatora arangira neza, umwaka na wo usozwa mu mahoro kugeza n’aho ibikorwa byo gutangaza amajwi na byo bibaye mu mahoro.

    Usibye uwo mutwe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kandi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Nizo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

    Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko igihugu cye ari cyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

    Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

    Ubu cyafunguriye imiryango u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n’ubucuruzi aho nk’Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi.

    Mu ruzinduko rwa Touadéra, ibihugu byombi birasinyana andi masezerano y’ubufatanye nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we.

    Touadéra araza kandi kwakirwa mu musangiro uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

    Araza kandi gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ku wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Musanze watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Utujwemo imiryango 144, ufite Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye, Irerero, Ikigo Nderabuzima n’ibindi bikorwaremezo.

    Azasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mbere yo gusoza uruzinduko rwe ku wa 8 Kanama.

    Dr Vincent Biruta aha ikaze Touadéra mu Rwanda mu ruzinduko yatangiye rw’iminsi ine

    Perezida Touadéra asuhuza abayobozi batandukanye bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege

    Perezida Touadéra yahawe ikaze mu Rwanda, igihugu gisanganywe umubano wihariye na Centrafrique

    Abasirikare b’u Rwanda baramutse bakereye guha ikaze Touadéra muri Village Urugwiro

    Touadéra yageze mu Rwanda ahagana saa tanu n’igice, ahita akomereza muri Village Urugwiro aho yabonanye na Perezida Kagame

    Ibendera ry’u Rwanda n’irya Centrafrique yazamuwe mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

    Amafoto ya IGIHE: Moise Niyonzima

    Video: Hakizimana Alain


  • Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

    “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko na yo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura ari bwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

    “Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi ari byo byabaye.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[…] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

    “Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko ni ko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

    “Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ‘Special Force’ muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta

    Special Force y’u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain


  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 754 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 10 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 860.Abapfuye n'abagore 4 n'abagabo 6.

    Uyu munsi kandi abanduye ni 754 mu bipimo 14.393 byafashwe hirya no hino mu Rwanda.Umujyi wa Kigali ni wo wabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 70.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa unahagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda yo kurwanya Covid-19, yatangaje ko ibihugu bigize AU byatangiye kohererezwa inkingo zabonetse ku bufatanye na 'African Vaccine Acquisition Trust: AVAT', kuri uyu wa 5 Kanama 2021.

    AVAT ni gahunda yashyizweho na AU ngo hashakwe inkingo za Covid-19 zo kunganira izindi gahunda muri uru rwego zirimo nka COVAX kugera ngo umuhigo wo gukingira 60% by'Abanyafurika ubashe kugerwaho.

    Iyi gahunda ifite abaterankunga mpuzamahanga barimo African Export-Import Bank (Afreximbank), Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC) na Banki y'Isi.

    Ibihugu bigize AU byiyemeje guhuza ubushobozi bwo kugura inkingo maze ku wa 28 Werurwe 2021, AVAT yashyize umukono ku masezerano yo kugura dose miliyoni 220 z'urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, ziyongeraho izindi miliyoni 180.

    Impamvu yo guhitamo urukingo rwa Johnson & Johnson zirimo kuba ruhendutse, rubikika neza ndetse rukorerwa ku Mugabane wa Afurika.

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Ramaphosa, yagize ati 'Iyi ni intambwe ikomeye yatewe mu bikorwa bya Afurika byo kubungabunga ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage bayo. Mu gukorera hamwe no guhuriza hamwe imbaraga, ibihugu bya Afurika byashoboye kubona amamiliyoni ya dose z'inkingo zakozwe hano muri Afurika. Ibi bizatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya COVID-19 ku Mugabane wa Afurika kandi bizaba urufatiro rwa Afurika mu mibereho no kuzahura ubukungu.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 Kanama, icyiciro cya mbere cy'inkingo gitangira kugezwa mu bihugu bigize AU, uku kwezi kukazarangira hatanzwe doze miliyoni 6.4.

    Izi nkingo zizakomeza gutangwa ukwezi kwa 12 kukazashira zimaze kugera ku bihumbi 50 aho biteganyijwe ko hari n'izizatangwa na UNICEF.

    Uku kugura urukingo ni intambwe idasanzwe ku Mugabane wa Afurika. Ni ubwa mbere Afurika ifatanyije isoko rinini ibihugu byose bigize uyu muryango bibigizemo uruhare.

    Bibaye kandi ku nshuro ya mbere ibihugu bigize AU byisunganye ngo bigure inkingo kugira ngo bibungabunge ubuzima bw'abaturage babyo.

    Nibura miliyoni 400 z'inkingo zizakingira kimwe cya gatatu cy'abaturage ba Afurika ndetse zizasiga Afurika hafi mu cya kabiri cy'intego yayo yo gukingira 60% by'abaturage bayo kuko abaterankunga mpuzamahanga biyemeje gutanga inkingo zizaba zisigaye zikenewe binyuze muri gahunda ya Covax.

    Izi nkingo zirimo gukorerwa ku mugabane wa Afurika na Aspen Pharmacare, ikigo gikora imiti giherereye i Gqeberha muri Afurika y'Epfo.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-754-barayandura

  • Inkuru ibabaje: Umupadiri yaburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, yaguye mu mpanuka y'imodoka kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021.

    Iyo mpanuka yabereye mu Kagari Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aho yari mu modoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yagwiriwe n'ikamyo yavaga i Kibeho yerekeza i Ndago. Padiri Buhanga yahise yitaba Imana naho uwo bari kumwe arakomereka cyane.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kubisikana nabi kw'imodoka.

    Ati 'Impanuka bishoboke ko yatewe no kubisikana nabi n'uwari utwaye ikamyo.'

    Umurambo wa Padiri Buhanga wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Munini; ni nabyo biri kuvurirwamo uwo bari kumwe mu modoka wakomeretse.

    Umushoferi wari utwaye iyo kamyo we ntacyo yabaye ariko yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

    Padiri Jean Claude Buhanga akimara kwitaba Imana, Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu bwahise bushyira ahagaragara itangazo ryo kubika.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umupadiri-yaburiye-ubuzima-mu-mpanuka-ikomeye/

  • WhatsApp yazanye impinduka zavugishije benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rumwe mu mbuga nkoranyambaga z'umuherwe Mark Zuckerberg, WhatsApp rugiye gutangiza uburyo buzajya butuma amafoto n'amashusho byohererejwe umuntu byisiba mu gihe amaze kubireba.

    Ubu buryo bwiswe 'view once' buzajya bunatuma umuntu afungura ifoto cyangwa amashusho abirebe bitarinze kugera mu bubiko busanzwe bw'amafoto n'amashusho bya telefoni.

    Abakozi b'uru rubuga bavuga ko ubu buryo bushya buzafasha abarukoresha kwizera no kugenzura neza umutekano w'amabanga y'ubuzima bwabo.

    Icyakora nubwo hari abishimiye ubu buryo bushya, inkuru dukesha BBC ivuga ko abaharanira uburenganzira bw'umwana batewe impungenge na bwo kuko bushobora gutuma ubutumwa bwari kuzifashishwa nk'ibimenyetso bwisiba bikanorohereza abakunda gukora ibyaha byo kubahohotera, kubona uko bahisha ibimenyetso by'umwihariko ku bana bakorerewe ihohotera rishingiye ku gitsina.

    WhatsApp ikomeje kwamamaza ubu buryo bushya bwayo bwa 'view once' nk'ubw'ibanga ku bakiliya bayo bahoraho aho ivuga ko buzajya bubafasha kuba banakohererezanya amafoto y'igihe gito nko mu iduka umuntu yipima imyenda ngo abaze mugenzi we ko aberewe, kohererezanya ijambo ry'ibanga n'ibindi.

    WhatsApp yavuze ko ibintu byose abantu bohererezanya bitaba ari ngombwa ko bibikwa mu buryo buhoraho ku buryo byatwara umwanya wakagiyemo ibindi by'ingenzi bikenewe mu gihe kizaza.

    Mu gihe umuntu yabyohererezwa ntabifungure, bizajya bihita byisiba nyuma y'ibyumweru bibiri.

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yazanye-impinduka-zavugishije-benshi/

  • Manchester City yaguze umukinnyi uhenze kurusha abandi bose muri Premier League #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 25 yasinye amasezerano y'imyaka 6 ndetse ahabwa nimero 10 yari isanzwe yambarwa na Sergio Aguero wagiye muri Barcelona.

    Grealish akuyeho agahigo ko kugurwa amafaranga menshi n'ikipe yo mu Bwongereza kari gafitwe na Paul Pogba waguzwe miliyoni £89 na Manchester United imukuye muri Juventus muri 2016.

    Uyu kandi abaye umwongereza uhenze kurusha abandi bose kuko akuyeho agahigo ka Gareth Bale waguzwe miliyoni 85 ava muri Tottenham yerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

    Uyu musore wakiniraga Aston Villa abaye umukinnyi wa 6 uhenze mu mateka y'isi nyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Philippe Coutinho, Joao Felix na Antoine Griezmann.

    Grealish akimara kwerekeza muri City yagize ati 'Nishimiye cyane kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

    City ni ikipe nziza mu gihugu ifite n'umutoza ufatwa nk'uwa mbere ku isi.NI inzozi zibaye impamo kuba muri iyi kipe.Mu myaka 10 ishize batwaye ibikombe bikomeye mu buryo buhoraho.Kuza hano kwa Pep kwabazamuye hejuru cyane kandi umupira iyi kipe ikina urashimishije mu Burayi.

    Gukorana na Pep no kumwigiraho bizaba ari byiza kandi ni ikintu buri mukinnyi wese yifuza.'

    Ubuyobozi bw'ikipe ya City nabwo bwavuze ko bwishimiye kugura Grealish kuko ari umukinnyi ugiye kubongerera imbaraga mu rugamba rwo gukomeza gutwara ibikombe birimo na Champions League yabananiye.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yaguze-umukinnyi-uhenze-kurusha-abandi-bose-muri-premier-league

  • Messi atandukanye na FC Barcelona kubera ubuk… – #rwanda #RwOT

    Messi wageze muri Barcelona mu 2003 muri Kamena, uyu mwaka ni bwo amasezerano ye yageze ku iherezo muri Barcelona ariko nk’uko byari bisanzwe, amasezerano ye kuyongera byarangiye byanze bitewe n’ikibazo cy’amafaranga. 

    Messi yahembwaga Miliyoni 600 z’Amanyarwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryari ryasabye iyi kipe ko uyu mukinnyi kugira ngo yandikwe mu bakinnyi bazakina La Liga agomba kubanza kugabanyirizwa umushahara.


    Messi na Barcelona baciye ukubiri 

    Kuri uyu mugoroba ni bwo Barcelona Messi yagezemo afite imyaka 13 yatangaje ko itazakomezanya n’uyu mukinnyi kubera kutumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yahabwaga.

    Barcelona ifite ikibazo cy’amikoro kuva Covid-19 yagera ku Isi aho yagiye igabanya imishahara y’abakinnyi ndetse byagombaga gukomeza no muri uyu mwaka.  Lionel Messi yiyambuye umwenda wa Barcelona amaze kuyikinira imikino 520 ayitsindira ibitego 474 ubu ibisigaye ni amateka. Messi arakomeza kuba ntakipe afite kugeza igihe azabona ikipe yerekezamo mu mwaka ugiye kuza.

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, FC Barcelona yatangaje ko impande zombi (Messi na Barcelona) zibabaye cyane bitewe n’uko Messi atandukanye n’iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi nawe akaba yifuzaga gukomeza kuyikinira. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Messi ku kazi keza yabakoreye mu myaka yose amaze muri iyi kipe.


    Messi ntagikomeje gukinira FC Barcelona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108349/nyuma-yimyaka-18-messi-atandukanye-na-fc-barcelona-kubera-ubukene-impande-zombi-ziricuza-108349.html

  • The Ben, Bruce Melodie, Senderi na Lil G binj… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021 kugera kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi, RSAU iri mu gikorwa cyo gusaranganya abahanzi amafaranga yavuye mu bantu bazakoresheje ibihangano byabo.

    Ni ku nshuro ya kabiri, RSAU ikoze iki gikorwa. Kuri iyi nshuro iri gukora iki gikorwa ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse n'Inteko y'Umuco.

    RSAU yari yateguye ko iki gikorwa kizakorwa ku wa 18 Knama 2021, ariko bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 kirasubikwa. Bahuza iki gikorwa no gufasha abahanzi kwizihiza neza umunsi w'umuganura kuri uyu wa Gatanu.

    Ku nshuro ya mbere abahanzi bahawe sheki ziriho amafaranga, kuri iyi nshuro amafaranga azabageraho binyuze kuri nimero za konti zabo.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Binamungu Epaphrodite Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubuyobozi/RSAU yavuze ko amafaranga azahabwa abahanzi hagendewe ku rutonde (Playlist) igaragaza uko ibihangano by'umwe byakoreshejwe.

    Yavuze ko muri uyu mwaka abishyuye ibihangano by'abahanzi bakoresheje bagera kuri 15 barimo Sosiyete y'Itumanaho MTN Rwanda, Radio Isangano, Restaurant, Hoteli, utubari n'abandi bamaze kumva neza itegeko No 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

    Uyu muyobozi yavuze ko bakusanyije arenga Miliyoni 18 (18, 122, 096 Frw) azahabwa abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda n'abakorera umuziki mu mahanga, ariko basanzwe bakorana na RSAU.

    Binamungu yavuze ko itegeko ribemerera gutangaza nibura abahanzi bane binjije amafaranga menshi biturutse ku bantu n’ibigo bakoresheje ibihangano.

    Ati 'Twanga kuvuga abahanzi binjije menshi ariko twakubwira bane ba mbere turabona Bruce Melodie, turabona Senderi Eric, tukabona The Ben ndetse na Lil G. Nibo twemerewe kuvuga, kubera ko byo turabyemerewe mu rwego rw'ubukangurambaga.'

    Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga azasaranganywa hagendewe kuwinjije menshi. Ati 'Oya! ntabwo banganya. Urumva ntabwo bashobora kunganya uwacuranzwe henshi kenshi mu ndirimbo ze nyinshi urumva ni we uzabona amafaranga menshi. Ni ibintu byumvikana rwose.'

    Abahanzi bazasaranganywa amafaranga bagera kuri 981, barimo abakorera umuziki hanze y'u Rwanda 702 n'abakorera umuziki mu Rwanda 279.

    The Ben ni we muhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda ufite ibihangano byakoreshejwe na benshi mu bakorana na RSAU Bruce Melodie ni we muhanzi wo mu Rwanda ufite ibihangano byiyambajwe na benshi mu bemeye kujya bishyura ibihangano by'abahanzi  Umuhanzi Senderi Hit ari muri bahanzi bazafata amafaranga menshi muri 18 FrwKarangwa Lionel [Lil G] ni we muhanzi ‘ukiri muto’ winjije menshi muri RSAU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108347/the-ben-bruce-melodie-senderi-na-lil-g-binjije-menshi-muri-miliyoni-18-frw-zigiye-guhabwa–108347.html