Category: Uncategorized

  • Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André. #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe icyaha ni gatozi, kuko ugihanirwa ari uwagikoze gusa. Nyamara iyo winangiye ukanga kwitandukanya n'umunyacyaha witwaje isano ufitanye nawe, biba bigaragaza ko usangiye imyumvire n'uwo mugizi wa nabi. Uba uri umugome mu bandi, ipfunwe n'ikimwaro bikakugira imbata. Uku niko byagendekeye umugore witwa Sylvia MUKANKIKO wananiwe kwitandukanya n'ubugome bwa se umubyara , wamaze abantu mu zahoze ari Komini Murama na Kayenzi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubundi kuba mubi ku isura si icyaha kuko tutiremye. Icyaha ni ukwanga kwiyakira, ububi bw'isura bwakwivanga n'ububi bw' umutima bikaba umwaku .
    Sylvia MUKANKIKO benshi basigaye bita 'INKOTSA-NKUGUZI' ku mbuga nkoranyambaga, ni mwene MUTABAZI André na Drocella ukomoka mu Rutobwe aho bita'MUKAJE'.

    Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi.

    Tumaze kumva amagambo y'ubugome n'ubugambanyi bwa Sylvia Mukankiko ubundi bitamenyerewe ku Munyarwandakazi (uretse uwigize icyohe), twagize amatsiko y'amavu n'amavuko ye, maze tujya aho akomoka , tuganira birambuye n'abazi neza uwo muryango wa ba Ruharwa.

    Mutabazi André ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w'urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo.

    Yabanje kuba 'umurwanashyaka wa MDR-power), aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.
    Rushyashya yaganiriye n' uwitwa' UZIYELI' nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha.

    Yagize ati:' Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n'abantu barimo Mtabazi Andreya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba. Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n'Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye.

    Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga' 'Uziyeli' avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.

    Yongeyeho ati:' Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y'Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga'umusada' i Kayenzi ahoyari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta Mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y' Umututsi'
    Twashoboye kuvugana kandi n'umukecuru'Mukanditiye' wari uzi neza umuryango wa Andreya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n'umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n'Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.

    Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru 'Mukandutiye' yibuka abicanyi kabuhariwe François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y'uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo'IWACU' cya Kabusunzu ya Kigali.

    Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Basaza ba MUkankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita 'Damas' wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ya Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.

    Ngiyo rero inkomoko y'ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w'inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n'abayobozi barwo. Iyo aza kugira akenge gake, yari kubaza niba hari undi byahiriye.

    Icyakora tukimara kumumenya umuzi n'umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n'umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo.

    Les faits sont têtus!!
    Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw'isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.

    The post Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nta-kuntu-sylvia-mukankiko-atari-kuba-inkunguzi-akomoka-ku-mujenosideri-mutabazi-andre/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-kuntu-sylvia-mukankiko-atari-kuba-inkunguzi-akomoka-ku-mujenosideri-mutabazi-andre

  • Nyagatare: Gusangira imiti n’isaza ry’inzitiramibi mu byatumye Malariya yiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’aho itsinda rya RBC, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’Ibitaro bya Nyagatare, barimo kwigira hamwe icyateye izamuka rya Malariya muri ako karere.

    Avuga ko muri Kamena 2020, abarwayi 1,423 ari bo bavuwe indwara ya Malariya, ni mu gihe kandi muri Kamena 2021, havuwe abarwayi 11,206 muri bo babiri bitaba Imana.

    Dr Ndayambaje avuga ko benshi mu bagaragaweho iyi ndwara ari mu kiciro kuva ku myaka itanu kugera ku 18.

    Avuga ko abaturage bamaze gusura, bababwiye ko bafite ikibazo cy’inzitiramibu zashaje bityo batakiziraramo, kujya kuvoma amasaha y’ijoro n’imyaka ihingwa hafi y’ingo.

    Ati “Hari abakubwira ko inzitiramibu zashaje uretse ko harimo no kuzikoresha nabi kuko indwara igaragara mu bana kuva ku myaka itanu kugera ku 18 bigaragaza ko imiryango imwe bataziraramo. Hari kandi abajya ku mavomo amasaha y’ijoro bityo bikaba byakoroha kuribwa n’umubu”.

    Akomeza agira ati “Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo byo twasanze atari ikibazo kuko ari mu zuba ariko twabonaga ibyobo babumbiyemo amatafari y’inkarakara bidasibye, ukibaza nyine ko imibu yakororokeramo. Na ho ibihuru iyo ugeze muri iki gihe baba bafite ibigori bituma hari ibihuru biri hafi y’ingo”.

    Dr Ndayambaje avuga ko ikindi hari aho basanze imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima ndetse no kudafata imiti neza aho hari abayisangira ari babiri.

    Agira ati “Hari aho wasangaga wenda hari imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima. Hari ingamba yo kureba aho bipfira mu buryo bwo kugeza imiti ku bajyanama b’ubuzima, niba umuntu arwaye imiti imugereho ku gihe”.

    Yakomeje agira ati “Ariko hari n’ikindi kibazo cyagaragaye cyo kudafata imiti neza kuko hari aho twasanze abana babiri basangira imiti, iyo na yo ikaba ari indi ngamba tugiye gukoraho kugira ngo habe ubukanguramba bwo kwigisha umuturage gufata neza imiti yahawe”.

    Yongeraho ko gufata nabi imiti biri mu bituma indwara igira ubudahangarwa kuri iyo muti.

    Dr. Eddy Ndayambaje avuga ko na none bagiye gukurikirana kumenya niba koko n’imibare itangazwa ari yo ndetse banakomeze ubukangurambaga mu baturage kugira ngo indwara ya Malariya icike.

    Imirenge itanu ari yo Rwimiyaga, Karangazi, Nyagatare, Rwempasha na Matimba yihariye 85% by’abagaragaweho indwara ya Malariya.

  • Chelsea yamaze kubona rutahizamu w'icyamamare uziba icyuho yari ifite #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea FC yatwaye UEFA Champions League y'umwaka ushize ariko idafite rutahizamu ukomeye yamaze kumvikana na Inter Milan ku mubiligi Romelu Lukaku yaguze miliyoni 89 z'amapawundi.

    Rutahizamu Romelu Lukaku yemeye kugaruka ku kibuga Stamford Bridge nyuma yo kugikiniraho akiri muto ariko ntibimuhire kubera ibihangange iyi kipe yari ifite.

    Ibinyamakuru biravuga ko Chelsea yemeye kwishyura miliyoni 98 z'amapawundi Inter ndetse n'iyi kipe yahise ishaka umusimbura wa Lukaku uzaba umunya Colombia,Duvan Zapata wakiniraga Atalanta.

    Kuri iki cyumweru biravugwa ko Lukaku arakorera ikizamini cy'ubuzima mu Bubiligi hanyuma ahite yurira indege imuzana mu Bwongereza.

    Amakuru avuga ko aya makipe yabashije kumvikana kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'iminsi ari mu biganiro byimbitse.

    Inter Milan yemeye kugurisha uyu kizigenza wayo kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi ifite.

    Chelsea iguze uyu rutahizamu w'imyaka 28 nyuma y'aho inaniwe kubona Erling Haaland wa Dortmund.
    Umutoza Tuchel yifuzaga rutahizamu ufatika nyuma y'aho umwaka ushize yagowe cyane n'ibitego cyane ko Giroud na Abraham atabizeraga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yamaze-kubona-rutahizamu-w-icyamamare-uziba-icyuho-yari-ifite

  • Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma mu mupira w'amaguru mu mikino Olimpiki mu bagabo yaberaga mu gihugu cy'u Buyapani, yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe hitabajwe iminota 120, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yasoje iminota 90 y'umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Muri uyu mukino watangiye ikipe y'igihugu ya Brazil niyo yafunguye amazamu ya Esipanye ubwo hari ku munota wa 45 w'umkinom ni igitego cya mbere cyatsinzwe na Santos Carneiro Da Cunha bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa.

    Bavuye ku ruhuka ni ukuvuga mu gice cya kabiri cy'umukinom ikipe ya Esipanye yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 61 gitsinzwe na Oyarzabalm iki gitego cyagejeje aya makipe yombi ku munota wa 90 amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe bityo hongerwaga iminota 30 y'inyongera kugirango haboneke ikipe yageukana itsinzi yo kuri uyu wa gatandatu.

    Amakipe yombi yinjiye muri iyo minota 30 ya nyuma n'ishyaka ryinshi, gusa iyi minota yaje guhirwa n'ikipe ya Brazil yegukanye intsinzi kuko ubwo hari ku munota wa 108 nibwo Malcom yaboneye igitego cyayihesheje umudali wa Zahabu Brazil itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Esipanye.

    Mu mupira w'amaguru hahuriye amakipe atandukanye mu gihugu cy'u Buyapani ariko abakinnyi bakaba ari abatarengeje imyaka 23 y'amavuko gusa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA yemeje ko buri kipe yemerewe kongeramo abakinnyi batatu barengeje iyo myaka.

    Mu bagabo, iri rushanwa ry'umupira w'amaguru risojwe ikipe ya Brazil yegukanye umwanya wa mbere ibi binatumye itwara iki gikombe incuro ebyiri z'ikurikiranya, ikipe y'igihugu ya Esipanye yo yegukanye umwanya wa gatatu naho ikipe yari ihagarariye igihugu cya Mexique yo yegukana umwana wa Kane.

    Mu mikino 32 yakinwe mu kiciro cy'abagabo habonetsemo ibitego 93, aha usoje iri rushanwa atsinze ibitego byinshi ni Richarlisson watsinze ibitego bitanu wenyine akaba yanahawe igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi.

    Mu kiciro cy'abagore umwanya wa mbere wegukanywe na Canada itsinze ikipe Suwede ku mukino wa nyuma itsinze kuri penaliti 3 kuri 2 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, ni mugihe ikipe y'igihugu ya Leta z'unze Ubumwe z'Amerika yegukanye umwanya wa gatatu.

    The post Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikino-olimpiki-yasojwe-ikipe-yigihugu-ya-brazil-yegukanye-umudali-wa-zahabu-itsinze-esipanye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-bagabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-olimpiki-yasojwe-ikipe-yigihugu-ya-brazil-yegukanye-umudali-wa-zahabu-itsinze-esipanye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-bagabo

  • Igitekerezo: Nibaza impamvu iyo uva mu mahanga kwipimisha Covid-19 wishyura menshi kurusha kwipimisha ujyayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu bihugu byinshi mbere y’uko ubyinjiramo ugomba kuba wipimishirije Covid-19 mu gihugu uturutsemo mbere y’amasaha 72 ngo ufate urugendo, ikiguzi cy’ibyo bipimo kigenda gitandukanye mu gihugu kimwe no mu kindi.

    Naje kugira amatsiko impamvu ikiguzi cy’ibi bipimo mu Rwanda bitandukanye, mu gihe kwipimisha ushaka gusohoka n’igihe uri kwinjira mu gihugu, aho wishyura 47,200frw mu gihe ukoresha ikizamini ushaka gusohoka mu Gihugu, na 57,200frw mu gihe ukoresha ikizamini urimo kwinjira mu gihugu.

    Ibipimo byose bafata hano ni ibyo bita mu cyongereza “Real Time Polymerase Chain Reaction” (RT-PCR).

    Iyo barimo kugufata ibi bizamini byombi, bigaragara ko aba ari abakozi b’ikigo cy’ubuzima (RBC), baba barimo gufatira abantu ibizamini. Uraza bagafata ibi bipimo ubundi ukigendera ugategereza kuri telephone yawe ubutumwa bugufi, cyangwa ku rubuga rwa RBC ukareba ibisubizo byawe.

    Ibyo bikorwa biba bisa hombi mu gihe waba ushaka kwinjira cyangwa gusohoka mu gihugu, ariko igituma ikiguzi cy’ibyo bipimo byombi gitandukana ni byo nibaza aho iryo tandukaniro ryaba rituruka.

    Ibi ni ibintu ubona bitaba bisobanutse neza, cyane cyane ko biba bigaragara ko bikorwa n’ikigo kimwe kibifite mu nshingano. Wenda iyo biba ibigo bibiri bitandukanye umuntu yakwemera ko buri kigo kiba gifite ibiciro byacyo bitandukanye bitewe n’impamvu runaka, noneho ababagana akaba ari bo bazajya bagira amahitamo bitewe n’impamvu zabo. Naho aha aba ari ikigo kimwe kandi aha ndavuga ku Munyarwanda uva mu Rwanda cyangwa winjira mu Rwanda kuko ku banyamahanga simbizi na bo wasanga bafite ibyabo biciro.

    Ibi bitera urujijo yaba ari nyiri kuyatanga, yaba ari undi runaka wabisobanurira wumva bidasobanutse. Nkumva ku bwanjye mu gihe serivisi zitangwa ari zimwe ndetse zikanatangwa n’ikigo kimwe, bakagombye kugira igiciro runaka gihuriweho, ari bwo byaba bifite ibisobanuro yaba k’ubyumva ndetse n’ubikora.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

  • Muhanga: Yishe umugore we amukase ijosi akoresheje umuhoro #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Kabacuzi, Akagali ka Sholi mu Mudugudu wa Gakondokondo, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Nambajimana Vedaste w'imyaka 31 y'amavuko wivuganye umugore we witwa Murereramana Gloriose w'imyaka 40 y'amavuko amukase ijosi n'umuhoro.

    Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, aho Nambajimana Vedaste yakase umugore we Gloriose ijosi nyuma y'uko uyu mugore yangiye umugabo we ko bagurisha inka baragijwe na nyirabukwe nkuko amakuru dukesha umuseke abivuga.

    Amakuru avuga ko bari bamaze iminsi batongana bapfa ibijyanye n'inka nyirabukwe yabaragije, bikaba bivugwa ko uyu mugabo ngo yabajije aho umuhoro uri ngo ajye gutemera inka insina maze yasohoka hanze agahura n'umugore we avuye mu gikoni yarangiza agahita amutema ijosi akoresheje wa muhoro maze abana babo 2 bari barabyaranye bagahita bahuruza abaturanyi babo.

    Uyu mugabo Vedaste akimara gukora aya mahano yo kwica umugore we ngo yahise afata umugozi ashaka kujya kwiyahura, ubwo yagendaga ngo yanyuze ku muturanyi we avuga ko ibyo akoze nawe agiye kubyikorera, uyu muturanyi yashaka kumufata Vedaste akamutera amabuye akiruka ndetse akaba yarabanje no kunyura iwabo akababwira ko ikibazo cy'umugore we yagikemuye.

    Ndayisaba Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, yemeje aya amakuru y'uko Nambajimana Vedaste yishe umugore we amukase ijosi n'umuhoro biturutse ku nka yari yararagijwe na Nyirabukwe agashaka kuyigurisha atamubajije.

    Aimable yagize ati 'Nibyo koko Vedaste yishe umugore we biturutse ku nka yari yararagijwe na nyirabukwe undi ashaka kuyigurisha ariko aza kubuzwa kuyitanga n'uyu mugore we'.

    Yakomeje agira ati'Twagerageje kubaganiriza nk'ubuyobozi bw'Umurenge inshuro zirenga ebyiri kubera amakimbirane bari basanzwe bagirana ashingiye ku mitungo, ariko uriya mugabo akatwereka ko yahindutse gusa natwe ubwacu twatunguwe no kumva ngo Vedaste yishe umugore we'.

    Ntabwo ari amakimbirane ashingiye kuri iyi nka umugabo yashakaga kugurisha gusa kuko ngo bigeze no kugirana ikibazo cyaturukaga ku mafaranga Nyakwigendera yahabwaga n'umushinga Women for Women ibihumbi 7,500Frw buri kwezi. Aho uyu mugabo yahoraga abaza uko akoreshwa nubwo ubuyobozi bwari bwarabunze, nyuma yo kumvisha umugabo ko agomba kujya afasha umugorewe mu mirimo aho kumutererana bityo nawe bikamuhesha uburenganzira kuri konte ishyirwaho ayo mafaranga.

    Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Naho Nambajimana Vedaste wakoze aya mahano akaba yahise aburirwa irengero, aho inzego z'umutekano zikomeje kumushakisha ku bufatanye n'inzego z'ibanze.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, aho binaniranye bagasaba gutandukana mu mahoro aho kwicana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/08/muhanga-yishe-umugore-we-amukase-ijosi-akoresheje-umuhoro/

  • Miss Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe yitegura kurushinga na Pacifique Murekezi.

    Bridal Shower ni ibirori bikorerwa umukobwa uri hafi gukora ubukwe, bikaba bivuze ko itariki y’ubukwe bwa Bahati Grace na Pacifique iri hafi n’ubwo kugeza ubu birinze kuyitangaza.

    Ibi birori bya Bridal Shower byakorewe Bahati Grace bikaba byaraye bibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021.

    Byabereye muri Amerika aho aba, akaba yari ashyigikiwe muri ibi birori n’abarimo Miss Kayibanda Aurore.

    Miss Bahati Grace yagiye muri Amerika 2011, umwaka wakurikiyeho yaje kubyara umwana we w’imfura yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo bakundanaga bakaza gutandukana.

    Nyuma nibwo yaje guhura na Murekezi Pacifique bagiye kubana.

    Murekezi Pacifique ni umuhungu w’uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports wanashinze Espanya Nyanza, Murekezi Raphael witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kimwe na nyina wa Murekezi Pacifique.

    Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower

    Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa b’inshuti ze barimo na Kayibanda Aurore

    Pacifique na Bahita bagiye gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower

  • Niba telefoni yawe iri kujya ikora ibi bintu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bintu tugiye kukubwira, bitume ugira amakenga umenye neza niba telefoni yawe ari wowe uyikoresha wenyine koko, cyangwa niba hari undi muntu muri kujya musangira amakuru akugeraho binyuze kuri telefoni wiguriye amafaranga yawe. Iyo umuntu ari kukumviriza cyangwa arimo gukurura telefoni yawe yiberebeye ahandi, hari uburyo uzabibona. Hari ubwo uwo muntu azaba arimo gukoresha indi App, imufasha gufata amajwi yose y'uwo muravugana cyangwa ikindi kintu we akeneye kugukuraho.

    Ikimenyetso cya mbere ni uko uzasanga amajwi yawe ubwawe, ari muri telephone, utigeze uyafata (Amajwi y'uwo mwavuganye). Aya majwi uzayasanga muri telefoni yawe kandi utigeze uyafata uwo mwavuganaga.

    Ikimenyetso cya kabiri ni uko telefoni yawe izatangira kujya ikoresha interineti nyinshi cyane ugereranyije na mbere. Ibi bigaragaza ko irimo kohereza amajwi ku kindi gikoresho utazi. Nujya aho barebera uburyo interineti yawe yakoreshejwe, uzasanga bakubwira ko wayikoresheje wohereza App, nyamara urengana (Your Phone Settings).

    Ikindi ni uko telefone yawe izuzura vuba, uku kuzura bizaturuka mu majwi utigeze ufata ndetse n'abandi bantu bigaragara ko wahamagaye nyamara mutigeze munavugana. Numara kubona byagenze gutya, uzabihagarika ukoze Restore ya telefoni yawe, ariko wabanje kwimura ibintu byawe by'ingenzi.

    Inkomoko: Content created and supplied by: Lucasentertainment (via Opera News )

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108393/niba-telefoni-yawe-iri-kujya-ikora-ibi-bintu-menya-ko-hari-umuntu-uri-kumva-ibiganiro-byaw-108393.html

  • Umunyarwanda wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Hakizimana John wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa, ni nyuma y’uko adasoje isiganwa rya Marathon ryegukanywe n’umunyakenya, Eliud Kipchoge.

    Uyu munsi tariki ya 8 Kanama nibwo hasozwa Imikino Olempike ya 2020 irimo kubera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo.

    Ni nabwo hakinaga umunyarwanda wa nyuma muri iyi mikino, ni nyuma y’uko bagenzi be babanje nta n’umwe wigeze wegukana umudali.

    Hakizimana John wasiganwe muri Marathon, ntiyahiriwe n’isiganwa kuko atabashije no kurisoza.

    Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ni we wegukanye umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 38, aba umukinnyi wa mbere ubikoze muri Marathon y’Imikino Olempike kuva mu 1980.

    Umudali wa Feza wegukanywe n’Umuholandi Abdi Nageeye wasizwe amasegonda 20 na Kipchoge mu gihe Umubiligi Bashir Abdi yabaye uwa gatatu ahigitse Umunya-Kenya Lawrence Cherono.

    Hakizimana John ntabwo yahiriwe n’isiganwa

    Kipchoge ni we wegukanye Marathon

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-wari-usigaye-mu-mikino-olempike-na-we-yatashye-amara-masa

  • Gakenke: Ikibazo cy’amazi muri Coko na Ruli kigiye gukemuka burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe muri abo baturage amazi yamaze kubageraho
    Bamwe muri abo baturage amazi yamaze kubageraho

    Ni umwe mu mishinga minini akarere kashyizemo imbaraga muri uyu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gufasha abaturage mu mibereho myiza, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabitangarije Kigali Today mu ntangiro z’umwaka wa 2021.

    Icyo gihe Mayor Nzamwita, yavuze ko mu mishinga iraje akarere ishinga, hihutirwa cyane uwo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’Umurenge wa Coko n’uwa Ruli, aho abaturage babona amazi bibagoye, uwo mushinga ukazakorwa ku mafaranga ava mu ngengo y’imari y’Akarere.

    Yagize ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi bagira, bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Ni yo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya, twubake ibigega mu mpinga, ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

    Iki kigega ngo nicyo kizajya kigaburira ibindi bigega 17 amazi
    Iki kigega ngo nicyo kizajya kigaburira ibindi bigega 17 amazi

    Ni umuyoboro ureshya na Kilometero 67, aho ubu umushinga wo kuwubaka ugeze ku kigero cya 52%, ukazageza amazi meza ku ngo 1,860 nk’uko bitangazwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirishe ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Coko n’uwa Ruli bagiye kubona amazi meza, aho umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 67 uzageza amazi ku miryango isaga 1,860 ugeze ku kigero cya 52%”.

    Ibyo bikomeje gushimisha abatuye ako gace, aho imiryango imwe muri yo amazi yamaze kubageraho mu gihe n’abandi bayategereje bidatinze, bakishimira uburyo bakize ingendo ndende bakoraga bamanuka imisozi bajya kuvoma mu bishanga.

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruli amazi yabagezeho
    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruli amazi yabagezeho

    Mukanzuzi Cansilde umwe mu bamaze kugezwaho amazi ati “Abaturage turishimye, ibilometero twakoreshaga ni byinshi rimwe tugasanga amazi yarazibye tukavoma ibiziba byo mu birombe bacukuye tukababara, izo mvune zose twaziruhutse”.

    Habimfura Manassé ati “Turabibona ko amazi ari kuza adusanga, turashimira abayobozi bacu kuko ntitwari tuzi ko amazi yagera muri iyi misozi, turaruhutse. Abana bararuhutse ubundi bajyaga kuvoma bigatuma basiba ishuri, imvune zo zari nyinshi”.

    Umushinga wo kugeza amazi ku batuye Coko ugeze kure
    Umushinga wo kugeza amazi ku batuye Coko ugeze kure

    Ni umuyoboro uzatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zikabakaba ebyiri, ahamaze kubakwa ikigega kinini cya 100m3 kizagaburira ibindi bigega 17 byubatse hafi ya Buzinganjwiri, umusozi w’amateka uri ahitwa Mbilima na Matovu.