Category: Uncategorized

  • Musanze: Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yatanze imodoka ye ngo iborohereze akazi kabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka umwe mu rubyiruko rw
    Imodoka umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yitanze ngo iborohereze akazi

    Nsengiyumva usanzwe uri mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze hamwe n’umugore we, yavuze ko igitekerezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’abakorerabushake, yakigize ubwo Akarere ka Musanze, kari mu turere umunani n’umujyi wa Kigali, twari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Avuga ko yabonaga uburyo urwo rubyiruko rwakoraga ingendo ndende ku maguru bibavuna, yumva ko hari inkunga yatanga kugira ngo akazi kabo karushijeho kugenda neza, abaha iyo modoka nk’inyunganizi ibafasha gusura imirenge inyuranye, bakora ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu baturage.

    Yagize ati “Nta gitangaza kirimo kuba narigomwe ngatanga imidoka yanjye igafasha urubyiruko rw’abakorerabushake mu kazi kenshi bakor, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu n’isi muri rusange gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ni umusanzu wanjye mu gufasha igihugu”.

    Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w
    Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Musanze ashima igikorwa mugenzi wabo yakoze cyo kubaha imodoka

    Arongera ati “Njye n’umugore wanjye dusanzwe natwe turi muri urwo rubyiruko rw’abakorerabushake, byabaye ngombwa ko ibikorwa iyo modoka yadufashagamo dushaka ubundi buryo byakorwa ariko imodoka yacu ikajya gufasha igihugu. Ubu yoroheje akazi kuko turakora ubukangurambaga mu mirenge yose mu buryo bworoshye kandi sinteze kuyibambura ni iyabo”.

    Nsengiyumva arasaba Umunyarwanda wese guha agaciro akazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu gihe byagaragaye ko bamwe babita imburamukoro, kandi baba baharanira gutanga imbaraga zabo bubaka igihugu cyabo.

    Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo
    Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo

    Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu gahunda y’ubugenzuzi bugamije kwirinda Covid-19, bukorwa neza nyuma yaho baboneye iyo modoka, aho ngo ikomeje kubafasha mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo n’indi mirimo bakora.

    Ati “Ni imodoka yaduhaye nk’umuntu ushaka iterambere ry’abaturage, ubu imirimo yacu iragenda neza ku bwitange bw’umwe mu rubyiruko witanze akaduha imodoka ye, ni urugero rwiza rwo kwitanga ku rubyiruko rw’abakorerabushake n’umunyarwanda wese, kugira ngo hakomeze habeho umusanzu mwiza wo gukorera igihugu kandi tugakomeza kwitanga tutizigamye”.

    Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye
    Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye

    Uwo muyobozi avuga ko iyo modoka irimo kubafasha mu gusura abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage, aho mu kwezi kumwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze bamaze gusura icyenda.

    Ati “Yayiduhaye mu gihe cya Guma mu Rugo, irimo gutanga umusaruro aho dukomeje gusura abanyamuryango banyuranye b’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze tukaba tumaze gusura imirenge icyenda. Twagiye muri Muko, Nkotsi, Busogo, Shingiro n’indi mirenjye yajyaga itugora kuyigeramo kubera kuba iri kure”.

    Byiringiro kandi arashimira ubuyobozi bw’Akarere na Polisi y’u Rwanda ikorera i Musanze, nk’inzego ziyemeje kujya zitanga lisansi ikoreshwa kuri iyo modoka, mu gihe cyose bari mu kazi ku buryo batigeze bagira ikibazo cyo kugenda.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw
    Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw’abakorerabushake imodoka

    Ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze, buragenda bugabanuka ku rwego rushimishije, aho mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rubonye imodoka, abarwayi ba Covid-19 barwariye mu ngo no mu bitaro bageraga mu 1200, ubu bakaba baragabanutse aho hasigaye abarwayi 399.


    source : https://ift.tt/3CIjRv5

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 48,660 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 920. Abitabye Imana ni bagore 8 n’umugabo 1.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatatu abasezerewe mu bitaro ari 19 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 20, abarembye ni 41.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatatu ni 48,660 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 729,130.

    source : https://ift.tt/37CxoGe

  • Madame Jeannette Kagame yakozwe ku mutima nu… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu muryango w'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange kuko aribwo hazirikanwa isabukuru y'amavuko ya Madamu Jeannette Kagame.

    Ku munsi uyu mubyeyi yizihizaho isabukuru y'amavuko, Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye bamwifurije isabukuru nziza no gukomeza kuba umubyeyi mwiza ndetse bakomeza kumuragiza nyagasani kugira ngo akomeze amurinde we n'umuryango we.


    Madame Jeannette Kagame yakozwe ku mutima n’abamwifurije isabukuru nziza

    Madame Jeanette Kagame mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yashimiye abamwifurije bose isabukuru nziza ndetse ababwira ko yakozwe ku mutima n'ubutumwa bamwoherereje.

    Yagize ati: '(…) mwarakoze mwese kubw' ubutumwa bukora ku mutima mwanyohereje. Mwakoze.'' Ashyiraho n'utumenyetso (emoji) tw'amaboko afatanye afite igisobanuro cyo gushimira.

    Abantu batandukanye by'umwihariko abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bohereje ubutumwa Madamu Jeannette Kagame bamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko.

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyirasafari Esperance, yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Nyagasani akomeze abarinde.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati 'Reka mfate uyu mwanya nifurize isabukuru nziza n'umugisha, Madamu Jeannette Kagame.'

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, mu butumwa bwe na we yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame ari nawe washinze uyu muryango umaze imyaka 20 ukora ibikorwa bigamije impinduka muri sosiyete.

    Uretse abayobozi n'abazwi mu ngeri zitandukanye, abanyarwanda benshi by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo ntibahishe amarangamutima yabo.

    Uwitwa Heritier yagize ati 'Umubyeyi ugira ubumuntu, tumwifurije isabukuru nziza. Ababyiruka n'abageze mu zabukuru uri igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.'

    Karangwa Sewase yagize ati 'Isabukuru Nziza ku Mubyeyi wacu. Ubupfura n'Ubugwaneza bimuranga ni umugisha ku Rwanda rwamwibarutse. Nahorane umugisha mu Rwanda.'

    Nsengimana Jean de Dieu ati 'Nuko u Rwanda rwibaruka Shema ry'Abakobwa ibibero bye bikikira Intwari, uko agenda agwiza ibigwi maze yibaruka Nkubito y'i Cyeza, abari mu wo mujyo, ubu bavuga imyato kuko yabagize intyoza mu burezi n'uburere yewe no mu miyoborere baraganje. Isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108504/madame-jeannette-kagame-yakozwe-ku-mutima-nubutumwa-bumwifuriza-isabukuru-ku-munsi-we-wama-108504.html

  • Umuramyi Reuben Kigame ufite ubumuga bwo kuta… – #rwanda #RwOT

    Reuben Kigame witeguye guhatanira kuyobora Kenya ni umunyamuziki akaba n'umuvugabutumwa uzwi mu ndirimbo nka 'Huniachi' yasohotse kuri Album Usifadhaike yakoranye n'itsinda ry'abaririmbyi bakomeye Sifa Voices na Gloria Muliro.

    Iyi ndirimbo yasohotse tariki 11 Ukwakira 2017 imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 12. Azwi kandi mu ndirimbo 'Mwana Ni Mchungaji Wangu' yakoranye na Jayne Yobera; 'Never Alone', 'Ombi Langu', 'Oh Jesus', 'Another country' n'izindi zinyuranye.

    Mu ijambo rye ryatambutse mu makuru ya Televiziyo NTV yo muri Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Reuben Kigame yavuze ko yateye intambwe idasubira inyuma yo kwiyamamariza kuyobora Kenya.

    Uyu mugabo ujya anyuzamo agakora indirimbo mu njyana ya Country, yavuze ko azi neza ko kwiyamamaza kwe bizatungura benshi, bamwe ntibiyumvishe ukuntu umuntu ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko 'ashaka kuba Perezida.'

    Reuben Kigame yavuze ko naramuka atsinze amatora bizaba ari amateka adasanzwe ku banyamuziki bafite ubumuga nk'ubwe muri Kenya. Kandi afite icyizere.  Perezida wa Kenya uzatorwa azaba abaye Perezida wa Gatanu.

    Kigame afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kenyatta University mu Ishami ry'Amateka, Imitekerereze n'Iyobokamana.

    Anafite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Moi University mu Ishami ry'Itangazamakuru. Muri iyi Kaminuza ni naho yahuriye n'umugore we Mercy barushinze mu 1991. Nyuma yaje kwitaba Imana babyaranye abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko politiki iri mu maraso ye kuva yatangira amashuri ye. Hari imyanya imwe n'imwe yagiye ahatanira mu matora atandukanye kuva ku buyobozi bwa Perezida Daniel Moi.

    Yavuze ko naramuka atowe azaharanira gutera ikirenge mu cy'abakozi b'Imana n'abahanzi babashije kuba aba Perezida muri Afurika.

    Atanga ingero nka Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar wabaye Dj, Perezida wa Liberia George Weah wabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru,  Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera wabaye umuvugabutumwa n'abandi,

    Kigame watangiye umuziki mu 1987 amaze gushyira ku isoko Album 29. Avuga ko 'ku buyobozi bwe azahanira kurwanya ruswa no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa'.

    Uyu mugabo avuga ko yamenye ko afite ubumuga bwo kutabona akiri muto. Ngo igihe kimwe ari kumwe na Nyina yagerageje gukora ku isahani yari iriho ubugari arahusha. Ati 'Icyo gihe nibwo namenye ko mfite ubumuga bwo kutabona.'

    Avuga ko Nyina yagerageje uko ashoboye ngo amuvuze ariko akomwa mu nkokora n'ubushobozi, bituma umwana we atavurwa ngo akire.

    Umuranyi Reuben Kigame yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kenya ku itike y'ishyaka Federal Patry of Kenya

    Reuben Kigame ubwo yacurangiraga gitari abashyitsi bari bamusuye aho atuye mu gace ka Eldoret tariki 9 Kanama 2021

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HUNIACHI' YA REUBEN KIGAME NA GLORIA MULIRO

    “>

    REUBEN KIGAME YEMEJE KO AZIYAMAMARIZA KUYOBORA KENYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108500/umuramyi-reuben-kigame-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-yatangaje-kwiyamamariza-kuyobora-kenya-108500.html

  • Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura #rwanda #RwOT

    Abari bagize komite nyobozi y'ikipe y'akarere ka Muhanga, AS Muhanga beguye ku mirimo yabo kubera umusaruro muke ndetse n'amikoro make ashyirwa muri iyi kipe

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo ibaruwa y'ubwegure yatangiye gusakara mu itangazamakuru

    Abagize iyi komite bavugako, amikoro make ashyirwa muri As Muhanga ariyo ateza umusaruro muke, uteye ipfunwe akaba ari nawe wateye aba bagabo kwegura.

    Aba bagabo beguye AS Muhanga yaramaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, nyuma y'imyaka itatu yari imaze ivuye yo, mu mwaka ushize w'imikino AS Muhanga yawusoje Idatsinzwe cyangwa ngo inganye umukino n'umwe.

     

    Abagize Komite beguye ni Bwana Ndayisaba Jean Damascène wari prezida, Ntivuguruzwa Séverin wari visi perezida, Bisangabagabo Yousouf wari umunyamabanga na Irambona Robert wari CEO.

    Komite ya As Muhanga ibaye komite y'ikipe y'akarere ya Gatatu yeguye mu byumweru bitatu bishize, nyuma y'iya Espoir FC ya Rusizi n'iya Musanze FC y'akarere ka Musanze gusa izi ebyiri zo basubijwe mu nshingano.

    The post Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura

  • Yamenyekanye muri Saa Moya ya Bruce Melodi… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Meddy yashyize hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 yitwa 'My Vow' ikomeje kuryohera abatari bacye mu bice binyuranye by'isi ndetse imaze guca uduhigo dukomeye tutaragirwa n'undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.

    Kuri ubu, umwe mu bahanzikazi bafite impano idasanzwe, Jobami, yafashe umwanya ayisubiramo neza avugira abari n'abategarugori 'ibyari byarabananiye' kandi banyuzwe n'iyi ndirimbo wasangaga hirya no hino umukobwa areba umugabo we ati: 'Imana yampaye umugore mwiza.'

    Interuro itangira iyi ndirimbo kuko Meddy yayikoze nk'umugabo utera imitoma umugore we, uwitwa Jobami akaba yatangiye agira ati: 'Imana yampaye umugabo mwiza' mu buryo bwo guha abakobwa n'abagore  bakunze iyi ndirimbo 'inzira yo kuba batomora abagabo babo'.

    No mu bindi bice by'indirimbo yagerageje kubishyira ku murongo utuma ab'igitsina gore baganira n'abakunzi babo bakoresheje uburyo bwe naho ab'igitsina gabo nabo bagakomeza gukoresha uburyo bwagenwe n'indirimbo nyayo Meddy yakoze.

    Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo barimo n'umunyamakuru umenyerewe mu myidagaduro kandi urambyemo, Ally Soudy, bagaragaje kwishimira iyi mpano, Ally Soudy we yongeraho ubusabe ku bafite amazu atunganya umuziki n'abajyanama ko iyi mpano itabacika.

    KANDA HANO WUMVE SAA MOYA YASUBIWEMO NA JOBAMI

    Soudy yagize ati: 'Ndamutse mfite Label nasinyisha uyu mwali kabisa! Hagize ukora aka geste koko muri za label zacu'  si ubwa mbere uyu mukobwa akoze ibintu nk'ibi kuko n'indirimbo yitwa 'Saa Moya' ya Bruce Melodie nayo yayisubiyemo bikanyura abatari bacye.

    KANDA HANO WUMVE MY VOW YASUBIWEMO NA JOBAMI

    “>

    Ari mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza ugenda asubiramo indirimbo zinyuranye zo hanze n'izo mu Rwanda ariko by’umwihariko iyitwa Saa Moya niyo imaze kurebwa n’abantu inshuro nyinshiKu mbuga nkoranyambaga hose akoresha Jobami (Instagram, Facebook na Twitter)

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108502/yamenyekanye-muri-saa-moya-ya-bruce-melodie-jobami-yongeye-gufasha-abigitsina-gore-asubira-108502.html

  • Rayon sport yaburiye ikipe zishaka gusinyisha Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru,

    Icyo gihe uyu mukinnyi wari mubibazo bitandukanye birimo no gufungwa yavuze ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

    Benshi bakurikirana byahafi umupira w'amaguru mu Rwanda bagiye bavuga ko hari ibyaba byihishe inyuma  y'isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y'imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

    Amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n'umunsi wa nyuma w'irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w'amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

    Ibi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buvuga ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo ubafitiye amasezerano y'umwaka muri ibiri yari yarabasinyiye.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yaburiye-ikipe-zishaka-gusinyisha-kwizera-olivier/

  • Impamvu #Messi yahisemo kwambara nimero 30 muri #PSG @PSG_inside – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi asinye amasezerano y'imyaka 2 ishobora kongerwa mu ikipe ya PSG — Paris Saint-Germain, ku munsi w'ejo nibwo yahawe nimero azambara akaba ari nimero 30 yifuzaga kwambara.

    Ibi byatunguye benshi kuko benshi bari bateze  biteze ko ahita afata nimero 10 nk'iyo yambaraga muri FC Barcelona ndetse amakuru avuga ko Neymar bakinanye muri FC Barcelona yari yemereye ubuyobozi n'uyu mukinnyi ko azamuha iyi nimero ariko akaza.

    Lionel Messi yanze iyi nimero (10) avuga ko yifuza nimero ze za kera yahereyeho akinira FC Barcelona yaba 30 cyangwa 19.

    Messi ku giti cye ngo yifuzaga nimero 30 yahereyeho akizamuka muri FC Barcelona nkuru muri 2003 mbere y'uko muri 2006 yambara nimero 19 yavuyeho afata nimero 10.

    Umunyezamu w'umusimbura wa Paris Saint Germain, Alexandre Letellier wambaraga nimero 30 akaba yemeye gutakaza iyi nimero ayiha Lionel Messi kuko ari yo yifuzaga.

     

    Messi azajya yambara nimero 30

    Source : https://yegob.rw/impamvu-messi-yahisemo-kwambara-nimero-30-muri-psg-psg_inside/

  • Cyore

    Ejo igiciro cy'imyenda Messi azambara kikimara gushyirwa hanze habaye ibintu bidasanzwe bitaraba ku mukinnyi n'umwe ku isi.

    Mu nkuru twari twababwiye ko imyenda Messi azambara muri PSG igura asaga ibihumbi ijana y'U Rwanda. Amakuru dukesha Footy accumulators atubwira ko PSG ikimara gushyira hanze igiciro cy'iyi myenda Messi azambara, iyi myenda yahise igurwa yose irashira nta munota n'umwe ushize.

    Source : https://yegob.rw/cyore%F0%9F%98%B3-dore-ibyabaye-ubwo-umwenda-messi-azambara-muri-psg-washyirwagwa-hanze/

  • Myugariro wa Rayon Sports yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV yibarutse imfura ye na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] ni nyuma y’amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri nibwo uyu muryango wibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Bibaye nyuma y’uko tariki ya 22 Kamena 2021 bari basenzeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 20 Kamena 2021 Muvandimwe yari yateye ivi asaba Soleil ko yazamubera umugore, ni mu biirori byabereye muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama

    Muvandimwe JMV ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba aheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka 2.

    Muvandimwe yibarutse imfura ye

    Umuryango wa Muvandimwe na Soleil uri mu byishimo

    Bari bamaze amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/myugariro-wa-rayon-sports-yibarutse-imfura-ye-6272