Category: Uncategorized

  • Dr Emile Bienvenu yagizwe Umuyobozi wa Rwanda FDA – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida Kagame ni yo yashyizeho Dr Bienvenu Emile nk’umuyobozi mushya wa Rwanda FDA.

    Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Rwanda FDA rivuga ko iki kigo aricyo kigenzura imiti, inkingo, ibiribwa by’abantu n’amatungo byahinduriwe umwimerere n’ibindi bikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti, ibyongera n’ibyongerewe intungamubiri.

    Kigenzura kandi ibintu bihumanya, imiti ikomoka ku bimera, ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti, ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, imicungire y’imiti n’ibiribwa bitujuje ibisabwa, imiti ikorwaho igeragezwa ku bantu no ku matungo.

    Mu bindi iki kigo gishinzwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahanga, ibirango, ibipfunyiko n’ibindi.

    Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

    Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

    Mbere yo guhabwa inshingano nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Bienvenu yanyuze mu mirimo itandukanye.

    Dr Bienvenu uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

    Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

    Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

    Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

    Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

    Dr Bienvenu yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda

    Dr Charles Karangwa ni we wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA

    source : https://ift.tt/3sh0uVd

  • Kamonyi: Umukarani akurikiranyweho kwica umucuruzi amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 10 Kanama 2021. Uwo musore w’imyaka 32 akurikiranyweho gutera icyuma mu gatuza umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste w’imyaka 23, akamwica.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukarani yashyamiranye n’umucuruzi avuga ko yanze kumugarurira 200 Frw nyuma yo kumugurisha icupa ry’inzoga.

    Bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gasantere babwiye TV1 ko yamwishe ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba amuteraguye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.

    Umwe ati “Nahageze nsanga aryamye mu maraso avirirana yamuteye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.”

    Abo baturage bakomeje bavuga babwiwe ko uwo mukarani yaguze inzoga ya 800 Frw maze yishyura uwo mucuruzi inoti ya 1000 Frw yanga kumugarurira 200 Frw batangira gushwana.

    Mu gushwana uwo mucuruzi ngo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze amukize uwo mukarani kuko yari yasinze, ariko uwo muyobozi amugira inama yo kujya kuryama ikibazo cyabo kikazakurikiranwa mu gitondo habona.

    Uwo mugabo atashye ngo yasanze uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko rihari ahita amuteragura ibyuma aramwica.

    Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali gukorerwa isuzuma.

    Ati “RIB ni yo ikora iperereza ikamenya ngo intandaro ni iyihe, ariko n’ubwo abantu bagirana ibibazo uko byaba bimeze kose utishimye ashobora kugana ubutabera aho kugira ngo bigere kuri ruriya rwego rw’uko abantu bicana.”

    Abazi neza uwo mukarani ukorera mu Isoko rya Gacurabwenge bavuze ko yarangwaga n’ingeso mbi cyane cyane iyo yabaga amaze gusinda inzoga kandi ngo yavugwaho no kunywa n’urumogi.


    source : https://ift.tt/2VOh8Q7

  • Rulindo: Abarimu 3 batawe muri yombi bazira guhembwa amafaranga y’umurengera – #rwanda #RwOT

    Aba barimu batawe muri yombi kugeza ubu bari gukurikirwanwa na RIB, bashyizwe ahantu hihariye mbere yo koherezwa muri kasho kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko abarimu 11 bafungiye mu Kigo cy’ingororamuco cya Tare atari yo ahubwo abafashwe bari mu maboko ya RIB.

    Yagize ati “Ayo makuru si nzi aho abantu bari kuyakura kandi nta mwarimu uri mu Kigo cy’Ingororamuco cya Rulindo. Abarimu bafitwe na RIB bari mu kato aho bajya mbere yo gushyirwa muri kasho. Ni batatu ntabwo ari 11.”

    Aba barimu bakurikiranyweho ibijyanye n’amafaranga babonaga kuri konti zabo ntibayagaragaze.

    Yavuze ko kugeza ubu Umukozi w’Akarere ka Rulindo wari ushinzwe guhemba abarimu yahise atoroka cyane ko akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Nyuma yo gutoroka yahise afatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ayo makosa yagaragajwe na raporo yakozwe ku micungire y’umutungo w’akarere, kandi ku wa 30 Nyakanga 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabitanzeho ibisobanuro ariko ntibyanyura ubuyobozi.

    Byagaragaye ko bamwe mu barimu bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abandi bagahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3ABKYpO

  • Abanye-Gabon mu rugendoshuri ku guteza imbere abagore n’imikorere ya Isange One Stop Center – #rwanda #RwOT

    Abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 11 Kanama 2021, bagiranye ibiganiro u Rwanda rugaragariza iki gihugu gahunda rwimakaje zigamije guteza imbere igihugu, uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore muri rusange.

    Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje uburyo u Rwanda rukoresha mu kubaka ubushobozi bw’abagore no kongera umubare wabo mu buyobozi n’inzego zifata ibyemezo muri rusange.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Minisitiri Prisca Koho Nlend n’itsinda bazanye kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yasuye Isange One Stop Centre ya Kacyiru basobanurirwa imikorere yayo ndetse n’uburyo ikomeje kugira uruhare mu gutanga ubufasha ku bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa.

    Aba bayobozi bakiriwe n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kalihangabo Isabelle ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Nyamwasa Daniel.

    Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 12 zitangiye gutangirwa mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.

    Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze kuri Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.

    Minisitiri Bayisenge na mugenzi we wa Gabon, Prisca bagiranye ibiganiro byihariye

    Minisitiri w’Imibereho myiza n’Uburenganzira bw’Abagore muri Gabon, Prisca Nlend Koho, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette na mugenzi we Prisca Nlend Koho

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle aganira na Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle; Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru bagendaga baganira na CP Dr Nyamwasa Daniel

    source : https://ift.tt/3iB25SG

  • Imirenge 10 yagumishijwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Minaloc ivuga ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera ko ikomeje kugira ubwandu bukiri hejuru.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, uwa Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye.

    Hari kandi imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza ndetse n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abatuye muri iyo mirenge yagumishijwe muri guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Muri utu turere kandi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikaba zasabwe gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune cyangwa bakoresha umuti usukura intoki, bakora ingendo ziri ngombwa, bahana intera ndetse bibuka kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

    Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe mu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo

    source : https://ift.tt/3lWi9jK

  • Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 abandi 619 barayandura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu,abantu 9 aribo bishwe n'cyorezo cya Covid-19, bituma umubare w'abamaze gupfa ugera kuri 920. Abapfuye n'abagore 8 n'umugabo 1.

    Uyu munsi kandi,mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 619 ba COVID19 mu bipimo 11,270.Abasezerewe mu bitaro ni 19 mu gihe ababyinjiyemo ari 20.Abakingiwe uyu munsi ni 48,660.

    Akarere ka Kayonza niko kaje imbere mu barwayi bashya ba COVID19kuko kagize abantu 73.

    Ibihuha n'amakuru ayobya ko inkingo za Covid-19 zitera ubugumba cyangwa gukuramo inda biracyakwirakwira kuri murandasi.

    Abaganga bitondera cyane ibyo babwira ababyeyi batwite gufata, bityo mbere inama yabo yari uko batafata urukingo.

    Ariko ubu, nyuma y'ubushakashatsi amakuru menshi y'uko nta mpungenge rubateye yarabonetse, bityo inama bari batanze irahinduka, babasaba nabo kwikingiza (kuko kurwara Covid utwite bishyira inda mu kaga).

    Twarebye kuri bimwe mu byavuzwe cyane – n'impamvu ari ibinyoma.

    Inyigo yerekana ko urwo rukingo rwikusanyiriza mu mirerantaga – Ikinyoma

    Iyi ngingo yavuye ku kudasobanukirwa amakuru y'ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani.

    Ubwo bushakashatsi bwarimo gutera imbeba doze nyinshi cyane y'urukingo kurusha ihabwa abantu (inshuro 1,333 kurenzaho).

    Ingana na 0.1% gusa by'iyo doze ni yo yagiye mu mirerantanga (ovaries/ovaires) y'imbeba, amasaha 48 nyuma yo kuyiterwa.

    Bitandukanye cyane – 53% nyuma y'isaha imwe na 25% nyuma y'amasaha 48 – yari ikiri ahatewe urukingo (ku bantu, ubusanzwe ni ku kaboko).

    Ahandi hantu kuri benshi urukingo rujya ni mu mwijima, cyangwa igitigu mu Kirundi, (16% nyuma y'amasaha 48) ubundi ufasha kuvana imyanda mu maraso.

    Urukingo rwa Covid ruba rurimo ibice by'iyi virus byahinduwe (proteins), bifasha ubwirinzi bw'umubiri kurwanya iyo virus igihe yaba igeze mu mubiri.

    Abakwije iriya nkuru bafashe umubare mu by'ukuri unyuranye cyane n'ikigero cyabonetse mu mirerantanga y'imbeba.

    Urugero ruto rw'urukingo rugera mu mirerantanga mu gihe cy'amasaha 48 nyuma yo gukingirwa, uko urukingo rugenda ruva mu kaboko rukwira ahandi mu mubiri.

    Ariko, nta bimenyetso byerekana ko ruba rukifitemo ibice bya virus yahinduwe.

    Abavuga biriya bavuga kandi ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byasohotse nta bushake (leak), ariko mu by'ukuri byatangajwe ku mugaragaro kandi biboneka kuri murandasi.

    Amakuru avuga ko urukingo rutera kuvanamo inda – Ikinyoma

    Hari ibyatangajwe muri Amerika no mu Bwongereza ko urukingo rufitanye isano no gukuramo inda.

    Benshi bashobora kuvuga ibimenyetso bagize nyuma yo gukingirwa. Ariko buri wese ntabwo ahitamo kubitangaza muri 'system' zashyizweho n'ibihugu bitandukanye.

    Hari abavuze ko bakuyemo inda – ni ibintu bibabaje bisanzwe bibaho – ariko ntibisobanuye ko byatewe no guterwa urukingo.

    Ubushakashatsi bwabonye ko urugero rw'abakuyemo inda mu bantu bakingiwe ari urusanzwe ruboneka mu bantu bose muri rusange – 12.5%.

    Dr Victoria Male, umuhanga mu by'inkingo n'ubuzima bw'imyororokere wo kuri Kaminuza ya Imperial College London, avuga ko 'system' yo kuvuga uko umuntu amerewe ari ingenzi mu kumenya ingaruka zindi z'urukingo ubusanzwe zitaba kenshi rusange.

    Iyo 'system' ni yo yatumye hamenyekana ikibazo cyo kwipfundika kw'amaraso byabaye ku bantu bacyeya kubera urukingo rwa AstraZeneca.

    Inkingo ntizashingirwaho mu kureba ibibazo n'ubundi bisanzwe mu bantu – nk'impinduka mu mihango, gukuramo inda, cyangwa ibibazo by'umutima, kuko n'ubundi bibaho hari ugukingirwa cyangwa kutabayeho.

    Kereka gusa mu gihe mu bakingiwe habaho gukuramo inda kurenze igipimo gisanzwe mu batarakingiwe – ibi byatuma habaho ubushakashatsi bwihariye – kandi ibyo ntibirabaho.

    Inkingo zishobora kwibasira ingobyi (placenta) – Nta gihamya

    Ubusabe bwo gusinyaho bwakwiriye cyane buvuye kuri Michael Yeadon, umushakashatsi muri siyansi watangaje andi makuru ayobya ajyanye na Covid, buvuga ko ibice bya coronavirus yahinduwe (proteins) biri mu nkingo za Pfizer na Moderna bisa n'ibyitwa syncytin-1, biri mu bikora ingobyi ikuriramo umwana mu nda.

    Yeadon avuga ko ibi bishobora no gutera ibirinda umubiri (antibodies) by'iyi virus gusenya inda ikiri kwiyubaka.

    Inzobere zimwe zivuga ko ibi bishobora kuba ari yo nkomoko y'igitekerezo cyose ko inkingo za Covid zitera ubugumba.

    Mu by'ukuri, syncytin-1 n'ibice bya coronavirus yahinduwe biri mu rukingo birasa, cyo kimwe n'ibindi bice byinshi bizwi nka 'proteins' – niba umubiri koko wibeshya byoroshye gutyo wajya ubwawo wisenya buri gihe uko ugize uburwayi buwutera maze ugakora/ugahabwa ubwirinzi (antibodies) bwo kuwurengera.

    Ariko ubu hakusanyijwe ibimenyetso bivuguruza kiriya gitekerezo.

    Umuganga mu birebana n'urubyaro n'ubugumba muri Amerika witwa Randy Morris, washatse gusubiza kuri ibyo yari yumvise, yatangiye gukurikirana abamugana bari gufashwa kubona urubyaro hakoreshejwe ubuhanga bwa IVF, ngo arebe niba urukingo hari impinduka rugira ku mahirwe yabo yo kubona urubyaro.

    Ku bagore 143 Dr Morris yakoreyeho ubushakashatsi, abakingiwe, abatarakingiwe, n'abigeze kwandura Covid, bagize amahirwe ajya kungana yo guterwa igi ry'umwana neza no gukomeza gutwita uko biteganyijwe.

    Iyo nyigo ni ntoya, ariko yiyongera ku bindi bimenyetso byinshi – kandi niba biriya ari ukuri, wakwitega ko nibura biba byarakozweho ubushakashatsi buto nk'ubwo.

    Dr Morris avuga ko abantu bakwiza ubwo bwoba batavuga impamvu bemera ko ibirinda umubiri bikorwa n'urukingo byatera ubugumba ariko ibirinda umubiri bisanzwe bikorwa n'umubiri ubwawo ntibibikore.

    Ikibazo ni; iyo abahanga bari kwihutira gutanga ibimenyetso byo guhumuriza abantu, mu gihe bari gutangaza ibyo bagezeho mu bushakashatsi, abantu kuri Internet baba bahimbye ikindi kintu gishya.

    Dr Morris ati: “Ibanga ry'inkuru z'impuha zidafite ishingiro ni uko igihe zibeshyujwe bahindura amazamu [berekeza ku kindi].”


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-9-bahitanwe-na-covid-19-abandi-619-barayandura-mu-rwanda

  • Rusizi: Ba bagore basagariye Umucamanza bakatiwe #rwanda #RwOT

    Abaregwa bose baburanye bemera icyaha banasaba imbabazi

    Abarekuwe by'agateganyo n'uwitwa Chance Bakundamaho, Uwamahoro Fautune, Niyonsenga Mediatrice, na Kampire Marie Gorthe.

    Mu rukiko haregewe abandi bane aribo: Nyirakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, Tuyishime Alphonsine, na Makamana Jeaninne, aba bunganiwe na Me Ndikumana Elisee na Ruremesha Nicolas,

    Kuri uyu wagatutu Urukiko rwibanze rwa Kamembe rwakatiye abagore bane mubagore umunani bari bafashwe bagafungwa.

    igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya Miliyoni imwe rutegeka ko ihazabu bagomba kuyitanga mugihe kitarenze amezi abiri.

    Ni Urubanza rwatangiye kubuiranishwa kuri uyu wa kabiri inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyoyaburanishije uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwari mucyumba cy'urukiko buhagarariwe abaregwa n'ababunganira mumategeko nabo bari murukiko.

    Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y'abaregwa bose bemera ko ari iyabo, Umucamanza yahaye Ubushinjacyaha umwanya kugira ngo busobanure imikorere y'icyaha.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari Video nyinshi zagiye hanze zarimo bamwe mu bagore basobanuraga ikibazo cyabo cy'ukuntu hari umuntu wabariganije amafaranga y'ikimina ari nayo bagararamo batakambira Perezida wa Repuburika.Iyi Video Ubushinjacyaha buvuga ko nta kibazo bayifiteho,ko ahubwo kuba harabayeho gusagarira inzego z'ubutabera ari nabyo bigize icyaha bihanwa n'ingingo z'amategeko mu ngingo ya 260.

    Ubushinjacyaha bwahise busaba ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atandatu.

    Me Ruremesha Nicolas umwe mu banyamategeko wunganira abaregwa yavuze ko ibyakozwe na bariya bagore babitewe n'agahinda kenshi ko kubura imitungo yabo bashakanye n'abagabo babo ikagenda mu maherere.

    Uyu munyamategeko yasobanuye ko muri ako gahinda habayemo n'ubujiji bwo kutamenya amategeko.

    Me Ruremensha ati “Nk'uko ingingo ya 97 ibiteganya ndasaba ko bafungurwa bakarekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko biteganwa n'amategeko.”

    Me Ndikumana Elisee yabwiye urukiko ko hakwitwa cyane kuri Video yafashwe kuko nta hantu na hamwe hagaragara aba bagore bakubita Umucamanza cyangwa Perezida w'urukiko.

    Me Ndikumana yabwiye Urukiko ko ibyakozwe byatewe no kutamenya amategeko ko ariko ikindi gikomeye cyatumye bigera aho byageze ko ari uko urukiko ntabashinzwe umutekano bari bahari.

    Ibi bikaba byaratumye aba bagore basagarira umucamanza bumva ko bari mu kuri.

    Yavuze ko abapolisi bari gukumira ibikorwa by'aba bagore ntibigere aho byageze.

    Ndikumana Elisee yavuze ko n'ubwo basabiwe Umwaka n'igice urenga ko ahubwo mu bushishozi bw'urukiko,bwabasubikira igihano kuko nabyo bigenwa n'itegeko kandi indi mpamvu yatuma basubikirwa ko ari uko bose kuva bafatwa bemera icyaha bakoze bakanakicuza bakagisabira imbabazi.

    Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y'ubutabera ko ariko n'iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw'icyaha bakoze.Abaregwa bati “muce inkoni izamba mutubabarire.”

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu,umucamanza yategetse ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe bagakomereza igifungo muri Gereza ya Nyamagabe n'ihazabu ya Miliyoni imwe.

    Umucamanza yakomeje avuga ko iyi Hazabu aba bagore baciwe bagomba kuyitanga mu gihe kitarenze amezi abiri.

    Umucamanza yibukije ko abaregwa bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy'urukiko,mu gihe batanyunzwe n'umwanzuro rwafashe.

    Me Ndikumana Elisee ati turahita tujurira mu kiganiro yahaye Umuryango Me Ndikumana wunganira abaregwa yavuze ko bahita bajuririra icyemezo cy'urukiko kubera ko baburanye bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bakanicuza ibyo bakoze bikanga bagakatirwa.

    Me Ndikumana ati “nanjye ubwange nasobanuriye urukiko ko ibyakozwe nta mugambi wateguwe ngo bikorwe.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusizi-ba-bagore-basagariye-umucamanza-bakatiwe

  • Isaha yo gutaha yashyizwe saa mbili z'ijoro na Resitora zemererwa kongera kwakira abakiriya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n'utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru.

    Inama yateranye uyu munsi yemeje ko guhera kuri uyu wa Kane:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa by'ubucuruzi bigoomba gufunga saa 07:00pm.

    Resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya zitarengeje 30%

    Gyms zizafungura mu byiciro

    Imihango y'ubukwe irasubukuwe, ikitabirwa n'abantu batarenze 50 bipimishije Covid-19

    Imodoka zitwara abagenzi ntizigomba kurenza 50%.Ibigo bya Leta n'ibyigenga byemerewe gufungura ariko ntibirenzo 50% by'abakozi.

    Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenza 30% by'Ubushobozi bwo kwakira abantu.

    Utubari tuzakomeza gufunga

    Insengero zujuje ibisabwa zahawe uburenganzira bwo kwakira 30% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/isaha-yo-gutaha-yashyizwe-saa-mbili-na-resitora-zemererwa-kongera-kwakira

  • Resitora zemerewe kongera kwakira abantu, isa… – #rwanda #RwOT

    Ku bijyanye n’isaha yo kugera mu ngo yagizwe saa Mbiri z’ijoro mu gihe yari isanzwe ari saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri riragira riti “Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa Moya z’ijoro”. Iyi nama yemeje kandi ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. 

    Insengero nazo zakomorewe ariko zisabwa kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwazo mu kwakira abantu. Icyakora insengero zemerewe gufungura ni izisanzwe zifite ubureganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Iri tangazo rivuga kandi ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and Fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo. Resitora zemerewe kongera kwakira abantu ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. 

    Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero rirasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (Licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

    Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Iyi nama yemeje kandi ko ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108509/resitora-zemerewe-kongera-kwakira-abantu-isaha-yo-kugera-mu-rugo-igirwa-saa-mbiri-108509.html