Category: Uncategorized

  • Inzozi z'umunyabugeni Uwezo watangiye gukora ubugeni yikinira nyuma bikamugaburira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwezo Gilbert, umunyabugeni w'imyaka 28 y'amavuko, yavuze uko yatangiye gushushanya ataziko bizamutunga gusa kuri ubu biramutunze ndetse afite n'indoto zo kwagura ubugeni bwe bukagera ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu kiganiro Uwezo yagiranye na YEGOB yatubwiye ko yatangiye gushushanya kera gusa mu mwaka wa 2018 nibwo yatangiye kubikora nk'umunyamwuga (professionel) nyuma yuko yari amaze gusezera akazi yakoraga muri icyo gihe. Kuri ubu abikora nk'umunyamwuga aho akoresha amazina ya @uwezo_art.

    Uwezo yakomeje avuga ko kuva yasezera akazi yakoraga agatangira gukora ubugeni bwo gushushanya nk'umunyamwuga yahise atangira kubona ko ari umwuga mwiza ndetse uzanamubeshaho. Yongeyeho kandi ko kugeza ubu ubugeni bwe hari ikintu bumaze kumugezaho dore ko ari nabyo birimo kumuha umugati muri iki gihe.

    Mu gusoza, Uwezo Gilbert yatubwiye ko afite indoto zo kuzashinga gallery ye ndetse no kwagura ubugeni bwe ku buryo @uwezo_art izamenyekana ku isi yose binyuze mu gukora ibihangano byiza kandi bifite ubudasa (creativité).

    Source : https://yegob.rw/inzozi-zumunyabugeni-uwezo-watangiye-gukora-ubugeni-yikinira-nyuma-bikamugaburira/

  • Nkunda Miss Naomie , Ibyo wamenya kuri Miss Houssina Urujeni uri guhatanira ikamba rya Miss AfricaFrance #rwanda #RwOT

    Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w'imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n'ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze.

    Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).

    Ku kiganiro yagiranye na Isimbi Tv avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by'ubwiza ndetse ko akunda kureba n'andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.

    Ati 'nkunda amarushanwa y'ubwiza, ndavuga nti kubera iki njyewe ntajyayo ko ari ibintu nkunda, ndeba Miss Rwanda, Miss France ndavuga ngo reka njyeyo.'

    Agaruka kuri Miss Rwanda yavuze ko muri ba Nyampinga bose bagiye babaho uwo yakunze ari Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ati 'By'umwihariko nkunda Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndamukunda cyane, kubera ni mwiza, ibintu yakoze, ibitekerezo yatanze narabikunze.'

    Ngo inzozi afite ni ukwegukana iri kamba ubundi akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa kuko hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda.

    Ati 'Inzozi zanjye nifuza ko nazaba Nyampinga wa Africa France 2021 kugira ngo ngaragaze igihugu cyanje kuko nasanze mu Bufaransa hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda (…) u Rwanda ni igihugu cyiza dufite ingagi, imisozi, abakobwa beza, umuco…'.

    Urujeni ufite nimero 9 muri iri rushanwa rigeze muri ½ aho bazanyura imbere y'akanama nkemurampaka tariki ya 9 Ukwakira 2021 i Paris, ahanganye n'abakobwa barimo abo muri Mali, Tchad, Côte d'Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria

    Miss Urujeni yavuze ko akunda Yvan Buravan
    Kumushyigikira nugukora like kuri iyi ifoto ye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nkunda-miss-naomie-ibyo-wamenya-kuri-miss-houssina-urujeni-uri-guhatanira

  • Bijoux wo muri Bamenya yerekanye umusore wamutwaye umutima (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye nka Bijoux wo muri Bamenya yagaragaje ko ari ku Rukundo n'umuhanzi Lionel Sentore.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Bijoux yatangaje amagambo agira ati ” To love is nothing, to be loved is something. But to love and to be loved, that's everything. ❤️I Love You❤️ @lionel_Sentore “. Ugenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo Gukunda ni ubusa ariko gukundwa ni ikintu gikomeye. Gukunda no gukundwa ni ibintu byose. Ndagukunda @lionel_sentore. Lionel akibona amagambo Bijoux yanditse yahise amusubiza agira ati ” Nirwogere rwo rwaduhuje “.

    Bijoux na Lionel baherutse guhurira mu kiganiro bakoranye na Isimbi Tv.

    Source : https://yegob.rw/bijoux-wo-muri-bamenya-yerekanye-umusore-wamutwaye-umutima-amafoto/

  • Menya uko wakwirinda indwara y'ibicurane nuko wayivura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi kubera ihinduka ry'ikirere ari abakuru ndetse n'abato bari kurwara ibicurane.

    Ibicurane ni indwara yandura, yibasira imyanya y'ubuhumekero; mu mazuru, umuhogo no mu bihaha, iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus, yandurira mu mwuka igihe uyirwaye yitsamuye, avuze, cg mu matembabuzi nk'amacandwe.

    Virusi ya influenza bitewe n'igihe cy'umwaka igenda ihindagurika.

    Indwara y'ibicurane ikunda kwiganza mu gihe cy'ivumbi cg imvura cyane, yibasira cyane;

    • Abantu badafite ubudahangarwa bukomeye
    • Abana bari munsi y'imyaka 5
    • Abagore batwite
    • Abakuze cyane
    • Abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk'asima, umutima, impyiko na diyabete
    • Ababyibushye birenze urugero; barengeje BMI ya 40, cg bafite ibindi bibazo bigabanya ubudahangarwa),

    Niki gitera ibicurane?

    Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka (cg umuyaga), uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cg kwitsamura. Ushobora guhura nizo virusi ako kanya cg zikaba zanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa.

    Ufite iyi virusi ashobora kuyanduza kabone nubwo ibimenyetso byaba bitaragaragara kuri we, kugeza ku minsi 5 nyuma yuko ibimenyetso bibonetse. Bitewe n'umuntu hari n'abashobora kwanduza nyuma y'iminsi 10 ibimenyetso bigaragaye.

    Ibimenyetso by'ibicurane

    Ibimenyetso by'iyi ndwara bikunda kuboneka mu gihe gito umuntu akimara kwandura.

    Bimwe mu bimenyetso bigaragara cyane:

    • Umuriro uri hejuru (akenshi urenga degree 39 cg 40)
    • Kumva umerewe nabi mu mubiri, no gucika intege
    • Kubabara umutwe
    • Inkorora itazana igikororwa
    • Kokera mu muhogo

    Abantu benshi barwaye iyi ndwara barakira nyuma y'icyumweru 1-2 bidasabye imiti. Ku bantu bakuze cyane, abato cg ababura ubudahangarwa bukomeye hari igihe hashobora kuririraho izindi ndwara zikomeye nk'umusonga bikaba byakurura urupfu

    Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe
    Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe

    Hari abo ibicurane byibasira cyane kurusha abandi

    Hari ibintu bimwe na bimwe byongera ibyago byo kwibasirwa n'ibicurane, ibyo twavuga:

    • Imyaka: ibicurane biza bitewe n'igihe cy'umwaka byibasira cyane abana bato n'abakuze cyane
    • Aho umuntu aba: abantu bakunze kuba ahantu haba abantu benshi, nabo bakunda kwibasirwa nibi bicurane
    • Ubudahangarwa bworoshye: abantu barwaye kanseri, SIDA, cg bari ku miti yindi y'indwara zikomeye nabo bakunda kwibasirwa
    • Indwara zikomeye: zimwe muri zo twavuga nka asima, diyabete n'indwara z'umutima
    • Gutwita: abagore batwite cyane cyane abageze mu gihembwe cya 2 n'icya 3 bari mu bibasirwa cyane
    • Kubyibuha bikabije: abantu bafite BMI ya 40 no hejuru

    Uburyo wakoresha mu kwivura

    Mu gihe urwaye ibicurane, hari ibyo wakora byagufasha guhangana n'iyi ndwara, muri byo twavuga:

    • Kunywa amazi n'ibindi bisukika byinshi (nk'icyayi, imitobe, igikoma, n'ibindi). Aha wibanda ku bintu bishyushye cyane mu rwego rwo kurwanya umwuma mu mubiri
    • Kuruhuka. Kuruhuka neza kandi bihagije bifasha ubudahangarwa bwawe kugira imbaraga zo kurwanya izi virusi
    • Ushobora gufata imiti yoroshya ibimenyetso. Mu gihe wumva ufite umuriro cg warwaye umutwe ushobora gukoresha paracetamol, ibuprofen cg aspirin (ku bana bato n'abakiri urubyiruko ntibagomba gufata aspirin).
    • Ushobora kandi no kwifashisha imiti irwanya ubwivumbure bw'umubiri imyinshi ikaba iba ari uruvange rw'imiti izimya umuriro hamwe n'iyivura ubwo bwivumbure. Ikunze kuboneka ni nka Coldcap, Doliprex, Febrilex, Dacold, Fervex, Paidoterin, Flucoldex hamwe n'indi inyuranye ikaba habaho iy'abakuru n'abato

    Ni gute nakwirinda indwara y'ibicurane?

    Hari uburyo ushobora kurwanya no kugabanya ikwirakwira ry'ibicurane:

    • Gukaraba intoki. Ni uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwira ry'indwara nyinshi zitandukanye, ushobora gukoresha amazi n'isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe yo kogesha intoki iboneka muri za farumasi hirya no hino"<yoastmark
    • Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane
    • Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y'ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.
    Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1
    Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1

    SRC: UMUTIHEALTH

    Source : https://yegob.rw/menya-uko-wakwirinda-indwara-yibicurane-nuko-wayivura/

  • Rulindo : Hari abarimu bafungiye mu kigo cy’inzererezi bazira guhembwa umurengera #rwanda #RwOT

    Haravugwa abarimu bigisha ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Rulindo bafungiye mu nzererezi muri 'Transit Center’ ya Tare, ibi bibaye nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko hari abarimu guhembwe imishahara y’umurengera.

    Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize abarimu bagera kuri 11 barimo abo kuri GS Murambi, GS Gasaka, GS Kimiryi, GS Kayenzi, GS Tare, GS Gitumba, Gitare, Mugenda, EP Buhande, GS Kadendegeri bafashwe bakajyanwa gufungirwa muri 'Transit center’ ya Tare.

    Aba barimu ngo gufuzwe nyuma y’igenzura ryagaragaje ko bahembwe amafaranga y’umurengera atajyanye n’urwego rwabo. Umukozi ushinzwe guhemba abarimu n’abaganga mu Karere ka Rulindo, ucyekwaho kugira uruhare muri iki kibazo bikaba bitazwi aho aherereye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IRIBA NEWS dukesha aya makuru ko nta barimu bafungiye mu nzererezi.

    Yagize ati 'Ibyo bintu koko urumva bishoboka ? Nta barimu bafungiye mu nzererezi. Cyakora hari abarimo gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi, Serafina Flavia, yabwiye IRIBA NEWS ko bakibikurikirana.

    Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n’irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n’imitangire y’amasoko, muri imwe mu mishinga.

    Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.

    Ibisobanuro bya Gitifu w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir ntibyanyuze Inama Njyanama y’Akarere, bituma ifata umwanzuro wo kumuhagarika ku mirimo by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

    Ivomo : Iribanews

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Hari-abarimu-bafungiye-mu-kigo-cy-inzererezi-bazira-guhembwa-umurengera

  • COVID19: Perezida Kagame ayoboye inama y'abaminisitiri. #rwanda #RwOT

    kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y'Abaminisitiri iri kubera muri Village Urugwiro.

    Iyi nama Umukuru w' igihugu ayoboye iriga ku ngamba zo gukomeza guhangana n' icyorezo cya Covid19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/covid19-perezida-kagame-ayoboye-inama-yabaminisitiri/

  • Birababaje: Abantu 24 bo mu muryango umwe bose bapfuye bazize ibiryo #rwanda #RwOT

    Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarozwe mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Nigeria.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabereye mu gace k'icyaro kitwa Danzanke muri leta ya Sokoto.

    Ali Inname ushinzwe ubuzima muri iyi leta, yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wibeshya ugakoresha ifumbire isa n'umunyu mu kurunga ibiryo byabo kuwa mbere.

    Inname avuga ko abaganga bagerageje kwita kuri aba bantu ariko ntibyashoboka, barapfa.

    Gusa abantu babiri bo muri uyu muryango bumvise/babonje kuri ibyo biryo bo ubu baracyari kwitabwaho mu bitaro.

    Kubera ibi, abategetsi bongeye gusaba abantu kubika buri gihe ibinyabutabire by'uburozi kure y'aho bashyira ibiribwa ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwabo.

    Ibindi bisa n'ibi byabaye ku miryango hambere muri Nigeria ariko umubare w'abapfuye kuri iyi nshuro ni munini bidasanzwe.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/birababaje-abantu-24-bo-mu-muryango-umwe-bose-bapfuye-bazize-ibiryo/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama benshi bategereje kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Hari imirenge 50 yo hirya no hino by’umwihariko imaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo ikaba itegereje kumva icyo iyi nama yanzuye, dore ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yariyasabye abari muri iyo mirenge kuba bihanganye bakaguma mu rugo, kuko biterenze kuri uyu wa Gatatu bamenyeshwa gahunda ikurikiraho.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro y’iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    source : https://ift.tt/3lVkmMj

  • Ndabibutsa ko tugeze mu minsi mibi! Mwirinde iyi mitego 5 Satani atega Abakristo buri munsi-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.” Abefeso 5:15

    Tugiye kuganira ku mitego 5 Farawo yateze Abisiraheli mbere yuko bava muri Egiputa. Iyi mitego 5 ni yo Satani adutega buri munsi, iyo tuvuze Egiputa tuba tuvuze isi, iyo tuvuze kanani tuba tuvuze mu Bwami bw’Imana. Iyi mitego 5 Farawo yateze Abisiraheli, na n’uyu munsi irakigaragaza mu buzima bw’ubukristo.

    Umutego wa mbere

    “Farawo aramubwira ati 'Ndabareka mugende mutambirire Uwiteka Imana yanyu mu butayu icyakora ntimuzajye kure cyane. Nimunsabire.' Kuva 8:24

    Satani atega umutego Abakristo, akababwira ati 'Muzasenge ariko ntimuzajye kure: Mu kwezwa, mu guhinduka ku ngeso, kure mu gukira imvune zo mu mutima, kure mu gusa na Krsto ( Bibiliya iravuga ngo mugire umutima nk’uwari muri Kristo Yesu ).

    Satani ntabwo yishimira ko tugira umutima uhindutse wejejwe. Nagira ngo mbabwire ko kuva mu gihe cya Yohana umubatiza Ubwami bw’Imana buratwaranirwa, intwari zibugishamo imbaraga. Ntabwo ushobora kubona ubuntu bw’Imana bwinshi udafashe igihe cyo gusabana n’Imana. Farawo yarababwiye ngo “Muzagende, ariko ntimuzagere kure!” Hari ubwo Satani adushyiraho ibiziriko: Akatureka tukajya muri korari, tukabwiriza, tugakora imirimo, ariko abizi neza ko tutabasha kugera kure kuko azi ibyo adufatiraho. Birashoboka ko usenga, ubana n’Imana, ariko aho utererwa urahazi!

    Umutego wa kabiri

    “Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n’abatware bo muri bo ati 'Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano. Kandi umubare w’amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati 'Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’ Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y’ibinyoma.' Kuva 5:6-9

    Hari ubwo Satani atwongerera imirimo. Iyo urebye siterese y’ubuzima ihari, umuntu wese aba ashakisha atewe ubwoba n’ejo hazaza. Ibyo bituma abantu bibagirwa ko Kanani ibaho, kuko bahorana ibirarane by’ibyo babuze mu buzima ariko Yesu yaravuze ngo 'Ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro, n’ejo nzamera nte’. Ejo hazaza ukwiye kuharagiza Imana, ntabwo hakwiye kugutera ubwoba ngo uhore ushakisha ibirebana n’ubuzima gusa, utitaye ku buzima bw’umwuka. Nujya muri dushe ukoga, wibuke koga mu maraso ya Yesu, niwambara imyenda myiza iteye ipasi wibuke no kwambara gukiranuka.

    Niba ufite idantite( identity) y’igihugu urimo, ukwiye no kuba ufite idantite ko uri umwana w’Imana. Ntabwo ari ibyo gusa, nujya ufata ifunguro ry’umubiri wibuke ko n’ubugingo nabwo bukwiye gufungura, ntugakorere umubiri gusa ubora ahubwo ushakishe n’ibirebana n’ubugingo buhoraho. Hanyuma ibyo utarageraho ugirire Imana ikizere izabana nawe kandi izagufasha

    Umutego wa gatatu

    “Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.' Birukanwa mu maso ya Farawo.” Kuva 10:11

    Ubundi murabizi ko umugabo ari umutambyi w’umuryango cyangwa se umutwe w’urugo, ubwo yababwiraga ngo hazagende abagabo gusa yari aciyemo umuryango kabiri! Iyo Farawo ababwiye ngo 'Hazagende abagabo gusa’, yari abateze umutego ukomeye batazabasha kwikuramo kuko ntabwo mugabo yagenda ngo asige umugore n’abana bikunde.

    Nimurebe ibibazo biri mu ngo uko bingana: Hari ugucana inyuma, ugutandukana kw’abashakanye, hari ibibazo byinshi bikomeye mu muryango. Abana bareranwa ibikomere, abantu benshi bafite ibibazo bikomoka mu muryango! Sinzi umuryango wawe uko wubatse, ariko iyo umuntu ashoboye gutanga ibirebana: N’umwuka, ubugingo, n’umubiri, mu muryango aba atanze ibikwiriye.

    Rimwe na rimwe hari igihe iyo twaguze ibiryo, tukaba dufite aho tuba, umuntu akabona amashuri y’abana cyangwa se abo babana, akaba azi ngo ibintu yabikoze neza kandi mu buryo bw’imbere amarangamutima akomeretse, no mu buryo bw’umwuka ntacyo yabahaye! Umuryango ufite ikibazo gikomeye, abantu benshi bakomerekeye mu miryango bavukamo!

    Mu muryango ni ho Imana yishimira kuba ni naho ikorera, ariko na Satani ni ho akorera kuruta ahandi! Nituramuka dukoze ubushake bw’Imana, mu muryango Imana izahaba ibe iyambere mu muryango.

    Umutego wa kane

    “Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati 'Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n’amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.'Kuva 10:24

    Mu by’ukuri, “Aho umutima w’umuntu uri ni n’aho ubutuzi buba”. Buriya impamvu abantu bibagora gukorera Imana, ni uko tubasaba kohereza aho imitima yabo itaba! Niba umutima wawe warahindutse uhishanywe na Kristo Yesu mu Mana, kohereza yo ubutunzi bwawe ntabwo bizakugora. Abantu benshi birabagora kwitanga no gukorera Imana, kuko imitima yabo ibamu isi, n’ubutunzi bwabo ni ho buri. Umuntu arunda ubutunzi aho umutima we uri, niba utekereza ko uri umugenzi uzajya mu Bwami bw’Imana wakagombye kuba utekereza aho uzatura iteka ryose ko ari ho ukwiye kubika ibyawe.

    Ntibishoboka ko ugenda ngo imikumbi isigare: Nta kuntu wakizwa ngo imyenda yawe isigare, ngo uhahe urye wenyine uturanye n’ababurara, nta kuntu wakwambara wenyine mu rusengero usengana n’abantu badafite icyo bambara. Nta kuntu waba utuye mu nzu nziza kuruta aho usengera, ntabwo bibaho! Ahubwo ni uko utamenye ko n’imikumbi yawe na yo ikwiye gukorera Imana.

    Yarababwiye ngo mugende umutungo wanyu usigare

    Ese waba warakijijwe, amafaranga yawe ataramenya gukorera Imana? Imodoka Imana yaguhaye, inzu utuyemo, akazi ufite, icyubahiro ufite, nabyo bikwiye kuba byubahisha Imana. Kuko Bibiliya iravuga ngo 'Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose'.

    Umutego wa gatanu

    “Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n’iy’abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati 'Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?'Kuva 14:5

    Satani hari ubwo akureka, ariko akazanagukurikira kandi akajya agutega ugeze mu bihe bibi, akaba ari bwo agutera: Ukumva amajwi akubwira ngo Imana ntigukunda, ntikwitayeho, ntacyo yakumariye mu buzima!

    Nagira ngo nkubwire ko muri Kristo Yesu ari ho dutabarirwa, ni ho ubuntu bw’Imana bubanira natwe. Nagira ngo ngusabe ukomeze kubana n’Imana nubwo waba ugeze mu bigeragezo bikomye: Ushobora kuba urwaye, ushobora kuba ushonje, ushobora kuba ufite amadeni, ushobora kuba uri mu buzima bugoye butandukanye, inkuru nziza ni uko no ku nyanja itukura Imana iziyerekana! Inkingi yari abari imbere yarahindukiye ijya inyuma, ku ruhande rw’Abisiraheli harakomeza haba kumanywa ariko ku ruhande rw’Abanyegiputa haba umwijima, ngo Imana ibareba nabi kugeza ubwo bavuze ngo 'Tuve inyuma y’Abisiraheli kuko Imana ibarwanirira, ikarwanya abanyegiputa’

    Uyu mutego, nawo ntugutere ubwoba niba waramaramaje kujya mu juru. Ibicantege bizaza, ibigeragezo sinavuga ngo bizavaho, ariko imbaraga z’Imana ziri kumwe natwe kugira ngo zidutabare.

    Bibiliya yatubwiye ngo'Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.”

    Nagira ngo mbibutse ko tugeze mu minsi itari myiza ku itorero: Tugeze mu minsi abantu bacitse intege bananiwe, tugeze mu minsi abantu bakizwa ukabona iby’agakiza kabo biteye impungenge, tugeze mu minsi y’abantu bavuga ko bakijijwe ariko batarigeze bahinduka. Tugeze mu minsi mibi ariko abazi Imana yabo bazakomera, bagumye bakore iby’ubutwari.

    Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro ubutumwa bukiza kuri Agaiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ndabibutsa-ko-tugeze-mu-minsi-mibi-Mwirinde-iyi-mitego-5-Satani-atega-Abakristo.html