Category: Uncategorized

  • Nyarugenge: Umuturage yafashwe agiye kugurisha mu nyuma inkingi z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Yabigurishaga mu byo bakunze kwita inyuma (ibyuma bishaje), yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera yavuze ko uwo mugabo yatanzwe na bamwe mu baturage bamubonye.

    Yagize ati” Umuturage yabonye afite ibyuma bigize inkingi z’amashanyarazi arimo kubigurisha agira amakenga abimenyesha Polisi. Hahise haba igikorwa cyo gushakisha ahita afatirwa mu cyuho afite ibyuma umunani abijyanye kubigurisha nk’inyuma.”

    Amaze gufatwa yavuze ko hari mugenzi we basanzwe bafatanya kwiba bene biriya byuma. Yavuze ko bakunze kubyiba ahitwa Kanogo, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko iyo bamaraga kwiba ibyo byuma bajyaga kubigurisha umukiriya bari bafite ahitwa Kiruhura.

    SSP Kabera yaburiye umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka ku baturage bakanagusha Igihugu mu gihombo hongera gusanwa ibyangijwe. Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo bakajya bihutira gutanga amakuru.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugira ngo hatangire iperereza hakomeza gushakishwa uwo bafatanyaga kwiba ibyo byuma.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo ivuga ko igihano kikuba kabiri iyo icyaha cyakozwe nijoro cyangwa cyakozwe n’abantu barenze umwe.

    Uyu mugabo yafashwe agiye kugurisha bimwe mu byuma bigize inkingi z’amashanyarazi

    source : https://ift.tt/3lVTJHb

  • Maj Gen Christorão Chume yagaragaje umurava wa RDF nk’iturufu mu kubohoza Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze iminsi zifatanya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Cabo Delgado. Ni urugamba rusa nk’aho rutanga icyizere kuko izi ngabo zamaze gufata ibice binini byari byarabohojwe n’aba barwanyi.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba rwo kubohoza Cabo Delgado, Maj Gen Christorão Chume, yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Mu minsi ibiri ishize yari igice gikomeye cy’ibyihebe, kuri ubu nk’uko mwabibonye turi hano tuganira. Bivuze ko yabohowe kandi tumaze igihe gisatira ukwezi dukorana n’Ingabo z’u Rwanda.”

    Yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda muri uru rugamba umusaruro wigaragaza, yemeza ko abasirikare ba RDF n’aba Mozambique bahuriye ku ndangagaciro yo kugira umurava.

    Yakomeje ati “Muri uko kwezi kumwe, ibyagezweho turabibona hano. Twatangiriye Afungi dukorana nk’uko twabikoze duturuka Mueda. U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava nk’uko Mozambique nayo ifite abasirikare b’abanyamurava. Bafatanyije urugamba kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo nk’uko mubibona uyu munsi twibohoye.”

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko nubwo uyu mujyi wafashwe bitavuze ko urugamba rwarangiye kuko hari ibindi bice bigikeneye kubohozwa.

    Ati “Dufite Mocimboa da Praia yakuwe mu maboko y’ibyihebe ariko iki ni icyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri ni ukwigira imbere mu bice bindi bigaruriye. Turashaka kubatsinda kugira ngo Cabo Delgado ikurwe mu maboko y’ibyihebe.”

    “Icyo navuga ni uko turi gukora akazi neza dufatanyije. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifitanye umubano mwiza. Turi gukorana uyu munsi, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo twerekane ko turamutse dushyize hamwe twakora akazi keza.”

    Bimwe mu bindi bice Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zishaka gukuramo abarwanyi harimo Mbau, Siri One na Siri Two.

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko kugeza ubu atamenya igihe uru rugamba ruzarangirira ngo kuko ibikorwa bya gisirikare bisaba imirimo myinshi irimo n’ubutasi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Mu gihe cy’ukwezi kumwe zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zimaze kubohoza ibice bitandukanye birimo Palma, Awasse, Mocímboa Da Praia, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Chinda na Mumu.

    Bamwe mu baturage bo muri utu duce twamaze kubohozwa batangiye gusubira mu byabo abapolisi b’u Rwanda barabakira, babaha amazi yo kunywa n’ibyo kurya. Bose bagaragaje akanyamuneza kuko bari bamaze igihe kinini no kubona amafunguro ari kuri bo ari ingume.

    Maj Gen Christorão Chume (uri ibumoso) yashimye umurava w’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha intwaro ziremereye muri uru rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

    Abaturage bamwe batangiye gusubira mu byabo. Aha hahuriye bamwe muri bo bahabwa amafunguro n’Ingabo z’u Rwanda ndetse zinabaha ihumure

    source : https://ift.tt/3yETvba

  • Mu kiniga cyinshi Nziza Desir yavuze agahind… – #rwanda #RwOT

    Gusa nyuma y'izo nkuru zose, umuhanzi Nziza Desiré yari ataragira ijambo na rimwe avuga ku rupfu rw'umugore we cyane ko byavugwaga ko yari arwaye nyamara ntawe uzi indwara umugore wa Nziza Desire yari arwaye.

    Mu kiganiro na Isimbi Tv, mu marira n'agahinda kenshi, Nziza Desire yahishuye agahinda yagize ko kubura umugore we yakundaga ndetse avuga uburyo yapanze kwiyahura mu ijoro bari bubyuke baza kureba umugore we ngo bamushyingure nawe babashyingurane.

    Ygaize ati: 'Ndibuka iryo joro ko nari napanze kwiyahura, umunsi apfa bamuzanye mu rugo numva ko mu gitondo abantu babyutse baje kugira ngo tumusengere tujye kumushyingura, nashakaga nange babyuke basanga nange nagiye'.

    Akomeza ati: 'kuko ntibyari byoroshye, kuri uwo munsi w'itariki 16 mu ijoro sinzi ukuntu narose ariko ibintu byose byo kwiyahura nari namaze kubitegura.''

    Nziza Desire yavuze ko umugore we yari arwaye Kanseri y'umwijima ariko nawe atabizi ko ariyo arwaye. Yagize ati: ' Yari arwaye ni uko gusa nawe atabimenye kubera ko yatangiye kuremba kuva mu kwezi kwa gatatu. Nakomezaga mbona ari kunanuka noneho mfata umwanzuro wo kuza ubundi nari kuza mu kwezi kwa munani ariko mfata umwanzuro wo kuza bitewe n'urukundo nari mufitiye  nk'umufasha wange ndavuga ngo reka ngewe niyizire mwirwarize'.

    Nziza Desire yakomeje agira ati: 'Icyo gihe rero hari mu kwa gatatu ari nabwo mu kiganiro nahaye InyaRwanda.com icyo gihe navuze ko nzabanza mu Rwanda mbere y'uko njya i Burundi'.

    'Nagiye kumwivuriza nsanga indwara y'iwe yamaze kurenga, yari arwaye kanseri y'umwijima urumva natwe twaragerageje kumuvuza ubuvuzi hari burahari abavura kanseri barahari twagerageje no kujya hanze ntacyo tutakoze abaganga ntacyo batakoze ariko umunsi wari wageze.''

    Nziza Desire yavuze kandi ko umugore we yari yamaze no kumubonera ibyangombwa byose byari kumwerekeza muri Amerika cyane ko nawe ariho atuye. Yagize ati: 'Yari kuza muri amerika kuko uyu mwaka ntabwo wari gushira kuko ibintu byose bikenewe byari byaramaze kuboneka ariko umwaka ntiwari gushyira.''

    Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

    Nyuma yo gusezerana muri Islam, basezeranye kubana byemewe n'amategeko ku wa 07 Ugushyingo 2020 naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 bakoze ibirori by'umusangiro n'inshuti n'abavandimwe.

    Mu mpera za 2020, Nziza Désiré yabwiye INYARWANDA, ko yakoze ubukwe na Inarukundo Bijoux bamaze imyaka umunani mu munyenga w'urukundo, rwatangiye bakiri bato.

    Icyo gihe, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Kula Kulipa' yavugaga ko kimwe mu byatumye ahitamo kubana akaramata na Bijoux ari uko ari inyangamugayo akaba n'imfura yamurutiye benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108510/mu-kiniga-cyinshi-nziza-desire-yavuze-agahinda-yatewe-nurupfu-rwumugore-we-ku-buryo-umunsi-108510.html

  • Byateguwe na Mimi! Ihere ijisho umunsi Medd… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye ishize Meddy yashyize hanze amashusho agaragaza uko kwizihiza umunsi we w’amavuko byagenze, by’umwihariko, kuba ari wo munsi wa mbere w'amavuko yizihije abana na Mimi nk’umugabo n’umugore byemewe imbere y’Imana n’abantu guhera kuwa 22 Gicurasi 2021.

    Muri aya mashusho, Meddy agaragara atwaye ubwato burimo umugore we, buri ku muvuduko wo hejuru bagenda bareba hamwe mu hantu hatandukanye h'ubwiza nyaburanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  aho uyu muryango mushya utuye.

    Aya mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeyeho amagambo agira ati: 'Uburyo bwiza bwo kwizihiza umunsi w’amavuko n’umugore wanjye'. Yongeraho ko byose byateguwe n’umugore we Mimi.

    Meddy yavutse kuwa 7 Kanama 1989, avukira i Bujumbura mu Burundi. Kuwa gatandatu w'icyumweru gishize, tariki 7 Kanama 2021, nibwo yari yujuje imyaka 32 amaze avutse. 

    Meddy yemeza ko byose byateguwe n’umugore we Mimi byo kujya kurya isi ku mazi k’umunsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    KANDA HANO WIREBERE UKO BYARI BYIFASHE K’UMUNSI W’AMAVUKO WA MEDDY

    KANDA HANO WIYUMVIRE UNIREBERE INDIRIMBO IKOMEJE KURYOHERA BENSHI MY VOW YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108507/byateguwe-na-mimi-ihere-ijisho-umunsi-meddy-yizihiza-isabukuru-yamavuko-bwa-mbere-nyuma-yo-108507.html

  • AMAKURU MASHYA: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inama y' Abaminisitiri yateranye , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 , iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Nyuma y'igihe hirya no hino mu gihugu uduce tumwe na tumwe turi muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry' icyorezo cya COVID19, nyuma y'isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima hashyizweho ingamba zikurikira:

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/amakuru-mashya-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-11-kanama_-inkuru-irambuye/

  • Umugore w'umupasiteri yahishuye uburyo umugabo we amuteza amadayimoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Happiness Nwakamma ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatanze ubuhamya bw'ukuntu atagishaka kubana n'umugabo we bahuriye kuri facebook, akaba ashinja uwo mugabo kumuteza amadayimoni nyamara uwo mugabo asanzwe ari pasiteri.

    Umugabo we witwa Divine Okoh, niwe washinze Itorero ryitwa healing grace deliverance ministry, rikaba riherereye muricyo gihugu cya Nigeria. Uyu mugore avuga ko byose hagati ye nuwo mugabo, byatangiriye kurubuga rwa facebook muri comments aba ngo bisanze bateye comment kuri post imwe kuri facebook maze bayiheraho baganira birangira bahuriye muri message.

    Nyuma y'ibi aba baganiriye menshi ndetse barahuza, bigeze aho bemeranya guhura amaso ku maso, sibyo gusa barahuye baramenyana, kandi barishimirana ndetse biyemeza kuzajya kwiyerekana mu miryango yabo. Aba mu gihe bataraganira ngo bamenyane neza ahubwo bihutiye gushyiraho itariki y'ubukwe, ndetse birangira basezeranye mu mategeko. Gusa muri ibi birori umuryango w'umukobwa ntiwari unezerewe na gato biturutse kuri ubwo bukwe bw'igiturumbuka.

    Byageze naho nyina w'umukobwa ataha ubukwe byo kwikiza umwana we ngo adaseba ariko ntiyari abyishimiye na gato. Ntibyatinze aba bakoze ubukwe barabana, nyuma yo kubana haciyemo iminsi ntakibazo bafitanye.
    Ikibazo rero cyaje kuvuka nyuma gato, ubwo umugore yasabaga umugabo gushyira mu bikorwa isezerano yamuhaye mbere yuko babana. Uyu mugore yasabye umugabo kumuha amafranga agasubira kwiga agakomeza amashuri ye, kuko ari isezerano umugabo yari yamuhaye. Amukojeje ibyo gusubira ku ishuri umugabo yahise asimbuka ararahira arirenga abwira umugore ko nta mafaranga yifitiye. Ahubwo umugabo yahise abwira umugore ko agomba kubanza agatwita maze akazasubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

    Umugore mu buhamya, yakomeje avuga kandi ko uretse kuba umugabo we atarubahirije ibyo yamusezeranyije, ngo uwo mugore yajyaga arara ahanganye n'abadayimoni mu nzozi, ibi kandi ngo nubwa mbere byari bimubayeho ubuzima bwe bwose. Uyu mugore kandi yavuze ko uwo mugabo we atashobora kwambara ubusa imbere ye n'umunsi n'umwe, ibyo nabyo ngo bikamutera ikibazo gikomeye. Nubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina ngo umugabo yabariraga mu gicuku kuburyo umugore atashoboraga kumubona yambaye ubusa na gato.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wumupasiteri-yahishuye-uburyo-umugabo-we-amuteza-amadayimoni/

  • Nkeneye ubufasha bwanyu Menya uburyo usho… – #rwanda #RwOT

    Miss Umuratwa Anitha Kate yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bose 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 ari nabo bazavamo Miss Miss Supranational International 2021 asaba abantu kumushyigikira kugirango abashye kugaragara muri abo ngabo 12.

    Yagize ati: 'Murakoze, kugeza ubu abakobwa 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 aho kuri ubu mbakeneyeho ubufasha kugira ngo muntore ndetse munanshigikire kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry'igihugu cyanjye no kugihagararira neza.''

    Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n'amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

    Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y'uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

    Miss Supranational International yatangiye ku itariki 5 kanama 2021 izarangira ku itariki 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Miss Umuratwa Anitha Kate yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu ku itariki 04 Kanama 2021 agera ku kibuga cy'indege cya Kraków Airport ku gicamunsi cyo ku wa Kane umunsi ukurikiyeho yerekeza muri Poland. Mu kiganiro na InyaRwanda, yari yavuze ko yagezeyo amahoro.

    Miss Umuratwa akeneye gushyigikirwa kugira ngo agere muri 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108501/nkeneye-ubufasha-bwanyu-menya-uburyo-ushobora-guha-amahirwe-miss-umuratwa-anitha-akaza-mur-108501.html

  • MINALOC yagumishije imirenge 10 muri Guma mu rugo indi 40 ikurwamo #rwanda #RwOT

    Imirenge 10 yo mu turere dutandukanye tw'Igihugu yakomeje gahunda ya Guma mu rugo izagera tariki 31 Kanama 2021.

    Ni mu gihe indi mirenge 40 yakuwemo ikaba yubahiriza amabwiriza mashya nk'uko yashyizweho n'Inama y'Abminisitiri kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Kanama 2021.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko byatewe n'uko hakigaragara ubwandu bwa COVID19 bukiri hejuru.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minaloc-yagumishije-imirenge-10-muri-guma-mu-rugo-indi-40-ikurwamo

  • Musanze: Abaturage batuye mu mirenge itagira abayobozi barataka – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ariko itanu nta bayobozi ifite, bigatuma hari serivisi abaturage badahabwa kuko ziba zireba abanyamabanga nshingwabikorwa gusa.

    Abaganiriye na IGIHE, biganjemo abakeneye serivisi zo gusezerana imbere y’amategeko n’abakeneye guhabwa ibyo baba baratsindiye mu manza, bavuze ko iyo nta bayobozi bari mu mirenge batuyemo, bibadindiza.

    Rukeratabaro Anastase yagize ati “Umuhungu wanjye yagombaga gusezeranira hano i Busogo, ariko nta gitifu dufite, hahise hajyamo Guma mu Rugo, aho irangiriye tubisubukuye dushaka aho gusezeranira bakatubwira ngo aho byadukundira ni ukujya mu Murenge wa Remera kandi ni kure cyane pe.”

    Nyirandaje Esperance wo mu Murenge wa Nyange nawe yagize ati “Natsinze urubanza ruba itegeko muri Gashyantare, kugeza ubu ntabwo rwari rwarangizwa kuko nashatse gitifu w’akagari ambwira ko atemerewe guhesha iby’inkiko kandi ubu nta gitifu w’umurenge dufite.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko hamaze gutangwa ibizamini byanditse ku myanya y’abayobozi b’imirenge itabafite muri Musanze, kuri ubu bategereje gukora ibizamini by’ibazwa mbonankubone (Interview), kuko byari byaratindijwe n’ubwiyongere bwa Covid-19 ari byenda gutangwa.

    Yagize ati “Ikibazo kijyanye no kuba hari imirenge itanu itarimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, aho ngaho haba hariho abari babasigariyeho kandi biba byemewe, ariko icyo nababwira ibizamini byanditse byarakozwe ahasigaye ni ‘interview’ kandi nabyo byatewe na Covid-19.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi micye abaturage bose bari bwegerezwe abayobozi mu mirenge itabafite.


    source : https://ift.tt/3sa4lmP

  • Rwamagana: Polisi yarashe uwafashwe mu gicuku yarenze ku mabwiriza ya Covid-19 agerageza kuyirwanya – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabri tariki ya 10 Kanama 2021, ubwo uyu musore yafashwe na polisi yarengeje amasaha yo gutaha nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be bane mu gicuku polisi irabahagarika bagenzi be bariruka we iramufata ariko atangira gushaka kuyirwanya biza kumuviramo kuraswa.

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarashwe nyuma yo gushaka kurwanya polisi.

    Ati “Yatashye atinze baramuhagarika arwanya umupolisi, agiye kumwambura imbunda mugenzi we aramurasa.”

    Yakomeje agira ati “Gusa uwo musore yari asanzwe ku rutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’abitwara nabi kuko yari no mu gifungo gisubitswe cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuntu.”

    Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa wagize ati “Abapolisi bari barimo kugenzura ko abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bwari bwije izo saha bahura n’abasore barengeje amasaha barabahagarika ngo babafate bariruka ariko bafata umwe.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe bavuze ngo reka tukubaze uri inde uravahe? Aba ateruye umupolisi arakubita aba amushyize hasi imbunda yari yambaye iratakara mugenzi we bari kumwe ari nawe wari umuyobozi we arasa hejuru amasasu abiri ngo amuve hejuru arabyanga bya bindi by’ibyago umupolisi ahitamo kumurasa kuko yabonaga ari bumugirire nabi.”

    CSP Sendahangarwa yaboneyeho kuvuga ko umupolisi yahisemo kurasa uyu muturage bitewe n’uburyo hagiyehagaragara abapolisi bagiriwe nabi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi i Rwamagana bigeze gukubita bamukuramo ijisho.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima ndetse no kwirinda kurwanya abakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3iEnQ3P