Category: Uncategorized

  • Imodoka nshya yaguze, ibyo kuba yari yambaye… – #rwanda #RwOT

    Babou umenyerewe mu bitaramo bitandukanye by'urwenya, mu gutunganya umuziki no kwandika, wemeza ko kandi yaje gusanga afitanye isano na Fiona, n'ubwo atabashije kwitabira ubukwe bwabo, yatangaje byinshi ku bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Fiona Muthoni Naringwa.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Babou yatangiye avuga ko mbere y'uko ubukwe bwa Nkusi Arthur bujya kuba bari kumwe agira ati: 'Mbere y'uko akora ubukwe twari  kumwe kimwe  na Michael n'uwitwa Jerome, n'ubwo ntabashije kujya mu bukwe ariko Fiona ni mubyara wanjye.'

    Akomeza atsindagira ibyo kuba mubyara wa Fiona agira ati: 'Ni ukuri ni mubyara wanjye, ibaze ko ntabihisemo ntanabigizemo uruhare ariko twaje gusanga dufitanye isano, rero ni umuryango. Sinabashije kujyayo bitewe kandi n'ibihe turimo ariko nzakomeza kubaba hafi kandi ndabishimiye cyane.'

    Babou, kubijyanye no kuba yaba yarabashije kubona amafoto dore ko kugeza n'ubu atagaragara hanze, yagize ati: 'Byabaye ibintu bikaze nanjye byangezeho sindayabona, gusa abantu bambwiye ko bwari ubukwe bwiza cyane ndetse ngo yaguze n'imodoka nshya.'


    Yongeraho ati:'Gusa nkeneye kuyibona niba yaba yarazanye n'ubukwe.' Ku kibazo cyo kuba Nkusi Arthur yaba yaraserukanye mu bukwe ikote ry'icyatsi asanzwe yambara mu kazi kimwe n'ishati yasubije agira ati: 'Ikote ry'icyatsi.'

    Amaze guseka ati: 'Ariko na none bivuze ko ariwe wiyambika. Areba mu kabati k'imyenda urumva ko atari babandi bambikwa n'abandi bantu.' Yongeraho ko ariko nibongera guhura kiri mu bibazo azamubaza.

    Ku kuba Nkusi yaba nawe yari ari muri wa mujyo wa ya mvugo y'iyi minsi y'uko 'ntagikwe', yasubije agira ati: 'Njye Nkusi Arthur muzi mu buzima busanzwe uvanyemo ibintu bya radiyo, Fiona bamaranye igihe kinini cyane, rero umuntu uzi Arthur n'igihe abantu bari bazi ko nta mukunzi; yari kumwe na Fiona bityo n'iyo twakumva abivuga twabaga tuzi ko ari imikino.'

    Babou akomeza agira ati: 'Ku bantu bamuzi bari bazi ko Fiona ahari bityo rero ikibazo cyari wowe ni ryari? Kuko nyine bo ntibifuzaga ko abantu bamenya ibyabo ku mbuga nkoranyambaga, bahisemo inzira y'ibanga kandi ni ikintu cyiza.'Aha ni mu mwaka wa 2015 Babou ku rubyiniro rumwe na Nkusi ArthurUbukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Fiona Muthoni bwabaye kuwa 14 Kama 2021 buhuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Fiona, ziba inzozi uyu mukobwa yakabije nk'uko yahoze abirotaGufata ifoto kubantu bitabiriye ubu bukwe ni ikintu cyaziraga n'ubwo nk'iyi ari uwarenze kumabwiriza akayifatira kure. Iri kote rero Nkusi Arthur yambaye rikaba risa n'iryo yari asanzwe ajyana mu kaziAha hari mbere Nkusi Arthur yambaye ikote bisa nk'aho ari naryo yari yambaye ku munsi w’ubukweMu kiganiro na mubyara wa Fiona, Babou, yavuze ko yumvise ko ubukwe bwa Nkusi bwaba busize aguze n’imodoka nshya

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108669/imodoka-nshya-yaguze-ibyo-kuba-yari-yambaye-ikote-nishati-asanzwe-ajyana-mu-kazi-babou-yat-108669.html

  • Abasore gusa: Rekeraho gushaka urukundo uyu n… – #rwanda #RwOT

    Uko uzagenda ukura rero uzagenda wibanda ku bintu ubona ko bigufitiye akamaro cyane ndetse rimwe na rimwe ubiteho umwanya munini cyane. Uzagera igihe wumve utangiye gukunda cyangwa se utangiye gukenera gukundwa. Hari ubwo 'uzumva wanareka ibintu byose wakoraga ariko wiyegurire umutima w'umuntu ukunda cyane'. Gusa, urukundo siko ruhira bose ndetse n'abo ruhira, siko byose biba ari 'paradizo' igihe cyose. 

    Hari bamwe rero babona 'imbogamizi' zije bakaba bahitamo 'kuva mu rukundo' barimo bagatangira bundi bushya urundi rugendo rw'urukundo nyamara ntibamenye ko mu buzima ari ibintu bibaho. Ubuzima bugizwe n'ibyishimo ndetse n'umubabaro. Niko abatubanjirije babayeho, niko turi kubaho kandi ni nako n'abazadukurikira bazabaho. Abantu rero bakunda 'kuva mu rukundo' kubera uburyo banzwe cyangwa bababajwe, gusa sicyo cyakabaye igipimo cy'ukuri cyagatumye uva mu rukundo.

    Urukundo akenshi ruragutungura rukagusaba gufata igihe wiruka ndetse rukanga no kuza munzira yawe, rukanga kukwegera , mbese muri make rukaguhunga. Iyo bigenze gutyo rero abenshi babivamo bagakomeza ubuzima bwabo. Uyu mukobwa rero niba umufite, rekera aho gukomeza gushaka urukundo hirya yawe.

    Ahari wabaye umunyamahirwe akomeye , ufite umuntu ugukunda n'umutima we wose, ariko kubera ko ukiri umusore uri kumva ko ukeneye kugera hano na hariya, cyangwa urumva udakeneye kunaniza umutwe wawe, musore rekera aho kuko 'icyiza kiza rimwe'.

    Niba ushidikanya ko urukundo ufite ari urwa nyarwo cyangwa niba ukeneye gutekereza urukundo, soma iyi nkuru neza.

    1.Nta gutuza mugira mu rukundo rwanyu

    Buri mwanya muba mufite utuntu two kuvugana, mbese bisa n'aho mwifitemo rukuruzi. N'iyo mutuje, wowe ubwawe uba wumva hari ikibura, uba wumva udatuje neza. Buri kimwe kiba gitangaje, gisekeje iyo muri kumwe, kabone n'ubwo byaba bitanashishikaje.

    2.Mwembi mwumva ntakibazo mutewe no gusabana imbabazi mu gihe biri ngombwa.

    Ese ntuzi uburyo kugira ubwiyemezi bifatwa nk'ubutwari kuri bamwe nyamara ari ubugwari? Kubera ko rero uzi ko nta muntu w'intungane ubaho, iteka wumva kumusaba imbabazi ntacyo bigutwaye. Uzi neza ko icyubahiro kizatuma ubura uwo wakunze nta cyo kimaze. Niba ari uko wiyumva rero, uwo ni we.

    3.Ntabwo mugarura ibyashize

    4.Ufite byinshi bimukwibutsa

    Iteka wisanga uri kumutekereza cyane kabone n'ubwo mwaba mutari kumwe.

    5.Uzisanga wumva mwagumana igihe cyose ufite

    Uba wumva mwamarana igihe, yabaye uw'ingenzi kuri wowe.

    6.Umwitaho ndetse ukamuha umwanya wose.

    Iyo watangiye kwita ku muntu ni uko uba wumva udashaka ko umubano wanyu ugenda gutyo gusa, uba wumva ushaka guha umwanya urukundo mufitanye.

    7.Uhinduka umuntu mwiza ubitewe n'uko muri kumwe.

    Uhindura imico yawe, urahinduka nawe ukiyumvamo ko wabaye umwana mwiza. Uzi neza ko uyu muntu asobanuye byinshi kuri wowe.

    8.Muhana umwanya kuri buri muntu kuba we ubwe

    9.Muba mutangaje iyo muri kuganira kuhazaza hanyu

    Iyo mwembi mwicaye muri kuganira kuhazaza hanyu, muba mutangaje mureba cyane. Bigaragaza ko mwembi mwizerera mu mubano mufitanye.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108670/abasore-gusa-rekeraho-gushaka-urukundo-uyu-ni-uwa-nyawe-kuri-wowe-108670.html

  • Musanze: Polisi yafashe Bane mu bacyekwaho kwica Habimana Gadi #rwanda #RwOT

    Uwitwa amazina Sammy Celestin kuri Twitter, yanditse ubutumwa bwuzuye umubabaro asa n'utabaza inzego zibishinzwe avugira umuryango wa Habimana Gadi ko kuva yava mu rugo agiye Mu Karere ka Burera Kugurisha Mudasobwa, kuva icyo gihe kugeza ubu ntawuzi aka nunu kuyu musore.

    Yagize ati”Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize 13/08/2021 ni bwo hamenyekanye amakuru y'ibura ry'umusore wo muri @MusanzeDistrict witwa Gad Habimanaul uri mu kigero cy'imyaka 21″


    Gad bivugwa ko ari mukigero cy'imyaka 21

    Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi aribwo yavuye mu rugo i wabo mu Karere ka Musanze yerekeje mu karere ka Burera ahazwi nka Kidaho. ati“Bivugwa ko uwo munsi ari bwo yavuye mu mujyi wa Musanze, agiye ahitwa #Kidaho ho mu karere ka @BureraDistrict ajyanwe no kugurisha machine (laptop), iwabo bategereza ko ataha baraheba batangira kurangisha.”

    Uyu watanze amakuru yakomeje avuga ko kuva Nyakwigendera yagenda bakomeje kumuhamagara ntibikunde ndetse baranamutegereza baraheba.

    Mu gihe bari bari kumushakisha, ngo bahuye n'umusore wari ufite imyenda na telefone ya nyakwigendera ari kuyigurisha bamubajije aho ari abasubiza ko yishwe akajugunywa mu musarane.

    Ati”Amakuru avuga ko umuryango we wakomeje kumushakisha kugeza ubwo uyu munsi babonye umuntu ufite téléphone n'imyenda bya Nyakwigendera agiye kubigurisha bamubajije aho nyirabyo ari avuga ko ngo yishwe akajugunywa mu musarani, ariko ukuri mpamo ntikuramenyekana”

    Polisi y'igihugu ibinyujije ku rukut rwayo rwa Twitter, yasubije uyu Celestin ko bamwe mu bagize uruhare mu kwica nyakwigendera bamaze gufatwa.

    Iti”Muraho,

    Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze”

    Iperereza rirakomeje kugira ngo harebwe niba ntabandi bagize uruhare muri iki gikorwa Kigayitse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/musanze-bivugwa-ko-yishwe-akajugunywa-muri-wese-polisi-yafashe-bane

  • Rocky Kirabiranya yakoze Ubukwe? Cyangwa ni Indirimbo? {AMAFOTO} #rwanda #RwOT

    VIDEO: UBUKWE BWA ROCKY KIRABIRANYA? BENSHI BAGUYE MUKANTU||UYU MUSORE NTASANZWE

    Amafoto yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Rocky Kirabiranya mu byishimo byinshi imbere y'ikizungerezi cy'Umukobwa apfukamye ari kumwambika impeta.

    Ifoto igaragaza Rocky Yambika impeta Umukobwa
    Hakaba hari n'andi agaragaza Uwizeyimana ari kumwe n'Umukobwa yambitse impeta yambaye ikanzu y'Ubukwe.

    Rocky biravugwa ko yakoze ubukwe mu Ibanga rikomeye

    Ku ikubitiro yashyizwe hanze n'umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda uzwi nka The Cat Babalao aho yashimangiraga ko Rocky agumura abandi ngo bareke ubukwe nyamara we bikaba bivugwa ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

    Yagize ati”HARYA NGO MWANZE IGIKWEEEEEEE??? KWEKWEE, ABAKOBOYI MU GIKARI BARIMO BARABAGA NTA MPUHWE NAMWE MURAHO NGO MWANZE IGIKWE”

    Umukobwa yari yishimye bigaragara

    Ntawakemeza amakuru ko Rocky yaba yakoze ubukwe, dore ko ubwo twakoraga iyi nkuru nyirubwite twagerageje kumuhamagara nyamara inshuro zose numero ye ikaba itakundaga.

    Iyo atwitaba twajyaga kumubaza imvano nyakuri y'aya mafoto ndetse nicyo yaragje.

    Bivugwa ko kadafi na Papa Cyangwe bari babukereye

    Inshuro Nyinshi Uwizeyimana Marc yumvikanye kenshi ashishikariza abasore n'Urubyiruko muri rusange kudakora ubukwe ndetse ari naho hakomotse imvugo ngo nta GIKWE iharawe n'urubyiruko muri iyiminsi.

    Biravugwa kandi ko ari agakino gateguye ko kumenyakanisha indirimbo iri gukorwa bivugwa ko ari iya Papa Cyangwe na Social Mula izasohoka mu minsi ya vuba, aho mumashusho yayo hazagaragaramo iki cyamamare Rocky.

    Muri iyiminsi binagezweho cyane mu Rwanda aho mbere yuko ushyira hanze igikorwa runaka cyane mu myidagaduro ukora ikintu abantu batatekerezaga kugira ngo uvugwe cyane noneho cya gikorwa cyawe cyizaze gisanga ukiri mu matwi yabantu.

    Mu minsi ishize ubwo indirimbo ya Meddy 'My Vow'yasohokaga yifashe aka videwo k'amasegonda 54 yongera gukangurira urubyiruko ko indirimbo iri kubica bigacika mu Rwanda itagomba kubarangaza bakaba bakora Ubukwe. aho yakoresheje imvugo ngo Nta Kudohoka


    Biravugwa ko kaba ari agakino kateguwe abandi bagahamya ko ari amashusho y'indirimbo itarasohoka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rocky-kirabiranya-yakoze-ubukwe-cyangwa-ni-agakino-amafoto

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 435 barayandura #rwanda #RwOT

    IMinisiteri y'Ubuzima yatabgaje Kuri uyu wa Mbere,Iki cyorezo cyahitanye abarwayi bashya 10 bituma abamaze gupfa bagera 969.Abapfuye n 'abagore 5 n'abagabo 5.

    Mu barwaye habonetse abarwayi bashya 435 ba COVID-19 mu Rwanda.Abarembye ni 37, uyu munsi abahawe ibitaro bakaba 11 mu gihe abasezerewe bo ari 7. Abakingiwe ni 8,759.

    Mu cyumwru gishize, Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu bagaragaje uburyo gukingira umubare munini ari yo mahirwe ya nyuma azafasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe, baca amarenga no ku bishobora kuzaba ku bagikerensa ibyo kwikingiza birimo no kuba hari zimwe muri serivisi bizajya bibagora kubona mu gihe zabasaba guhura n'abandi bantu benshi.

    Nyuma y'inkuru yasohotse mu Imvaho Nshya ifite umutwe ugira uti 'Mu Rwanda, hari aho umuntu atazemererwa kwinjira atarikingije COVID-19', hatanzwe ibitekerezo binyuraye bigaragaza ko imyumvire itandukanye ku rukingo rwa COVID-19 itandukanye bitewe n'amakuru y'impuha bamwe bagiye bumva, imyemerere n'ibindi.

    Bamwe bagiye bifashisha imirongo yo muri Bibiliya bagaragaza ko urukingo ruteye impungenge, abandi bakifashisha ubutumwa bagiye bakura ku mbuga nkoranyambaga mu gushimangira ko itangwa ry'urukingo ari intangiriro z'imperuka y'Isi bemeza ko ari gahunda yo kurimbura abantu, abandi ngo ni ugushaka guhindura abantu inyamaswa cyangwa ngo bazapfe bahagaze (Zombies) n'ibindi byinshi.

    Abandi batewe ubwoba n'amakuru bumva cyangwa basoma y'uko inkingo zaba zitizewe. Uwitwa Nick ati: 'Kwikingiza Ni byiza. Ariko se ubundi muvuga iki ku bantu banga kwikingiza kubera amakuru yacicikanye ko ziriya nkingo zifite ibibazo? Nubwo njye nikingije ariko buriya nk'umuntu nibaza impamvu y'ayo makuru nkumva mfite impungenge. Kandi birashoboka ko baba bafite ukuri nta wamenya.'

    Yagize ati: 'Twakoze ubushakashatsi abantu bataramenya n'uko izo nkingo zikora, hari hakiri n'ibihuha byinshi cyane; 86% by'Abanyarwanda badusubije baravuze ngo niruza Leta y'u Rwanda ikemeza ko rufite ubuziranenge tuzarufata. Tuti se kubera iki? Bati niba baraduhaye inkingo z'abana bacu zirenga 10 abana bazitewe bagakura bakaba ababyeyi, urwa COVID-19 si rwo bazazana ngo rutugirire nabi. Uyu munsi inkingo zaraje abantu baraziteje hari n'abavugaga ngo reka turebe aba mbere ko barwiteza nibabona ntacyo babaye nanjye nzarufata.'

    Yagarutse ku bantu bamwe na bamwe barimo n'abaganga bake cyane bagiye bahindura imyumvire bakisabira gukingirwa, nyuma yo kurwara COVID-19 bakayikira.

    Ati: 'Wenda ni ingero z'ukuri dufite, harimo abarwaye bararemba nyuma bakirutse bati mumpe urukingo byihutirwa. Abanyamadini, n'abandi baravugaga bati reka turebe iyo byerekera, ariko uyu munsi twasubiyemo noneho dusanga nta n'ubwo ari 86% gusa dusanga biri hejuru ya 90%.'

    Asobanura ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w'Ubuzima mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana yasobanuye ko nta muntu n'umwe mu Rwanda uzahatirwa kwikingiza, agira ati: 'N'ubundi ntituri kubona inkingo zihagije ku buryo twabwira abantu tuti fata urukingo byanze bikunze. Hari benshi bategereje urukingo batari kurubona, banarwifuza pee… Simpamya ko bizaba agahato ariko bizaba nk'icyangombwa gituma ubuzima bukomeza, abantu batagenda bakwirakwiza uburwayi.'

    Ku bijyanye n'imyumvire ikomeje kugaragara kuri bamwe, Dr. Sabin yashimangiye ko kwanga gukingirwa ari uburenganzira umuntu yemererwa n'amategeko ariko ko kubangamira ubuzima bw'abandi na cyo ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Inzego z'ubuzima mu Rwanda zifite icyizere ko iyo myumvire izagenda ihinduka uko abantu bagenda babona amakuru ahagije kandi akwiriye kuri iki cyorezo, uburyo cyihinduranyamo ndetse n'ingaruka kigira ku muntu utarikingiza. Biteganywa ko mu gihe umubare munini uzaba umaze gukingirwa, iki cyorezo kizasigara ari ikibazo ku bantu bake batarabona urukingo.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba 900,000 barimo abagera kuri 1/2 cy'abatuye mu Mujyi wa Kigali, ikemeza ko nyuma yo gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi hazakurikiraho kugenda hafatwa ibyiciro by'imyaka yo kuva kuri 30 na 20 kumanura.

    Biteganyijwe ko umwaka wa 2022 mu Rwanda hazaba hamaze gukingirwa abasaga 60% by'Abanyarwanda kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-435-barayandura

  • UR-Huye yafashe ingamba zihariye ku banyeshuri batuye mu Murenge uri muri guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye umaze igihe warashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kandi utahamo abanyeshuri benshi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

    N’ubwo uwo murenge uri muri Guma mu Rugo, byari bisanzwe byemewe ko abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza y’u Rwanda bawutuyemo bajya kwiga no ku kazi berekanye ibyangombwa.

    Itangazo ryatanzwe n’ Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nzitatira Wilson, rivuga ko bafashe uwo mwanzuro bashingiye ku cyemezo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyo ku wa 11 Kanama 2021 cyashyize imirenge 10 irimo n’uwa Tumba muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Uwo mwanzuro uratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021.

    Uwo mwanzuro uvuga ko abanyeshuri bacumbika mu Murenge wa Tumba bagomba kuguma mu rugo kugeza igihe uwo murenge uzakurwa muri gahunda ya Guma mu Rugo n’inzego zibishinwe.

    Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batuye mu Murenge wa Tumba nabo bazakorera mu rugo kugeza igihe uwo murenge uzakurwa muri Guma mu Rugo.

    Kwigisha mu buryo bw’abanyeshuri bari kumwe na mwarimu mu ishuri (Physical classes) nabyo byahagaritswe kugeza igihe Umurenge wa Tumba uzavira muri Guma mu rugo.

    Gusa abanyeshuri bafatira amafunguro muri resitora iri muri Kaminuza y’u Rwanda bemerewe kujya kurya bamaze kwerekana ikarita y’ishuri n’ikarita y’iyo resitora.

    Basabye abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gukoresha iki gihe bakosora ibizamini byamaze gukorwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyafashwe na UR-Huye gikwiye kuko umurenge wa Tumba ufite abantu benshi banduye Covid-19.

    Ati “Tumba ni wo murenge ukigaragaramo ubwandu bwa Covid-9 buri hejuru ndetse ufite n’abarwayi benshi barwariye mu rugo. Kugabanya urujya n’uruza bizatuma ikwirakwira ry’ubwandu rigabanuka no gufasha gukurikirana abantu mu ngo abafite ibimenyetso bagapimwa.”

    Gusa kugeza ubu abanyeshuri biga cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’abiga mu y’incuke bo bemerewe gukomeza amasomo mu Murenge wa Tumba n’ahandi hose biga.

    Akarere ka Huye kamaze iminsi ibiri ikurikiranye kaza imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abandura Covid-19. Kuri uyu wa Gatanu hagaragaye abantu bashya banduye 62, naho ku munsi wawubanjirije bari 48.

    Abanyeshuri ba UR Huye batuye mu murenge wa Tumba basabwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3xSLcqM

  • Polisi yataye muri yombi bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore i Musanze – #rwanda #RwOT

    Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye.

    Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba.

    Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyirabyo ari akavuga ko yapfuye.

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu bakekwa batawe muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Bagize bati “Muraho, Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza.”

    Muraho,

    Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze https://t.co/IGwks7hQD0

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 16, 2021

    Ntabwo icyihishe inyuma y’urwo rupfu kiramenyekana.

    Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musore batawe muri yombi

    source : https://ift.tt/3sAmQBr

  • Rwamagana: Umwarimu washakishwaga akekwaho gusambanya umwana yatawe muri yombi agerageza gutanga ruswa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Kanama 2021, ni bwo RIB yafunze uyu Nshimiyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, ndetse n’icyo gutanga indonke ingana n’ibihumbi 800 Frw kugira ngo dosiye ye yoroshywe n’Umugenzacyaha.

    Uyu mwarimu wari umaze iminsi ashakishwa yafatiwe aho yari yihishe ku mugabo mugenzi we witwa Nzabonimana Elissa na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Amakuri IGIHE yamenye ni uko aba bombi bafatiwe mu cyuho aho bari bagiye guha Umugenzacyaha amafaranga kugira ngo dosiye izoroshywe.

    Bivugwa ko uyu Nshimiyimana yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, tariki 5 Kanama 2021, ahita atoroka.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’igihe yari amaze iminsi yihisha.

    Ati “Yihishahishaga, ariko aza kwigira inama yo gutuma komisiyoneri kumuteretera Umugenzacyaha akamuha miliyoni 1 Frw ngo azayahe umugenzacyaha ngo yice dosiye.”

    Yakomeje agira ati “Umugenzacyaha yarabyemeye ariko ashaka kugera ku ntego ze zo gufata uwo muntu washakishwaga ku cyaha cy’ubugome. Uyu munsi ni bwo yafatiwe mu cyuho amaze gutanga ibihumbi 800 Frw, ibindi bihumbi 200 Frw yagombaga kubitanga ejo.’’

    Uwari ukurikiranyweho icyaha ndetse n’umukomisiyoneri yari yifashishije bombi batawe muri yombi.

    RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uzafatwa akora icyaha cyo guhohotera umwana; inakangurira abantu kwirinda gutanga ruswa ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

    Dr Murangira yakomeje ati “Abakeka ko bashobora gukora ibyaha, bakumva ko bakoresha amafaranga bagura ubutabera, ngo ibyo byaha ntibabiryozwe baribeshya cyane, bazakomeza gukurikiranwa. Ubutabera bushingira ku bimenyetso, ntibugurwa buraharanirwa. Abantu bakwiye kwitondera ibyo byaha bakora, kuko RIB ntizabihanganira.’’

    Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubona mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nshimiyimana aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

    Mu gihe ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke cyo gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

    Ku kindi cyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa cyo umufatanyacyaha ahanwa nk’uwagikoze.

    Umwarimu wo mu Karere ka Rwamagana ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutanga indonke yatawe muri yombi. Yafatanywe n’ukekwaho kumufasha kugerageza gutanga ruswa

    source : https://ift.tt/3yTDdv7

  • Impamvu Kwizera Olivier yahamagawe mu Ikipe y'igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru mu Rwanda, Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko impamvu yahamagaye Kwizera Olivier ari ukugira ngo bamugarurire icyizere nk'umunyezamu ufite impano, aho kumutererana mu bibazo yahuye na byo kuva kera.

    Kwizera Olivier yahamagawe mu ikipe y'igihugu

    Source : https://yegob.rw/impamvu-kwizera-olivier-yahamagawe-mu-ikipe-yigihugu/

  • Agatambaro Messi yihanaguje amarira kashyizwe ku isoko kuri Miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

    Aka gatambaro katoraguwe n’umwe mu bashinzwe gukora isuku ahabereye kiriya gikorwa cyahuriyemo bamwe mu bakunzi ba FC Barcelona ubwo Messi wabasezeragaho yafashwe n’ikiniga agaturika akarira bikaba ngombwa ko yihanagura amarira.

    Uyu mukozi ushinzwe amasuku ugiye kwinjira mu ba Miliyoneri mu buryo butunguranye, yatangaje ko kariya gatambaro akagumisha ku isoko kugeza igihe azabonera uzamuha Miliyoni 1 USD.

    Bamwe mu basesengura ibya Football ku Isi, bemeza ko uriya muntu adashobora kubura ugura kariya gatambaro kuri kiriya kiguzi kubera ubwamamare bwa Lionel Messi ubu uri gukinira PSG yo mu Bufaransa.

    Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, ubwo yari agiye kugeza ijambo rye ku bakunzi b’iyi kipe, yahise afatwa n’ikiniga ubundi araturika ararira.

    Aho afatiye ijambo, icyo gihe yagize ati 'Birangoye cyane kubasezera nyuma y’imyaka myinshi twari tumaranye. Sinari niteguye kuva hano, umwaka ushize nashatse kugenda ariko ndabihindura.'

    FC Barcelona yemeye kurekura kizigenza muri Football ya none, yatangaje ko itagishoboye kugumana na Messi ari mu bakinnyi bayo bakomeye kubera ikibazo cy’amikoro aho ikipe ya Paris Saint Germain yahise imugura ubu akaba yaranatangiye imyitozo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Agatambaro-Messi-yihanaguje-amarira-kashyizwe-ku-isoko-kuri-Miliyari-1Frw