Category: Uncategorized

  • Gentil Misigaro n’umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta #rwanda #RwOT

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mBERE.

    Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y’ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n’umufasha we bari mu gisagirane cy’ibyishimo.

    Ubutumwa bwe bugira buti 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.'

    Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

    Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

    Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

    UBWO BIBARUKAGA IMFURA YABO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gentil-Misigaro-n-umufasha-we-bataruzuza-umwaka-bibarutse-imfura-babyaye-Ubuheta

  • Ikiganiro cy’amashusho cya kabiri gihuriyemo Mwanafunzi, Munana na Gedeon cyasohotse #rwanda #RwOT

    Ni mu cyo bise Trio Rumurika aho aba banyamakuru b’ikimenyabose mu Rwanda, baragaramo bari kumwe basesengura ingingo zinyuranye.

    Ubu basesengura ibijyanye n’umutekano ucungirwa abakomeye ku Isi, aho bagaruka kuri Perezida Emmanue Macron uherutse gukubitwa urushyi ku itama n’umuturage rukivugiza.

    Muri iki kiganiro cy’amashusho gifite umutwe ugira uti 'Ubu mu Isi ni inde utekanye niba abaperezida bamwe barasiwe mu buriri abandi bagakubitwa inshyi ?'

    Mu gihe abakuru b’Ibihugu bazwiho kuba ari bamwe mu barindirwa umutekano mu buryo budasanzwe, hakomeje kumvikana bamwe mu bakuru b’ibihugu bagiye bicwa barashwe, bagabweho ibitero birimo n’ibibasanga mu rugo cyangwa se bamwe bagahohoterwa n’abaturage mu bikorwa byo kubasura.

    Muri iki kiganiro kibanza kumvikanamo icyegeranyo cyakozwe na Munana ku bakuru b’Ibihugu bagiye baraswa, aba banyamakuru bagaruka basesengura ku bijyanye n’umutekano w’abakuru b’Ibihugu.

    Bagera aho bibaza bati 'niba Perezida yakubitwa urushyi, harya umuturage we azakubitwa iki ?'

    Aba banyamakuru basa nk’abanenga bamwe mu barinda abakuru b’Ibihugu ku burangare bashobora kugira bigatuma bamwe mu bakuru b’Ibihugu bahohoterwa nk’ibyabaye ku rushyi rwakubiswe Emmanuel Macron.

    Batanga ingero z’abakuru b’Ibihugu bagiye bagirirwa nabi ku burangare bw’ababarinda nka Perezida wa Haiti uherutse kwicwa, uwa Mali uherutse gushaka guterwa icyuma n’umuturage ndetse na ruriya rushyi rwakubiswe Macron.

    Bavuga ko bikwiye gutekerezwa ko habaho impinduka mu gukaza umutekano urindirwa abantu bakomeye kuko Isi ya none ifite byinshi ihishe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikiganiro-cy-amashusho-cya-kabiri-gihuriyemo-Mwanafunzi-Munana-na-Gedeon-cyasohotse

  • Gentil Misigaro yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka ibiri barushinze, bakemeranya kubana akaramata.

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cy’uyu munsi.

    Misigaro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira inkuru y’ibyishimo yo kwibaruka ubuheta bwe.

    Yagize ati 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.”

    Aya magambo yifashishije ari mu ndirimbo ye 'Biratungana' iri mu zakunzwe cyane ndetse zikamuzamurira igikundiro mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Iyi ndirimbo mu mwaka ushize yanashyizwe mu Giswahili yitwa 'Vinakamilika’.

    Ikinyamakuru IGIHE.COM dukesha iyi nkuru cyamenye ko uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, ndetse yahise ahabwa izina rya Misigaro Asaph.

    Uyu mwana ni uwa kabiri wa Misigaro na Mugiraneza barushinze tariki 16 Werurwe 2019, mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali. Imfura yabo yitwa Misigaro Abraham, yabonye izuba ku wa 4 Nzeri 2020.

    Gentil Misigaro ari mu bamaze gushinga imizi mu bahanzi bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ''Biratungana”, ''Hari imbaraga”, ''Buri munsi”, ''Umbereye maso”, ''Turning everything around in my favour” n’izindi.

    Reba hano indirimbo 'Biratungana' iri mu za Misigaro zakunzwe cyane

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-yibarutse-ubuheta.html

  • Ahazaza ha Kevin Monnet –Paquet haracyari urujijo, icyo yatangaje nyuma yo gutandukana na Saint Etienne #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda wakiniraga ikipe ya Saint Etienne, Kevin Monnet — Paquet watangaje ko yifuza gukinira u Rwanda, ubu nta kipe afite kuva muri Gicurasi 2021 nyuma yo Saint Etienne itangaje ko batazakomezanya, amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri Cyprus.

    Muri Gicurasi nibwo Saint Etienne yatangaje ko itazakomezanya n’uyu rutahizamu w’imyaka 32, ni nyuma y’imyaka 7 ayikinira aho mu myaka 2 ya nyuma yahuye n’imvune ikomeye.

    Ibinyamakuru birimo Foot Sur7, byatangaje ko uyu rutahizamu yivugiye ko n’ubundi ku giti cye yari abizi ko bazatandukana ndetse ko iki cyari cyo gihe cyiza.

    Ati 'ibihe ndimo ndabyumva neza. K’uruhande rwanjye n’urw’ikipe. Sinkeneye kumva byinshi kugira ngo menye ko byari kurangirira hano, nari mbizi. Nanjye nabyiyumvagamo ko ari cyo gihe cyo guhindura ikipe, n’ubwo Saint Etienne ari ikipe nandikiyemo amateka, nakundaga gukinira hano. Ariko nicyo gihe ngo dutandukane. Hari n’ikibazo cy’imyaka n’ubwo byo bitari ngombwa, ariko ni ibintu byumvikana ko ngiye.'

    Kugeza uyu munsi ntabwo haramenyekana ikipe uyu rutahizamu azerekezamo, gusa amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Aris Limassol izamutse mu cyiciro cya mbere muri muri Cyprus kuyikinira imyaka 2 ishobora kwiyongeraho umwe, gusa binavugwa ko uyu rutahizamu we atarahitamo aho azerekeza ngo hari n’indi kipe yo muri Turikiya yamwegereye nayo imwifuza.

    Kevin Monnet Paquet ntaramenya icyerekezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ahazaza-ha-kevin-monnet-paquet-haracyari-urujijo-icyo-yatangaje-nyuma-yo-gutandukana-na-saint-etienne

  • Zambia: Urugemdo rwa Hichilema wakuze ari umushumba akaba yatorewe kuba Perezida #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ye ya gatandatu yiyamamaza,Hakainde Hichilema, yabaye umukuru wa Zambia nyuma yo gutsindwa amatora inshuro eshanu zose.

    Hichilema yatsinze uwari ukomeye kurusha abandi mu bo bari bahanganye mu matora ariwe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.

    Uyu prezida mushya ni muntu ki? Yafashijwe niki gutsinda nyuma y'izo nshuro zose adatorwa?

    Hichilema, w'imyaka 59, avuga ko ari umuhungu wakuriye ''inyuma y'inka'' hanyuma akaza kuba umwe mu bantu bakize cyane muri Zambia.

    Uwo mukuru w'igihugu watowe yari umukuru w'ishyaka United Party for National Development (UPND),azwi cyane nka HH. Yavukiye mu muryango ukenye, yiga abifashijwemo n'abamurihiye (bourse) kaminuza ya Zambia,nyuma abona impamyabumenyi ya MBA muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

    Yaje gutera imbere abifashijwemo n'ubucuruzi bw'amafaranga, amazu,ubuvuzi hamwe n'ubukerarugendo.

    Yakoresheje ibyo yaciyemo mu buzima kugira ngo yemeze abatora kumuha amajwi.

    Yabwiye abatora ko bakeneye umukire wateye imbere kugira ngo ubukungu butere imbere muri icyo gihugu kirimo cuivre/copper ariko kandi kirangwamwo ubushomeri bwinshi.

    Yanakoresheje kandi ahahise he mu buhinzi kugira ngo yemeze abahinzi bo muri iki gihugu ko ashobora gutuma Zambia iba isoko ry'ibindi bihugu by'akarere.

    Ariko ubushobozi bwe bwo gutorwa n'abatora bakiri bato nibwo bushobora kuba bwamugejeje ku ntsinzi kurusha ibindi.

    Abarenga 50% muri miliyoni zirindwi bari biyandikishije gutora muri Zambia bafite munsi y'imyaka 35. Hafi umwe kuri batanu muri bo nta kazi agira.

    Ishyaka ryari risanzwe ku butegetsi Patriotic Front (PF) ryabugezeho mu 2011 ryemeye ''kuzagabanya imisoro, kongera amafaranga mu mifuka y'abantu n'akazi”.

    Ibyo ntibyabaye ku bantu benshi bakiri bato ariyo mpamvu bahagurutse ku bwinshi baha amajwi Hichilema.

    Bumwe mu buryo bwatumye ahuza n'abakiri bato ni imbuga nkoranyambaga. Ntiyari amatora ya mbere Hichilema ageragejemo gukoresha Facebook na Twitter kugira akurure abatora, ariko ubu yari yongereje imbaraga.

    Ariko yanagerageje gukoresha inzira zitaboneye.

    Mu mwaka ushize yasohoye video yise “The tale of two professionals…” (Inkuru y'abanyamwuga babiri…), yerekana Hichilema nk'umukire ureba kure kandi uzi icyo akora mu gihe uwari perezida Lungu ari umuntu wamariye amafaranga ye mu kabare no mu mazu yo kubyiniramo. Iyo video yahitaga ibaza iti: “Muri aba babiri ni nde usobanutse kurusha undi?”

    Hichilema yanavugiraga kuri izo mbuga nkoranyambaga ibindi bitajyanye na politike,cyane cyane umupira w'amaguru -indi nzira yo guhura n'abatora. Hari igihe yanateraga ubuse n'aba fana ba Manchester United na Arsenal zatsinzwe.

    Yanashimiye abakinnyi ba Zambia bashoboye kujya aho bahembwa amafaranga menshi mumakipe y''i Burayi, harimo Patson Daka, uherutse kujya mu ikipe ya Leicester City, na Fashion Sakala,we wasinyiye Rangers yo muri Ecosse.

    Yanavugaga ku mikino yabo ya gicuti yo kwitegura, agaragara nk'uwitayeho cyane ku buryo Zambia iri gutera imbere mu mupira w'amaguru.

    Lungu nawe yagerageje imyiteguro nkiyo, ariko benshi babonye ko atabikoze ku bushake bwe.

    Hachilema hari n'igihe yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe yo mu tubari no ku muhanda nka “bally”, ijambo ryo guhamagara umuntu nka so.

    Hashtag nka #BallyWillFixIt yarakoreshejwe cyane mu kugerageza kuvuga ururimi rw'abo mu isoko n'abanyabubari, kugira ngo adakomeza kubonwa nk'umukire wateye imbere gusa.

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi by'abari bashyigikiye Hichilema biraye mu mihanda bamaze kumva ko yatsinze, bavuga ngo “Twagiye Bally”.

    Hichilema yagiye afungwa kenshi azira amatwara ya politiki ariko we yabwiye Perezida Lungu asimbuye ko azabaho mu muteka ndetse ko atazaterwa ibyuka biryana mu maso nk'ibyo we yamuteye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/zambia-urugemdo-rwa-hichilema-wakuze-ari-umushumba-akaba-yatorewe-kuba-perezida

  • Muhanga: Barinubira ruswa mu itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka n'imyubakire #rwanda #RwOT

    Abagana ibiro bishinzwe ibikorwaremezo, imiturire  n'imikoreshereze y'ubutaka (one  stop center) mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ubigannye aba agomba kwibwiriza agatanga ruswa kugirango abone ibyangombwa byo kubaka cyangwa gusana inzu. Nubwo bazi neza ko gutanga no kwakira ruswa bihanwa n'amategeko, ngo nta mahitamo yandi baba bafite.

    Umwe mu basabye iyi serivise agatanga ruswa, ku izina rya Rutaganzwa twamuhimbye ku bw'umutekano we, ahamya ko kugira ngo abone ibyangombwa yashakaga byamusabye gutanga ruswa y'amafaranga asaga ibihumbi 300 kugirango abashe kubona ibyangombwa byo kubaka inzu.

    Yagize ati' Nashatse kubaka inzu muri ibi bice by'uyu mujyi ariko hari mugenzi wanjye wampuje n'abatanga ibyangombwa mu biro by'ubutaka ambwira ko kugirango mbashe kubona ibyangombwa ngomba gutanga amafaranga ibihumbi 200 ku mukozi wo muri iki kigo gusa sinigeze mbonana nawe kuko hari uwayamushyiriye nawe wayafashe aho nayashyize.

    Undi twahaye izina rya Mukakarera ku mpamvu z'umutekano we, yemeza ko hari benshi basaba ibyangombwa bigafata hafi amezi 2 batarabibona, nyamara ngo ugasanga hari abandi babibona mu gihe gito bakubaka, wowe ukazaza kubaka abandi baratashye inzu kandi mwarasabiye rimwe ibyangombwa.

    Kuki abakozi bo mu biro by'ubutaka bitana bamwana ku bivugwa bya ruswa?

    Umwe mu bakozi bakorera muri ibi biro by'ubutaka by'Akarere ka Muhanga wemeye kutuvugisha, nawe avuga ko ibivugwa abyumva, ko bamwe mu bakozi bakorana bavugwaho gufata indonke (ruswa) ndetse ngo ugasanga hari abahora babwirwa ko bafata ruswa kugirango borohereze abagana ibi biro kubona ibyangombwa byabo.

    Umuyobozi w'Ishami ry'ibikorwaremezo, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka, Nzabonimpa Onesphore avuga ko hari serivisi nyinshi zihatangirwa bityo ngo kuyitanga byashoboka nubwo atabyemeza neza. Gusa yibutsa abasaba ibyangombwa ko bitaboneka mu munsi umwe, ko bishobora no gufata amezi 3 kuko ngo hari ukwezi ko kugabamya ubutaka, ukundi ko guhererekanya ubutaka ku babuguze n'ukundi ko kuzuza ibyo usabwa kugira ngo ubashe kubona ibyo usaba.

    Si ubwa mbere muri iki kigo havuzwemo ibijyanye na ruswa kuko hari n'abakozi bagiye bahindurirwa serivisi bakoragamo ndetse bakajyanwa ahandi, hakaba n'abandi bagiye basezererwa kubera kuvugwaho ruswa, abandi bagasezera akazi bitewe no guhozwa ku nkeke n'abakira ruswa cyangwa n'abashaka kuyakira. Nubwo muri iki kigo havugwa ruswa kuri bamwe mu bakozi, abayitanze bose ntibagaragaza uyihabwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-barinubira-ruswa-mu-itangwa-ryibyangombwa-byubutaka-nimyubakire/

  • Ni umuntu utagira ishyari nubucakura, ahara… – #rwanda #RwOT

    Abazi Michael Sengazi kuva mu bwana, bemeza ko yavukanye impano yo gutera urwenya. Uwitwa Blaise Ikoriciza wamamaye nka Rasko uzi imikurire ya Sengazi, yemeza ko bwa mbere Sengazi yageze ku rubyiniro mu mwaka wa 2011 mu gihugu cy'u Burundi icyo gihe ngo yagaragaje impano ihambaye abantu baranyurwa.

    Byaje no kurangira Rasko ariwe umubereye umujyanama mu mwuga akora. Uwitwa Kigingi, umunyarwenya wamamaye muri Bujumbura, bakuranye bakanakorana, yagize ati: 'Ni umuvandimwe wanjye, namubonye akura ni nawe watumye mbasha kwinjira mu kibuga.'

    Ibyo aba bagiye batandukana bagiye bavuga mu bihe bitandukanye ntibinyuranye cyane n'ibyo umunyarwenya Babou yatangaje mu kiganiro yagiranye n'INYARWNDA aho yatangiye agira ati: 'Mu by'ukuri icyo navuga ni uko Michael ashaje.'

    Michael Sengazi mu mwaka wa 2017  asusurutsa abakunzi b’u Rwenya

    Aho yavugaga ku isabukuru y'amavuko akomeza agira ati: 'Kuri ubu ari kubarizwa muri Bujumbura aho yagiye mu bitaramo afite we na ba Kigingi.' Yongeraho ati: 'Byange bikunde ni ibitaramo yateguye yifuzaga ko byahura n'isabukuru ye y'amavuko.'

    Kubijyanye n'igihe yahuriye na Michael,  Babou asubiza agira ati: 'Mukuru wanjye yari yantwaye ahantu hitwa ishusho art center kacyiru hari nko muri 2009 cyangwa 2010, nakoraga comedy ariko mu rusengero, arabwira ngo tugende duhure n'abandi banyarwenya.'

    Agaragaza ko bahageze Michael yari yatinze ati: 'Twarahageze duhura na Jerome, Michael we yari yatinze ariko aje anyura aho nari nicaye muteye umugongo asanga ninjye uri kuvuga anyuraho ahindukiye ambonye aratungurwa ahita avuga ngo aka kana niko gafite urujwi rungana gutyo.'

    Babu yongeraho ko atari amuzi agahita agwa mu kantu nyamara akaza gusanga ariwe uyoboye abivuga agira ati: 'Ndibaza umuntu utanze igitecyerezo ku ijwi ryanjye ni nde? Ngiye kubona mbona nawe aricaye ahita avuga ngo noneho mutwereke ibyo mushoboye.'

    Akomeza agira ati: 'Tujya ku rubyiniro, atangira kudukosora.'  Ati: 'Michael rero naje gusanga ari umuntu w'inararibonye kandi utameze nk'abandi, utagira ishyari n'ubucakura bwo kumva yagutwara ibintu byawe wakoze'.

    Yagize ati: 'Michael natangiye kubona ari wa muntu ukugira inama agashaka ko ibintu byawe birushaho kugira imbaraga.  Hari abandi bo rero bahita bumva ibintu byiza bakumva babisubiza inyuma cyangwa bakanakwiba igitecyerezo cyawe ariko we aba ashaka ko watera imbere.'

    Akomeza yerekana ko kuva ubwo bagiye bamenyana, bajyana iwabo i Burundi bakorayo ibitaramo, basura umuryango wabo noneho se umubyara nawe agira ngo urwenya mpuzamahanga nyina nawe akaba umubyeyi mwiza.

    Noneho rero kandi nk'uko Babou akomeza abivuga, Michael arasabana cyane ndetse ugasanga aravugisha abantu abonye bwa mbere nk'aho basanzwe baziranye urugero atanga ni nk'iyo mujyanye guhaha aba avugana n'abacuruzi nk'aho bamenyanye mu myaka itanu ishize.

    Michael afite impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko (Ni Umunyamategeko)

    Mu busanzwe rero Michael Sengazi yavutse kuwa 16 Kanama 1989, yavukiye mu gace ka Mutanga mu gihugu cy'u Burundi. Avuka ari umwana wa gatanu mu muryango w'abana barindwi, se umubyara ni umurundi nyina akaba umunyarwandakazi.

    Amashuri abanza n'ayisumbuye yose yayasoreje mu murwa mukuru w'u Burundi, Bujumbura, mu kigo kitiriwe Mutagatifu Archange. Mu mwuga wo gutera urwenya, yitabira ibikorwa bitandukanye birimo nk'iserukiramuco ryabereye muri Congo Kinshasa agasetsa abarenga 6000.

    Babu uvuga ko yamenyanye na Michael Sengazi cyera akamusangana impano irenze urwenya ariyo gusabana no gushaka icyateza umuntu imbere

    Muri iri serukiramuco muri Congo, byabaye ngombwa ko iminota Michael yari ateganirijwe bayongera bitewe n'uburyo abafana bari bizihiwe, aho kuba mirongo 30 ikagirwa mirongo 45. Nyuma yaho yaje gukomeza kwitabira amaserukiramuco anyuranye arimo nk'iryabereye mu gihugu cya Switzerland n'ahandi hanyuranye mu Burundi no mu Rwanda.

    Mu banyarwenya akunda urugero harimo uwitwa  Gad Elmaleh, Steve Harvey, Dave Chapelle, Bill Cosby, Guy Bedos, Dieudonné n'abandi .

    Michael Sengazi, yaje kwegukana icyiciro cya 5 cy'amarushanwa ya Radiyo y'Abafaransa RFI yabaye kuwa 07 Ukuboza 2019 yegukana amayero 4000.

    Michael Sengazi na Babu, abanyarwenya bakomeye kandi bamaze imyaka myinshi baziranyeUbwo Michael yagezaga i Kigali igihembo cya Prix Talents du Rire 2019

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108672/ni-umuntu-utagira-ishyari-nubucakura-aharanira-iterambere-ryabandi-ubuzima-bwa-michael-sen-108672.html

  • Iyo ategetse biratungana: Gentil Misigaro na… – #rwanda #RwOT

    Gentil na Rhoda bibarutse umwana wa kabiri nyuma y’amezi 11 bibarutse imfura yabo bise Abraham Misigaro wabonye izuba tariki ya 4 Nzeri 2020, ibisobanuye ko umwaka utari wagashize kuko habura iminsi 18 imfura yabo ikizihiza isabukuru y’umwaka umwe. Umwana wabo w’ubuheta bamwise Asaph Misigaro. Gentil Misigaro yanditse kuri Instagram amagambo y’ishimwe atangizwa n’ari mu ndirimbo ye ‘Biratungana’ mu kubwira abantu ko Iyo Imana itegetse bitungana. Ati “Iyo ategetse biratungana, twishimiye kwibaruka umwana wacu wa kabiri mu muryango wacu. Imana ni nziza”.

    Ubutumwa Gentil Misigaro yanyujije kuri Instagram

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuramyi Gentil Misgaro yagaragaje ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yabahaye umwana mwiza w’umuhungu uje usanga undi nawe w’umuhungu bibarutse umwaka ushize mu mpera za 2020. Yagize ati “Imana iduhaye umwana mwiza w’umuhungu muri iki gitondo (ku isaha yo muri Canada), mudufashe gushima Imana. Asaph aje ari umwana wa kabiri mu muryango wacu”.

    Gentil na Rhoda bamaze kwibaruka umwana wa 2 bise Asaph

    Uyu mwana bamwibarutse mu buryo butunguranye na cyane ko hashize amezi macye bibarutse imfura. Bitandukanye na mbere aho bagaragarije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya Rhoda akuriwe yitegura kwibaruka imfura, kuri ubu nta makuru bigeze batangaza ku mbuga zabo y’uyu mwana wabo wa kabiri. Ikindi ni uko benshi mu nshuti zabo ndetse n’abatuye mu gace batuyemo ka Vanvouver, ari mbarwa bari bazi ko Rhoda atwite nk’uko amakuru agera ku InyaRwanda abihamya.

    Kugira ibintu ubwiru si bishya kuri uyu muryango wa Gentil na Rhoda kuko tariki 1 Werurwe 2019 ubwo Gentil Misigaro yakirwaga i Kanombe ku kibuga cy’indege n’umukunzi we Rhoda nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze batabonana, nabwo byabaye mu bwiru bukomeye kuko ifoto ibagaragaza bari kumwe i Kanombe yafotowe gusa na InyaRwanda.com kuko bari bagerageje kubihisha itangazamakuru ryari rimaze kubaha ikaze mu Rwanda.

    Ubwo Gentil Misigaro yakirwaga na Rhoda Misigaro i Kanombe u 2019

    Gentil Misigaro akunzwe cyane mu ndirimbo: ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Umbereye maso’ yakoranye na Nice Ndatabaye, n’izindi zijyana benshi mu Mwuka. Ni umuhanzi ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda.

    Ubwo yibarukaga imfura ye, yayihanuriye kuzaba umukozi w’Imana udasanzwe ari nayo mpamvu yamwise Abraham. Yagize ati “Twishimiye cyane impano idasanzwe Imana iduhaye kuri uyu munsi. Iduhaye umwana w’umuhungu mwiza, ufite ubuzima bwiza. Azaba umukozi w’Imana udasanzwe, niyo mpamvu twamwise Abraham”.

    Gentil na Rhoda hamwe n’umwana wabo wa kabiri w’umuhungu

    Tariki 16 Werurwe 2019 ni bwo Gentil Misigaro yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Rhoda Misigaro mu muhango wabereye mu rusengero New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, basezeranywa na Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara. Ubukwe bwabo bwari ibirori byiyongereye ku bindi dore ko kuri iyo tariki ari nabwo Rhoda yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Akoresheje ijwi rye, Gentil Misigaro yagize ati “Uri umukobwa mwiza umeze nk’abamarayika. Isabukuru nziza mugore wanjye kuri uyu munsi w’ubukwe.” Ubu bukwe babukoze nyuma y’icyumweru kimwe Gentil Misigaro akoreye mu Rwanda igitaramo cy’amateka ari nacyo cya mbere yari ahakoreye. Muri iki gitaramo cyabaye kuwa 10 Werurwe 2019 kikabera mu ihema rya Camp Kigali ni bwo Gentil Misigaro yerekanye bwa mbere umukunzi we Rhoda baburaga iminsi micye bakarushinga.

    Gentil Misigaro na Rhoda mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali

    Ni igitaramo kitazibagirana mu mateka dore ko cyahembuye imitima ya benshi, cyikitabirwa n’abantu benshi cyane barimo n’ab’ibyamamare nka King James, Apotre Masasu, Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Uncle Austin, Alex Muyoboke, Kavutse Olivier, Miss Shanitah n’abandi. Rhoda wa Misigaro ni umuririmbyi ariko ntakunze kugaragara mu ndirimbo z’umugabo we, icyakora yigeze kugaragara yitwa ‘Uwaneshereje’ yahurijwemo abanyempano mu kuririmba bo mu muryango w’umugabo we.

    Ni indirimbo yanditswe n’ababyeyi ba Gentil Misigaro mu 1986 mbere y’uko bibaruka abana babo. Iyi ndrimbo yagiye hanze kuwa 25 Nyakanga 2020 isohokana n’amashusho yayo. Ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda yagaragayemo dore ko atari yagaragara na rimwe mu ndirimbo z’umugabo we umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel. Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango wa Bishop Dr Mutabazi Shadrack se wa Gentil Misigaro.

    Gentil Misigaro akikiye ubuheta bwe na Rhoda

    Ubwo Rhoda yiteguraga kwibaruka ubuheta bwe na Gentil

    Gentil na Rhoda ku munsi w’ubukwe bwabo

    Gentil na Rhoda mu byishimo byinshi hamwe n’imfura yabo

    Ubwo Rhoda yari atwite imfura ntabwo babigize ubwiru kuko babitangarije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga

    REBA HANO ‘UWANESHEREJE’ IGARAGARAMO RHODA UBWO YARI AKURIWE

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BIRATUNGANA’ YA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108671/bitunguranye-gentil-misigaro-na-rhoda-misigaro-bibarutse-ubuheta-nyuma-yamezi-11-bibarutse-108671.html