Category: Uncategorized

  • Miss Muyango yakorewe ibirori byo kwitegura i… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byahuriyemo bakuru na barumuna n'inshuti za Miss Muyango, nk’uko bigaragara byari byateguwe bisanzwe nk'abari mu rugo n'ubundi batatse ibipurizo n'utundi dutako dusanzwe cyane ko byari ibintu bisanzwe bikoreye. Nk’uko bigaragara ku mutsima (Cake) handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Mu byishimo byinshi bigaragarira amaso ubona Muyango n'umuryango we bishimiye cyane umwana w'umuhungu Miss Muyango agiye kwibaruka.

    Miss Muyango ari kwitegura kwibaruka umwa we w’imfura

    Umutsima (Cake) yari yanditseho ko ari umwana w’umuhungu

    Mu kiganiro gito InyaRwanda.com yagiranye na Miss Muyango yavuze ko ari ibintu bisanzwe bya barumuna be na bakuru be baje baribyinira mu rugo nk'ibisanzwe. Yagize ati: ''Ni barumuna banjye na bakuru banjye baje turibyinira nta kibazo nyine”.

    Miss Muyango yagaragazaga ibyishimo by'uko yitegura kwibaruka imfura ye y'umuhungu

    INKURU WASOMA: MISS MUYANGO YAHAKANYE AMAKURU YAVUGAGA KO YIBARUTSE

    Muyango agiye kwibaruka imfura ye nyuma y’iminsi micye ishize bimwe mu bitangazamakuru bitangaje amakuru y’ibinyoma yavugaga ko yamaze kwibaruka, gusa uyu mukobwa yayamaganiye kure anasaba abantu bamwandikaho amakuru atari yo kubireka bakajya bamusaba amakuru y’impano na cyane ko nta we ajya ayima nk’uko bikubiye mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com.

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.

    Muyango hamwe n’umukunzi we Kimenyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108686/miss-muyango-yakorewe-ibirori-byo-kwitegura-umwana-wumuhungu-amafotovideo-108686.html

  • Umugore yaryamanye n'abagabo 300 mu mezi 5 bimufasha kugura imodoka na iPhone #rwanda #RwOT

    Umugore yahamije ko mugenzi we baziranye yavuze ko yaguze imodoka nziza cyane ndetse na telefoni igezweho ya Iphone nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n'abagabo 300 mu gihe kingana n'amezi 5.

    Umugore wiyita ani_berny kuri Twitter yatangaje ko mugenzi we yahamije ko mu rwego rwo kugera ku nzozi ze zo kugura iPhone 12 n'ivatiri ya SUV.

    Uyu mugore yavuze ko ngo yari yiteze ko bizamutwara igihe kinini kugira ngo abashe gukura akayabo ku bagabo agura biriya bintu byombi ariko ngo yatunguwe n'uko yinjije ariya mafaranga nyuma yo kuryamana n'abagabo 300 mu mezi 5 gusa.

    Uyu @ani_berny yagize ati 'Numvise niyanze kubera kumviriza,ariko umugore yabwiye bari kumwe mu nzu bari bacumbitsemo ko yihaye intego yo gusambana n'abagabo 300 mu mezi 5 abigeraho.Aho niho yakuye amafaranga yo kugura Lexus RX 2019 na iPhone.

    Bagenzi be bamugiriye inama yo kugabanya uwo mubare ahubwo akajya ajya mu bagabo bakize cyane.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaryamanye-n-abagabo-300-mu-mezi-5-bimufasha-kugura-imodoka-na-iphone

  • Bavumbuye ko bavukana nyuma y'imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Tik Tok,aba bombi bahamirije isi yose ko bari bamaze imyaka 10 babana ariko bakaba bavumbuye ko bavukana nubwo bari bamaze kubyarana abana 2.

    Aba bombi bamaze imyaka 13 bakundana irimo n'iyi 10 bamaze basezeranya kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.

    Umugabo yagize ati 'Nahuye n'uyu mugore muri 2008 dushyingiranwa muri 2011.Twabyaye umwana wa mbere muri 2011,uwa kabiri tumubyara muri 2015.Tumaze imyaka 10 dushyingiranwe.Tumaze imyaka 13 dukundana.Mu minsi ishize twavumbuye ko tuvukana.'

    Nyuma y'amasaha 72 batangaje ibi,iyi videwo yari imaze kurebwa n'abantu 33 000 ifite n'ubutumwa 7 000.Abantu benshi bari barenzwe no kumva iyi nkuru,bamwe bafite amarangamutima n'umujinya mu gihe abandi bibazaga ukuntu ibyo byabayeho.

    Aba bombi ntibigeze bahishura ukuntu bahuye kuko videwo yabo yari ngufi gusa benshi bibajije niba umuryango wabo warabihishe ukabashyingira mu gihe abandi bavuze ko ibi ari ibinyoma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bavumbuye-ko-bavukana-nyuma-y-imyaka-10-babana-nk-umugabo-n-umugore

  • Ibaruwa ifunguye igenewe APR FC mbere yo kwit… – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yanditswe na Zirimwabagabo Yohani Pawulo iragira iti:

    Nitwa Zirimwabagabo Yohani Pawulo, ndi Umunyarwanda, maze imyaka 28 nkurikira umupira w'amaguru mu Rwanda, rimwe na rimwe inama n'umusanzu ndabitanga ngerageza kugereka itafari ku rindi mu kubaka iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda.

    Iyi isa nk’aho imaze kuba indirimbo yarambiranye mu matwi y'Abanyarwanda kuko kenshi usanga ibivugwa bidakorwa, ariko se mwe muri ku ruhembe rw'uyu mupira mu Rwanda, aho simwe nyirabayazana w'ibi byose? Reka nirengagize ko ntacyo nzi, ariko ubusanzwe umunyarwanda yaravuze ngo 'Zitukwamo nkuru', ntabwo yibeshye kuko iyo nitegereje neza nsanga mufite uruhare runini mu gutuma umupira w'amaguru mu Rwanda udindira.

    Imyaka irashira indi igataha mwigwizaho ibikombe, ibyinshi muri byo mbona mubyegukana mu buyo budasobanutse, muca mu nzira z'ubusamo mugakora ibishoboka byose ngo intsinzi iboneke.

    Iyo mwambutse inkiko z'u Rwanda ni bwo tubona ikipe ya nyayo mufite benshi bibeshyaho, kuko za nzira muca muri mu Rwanda, ziba zuzuyemo amahwa, mugasubira inyuma nta kujijinganya kuko ari bwo bushobozi muba mufite, ibi biratubabaza nk'abanyarwanda twifuza iterambere rya ruhago.

    Twashimye gahunda ya Kanyarwanda mwazanye mu myaka isaga Irindwi ishize, gusa ariko ntacyo yubatse ku iterambere ry'umupira w'amaguru dushaka kugeraho, Ese buriya nibwo buryo bwiza bwari bukenewe mu kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda? Ni yo turufu se y'intsinzi yashobokaga? Ahari wenda mushobora kubisobanurira Abanyarwanda bakabyumva n’ubwo njye mbona byazambye kugeza n'aho tubaye insina ngufi mu karere.

    Ariko kenshi nkunda kwibaza cyane ku ntego y'ikipe yanyu ari nayo yacu, Ni ukwishimisha? Ese ni uguhatana? Cyangwa kuba ikipe iriho itsikamira andi makipe ikayabuza amahirwe yo gutera imbere birabanezeza? Mbaye mwe ibihe bishize byageragejwemo byinshi bikanga byambera intangiriro y'ubuzima bushya bwo gutanga umudendezo kuri buri kipe bigatuma shampiyona igira ihangana, igikombe kigatwara uwagikoreye bigaragara.

    Umusibo ni ejo, ejobundi mukongera kuruhagararira mu mikino nyafurika, Ishyamba si ryeru iyo mu mahanga, mugomba gukenga, mukanitegura nta gisibya.

    Ariko se mbibarize, mujyanye iyihe ntego muri Somalia? Cyangwa ni bimwe bisanzwe ntihagire igishya twitega? Kurira indege ni intsinzi kuri mwe? Ese mutekereza ku bafana baba babategerejeho ibyishimo? N’ubwo nta mwanya bahabwa ngo bavuge ikibari ku mutima gusa Ubunyangamugayo n'Ubukotanyi bukwiye kubaranga mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Abanyarwanda turabasaba kuzaduhagararira neza, muzakoreshe imbaraga mufite n'izo mudafite muduheshe ishema n'ubwo biba bisa n'ibitabashishikaje gusa twe abafana tuba dufite intimba, iyo dukubitwa umusubirizo n'amakipe ataturusha ubushobozi ubwo aribwo bwose, twagera mu Rwanda tukaba intare z'inkazi ziseruka mu kibuga kikarasa imitutu…

    Tubashimira uruhare mugira mu gutanga umwanya ku bana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru, kuko mubaha ubumenyi bw'umupira w'amaguru kandi mukabitaho bishoboka.

    Kuba nta guhangana kuba muri shampiyona y'u Rwanda bigizwemo uruhare rukomeye namwe, byatumye n'ikipe y'igihugu igaragara nk'insina ngufi mu karere, nta jambo rigaragara bafite mu kibuga.

    Impinduka muri iyi kipe zirakenewe cyane nubwo zatinze. Muhe agaciro guhangana mu mupira w'amaguru, Amakipe akeneye kwigenga, Abafana bakeneye ubwisanzure no gutanga ibitekerezo byubaka ikipe, dukeneye iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Ibi mvuze byose biri mu biganza byanyu, uwakuye inkota mu rwubati niwe uyisubizamo, twese dufatanyije duharanire kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda utajegajega kandi wubakiye ku kuri.

    Zirimwabagabo Yohani Pawulo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108678/ibaruwa-ifunguye-igenewe-apr-fc-mbere-yo-kwitabira-champions-league-108678.html

  • Yadohotse! Ukuri ku mafoto ya Rocky Kirabiran… – #rwanda #RwOT

    Byabaye ibidasanzwe ubwo habanzaga gusohoka amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ahantu hari hateguye neza ndetse umukobwa atazuyaje ahita yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya, nyuma hakurikiraho indi mihango y’ubukwe nk’uko bisanzwe. Abenshi ntibigeze bakozwa iby’aya mafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we, ndetse ntibigeze banabyemera bitewe n’ukuntu imvugo ya ‘Nta Gikwe’ ndetse ‘Nta kudohoka’, wanadohoka bakavuga ko wahemukiye ‘amanigga’, yari yaramaze kuba imvugo ya benshi mu rubyiruko.

    Rocky Kirabiranya ku wa Gatatu yashinze ivi asaba Carmene ko yamubera umugore

    Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram, Facebook na Twitter ntabwo bashobora gufungura izi mbuga ngo ntibahure n'amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ndetse n'andi yambaye ikoti ry'umweru yakoze ubukwe. Ku babashije kuyabona no gufungura imbuga nkoranyambaga ntibari gupfa kunyura kuri aya mafoto badatanze ibitekerezo byabo ngo bavuge uko batekereza kuri uyu mugabo ukunda kuvuga ko ntakudohoka ndetse ko nta gikwe ateganya ndetse n'uwadohotse bagakunda kumubwira ko yavuye mu bagabo.

    Rocky hamwe n’umukunzi we

    Mu bitekerezo bitandukanye ahantu henshi hatandukanye umunyamakuru yabashije kugeraho, yahuye n'ibitekerezo bitandukanye by'abantu bamwe bati bavuga ko ari indirimbo, abandi bati ni filime abandi bo ntibabashaga kubikozwa bibazaga koko niba umwami yadohotse bikabashobera. Ndetse benshi mu banyamakuru batandukanye bagiye bashyira aba bombi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko rwose bishimiye uyu muryango ariko abantu benshi ntibabikozwe bakavuga ko ari agakino barimo.

    Ukuri ni ukuhe?

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubu ari ubukwe bwa nyabwo ndetse ubu bukwe bukaba bwarafatiwemo indirimbo izasohoka vuba ariko Rocky Kirabiranya we akaba yarakoze ubukwe ndetse anakora n'indi mihango ijyane nabwo yose.

    Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo kwambika impeta wabaye ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse umukobwa witwa Carmene usanzwe akina muri filimi yitwa The Secret akoresha amazina ya Linda yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya. Nyuma y'iyo mihango hari hakurikiyeho umuhango w'ubukwe bwabaye kuri uyu wa Mbere aho imiryango n'inshuti zari zateranye mu gushyigikira abana babo ku ntambwe nziza bateye yo kurushinga banabasabira umugisha wo kuzarambana.

    Carmene asanzwe akina muri firimi yitwa Sectret yitwa Linda

    Amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula wanaririmbye muri ubu bukwe indirimbo izakoreshwamo aya mashusho ariwe wabaye Parrain ndetse abagize Rocky Entertainment barimo Savimbi, Papa Cyangwe nawe wanafatanyije na Social Mula muri iyo ndirimbo na Arafat Kaboy, bambarira uyu mugabo mu gihe Kadafi Pro we yari ari kuri Camera nk'umukamezi wakamejeje.

    Ese Koko ni indirimbo?

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko hagiye gusohoka indirimbo ya Social Mula afatanyije na Papa Cyangwe ariko ayo mashusho akazagaragaramo amashusho y'ubukwe bwose bwa Rocky Kirabiranya ndetse iyo ndirimbo bikaba biteganyijwe ko izasohoka vuba. Mu gushaka kumenya amarangamutima ya Rocky Kirabiranya nyuma yo gukora ubukwe, inshuro zose twamuhamagaye ntiyabashije gufata telefone ye ngendanwa ariko umwe mu nshuti za hafi za Rocky Kirabiranya ndetse na R.E waganiriye na InyaRwanda akadusaba kudatangaza amazina ye yahamije aya makuru anavuga ko ibyo abantu bari gutekereza ko atari ubukwe atari byo.

    Papa Cyangwe na Kadafi Pro mbere y’ubukwe bwa Rocky bitegura guseruka

    Mu Kiganiro kirambuye yahaye InyaRwanda.com yavuze ko ari byo Rocky ubu yamaze kurushinga ndetse anasobanura uko byagenze byose nk'umuntu wari uhibereye mu mihango yose uko yagendaga ikurikirana ndetse nawe ayikurikirana. Yagize ati: ''Ni byo ni byo ni uko nyine iriya ndirimbo bashatse gufatira videwo nyine mu bukwe tu ariko nyine ni ubukwe, Rocky yambitse impeta ku wa Gatatu w'igishyize ubukwe buba kuwa mbere”. Yakomeje agira ati: “Proposal niyo yabaye ku wa gatatu hanyuma ubukwe buba ku munsi wo kuwa Mbere”.

    Abajijwe uko azi umukunzi wa Rocky Kirabiranya cyane ko nyirubwite atigeze amutangaza na mbere, yagize ati: ''Carmene yari umukunzi we kuva mbere ariko ngewe nari nzi ko ari nk'abantu bavukana bitewe n'ukuntu baganiraga bisekera ndetse mbimenya sinigeze mpita mbyemera ariko rwose ni byo.''

    InyaRwanda: Abari bambariye Rocky ni bande? 

    “Umuhanzi Social Mula yari Parrain na ba Savimbi bamwambariye na ba Papa Cyangwe na Alafat Kaboy ubundi ni hafi ya bose bo muri Rocky Entertainment na Kadafi wabafotoye ndetse n'ababyeyi bose bari bahari.''

    Imiryango n’inshuti bari bateranye kubw’umunsi udasanzwe wa Rocky Kirabiranya

    InyaRwanda: Abambariye umukobwa ni bande? 

    “Harimo murumuna we mu bambariye umukobwa ukina muri The Secret na Carmene asanzwe akina muri The Secret yitwa Linda”. Mu bari bitabiriye ubukwe harimo abahanzi batandukanye, abanyamakuru batandukanye, Dj Briane ndetse biranavugwa ko umuhanzi Bruce Melodie yari ahari.

    N’ubwo amakuru kuri ubu bukwe yagizwe ibanga rikomeye ndetse abantu benshi bakaba batari kwizera ko Rocky yakoze ubukwe bitewe ahanini n’imvugo ze yari akunze kumvikanamo ko ‘Nta gikwe’, hari ibimenyetso bihari washingiraho byemeza ko yamaze kuva mu buseribateri. Hari umuntu w’imbere mu myidagaduro yo mu Rwanda watubwiye ko hashize icyumweru Rocky amwibwiriye ko afite ubukwe vuba kandi ko abantu bazatungurwa nabwo kuko bazabyuka bakumva yabukoze.

    Dj Briane ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Rocky na Carmene

    Rocky Kirabiranya yashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto ntiyagira amagambo ayiherekeza, ariko ukurikije uko ifoto igaragara ushobora gukeka ko yashatse kuvuga ati: “Nambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi wanjye ariko mugabanye amagambo”

    Rocky yanyujije kuri Instagram ifoto imugaragaza yakoze ubukwe munsi yayo ashyiraho akamenyetso k’impeta n’ak’umutima arandika ati “Imana ni nziza”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108677/yadohotse-ukuri-ku-mafoto-ya-rocky-kirabiranya-wimirije-imbere-nta-gikwe-wakoze-ubukwe-num-108677.html

  • Uburanga bw’abakobwa barimo Umuratwa bahatani… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rihatanyemo abakobwa 56 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo n'Umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

    Riri kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abakobwa bashyirwa muri hotel yihariye aho badahura n'abantu. N'iyo habaye igice cy'aho bahura n'abantu abitabiriye barasuzumwa.

    Irushwanwa rya Miss Supranational riri kubera muri Poland ahitwa Krakow. Riri kuba ku nshuro ya 12 nyuma y'uko mu 2020 risubitswe kubera Covid-19.

    Kuva ryatangira abakobwa bamaze guhatana mu byiciro birimo 'Supra Influencer' aharebwa umukobwa ubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ze; icyiciro 'Supra fan vote' kivamo abakobwa 10 batowe kuri Application y'iri rushanwa, icyiciro cya Miss Elegancy n'ibindi.

    Mu cyiciro cya 'Supra fan vote' hatsinze umukobwa wo muri Canada, El Salvador, Iceland, Indonesia, Kenya, Peru, Philippines, Sierra Leone, Afurika y'Epfo na Venezuela.

    Icyiciro cya Miss Elegancy hatsinze Karla Guilfu uhagarariye Puerto Rico. Iki cyiciro nicyo Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda yitwayemo neza kuko yabonetse mu bakobwa 10 ba mbere.

    Kuri uyu kabiri tariki 17 Kanama 2021, abakobwa barahatana mu cyiciro cyo koga no mu makanzu maremare yo gusohokana. Abakobwa bazatsinda muri iki cyiciro bafite amahirwe yo kujya muri 24 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

    Tariki 19 Kanama 2021, abakobwa bazahatana mu cyiciro cyo kugaragaza imideli. Ni mu gihe tariki 21 Kanama 2021, mu masaha y'umugoroba ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational.

    Muri iyi nkuru INYARWANDA igiye kukwereka amafoto y’abakobwa bahatanira kuvamo Miss Supranational 2021.

    Sweden

    Thailand

    Trinidad and Tobago

    United States

    Venezuela

    South Sudan

    Spain

    Suriname

    Czech Republic

    Dominican Republic

    Ecuador

    El Salvador


    Germany

    Ghana

    Greece

    Guadeloupe

    Haiti

    Iceland

    India

    Indonesia

    Ireland

    Jamaica

    Japan

    Kenya

    Korea

    Malta

    MexicoNamibia

    Guyana

    Nepal

    Netherlands

    Nigeria

    Norway


    Panama

    Paraguay

    Peru

    Philippines

    Poland


    Portugal

    Puerto Rico

    Romania

    Russia

    Rwanda

    Sierra Leone

    Slovakia

    South Africa

    Albania

    Bahamas

    Belgium

    Bolivia

    Brazil


    Canada

    Chile

    China

    Colombia

    France

    Finland

    England

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108675/uburanga-bwabakobwa-barimo-umuratwa-bahatanira-kuvamo-miss-supranational-amafoto-108675.html

  • Umuratwa Kate Anitha yanze kwambara Bikini muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021 irimo kubera muri Pologne, yanze kwambara bikini ngo kuko umuco Nyarwanda utabimwemerera.

    Uyu mukobwa yabonye itike yo kwitabira iri rushanwa nyuma y’uko yari yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021.

    Uyu munsi abakowa bose bari muri iri rushanwa bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka biyerakana inshuro 2, hamwe bambaye Bikini ahandi bambaye amakanzu.

    Umuratwa Kate Anitha akaba we yanze kwambara Bikini, aseruka hejuru yambaye akantu kameze nk’isutiye(brass) ni mu gihe hasi yari akenyaye ariko akantu kagera hejuru y’amavi ariko katagaragaza amatako.

    Mu kindi cyiciro yaserutse mu ikanzu ndende ishashagirana, iranganye mu ntugu kandi isatuye imbere ikazamuka kugra hejuru y’amavu. Impanmvu atambaye Bikini ngo ni uko bari babwiwe ko buri wese yemerewe kwambara ibyo ashaka ariko bitanyuranyije n’umuco w’igihugu cye.

    Ntabwo bigeze batangaza umukobwa witwaye neza muri iki cyiciro, ni mu gihe amanota buri umwe yagiye ahabwa azongerwa ku yandi yo bamaze iminsi bakorera mu bindi bikorwa, bikazagira ingaruka muyo bazabona mu irushanwa muri rusange.

    Gusa uyu munsi nibwo batangaje Louise-Marie Losfeld, ukomoka mu Bubiligi ko ari we Nyampinga uberwa n’amafoto muri iri rushanwa(Miss Photogenic).

    Mu minsi ishize, Umuratwa Kate Anitha aherutse kuza mu bakobwa 10 bitwaye neza, mu cyiciro cyo gutora Miss Elegance.

    Iri rushanwa rizasozwa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild watowe 2019, 2020 ntiryabaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Yanze kwambara Bikini

    Ikanzu Anitha yaserutse yambaye

    Louise-Marie Losfeld yabaye Miss Photogenic

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuratwa-kate-anitha-yanze-kwambara-bikini-muri-miss-supranational

  • Ntukihebe ugihumeka! Yabaye umushumba w’inka,… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amatora muri Zambia yo kwihitiramo Perezida ubereye igihugu ku ruhare rw’abaturage. Zambia yari isanzwe iyobowe na Edgar Lungu watsitswe amatota ahigitswe na Hakainde Hichilema wamurushije amajwi asaga Miliyoni. Ubu yicaye ku ntebe y’ubu Perezida, ibintu yarwaniye ishuro zigera kuri 5 atsindwa hose, ariko ku nshuro ya Gatandatu Hakaida Hichilema yageze ku ntsinzi ye.

    Hakainde Hichilema watsinze Edgar Lungu wamufungishije, amateka ye ni maremare. Hichilema w’imyaka 59, yakuriye mu cyaro cya Monze aho yari umushumba w’inka ibintu yamazemo igihe kirekire. Uyu wabaye umukuru w’igihugu ayoboye ishyaka rya ‘United Party for National Development (UPND) akaba yaravukiye mu muryango ukennye. Yaje kwiga ariko kujya muri Kaminuza biba ingume, aza kubona abagiraneza baramurihira ubwo yabonaga buruse ya kaminuza ya Zambia. Hakainde Hichilema nyuma yo kuva muri Kaminuza ya Zambia yaje kujya kwiga ibijyane n’ubukungu muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza. 

    Hichilema yatangiye urugendo rwa Politike muri 2006, yatawe muri yombi ku ya 11 Mata 2017. Mu ijoro ryo ku ya 11 Mata 2017, Polisi ya Zambiya yinjiye kwa Hakainde Hichilema kugira ngo ifate umuyobozi mukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igihugu kuko ariwe muyobozi w’ishyaka UPND, Polisi yaramufashe yategetswe na Guverinoma ya Perezida Edgar Lungu, arafungwa amaramo hafi ukwezi kose muri Gereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108676/ntukihebe-ugihumeka-yabaye-umushumba-winka-yize-kaminuza-ku-bwabagiraneza-ibyo-wamenya-kur-108676.html

  • Museveni yemeye ko Igihugu cye cyakira impunzi 2.000 ziturutse muri Afghanistan ku busabe bwa USA #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha BBC, itsinda rya mbere ry’abanya-Afghanistan 500 byitezwe ko bagera ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha ari imbere ku wa Kabiri.

    Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda, Esther Anyakun yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni yemeye kwakira abaturage 2 000 ba Afghanistan abisabwe na Amerika.

    Yongeyeho ko nibahagera basuzumwa Covid-19 ubundi bagashyirwa mu kato. Ibisabwa byose n’ibikenewe bizatangwa na leta ya Amerika.

    Nibagera muri Uganda baraba ari impunzi za mbere zihunze ibibazo muri Afghanistan zigeze mu gihugu cya Africa.

    Uganda ifite amateka mu kwakira impunzi – ni igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe zahunze ibihugu byazo kubera intambara cyangwa ibindi bibazo.

    Muri Uganda impunzi ziba mu nkambi cyangwa muri rubanda. Zimwe zihabwa amasambu zikemererwa no gukora.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Museveni-yemeye-ko-Igihugu-cye-cyakira-impunzi-2-000-ziturutse-muri-Afghanistan-ku-busabe-bwa-USA

  • Bizagenda gute ngo Ububyutse buze mu Rwanda kugeza no ku isi hose?- Pst Emmanuel Uwambaje #rwanda #RwOT

    Ububyutse ni ingingo yagutse tutahita turangiza kuvugaho muri aka kanya, icyakora mu ruhererekane rw’inyigisho tuzabagezaho kuri iyi ngingo, tuzabasobanurira ububyutse icyo ari cyo, abakwiye kubuhabwa, icyo bumariye Itorero, Leta z’ibihugu n’isi muri rusange. Tuzagaruka ku mpamvu nyamukuru ububyutse bukenewe by’umwihariko muri iki gihe, ese hazakorwa iki ngo ubwo bubyutse buze. Igihugu cy’u Rwanda kandi ngo ubuhanuzi bwavuze ko ari ho hazaba inkomoko y’ububyutse bukomeye buzakwira isi yose. Ese tubutegereze ryari? Na byo muzabisoma mu nyigisho zizakurikira iyi.

    Ububyutse ni cyo gisubizo itorero(amatorero yose atari amwe) rikeneye muri iki gihe, ni nacyo gisubizo cy’igihugu(Poritike), nko muri Amerika ivangura ry’amoko ryahabaye icyatumye bongera gusangira ni ububyutse bwo mu 1906 (Abazungu n’abirabura buzuye Umwuka Wera, bahita babona ko Imana itavangura). Umwuka Wera uhuza abantu mu buringanire n’ubwuzuzanye, ibi biratwereka ko ububyutse ari ingenzi no mu rwego rwa politike, mu bukungu, mu mibanire ndetse no mu mwuka.

    Ibibazo byose biri ku isi igisubizo cya byo ni uko Imana yayiha ububyutse. Ububyutse bukemura n’ibibazo byananiranye no kwa muganga, Biological issues (Abantu bakabyara, abantu bagakira indwara abadayimoni bagahunga).

    Buriya ububyutse buje mu magereza imanza zakwica, ku buryo bavuga bati 'Mwe kwirirwa mugoka ni njye wabikoze'. Ingo zisenyuka ububyutse buramutse buhageze bavuga bati turi umubiri umwe, ububyutse ni igisubizo ku rubyiruko rwananiranye, muri make dukeneye ububyutse. Umwuka Wera yanagiye akora ku bijyanye n’iyangirika ry’ikirere(Mu gihe cya Eliya Umwuka Wera yaraje imvura iragwa), Umwuka Wera uzana ububyutse ni igisubizo cy’isi!

    Impamvu ari igisubizo cy’isi ni uko Yesu ari cyo yasize. Yesu agenda nta masambu yabasigiye, nta konte yasize, yarababwie ngo “Nzaboherereza ibyo Data yasezeranyije.” Umwuka Wera aje barasubijwe. Ububyutse ni ikifuzo tugomba kuba dufite buri munsi kugeza dusubijwe. Kandi Imana iyo ibonye umuntu wihutira gushaka ububyutse, irabumuha!

    Mbere ya byose tubanze twibaze ngo ububytse ni iki?

    Mu gitabo cye kitwa 'Ububyutse’, Billy Graham yerekanye ko 'Ububyutse’ari: Igihe abantu bakunze ijuru kuruta isi. Twibaze rero, kino gihe mubona abantu bakuze iki muri ibi byombi? Umuririmbyi yaravuze ngo 'iby’isi byibagije iby’ijuru’. Yarongeye avuga ko ububyutse ari 'Igihe Imana isura ubwoko bwayo kugeza ku rwego banga icyaha bagakunda gukiranuka’ Kwanga icyaha ukakibenga, ukacyanga ni yo cyaba kigutunze ukakireka, bigaragaza ububyutse.

    Hari ibintu twitiranya n’ububyutse kandi atari bwo

    Icya mbere ni ibihe byiza:Hari igihe ujya mu giterane ukaririmba ukumva ugize ibihe byiza, ariko ntabwo ibihe byiza ari ububyutse! Ibihe byiza bishobora kubaho biturutse ku Mana ariko nta bubyutse. Ibihe byiza ni ikintu kikubaho(Ngiye mu gitaramo ndanezerwa bikarangirana nigitaramo), ariko ububyutse si ko bumeze. Ububyutse ni Porosesi(Process), ni intambwe iva ku yindi ijya ku yindi, ntabwo birangirira ahantu runaka nko mu giterane cyangwa mu rusengero. Ibihe byiza bishobora kuba ku muntu agataha, bikarangiana n’aho yagiye n’ibihe byiza yagize.

    Ariko na none aho ububyutse buri ibihe byiza ntibihabura, kandi ibihe byiza byazanywe n’ububyutse byo birakomeza. Ibihe byiza bishobora kuba umunsi umwe nyuma y’icyumweru bikarangira, ariko ububyutse bwo ni ibintu bikwinjiramo kandi ukabijyana bigafata n’abandi. Nko kuri Pentekote ntabwo habaye ibihe byiza gusa, ahubwo habaye ububyutse, bubaye [Nk’itorero ry’i Roma nta wagiye kuribwiriza ubutumwa bwiza] abari aho mu isoko i Yerusalemu b’abanyaroma ni bo bajyanye yo ubutumwa bwiza.

    Ibihe byiza ntabwo ari ububyutse kuko ushobora kugira ibihe byiza ntiwihane. Ibihe byiza bishobora kubaho nta n’Imana irimo: Hari ibihe byiza biba mu mupira w’amaguru abantu bakanywa inzoga bakanazoga, umuhanzi ashobora kugenda akaririmba agakora ku mitima y’abantu bakishima, bakagira ibihe byiza ariko ibyaha bakabigumana ntibigabanuke. Umunyabyaha akavuga ko nawe yafashijwe! Ariko aho ububyutse butandukaniye n’ibyo ni uko ububyutse bwo bugana ku cyaha, kuko kuri Pentekote[Ngo ayo magambo aragenda abacumita mu mitima!], ntabwo bafashijwe ngo batere haleluya nyinshi z’imirambararo, baravuze bati 'Dukore iki?”

    Bati “Mwihane”, iminsi myiza iturutse ku Mana ibone uko iza. Ibihumbi bitau (3000) birapfukama barihana. Ububyutse rero aho buri habaho kwihana ni cyo ububyutse burusha ibihe byiza. Ibihe byiza bishobora kubaho abanyabyaha bakishima, bakanezerwa, bakanaririmba, bakarambura amaboko bakavuza induru, bataha bakajya kunywa amayoga no gusambana! Kubera ko icyaha kitakozweho.

    Kugira umubare w’abayoboke benshi(Megchurch), na byo byitiranywa n’ububyutse:Ushobora kubona ukabona insengero zuzuye abantu, ariko kuba zuzuye abantu si igisobanuro ko abantu bafite ububyutse! Kugira korari irimo umubare w’abantu 100, kugira urusengero rurimo amateraniro 7, ntabwo ibyo ari ikimenyetso cy’ububyutse.

    Ariko na none iyo ububyutse buje abantu bariyongera kuko ku munsi wa Pentekote ngo 'Nuko Imana ibongerera abakizwa”. Rero iyo abantu benshi biza kuba ari igisubizo cy’ububyutse buba bwaraje kuko turabafite. Ariko “Benshi” bakora iki, babaho bate, muri sosiyete babazi gute? Abo benshi nyuma yo kujya guterana isi ibazi ite? Ibihugu babamo abarokore bazwi nka bande?

    Ububyutse kandi abantu benshi babwitiranya n’inyubako nziza:Usanga abantu benshi barwana n’inyubako, nabonye inyubako(Insengero) zijyamo abantu ibihumbi 10-20, ukavuga uti bafite ububyutse barimo gukora! Reka daa! Umuntu umwe ukorera shitani ashobora kubaha intwererano wenyine akubaka urusengero nta Mana azi, nk’uko i Yerusalemu Imana yakoresheje ba Kuro. Gusa na none mu bubyutse ntabwo inyubako zibura, ibikorwa by’amajyambere biraba kubera ko abantu baba bahawe umugisha n’Imana kandi bakagira urukundo ku Mnana ndetse no ku bantu. Kuri Pentekote bagurishije amasambu yabo, ngo nta mukene wabaga muri bo. Bityo rero hari inyubako muzabona zubatswe mu gihe cy’ububyutse bwarangira zigahagarara.

    Ibitangaza nabyo byitiranywa n’ububyutse kandi atari bwo:Muri iki gihe dufite abantu benshi, abahanuzi, n’abagira amayerekwa benshi bagenda basengera abantu, ndetse n’abantu bagakira. Ariko ikintu gikomeye ni uko Satani na we akora ibitangaza! Ni yo mpamvu yavuze ko benshi bazaza biyitirira izina rye bakora ibimenyetso n’ibitangaza, ariko ntituzabakurikire, kandi tuzabamenyera ku mbuto zabo. Ariko ikitonderwa na none aho ububyutse buri ibitangaza bishobora kuba, kuko

    Yesu yara vuze ngo “Ibimenyetso bizagumana n’abizera Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: “Bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.'

    Ibitangaza byo mu bubyutse aho bitandukanira n’ibitangaza by’abakoreshwa n’abadayimoni ni uko bo babyiyitirira. Ariko ibyo mu bubyutse ntabwo batanga amatangazo, ntibabitegura, biza bitunguranye. Urugero rwiza Petero na Yohana bahagurutsa ikirema ku irembo ryitwa ryiza.

    Dusubitse tukwifuriza kugira ububyutse muri wowe kuko byanagaragaye ko bushobora guhera ku muntu ku giti ke, bikagera no ku isi hose. Ubutaha tuzareba ibiranga ububyutse.

    Reba hano Pasiteri Emmanuel Uwambaje avuga ku ngingo irebana n’ububyutse

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bizagenda-gute-ngo-Ububyutse-buze-mu-Rwanda-kugeza-no-ku-isi-hose-Pst-Emmanuel.html