Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yarakajwe cyane n'abari kumusubiza muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yanditse amateka akomeye muri Real Madrid ndetse azahora mu mitima y'abafana bayo ariko ibyo kuyisubiramo bitashoboka.

    Yavuze koi bi biganiro ari 'agasuzuguro'ku makipe ari kuvugwa muri ibi yise ibihuha kimwe n'abakinnyi n'abatoza bayo.

    Ati 'Hari amakuru hirya no hino anjyana mu makipe atandukanye akina mu mashampiyona atandukanye kandi nta muntu n'umwe wagerageje gushaka ukuri.Ndetse guceceka ubu kugira ngo mpagarike abantu gukinira ku izina ryanjye.Ndajwe ishinga n'akazi kanjye ndetse n'iteguye guhangana n'imbogamizi mpura nazo.

    Ahazaza ha Ronaldo hakomeje kuvugwaho cyane kuko ikinyamakuru Corriere dello Sport cyatangaje kuri uyu wa kabiri ko umushakira amakipe witwa Jorge Mendes yifuza kumugurisha muri Manchester City.

    Ibindi binyamakuru byavuze ko Paris Saint-Germain yamwifuzaga ariko iza guhagarika nyuma yo kubona Lionel Messi ku buntu.

    Cristiano Ronaldo w'imyaka 36, asigaranye amezi 10 ku masezerano afitanye na Juventus yo mu Butaliyani.

    Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yifashishije Twitter yahakanye amakuru yavugaga ko Ronaldo agiye kugaruka i Madrid,kuri uyu wa Kabiri.

    Ati 'Cristiano Ronaldo ni umunyabigwi wa Real Madrid, ndamukunda kandi ndamwubaha. Sinigeze ntekereza kumusinyisha. Reka turebe ibiri imbere. #HalaMadrid.'

    Ronaldo yageze muri Real Madrid avuye muri Manchester United muri Nyakanga 2009,ayitsindira ibitego 450 mu mikino 438 yayikiniye mu myaka icyenda yayimazemo.

    Yayifashije kandi kwegukana UEFA Champions League enye n'ibikombe bibiri bya La Liga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarakajwe-cyane-n-abari-kumusubiza-muri-real-madrid

  • Inama Nyafurika mu by’Indege izabera mu Rwanda yigijwe inyuma – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri muri esheshatu imaze kuba igiye kubera mu Rwanda, aho iheruka hari mu 2019 ubwo hanabaga imurika ry’indege.

    Iyi nama Nyafurika izwi nka ‘Aviation Africa’ yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, gusa iza kugenda yigizwa inyuma biturutse ku ngamba zigenda zifatwa n’ibihugu mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abategura iyi nama bavuze ko kuri ubu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ahanini biturutse ku bukana bwa Virusi yihinduranya yo mu bwoko bwa ‘Delta’ ihangayikishije cyane Umugabane wa Afurika.

    Umuyobozi w’Ikigo gitegura ‘Aviation Africa’ cyitwa Times Aerospace Ltd, Mark Brown, yavuze ko batengushywe bikomeye no kuba badashobora gukorera iyi nama i Kigali muri uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

    Ati “Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 ku Isi, kandi tugomba kureba no ku buzima n’ugutekana nk’iby’ingenzi n’uburyo dushobora kuzakora inama nziza kandi uburyo ibintu bimeze ubu ngubu bikaba bitadukundira.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse n’iyubahirizwa ry’ibisabwa ku binjira n’abasohoka mu gihugu. Twizeye ko Aviation Africa umwaka utaha ari andi mahitamo ku bazayitabira.”

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, mu byaganirwagaho icyo gihe harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma urwo rwego.

    Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete Nyafurika.”

    Yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege rizaturuka ku guhuriza hamwe imbaraga, Abanyafurika bakoroherezanya indege zikanyura mu kirere nta nkomyi.

    Iyi nama izaba ibaye mu gihe uyu mwaka wabaye mubi cyane ku masosiyete y’indege, aho byitezwe ko ayo muri Afurika azahomba miliyari $8.103 bitewe no guhagarika ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Ihuriro ry’ibigo by’indege muri Afurika rigaragaza ko nibura mu mwaka ushize, uru rwego rwahombye asaga miliyari 10,2$ biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange ubuyobozi bw’Ibihugu bya Afurika bukomeje gushyira imbaraga mu guhuza uyu mugabane hakurwaho imbogamizi zose zituma abantu batagenderana.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, Perezida Kagame ni we wayifunguye ndetse yitabira imurika ryari riyishamikiyeho

    source : https://ift.tt/3yW91Q5

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 557 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 977. Abitabye Imana ni bagore 2 n’abagabo 6.

    Abamaze gukingirwa bose hamwe ni 951,795 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3jWgXug

  • Umugabo n'umugore batunguye benshi ubwo babyaraga impanga zirimo umuzungu n'umwirabura #rwanda #RwOT

    Abongereza Jade Ball na Kade batunguye benshi ubwo bashyiraga hanze ifoto igaragaza abana babo b'impanga umwe ari umuzungu undi ari umwirabura bigaragara.

    Umwana umwe wabo Cole asa nase ufite inkomoko muri Jamaica mu gihe uwitwa Klay asa na nyina w'umuzungu.

    Ubwo babyaraga aba bana,babonye batandukanye ku ruhu nubwo akenshi abana b'impanga bakunda kuba basa cyane.

    Madamu Jade Ball,utuye mu mujyi wa Manchester yabyaye aba bana muri Mata umwaka ushize ariko benshi batewe urujijo nuko aba bana batandukanye kandi ari impanga.

    Madamu Jade yabwiye TODAY Parents ko akimara kubyara aba bahungu be bombi yahise abona ko badasa na gake.

    Ati 'Nkimara kubyara abahungu banjye nabonye badasa na gato.Uko bagendaga bakura niko buri wese yabonaga ko badasa.'

    Jade Ball na Kade bavuze ko kudasa kw'aba bana bibateza ibibazo mu bantu kuko aho bageze hose babibazaho.

    Icyakora aba babyeyi bavuze ko no mu myitwarire y'aba bana badahuje kuko uyu Klay akunda kubyina no kurira mu gihe uyu Cole we aba yiyicariye ari kumufana.

    Umuhanga mu gusuzuma ingirabuzima z'umubiri [medical geneticist] witwa Dr Bryce Mendelsohn yatangaje ko ibyo abantu bareba ari bike ugereranyije nibyo abantu baba bahuriyeho imbere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-n-umugore-batunguye-benshi-ubwo-babyaraga-impanga-zirimo-umuzungu-n

  • Uko Umunyamakuru Yago bamugambaniye bashaka Ubugabo bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago yavuze ukuntu yagambaniwe n'abantu bashakaga ubugabo bwe kugirango babushyire hanze bamwicire izina.

    Ibi Yago yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yarari Live kuri instagram. Yago yavuze ko abantu bamuteze umukobwa ndetse uwo mukobwa bamuha amadolari 200 kuri 500 bari bamwemereye bamubwira ko agomba kujya gushuka Yago bakaryamana hanyuma bamara kuryamana agafata amashusho arimo ubugabo bwa Yago akazayabazanira bakabona kumuha amadolari 300 yari asigaye.

    Yago yavuze ko umukobwa yaje kumureba gusa amubera imfura amubwira ibyo yari yatumwe byose n'amadolari yari yahawe. Aha niho Yago yahereye ashimira abakobwa bose kubera uyu wamubereye umwana mwiza akanga guhemuka no kumuhemukira.

    Yago yongeyeho ko uwo mukobwa yamubwiye amazina y'abari bamutumye ndetse kuri ubu Yago arabazi nubwo ubwo yajyaga Live atigeze abavuga amazina.

    Yago

    Source : https://yegob.rw/uko-umunyamakuru-yago-bamugambaniye-bashaka-ubugabo-bwe/

  • Guma mu rugo yabahaye ibitekerezo byo gukora none byabateje imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore batatu aribo Ntahontamusanga Promesse
    Izere Didier Christian na Rwabukwisi Kevin batangije company yitwa Buomo Group Ltd akaba ari company ikora ibijyanye n'ubwubatsi (construction).

    Umwe muri aba basore twaganiriye yatubwiye ko we na bagenzi be bakorana bagize igitekerezo cyo kuba bakura amaboko mu mufuka bakikorera ubwo bari muri Guma mu rugo yo muri Mata 2020. Yongeyeho ko igishoro batangije bakishatsemo nk'uko urubyiruko ruhora rubitozwa ko Intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo. Uko kwishakira ibisubizo byaguriye imikorere uru rubyiruko kuko kuri ubu buri wese yaritinyutse abasha kwagura imikorere ye ku giti cye akora ibindi bikorwa ku ruhande gusa bishamikiye kuri Buomo Ltd.

    Muri Buomo Group Ltd bibanda cyane mu gukora concrete materials nk'amapavers ndetse n'ama block.

    Kuri ubu Buomo Ltd imaze gukora kuri projets zitandukanye arizo RNRA, ISAR Huye na project ya WAP

    Promesse, Didier Christian na Kevin bagiriye inama urubyiruko kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagakora

    Source : https://yegob.rw/guma-mu-rugo-yabahaye-ibitekerezo-byo-gukora-none-byabateje-imbere/

  • Urukiko rwemeje ko Dr. Rutunga Venant afungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 72, usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yageze mu Rwanda avuye mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 ndetse akaba yari n'umwalimu muri Kaminuza.

    Ashinjwa ibyaha bitatu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose agashinjwa kubikorera mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by'Ubuhinzi (ISAR), Ishami rya Rubona, riri mu cyahoze ari i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Saa tatu zuzuye zo kuwa Kane w'icyumweru gishize, nibwo inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko binjiye mu cyumba cy'iburanisha mu gihe Rutunga yari kumwe n'umunyamategeko we Me Sebaziga.

    Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri ku rukiko hari abanyamakuru benshi harimo n'abanyamakuru mpuzamahanga.

    Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga,hanyuma yemera ko ari uwe hanyuma amwibutsa ko acyekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

    Umucamnza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n'icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho, Me Sebaziga Sophonie yatangiye atanga inzitizi ku rubanza ari kuburana.

    Yagize ati “Nk'uko mubibona, uwo nunganira afungiye muri Gereza ya Nyarugenge kandi nta mpuzankano ziranga infungwa zo mu Rwanda yambaye.”

    Me Sebaziga yavuze ko Rutunga Venant afungiye aho adakwiye gufungirwa,ati”Umukiriya wange afunzwe mu buryo bunyuranije n'amatege.”

    Me Sebaziga yavuze ko muri Dosiye bafite irimo ko Rutunga yari yarakatiwe n'inkiko Gacaca agahabwa igihano cya burundu.

    Uyu munyamategeko ati “Umukiriya wange niba ari uko bimeze,yakagombye gufungirwa muri Gereza nko kurangiza igihano ariko adasubizwa mu inkiko kuburana.

    Umucamanza yabajije Rutunga niba azi ko yari yarakatiwe n'inkiko Gacaca mu Rwanda, amusubiza ati “ibyo bintu bya Gacaca ntabyo nzi, n'ibintu bafindafinze ntazi aho byavuye.”

    Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu Rutunga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo afungiye muri Gereza ya Nyarugenge adafunganwe n'abandi.

    Rutunga yabwiye Urukiko ko abazwa bwa mbere yahawe imyenda y'imfungwa n'abagororwa akaza kuyakwa nyuma batazi impamvu bayimwatse.

    Ubushinjacyaha bwemeje ko Rutunga ari ahantu heza hatandukanye n'ahafungirwa abandi bafungwa hateganijwe kuva na mbere y'uko Rutunga aza.

    Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko bataje kuburana aho Rutunga afungiye ko ahubwo baje gusaba urukiko ko Rutunga afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza mu gihe Ipereza rigikomeje.

    Me Sebaziga yahise abwira urukiko ko nta heza ho muri Gereza ko nubwo wafungirwa muri Hotel ariko ufunzwe nta kiza kiba kirimo.

    Rutunga yahise yaka ijambo avuga ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha bwabeshye kuko azanwa mu Rwanda yahawe impuzankano y'abafungwa bo mu Rwanda ikabanza no kwanga kumukwira hanyuma ubuyobozi bwa Gereza bukamubwira ko buzamudodeshereza indi nyuma yo ku mupima.

    Rutunga ati “Nyuma nibwo bambwiye ko imyenda y'abafungwa idakenewe.”

    Umucamanza yahise avuga ko ibyagaragajwe n'uruhande ruregwa ndetse n'ibyavuzwe n'ubushinjacyaha byose bizasuzumwa mu cyemezo cy'urukiko ahita ategeka ko iburanisha rikomeza,

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Venant Rutunga yicishije abakozi b'Abatutsi bakoranaga mu gihe cya Jenoside muri ISAR Rubona,barimo Epaphrodite Kalisa na George Ndamage.Aba bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant bo n'abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bari bahungiye muri ISAR.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bishwe biturutse ku bajandarume bahurujwe na Rutunga Venant ubwe.

    Ubushinjacyaha buti “turasabira Dr Rutunga gufungirwa muri gereza by'agateganyo iminsi 30 kugira ngo dukomeze iperereza tunashake n'abandi batangabuhamya bagaragaza uruhare Dr Rutunga yagize muri Jenoside.”

    Dr Rutunga Venant yahise yemerera Urukiko ko koko yagiye I Butare guhuruza abajandarume kuko ikigo yari ayoboye cyari cyatewe n'abantu bari bavuye mu ma komine atandukanye.

    Umucamanza yahise abaza Dr Rutunga niba azi Uwitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George,Ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye.

    Rutunga yahise asubiza ko abo bagabo abazi ko kandi koko bari abakozi ba ISAR Rubona ko ariko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye bwabeshye kuko ababishe bahari kandi banabifungiwe.

    Dr Rutunga ati “Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda.”

    Ubushinjacyaha mu kwerekana imikorere y'icyaha cya Jenoside Dr Rutunga acyekwaho, bwavuze ko nyuma yo kuvumbura abo bakozi b'abatutsi bishwe bavumbuwe n'abajandarume ku mabwirizwa ye,ngo uyu Dr Rutunga yahise ahemba abishe Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abaha inka ipima ibiri 400 nk'igihembo cy'igikorwa bari bamaze gukora.

    Dr Rutunga Venant yahise abwira urukiko ko ibyo gutanga inka y'abamaze kwicwa nabyo bitabayeho kuko n'ikimenyimenyi Ubushinjacyaha bunavuze ibiro inka yari ifite yahembwe abicanyi.

    Rutunga ati “Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibiro?.”

    Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku busabe bw'ubushinjacyaha bwo gufungwa muri Gereza iminsi 30 y'agateganyo.

    Dr Rutunga Venant yahise abwira umucamanza ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ntacyo yabivugaho kuko byose biri mu mwanzuro Urukiko rufite.

    Me Sebaziga Sophonie yahise abwira urukiko ko ibyasabwe n'ubushinjacyaha bidakwiye guhabwa ishingiro kuko uwo yunganira atatoroka ubutabera .

    Me Sebaziga yanavuze ko uwo yunganira nta binyenyetso yasibanganya mu gihe yaba arekuwe.Ati “Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite.”

    Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by'agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bwongeraho ku byasabwe n'abaregwa, buvuga ko Dr Rutunga Venant nta kuntu yarekurwa by'agateganyo n'abantu yasize yoretse mu Rwanda n'Ubuholandi yahungiyemo aribwo bwamufashe bukamushyikiriza inzego z'ubutabera z'u Rwanda.

    Ubushinjacyaha buti “Turagira ngo twibutse ko ibyakorewe byose Rutunga Venant byubahirije amategeko kuko yabarijwe ku gihe n'ubugenzacyaha, n'ubushinjacyaha bumubariza ku gihe kugeza hatangiye inzira zo kumuburanisha ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.Nta tegeko nari rimwe ryigeze ryicwa ibyakozwe byose bikurikije amategeko.”

    Kuwa 26 Nyakanga 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko Ubuholande bwohereje Venant Rutunga, Ucyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Umwirondoro wa Venant Rutunga umwerekana nk'umuntu ukomoka mu cyahoze ari Peregitura ya,Ruhengeri Komine Gakenke ubu ni mu Karere ka Gakenke.

    Venant Rutunga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yari umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi cya ISAR Rubona,uyu munsi ni mu Karere ka Huye.Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hari muri Komine Ruhashya.

    Aha muri ISAR Rubona ni naho bicyekwa ko ariho yakoreye Jenoside.

    Venant Rutunga yatawe muri yombi muri 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.Yafashwe kuko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwemeje-ko-dr-rutunga-venant-afungwa-iminsi-30

  • Uko mbibona: Ibigo bitandukanye mu Rwanda bya… – #rwanda #RwOT

    Iyo witegereje usanga nta mpamvu n'imwe umuhanzi wa ‘Gospel music’ adakwiriye guhabwa amahirwe nk'ay'abandi bahanzi muri ubwo bukangurambaga mu bigo bitandukanye. Ubundi ubukangurambaga ndetse n'ibindi bikorwa bigamije kwamamaza, gutanga ubutumwa runaka se bukwiye kuba bushingira ahanini ku bintu bitandukanye birimo kuba umuntu afite ijwi rigera kure (Influence), afite abantu benshi bamukurikira (Viewership, Followship), afite ubuhamya bwiza (Good reputation) ndetse ntacyo imigirire ye, imibereho ye, imyemerere ye yakwangiriza ubutumwa bugiye gutangwa n'ibindi.

    Ibi byose bigendeweho nibaza ko abahanzi baririmba indirimbo z'Imana bakabaye bari mu ba mbere bahabwa akazi ko kwamamaza no gutanga ubutumwa muri bene iyi mirimo.

    Reka noneho tugende dusesengura kimwe ku kindi:

    1.Kuba umuhanzi afite ijwi rigera kure (Influence,opinion leading)

    Tugendeye kuri ibi ,abahanzi baririmbira Imana ni bamwe mu bahanzi bafite abantu benshi bumva cyangwa bizerwa cyane kurusha abandi.Ibi twabihera ko ubutumwa batanga bukurikirwa n'abantu b'ingeri nyinshi yaba urubyiruko ndetse n'abantu bakuze.

    Munyemerere ntange urugero nisegura kandi ku bandi bahanzi bo mu yindi miziki ntawe ngamije kwibasira ahubwo ndagaragaza igice cy'abahanzi batitabwaho bafite umwihariko wabo kandi watanga umusanzu ku gihugu.

    Ufashe umuhanzi umaze umwaka umwe aririmba injyana ya Hip hop secular music(abaririmba iyi njyana mbiseguyeho sinsuguye akazi mukora) ukamuha gukangurira abantu kugura serivisi z'ubwishingizi ku burezi cyangwa ubwinshingizi bw'impanuka zituruka ku binyabiziga,ku nkongi z'umuriro n'ubundi ,ukamugereranya n'umuhanzi uririmba indirimbo z'Imana ninde wageza ubutumwa ku bantu buba bugenewe(targeted audience)?

    Ngendeye kuri uru rugero injyana ya hip hop ikurikirwa cyane n'urubyiruko mu gihe umuhanzi wa gospel akurikirwa cyane n'impande zombi,bityo uwa gospel kuri njye afite amahirwe menshi kuko abwira impande zose.

    2.Kuba umuntu afite ubuhamya bwiza(good reputation)

    Abahanzi ba gospel ni bake cyane usanga wabasanga mu ngeso mbi zikabije zituma rubanda batabizera.Ni gake wamusanga ahohotera rubanda,yarwanye se,yananije inzego za leta,yanyweye ibiyobyabwenge n'ibindi,mbese bagerageza kwitwararika ku buryo batabangamira rubanda.None ni iki gituma badahabwa amahirwe angana n'ay'abandi?

    3.Umubare w'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga

    Iyo urebye indirimbo za gospel ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube usanga zirebwa cyane kurusha nyinshi mu ndirimbo zisanzwe.Iyo kandi unyarukiye no kuzindi mbuga nkoranyambaga nka Instagram usanga aba bahanzi bahagaze neza bafite ibihumbi byinshi bibakurikira ku nkuta zabo za Instagram.

    Iyi ngingo nayo y'imbuga nkoranyambaga nta wayitwwaza ngo yime amahirwe aba bahanzi.

    Muri rusange abashinzwe ubucuruzi n'iyamamazabikorwa bakwiye kumva ko aba bahanzi batasigara inyuma muri izi gahunda 'n'ubwo wenda bamwe imyemerere yabo itabemerera kwamamaza bimwe mu bikorwa (inzoga,udukingirizo n'ibindi)' ariko nibura ibyo bemerewe mubahe agaciro bahabwe ako kazi nabo biteze imbere.

    Ibigo bya gikristu nabyo byatereye agati mu ryinyo.

    Mu Rwanda hari ibigo bya gikristu byinshi byamamaza serivisi nka za banki nyinshi za gikristu, zimwe abantu batanazi ko ari iza gikristu kubera ko batamamaza serivisi zabo ndetse byanakorwa ntibibuke gukoresha abahanzi bakora indirimbo z'Imana kandi ahubwo aribo bakifashishijwe. Mu Rwanda hari imiryango ya gikristu myinshi,za kaminuza za gikristu bose bakora ubukangurambaga bwinshi mu ma porogaramu yabo ariko 'nibaza impamvu' badahamagara abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

    Hari umuryango wa gikristu washizwe n'abanyamadini hano mu Rwanda ariko natunguwe no kubona mu bukangurambaga bwabo bwinshi bakoresha abahanzi b'indirimbo zisanzwe gusa habe n'umwe nibura uririmba indirimbo z'Imana urimo.

    Biragayitse kubona inzego za gikristu arizo zirengagiza abahanzi b'abakristu ntibabahe amahirwe ahubwo bakayaha abaririmba indirimbo zisanzwe bonyine.

    Niba hari umuntu wo mu bigo bya gikristu uzasoma iyi nkuru ,yumve ko bikwiriye ko inzego bayoboye batekereza ku bahanzi baririmbira Imana bakabaha amahirwe kuko bakurikirwa n'abantu benshi kandi bafite ubushobozi bwo kugura izo serivisi bacuruza cyangwa bagashyira mu bikorwa ubutumwa batanga byihuse kurusha benshi.

    Ibigo byinshi by'ubucuruzi ntibikozwa gutera inkunga ibitaramo bya gospel kandi byitabirwa cyane

    Ushobora gutangazwa n'ukuntu zimwe muri 'companies' nini mu Rwanda usanga zitera inkunga ibitaramo bito rwose byo mu tubari n'ahandi ariko umuhanzi uzahuza abantu ibihumbi bitanu bitandatu mu gitaramo cyamamajwe cyane mu Rwanda ariko ugasanga bamwimye ubufasha ntibagitere inkunga kandi rimwe na rimwe ibitaramo nk'ibyo byo mu tubari byitabirwa n'urubyiruko urwinshi muri rwo rutabasha kugura izo serivisi ziri kwamamazwa,mu gihe ibitaramo bya gospel byitabirwa n'abantu bakuze ari nabo bafite ubushobozi bwo kugura zimwe muri serivisi ziba ziri kwamamazwa.

    Muri rusange ibigo bitandukanye bikwiye gushyigikira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana atari ukubashyigikira gusa kuko nabo babafasha kugeza ubutumwa na serivisi zabo kure binyuze mu kwamamaza no kumenyekanisha ubukangurambaga bunyuranye.

    Inzego n'ibigo bya gikristu nabyo bishyire imbaraga mu gutera ingabo mu bitugu bakorana nabo muri gahunda zabo nyinshi mu rwego rwo kubashyigikira kuko ari hamwe mu hava ubushobozi bwo gushyigikira abahanzi.

    Umwanditsi:

    Nicodeme Nzahoyankuye; ni umunyamakuru w'mwuga ubimazemo imyaka 8 mu biganiro n'inkuru by'iyobokamana

    Ni umwe mu bakorana hafi n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana n'amakorari, ategura ibitaramo bitandukanye na za ‘Festivals’ z'indirimbo zihimbaza Imana. Amaze guhabwa ibihembo byinshi bitandukanye harimo ibyo guteza imbere umuziki uhimbaza Imana, guteza imbere isanamitima binyuze mu itangazamakuru. Ni umunyamwuga mu itumanaho n'inozabubanyi (Communications&Public Relations Professional).

    Ibitekerezo byatanzwe muri iyi nkuru ni iby'umwanditsi ku giti cye.

    Nicodeme Nzahoyankuye asanzwe ari umunyamakuru wa Magic FM ya RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108681/uko-mbibona-ibigo-bitandukanye-mu-rwanda-byatereranye-abahanzi-ba-gospel-ibigo-bya-gikrist-108681.html

  • Kevine Key ufite indoto zo kuzaba umuhanzikaz… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kayirangwa Kevine Kessia w’imyaka 21 y’amavuko wahisemo kwitwa Kevine Key mu muziki, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nshya ‘Ubwiza’ ashaka kuvuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yakunze abari mu Isi. Ati “Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yadukunze rwatumye asiga Ubwiza bwe n'Icyubahiro yari afite mu ijuru akaza kubabazwa mu isi akitanga kugira ngo twe yakunze akatwitangira aduhe ubugingo buhoraho”.

    Yavuze ko gukorana na Gaby Kamanzi byamushimishije cyane. Ati “Gukorana na Gaby byaranshimishije cyane kuko naramukundaga, nkunda uko aririmba, dukoranye rero biba akarusho. [First of all] mbere na mbere, namushimira cyane Imana imuhe umugisha ku bw’ubwitange bwe ndamwifuriza gukomeza gutera imbere n'Ibyiza byose bitangwa n'Umwami wacu Yesu Kristo dukomere k'Umwami Yesu nitutagwa isari tuzasarura”.

    Kevine Key yashyize hanze indirimbo nshya 'Ubwiza'

    INKURU WASOMA: Kevine Key wifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga avuga ko afite ububasha yarandura ubwibone mu bahanzi ba Gospel-AMAFOTO

    Uyu muhanzikazi yanakomoje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere, atangaza ko gahunda ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi. Ati “Bible ibivuga neza ngo tuva mu bwiza tujya mu bundi kandi ngo dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga [so] rero mwitege byinshi byiza imbere”. Kevine Key ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’ibihe bibi avuyemo byo kubura umubyeyi we (nyina) witabye Imana azize uburwayi. Iyi ndirimbo ye ‘Ubwiza’ ije ikurikira ‘Ishimwe’ Ft Santana Milado imaze amezi 8 iri hanze.

    Urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu mwaka wa 2019, arutangirira ku ndirimbo yise ‘Mfite impamvu’. Aracyari mushya mu muziki ariko afite imishinga yagutse dore ko yifuza kuba umuramyi mpuzamahanga. Kevine Key ati “Nkora umuziki ku giti cyanjye, natangiye mu mwaka wa 2019, mpera ku ndirimbo nise ‘Mfite impamvu’. Impamvu nahisemo gukora gospel ni uko nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko”.

    Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Avuga ko hanze y’u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Jesus (You are Able)’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 43 kuri Youtube.

    Kevine Key arangamiye kuba umuhanzikazi mpuzamahanga uhembura imitima ya benshi

    Gaby Kamanzi arashimirwa cyane na Kevine Key bakoranye indirimbo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UBWIZA’ YA KEVINE KEY FT GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108691/kevine-key-ufite-indoto-zo-kuzaba-umuhanzikazi-mpuzamahanga-yasohoye-indirimbo-ubwiza-yako-108691.html