Category: Uncategorized

  • Rubavu: Mukanyarwaya aratabaza nyuma yo kwirukanwa mu nzu ye akajya kuba mu ihema – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi avuga ko gusohorwa mu nzu byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugabo we kuko yashatse abandi bagore batatu ndetse akajya amuzanira abana yabyaye ngo abarere kugeza ubwo baje gutandukana.

    Urukiko rwategetse ko bagurisha imitungo yabo bakayigabana gusa Mukanyarwaya avuga ko iki cyemezo cy’urukiko kitubahirijwe kuko uyu mubyeyi atamenye igihe inzu zagurishirijwe.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio1, yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko agomba kuva mu nzu, atazi igihe cyamunara yabereye ubu akaba aba mu ihema.

    Yagize ati “Baraza bafata abapolisi barambwira ngo nsohoke kuko mbubaha mva mu nzu nza hano mu ihema. Ntegereza ko hari umpa amafaranga ya cyamunara ndaheba. Kugeza ubu sinzi ngo baguze angahe cyangwa ngo yagiye he kuko umugabo wanjye yazanye umuhesha w’inkiko rwihishwa.”

    Mukanyarwaya avuga ko kuba ari kurara mu ihema bimubangamiye we n’umwana we akaba asaba ubufasha bwo gushakirwa aho kuba.

    Ati “Kugeza ubu umurima nahingagamo waraguzwe ngeramo bakanyirukana, nasabaga ko byibuze kuko dufite inzu nyinshi yaba ancumbikiye kugeza igihe ubutabera buzagira mu kibazo cyacu. Abana bakagira aho berekera nanjye kuko imbeho irenda kutwica.”

    Ubu bufasha asaba abuhuriyeho n’umwana we w’umukobwa wavuye ku ishuri agasanga nyina asigaye aba mu ihema, akaba asaba ko bafashwa gushakirwa aho kuba hizewe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kuko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

    Ati “Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ni amakuru tugiye gukurikirana turebe niba hari uwamuvanyemo ku ngufu akamushyira hanze ntabwo byemewe, bakabaye kuba bateza cyamunara cyangwa uruhande rumwe rugatanga 50% by’igenagaciro nk’uko urukiko rwabitegetse.”

    Yakomeje agira ati “Ushobora gusanga ari hanze ari umuntu wishoboye ahubwo akajya hanze kugira ngo akunde agaragaze ikibazo cye, niba ari utishoboye ni inshingano zacu kumufasha ariko niba yishoboye ubu hakorwa iyubahirizwa ry’amategeko.”

    Iyi nzu Mukanyarwaya yasohowemo kugeza ubu nta wundi uyituyemo ndetse bafite n’izindi nzu zikodeshwa, bikaba bisaba ko ubuyozi bwajya mu kibazo cyabo uwari umugabo we akamuha aho kuba.

    Mukanyarwaya avuga ko aba mu ihema kandi bafite inzu nyinshi zikodeshwa biturutse ku karengane yakorewe n’uwari umugabo we

    Iri ni ryo hema araramo we n’umwana, riri imbere y’inzu yari atuyemo

    source : https://ift.tt/3yWEKjT

  • Amasomo y’ingenzi abadepite bo muri Nigeria bavanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kanama 2021, nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, mu ruzinduko rw’akazi we n’itsinda ry’abadepite ayoboye bagiriye i Kigali.

    U Rwanda rweretse aba badepite bo muri Nigeria gahunda zitandukanye zashyizweho n’igihugu mu kwimakaza imiyoborere myiza no kuzamura imibereho y’abaturage.

    Mu byo beretswe harimo uko abagore bafite ubwiganze bwa 61.25% mu Nteko, bakaba ari 49 mu gihe abagabo ari 31. Hari kandi ibijyanye na gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu bindi byagaragarijwe muri ibi biganiro harimo uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kw’abayobozi muri guverinoma ndetse no guharanira ko habaho ikoreshwa neza ry’umutungo wa leta.

    Depite Edward Uchenna Ubosi yavuze ko we n’itsinda bazanye bize byinshi kandi bagiye kubijyana iwabo muri Nigeria bakabisangiza abo basizeyo ku buryo bizafasha mu iterambere ry’igihugu cyabo.

    Ati “Rero ibyo twigiye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, tugiye kubisangiza n’Abanya-Nigeria kuko twabonye ko mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza ariko cyane cyane ibintu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse n’iterambere ry’u Rwanda ryatunejeje.”

    Yakomeje agira ati “Uko igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi buri muntu wese mu Rwanda ahawe agaciro kuko twishimiye kumva ko n’abafite ubumuga n’urubyiruko na bo bahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko.”

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko uruzinduko nk’uru rushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ati “Ni ibintu rero twebwe twishimira kandi iyo tubonye Inteko zishinga Amategeko zikomeje kugirana uwo mubano, bifasha kubera ko Inteko Ishinga Amategeko baba bahagarariye abaturage, baba bashinzwe abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Iyo rero tubashije gukomeza kugirana uwo mubano, ntabwo ari mu rwego rwo guhura tukagirana ibiganiro gusa hari n’izindi mbuga duhuriramo, ibyo rero uwo mubano uba ugamije buri gihe guteza imbere abaturage b’ibihugu bitandukanye.”

    Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.

    Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwabo, Abadepite bo muri Nigeria basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bakaza no gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Nigeria, Edward Uchenna Ubosi na mugenzi we w’u Rwanda, Mukabalisa Donatille

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kubakwa binyuze mu bagize Inteko

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragarije Abadepite bo muri Nigeria uko u Rwanda rukomeje gukumira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi yagaragaje gahunda za Leta y’u Rwanda zo kwimakaza imiyoborere n’imibereho myiza

    Ibiganiro ku mpande zombi byabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura

    source : https://ift.tt/3k2vViq

  • Nyagatare: Gitifu ukurikiranyweho kunyereza amafaranga yo kubaka ibiro n’aya mituweli yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yafashwe ku wa 17 Kanama 2021, aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abaturage ndetse n’icyaha cy’ubuhemu byose byakozwe ubwo hubakwaga inyubako y’akagari yari ayoboye.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu muyobozi yagiye ahabwa amafaranga n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ntayatange ahubwo akayakoresha mu nyungu ze bwite.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu Gitifu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ari nabwo buzayisuzuma bugafata umwanzuro wo kuyiregera Urukiko.

    Yagize ati “Biragayitse kuba umuyobozi ufata amafaranga ya mituweli akayikenuza azi neza akamaro kari mu kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima. Ingaruka zo kutayishyura ziraremereye cyane, kubyirengagiza ayo mafaranga ukayakoresha mu nyungu bwite si ikintu cyagombye kuranga umuyobozi.’’

    RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira buri wese uzafatwa yakoze ibyaha yitwaje umwuga akora, inakangurira abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

    Gitifu aramutse ahamijwe ibi byaha n’urukiko, ku cya ruswa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Ni mu gihe icyaha cy’ubuhemu cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.


    source : https://ift.tt/3yZ2rYT

  • Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo wihishahishaga kubera gutemagura umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 62 akurikiranyweho gutema umugore we w’imyaka 54 mu mutwe akoresheje umuhoro akamukomeretsa ku buryo bubabaje.

    RIB yafashe uyu mugabo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kanama 2021, nyuma y’igihe yari amaze yihishahisha kuko icyaha akurikiranyweho yagikoze ku wa 20 Kamena 2021, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, Akagari ka Bicaca, Umudugudu wa Bicaca.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwa yafatiwe mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Yakomeje avuga ko ukora icyaha agakeka ko azihisha ntafatwe yibeshya kuko ubutabera buzamukurikirana.

    Ati ” Ijisho ry’ubutabera riba rimureba. Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa.”

    RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi, inashimira Abanyarwanda ko bagenda basobanukirwa umusanzu wabo mu gutanga amakuru.

    Dr Murangira yasabye abantu kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gucyemura amakimbirane bafitanye.

    Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora guhirwa no kwihisha ubutabera. Urebye itariki yakoreye icyaha, ntiwatekereza ko yafatwa.’’

    Uyu mugabo wafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Habimana Alphonse ukekwaho icyaha cyo gutema umugore we akamukomeretsa cyane. pic.twitter.com/mcOtjdbDke

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 30, 2021


    source : https://ift.tt/3yWNDdv

  • Amasezerano ya Arsenal na 'Visit Rwanda'yongerewe kuri miliyari zirenga 55 #rwanda #RwOT

    Arsenal yamaze kongera amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda' mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere kuri miliyoni 40 z'amapawundi.

    U Rwanda rwasinye amasezerano bwa mbere na Arsenal muri Gicurasi 2018 amasezerano y'imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda' aho iyi kipe ku myambaro yayo ku kuboko kw'ibumoso handitseho ijambo 'Visit Rwanda' mu Kinyarwanda bivuze ngo 'Sura u Rwanda'.
    Gahunda ya visit Rwanda ntwabwo yagarukiye kuri Arsenal gusa kuko umwaka wakurikiyeho u Rwanda rwasinye na PSG amasezerano nayo yo kwamamaza ubukererarugendo bw'u Rwanda aho yo ijambo 'Visit Rwanda' riba riri ku myenda y'imyitozo ndetse n'iyo yishyushyanya imbere y'umukino.

    Icyo gihe aya amasezerano ya Arsenal ntabwo higeze hatangazwa amafaranga yishyuwe kugira ngo iyi kipe yambare ' Visit Rwanda', ariko amakuru yavugaga ko ari miliyoni 30 z'amapawundi, bivuze ko byari miliyoni 10 z'amapawundi ku mwaka.

    Nubwo RDB itigeze itangaza ko aya masezerano yongerewe, amakuru avuga ko aya masezerano yarangiye muri Gicurasi 2021, yari yaramaze kongerwa umwaka ushize aho basinye imyaka 4, kimwe mu bigaragaza ko yamaze kongerwa ni uko Arsenal ku myambaro yayo y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 yambara 'Visit Rwanda' nk'ibisanzwe.

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Daily Mail byatangaje ko basinye amasezerano y'imyaka 4 aho u Rwanda ruzishyura miliyoni 40 z'amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 55 z'amafaranga y'u Rwanda, bivuze ko hazajya hishyurwa miliyoni 10 z'amapawundi ku mwaka nk'uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka aheruka gutangariza RBA ko kuva ubukangurambaga bwa VisitRwanda butangiye umusaruro wabonetse urenze uwari witezwe.

    Ati 'kuva dutangiye ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, twabashije kugira umusaruro wagiye wiyongera wavuye kuri miliyoni 36 z'Amapawundi tuvana mu bukangurambaga wa Visit Rwanda, ubu ugeze kuri miliyoni 77 z'amapawundi, tugitangira ubu bukangurambaga twakoze isuzuma dusanga abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk'igihugu cy'Ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy'Ubukerarugendo.'

    Ntabwo hatangajwe umusaruro mbumbe wavuye muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, ariko nk'uko inkuru ya The East African ibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe na RDB bwagaragaje ko binyuze muri Visit Rwanda abakerarugendo baza gusura u Rwanda bavuye kuri 35% muri 2019 bagera kuri 41% muri 2020.

    Amafaranga yavuye mu Bukerarugendo kandi kubera icyorezo cya Coronavirus, yagabanutseho 76% aho yavuye kuri miliyoni 498 z'amadorali muri 2019 agera kuri miliyoni 121 z'amadorali muri 2020.

    Igihugu muri 2020 cyakiriye abakerarugendo 493,734 benshi bari baturutse mu bihugu bya Afurika, muri bo 1,200 bari bavuye mu Bwongereza ni mu gihe 924 bari bavuye mu Bufaransa.

    Inkuru yanditswe na N.Rahim Etienne.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/amasezerano-ya-arsenal-na-visit-rwandayongerewe-kuri-miliyari-zirenga-55/

  • Imyaka irindwi akina mu z’abandi! Murebwayire… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo atibuka izina ry'iyi filime nk'umuntu wari ukiri muto, Murebwayire avuga ko icyo yibuka ari uko amashusho yayo yafatiwe aharimo ahazwi nka Camp Kigali, aho yayikinnyemo ari kumwe na Nyina.

    Ntiyongeye kugaragara muri filime. Ubuzima bwe yabuhariye amasomo ariko akomeza gukunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y'ubwiza.

    Yamuritse imideli mu birori birimo Kigali Fashion Week anitabira Miss Rwanda 2019 aho ari mu bakobwa bavuyemo Nyampinga. Yanitabiriye irushanwa rya Miss Africa Calabar, atsindwa na Miss Uwihirwe Yasipi Cassimir waserukiye u Rwanda muri Nigeria.

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo, bituma abona akazi muri Hotel ya T2000 mu gihe cy'umwaka umwe, aho yari ashinzwe kujya gufata ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali abakiriya babaga bagannye iyi hotel ikorera mu Mujyi rwagati.

    Ni akazi katumye amenyana n'abantu batandukanye, yunguka ubumenyi. Uyu mukobwa yaje kuva kuri aka kazi ajya kwiga amasomo ya Kaminuza ahereye muri Christian University yaje gufungwa, akomereza muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami ry'Ubukungu.

    Mu ntangiriro ya 2021, ni bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite. Atangira kuyandika, yifashisha abasanzwe muri cinema bamwungura ibitekerezo, no guhitamo abakinnyi ba nyabo.

    Ni filime idafite inkuru ishingiyeho. Ahubwo yishyize mu mwanya w'umukobwa wakuriye mu muryango ukennye, akaza guterwa inda n'umusore, ubuzima bukarura.

    Iyi filime yise 'Kanyana' igaragaramo abakinnyi barimo Kandera [Ukina muri filime Indoto], Mutoni uzwi nka Hawa, Dialo n'abandi, ikora ku nguni zose z'ubuzima.

    Murebwayire Irene yabwiye INYARWANDA, ko ari filime iryoshye buri wese azishimira kureba. Avuga ko kuba ayigaragaramo byaturutse ku ikipe bakorana yashimye impano ye.

    Ati 'Ntabwo ari uko filime ari iyanjye, ni uko abo twari turi kumwe, ikipe twari turi kumwe turimo turareba basanzwe banabizi, basanzwe banareba ukuntu abantu bakina, naberetse 'short movie' ariko ntabwo kageze kure cyane, mbereka ukuntu nkina kuko nakinaga ndi umukobwa ufite inshuti nkababwira ibyanjye byose numva ko ari inshuti zanjye ariko bo baca inyuma batankunze, baravuga bati uko tubibona nawe wayishobora.'

    Mu nteguza y'iyi filime, uyu mukobwa agaragara asuka amarira. Asobanura ko ari umuntu ugira amarangamutima hafi ku buryo byamworoheye gukina iki gice.

    Ibice bya mbere by'iyi filime biratangira gusohoka mu minsi iri imbere, ari nabwo hazatangazwa igihe cya nyacyo filime izajya isohokera.

    Murebwayire, iyi filime ayitezeho gufasha no guhindura imyumvire sosiyete. Ndetse ngo nawe izamufasha ashingiye ku buhanga yandikanye.

    Murebwayire Irene wahatanye muri Miss Rwanda 2019 yatanze integuza ya filime ye yise 'Kanyana' anakinamo nk'umukinnyi w'imena 

    Murebwayire yavuze ko yakuze akunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, bituma yiyemeza kugira uruhare mu guteza imbere Cinema

    Irene avuga ko afite imyaka irindwi y'amavuko yakinnye muri filime ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Murebwayire yavuze ko yiteguye gukina no mu zindi filime yakwiyambazwamo

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Dialo ari mu b'imena muri filime 'Kanyana'

     

    Djihadi uzwi ku mbuga nkoranyambaga akina muri filime 'Kanyana'

     

    Kandera uzwi muri filime 'Indoto Series' 

    Mutoni uzwi nka 'Hawa' ari mu bakinnyi b'imena muri filime 'Kanyana' ya Murebwayire Irene

    Filime 'Kanyana' ivuga ku mukobwa wakuriye mu muryango utishoboye

    IKIGANIRO NA MUREBWAYIRE IRENE WAHATANYE MURI MISS RWANDA UGIYE GUSOHORA FILIME YE BWITE

      “>

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'KANYANA' YA MUREBWAYIRE IRENE

    “>

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108693/imyaka-irindwi-akina-mu-zabandi-murebwayire-witabiriye-miss-rwanda-agiye-kugaragara-muri-f-108693.html

  • Natangiye ndi umuraperi! Ibyihariye kuri W… – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo kogosha, iyo uganiriye n'abantu bakubwira ko ari umwuga w'abantu bahora bakeye, ndetse batanakunda ibintu byinshi bibavuna, ku buryo bumva ko ari akazi katavunanye ndetse ko ntanamafaranga kagira. Nyamara iyo ubabwiye niba bo bagakora bakakubwira ko batapfa kubyishoramo.

    Gusa, kuri Wamunigga we siko bimeze kuko akubwira ko kuva yatangira aka kazi muri 2012 akubaha, ari nk'akandi ndetse iyo ugakoze neza kakumenyera buri kimwe, ndetse kakanagutunga cyane ko ntakandi kazi ngo ubu yakwemera, uretse kogosha.


    Wamunigga akazi ko kogosha yagatangiye gute?

    Wamunigga iyo muganira, ni umusore ukunda kuganira ndetse uba wisekera mu buzima busanzwe, nyamara iyo ari kuvuga ubuzima bwe ubona hari itandukaniro rijemo ritandukanye n'uko mwatangiye muganira mbere.

    Wamunigga akubwira ko ubuzima bwe ubundi bushingiye ku buzima bushaririye kuva kera, aho akubwira ko yanyuze mu buzima bugoye mu gihe cyose yatangiraga urugendo rwe rwatangiriye mu kuba umuraperi, kuko yari umuhanzi ndetse hari n'indirimbo zitandukanye yasohoye.


    Mu gutangira urugendo rwe rw'ubuhanzi yagiye ahuriramo n'imbogamizi zitandukanye, rimwe na rimwe indirimbo ze ntizikinwe cyangwa se ubuzima abayeho butandukanye cyane bitewe n'urwego rw'umuhanzi aba yifuza kugeraho ndetse n'aho we yibonaga.

    Uyu muhanzi nyuma yo kubona ko urugendo rw'ubuhanzi rugoye, yaje guhitamo inzira yo kogosha, atangira atyo ndetse anakubwira ko ubwo yamaraga kubimenya neza yagendaga azana udushya muri uyu mwuga, atangira kwamamaza no gukunda ibyo akora ku buryo yanabifotoraga yereka abantu batandukanye, babibona bakabikunda.


    Wamunigga ari kogosha Junior usobanura firime

    Iyo nzira n'urugendo rwa Wamunigga byagiye bigenda gutyo kugera aho yaje kugenda abimenyesha n'abahanzi batandukanye yagiye amenyana nabo mu gihe yari umuhanzi, n'uko nabo bagiye batangira kumugana ndetse anabakorera ibyiza, bakabishima.

    Muri iki kiganiro InyaRwanda yagiranye na Wamunigga, yavuze byinshi birimo iterambere ry'akazi ke, ndetse anavuga ku hazaza he, anakomoza ku rubuga rwe rwa Youtube rwitwa Wamunigga.


    Wamunigga niwe wogosha umunyamakuru Lucky Nzeyimana

    Yagize ati: 'Ni byinshi nifuza gukora ndetse nkanahindura muri aka kazi kacu ko kogosha, cyane ko abantu nogosha bo babizi, icyo mbasaba ni ukunshigikira bagakurikirana ubuzima bwange bwo kogosha kuri youtube channel yanjye yitwa 'Wamunigga barber', ndetse n'izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha, bakabasha kunteza imbere muri rusange.'


    Akomeza ati: 'Hari kandi Brand yanjye, imipira, ingofero n'ibindi bitandukanye mu rwego rwo kunshyigikira ushobora kugura ukaba unteje imbere.''


    REBA HANO INDIRIMBO ZA WAMUNIGGA AKIRI UMURAPERI

    REBA HANO UBUZIMA BWA WAMUNIGAGA MU KOGOSHA ABASITARI BATANDUKANYE HARIMO NA KENNY SOL


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108695/natangiye-ndi-umuraperi-ibyihariye-kuri-wamunigga-washaririwe-nubuzima-akaza-kwisanga-yogo-108695.html

  • Umunyamakuru Yago yavuze ukuntu bishyuye umuk… – #rwanda #RwOT

    Ibi Yago yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yari ari 'Live' kuri konti ye ya Instagram aganiriza abakunzi be ku muziki nyarwanda, akumbuza abantu abahanzi bari bafite impano ariko kugeza magingo aya bakaba batari kuboneka.

    Muri iki kiganiro Umunyamakuru Yago hari ahantu yageze avuga ku mukobwa bamwoherejeho ngo bamwishyuye ngo ashyire hanze ubugabo bwe mu rwego rwo kwangiza izina rye ndetse anavuga ko ababikoze yamaze kubamenya bitewe n'uko umukobwa atabikoze ahubwo yabwije ukuri Yago.

    Yagize ati: 'Hari ahantu nzatanga ikiganiro sinzi ngo nihe ariko nzagitanga. abantu bashobora kugerageza urumogi bagasanga sindunywa, bakagerageza inzoga bagasanza sinzinywa, bakavuga bati noneho Yago reka tuzamutege umukobwa. Kuko njyewe ntabwo niyandarika niba hari umuntu niyandarikanye nawe naze hano muri 'comment' abivuge, ntabwo ndi umuntu upfa kugenda nandarika ubugabo bwanjye. Bakavuga bati rero reka Yago tuzamutege umukobwa mwiza tumuhe n'amafaranga.'

    Yago yakomeje avuga uko byagenze ati: ' (…) Abantu nyine bantumaho umukobwa, icyo nkundira abakobwa nyine muri abana beza mujye mukomeza mube abana beza, n'ubwo hari aho bagera bagahemuka ariko muri abana beza.'

    Ati: 'Njyewe umukobwa yaraje arabinyibwirira, ambwira ukuntu yatumwe naba runaka ubu ndanabazi. arambwira ati 'kubera ukuntu mbona wigirira umutima mwiza barambwiye ngo nzaze tubonane nitumara kubonana nyine nkureshye turyamane, nitumara kuryamana noneho ngo nijijishe hanyuma nitumara kuryamana nawe mpite ngufirima ngufate amashusho y'ubugabo bwawe'.

    Hanyuma ndamubwira ngo bakwishyuye angahe? arambwira ngo 'bampaye amadolari 200 barambwira ngo ninzana Videwo yawe baranyishyura amadorali 300 yuzure amadorari 500'.'

    Yago yakomeje agaragaza ukuntu yatunguwe n'ukuntu abantu bagambirira kugirira abandi nabi ndetse bakanabishoramo amafaranga y'umurengera. Ati: 'Urumva ukuntu ibyo bintu ukuntu abantu banabishoramo amafaranga menshi kugira ngo barangize 'kariyeri' y'umuntu, urumva icyo kintu? Ibaze kugira ngo umuntu afate amadorali 500 ya Amerika, ubu aya madorali aravunjwa ibihumbi 500 by'amanyarwanda, kugira ngo akumenyekanishe nabi avuga ngo 'dore ka kaniga mwirirwa muvuga ngo kararenze kari hejuru'.''

    Yago ni umunyamakuru ukunzwe cyane bitewe n'ibiganiro akora bikunzwe na benshi binyura kuri shene ye ya Youtube yitwa 'Yago Tv Show' ndetse abenshi bakamukundira ubuhanga n'umuhate ashyira mu kazi ke ka buri munsi batibagiwe kuzamura impano zitandukanye.

    REBA HANO IKIGANIRO GIHERUKA CYA P FLA KURI YAGO TV SHOW

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108692/umunyamakuru-yago-yavuze-ukuntu-bishyuye-umukobwa-amadorali-500-kugira-ngo-ashyire-ubugabo-108692.html

  • Ras Kayaga yahishuye uko umuzungukazi yamwit… – #rwanda #RwOT


    Ras Kayaga yakunzwe cyane muri Holy Jah Doves, ahanini iyo uvuze iyi band, abenshi bahita bumva indirimbo yitwa 'Maguru' yumvikanamo ijwi ry'uyu muhanzi usanzwe ufite ubuhanga mu gucuranga no kuririmba injyana ya reggae. Abenshi mu bari bagize iyi Band bashatse abazungukazi cyo kimwe na Ras Kayaga. Uyu mbere y'uko ajya gutura ku mugabane w'u Burayi, yabanje gukundana n'umuzungukazi wamwitereteye nk'uko yabisobanuye mu kiganiro 'Ten To Night' cya Radio TV 10 kigaruka ku makuru y'imyidagaduro cyo kuri iki cyumweru tariki 15.

    Yagize ati: '(……) nari ntarafata icyemezo, nari ndi kumwe n'umukobwa witwaga Beatrice numvaga ko ariwe fiancé wanjye ariko nyine madamu wanjye nyine twashakanye tukabyarana [umuzungukazi] umwana umwe w'umukobwa yaraje arantereta antumaho umwana bitaga Didier duhuriye nyine mu kabari aho nari nakoze conseri, biramfata nyine bimwe by'abagabo, mpita mbigira niko kumutera inda'.

    Nyuma yo kumutera inda yahise afata umwanzuro w'uko agomba kubyara ari kumwe n'umugore babana bityo. Uyu muzungukazi babyaranye yitwa Sarah, gusa nyuma yo kwimuka bakajya gutura ku Mugabane w'Uburayi baje gutandukana, ubu afite undi muzungukazi nk'uko yabisobanuye ati: 'Nahise mbona undi witwa Esperance, ubwo rero niwe tukiri kumwe kugeza kuri ubungubu'.

    Yakomeje avuga ko inyana ari iya mweru abisanishije na se witwaga Simpenzwe wari warashatse abagore barenze 3. Ras Kayaga usigaye utuye mu Bubirigi azasubirayo mu kwezi kwa 10.

    UMVA HANO INDIRIMBO MAGURU YATUMYE AKUNDWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108689/ras-kayaga-yahishuye-uko-umuzungukazi-yamwitereteye-bakajya-gutura-i-burayi-nyuma-bagatand-108689.html

  • Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 557 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri,abantu 8 barimo abagore 2 n'abagabo 6,bishwe n'icyorezo cya Covid-19, bituma abamaze gupfa bagera kuri 977.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 557 ba COVID19 mu Rwanda.Abasezerewe mu bitaro ni 88 mu gihe ababihawe ari 12.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 FM).

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw'icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari uduce aho ubwandu bukiri hejuru ya 5% n'aho bwatangiye kugabanyuka berekeza munsi y'icyo kigero, mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) muri iki cyumweru ziroherereza u Rwanda doze 488,370 z'urukingo rwa COVID-19 rwa Pfizer zirimo izatanzwe binyuze muri gahunda ya COVAX igamije kugabanya ubusumbane mu gukwirakwiza inkingo ku Isi.

    Bivugwa ko muri izo doze harimo iziri muri miliyoni 500 Amerika yiyemeje gutanga muri iyo gahunda ya COVAX mu nama ihuza ibihugu 7 by'ibihangange ku Isi (G-7) yabaye muri Kamena 2021.

    Inkingo zizoherezwa zirimo doze 188,730 zigize icyo cyiciro cy'inkingo Perezida wa USA Joe Biden yemeje gutanga mu nama ya G-7, mu gihe izindi doze 300,000 zavuye mu bubiko bwa Leta, zikaba zirimo gutangwa nk'imfashanyo

    Byitezwe ko iyo nkunga igiye gushyigikira urugendo rwa Leta y'u Rwanda rwo gukingira umubare munini w'Abanyarwanda mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutangwa doze z'inkingo zisaga 900,000 zirimo izahawe abasaga kimwe cya kabiri cy'abatuye Umujyi wa Kigali nk'uko bigaragazwa n'ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC).

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zagaragaje umuhate udasanzwe mu gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 binyuze mu nkunga zinyuranye kuva ku dupfukamunwa, imidi isukura intoki ndetse no ku mashini zongerera umuka abarwayi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-8-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-557-barayandura