Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo mu nyandiko ndende yatanze gasopo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yatanze gasopo ku bantu yise ko bakomeje gukinira ku izina rye bamuvugaho ibyo bishakiye, ni mu gihe bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid.

    Inkuru ni nyinshi zivuga aho uyu rutahizamu wa Portugal ashobora kwerekeza mbere y’uko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangira, ni mu gihe amasezerano muri Juvesntus azarangira mu mpeshyi y’umwaka w’imikino.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 36, amakuru yagiye avuga ko ashobora kwerekeza muri PSG mu Bufaransa, Manchester City mu Bwongereza cyangwa se akaba yanasubira muri Real Madrid ariko iyi kipe ikaba yabiteye utwatsi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko ikintu cyatumye agira icyo ageraho mu rugendo rwe rwa ruhago ari uko yakoraga cyane ibikorwa bikivugira aho kwirirwa avuga.

    Yavuze ko ari asuzugurwa cyane biciye mu mu itangazamaakuru bavuga aho azerekeza kandi byose bikaba ari ibihuha.

    Ati 'birenze kunsuzugura nk’umugabo kandi nk’umukinnyi, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru birasuzuguritse ku makipe yose yazanywe muri ibi bihuha kimwe n’abakinnyi n’abatoza bayo.'

    Yakomeje avuga ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n’abafana b’iyi kipe bazamuhoza k’umutima.

    Ati 'amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe. Yarabitswe. Mu magambo n’imibare, byaranditswe biri mu mitwe y’inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w’ikipe(…) Nzi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kunzirikana mu mikino, nanjye nzabahorana mu mutima wanjye.'

    Yakomeje avuga ko kwihangana byamuniye ahitamo kubwiza ukuri abakomeje gukinira ku izina rye.

    Ati 'muri Espgane hamaze iminsi inkuru zimpuza n’amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta n’umwe wigeze agaragaza ko ashishikajwe no kumenya ukuri nyako. Kwihangana ngo nceceke, ntabwo nareka abantu ngo bakomeze bakinire hejuru y’izina ryanjye. Ntitaye k’urugendo rwanjye(career) n’akazi kanjjye, niteguye guhura n’immbogamizi zose nzahura nazo. Hari ikindi? Ibindi byose ni ukuvuga gusa.'

    Cristiano Ronaldo akaba yemeje ko azaguma muri iyi kipe kugeza asoje amasezerano ye umwaka utaha w’imikino. Yinjiye muri Juventus muri 2018 avuye muri Real Madrid yagiyemo 2009 avuye muri Manchester United.

    Cristiano Ronaldo yasabye abantu kureka gukinira ku izina rye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-nyandiko-ndende-yatanze-gasopo

  • Covi-19: U Rwanda rugiye kwakira inkingo zatanzwe na Amerika #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruritegura kwakira doze 488,370 z'urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Izi nkingo zirimo doze  188,730 muri doze miliyoni  500 Perezida wa Amerika Joe Biden  yemeye gutanga muri gahunda ya Covax yo gufasha  ibihugu bikennye biri hirya no hino ku Isi ubwo yari mu nama y'ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) yabereye mu Bwongereza muri Kamena 2021. Ndetse n'izindi ibihumbi 300 ziri muri gahunda cyihaye yo gukomeza gufasha ibihugu bikennye nk'uko Bloomberg yabyanditse.

    Biteganyijwe ko izi nkingo zizoherezwa muri iki cyumweru.

    Minisiteri y'Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

    Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose nk'uko imibare ya Ministeri y'ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 ibigaragaza.

    Guverinoma Y'u Rwanda  yihaye intego yo gukingira abantu benshi bashoboka aho biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% mu gihe umwaka utaha wa 2022, byitezwe ko uzarangira hakingiwe 60% kugira ngo nibura habe hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe.

    The post Covi-19: U Rwanda rugiye kwakira inkingo zatanzwe na Amerika appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/18/covi-19-u-rwanda-rugiye-kwakira-inkingo-zatanzwe-na-amerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=covi-19-u-rwanda-rugiye-kwakira-inkingo-zatanzwe-na-amerika

  • Covid-19 ntiyabujije ubucuruzi bw’indabo kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucuruzi bw
    Ubucuruzi bw’indabo bukomeje kuzamuka

    Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane ku masoko mpuzamahanga.

    Guhera muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, NAEB yohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 751.837, zinjiza agera kuri 4.021.574 z’ Amadolari, mu gihe guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, icyo kigo cyohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 1.193.834 zinjiza agera kuri 7. 908.050 z’ Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    NAEB ivuga ko ahanini impamvu yatumye ubucuruzi bw’indabo buzamuka, ari ubwiyongere bw’amasoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ubuso buhingwaho indabo mu Rwanda”.

    Imibare itangwa na NAEB kandi ivuga ko 90% by’ indabo zihingwa mu Rwanda zoherezwa mu Buholandi, izisigaye zigasangirwa hagati y’ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage n’ u Buyapani.

    Abayobozi bavuga ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane guhera mu mwaka ushize, n’ubwo hariho icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo ibirori bitandukanye bikoreshwamo indabo nyinshi mu Rwanda nk’ubukwe n’ibindi byari byahagaze, ariko abakora mu bucuruzi bw’indabo bavuga ko babonye isoko cyane mu mahanga.

    Bamwe mu bakora mu by’ubuhinzi bw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo bavuga ibyiza byazo, ko ngo ziruhura, zigarura ibyishimo mu gihe hari ibihe bigoye nk’ibyo abantu barimo muri iki gihe kubera icyorezo cya Covid-19, bityo ko zikenewe cyane nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Muganga Joseph, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ikora muri ubwo bucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bright Havest’.

    Yagize ati “Mu by’ukuri urebye iyi ‘season’ yabaye nziza cyane kurusha iy’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugira ‘season’, kuri twe itangira mu kwezi k’Ugushyingo ikageza muri Gicurasi. Twabonye igiciro cyiza cyane kurusha mu myaka ibiri ishize”.

    Muganga avuga ko ubucuruzi bw’indabo buhagaze neza muri iki gihe, agasaba abazihinga kongera umusaruro.

    Kwitonda Ephaim nawe ukora muri Sosiyete y’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bella Flowers’, yavuze ko hari igihe cyabayeho, abakora ubucuruzi bw’indabo bagorwa no kwinjira ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ngo bagere ku masoko menshi, ariko ubu icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubukorerwa kuri Interineti bwiyongera.

    Abahinga n
    Abahinga n’abacuruza indabo bahamya ko zibinjiriza

    ‘Bella Flowers’ ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo z’amaroza zitandukanye, ikaba ari yo Sosiyete nini ikora ikora muri ubwo buhinzi mu Rwanda hose.

    Kwitonda yagize ati “Twongereye ubuso duhingaho indabo guhera umwaka ushize, aho twongereyeho hegitari 20, ubu tuzihinga ku buso bwa hegitari 45”.

    Goverinoma y’u Rwanda ifata ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga nk’igice kizafasha mu kongera amafaranga yinjira aturutse ku byoherezwa mu mahanga ku buryo bwihuse.

    Kuzamuka k’ubwo bucuruzi, bisobanuye kwiyongera kw’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, kuko ubu ngo Guverinoma y’u Rwanda iba ishaka uko yagabanya ugusumbana kuri hagati y’ibyo rutumiza mu mahanga ndetse n’ibyo rwoherezayo.


    source : https://ift.tt/3yZxPX9

  • Guverineri Habitegeko ntiyemeranya n’abavuga ko umuceri wabuze isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko

    Guverineri Habitegeko abitangaje mu gihe mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama abaturage bavuga ko bejeje umuceri bakabura isoko.

    Ibi byongeye kuba mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe abaturage basabwa kongera umusaruro uva mu buhinzi ariko bakabura isoko ry’umusaruro.

    Kuva muri Gashyantare uyu mwaka nabwo abaturage bo mu Karere ka Rusizi batangiye kugaragaza ko babonye umusaruro mwinshi w’umuceri ariko babura isoko.

    Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa kugera muri Kanama 2021, aho abaturage bongeye kugaragaza ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba ubuyobozi kubafasha ukabonerwa isoko.

    Abahinzi bo mu mirenge ikikije icyo kibaya ari yo ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye, ni bo bagaragaje iki kibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri cyane ku yitaruye umuhanda wa Kaburimbo.

    Abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kubura isoko mu kwezi k’Ukuboza 2020 n’ukwa kabiri kwa 2021, bisunze amabanki ngo babashe kongera guhinga, ariko icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kubura kuko n’ubu uwo bejeje uheze mu bubiko bwa za Koperative.

    Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko umuceri weze muri iyi mpeshyi ubarirwa muri toni 1,000 kandi zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

    N’ubwo abahinzi bemeza ko babuze isoko, Guverineri Habitegeko avuga ko isoko ritabuze ahubwo ari imikorere mibi y’ubuyobozi bugomba gushakira isoko umusaruro.

    Agira ati “Sinemeranya n’abavuga ko isoko ryabuze, umuturage yasabwe guhinga akarenga guhinga ibyo kurya ahubwo agasagurira isoko arabikora. Ubuyobozi nabwo bwagombye gushaka isoko kuko wasanga mu Ntara yose hari aho ukenewe, usagutse ukoherezwa mu zindi ntara ndetse no hakurya y’umupaka.”

    Habitegeko avuga ko ubuyobozi bwegereye abaturage bukoze neza umuturage atagira igihombo kuko kubona umusaruro ni amahirwe atuma umuturage yiteza imbere afashijwe kubona isoko.

    Ati “Ibi bigaragaza ubuyobozi budakora inshingano, kuko umuturage niba asabwa guhinga ntafashwe kubona isoko ejo azacika intege kandi siyo gahunda ya Leta. Buri wese akwiye kwita ku nshingano ndetse aho bigoye tugakorana na Minisiteri y’Ubucuruzi.”

    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora
    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

    Muri 2018 abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bagize igihombo cyo kweza umusaruro mwinshi w’ibirayi babura isoko, na ho muri 2020, na none abo baturage babonye umusaruro mwinshi w’ibitunguru Babura isoko.

    Muri 2020 toni ibihumbi bitatu birenga by’ibitunguru byabuze isoko, Minisiteri ubucuruzi ifatanyije n’abikorera bafasha mu kubyohereza mu zindi ntara no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa abaturage byabasigiye igihombo, banenga ko ubuyobozi bubabwiriza guhinga budakurikirana umusaruro uboneka ngo hashakwe naho uzajyanwa.


    source : https://ift.tt/3gf0qRc

  • Hamenyekanye impamvu yatumye Abatalibani bafata Afghanistan mu kanya gato banakoresheje imbunda ziciriritse #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b'aba Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, banyanyagiye muri Afghanistan urebye nta kibazo gikomeye bahuye na cyo.

    Ikiganiro Newsnight cya BBC cyabwiwe ko imwe mu mpamvu z'ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari uko umubare nyawo w'abasirikare bari bakigize wari igice gito cy'uwatangazwaga n'abategetsi.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yakomeje kugenda avuga ko igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n'abasirikare 300,000, kandi ko cyahawe miliyoni amagana z'amadolari y'Amerika ku bikoresho n'imyitozo.

    Ariko abantu babiri bari mu myanya ituma bamenya amakuru ya nyayo, babwiye umunyamakuru Richard Watson wa BBC Newsnight ko umubare nyakuri w'abari abasirikare ba Afghanistan wari muto cyane kurusha uwatangazwaga – ko bageraga ku basirikare hafi 50,000.

    Umunya-Afghanistan ubizi mu buryo butaziguye yabwiye ikiganiro Newsnight ko mu nama hamwe n'uwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Salahuddin Rabbani, Bismillah Khan Mohammadi wari umaze kugirwa Minisitiri w'ingabo yagaragaje guhangayika atewe no kuba umubare nyakuri w'abasirikare ari 50,000 gusa.

    Undi muntu, inzobere mu bijyanye n'iterabwoba Dr Sajjan Gohel, na we yashyigikiye uwo mubare w'abasirikare 50,000.

    BBC Newsnight ntabwo yashoboye kugenzura uwo mubare – ariko niba ari ukuri, wasobanura impamvu aba Taliban bigaruriye imirwa mikuru y'intara za Afghanistan, na nyuma bagafata umurwa mukuru Kabul, mu buryo bworoshye cyane.

    BBC Newsnight yabajije ibiro bya perezida w'Amerika bya White House niba amakuru y'ubutasi agaragaza ko icyari igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n'abasirikare 50,000 gusa yareretswe Perezida Biden.

    Umuvugizi wa White House yanze kugira icyo asubiza.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/hamenyekanye-impamvu-yatumye-abatalibani-bafata-afghanistan-mu-kanya-gato

  • Rwamagana : Umusaza w’imyaka 62 umaze amezi 2 ashakishwa kubera gutema umugore we yafashwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukurikiranyweho gutema umugore we mu mutwe akamukomeretsa, icyaha akekwaho cyabereye mu Mudugudu wa Bicaca, Akagari ka Bicaca, Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana tariki 20 Kamena 2021.

    Akaba yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, afatirwa mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwatanze itangazo risaba buri wese wabona uriya mugabo kumenyesha inzego zimwegereye kugira ngo afatwe.

    Nyuma yo gufatwa yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kigabiro ubundi uru rwego rukazamukorera dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha bukamujyana mu nkiko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yaburiye abakora ibyaha bagahita bajya kwihisha, bitabazabihira kuko ijisho ry’Ubutabera rizakomeza kumukirikirana.

    Ikindi kandi ngo 'Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa.'

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha rwafashe Nshimiyimana Theodore usanzwe ari umwarimu na we wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa kubera gusambanya umwana w’umukobwa ubundi agacika.

    Uyu we yanafashwe agiye guha Umugenzacyaha ruswa ya Miliyoni 1 Frw kugira ngo amworohereze dosiye. Yaba we ndetse n’umukomisiyoneri yari ahaye amafaranga ngo ayashyire Umugenzacyaha, bombi batawe muri yombi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umusaza-w-imyaka-62-umaze-amezi-2-ashakishwa-kubera-gutema-umugore-we-yafashwe

  • Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne yerekeje muri Chypre #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2004) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n’iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne
    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne

    Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

    Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n’imvune, akaba mu mwaka ushize w’imikino yarayikiniye imikino 16.

    source : https://ift.tt/3sppo5b

  • UN irasaba ko muri Mozambique hongerwa imfashanyo mu buryo bwihuse #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bimukira ryasabye ko habaho 'kwagura kwihuse' kw'ibikorwa by'imfashanyo no kongerera inkunga ibikorwa byaryo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

    António Vitorino, umukuru w'umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (International Organisation for Migration, IOM) uri mu ruzinduko muri Mozambique, yavuze ko ubwo bufasha bucyenewe mu kugoboka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakuwe mu byabo n'umutekano mucye muri ako karere.

    Yagize ati: 'Inyongera nyinshi y'inkunga iracyenewe ngo ifashe mu bicyenewe byo kurengera ubuzima no gukora kuburyo habaho ibisubizo birambye, cyane cyane mbere yuko igihe gitaha cy'imvura n'umuyaga kigera mu kwezi kwa cumi na kabiri'.

    Umukuru wa IOM yasuye akarere ka Metuge, kakiriye abantu bagera hafi ku 125,000 mu barenga 800,000 bataye ingo zabo kuva mu mpera y'umwaka wa 2017.

    Umuryango IOM wavuze ko watanze imfashanyo ku bantu barenga 600,000 mu ntara ya Cabo Delgado hagati y'ukwezi kwa mbere n'ukwa karindwi uyu mwaka, harimo no kububakira aho kwikinga cyangwa mu nkunga yo kongera kwiyubaka no kubaha ibikoresho byo mu nzu.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muryango uvuga ko ibikorwa byawo biterwa inkunga nkeya.

    Ugereranya ko ucyeneye miliyoni 58 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 58 mu mafaranga y'u Rwanda) kugira ngo ushobore gutanga ubufasha mu bikorwa byihutirwa ndetse no mu bikorwa bya nyuma y'amakuba.Kuva mu 2017, intara ya Cabo Delgado yaranzwemo ibitero by'imitwe yitwaje intwaro.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/un-irasaba-ko-muri-mozambique-hongerwa-imfashanyo-mu-buryo-bwihuse/

  • Imana irashaka ko tuyigandukira #rwanda #RwOT

    Kuganduka bivuga kuyoboka no gukurikiza icyo ukuyobora agusaba ndetse akenshi n’icyo akubwira gukora nubwo utari ukifitemo ugikorera kumwumvira.

    Umuntu ugandukirwa yategeka imyambaro wambara ukabikora, amasaha uryamiramo ukabyumvira mbese iyo ufite uwo ugandukira ntuba ukiri uwawe. Urugero ni urw’umwana mu rugo ntakora ibyo ashaka akora ibyo Se/Nyina amutegeka.

    Imana yifuza ko abayizera bagendera munsi y’ukuboko kwayo, bakayubahira ibyo ibategeka byose kuko impamvu ibibashakaho ni uko hari n’abandi bagandukira ibindi (hari abagandukira Satani, umugore akagandukira umugabo we, abana bakagandukira ababyeyi…) kandi bidahwanye na Yo.

    Utagandutse ntunezeza Imana kubera ko uba uyigandiye kandi kuyigandira kwawe bivuze kudakora ubushake bwayo. Bibiliya ivuga ko icyaha ari cyo bugome, mbese ugomye cyangwa uwigize ikigande aba akoze icyaha.

    Umuntu ugandukira Imana ni nawe ubasha kurwanya Satani akamuhunga kuko aba yumvira Umugenga, na we amubera inkomezi akanesha. Yakobo 5.4: Agaragaza ko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana kuko uba utakigandukira Imana, uba ufite undi ugandukira (ari we muyobozi w’iyi si Satani.

    Ibituma Satani Akwiye Kurwanywa

    Satani akwiye kurwanywa bikomeye kuko ni umwanzi w’abana b’Imana. Dore uburyo akoresha arwanya abana b’Imana:

    Gutandukanya umuryango: Ubu Satani afite umushinga ukomeye wo gutandukanya abakundanye ndetse bakanashakana, aho abari bafitanye urukundo ibaremamo urwango ihereye ku bintu by’ubusabusa. Ababyeyi ntibakibanan’abana babo kandi ibyo bapfa bisan’ibitariho.

    Gutakaza ikizere:Iturufu ari gutsindisha benshi ni ukwambura icyizere cy’ejo hazaza abantu b’ingeri zose. Umuntu akaba afite ubwenge n’ibindi ariko akakwereka ko nta byiza uzabona kandi nta n’inzira wabona zo kugera ku byo wifuza. Ariko mu Mana byose birashoboka. Mu ndirimbo y’108 igaragarizaga abantu ko nubwo Satani abatakariza icyizere ariko mu Mana hari ibyiringiro byuzuye kandi bidakoza isoni nyirabyo.

    Nubwo ugandukira Imana yakena, akababara nk’abandi ariko hari ubundi buzima aba ategereje butabonerwa mu isi irimo umwijima n’ibyaha.Gandukira Imana niba ukeneye kugubwa neza kandi ibyiringiro byawe ntibizagukoze isoni!!!

    Intwaro Satani Akoresha Arwanya Abana b’Imana.

    Uburiganya: Abefeso 6.10 umwanzi Satani intwaro ikomeye arwanisha ni uburiganya kandi iri gukora cyane muri iyi minsi igatsinda benshi.

    Urupfu: Satani ajya atinyisha abantu ababwira iby’urupfu kandi nta bubasha afite bwo gutandukanya umwuka n’ubugingo bw’umuntu usibye Imana yo yonyine.

    Ubukene: Abantu birengagije ko Imana ari iyo ikenesha kandi ikanatanga ubutunzi bityo Satani yababoheye mu gafuka basengeramo birukana dayimoni w’ubukene (kandi atanabaho) nyamara atari n’ingeso cyangwa dayimoni nk’uko babyibwira (abaye ari dayimoni abantu baba barwaye abadayimoni baba ari benshi.)

    Igisuzuguriro:Satani yambika abantu igisuzuguriro bakiheba bakiganyira nyamara ibyo ntawe ubifite ho ububasha usibye Data wa twese wo mu ijuru.

    Muri macye kugandukira Imana no gukora ibyo idutegeka ni wo muti w’ibibazo byose.

    Umwigisha: Kanobana Jean Baptiste

    Source: cepurhuye.org

    Source : https://agakiza.org/Imana-irashaka-ko-tuyigandukira.html

  • Ukuri mwahishwe ku cyiswe ubukwe bwa Rocky Kirabiranya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Rocky Kimomo uzi cyane mu gasobanuye, yateye ivi yambika umukobwa impeta amusaba ko yamubera umugore benshi babyibazaho kandi yaramaze igihe avuga ko adateze gukora ubukwe.

    Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky n'andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk'agasobanuye, hari hashize igihe atangije imvugo ya 'Nta gikwe' ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe.

    Nyuma yahise yongeraho 'Nta kudohoka' ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya 'nta gikwe'.

    Aha niho benshi batangiye kubyibazaho nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo byari mu gikorwa cy'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.

    Ni amafoto yerekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore, ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe, ariko hahise hasohoka indi bambaye umukobwa yamabaye agatimba bihita bishyira abantu mu rujijo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y'iyi ndirimbo itaramenyekana izina.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusho yambikwa impeta na Rocky Kimomo yitwa Ishimwe Carmene, iyi ndirimbo byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba, irikumwe n'amashusho.

    Ubusanzwe Papa Cyangwe asanzwe afashwa mu bijyanye n'umuziki we na Rocky Kimomo muri Lebel yitwa Rocky Entertainment.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-mwahishwe-ku-cyiswe-ubukwe-bwa-rocky-kirabiranya/