-
- Perezida Kagame ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri
Iyo nama kandi iragaruka no ku zindi ngingo zitandukanye, harimo n’ijyanye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Karere.

source : https://ift.tt/2W9duR3

Iyo nama kandi iragaruka no ku zindi ngingo zitandukanye, harimo n’ijyanye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Karere.

source : https://ift.tt/2W9duR3

Uwo mucuruzi agize ati “Nsohotse njya kureba nsanga abapolisi n’imbangukiragutabara bamuriho, we ashobora kuba atapfuye ariko”.
Yongeye ati “Ariyahuye, ariko nta makuru menshi mbifiteho, ashobora kuba yahanutse ava hafi kuko nabonaga ameze nk’utapfuye, ni ku rundi ruhande ntabwo ari hahandi uw’ejobundi yiyahuriye”.
Ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, na bwo kuri iyo nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo, hiyahuriye umugabo wahanutse avuye mu igorofa rya gatandatu ahita apfa.

source : https://ift.tt/3mbWFj0
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, Umuhanzi w'icyamamare Diamond Platnamz yakiriye mu biro bye Miss Mutesi Jolly uri muri Tanzania, bagirana ibiganiro.
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.'
Miss Jolly avuga ko mu biganiro bagiranye na Diamond byagarutse ku mikoranire na Miss East Africa ya 2021-2022.
Ati 'Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'
Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bari gutegura irushanwa ry'ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri Tanzania aho muri kiriya gihugu yagiye ahura n'abayobozi banyuranye.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru ni bamwe mu bakinnyi bishyurwa agatubutse ku Isi, n’umukino ubwawo umaze imyaka n’imyaka werekana ko winjiza agatubutse, abawukina ni bamwe mu bantu babayeho neza.
Miliyoni zirenga 100 z’amayero zabaye nk’icyita rusange ku isoko ry’abakinnyi aho umukinnyi umwe ayarenza, abakinnyi barenga 10 mu myaka 5 ishize buri umwe yagiye atangwaho arenga miliyoni 100 z’amayero.
Ibi kandi bihita binagira ingaruka ku mishahara y’abakinnyi aho nk’abakinnyi nka Gareth Bale na Eden Hazard binjiza ku cyumweru amayero ibihumbi 692,660.
Mu gihe bamwe bahabwa umurengera ariko hari bamwe bahembwa urusenda ugereranyije n’umusaruro wabo, imbaraga batanga kugira ngo ikipe igere ku musaruro yifuza.
Twifashishishije inkuru y’ikinyamakuru SportsKeeda, tugiye kurebera hamwe abakinnyi 5 bahembwa amafaranga atajyanye n’umusaruro batanga.
Decline Rice – £62,000
Decline Rice, ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya West Ham United, akaba ari n’umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Bwongereza, gusa ku cyumweru ahembwa amapawundi ibihumbi 62(£62,000).
Uyu mukinnyi akaba yaragiye avugwa ko ashobora kuba yari kwerekeza mu ikipe ya Manchester United, Chelsea, nta gushidikanya ko ku mwanya we ari umwe mu bakinnyi beza ku mugabane w’u Burayi. Iyo urebye usanga ahembwa make ugereranyije n’abandi, nk’amakuru avuga N’Golo Kante umufaransa ukinira Chelsea ahembwa amapawundi ibihumbi 290 ku cyumweru.
Ibihuha bivuga ko West Ham United izavugurura amasezerano ye aho umushahara we uzikuba 2 ugereranyije n’ayo yahembwaga.
Scott McTominay – £20,000
Scott McTominay ni umwe mu bakinnyi kuri ubu bafite akamaro mu ikipe ya Manchester United, umwaka ushize w’imikino yagiye agaragara nk’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, kuba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe itakwihanganira gutakaza mu buryo bworoshye, benshi bavuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’ikigugu nka Manchester United atari akwiriye guhembwa ibihumbi 20 by’amapawundi ku cyumweru nk’uko Sportsble.com ibitangaza ko ari ayo ahembwa.
Kugira ngo ubyumve neza, umukinnyi nka Phil Jones, myugariro wasoje umwaka w’imikino wa 2020-21 akinnye imikino itarenze 5 ahembwa ibihumbi 75 by’amapawundi.
Andy Robertson £50,000
Robertson ni myugariro ukomoka muri Scotland ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Liverpool, uwavuga ko ari we myugariro mwiza w’iruhande rw’ibumoso muri shampiyona y’u Bwongereza ntiyaba abeshye.
Robertson akaba umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe, yisanze ahembwa make kuya ya Xherdan Shaqiri na Divock Origi, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuzahabwa amasezerano mashya aho ashobora kuzakubirwa umushahara we nk’uko byagendekeye Trent Alexander-Arnold wahembwaga ibihumbi 60 ubu akaba yarakubiwe inshuro 3.
Bukayo Saka – £ 30,000
Bukayo Saka ni umukinnyi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Arsenal, akaba yaragaragaje ko aifite impano idasanzwe, akaba yarafashije ikipe ye ya Arsenal mu mwaka ushize w’imikino aho mu marushanwa yose yakinnye imikino 46 akaba yaragize uruhare mu bitego 17 aho yatsinze ibitego 7 atanga imipira 10 yavuyemo ibitego, byatumye ava ku bihumbi 10 yahembwaga ku cyumweru ashyirwa kuri 30, ariko nabwo benshi bavuga atari yo akwiriye.
Phil Foden – £ 30,000
Phil Foden ni umukinnyi ukiri muto w’umwongereza ukinira ikipe ya Manchester City, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ahembwa ibihumbi 30 by’amapawundi.
Uyu mukinnyi wasinye imyaka 6 muri 2018, bivugwa ko iyi kipe yiteguye kumwongerera amasezerano ikaba yamuzamurira imishahara.
“Igihe kirageze ngo ngire icyo mvuga kuko sinshobora kwihanganira abantu bakina n’izina ryanjye. Ndacyashishikajwe n’umwuga wanjye rero niyitaho ndetse ntegura ejo hazaza hanjye kugira ngo mpangane n’ibyo mpura nabyo.”Cristiano Ronaldo.

Ibi byose Ronaldo yabigarutseho nyuma y’ikinyamakuru cyo mu Butaliyane Daily dello sport cyari cyavuze ko uhagarariye uyu mukinnyi Jorge Mendes yaba yabwiwe na Manchester City ko imushaka, hakaza andi makuru avuga ko PSG iteganya gutwara uyu mukinnyi mu mwaka utaha, ndetse ko na Real Madrid yaba yifuza uyu mukinnyi ko yagaruka mu rugo. Ronaldo akomeza avuga ko abantu bamuzi atari uko atekereza. Yagize ati: “Abanzi neza bazi ukuntu nkunda akazi kanjye. Gusa ku byabaye byose ngomba kugira icyo mbivugaho kuko habayeho kutanyubaha no kubaha Real Madrid na Juventus”.
![]()
“Amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe, arabitswe haba mu mibare no mu magambo, mu bikombe n’imidari. Tutagendeye ku byo nakoze ndabizi neza ko mu myaka 9 namaze muri Real Madrid nari mfite umubano mwiza n’abafana abayoboye kandi baranyubahaga nanjye mbubaha. Gusa kuri ubu hari uruhererekane rw’inkuru zinjyana mu makipe atandukanye kandi nta muntu n’umwe wigeze ashaka kumenya ukuri kwa nyako cyangwa se ngo nibura atubaze, bivuze ko muri macye ibiri kuvugwa byose ari ugusetsa abantu gusa.”

Kuri uyu wa kabiri nyuma yo kubona ibi byavuzwe, umutoza wa Real Madrid, Ancelotti yagize icyo avuga kuri Ronaldo no kuba yagaruka muri Real Madrid. Yagize ati: “Nka Real Madrid ntabwo twigeze dushaka kugarura Cristiano Ronaldo wafashije iyi kipe kwegukana ibikombe 4 bya Champions League. Ronaldo ni umunyabigwi wa Real Madrid kandi ndamukunda nkanamwubaha, sinigeze mpitamo kuba twamusinyisha. Ubu turi kureba ibindi.
Ronaldo yavuye muri Real Madrid mu 2018 ajya muri Juventus akaba amaze gutwara shampiyona 2 n’igikombe cy’uburayi.
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.
Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.'
Miss Jolly avuga ko mu biganiro bagiranye na Diamond byagarutse ku mikoranire na Miss East Africa ya 2021-2022.
Ati 'Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'
Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bari gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri Tanzania aho muri kiriya gihugu yagiye ahura n’abayobozi banyuranye.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Jolly-yakiriwe-na-Diamond-bagirana-ibiganiro
Kuri Stade Amahoro ndetse na Stade ya Kigali i Nyamirambo, hakomeje kubera imyitozo y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”, mu gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Iyi mikino u Rwanda ruri mu itsinda E aho rugomba gukina n’ikipe y’Igihugu ya Mali tariki ya 01 Nzeri 2021, aho umukino uzabera Agadir muri Maroc, nyuma rukakira Ikipe y’Igihugu ya Kenya ku itariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu bakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda kugeza ubu uwatangiye imyitozo ni BUHAKE Twizere Clement ukina muri Strømmen IF yo muri Norvége. Undi mukinnyi waje avuye hanze ni Byiringiro Lague wari umaze iminsi akora igeragezwa hanze y’u Rwanda ariko bikaba bitaramukundira kubona ikipe.

Myugariro RUKUNDO Denis wavuye Uganda agiye mu ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyira, yahitiye mu kato k’iminsi irindwi nk’uko amabwiriza abiteganya, ubu nawe akaba ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi b’Amavubi.

Ku bandi bakinnyi bahamagawe bwa mbere baturutse mu gihugu cya Uganda ari bo NSENGIYUMVA Isaac (Express FC, Uganda) ndetse na Jamil Kalisa wa Vipers nabo kugeza ubu baracyari mu kato aho bagombagakongera gupimwa uyu munsi bakabona gusanga abandi uyu munsi mu myitozo
Bizimana DJIHAD ukina mu ikipe ya KMSK Deinze azasanga abandi Agadir muri Maroc nyuma y’umukino afite tariki tariki 29/08/2021, naho abandi bakinnyi hataramenyekana igihe bazazira.

source : https://ift.tt/3y26odX

Tariki ya 05 Kanama 2021 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye, Umudugudu w’ihuriro, inzu icumbikira abantu (Lodge), resitora, ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi abiri by’uwitwa Nzeyimana ndetse n’abakodesha ayo mazu ye zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano. Yaba Nzeyimana n’abo bakodesha ayo mazu ntibari bahari ngo babibazwe ubu baracyashakishwa.
Ku munsi ukurikiyeho tariki 06 Kanama 2021 urugo rwa Nsengiyumva ndetse n’urwa Uwilingiyimana zose ziherereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ndetse n’urugo rwa Nzeyimana ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro zose zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano.
Ba nyiri aya mazu bahise bashyikirizwa RIB ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha bakekwaho.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.
Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.
Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

source : https://ift.tt/37SyRZ9
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyemeje ko amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ikipe ya Arsenal azwi nka visit Rwanda  yongerewe.
Ni amasezerano yongerewe nyuma y'imyaka itatu impande zombi zitangiye ubufatanye.
Ni ubufatanye bwatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2018 bugamije gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda 'Visit Rwanda', hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.
RDB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yashimangiye ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, bityo impande zombi ziyemeza kongera igihe amasezerano yari kumara mu 2019 bikaba byaratangajwe tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w'iyi kipe.
Nk'uko bitangazwa n'iki kigo mu mwaka wa mbere w'imikoranire, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ugera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.
Iki kigo cyakomeje kigaragaza ko Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.
Kongera aya masezerano ngo bizatanga umusaruro hagendewe ku byari byarakozwe mu myaka itatu ishize.
Kuri ubu aya masezerano yitezweho kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw'u Rwanda bwahungabanyijwe na covid-19 by'umwihariko ingeri y'ubukerarugendo.
 Aya masezerano kandi ngo azakomeza kubyaza umusaruro ubunararibonye bwa Arsenal mu guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda, hibandwa kukuzamura imitoreze y'abatoza b'umupira w'amaguru mu Rwanda.
The post U Rwanda na Arsenal bongereye amasezerano azwi nka Visit Rwanda appeared first on Flash Radio TV.
Uwizeyimana Mark uzwi ku izina rya Rocky n'andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk'agasobanuye ,ahari hashize igihe atangije imvugo ya 'Nta GIKWE ' ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe. Nyuma hise yongeraho ko 'NTA KUDOHOKA' ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya 'Nta Gikwe'.

Aha niho benshi batangiye kubyibaza nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo azifashishwa mu gikorwa cy'ifatatwa ry'amashusho y'indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.

Ni amafoto yekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore,ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe,ariko hahise hasohoka indi bambaye aho umukobwa yari yambaye agatimba na Rocky yambaye ikote bihita bishyira abantu benshi mu rujirjo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y'iyi ndirimbo itaramenyekana izina.

Amkakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusha yambikwa impeta na Rocky Kimomo, yitwa shimwe Carmene,iyi ndirimbo byitezweho ko izasohoka mu gihe cya vuba irikumwe n'amashusho.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-ibyihishe-inyuma-ku-cyiswe-ubukwe-bwa-rocky-utamenye