Category: Uncategorized

  • Mico the best Yasezeranye imbere y'amategeko (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe muri iyi minsi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Clarisse Ngwinondebe bemeranywa kubana byemewe n'amategeko.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 ubera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

    Umuhango witabiriwe n'abo mu miryango y'aba bombi ndetse n'inshuti zirimo Bruce Melodie ndetse n'abo muri label ya KIKAC abarizwamo.

    Mico The Best yari aherutse gufatirwa irembo n'abo mu muryango we. Tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhanzi yari yambitse impeta Clarisse amusaba ko yazamubera umugore.

    Mu Kiganiro yagiranye na Hose, Mico The Best yavuze ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe mu gihe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 zaba zorohejwe.

    Mico The Best yemeza ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana ari uko yasanze afite umutima mwiza ndetse n'ikimero cyamutwaye umutima.

    Ati ' Si we wa mbere nari nkunze ariko ni we wa mbere nkunze kugera kuri uru rugero rwo kumusaba ko twabana ubwo hari ikiba cyabiteye. Icya mbere ku ruhande rwanjye ni umusirimu wicisha bugufi, nakunze umutima we uburyo yumvikana, aca bugufi, hakikubitiraho uburanga bwe.'

    Source : https://yegob.rw/mico-the-best-yasezeranye-imbere-yamategeko-amafoto/

  • Ntibisanzwe, byakomeye umuntu uri kugura capati zirenza 5 ari gutabwa muri yombi, Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda mu majyaruguru ya Moroto, abaturage ntibemerewe kugura capati zirenze eshanu mu gihe bikozwe baratabwa muri yombi.

    Impamvu nyamukuru biri gukumirwa ngo ni ubujura bumaze iminsi buvugwa bw'amatungo muri ako Karere, Abaturage babujijwe kugura capati zirenze 5 bitewe nuko bivugwa ko bagenda bakaziha abo bajura bivugwa ko baza banitwaje intwaro zirimo imbunda.

    Ikibazo cy'ubujura bw'amatungo muri aka karere ka Moroto, cyatangiye kugaragara mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021, Ndetse bamwe bakaba baragiye bafatwa banafatanwa imbunda zigera kuri 58.

    BBC dukesha aya makuru ivuga ko Police ya Moroto ivuga ko yahisemo guca ku akavuyo k'abantu bagura capati zirenze 5 ngo kuko abenshi bazigurira kuzishyira aba bajura aho bihisha mu bisambu , ndetse Police ikaba yabikoze yizeye ko aba bajura nibamara kwicwa n'inzara kuko batakigemurirwa bizatuma bihutira kuva mu bwihisho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/ntibisanzwe-byakomeye-umuntu-uri-kugura-capati-zirenza-5-ari-gutabwa-muri-yombi-inkuru-irambuye/

  • Dore ibintu 5 bitera imbere muri wowe uko uge… – #rwanda #RwOT

    DORE IBINTU 5 BITERA IMBERE KURI WOWE UKO IMINSI IHITA INDI IGATAHA

    1.Ibiganiro

    Ubusanzwe ku myaka 20, abantu benshi batangira gushyira  imbaraga mu biganiro n'abandi bantu, n'ubwo no ku yindi myaka ari uko, ariko uko ugenda ukura ukagira imyaka irenze 20, ni nako ibintu byawe bigenda bihinduka. Muri make uzagenda ubona ko uri gutera imbere uko iminsi izajya isimburana, uzakenera byinshi byo kuganiraho, kandi uzahuza abantu benshi ubaganirire, uko imyaka igenda ihita niko wiga ibintu byinshi , bikanatuma no kubiganira n'abandi bikorohera.

    2.Ubuhanga

    Ubu buhanga bwawe, bushobora kuba bwerekeye ubucuruzi cyangwa ikindi. Uko imyaka ishira, niko umuntu agenda yiga ibintu byinshi bitandukanye cyane, ku buryo nyine binagufasha mu buzima bwa buri munsi. Uko uzagenda ukura, niko uzagenda wumva wakina imikino ukunda cyangwa wakora ibintu wahoze wiyumvamo gukora ukiri muto.

    3.Gufata imyanzuro

    Kubera ko uri mukuru, niyo mpamvu ukwiriye kujya ufata imyanzuro myiza , utahubukiye, ugafata imyanzuro itabogamye. Nibyo rwose , uko umuntu agenda akura muri we hiremamo ikintu cyo guha umwanya ibyo arafatira umwanzuro ku buryo n'iyo agiye kuwufata afata umwanzuro utabogamye.

    4.Ubushuti

    Uku ni ukuri rusange, abantu bake nibo bamenya guha abandi umwanya kugira ngo bakomeze gukuza ubushuti bwabo. Uko ugenda ukura, ugenda wiyaka abantu badakwiriye umwanya wawe, ukagenda wihuza n'abandi bantu ubona ko baragufasha ndetse mukaba mwanaganira ibyubaka. Ntabwo wita kucyo kuba wamenyekana, kubera ko wumva ko ubushuti n'abandi ari cyo kintu ukwiriye gushyira imbere.

    5.Imibonano mpuzabitsina

    Ese utunguwe no kubona aka kantu ka gatanu ku rutonde? Wasanga utunguwe, gusa na none twese tuzi ko ku myaka 20, aribwo umuntu atangira kujya abasha kwiyungura byinshi mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kubera uko umuntu akura umubiri ugenda wakira imbaraga nshya shya. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uko ikiremwa muntu gikura kigera mu busaza, ari nako ubushake bwo gutera akabariro bugenda buzimira, gusa ngo nibwo amenya ibirenze.

    Icyiza rero muri ubu buzima, iyiteho, umenye ko ubuzima bwawe ari ingenzi cyane, wikunde, ndetse wumve ko ukomeye bihagije. Ubundi bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore bafite imyaka 50 kuzamura, baba bazi gukora neza imibonano mpuzabitsina kurenza abafite imyaka 20, buri muntu ku giti cye.

    Inkomoko: Content created and supplied by: InfoLab (via Opera News )

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108763/dore-ibintu-5-bitera-imbere-muri-wowe-uko-ugenda-ukura-108763.html

  • Amb Joseph HABINEZA yitabye Imana ku myaka 57 #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n'urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatanu tariki 20 kanama 2021, aho bivugwa ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

    Amb.Habineza Joseph yakoreye igihugu imirimo itandukanye aho yabaye Minisitiri wa Siporo n'umuco inshuro ebyri ndetse kandi yigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

    Uyu mugabo wavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga birimo nk'uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari  aherutse kwizihiza imyaka 33 arushinze. Avuga  ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n'umugore we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/amb-joseph-habineza-yitabye-imana-ku-myaka-57/

  • Amb.Habineza Joseph wabaye muri Guverinoma y'u Rwanda igihe kinini yahitanwe n'Uburwayi #rwanda #RwOT

    Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n'urubyiruko mu Rwanda akanarubera Ambasaderi muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya.

    Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

    Yakoreye igihugu imirimo myinshi, harimo kuba yarabaye Minisitiri wa Siporo n'umuco, yanahagarariye u Rwanda muri Nigeria.

    Nyuma y'aho yagizwe Umuyobozi mu kigo cy'Ubwishingizi cya Radiant muri Gicurasi 2019.

    Uretse kuba uyu mugabo yarakoze muri Guverinoma,yari n'umushabitsi kuko yigeze gukora amakaroni yamwitiriwe ndetse yigeze no gutangaza ko yinjiye mu muziki

    Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964, avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.

    Mu mirimo y'ingenzi yakoze mu buzima bwe harimo kuba 21 Ukuboza 1989-1991 yari Analyst Programmer muri Brarirwa, 1991-1994 yakuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Blarirwa. Mutarama 1994: Vice President wa FRVB, Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

    Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n'Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.

    Mu kwezi kwa 11 kwa 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangaje ko yatangiye ubucurizi bwa Makaroni yahaye izina rya 'Pasta Joe' zakorwaga n'uruganda rwo mu Misiri rwitwa 'Antoniou', zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

    Mu minsi mike ishize (13/8/2021) ,Amb.Habineza yizihije isabukuru y'imyaka 33 ishize arushinze. Naho tariki 15/8/2021 yibutse imyaka 3 se apfuye.

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP12: Joe Habineza, kuva ku Mulindi kugeza mu bibazo bya Miss Rwanda asezererwa:

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/amb-jhabineza-joseph-wabaye-muri-guverinoma-y-u-rwanda-igihe-kinini-yahitanwe-n

  • Amagambo ya nyuma Amb. Habineza Joseph yavuze mbere y’uko yitaba Imana #rwanda #RwOT

    Amb. Habineza Joseph witabye Imana azize uburwayi, ubutumwa bwa nyuma yaherukaga gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko abantu ari abacakara b’ibyo bemera ko biganza ubuzima bwabo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana azize indwara aho yaguye muri Kenya.

    Ni umugabo wari inshuti y’abantu benshi, bimwe mu byo yakundaga harimo gukurikirana imyidagaduro na siporo cyane ko yanabibayemo akiri n’umuyobozi.

    Ni umwe kandi mu bantu bakundaga gukoresha urubuga rwa Twitter aho yakundaga kunyuzaho ubutumwa butandukanye, bwibanda mu kugira abantu inama.

    Joseph Habineza yaherukaga kwandika(post) ku rukuta rwe rwa Twitter tariki ya 17 Kanama 2021, amwe mu magambo ya nyuma yavuze, ni uko abantu ari imbata z’ibyo bemeye ko biganza ubuzima bwabo.

    Ati 'Turi imbata z’ibyo twemera ko biganza ubuzima bwacu.'

    Kuri uwo munsi kandi yashyizeho ubundi butumwa, buvuga ko gukira(kw’indwara cyangwa ubugingo) atari ikintu kiba mu ijoro rimwe ahubwo byose bisaba kwihangana.

    Ati 'Imitikerereze yaguwe n’ikintu gishya, ntabwo ishobora gusubira aho yahoze, gukira ntibiba mu ijoro rimwe, ni uguhanagura ububabare bwa buri munsi, ni ukuvura ubuzima bwawe buri munsi. Nta cyakuremewe kizigera kigucika, gira kwihangana, Imana ntirasoza.'

    Yerekanye kandi ko mu buzima buri muntu wese aba afite amahitamo. Ati 'Mu bihe byose yaba ibyiza cyangwa ibibi, uba ufite uko ugomba kwitwara. Wahitamo kuba umuhombyi cyangwa ukiga uko guhita utsinda.'

    Uwo munsi nibwo yasangije abantu ifoto y’umuryango we ari kumwe n’ababyeyi be ndetse ba sekuru.

    Habineza Joseph akaba yitabye Imana mu kwezi kumwe n’uko se umubyara yapfiriyeho n’amatariki akaba yegeranye, se, Jean Utumabahutu amaze imyaka 3 yitabye Imana, yapfuye tariki ya 15 Kanama 2018, Joseph akaba yitabye Imana uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2021.

    We are slaves to what we allow to dominate our lives

    — Joe Habineza (@JoeHabineza) August 17, 2021

    A mind that is stretched by a new experience can never go back to its old dimensions, healing is not an overnight process, it is a daily cleansing of pain, it is a daily healing of your life. Nothing meant for you will run away from you, have patience, God isn’t finished yet.

    — Joe Habineza (@JoeHabineza) August 17, 2021

    _IN EVERY SITUATION WHETHER BAD OR GOOD TIMES YOU HAVE A CHOICE IN HOW YOU RESPOND. YOU CAN CHOOSE TO BE A LOSER OR YOU CAN LEARN TO RAPIDLY ADAPT AND WIN pic.twitter.com/8UIuYtkJfQ

    — Joe Habineza (@JoeHabineza) August 17, 2021

    Back in 1986 with my whole family: grand parents, parents, aunts, uncle’s, cousins, sisters and brothers!! What a big family!!? Old good times!! pic.twitter.com/ZWdW5bhmgo

    — Joe Habineza (@JoeHabineza) August 17, 2021

    Joseph Habineza witabye Imana, mu buzima bwe yagiye arangwa no kwicisha bugusha, guha agaciro ikiremwamuntu

    Asize umugore bashakanya mu 1988

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/amagambo-ya-nyuma-amb-habineza-joseph-yavuze-mbere-y-uko-yitaba-imana

  • Umucungagereza yirukanwe ku kazi azira gusomana n'imfungwa #rwanda #RwOT

    Uyu mucungagereza wafashwe ari gusomana yitwa Rachel Wilson akora muri gereza yitwa HMP Addiewell yo muri Ecosse mu gihe iyi mfungwa basomanaga yitwa Kevin Hogg.

    Ibi byabaye nyuma y'aho muri iyi gereza hamaze iminsi havugwa ko harimo ibibazo bitandukanye.

    Mu masshusho yamaze iminota 79,Bwana Hogg ategereje uyu mucungagereza aho yafashe amazi ayacisha mu kanwa nk'umuntu uri kwitegura hanyuma mu masegonda make uyu mugore ahita yinjira mu kumba afungiwemo.

    Aba bombi bongereranye ibintu mu masegonda make hanyuma uyu Hogg akurura madamu Wilson barasomana byimbitse.

    Ubwo bari barangije,uyu mugabo yumvikanye avuga ati 'Ibyo nibyo nashakaga.'

    Abakuru b'iyi gereza bahise bakora iperereza kuri aya mashusho hanyuma bemeza ko madamu Wilson atakiyikoramo.

    Byavuzwe ko iyi video yafashwe mu byumweru bishize ariko ikaza gukwirakwizwa na bamwe mu bagororwa bishima ku bacungagereza.

    Uyu Hogg ngo yafashe aya mashusho kugira ngo asebye madamu Wilson ndetse ngo anasebye abandi bacungagereza.

    Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati 'Ari ku gitutu gikomeye[Wilson]akazi ke karangiye.'

    Uyu mucungagereza uri mu myaka 20 ntabwi yari abizi ko ari gufatwa amashusho ndetse amakuru avuga ko ntawe uzi niba aba bombi bari basanzwe ari inshuti cyangwa niba aribwo bwa mbere bari basomanye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umucungagereza-yirukanwe-ku-kazi-azira-gusomana-n-imfungwa

  • Umusekirite yakubise umutarage amumena agahanga ahita agwa igihumure mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y' umusekirite wa kompanyi ishinzwe parking, wakubise umuturage akamumena umutwe bigatuma ahita anata ubwenge akikubita hasi.

    Polisi y'u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy'uyu muturage wakubiswe n'Umusekirite mu Mujyi wa Kigali agahita agwa igihumure.

    Ni nyuma y'uko aya makuru atangajwe n'Umunyamakuru w'inkuru zicumbuye mu Rwanda witwa Samuel Baker Byansi.

    Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, uyu Munyamakuru Samuel Baker Byansi yamenyesheje inzego ko mu mujyi rwagati hari umukozi ucunga umutekano [Umusekirite] wa Kompanyi yitwa 'MISIC ishinzwe parking muri Kigali akubise umuturage amumena umutwe ngo ni uko aparitse aho yamubujije.'

    Ubu butumwa bw'uyu munyamakuru yasangije Polisi y'u Rwanda, bukomeza buvuga ko uriya musekirite yireguye avuga ko yakubise uriya muturage ngo kuko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rumushakisha.

    Uyu munyamakuru akomeza agira ati 'Izi ngufu z'umurengera ziriho zikoreshwa zikomeje gutiza umurindi agahinda gakabije.'

    Polisi y'u Rwanda yasangijwe ubu butumwa, yasubije uyu munyamakuru kuri Twitter, igira iti 'Murakoze ku makuru muduhaye turabikurikirana.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/umusekirite-yakubise-umutarage-amumena-agahanga-ahita-agwa-igihumure-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Amb. Habineza Joseph yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana azaize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Inkuru y’urupfi rwa Habineza Joseph yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Uyu mugabo akaba yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza, ni nyuma kuva kwivuza muri Nigeria.

    Habineza Joseph yitabye Imana afite imyaka 57, asize umugore n’abana 4, abahungu batatu n’umukobwa umwe, akaba ari abana b’impanga aho yabyaye impanga inshuro 2.

    Tariki ya 13 Kanama 2021 yari yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we barushinze.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa 1994-1998, ndetse aza no kuba umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria mu 1998-2000.

    Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

    Muri Nyakanga 2014 yaje kongera kugirwa Minisitiri wa Siporo ariko ntiyatizeho kuko muri Gashyantare 2015 yaje gusimbuzwa Uwacu Julienne.

    Mu mpera za 2019 yahise afungura uruganda rukora amakaroni yitiriye izina rye, aho zitwaga ‘Pasta Joe.

    Muri 2019 yagize Muyobozi Mukuru w’ikigo gishya Radiant Yacu Ltd.

    Habineza Joseph yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/amb-habineza-joseph-yitabye-imana

  • Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi kubera”guhurira kuri Instagram”n'umukobwa mu gicuku [YAVUGURUWE] #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi,kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'uko yagaragaye live kuri instagram mu masaha akuze kuri uyu wa 4,aririmbana n'umukobwa aho kuruhuka nk'abandi ngo yitegure imyitozo.

    Umunyezamu Olivier Kwizera yasezerewe muri camp y'Amavubi kuko yarenze ku itegeko ryo kuruhuka kare.

    Uyu musore kandi ntiyari kuzakina umukino Amavubi yari kuzahuramo na Mali kuko afite ikarita itukura yahawe kuri Cameroon.

    Mu ijoro ryakeye,uyu mukobwa yagiye kuri Instagram,Kwizera Olivier uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu “Amavubi” iri kwitegura imikino itoroshye ya Mali na Kenya,ahita amusaba ko bakwiyunga bakaririmbira abantu.

    Ntabwo benshi mu bafana bakiriye neza kuba umukinnyi uri mu mwiherero witegura imikino y'amajonjora yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022,yigira kuri Instagram gutwika aho kuruhuka no gutekereza ku myitozo.

    Kwizera usanzwe utavugwaho rumwe na bamwe mu bafana kubera imyitwarire idahwitse yaba mu kibuga no hanze yacyo,yongeye kunengwa cyane.

    Uyu munyezamu ari mu mwiherero w'Amavubi nyuma y'igihe yari amaze afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa yahise asezera ku mupira w'amaguru ariko umutoza Mashami yarenze ibyo byose aramuhamagara.

    Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio&TV10, abinyujije kuri Twitter ye yagaragaje amwe mu mashusho ya Kwizera n'uyu mukobwa baganiraga,arangije aravuga ati”ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w'Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

    Bamwe mu bavuze kuri iki gitekerezo cya Karenzi,bemeje ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w'Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

    Undi munymakuru w'imikino,Jean de Dieu Dukuze uzwi nka Jah d'Eau Dukuze yanyomoje Karenzi we aravuga ati “Ariko rero mu mwiherero w'ikipe y'igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk'aho umukino ari ejo.”

    Kwizera Olivier wavugwaga mu rukundo n'umukinnyi wa Filimi,yahuje n'uyu mukobwa wari live bafatanya kuririmba.

    Uyu mukobwa waganiraga na Kwizera, aherutse gufungisha umuhanzi Davis D na Kevin Kade n'undi musore ufotora,bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y'ubukure gusa baje kurekurwa.

    Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

    Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y'igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y'ibibazo amazemo iminsi.

    Yagize ati 'Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.'

    'Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk'abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w'umupira w'amaguru afite byinshi akifitemo'.

    Muri aya marushanwa,u Rwanda ruri kwitegura kwakirwa na Mali mu mukino uzabera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri mu gihe ruzakira Kenya nyuma y'iminsi ine. Ibi bihugu uko ari bitatu biri mu itsinda E hamwe na Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yasezerewe-mu-mwiherero-w-amavubi-kubera-gutwikira-kuri