Category: Uncategorized

  • Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n'urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

     

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y'iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

    Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n'umugore we.

    Yagize ati 'Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby'ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!'

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n'Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y'Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

    Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w'Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w'Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015.

    Source : https://yegob.rw/amb-joseph-habineza-wabaye-minisitiri-yitabye-imana/

  • Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habayeho kwigishwa uko amategeko y
    Habayeho kwigishwa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa

    Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.

    Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

    Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

    Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

    Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.

    Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

    Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

    Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y’umurongo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

    Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

    Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga n’ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.


    source : https://ift.tt/3kc6Txh

  • Uwatumye Kwizera Olivier yirukanwa igitaraganya mu ikipe y'igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko inkuru yo kwirukanwa kwa Kwizera Olivier mu mwiherero w'Amavubi ibaye kimomo kuri ubu hamaze kumenyekana impamvu Kwizera yirukanywe.

    Nkuko amakuru atugeraho abivuga, Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, azize kurara avugana na Shazz ari nawe bari bari kumwe kuri Live video kuri instagram.

    Shazz

    Source : https://yegob.rw/uwatumye-kwizera-olivier-yirukanwa-igitaraganya-mu-ikipe-yigihugu/

  • Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bamaze kurenga igihumbi #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, abahitanywe n'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ari 9 bituma abamaze gupfa mu Rwanda bagera ku 1,005.Abapfuye uyu munsi n'abagore 3 n'abagabo 6.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 380 batahuwe mu bipimo 12,772. Bivuze ko nyuma y'igihe kinini igipimo cy'ubwandu cyageze kuri 3%. Abasezerewe ni 3 mu gihe 19 bahawe ibitaro.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 FM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw'icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari uduce aho ubwandu bukiri hejuru ya 5% n'aho bwatangiye kugabanyuka berekeza munsi y'icyo kigero, mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-bamaze-kurenga-igihumbi

  • Menya amabanga buri mugore wese akwiriye kuba azi mu bijyanye no gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora gutekereza ko ubirambyemo cyangwa ntacyo umuntu ya kubeshya ku bijyanye n'amabanga yo mu buriri ariko burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

    Ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina bisaba guhora wiyungura ubumenyi buri munsi hato ngo igikorwa cyagushimishaga kitazasigara kikururira.

    Mu nkuru y'urubuga elcrema berekana ko nubwo imibonano mpuzabitsina igirwamo uruhare n'umugabo n'umugore ariko biba byiza iyo hari amabanga umugore yamenye yatuma icyo gikorwa kigenda neza.

    Dore amwe muri ayo mabanga umugore agomba kuba azi harimo:

    1. Umugabo aba afite icyoba mu buriri

    Umugabo burya uko yaba ameze kose aba afite icyoba cyangwa guhuzagurika mu buriri yibaza niba ari bubashe gushimisha umugore bari kumwe.

    Ibanga ugomba kumenya nk'umugore, ni ukumufasha igikorwa mwese mukakigiramo uruhare ntumutererane kuko amaherezo ubihirwa nawe.

    Umugabo utabashije gushimisha umugore mu buriri arababara, bikamutera ipfunwe akaba yajya no kwihisha igihe amubonye, ni byiza ko rero wajya umufasha bikagenda neza.

    2. Umugabo aba ashaka ko umubwira uko igikorwa kirimo kugenda

    Buri mugabo mu buriri aba ashaka kuba igihangange, aba ashaka gushikmisha umugore kurenza undi muntu uwo ariwe wese bahuye mbere ye.

    Mu gihe rero cyo gutera akabariro, aba yiteze ko wowe mugore umubwira ukanamushimira uko igikorwa kirimo kugenda kugira ngo arusheho kugira akanyabugabo no gukora neza kurenzaho.

    3. Bwira umugabo wawe ko ateye neza ukimubona

    Abagabo bashobora kugira ipfunwe ry'imiterere yabo y'umubiri cyangwa ibiro byinshi cyangwa bike, uburebure cyangwa ubugufi, uburyo ateye inyuma (physical appareance) n'ibindi, iyo rero afite ipfunwe ashobora kudakora neza igikorwa cyo gutera akabariro.

    Ni byiza ko wowe mugore umutinyura ukamwereka ko ateye mu buryo wowe ukunda ibyo bimufasha kuzuza inshingano ze neza mu buriri.

    4. Kutamuca inyuma

    Umugabo wese yanga byimazeyo, umugore umuca inyuma niyo we yaba abikora.

    Iyo rero umugabo wawe aziko umuca inyuma bimutera umutima mubi, igikorwa cyo gutera akabariro nta gikore mu buryo nawe bugushimisha bigasa no kurangiza umuhango.

    Source : https://yegob.rw/menya-amabanga-buri-mugore-wese-akwiriye-kuba-azi-mu-bijyanye-no-gutera-akabariro/

  • Nyuma yo gufungwa kwa Kimenyi, ibibaye kuri Kwizera Olivier birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru yuko umuzamu Kimenyi Yves yafunzwe. Nyuma y'aho gato, Umuzamu mugenzi we ariwe Kwizera Olivier yatangaje ko kuri ubu atakiri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, kuko yamaze gusezererwa.

    Ibi Kwizera Olivier yabitangarije kuri Live ya instagram aho yari yatumiwe n'umwe mu bakoresha instagram bazwi cyane witwa Shazz.

    Kwizera Olivier

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gufungwa-kwa-kimenyi-ibibaye-kuri-kwizera-olivier-birababaje/

  • Dore ibintu 7 Imana itazakubaza kuri wa munsi- Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Ibyo dukora byose tukiri mu mubiri hari igihe tuzahagarara imbere y’intebe y’imanaza, Imana itubaze uko twabikoze, uko twakoresheje umugisha yaduhaye, ibyo dutunze,…Ni yo mpamvu dukwiye kwisubiramo bikitwa none, tugakora ibyiza nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba. Ibi ni ibintu 7 umuririmbyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dominic yadusangije.

    1. Imana ntizakubaza uko inzu yawe yanganaga cyangwa ubwiza yarushaga izindi . Ahubwo izakubaza abo wakiranye urugwiro ukabacumbikira muri iyo nzu.

    2. Ubwoko bw’akazi wari ufite n’ingano y’umushahara wawe Imana ntizabirebaho. Izakubaza uko witwaye muri ako kazi n’icyo wakoresheje umushahara mu gushyigikira Ubwami bw’Imana no gufasha abakene.

    3. Imana ntizakubaza ubwiza bw’imyambaro wari ufite na modeli zigezweho wajyanishaga mu gihe cyawe. Ahubwo izakubaza abo wambitse!

    4. Umubare w’inshuti wari ufite ibyo ntacyo bivuze ku Mana, ahubwo izakubaza abo wabereye inshuti nziza bakakwigiraho kuyubaha.

    5. Imana ntizakubaza aho wari utuye, izakubaza uko wari ubanye n’abaturanyi bawe!

    6. Imana ntizakubaza abo wabwirije ubutumwa bwiza byonyine, ahubwo izakubaza ibyo wigishije icyo byahinduye ku buzima bwawe bwite n’umwanzuro wafashe.

    7. Imana ntizakubaza impamvu watinze gukizwa cyangwa inshuro waguye. Umwami nasanga uri maso impanda ye uzayumva nta kabuza!

    Imana igushoboze kuba uwo yifuza ko uba we kurusha kuba uwo wowe wifuza kuba.

    Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije kuri Instagram. Kurikira hano indirimbo : NYUZUZA – Dominic Ashimwe feat Fortran Bigirimana

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibintu-7-Imana-itazakubaza-kuri-wa-munsi-Dominic-Ashimwe.html

  • Kuki abantu bari guhitamo kwiyahura nk’igisubizo cya nyuma cy’ibibazo bafite? #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu bakomeje kwiyahura mu bice bitandukanye mu gihugu , ubwiyongere bw’abakomeje kwiyambura ubuzima bwatumye abantu bamwe batangira kugira ubwoba bibaza impamvu iri gutuma abantu bafata igikorwa cyo kwiyahura nk’igusubizo cya nyuma cy’ibibazo bafite.

    Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ivuga ko abantu miliyoni imwe biyahura ku isi buri mwaka, bivuze ko buri masegonda 40 hari umuntu wiyahura.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, bugaragaza ko imibare y’abafite indwara zo mu mutwe iri hejuru, ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2017 na 2018, bugaragaza ko muri 2018, abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe.

    RBC ivuga ko mu bakoreweho ubushakashatsi, abagera kuri 85.6% bagiye kwizuzumisha basanzwe biyiziho ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), risobanura indwara zo mu mutwe nk’imyitwarire idasanzwe y’ibitekerezo, amarangamutima, ibyiyumviro, imyitwarire n’ibindi nk’ibyo bishobora kugaragara ku muntu mu gihe runaka.

    Mu bakoreweho ubushakashatsi na RBC, abafite indwara y’agahinda gakabije bihariye 11.9% by’abarwaye indwara zo mu mutwe mu Rwanda, ikaba ari yo ya mbere yibasiye benshi mu gihugu, abenshi mu bamaze gufatwa n’izi ndwara zikamara igihe kirekire, zigira ingaruka ku buzima bwabo , mu gihe zitavuwe neza usanga hari ubwo bahitamo kwiyahura mu gihe nta bufasha babonye.

    Kugeza ubu ibitera abantu kwiyahura mu Rwanda ni byinshi ndetse harimo n’ibishingiye ku mateka y’igihugu cyacu ariko tugarutse ku bihe turimo muri iyi minsi, ntabwo twakwirengagiza icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku mibereho y’abantu batandukanye bituma bamwe babura ibyiringiro by’ubuzima bw’ejo hazaza bishobora kubakururira gufata icyemezo cyo kwiyahura.

    Muri Raporo NISR yashyizwe hanze yitwa 'Rwanda Vital Statistics Report 2019′ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8. kandi iyi ni imibare y’ababa babashije kujya mu buyobozi gusa, abatandukanira mu buriri n’abatajya mu buyobozi ntibaba babariwemo.

    Aya makimbirane y’abashakanye nayo agira ingaruka zikomeye mu muryango ndetse zishobora gutuma hari abafata icyemezo cyo kwiyahura.

    Ubundi bushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’ibarurishamibare bwo mu mwaka wa 2014/2015, bugaragaza ko mu Rwanda abakobwa bageza imyaka 19 y’ubukure, muri bo 15% bafashwe ku ngufu, mu mibare iherukwa gutangazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abasaga ibihumbi 4,452 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyo cyaha.

    Iyo urebye iyi mibare y’abafatwa ku ngufu, bikugaragariza ko iki kibazo giteye ubwoba kandi ingaruka zacyo zigera ku muryango wose cyane uwabikorewe iyo abadakurikinywe ngo ahumurizwe nawe aba ashobora gufata umwanzuro wo kwiyahura kubera ipfunwe.

    Mu by’ukuri ibitera abantu kwiyahura ni byinshi ntabwo twabivugaho muri iyi nkuru yacu ngo tubirangize, ariko dushingiye ku bushakatsi bwavuzwe hejuru n’ibimaze iminsi bivugwa mu binyamakaru, bigaragaraza ko ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu gihugu cyacu.

    Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko umubare munini w’abantu biyahura ngo babanza kugera aho bumva ari bonyine nubwo yaba akikijwe n’abantu 5,000 cyangwa se abana n’abantu, ariko we ngo aba yumva nta muntu bari kumwe kandi zimwe mu ngaruka za Covid-19 yazanye harimo n’uko yashyize abantu mu kwihugiraho no kudahura n’abandi.

    Birakwiye ko amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’umuryango muri rusange bafata iya mbere hagatangizwa uburyo bwo kuganira cyane ku mbamutima (emotion) z’inshuti zabo , abagize umuryango ndetse n’abo basengana, abo bakorana n’abandi babari hafi kugira ngo umuntu amenye uko undi amerewe.

    Iyo umuntu ababaye ukamuba hafi, nyuma y’icyumweru ashobora gutangira kureba ku buryo bwagutse, akabona ibindi bisubizo mu gihe yabonaga nta na kimwe. Birakwiye ko abantu bagomba kwitondera no kudafata nk’ibisanzwe umuntu uvuga ko ashobora kwiyahura.

    Ese hari aho umuntu yakura amahoro?

    Abantu benshi bararushye kandi ahantu hose, hari ubwo umuntu avuga ati’ Ndamutse ndongowe/ ndongoye nkagera mu rugo rwanjye nagira amahoro’. Ariko se abantu bose bageze mu ngo zabo bose bararuhutse? Si bose.

    Hari igihe umuntu avuga ati’Ndamutse mbonye imodoka nkareka kugendesha amaguru, wenda naruhuka’. Ariko se nta bantu baruhiye mu modoka nziza bagenda bata amarira?

    Bitewe nicyo utarageraho hari igihe utekereza ko n’ukigeraho aribwo uzabona amahoro ariko hari benshi bageze kubyo wifuza ariko babuze amahoro, hari n’abandi bafite ibiri munsi y’ibyawe bafite amahoro.

    Hari abantu bagendana ibikomere bikomeye bidashoborwa komorwa n’undi muntu wese uretse Yesu wenyine .

    Yesu yaravuze ati 'Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.'Matayo 11:28-30

    Birashoboka iri somo warisomewe cyangwa ukarisoma inshuro zirenze imwe ariko yaba mbere na nyuma yo kurisoma, nta cyahindutse mu buzima bwawe . Uyu munsi ndakwinginga ngo wemere wakire Yesu mu buzima bwawe bundi bushya niwe wenyine waguha amahoro yo mu mutima.

    Yesu ni we uzabwira ibibazo byawe ntakumvire ubusa nk’umwana w’umuntu , ni we utazakuburira umwanya w’ibibazo byawe . Mugerageze uyu munsi ni we wakuruhura akagutura umutwaro w’ibibazo ufite.

    Yesu yaravuze ngo 'Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.' Yohana 14:27

    Wowe wafashe uyu mwanya ugasoma iyi nkuru ndakwifuriza kugira amahoro Yesu atanga ndetse no guhumurizwa nawe kuko iyi si yuzuyemo ibicantege byinshi. Yari mwene so URINZWENIMANA Mike

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-abantu-bari-guhitamo-kwiyahura-nk-igisubizo-cya-nyuma-cy-ibibazo-bafite.html

  • Guhamagarwa kwa Aburahamu guhuriye he n’ukwacu?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Twifuje kubagezaho inyigisho zijyanye no guhuza urugendo rw’Abisiraheli bavanwa muri Egiputa no gucungurwa kw’itorero. Uyu munsi turabanziriza kuri sekuruza w’Abisiraheri(ari na we wacu) Aburahamu, turareba uguhamagarwa kwe aho guhuriye no guhamagarwa kwacu muri Kristo Yesu(Agakiza).

    Aburahamu yari atuye muri Uri y’Abakarudaya, muri Iran na Irac y’ubu. Imana imuhamagarira kujya mu gihugu izamwereka, intego yari imwe kwari ukumugira Sekuruza w’amahanga. Ibi biratumenyesha ko umuhamagaro w’itorero ari ukubwiriza amahanga: Turi umucyo w’isi, umunyu w’isi, turi umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi utabasha kwihishira, turi umucyo uvira amahanga.

    Imana yahamagaye Aburahamu, imuhamagara itamubwiye aho imujyanye

    Iyo duhamagarwa wowe uba wumva ari ugukizwa gusa, ubabajwe n’ibyaha ufite umutima ugucira urubanza, ukumva urashaka kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ngo akuruhure ibyaha. Ariko muri wowe Imana izabyazamo amahanga, bizarangira hari abagukomotseho bazakizwa bagahindukirira Imana. Ni urugendo umuntu akora ariko bikarangira Imana iguhuje n’icyo yakuremeye, hanyuma ugakora icyo uhamagarirwa mu isi mu gihe cyawe.

    Nk’uko bigaragara kuri Paje ya nyuma ku ikarita y’urugendo rwa Aburahamu ahamagarwa muri Bibiliya, muzabona ko yabanje kuzenguruka aca muri Turukiya, aramanuka aca ku mupaka wa Isiraheli aho yanyuze hose byagiye bimugora. Imana imuhagurutsa yahagurukanye n’ikivunge kitumvise ijwi hafi abantu 1500, usibye ko yakoze irindi kosa agahagurukana na se na nyina kandi muribuka ko mu kazi bakoraga kwari ukubaza ibigirwamana. Bituma Imana ifata igihe cyo kumuzengurutsa, se na nyina baza gupfira mu nzira arabashyingura.

    Icyo dukwiye kumenya aha, kuva aho Aburahamu ahagurutse yumvise ijwi kugera aho atandukaniye na Se, Nyina na, Loti nta jwi yongeye kumva. Iyo umuntu akijijwe: Gukizwa ni ugutsindishirizwa, ni ubuntu Imana ikugirira ariko hagati yo gukizwa no kumenya icyo waremewe no kugikora haba harimo inzira yo guhinduka ku ngeso. Ugenda utandukana n’ibintu byinshi bitandukanye kugeza igihe uzamenya ngo ndi inde muri Kristo Yesu.

    Aburahamu yatandukanye na Loti yinjira mu gihugu kandi intego ye yari imwe

    Guhamagarwa kwa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w’amahanga. Basomyi bacu mubyumve neza, ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, kubyara byari inzira yo kugeza Aburahamu ku kuba sekuruza w’amahanga. Amafaranga Imana izaguha, abana uzabyara, inzu uzubaka, icyubahiro uzagira, intego ni imwe, ni ukugira ngo izina ry’Imana ryubahwe(kugira ngo ube sekuruza w’amahanga). Imana ntireba umuntu ku giti cye, irebera mu isura y’amahanga.

    Ibintu byose uzabona bigaruka kuri wowe: Amafaranga yawe, icyubahiro cyawe, imyenda yawe, ibintu bitarimo abandi bantu, uzaba wishe itegeko rya kabiri: Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, uzaba utazi icyo waremewe n’icyo wabiherewe kandi ari ukugira ngo izina ry’Imana rimenyekane mu batararimenya. No ku matorero tubigarukeho, twese tugerageza kubaka ubwami bwacu, ibisengero binini by’ibitangaza,… ariko muri Irac nta rusengero bagira kandi ni ho itorero rikura kuruta ahandi! Nubwo bari ahantu bitabashobokera, bazi icyo baremewe ntabwo bibabuza kubwiriza ubutumwa bwiza. Rero niba twubaka ubwami bwacu ntidutekereze ku bandi bantu batugose, uhereye hafi yacu no kugera kure(Kuko Yesu yaravuze ngo mugende mugere ku mpera y’isi), tuzaba turimo gutakaza icyo twahamagariwe. Umuhamagaro rero wa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w’amahanga.

    Ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, ahubwo byari inzira yo kumugeza ku kuba sekuruza w’amahanga

    Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka abyara Yakobo. Yakobo yarazengurutse mu rugendo rw’imyaka 20 kwa Labani bamuriganya, n’ahandi tutarondora! Ariko umunsi yambutse icyambu cya Yaboki Imana ikamukora ku mutsi, yamuhinduye Isiraheli akomokwaho n’imiryango 12. Iyo umuntu amaze gukizwa, urugendo rwe rwo guhinduka rukwiye kumuganisha mu kuzana abandi kuri Kristo Yesu. Hari abantu baba bamaze imyaka myinshi mu rusengero ariko akamara nk’umwaka wose atazanye umuntu n’umwe kuri Yesu! Kandi ntacyo Imana yamwimye kugira ngo bagere ku gakiza.

    Nyuma ya Yakobo ukomokwaho n’imiryango 12, Imana yahamagaye Yozefu. Imana imujyana muri Egiputa[… Hari igihe umuntu atera intambwe akumva amanuka, ariko ku Mana arimo arazamuka!], byaje kurangira Yozefu Imana imukoresheje mu buryo bw’amahanga. Imugira mukuru muri Egiputa, ibintu mu mahame y’isi bitashobokaga: Ntiyari umwenegihugu, ntiyari yarize, yagiye afite imyaka 16 afungwa 12, yabaye ho nabi! Ariko mu muhamagaro w’Imana yamurebagamo amahanga kuko mu nzozi yarose ' Ngo yabonye ukwezi, izuba, n’inyenyeri bimwunamira'.

    Guhamagarwa kwa Aburahamu, kwari ukumugira sekuraza w’amahanga kandi ni nk’uko guhamagarwa kwacu ari ukugira ngo twororoke tuzane abandi kuri Kristo Yesu. Ese aho iwanyu muherereye, iyi ntego irimo kugerwaho?

    Kurikira hano iyi nyigisho yose idusobanurira guhamagarwa kw’Abisiraheri aho bihuriye no gucungurwa kwacu(Itorero) biciye muri Kristo Yesu. Byateguwe binatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Guhamagarwa-kwa-Aburahamu-guhuriye-he-n-ukwacu-Pst-Desire-Habyarimana.html