Category: Uncategorized

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye aranakwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.

    Nyuma y’uyu muhango bakaba bahise berekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ahagomba kubera indi mihango yose y’ubukwe isigaye.

    Ikaba iri bube uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 aho bari busezerane imbere y’Imana hanabeho umuhango wo kwiyakira ku bantu bake batumiwe nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

    Nyuma yo gukora ubukwe, bitetanganyijwe ko Jacques Tuyisenge ejo ku Cyumweru azarara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Jacques Tuyisenge n’abari bamwambariye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yasabye-aranakwa

  • Ihere ijisho Shalon umukobwa ukozeho ibyamamare! 3 barafunzwe, Kwizera Olivier yirukanwa mu mwiherero(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Manzi Shalon, ni izina ririmo kuvugwa cyane mu myidagaduro, ni nyuma y’uko abahanzi babiri bafunzwe kubera we, none n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier akaba yasezerewe mu mwiherero kubera ikiganiro yaraye agiranye n’uyu mukobwa kuri Instagaram.

    Shalon Manzi uzwi nka Shazz.91 ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere yumvikanye mu myidagaduro ubwo hafungwaga abahanzi Kevin Kade, Davis D n’umufotozi Habimana Thierry kubera we.

    Hari muri Mata 21, Habimana Thierry yafunzwe azira kuba yarasambanyije Shalon tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe, bararanye ku buriri bumwe, ibyo byose bikaba ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Davis D yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure(icyo gihe niko byavugwaga) aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.

    Yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa 'Iyizire’, uyu muhanzi yatangiye kuvugirwaho n’abantu bamubwira ko yakoresheje umwana utarageza imyaka y’ubukure ko nareba nabi ari bufungwe.

    Shalon Manzi yakoze mu mitwe ya benshi nyuma y’uko Kwizera Olivier baraye bagiranye ikiganiro cya 'Live’ kuri Instagram yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi yarimo, ni mu gihe bitegura imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

    Shalon yakozeho Kwizera Olivier yirukanwa mu mwiherero

    Davis D(ibumoso) na Kevin Kade(iburyo) baherutse gufungwa bazira uyu mukobwa

    Shalon Manzi umukobwa ushinjwa kugwisha ibyamamare mu mutego

    Ni umukobwa wavuzwe cyane guhera muri Mata uyu mwaka

    Ateye neza ubanza ari nabyo bituma guhakanira ibi byamamare bigorana

    Abagera kuri 4 bamaze kwisanga mu bibazo kubera we

    Ni umukobwa wavugishije benshi ubwo bavugaga ko atarageza imyaka y’ubukure

    Shalon Manzi bamwe batangiye kugirwa inama yo kuba bamugendera kure

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-shalon-umukobwa-ukozeho-ibyamamare-3-barafunzwe-kwizera-olovier-yirukanywe-mu-mwiherero-amafoto

  • Amb Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko yarari kwivuriza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

    Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

    Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

    Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

    Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.

    Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

    Joseph Habineza ubwo yarahiriraga inshingano nka Minisitiri w’Umuco na Siporo mu 2014

    Joseph Habineza ni umwe mu bayobozi bakundaga gusabana no kuganira n’urubyiruko cyane

    Aha ni mu 2014 ubwo Joseph Habineza yasubizwaga muri Guverinoma

    Joseph Habineza abamuzi neza bavuga ko yari umuntu urangwa n’urugwiro

    Mu 2013 ubwo Joseph Habineza yaganiraga na Perezida Kagame, aho bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru

    Ambasaderi Habineza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Village Urugwiro

    Aha ni mu mwaka wa 1988 ubwo Joseh Habineza yakoraga ubukwe

    Iyi ni ikipe ya Electrogaz Volley-ball club mu 1989 ubwo bari bari kuri Stade Nyamirambo de Kigali ( Uhereye inyuma ibumoso ugana iburyo hai: Antoine Sebalinda, Joe Habineza, Kagabo, Sosthene, Coach Jean Paul, Karirima Aimable, Rudandi, Kayumba & Nkusi Gérard)

    Guhera mu buto bwe, Habineza yari umuntu uha abato n’abakuru umwanya, abakene n’abakize babanaga

    Ambasaderi Habineza yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we

    Aha Ambasaderi Habineza n’umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame

    source : https://ift.tt/3y5jDe7

  • Canal+ yagaruye poromosiyo ‘Kuri Foot Turayob… – #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo izamara iminsi 22, igamije guha amahirwe abakunzi ba ruhago ndetse n'abanyarwanda muri rusange amahirwe yo gutunga ibikoresho bya Canal+ ndetse no kubona abonema ku giciro gito  cyane. 

    Muri iyi poromosiyo ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW), urahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande ndetse na abonema ya Ikaze, ibi bikaba bivuze ko bivuye ku mafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) byaguraga mbere. 

    Ubusanzwe Canal+ igira abonema 4 zigurwa buri kwezi zirimo;  Ikaze igura 5,000FRW, Zamuka igura 10,000FRW, Zamuka na Siporo igura 20,000FRW ndetse na UBUKI igura 30,000FRW ukareba amashene yose ya Canal+.  

    Ushaka kudacikanwa n'iyi poromosiyo gana umucuruzi wemewe wa Canal+, cyangwa ugane amabutike ya Canal+ aherereye muri isoko rya Nyarugenge, Ku gisimenti iruhande rwo kwa Lando cyangwa se Kicukiro centre ahateganye na IPRC. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108775/canal-yagaruye-poromosiyo-kuri-foot-turayoboye-izamara-iminsi-22-108775.html

  • Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we Ahmalik Wil… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Madonna ukomoka muri Amerika ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop yatangaje abantu benshi muri 2019 ubwo yatangiraga gukundana n’umusore w’imyaka 27 nyamara amuruta kure ndetse bamwe bavugako amubyaye mu myaka, Madonna w’imyaka 63 wavuzeko urukundo ntaho ruhuriye n’imyaka kugeza ubu we n’umukunzi we Ahmalik Williams bakomeje kwerekana ko umubano wabo wafashe indi ntera nubwo bawutegaga iminsi.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we w’imyaka 27 bari mu gihugu cy’Ubutaliyani bagiye kuryayo ubuzima bari kumwe n’abana b’uyu muhanzikazi aho bagiye kwizihiza isabukuru ye:

    Src:www.CNN.com,www.Hollywoodlife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108767/madonna-wimyaka-63-numukunzi-we-ahmalik-williams-wimyaka-27-baryohewe-nubuzima-mu-butaliya-108767.html

  • Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuc… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku InyaRwanda.com avuga ko Amb. Joseph Habineza benshi bari bazi nka Joe Habineza yari amaze igihe arwaye,  akaba yarivurije mu gihugu cya Nigeria, ahava yerekeza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n’abo mu gisata cya Siporo n’Imyidagaduro bagaragaje ko bazahora bibuka ibyiza yakoze akiriho birimo guharanira iterambere rya Siporo mu Rwanda ndetse guteza imbere umuziki.

    Amb. Joseph Habineza yitabye Imana azize uburwayi 

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108774/amb-joseph-habineza-wabaye-minisitiri-yumuco-na-siporo-yitabye-imana-azize-uburwayi-108774.html

  • Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza noneho agarukanye umujinya||Umva ibyo abwiye abambwibasiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ezee Dealing wagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza yambaye ibisa nk'ubusa yiyamye abantu batareba ibibareba kandi abwira abakobwa b'abanyeshyari ko barekeraho.

    Kuri uyu wa gatanu mu ikiganiro uyu umukobwa yagiranye na YagoTv Show yagaragaje umujinya aho yiyamye anihanangiriza abantu bose bamuvuze kandi batamuzi.

    Ezee Dealing yagize ati 'reka nkubwire akantu ntago ngihagarika umuntu unyanga ntago nitaye ku muntu wese utanyumva ahubwo icyo nitayeho ni ubumuntu bwange'

    Akomeza agira ati 'ntago nitaye kubya abantu bamvugaho mu gihe batazi uwo ndi we, abantu baguma bavuga umuntu uko Atari, ntago munzi nkura yewe nkiri umwana simwari munzi'
    Yagize icyo yibariza abantu bagenda bamuvuga uko Atari yagize ati 'kubera iki utamanura amaso yawe hasi ngo utekereze Kubikureba ?'

    Ezee kandi yaniyamye abakobwa babanyeshari abasaba ko bakita ku bibareba, abasaba kureka ishyari.
    Yirinze kugira icyo avuga ubwo yarabajijwe kucyo yavuga ku bantu bavuze yiyambitse ubusa kandi adateye neza.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-juno-kizigenza-noneho-agarukanye-umujinyaumva-ibyo-abwiye-abambwibasiye/

  • Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yasabye anakwa umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Jacques Tuyisenge yari aherekejwe n'abasore b'inkorokoro ubwo yajyaga aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye; byari ibyishimo kuri Jacques Tuyisenge n'umukunzi we bari bashyigikiwe n'imiryango yabo ndetse n'inshuti zabo ku mpande zombi.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo aribwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe mu muhango w'ubukwe bwa Jacques Tuyisenge n'umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yasabye-anakwa-umukunzi-we-video/

  • Apotre Gitwaza asanga mu bintu Congo-Kinshasa… – #rwanda #RwOT

    Apotre Gitwaza kuri ubu uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Dallas yatangaje ko mu bintu abona Congo ikeneye harimo inzu z'imbohe zihagije, ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Papa Legend TV.

    Uyu mushumba wabajijwe ibibazo bitari bicye muri iki kiganiro, yabajijwe icyo yakora aramutse abaye Perezida wa Congo, abihungira kure, agaragaza ko we yaremewe gukora umurimo w'Imana, yongeraho ati “Reka nsubize mu gihe naba mbaye umujyanama wa Perezida wa Congo”.

    Yagize ati: 'Inama ya mbere njyewe naha Perezida wa Congo ni iyi nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose gusaba Congo ngo buri muntu wese wemera Imana abanze apfukame asabe imbabazi, abanyekongo bose babanze begere Imana batungane.'

    Akomeza agaruka ku cya kabiri yakora mu gihe yaba ari umujyanama w'umukuru w'igihugu cya Congo Kinshasa ati: 'Ndi umujyanama wa Perezida namusaba kunga abanyekongo buri bwoko bukiyunga n'abanyekongo bakiyunga.'

    Agaragaza kandi ko iki ari ikintu yashyiramo imbaraga nyinshi abishimangira agira ati: 'Nabishyiramo imbaraga cyane nkashyiraho Minisiteri y'Ubumwe n'Ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.'

    Inama ya gatatu Gitwaza yaha Umukuru w'igihugu cya Congo-Kinshasa mu gihe yaba ari umujyanama we agaragaza ko ari ukongera inzu z'imbohe ati: 'Inama ya gatatu namuha ni ukongera inzu z'imbohe zajya zifashishwa mu gufunga abantu biba barya ruswa ndetse badatungana.'

    Gitwaza asobanura iyi ngingo y'inzu z'imbohe agira ati: 'Igihe inzu z'imbohe zaba zimaze kuba nyinshi abantu bagafungwa umuntu atarebye ngo ni mwene wabo cyangwa ni iki, byatuma abandi batinya noneho umunyekongo wese agakora yaba uw’imbere n’uba hanze bose bagahabwa gukorera mu gihugu gifite amategeko n'ubwigenge.'

    Gitwaza yanzura kuri iki kibazo yarabajijwe yabaye nk’ukora incamake z'inama zose yagira Perezida wa Congo Kinshasa agira ati:'Ni byo bintu bitatu: kwiyunga n'Imana, kwiyunga n'abantu no gufunga abanyabyaha.'

    Apostle Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse kuwa 15 Kanama 1971, ni umunyarwanda w'umupasiteri, umuvugabutumwa mpuzamahanga, umushakashatsi n'umwarimu, akaba ari nawe mushumba w'itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi.

    Zion Temple ni rimwe mu matorero akomoka muri Africa rifite umuvuduko wo kwaguka uri hejuru, rikaba rimaze guhindurira ubuzima bw'umwuka n'ubufatika bwa benshi muri Afrika no hanze yayo. Gitwaza kandi yashinze Minisiteri y'Ivugabutumwa ‘Authentic Word Ministries’ itegura ibiterane mpuzamatorero kandi mpuzamahanga, ifite radiyo na televiziyo ndetse n'amashuri n'ibitaro.

    Gitwaza asanga kuba abanyekongo bamenya Imana, bakiyunga kandi bagakurikiza amategeko ari ibintu by’ingenzi Congo Kinshasa ikeneyeApostle Dr Paul Gitwaza mu murimo w’ivugabutumwa akorana ubuhanga harimo n’iryo akora abinyujije mu ndirimbo we ubwe yanditse akanaririmba

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YATANGARIJEMO INAMA YAGIRA PEREZIDA WA CONGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108771/apotre-gitwaza-asanga-mu-bintu-congo-kinshasa-ikeneye-cyane-harimo-gereza-nyinshi-108771.html

  • Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania yavuye mu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 amafoto ya Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari kugura ikigori ubwo yari arimo gutembera ibice bimwe na bimwe bya Tanzania. Ubwo yari ari mu nzira yerekeza Iringa yaje kubona abana bacuruza ibyo kurya birimo: ibirayi, ibijumba, ibisheke n’ibigori byokeje ahita agura ikigori.

    Amb. Donald Wright avuga ko yaguze ikigori kandi ko yashimishijwe n’ibice yari yatembereyemo, ati “Naguze ikigori cyokeje. Nashimishijwe cyane n’ubwiza bw’ahantu nyaburanga muri kariya gace k’igihugu ndetse n’ubucuti bwa buri wese duhuye. Tanzaniya ni nziza  rwose”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108777/ambasaderi-wa-amerika-muri-tanzania-yavuye-mu-modoka-ajya-kugura-ikigori-cyokeje-ku-muhand-108777.html