Category: Uncategorized

  • Igisupusupu yagarutse mu rukiko asabirwa kuguma muri gereza #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwabisabye mu rubanza rw’ubujurire bwa Nsengiyumva Francois wajurirye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi.

    Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, inteko y’urukiko n’Ubushinjacyaha bari ku cyicaro cy’Urukio Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari kuri Gereza ya Rwamagana aho afungiye naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye ku Kacyiru.

    Nsengiyumva Francois wahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, yabwiye Urukiko ko nk’uko yabivuze aburana ifunga n’ifungurwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, atemera icyaha.

    Uyu muhanzi utavuze byinshi, yagize ati 'Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n’Ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najururiye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.'

    Me Nizeyeimana Boniface wunganira uregwa, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabwo babubuze.

    Me Nizeyimana wagarutse kuri Raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa uvugwaho gusambanywa basanze arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zisanzwe zifitwe na Nsengiyumva.

    Uyu munyamategeko wavugaga ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati 'Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'

    Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga bitewe n’uburemere bw’icyaha gikekwa kuri Nsengiyumva kandi bukaba bugikora iperereza, yakomeza gufungwa by’agateganyo.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyemezo kuri ubu bujurire kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Igisupusupu-yagarutse-mu-rukiko-asabirwa-kuguma-muri-gereza

  • Abafana ba Arsenal bakoreye urugomo umutoza Arteta ukomeje kwitwara nabi #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umutoza Arteta yazengurutswe n'aba bafana bari bariye karungu baramutuka karahava.

    Aba bafana bumvikanye bari gusaba uyu mutoza kubavira mu ikipe kuko ayigejeje habi hashoboka.Arsenal iri ku mwanya wa 19 n'umwenda w'ibitego 4 ndetse nta nota cyangwa igitego irabona.

    Ku cyumweru,nibwo Arsenal yatsinzwe ku mukino w'umunsi wa 2 wa Premier League na Chelsea ibitego 2-0 bya Romelu Lukaku na Reece James.

    Nu ubwa mbere mu myaka 118,Arsenal irangije imikino 2 ya shampiyona itsinzwe ndetse itinjije igitego ariyo mpamvu bamwe mu bafana bari ku kibuga bavugirije induru abakinnyi.

    Aba bafana bakimara kuzenguruka imodoka ya Arteta baramubwiye bati 'Tugirire impuhwe wegure.'

    Abashinzwe umutekano bahise bahagera birukana aba bafana bafasha Arteta gutaha mu rugo.

    Icyakora,Arteta ntiyigeze asubiza aba bafana bari barakaye ahubwo yakoresheje ihoni kugira ngo bave mu nzira bamureke atahe.

    Uwashyize hanze ayo mafoto yanditseho ati 'Uyu musaruro ntabwo ari mwiza.'Iyi videwo yahise irebwa n'abantu 9,000 mu gihe gito hanyuma abandi 700 batanga ubutumwa.

    Umwe mu barebye iyi videwo yagize ati 'Bakoze neza Arteta nagende.'Icyakora abandi bavuze ko Arteta akwiriye kwirukanwa ariko bidakwiriye ko asagarirwa n'abafana kuri ruriya rwego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-arsenal-bakoreye-urugomo-umutoza-arteta-ukomeje-kwitwara-nabi

  • Inkuru y'umusore w'umunyarwanda wapfiriye muri Canada ikomeje kubabaza benshi mu byamamare mu Rwanda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n'inshuti ze ku wa gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi, ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby'aya makuru y'uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara. Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n'ubu.

    Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24

    Polisi yo muri Canada mu Mujyi wa Niagra niyo iri gushakisha uyu musore w'umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y'ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

    Urupfu rwa Nkusi rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n'umuryango we.


    N'ubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

    Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24. Ati 'Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n'abantu benshi.'

    Nkusi Steve yari umuhanga mu kwiruka

    Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

    Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri 'Angie's models' ikorera Ottawa muri Canada.

    Nkusi Steve yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende

    Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n'umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n'umukino wo gusimbuka.

    Uyu mwaka yitabyemo Imana, ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo.


    Nkusi Steve yitabye Imana yari aherutse kurangiza kaminuza



    Nkusi Steve yari umunyamideli wabigize umwuga

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inkuru-y-umusore-w-umunyarwanda-wapfiriye-muri-canada-ikomeje-kubabaza-benshi

  • Menya ibanga rikomeye utari uzi riri mu gusomana ku munwa #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'imibereho ya muntu, imihindagurikire y'imico n'imibanire bemeza ko iminwa ari cyo gice kigaragaza cyane uko umuntu yiyumva by'umwihariho mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, kidashobora guhishwa. Ibindi iyo yambaye imyenda irabikingiriza.

    Ibyo bituma iyo ari kumwe n'uwo afitiye amarangamutima ari yo akunze gukoresha, uko begerana umwe akarushaho gushaka gukoza iminwa ye ku y'undi bikarangira basomanye.

    Ni umwihariko ku bantu kuko nta zindi nyamaswa zibikora neza nkabo. Zo iyo zagiriranye amarangamutima hari ukuntu ziyegerezanya imwe igakurura impumuro y'indi ikoresheje amazuru gusa bikaba bihagije.

    Umwarimu muri Kaminuza ya Nevada, William Jankowiak, yabwiye BBC ko umuntu we adafite ububasha buhagije nk'ubw'inyamaswa bwamufasha gukurura ibyo byiyumviro bya mugenzi we, ikaba impamvu ituma iyo ashaka kubikurura amwegera bagasomana.

    Yakomeje agira ati 'Uko amwegera cyane ni ko arushaho gushaka kumusoma.'

    Jankowiak yasobanuye ko uko umuntu yambara imyenda myinshi bigira uruhare mu kuba uwo basomana yabishaka cyane. Ni mu gihe abari kumwe batambaye badakunze kugirirana irari ryo gusomana.

    Ati 'Itandukaniro ritangaje, wibutse ibyo navuze ukareba nk'abahigi n'abandi baba mu mashyamba batambara uzasanga badasomana.'

    Yavuze ko bituruka ku kuba ibice by'umubiri bigaragaza ibyiyumviro hafi ya byose biba biboneka, nyamara wakwambara hagasigara haboneka umunwa gusa.

    Hagaragazwa ko kuva mu myaka 3.500 ishize gusomana ku munwa byabagaho. Mu mico imwe n'imwe byagizwe ikizira ahandi bikemerwa bikazongera gucika bitewe n'abayoboye amatwara yaho.

    Si abakundana basomana ku munwa gusa kuko n'umubyeyi ashobora gusoma umwana we. Bikunze kubaho kenshi nk'iyo akiri muto.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/menya-ibanga-rikomeye-utari-uzi-riri-mu-gusomana-ku-munwa

  • Igisupusupu ushinjwa gusambanya umwana aramenya umwanzuro ku bujurire bwe kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu
    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo uwo muhanzi yaburanye ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Nsengiyumva François aheruka gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.

    Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, akazahabwa umwanzuro ku bujurire bwe ku wa Kane w’iki cyumweru, saa cyenda z’igicamunsi.


    source : https://ift.tt/3DfOGYk

  • Musanze: Abavuga rikumvikana barasabwa kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Nyirarugero aganira n
    Guverineri Nyirarugero aganira n’abavuga rikumvikana

    Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, mu biganiro birimo kubera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bimuhuje n’abavuga rikumvikana bo mu nzego zitandukanye zo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Gacaca; zirimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Mirenge, abahagarariye amadini, abikorera, n’ibindi byiciro bitandukanye bihabarizwa bihagarariye abandi.

    Guverineri Nyirarugero, yakomoje ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bishingiye ku bikorwa remezo byegerejwe abaturage, ibiteza imbere imibereho myiza yabo n’ibishyigikira ubukungu, bimaze kugerwaho mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, abasaba kubisigasira no kurushaho kubirinda.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuba isoko y’umutekano no kuwubungabunga

    Guverineri Nyirarugero, yanagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda, abwira abitabiriye ibyo biganiro ko n’ubwo hari ingaruka cyateje, cyane cyane zishingiye ku bukungu; na none ntawe bikwiye guca intege, kuko Leta irimo gukora ibishoboka byose mu gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo yaba abaturage n’ibikorwa by’iterambere bagezeho, bidakomeza guhungabana.

    Yaboneyeho kubibutsa ko mu byo basabwa, harimo no gushyiraho akabo bubahiriza ingamba n’amabwiriza atuma birinda iki cyorezo, ari na ko bitabira gahunda yo kwikingiza Leta ishyizemo imbaraga, mu kugabanya ibyago bituruka ku ikwirakwizwa rya Covid-19, bityo n’abaturage babone uko bakomeze kwiyubakira ubukungu butajegajega.

    Muri ibyo biganiro birimo kuba, Guverineri Nyirarugero ari kumwe na CSP Francis Muheto, uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj.Gen. Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, wibukije inzego zitandukanye zitabiriye iyo biganiro, kurangwa n’imyitwarire n’imikorere inoze, by’umwihariko barushaho kugendera kure ibihungabanya umutekano.

    Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro
    Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro

    Yatanze ingero z’ibikorwa bimwe na bimwe bigenda bigaragara by’ubusinzi, urugomo, ibiyobyabwenge, ubujura n’amakimbirane bikigaragara, mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, asaba izo nzego kuba maso, barangwa n’ubufatanye mu kubikumira no gutanga amakuru y’ababigaragaramo, kugira ngo bakumirwe bataragera ku ntego yo guhungabanya umutekano, bityo urusheho gusigasirwa mu buryo butajegajega.


    source : https://ift.tt/2WlXyLl

  • Umugore yishwe na Covid-19 akimara kubyara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo yabyaye arembye atyo yari umwana wa kane, bamwita Eviegrace, n’ubwo nyina wari umaze kumubyara atigeze agira amahirwe yo kumubona neza cyangwa se kumuterura nk’uko bivugwa n’umugabo we.

    Josh, umugabo wa Samantha ubu uri mu gahinda ko gupfusha umugore we azize Covid-19, agasiga uruhinja rukivuka, yatangaje ko atari yarigeze yikingiza Covid-19, aboneraho gusaba aninginga abantu ngo bemere bikingize.

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Josh yagize ati “Namaze amasaha mu bitaro ku wa kane no ku wa gatanu ndi kumwe n’umugore wanjye ubu wapfuye. Ni byo, imibare itangazwa ni yo, jya kwikingiza kugira ngo wowe, cyangwa umuryango wawe utazahura n’ibyo nahuye na byo”.

    Ubu ndimo ndandika muryamye iruhande, afite imyaka 35 gusa, ntiyikingije Covid-19, ari mu isanduku agiye gushyingurwa”.

    Umuhango wo gushyingura Samantha wabaye ejo ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021. Mu gitambo cya misa yo gusabira Samantha mbere yo kumushyingura, bahise banabatirisha umwana yasize abyaye Eviegrace.

    Wari umuhango ufite umwihariko, aho bizihizaga ubuzima bakanazirikana urupfu icyarimwe, nk’uko Padiri Sean O’Donnell watuye icyo gitambo cya misa yavuze ko ari ubwa mbere abatije mu misa yo gusabira uwapfuye.

    Yagize ati “Ubu ndavuga ubuzima n’urupfu icyarimwe, ni ibyishimo bivanze n’agahinda”.

    Mu magambo Josh yavuze asezera umugore we Samantha, yavuze ko “nta bubabare yari afite, wabonaga ameze neza ubwo yahumekaga umwuka we wa nyuma. Ari mu bitaro yashoboye kubyara umwana wacu yagura umuryango n’ubwo atigeze abona uwo mwana neza, cyangwa se ngo amuterure mu maboko ye”.

    Ati “Nzakora uko nshoboye kose Eviegrace azamenye ibyerekeye mama we byose, kuko ntazigera amubona”.

    Arongera ati “Sinzemerera umuntu uwo ari we wese kumwibagirwa kandi nzahora nibuka ibihe byiza n’ubuzima twasangiye”.

    source : https://ift.tt/3kmc9OR

  • Gutegura ibyo gukorera inkingo mu Rwanda mu byihutirwa biraje ishinga Umuyobozi mushya wa FDA – #rwanda #RwOT

    Dr Bienvenu yemejwe nk’Umuyobozi wa FDA n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama.

    Yashyizwe muri izi nshingano mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo ruhereye ku za Covid-19.

    Mu kiganiro yagiranye na Newtimes, yavuze ko mu biri mu nshingano za FDA nta na kimwe kizirengagizwa ariko hari ibyihutirwa kurusha ibindi.

    Muri ibyo harimo gushira imbaraga mu mabwiriza agenga ibikorerwa imbere mu gihugu bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka yashize aho zashyirwaga mu gushyiraho amabwiriza agenga ibituruka mu mahanga.

    Yavuze ko mbere yo gutangira ari ngombwa kubanza kugenzura ibikorwaremezo nkenerwa bizafasha mu ikorwa ry’inkingo, ibikoresho byo kwa muganga, ikoranabuhanga rikoreshwa n’umusaruro uvamo.

    Ikindi gikenewe ni ukugirana ubufatanye n’abashoramari bashobora kuza bagashora imari muri urwo rwego.

    Ati “Ibyo byarakozwe na Minisiteri zibishinzwe mu gihugu. Kugeza ubu dufite abashoramari bafite ubushake bwo kuza gukorera mu gihugu ndetse bamwe bamaze kuhagera. Icyo navuga ni uko ibiganiro bitegura ikorwa ry’inkingo n’indi miti bigeze ku rwego rwiza. Tuzi abo tuzakorana na bo n’igihe tuzatangirira ariko kugeza ubu nta ruganda ruratangira ariko ibikenewe byose ngo dutangire birateganyijwe.”

    Dr Bienvenu yavuze ko ibikorwa nibitangira hazakorwa inkingo zitandukanye ndetse n’indi miti yo kwa muganga mu rwego rwo kwirinda ibihombo bishobora kubaho.

    Ati “Iyo tuvuga inkingo ntabwo tuba tuvuga iza Covid-19 gusa, kubera ko tuzakora inkingo zitandukanye. Iyo ukoze urukingo rw’ubwoko bumwe hanyuma icyorezo kikarangira, ugwa mu gihombo kandi ibyo ni byo tudashaka.”

    Hagati ariko FDA irasabwa kuba ifite ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa by’inganda zikora ibikoreshwa kwa muganga bwo ku rwego mpuzamahanga bugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

    Hari inzego enye,nibura idafite urwa gatatu ntishobora kwemerwa ko ibi bikorwa bitangira gukorerwa mu gihugu. Kugeza ubu iki kigo kiri ku rwego rwa mbere, kikaba kiri gukora ibishoboka byose ngo kigere ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu icyarimwe nk’uko Dr Bienvenu yabisobanuye.

    Biteganyijwe ko umwaka utaha OMS izaza gukora igenzura ngo irebe niba cyujuje ibisabwa ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu hanyuma ibyo ku rwego rwa kane bikazagerwaho nyuma.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, Dr Emile Bienvenu

    source : https://ift.tt/3B9uyFC