Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa uburyo butanu warindamo imvuvu no gucika kumusatsi wawe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe indwara y'imvuvu no gucika kw'imisatsi biterwa n'uruhu rwumagaye cyangwa gukoresha ibikoresho by'imisatsi byanduye, ibintu bitandukanye dushyiramo, nk'amavuta ataragenewe gusigwamo n'ibindi. Umuntu uwari we wese yarwara imvuvu hatitawe ku myaka afite, cyangwa aho atuye. Akaba ari yo mpamvu kumenya uburyo bwo kuzirinda ari ngombwa. Hari uburyo bworoshye wakoresha uri mu rugo ukivura imvuvu ndetse no […]

    The post Sobanukirwa uburyo butanu warindamo imvuvu no gucika kumusatsi wawe appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/25/sobanukirwa-uburyo-butanu-warindamo-imvuvu-no-gucika-kumusatsi-wawe/

  • Abana bato cyane bagaragaje urukundo rudasanzwe bafitanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bato cyane bagaragaje ko bakundana mu buryo budasanzwe, nyuma yo guhurira kwa muganga bombi barwaye kanseri.

    Aba bombi bafite imyaka itatu! Umuhungu yitwa Mack Poter naho umukobwa akaba yitwa Payson Altice. Bwa mbere bahuriye kwa muganga bajyanwe kuvuzwa kuko bose bafite uburwayi bwa kanseri. Bahuriye ku bitaro by'abana bizwi nka 'Phoenix Children's Hospital' biherereye Arizona muri Amerika. Bagihura ngo barakundanye mu buryo bukomeye barakina ndetse baranasabana.

    Nyuma yo kuva kwa muganga bageze iwabo, urukundo rwakomeje gufata indi ntera ndetse ku muhungu biba ibindi bindi nk'uko nyina yabisobanuye ati: 'Buri gitondo ikibazo cye cya mbere cyahoraga ari nzakina na Payson ryari? Urukundo rwabo rwatumye ababyeyi babo bamenyana kuko buri umwe yahoraga yishyuza undi ababyeyi. Cyakora ngo kubo batuye mu gace kamwe, ababyeyi babo bafashe umwanzuro wo gutegura umunsi wo kongera kubahuza bawushyira tariki 11Kanama 2021 baje guhura maze gukora ibirori byakataboneka.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uko byagenze nyuma yo guhura ku nshuro ya mbere kuva bakundanira kwa muganga. Bisa n'aho umukobwa [Payson] yaje kumutegerereza hafi y'iwabo. Aba yambaye agakanzu n'udukweto tugufi. Umuhungu [Mack Poter] aturuka hirya afite indabo, maze uwari waherekeje umukobwa akabaha rugari agakura telephone mu mufuka agatangira gufata amashusho.

    Mack Poter n'urugwiro rwinshi araza akabanza agaha ururabo umukunzi we Payson nawe akabanza kurwitegereza maze nyuma atazuyaje afata umwanzuro agahobera cyane Mack Poter warumaze kumuha ururabo.

    Source : https://yegob.rw/abana-bato-cyane-bagaragaje-urukundo-rudasanzwe-bafitanye/

  • Byinshi wamenya kuri Thé Vert ifasha kurinda indwara zikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Thé vert/green tea ni ubwoko bw'amajyane akoreshwa mu gukora icyayi, ariko nkuko izina ribigaragaza ni icyayi twakita ko ari 'icyayi cy'icyatsi', ushyize mu kinyarwanda.

    Gusa aya majyane akaba afite akamaro mu mubiri kuruta andi majyane yose waba uzi cyangwa ukoresha.
    Aya majyane ushobora kuyikorera ubwawe, ufata ibibabi by'icyayi ukanika byamara kuma ukabisya cyangwa ukabivunga, ushobora kandi no kuyagura akoze, gusa uzarebe niba ari umwimerere nta kindi kivanzemo

    Akamaro ka Thé vert 

    • Thé vert yifitemo ibyitwa polyphenols (soma polifenolo) ikaba igira akamaro ku kuvana imyanda y'uburozi mu mubiri (antioxidants) iba yinjiyemo binyuze mubyo urya. Ku bw'ibyo ikurinda gusaza n'izindi ndwara ziterwa n'ikorwa ry'uburozi mu mubiri (harimo indwara z'umutima na kanseri).
    • Yifitemo caffeine itandukanye niyo mu ikawa. Caffeine izwiho kuba inkabura (stimulant), ku bw'ibyo ifasha mu gukora neza k'ubwonko, kwibuka, akabaraga mu buriri, no gutekereza neza.
    • Kunywa thé vert bifasha mu kurinda kanseri y'uruhu iba yatewe n'itwikwa ry'imirasire y'izuba mibi (Ultra violet).
    • Inarinda izindi kanseri harimo iy'urwagashya, igifu, n'izindi nyama zo mu nda.
    • Kuyinywa birwanya ubwivumbure bw'umubiri ku bintu binyuranye (allergy). Ku bw'ibyo ifasha mu guhangana na grippe yatewe n'ubwivumbure.
    • Kuyinywa bifasha mu kongera ubushobozi bw'amaso mu kureba neza.
    • Thé vert izagufasha mu kurinda amenyo n'ishinya byawe.
    • Kuyinywa bifasha mu kurinda no kurwanya diyabete.
    • Kuko ifitemo caffeine, kuyinywa bitwika ibinure ku gipimo cya 17%. Ni umuti mwiza rero wo kurwanya umubyibuho ukabije.
    • Nkuko twavuze ko irwanya ubusaza, izakurinda indwara zifata ahanini abasaza harimo indwara yo gususumira (Parkinson's disease), n'indwara yo kwibagirwa (Alzheimer's disease).
    • Ifasha mu kurinda indwara zitandukanye z'umutima.
    Umurima w'icyayi hamwe n amababi y'icyayi. Niyo akorwamo thé vert

    Ese nta ngaruka mbi yatera?

    Kugeza ubu nta ngaruka mbi zari zerekanwa, gusa hari ibyo kwitondera:

    • Si byiza kuyinywana n'indi miti cg ibyo kunywa bikabura umubiri nka dynamogen, inzoga, Sildenafil, kuko byatera umuvuduko udasanzwe w'amaraso.
    • Niba ufata imiti ibuza amaraso kuvura nka Warfarin (Coumarin) si byiza kuyinywa kuko burya ibamo Vitamin K, ituma amaraso avura.
    • Niba ugira ubwivumbure kuri caffeine, ishobora kugutera kubura ibitotsi, isesemi no kuruka, kwigunga no kwiheba. Byagusaba kuyinywana ubwitonzi.

    Agatasi ka thé vert ku munsi, katuma udahora kwa muganga.

    Src: Umutihealth

    Source : https://yegob.rw/byinshi-wamenya-kuri-the-vert-ifasha-kurinda-indwara-zikomeye/

  • Ibimenyetso simusiga byarekana ko umuntu urimo kwegera urupfu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba urwaje umuntu ubona ageze mu minsi ye ya nyuma hari ibyakwereka ko ashobora kuba agiye kwitaba Imana. Abahanga bemeza ko ari ingenzi kumenya ibi bintu byerekana umuntu uri gusatira urupfu. Ese mu by'ukuri ibyo bintu nibihe? Some neza urasobanukirwa.

    1.Guta umutwe

    Benshi mu bagiye gupfa bahura n'ikibazo cyo guta umutwe cyangwa kuvuga ibidahuye. Ibi usanga biterwa nuko umuvuduko w'amaraso ushobora kuba wazamutse cyangwa ubwonko bukaba butagikora neza.

    2.Gusinzira cyane bidasanzwe

    Ushobora kuba usanzwe uziranye n'umuntu ariko utamuziho gusinzira amasaha y'umurengera. Ushobora kandi kuba urwaje umuntu ariko ukabona amaze amasaha menshi asinziriye, ibi rero nubibona cyane cyane ku muntu urwaye uzitegure ko ashobora kugucika mu minsi micye. Abantu benshi iyo bari mu minsi yabo ya nyuma cyane cyane abarwaye indwara zikomeye bakunda gusinzira bidasanzwe.

    3.Guhindagurika ku mikorere y'umubiri

    Aha harimo gutakaza ubushyuhe bidasanzwe, kugabanuka kw'isukali kandi adasanzwe arwaye diyabete, ndetse no kugabanuka k'umuvuduko w'amaraso, gusa hano ashobora no kumva ashyushye cyane cyangwa agakonja cyane iki nacyo nikimenyetso cyuko umuntu ari kugucika.

    4.Kudashobora kurya

    Kudashobora kurya bishobora kuba kubantu benshi, ariko nanone nuba urwaje umuntu akamara amasaha menshi ntakintu ariye uzagire impungenge. Impamvu yo kubura ubushake bwo kurya (appetite) nuko umubiri uba wamaze gucika intege burundu ibyo rero bituma uwo mubiri utongera gushaka ibyo kurya kuko uba utari bushobore kubitunganya.
    Kutajya mu bwiherero mu gihe kinini

    Bigendanye nuko kurya biba bitagishoboka no kujya mu bwiherero biba bidahari, iyo umuntu atabasha kurya ariko akabasha kwiherera burya byerekana ko umubiri we ukiri gukora ariko iyo ntanakimwe muribyo uzatangire kugira impungenge.

    5.Umunaniro udasanzwe

    Abantu benshi bagiye gupfa bagira umunaniro udasanzwe, ibi nukubera ko umubiri uba wamaze gutakaza imbaraga hafi ya zose ndetse n'amaraso, gucika imbaraga ndetse n'umunaniro ni ikimenyetso rusange kubantu benshi bari gupfa.

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-simusiga-byarekana-ko-umuntu-urimo-kwegera-urupfu/

  • Ibyo wamenya kuri ya nkumi y'ikizungerezi ikomeje gushyira mu byago ibyamamare nyarwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manzi Shalon, ni izina ryavuzwe cyane mu myidagaduro, ni nyuma y'uko abahanzi babiri bafunzwe kubera we, none n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier akaba yarasezerewe mu mwiherero kubera ikiganiro yari yaraye agiranye n'uyu mukobwa kuri Instagaram.

    Shalon Manzi uzwi nka Shazz.91 ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere yumvikanye mu myidagaduro ubwo hafungwaga abahanzi Kevin Kade, Davis D n'umufotozi Habimana Thierry kubera we.

    Hari muri Mata 21, Habimana Thierry yafunzwe azira kuba yarasambanyije Shalon tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe, bararanye ku buriri bumwe, ibyo byose bikaba ataruzuza imyaka y'ubukure ibintu abantu benshi batemeranyaho aho bavuga ko ahubwo uyu mukobwa ashobora kuba avuka mu muryango ukomeye.

    Muri iki kirego cy'aba bahanzi bamwe mu bantu bagiye banuganuga ko uyu mukobwa ubwo bamujyanaga kumupima kuri Laboratwari nkuru y'igihugu kureba ko bamusambanije, ngo basanze inzira ari nyabagendwa ibintu bavuga ko byagabanije igitutu kuri ba Davis d, Thierry na Kade.

    Davis D yaregwaga icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y'ubukure(icyo gihe niko byavugwaga) aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.

    Yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu ntangiriro z'uku kwezi aho yagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Jules Sentore yitwa 'Iyizire', uyu muhanzi yatangiye kuvugirwaho n'abantu bamubwira ko yakoresheje umwana utarageza imyaka y'ubukure ko nareba nabi ari bufungwe.

    Shalon Manzi yakoze mu mitwe ya benshi nyuma y'uko Kwizera Olivier baraye bagiranye ikiganiro cya 'Live' kuri Instagram yirukanwe mu mwiherero w'Amavubi yarimo, ni mu gihe bitegura imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bavuga batebya ko uyu mukobwa bashatse bamwirinda dore ko ngo umu star wese umuvugishije cyangwa se ugiranye nawe umubano udasanzwe ngo bitamugwa amahoro.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-ya-nkumi-yikizungerezi-ikomeje-gushyira-mu-byago-ibyamamare-nyarwanda/

  • – #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/2XVn2zR

  • Umwarimu wiyambika nk'umunyamideli akomeje gutera impungenge ababyeyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi ukomoka muri Afurika y'Epfo kuri ubu akomeje gutera impungenge ababyeyi benshi kubera imyambarire imeze nk'iy'abanyamideli.

    Uyu mwarimukazi wahawe akazi ko kwigisha abana bato, ariko nanubu imyambarire ye ikomeje gucyemangwa na benshi, kuko bemeza ko yo ubwayo itatuma umwana hari uburere buzima akurana. Uyu mwalimu wo muri Afrika y'Epfo rero ubanza nta mubyeyi numwe wifuriza umwana we ibyiza, ushobora gutuma amwigishiriza umwana bitewe nukuntu aba yambaye nk'abanyamideli.

    Uyu mwalimu witwa Lulu Menziwa, akimara kugera mu mbuga za internet zitandukanye yavugishije benshi. Igitangaje kurushaho nuko uyu mwalimu yifata amafoto yiyi myambarire ye ari mu ishuri maze akasakaza kumbuga zinyuranye. Aribyo bikomeje gutangaza benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-wiyambika-nkumunyamideli-akomeje-gutera-impungenge-ababyeyi/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Digidigi wo muri Papa Sava akiri muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Regero Norbert uzwi nka Digidigi muri filime ya Papa Sava. Ni ifoto ye ya kera.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-digidigi-wo-muri-papa-sava-akiri-muto/