Category: Uncategorized

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO WIMUKANWA WA CRC RW LTD UGIZWE N'IMYENDA N'IBIKORESHO BYO KUYIBIKAMO UHEREREYE MU NZU Y'UBUCURUZI YA KBC KIMIHURURA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO WIMUKANWA WA CRC RW LTD UHEREREYE MU KAGALI KA KAMUKINA, UMURENGE WA KIMIHURURA AKARERE KA GASABO. CYAMUNARA IKAZAHERA KU ITALIKI YA 24/08/2021 MU NYUBAKO Y'UBUCURUZI YA KBC.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI TELEFONI 0784588972.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-wimukanwa-wa-crc-rw-ltd-ugizwe-n-imyenda-n

  • Dr Bihira Canisius yafunzwe na RIB #rwanda #RwOT

    Dr Bihira Pierre Canisius, yafunzwe n' Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, nibwo Dr Bihira wakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ari Umuyobozi w'Ikigo cyitwa AFADE Ltd, nibwo yatawe muri yombi n' Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB,

    Nk' uko Igihe dukesha aya makuru kibivuga ni uko Dr Bihira w'imyaka 61, yijeje abantu batandukanye ko nibagura imigabane muri AFADE [African Agency for Development and Environmental Project], bazabona inyungu zihuse.

    Umuturage watanze amakuru yavuze ko yabonye Dr Bihira kuri televiziyo ari guhamagarira abantu kuzana amafaranga, avuga ko agiye gukora ikigo cy'imari ndetse kizajya gitanga inyungu zihuse.

    Yavuze ko Dr Bihira yabwiraga abaturage ko azajya abigira imishinga ku buntu, bagakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse akabaguriza binyuze mu mushinga yari yatangije witwa Kanani Project nawo ushamikiye kuri AFADE.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko ritaganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 174: Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya

    Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n'umuntu kugira ngo atange impapuro z'inyemezamigabane, z'inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n'amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k'ifaranga ari ibya sosiyete y'ubucuruzi, iby'ikigo gicuruza cyangwa iby'uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Nyandikira kuri email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/26/dr-bihira-canisius-yafunzwe-na-rib/

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko mu Mudugudu wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu uwo mugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Tanzaniya General Venance Mabeyo, ruva tariki 23 Kanama 2021 rukagera ku itariki 26 Kanama 2021, aho ku itariki 24 yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, mu biro bye ku Kimuhurura.

    Mu rwego rwo gusura ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zifashamo abaturage mu rwego rwo kubageza ku iterambere rirambye, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yatambagijwe Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, ashima cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikorwaremezo binyuranye, anashima kandi imibereho y’abahatujwe.

    Bimwe mu bikorwa abo bashyitsi bishimiye muri uwo mudugudu utuwe n’imiryango 144, birimo Agakiriro, Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD), Ikigo Nderabuzima, Ikigo cy’amashuri cya Kampanga, amazu ajyanye n’icyerekezo yubakiwe abagenerwabikorwa, imihanda ya Kaburimbo n’ibindi.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo
    Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo

    Nk’uko yabitangaje akigera mu Rwanda, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yavuze ko urwo ruzinduko we n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda, rukozwe hagamijwe gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Tanzaniya n’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Ni uruzinduko rubaye nyuma y’iminsi mike, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura akoreye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bya gisirikari.

    Biteganyijwe ko Umugaba w’ingabo mu gihugu cya Tanzaniya n’itsinda ayoboye, basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uwo Mugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya, asuye uwo mudugudu nyuma y’uko na none, uwo mudugudu wari uherutse gusurwa na Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra tariki 06 Kanama 2021 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 yagiriraga mu Rwanda.

    Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe, wari uyoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Zimbabwe, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, nabo basura uwo mudugudu tariki 03 Kanama 2021.

    Mu gihe kandi uwo mudugudu wari umaze gusurwa n’umugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, ubwo yari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku itariki 28 Nyakanga 2021, abo bose bashimira ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage, mu kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, niwo wizihirijwemo ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora ku rwego rw’igihugu tariki 04 Nyakanga 2021, ukaba ari umudugudu ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi bahakorera ingendo shuri.

    source : https://ift.tt/2Wr53jO

  • Nyagatare: Abayobozi b'imidugudu 32 bahawe ishimwe nubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'imidugudu 32 gusa mumidugudu isaga 600 yo mukarere ka Nyagatare nibo bashyikirijwe ishimwe numuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana. Uyu muhango wabereye kuri stade yakarere ka Nyagatare hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Abayobozi b'imidugudu 32 yo mukarere ka Nyagatare besheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mukwivuza mutuele de sante bashimiwe nubuyobozi bwiyintara y'iburasirazuba ndetse […]

    The post Nyagatare: Abayobozi b'imidugudu 32 bahawe ishimwe nubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/26/nyagatare-abayobozi-bimidugudu-32-bahawe-ishimwe-nubuyobozi-bwintara-yiburasirazuba/

  • Meddy na Bruce Melodie bahataniye igihembo gikomeye #rwanda #RwOT

    Indirimbo 5 nizo zihataniye igihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021 ‘Kiss Summer Awards 2021’ aho indirimbo ya Meddy na Bruce Melodie zasanze zihanganiye iki gihembo.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Kiss FM itegura ibi bihembo yatangaje indirimbo zihataniye iki gihembo.

    Indirimbo zihataniye iki gihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021, ni Amata ya DJ Phil Peter yakoranye na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ndetse na Katapila ya Bruce Melodie.

    Abandi bahatanye mu bindi byiciro, bakaba bazatangazwa mu biganiro by’iyi Radio biri imbere.

    Biteganyijwe ko ibi bihembo kubatsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.

    Mu mwaka wa 2018 igihembo cy’indirimbo cyatwawe na Nta Kibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 Kontwari ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa n’Igare ya Mico The Best.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-na-bruce-melodie-bahataniye-igihembo-gikomeye

  • Dr Bihira yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi impuguke akaba n'umusesenguzi mu by'ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Dr Bihira wakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ari Umuyobozi w'Ikigo cyitwa AFADE Ltd. Yatawe muri yombi ku wa 25 Kanama 2021.Amakuru kigalinews24 […]

    The post Dr Bihira yatawe muri yombi na RIB appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/26/dr-bihira-yatawe-muri-yombi-na-rib/

  • KCB yaguze BPR bituma iba Banki ya kabiri nini mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo ibigo by’ubucuruzi Atlas Mara na KCB byashyize umukono ku masezerano yo kugura iyo migabane ingana na 62,06%.

    KCB kandi mu kwezi kwa Gashyantare 2021 yari yaguze indi migabane ingana na 14,61% ikigo cyitwa Arise B.V. cyari gifite muri BPR, bityo kwihuza kw’izi banki bikaba bigiye gutuma zihuza n’imikorere.

    Ubuyobozi bwa KCB buravuga ko ku wa 25 Kanama 2021 aribwo bujuje ibisabwa byose ndetse bemererwa kwegukana iyo migabane myinshi muri BPR.

    Umuyobozi Mukuru wa KCB, Joshua Oigara, yagize ati “Twishimiye kwegukana BPR, banki ifite abakiriya bato bato, ikagira amashami menshi kandi ikaba ifite amateka maremare y’imyaka 45 imaze ikorera Rwanda. Uku kwihuza biratuma tuba banki ya kabiri nini mu gihugu.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego ari uguhuza izo banki zombi zikitwa izina rya ‘BPR Bank’. Uko kwihuza ngo bizafasha abakiriya ba KCB guhabwa serivisi ku mashami menshi abegereye ndetse no ku ba agents bakorera henshi mu gihugu.

    Ni mu gihe abari basanzwe ari abakiriya ba BPR na bo bazabasha guhabwa serivisi nziza zikoreshwa ikoranabuhanga rigezweho kandi rikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/2WtaU8f

  • Niyonzima Olivier Seif mu rugabangabo, arasabwa kwishyura ideni agahabwa ibyo agenewe #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya APR FC ntabwo Niyonzima Olivier Seif arahabwa urupapuro rumurekura 'Release letter’ kubera ideni yatsinze mu izina ry’iyi kipe.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwatandukanye na Niyonzima Olivier Seif wari umaze iminsi mike yongerewe amasezerano.

    Nyuma yaho nibwo haje inkuru y’uko iyi kipe itaraha uyu mukinnyi urupapuro rumurekura ndetse iyi kipe yaje kubyemeza aho yavuze ko ruhari ariko ataraza kurufata azanye ibikoresho by’ikipe yatumwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yatanze ibikoresho yasabwaga ariko urupapuro ntaruhabwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu atarabona uru rupapuro ndetse akaba ari mu rugabangabo yibaza uko bizagenda.

    Andi makuru avuga ko impamvu uyu mukinnyi adahabwa urupapuro rwe ari ideni afite yafashe mu izina ry’iyi kipe.

    Ubwo yari amaze kumvikana na APR FC kumwongerera amasezerano kuri miliyoni 18, uyu mukinnyi yagiye muri Zigama CSS abakozi b’iyi kipe bakoresha, asaba inguzanyo ya miliyoni 5 aho yatanze umwishingizi nka APR FC maze amafaranga yaguzwe nageraho bazayakureho.

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, iyi kipe ikaba yaramusabye kubanza kwishyura iri deni bakabona kumuha urupapuro rwe.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC, visi perezida Afande Firmin Bayingana n’umunyamabanga Masabo Michel ngo basobanure iki kibazo ariko ntibyakunda kubera ko batitabaga telefoni zabo ngendanwa.

    Niyonzima Olivier Seif, nyuma y’ubutumwa bw’ikipe y’igihugu, ngo yamaze gufata umwanzuro ko navayo azahita yishyura aya mafaranga ubundi bakamuha urupapuro rwe akaba yajya gusinyira ikipe yifuza.

    Niyonzima Olivier Seif ntarahabwa urupapuro rumurekura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-mu-rugabangabo-arasabwa-kwishyura-ideni-agahabwa-ibyo-agenewe

  • Ese twasobanukiwe intego y’Ibyanditswe byera? None kuki hari abifashisha Bibiliya mu gukora ibyaha? #rwanda #RwOT

    Urubuga Bibleanswer.org rugaragaza ko Bibiliya ari cyo gitabo kimaze guca agahigo ku Isi mu gusomwa n’abantu benshi kandi akaba ari nacyo kimaze kugurishwa cyane kuko kugeza ubu kopi miliyari eshanu za Bibiliya zimaze kugurishwa.

    Kopi miliyoni 100 zigurishwa buri mwaka, ni ukuvuga ko 273,972 zigurishwa ku munsi, kopi 11,415 zigurishwa ku isaha, kopi 190 zigurishwa ku munota naho kopi 3 za Bibiliya ziba zigurishijwe ku isegonda rimwe.

    Urubuga rwitwa Christiantoday.com rwo rugaragaza ko 40% y’abasomyi ba Bibiliya bemeza ko ari igitabo cyazanye impinduka nziza mu buzima bwabo, 30% bemeza ko Bibiliya iramutse igizwe igitabo gishingirwaho mu kuyobora sosiyete iyo ari yo yose habamo impinduka nziza kurushaho.

    Inyigo kandi yagaragaje ko 45% by’abakunda gusoma Bibiliya ari abagabo naho 59% ni abagore, 69% by’abakunda gusoma ni abafite hejuru y’imyaka 65 naho 39% ni abafite hasi y’imyaka 44 y’ubukure.

    Wikipedia igaragaza ko mu mwaka wa 2020, umubare w’abatuye Isi kugeza ubu basaga miliyari 7.8 naho umubare w’abafite imyemerere ya Gikirisito ni miliyari 2.3. Umubare wa kopi za Bibiliya umaze kugurishwa ungana na 64% by’umubare w’abatuye Isi, ukaba ungana na 209% by’umubare w’abakirisito batuye Isi kuri ubu.

    Dushingiye ku mibare yerekanywe mu bushakashatsi bwatangajwe n’imbuga zitandukanye tubonye hejuru, biragaragara ko Bibiliya ari igitabo gisomwa n’abantu benshi ku Isi, igitabo gifitiwe icyizere, igitabo gisomwa kandi kigakoreshwa n’abantu b’ingeri zose baba abafite imyizerere ya Gikirisito, abatayifite yewe n’abatemera Imana babona Bibiliya nk’igitabo cy’ubuhanga.

    Kubera uku kwizerwa no gukundwa no gukoreshwa n’umubare w’abantu benshi, rimwe na rimwe Bibiliya ikoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite nko muri politiki no mu buriganya butandukanye, ariko ibi bihabanye n’ukuri kwanditse muri yo ari nayo mpamvu abakora ibi baba biciriyeho iteka ryo kurimbuka ndetse bakarimbukana n’abizera ubwo buriganya.

    “Umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.” (2 Timoteyo 3:1-5)

    Uyu munsi usanga imitwe myinshi y’iterabwoba nka: Lord Resistance Army, Anti-Baraka n’iyindi, abanyepolitiki benshi bakangurira abantu gukora ibikorwa by’urugomo, abakora ibikorwa by’ubwambuzi bushukana, abakora ubusambanyi n’ibindi bikorwa by’ubujyahabi n’ubuhenebere bifashisha Bibiliya bashaka kwerekana ko ibyo bari gukora bashyigikiwe n’Imana cyangwa biri mu bushake bw’Imana. Ariko kuba umuntu afite Bibiliya cyangwa azi imirongo ya Bibiliya mu mutwe, ntibisobanura ko uwo muntu ari uw’Imana cyangwa ko ibyo akora yabitumwe kandi bishyigikiwe n’Imana.

    Pawulo yandikira Timoteyo yamusabye kwirinda bene aba bantu bakoresha bibiliya mu bikorwa by’ubujyahabi n’ubuhenebere agira ati 'Bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.” 2 Timoteyo 3:5

    Mu mwaka wa 2020 mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’urubuga rwa thebibleanswer.org, hagaragajwe ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije abatuye Isi yose, byagaragaye ko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Youversion Bible app, abantu bagera kuri miliyoni 600 basomye Bibiliya kandi by’umwihariko basoma umurongo wo muri Yesaya 41:10 ugira uti “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”

    Ibi bigaragaza ko hari abasoma Bibiliya gusa mu gihe cy’amage cyangwa bakayifata nk’igitabo bakoresha ngo barwanye amarangamutima yabo, cyangwa bakoresha nk’ikibamara ubwoba nyamara ubuzima babayemo atari ubuzima bushingiye ku kuri kuw’ijambo ry’Imana. Ariko ntabwo Bibiliya ibereyeho gushimashima amarangamutima yacu. Cyangwa nk’igikoresho cyo gukoresha ngo kitumare ubwoba maze dukore ibikorwa by’urugomo, ubwiyahuzi n’ubutagondwa kuko abakora ibimeze bityo bitwaje Bibiliya bibajyana mu rupfu.

    Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto aribwira ko inyuguti yica aho umwuka agahesha ubugingo.

    Yagize ati 'Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya batari ab’inyuguti, ahubwo ni ab’umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo.” (2 Abakorinto 3:6)

    Biratangaza kubona abantu bayobya, bemera kwishora mu bikorwa by’urugomo, ubwicanyi, kwiyahura, kwigomeka ngo ni uko uwabashishikarije gukora ibyo yabikoze yitwaje cyangwa yifashishije Bibiliya.

    Pawulo yasobanuye Bibiliya icyo aricyo n’impamvu Imana yayihaye abantu bayo agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” (2 Timoteyo 3:15;17)

    Icya mbere Pawulo yavuze ni uko ibyanditswe byera byose (ibyanditse muri Bibiliya) byahumetswe n’Imana. Icya kabiri yerekanye impamvu n’umumaro byo gukoresha ibyo byanditswe byera (Bibiliya) ari zo Kwigisha umuntu, kwemeza umuntu ibyaha bye, gutunganya umuntu no kumuhanira gukiranuka. Icya gatatu yerekanye umusaruro utangwa no gukoresha ibyanditswe byera ariwo”kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose”.

    Igihe cyose uzabona umuntu ukoresha Bibiliya atari ukugira ngo akwigishe, akwereke iby’ibyaha byawe, agutunganye, kandi aguhanire gukiranuka rwose kugira ngo ube umuntu w’Imana ushyitse rwose kandi ufite ibigukwiriye byose ngo ukore imirimo myiza yose, uzamenye ko uyu muntu atari mu bushake bw’Imana kandi uzasobanukirwe nuko nubwo afite ishusho yo kwera ariko ahakana imbaraga zako, umeze utyo ujye umutera umugongo.

    Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kirisito bubane namwe mwese! Yari mwene so Urinzwenimana Mike

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-twasobanukiwe-intego-y-Ibyanditswe-byera-None-kuki-hari-abifashisha.html

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari – #rwanda #RwOT

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yasuye Ishuri rya Gishari kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu we n’intumwa ze bari kugirira mu Rwanda.

    Muri iri shuri bakiriwe n’Umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, wishimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari) bakirebera imyitozo ihatangirwa.

    Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi.”

    CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground) ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga Amahoro (FPU).

    Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere no hanze y’u Rwanda cyane cyane mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

    Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, najyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bwa Loni.’’

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho icyitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Polisi ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama akubiyemo ibiyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda aho ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana

    source : https://ift.tt/38fdaTn