Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu nziza wubakiwe na Polisi y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n'izindi z'inyongera (Annex) ziri mu gikari, Polisi yazubatse mu gihe kingana n'amezi 4 zitwara amafaranga y'u Rwanda agera muri Miliyoni 18.

    Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n'umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n'abandi bapolisi bayobora mu Ntara y'Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda yashimiye abaturage b'Akarere ka Kamonyi ndetse n'abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y'umuryango wa Sumwiza yuzure.

    Yagize ati” Polisi y'u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.”

    CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n'ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y'u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

    Ati“Ni bimwe mu bikorwa Polisi y'u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n'abaturage nk'ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby'umutekano.”

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee yashimiye Polisi y'u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y'u Rwanda ifasha abaturage.

    Ati” Turashimira Polisi y'u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk'uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk'amazi n'umuriro.”

    Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

    Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y'u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

    Ati” Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y'inzu n'ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane.”

    Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y'u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y'u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y'u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kamonyi-umuryango-utishoboye-washyikirijwe-inzu-nziza-wubakiwe-na-polisi-y-u

  • Mutsinzi Ange ntakitabiriye ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda uheruka gusinyira ikipe ya CD Trofense muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gutangaza ko atazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera ko yifuza kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.

    Mutsinzi Ange yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ashaka kuzakoresha mu mikino ibiri yo mu itsinda E na Mali tariki ya 1 Nzeri muri Maroc na Kenya tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Uyu musore yahamagawe ari mu Bubiligi ari mu igeragezwa, ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa CD Trofense muri Portugal mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu musore rero akaba yamaze kubwira ikipe y’igihugu Amavubi ko yifuza ko ataza kuko ashaka kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera nka Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Kalisa Jamil na Nsengiyumva Isaac bakina muri Uganda, Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya yaraye ahageze.

    Meddie Kagere wa Simba SC yaraye ageze mu Rwanda, Nirisarike Salomon we ategerejwe mu Rwanda uyu munsi.

    Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia, Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa bose bazahurira n’Amavubi muri Maroc.

    Mutsinzi Ange yasabye ko atazitabira ubu butumire bw’Amavubi kuko ashaka kumenyera mu ikipe ye nshya

    Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gusinyira CD Trofense

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-ntakitabiriye-ubutumire-bw-amavubi

  • ‘IBUYE’ Indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas #rwanda #RwOT

    Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo Adonai, Papa, Warakoze n’izindi, kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya IBUYE.

    Ifite iminota 4 n’amasegonda 6, aya ni yo magambo ayigize:

    Igihe nta ntsinzi nabonaga imbere yanjye. Rubasha yarafoye aramasha ahamya mu kico gutarangwa byanyujuje impamvu nyinshi zo guhimbaza

    Inyikirizo: Kuko Uwiteka wanjye yafashe igikundiro cye agitegekesha icyangiro nari mfite mu maso y’abantu, ubwo mbona ngaruye ubuyanja.

    Ibuye ryo kwizera yampaye nti ryari guhusha Goliyati. Ntibyashobokaga ko nangara kandi data ari umwami x2. Yaravuze ndakira angendesha nemye mu nzira zigoyeee iherezo ryanjye ku bisi arigira itangiriro kuri we singikanzwe ukundi kandi nshagawe n’igitinyiro cye

    //Dore umwanzi abuze uruvugiro abambari be bakwiye imishwaro intare ya Yuda iranesheje !! x2

    Ibuye ryo kwizera yampaye ntiryari guhusha goliyati ntibyashobokaga ko nangara kandi data ari umwami x2

    IBUYE By Vestine and Dorcas (Official Video 2021)

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ifite-iminota-4-n-amasegonda-6-aya-ni-yo.html

  • Umugabo yakatiwe igifungo cy' imyaka 6 kubera gucura umugambi wo gushimuta Guverineri #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ty Garbin yakatiwe gufungwa imyaka irenga itandatu (6) azira gucura umugambi wo gushimuta Guverineri wa leta ya Muchigan Gretchen Whitmer kubera ingamba z' iyo leta zo kurwanya Covid19.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari umwe mu bagize itsinda ry'abagabo barenga 12 bashinjwe kugira uruhare muri uwo mugambi.

    Uyu mugabo yakatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, anatagekwa kuriha amande angana n' amadolari 2, 500 agera kuri miliyoni 2, 5 mu mafaranga y' u Rwanda nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Amakuru avuga ko abaregwa, bamwe muri bo bari mu mutwe witwara gisirikare wo muri Michigan utavuga rumwe na leta, bateganyaga kwirara mu biro bikuru by'iyo leta biri mu murwa mukuru wayo Lansing.

    Ariko mu mwaka ushize bahise bateganya gushimuta Madamu Whitmer aho yari ari mu rugo rwe rw'ibiruhuko, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The New York Times.

    Madamu Whitmer mu mwaka ushize nibwo yashyizeho izo ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19, kugeza ubu nyinshi muri izo ngamba zakuweho

    Batandatu muri bo barezwe mu rukiko rwo ku rwego rwa leta, naho Garbin, w'imyaka 25, ni we wenyine wemeye icyaha.

    Abandi barindwi baregwa iterabwoba n'ibyaha bijyanye no kuba mu mutwe w'abagizi ba nabi mu rukiko rwo muri leta, bijyanye n'uwo mugambi wo gushimuta Guverineri.

    Garbin yasinye amasezerano ajyanye no kwemera icyaha, asobanura birambuye uko uwo mugambi wari uteye.

    Yavuze ko abagabo batandatu bo muri iryo tsinda bitoreje mu nzu ye, bubaka 'inzu yo kurasaho' imeze kimwe n'iyo Guverineri yari arimo mu kiruhuko, 'bayigabaho igitero n'imbunda'.

    Nkuko umwunganzi wa Garbin yabivuze, umukiliya we yari yarabihiwe no kuba mu ngamba zo kwirinda Covid nyuma yo gutakaza imibereho yakuraga mu kazi ke ko gukanika indege.

    Ku wa gatatu, Garbin yasabye imbabazi Madamu Whitmer kubera 'umuhangayiko n'ubwoba' umuryango we wagize.

    Mu itangazo rye ry'ubuhamya, Madamu Whitmer yavuze ko agikomeje gushyirwa ku nkeke.

    Yagize ati: 'Narebeye mu madirishya yanjye mbona amatsinda manini y'abantu bafite intwaro nyinshi mu ntera ya 'yards' 30 [metero 27] uvuye ku rugo rwanjye. Nibonye mu ishusho y'ikibumbano nanizwe. Mu minsi ishize mu myigaragambyo hari hari icyapa gisaba 'gutwika umupfumu’'.

    Amategeko ya guma mu rugo yashyizweho na Madamu Whitmer yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambiriza ku biro bikuru bya leta, aho benshi bamugereranyije n'umunyagitugu w'Umudage Adolf Hitler.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/26/umugabo-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-6-kubera-gucura-umugambi-wo-gushimuta-guverineri/

  • Umugore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwan… – #rwanda #RwOT

    Ingagi, iri mu nyamaswa zizi ubwenge aho wayiha urukundo ikabibona nayo ikaba yagukunda. Ahororerwa inyamaswa muri Antwerp, mu Bubiligi, babujije umugore Adie Timmermans kubonana n ‘ ingagi akunda kuko umubano wabo ubangamira izindi ngagi zikaba zanayikoma.

    Adie Timmermans, wari usanzwe asura cyane mu kigo cy'inyamaswa zo mu bwoko bwa pariki, yabwiwe muri iki cyumweru n’ubuyobozi bw’ahororerwa ingagi muri Antwerp, ko abujijwe kubonana  n ‘ ingagi yitwa Chita y'imyaka 38. Uyu mugore iyo yahuraga na Chita, byabaga ibyishimo no guhuza urugwiro, guhoberana no gusomana.

    Timmermans yabwiye ikinyamakuru cy’Ababiligi ATV ati: “Nkunda chita( ingagi) tumaranye imyaka 4 mu munyenga w’ urukundo”. Timmermans avuga ko bidakwiye ko yabujijwe kuzajya asura  Chita, mu gihe abandi bantu benshi bemerewe kuyisura we bakamukuramo, agasobanura ko Chita ari umukunzi bagiranye ibihe byiza ntacyo yayiburanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108926/umugore-ari-mu-gahinda-gakomeye-nyuma-yo-kwangirwa-kujya-gusura-umukunzi-we-wingagi-yitwa–108926.html

  • Nyanza : Umurenge wakoreraga mu biro by’Akagari wabonye ibyawo bishya by’igorofa yatwaye Miliyoni 265Frw #rwanda #RwOT

    Ibi biro by’umurenge wa Kigoma bigizwe n’ibyumba 19, bikazakoreramo n’izindi nzego nk’ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’inzego z’umutekano.

    Iyi nyubako ijyanye n’igihe dore ko igeretse, yubatswe mu gihe cy’amezi ane ikaba yararangiye itwaye Miliyoni 265 Frw.

    Mukantaganzwa Brigitte uyobora Umurenge wa Kigoma, avuga ko nk’ubuyobozi bishimiye ibi biro bishya kuko bari bamaze igihe bakorera ahantu hafunganye.

    Yagize ati 'Ntabwo byari byoroshye gutanga serivisi inoze kandi ari uko umuntu atabishaka bityo ni inyubako ije ikenewe kuri twe abayobozi n’abaturage.'

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ibiro by’Umurenge byubatswe mu Karere ka Nyanza bishobora kuba ari byo bifite inyubako nziza mu Mirenge igize Intara y’Amajyepfo.

    Yagize ati 'Umurenge wanyu rero ntabwo ari muri Nyanza gusa ahubwo ushobora kuba ari wo wa mbere ugize inyubako nziza mu Mirenge yose 101 igize Intara y’Amajyepfo, icyo kikaba ari ikintu cyiza cyo kwishimira.'

    Mukagasarabwe Emerthe umwe mu batuye muri uriya Murenge, yavuze ko biteze ko biriya biro bishya bizatuma na serivisi zitangwa neza.

    Uyu muturage avuga ko hari igihe yajyaga gushaka serivisi agasanga mu cyumba harimo abakozi bane ku buryo 'kugira ngo bakire abantu umwe mu nshingano undi mu nshingano ze wasangaga ari ibintu bikomeye cyane noneho bigeze mu gihe cya COVID-19 kugira ngo yirindwe byabaga ngombwa ko abakozi bakorera hanze kuko aho bakoreraga hatari hahagije.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umurenge-wakoreraga-mu-biro-by-Akagari-wabonye-ibyawo-bishya-by-igorofa-yatwaye-Miliyoni-265Frw

  • Tanzania: Ubwo yageragezaga kwinjira yahitanye abantu batatu _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru , y' umugabo w'umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y' u Bufaransa i Dar es Salaam ubwo yari arimo agerageza kwinjira yitwaje imbunda.

    Nk' uko amakuru abivuga , abategetsi batangaje ko uwagabye icyo gitero afite ubwenegihugu bwa Somaliya kandi mu kurasana n' inzego z' umutekano yishe abapolisi batatu n' umuzamu wa Ambasade. Gusa impamvu y' igitero n' abari kumwe cyangwa bamwohereje ntiyahise imenyekana.

    Samia Suluhu Hassan , Perezida wa Tanzania yavuze ko yababajwe cyane n' iki gikorwa , ati'Mbabajwe cyane n'Abapolisi n'imiryango y'Abasirikare bahasize ubuzima nyuma y'uko umuntu witwaje imbunda yabateye mu gace ka Salenda, i Dar es Salaam.'

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , Perezida wa Tanzania Samia Suluhu , yasabye inzego z' umutekano gukora iperereza hakamenyekana abari inyuma y' iki gitero

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/26/tanzania-ubwo-yageragezaga-kwinjira-yahitanye-abantu-batatu-_-inkuru-irambuye/

  • Ibyo wamenya ku mugore ufite umunwa munini cyane ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunwa w'uyu mugore ufite ubugari bwa santimetero 6 n'umuzenguruko wa santimetero 10. Ibi bimuha ubushobozi bwo gushyira karoti 11 mu kanwa.

    Samantha Ramsdell ni umunyamerikazi ufite umunwa munini kandi mugari wagizwe umugore wa mbere ufite aka gahigo ku isi na Guinness World Records. Uyu mugore w'imyaka 31 asanzwe ari icyamamare kuri TikTok aho afite abamukunda benshi kubera aka gahigo afite.

    Aganira na Guinness World Records yagize ati: 'Sinigeze ntekereza ko bizashoboka ku bijyanye n'uyu munwa wanjye. 'Guinness World Records isanzwe yandika amazina y'abanyaduhigo ku Isi yamuhaye igihembo ndetse itangaza ko abaye umugore wa mbere ku isi ugize aka gahigo ko kugira umunwa muremure kandi munini.

    Uyu munwa we ufite ubugari bwa santimetero 6 naho iyo uwupimye uwuzengurutse ufite santimetro 10. Avuga ko kuva kera yari asanzwe azi ko afite umunwa munini ariko ubu akaba yemerewe kubishimangira kuko byemejwe na Guinness World Records. 'Kuba ufite igihembo cya Guinness World Records ni ibintu ntari niteze'. Yakomeje avuga ko kuba yashyizwe muri Guinness World Records ari ikintu gikomeye kuri we.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-mugore-ufite-umunwa-munini-cyane-ku-isi/

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 504 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abantu 10 bahitanwe na Covid-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo uba 1,048.

    Abantu 84,740 ni bo bahawe doze ya mbere y'urukingo rwa COVID19 mu Rwanda uyu munsi.

    Batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,242,465 barimo 481,097 bamaze guhabwa doze zombi.

    Abarwayi bashya babonetse ni 504 bangana na 4% by'ibipimo mu gihe hapfuye 10.Abasezerewe ni 11.

    Guverinoma y'u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 FM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-504-barayandura

  • Mu gahinda n’amarira, umuhanzi Bahati yahishuye ibanga rikomeye ryahishwe ryari hagati ye na Sandra witabye Imana(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Bahati wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family yashenguwe n’urupfu rw’uwari umukinzi we bafitanye amateka akomeye na we wari umukinnyi wa filime, Umumararungu Sandra witabye Imana azize uburwayi.

    Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime 'Amarira y’Urukundo’, 'Akaliza’ n’izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Urupfu rwe rwashenguye benshi by’umwihariko Bahati wakundanye na we imyaka 6, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yahishuye byinshi ku mubano we na Sandra ufite amateka akomeye aho bimwe mu bihe atazibagirwa ari ibihe by’ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

    Bamenyanye mu 2011 ari nabwo batangiye gukundana, avuga ko babanye mu bihe bibi n’ibyiza. Baje gutandukana muri 2017 ariko ntabwo banganye ahubwo bakomeje kuba inshuti.

    Yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Sandra yamutunguye kuko inshuro amuzi arwaye ari imwe ari nayo yaje kumuviramo urupfu.

    Ati 'urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y’umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

    Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

    Ati 'Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.'

    Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n’ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

    Ati 'njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n’abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.'

    Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

    Ati 'nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w’umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.'

    'Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.'

    Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n’ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk’umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

    Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati 'umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.'

    Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n’ubukene aho baryaga ikiro cy’umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

    Ati 'hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w’imbere) imwe, ikambarwa n’ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.'

    Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

    Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n’umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y’Amarira y’Urukundo aza mu ya Bahati yitwa 'Akaliza’ ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk’umukinnyi mukuru.

    Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

    Urupfu rwa Sandre rwashenguye bikomeye Bahati wamenyekanye muri Just Family

    Yitabye imana akiri muto

    Bahati yavuze agahinda yatewe no kubura uwari umukunzi we ubu akaba yari nk’umujyanama we

    Bahati avuga ko ibihe bigoye babanyemo ari rwo rwibutso asigaranye kuri we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-gahinda-n-amarira-umuhanzi-bahati-yahishuye-ibanga-rikomeye-ryahishwe-ryari-hagati-ye-na-sandra-witabye-imana-video