Category: Uncategorized

  • Abafite amafoto batishimiye mu ndangamuntu bashobora kuyakosoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ukosoza indangamuntu akaba yitwaza icyemezo cy’amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, cyangwa kigasimburwa n’ifishi y’ibarura y’ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.

    Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

    Alexis Ingangare ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), avuga ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.

    Umwanditsi w’irangamimerere ku murenge ni we ufite urufunguzo rwo guhindura no gukosoza indangamuntu.

    Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abafite ikibazo cyo gukosoza indangamuntu harimo kuba bitinda ugereranyije n’uko ikibazo cyawe kihutirwa, nko kwiyandikisha muri Kaminuza, cyangwa ibindi bibazo byihutirwa.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko hari amakosa yoroheje agaragara ku ndangamuntu harimo nko kongera cyangwa kugabanyirizwa imyaka, kwibeshya ku gitsinda n’amakosa y’imyandikire mu mazina.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

    Avuga ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

    Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

    Mu kwezi kumwe uwifuza guhindura ifoto ku ndangamuntu yaba yabonye indi

    Diedonné Manago Kayihura avuga ko ibibazo byagiye bigaragara mu ndangamuntu bigaragaza ifoto y’umuntu itakijyanye n’uko asa mu ndangamuntu, NIDA itangaza ko byemewe kuza gukosoza ayo mafoto igihe ubisabye.

    Avuga ko bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.

    Ku bijyanye n’amakosa ku ndangamuntu ashyira ibibazo kuri nyir’indangamuntu, NIDA itangaza ko hamaze gufotorwa abantu basaga miliyoni umunani kandi abamaze gukosoza bakaba batarenga ibihumbi 50, bivuze ko ngo abagize ikibazo ari bo bake kandi abasaba gukosoza babyemerewe.

    Ingangare we avuga ko hari n’abantu batitaye ku mazina bwite y’abana babo aho wasangaga hari abandikisha amazina y’amahimbano bikaba bigoranye kuyahindura kubera amakuru yatanzwe atari yo.

    Agira ati “Hari nk’umuntu wazaga kwandikisha umwana we ntiyite ku mazina bwite bamwise ahubwo akivugira ako bamuhimba ati umwana yitwa Rudomoro ibyo bikaba bigorana kuko iryo zina riri muri System riba ritandukanye n’iryo yitwa”.

    Ku bijyanye no kuba hari abantu bigaragara ko bashyingiwe muri Sisiteme ariko mu by’ukuri ari ingaragu, ngo na byo si ngombwa ko umuntu ajya mu rukiko iyo umuntu afite ibimenyetso by’uko atashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Hari n’abayobozi bavuga ko birukana abaturage bakabohereza mu nkiko igihe bagiye gukosoza kugira ngo hatazagira ikibakurikirana, ibyo ngo sibyo kuko bikwiye ko hasuzumwa ibimenyetso bituma umuntu akorerwa indangamuntu.

    Kuri ubu mu Rwanda harimo kuba gahunda zo gufasha abaturage ku bibazo by’irangamimerere izamara icyumweru cyose, kugira ngo abafite ibibazo by’irangamimerere bacikanwe birimo nko kwandukuza abapfuye bafashwe.

    source : https://ift.tt/3zsqeAY

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, abahawe urukingo rwa mbere mu munsi umwe ni 95,541 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1056. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 4.

    source : https://ift.tt/2Y0lggS

  • Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 570 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje abarwayi bashya 570 b'icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 85,201 barimo abakabakaba 75,000 bamaze gukira n'abagera ku 9,000 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.

    Aba barwayi bashya babonetse mu bipimo 13,261 bakaba bari ku gipimo cy'ubwandu kiri ku kigero cya 4.3%, mu gihe n'abapfuye uyu munsi ari 8 barimo abagore 4 n'abagabo 4 bagejeje umubare w'abamaze gupfa ku 1,056.

    Abo bagore bapfuye barimo uw'imyaka 77 w'i Muhanga, uwa 65 w'i Burera, uwa 46 w'i Ngoma, n'uwa 29 w'i Musanze. Ni mu gihe abagabo barimo uw'imyaka 96 w'i Muhanga, uwa 87 w'i Nyamasheke, uwa 78 w'i Nyamagabe, n'uw'imyaka 39 w'i Rwamagana.

    Uyu munsi abarwayi 12 basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 18 mu gihe mu bakirwaye 44 ari bo barembye.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-8-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-570-barayandura

  • U Rwanda rwatsinze Angola yatwaye ibikombe 11 bya Afrobasket #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Angola mu mikino ya FIBA Afrobasket2021 iri kubera muri Kigali Arena, amanota 71-68 uba umukino wa Kabiri u Rwanda rutsinze, nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amanota 82-68.

    U Rwanda rwitwaye neza cyane mu gace ka nyuma karuhesheje intsinzi no kwerekeza mu cyiciro gikurikiyeho.

    Ikipe y'u Rwanda yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse iyobora umukino kugeza mu gace ka nyuma kari kagoye cyane.Agace ka mbere karangiye ari 20-20.

    Mu gace ka kabiri,Angola yaje iri hejuru cyane bituma amakipe ajya kuruhuka iyo noye ku manota 38 kuri 35.Angola yanatsinze agace ka 3 ku manota 61 kuri 55.

    Habura iminota itandatu n'amasegonda icyenda ni bwo u Rwanda rwongeye kuyobora umukino nyuma y'amanota ane yatsinzwe na Prince Ibeh, abiri ya William Robeyns n'atatu ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (64-63).

    Abafana bari muri Kigali Arena, bagiye mu bicu ahagana ku munota wa gatanu ubwo Nshobozwabyosenumukiza yazamukanaga umupira mwiza yahaye Kenneth Gasana, na we awushyira mu nkangara, atsinda atatu yatumye ikinyuranyo kiba ane (67-63).

    Hermenegildo Santos yatsindiye Angola amanota atatu mbere y'uko mugenzi we, Abou Gakou, akinira nabi William Robeyns watsinze rimwe naho Gilson Bango atsinda abiri yatumye biba 68-68 mu masegonda 45 ya nyuma.

    Mu masegonda ya nyuma,Robeyns Williams yakuriye inzira ku murima Angola atanga umupira kuri Axel Mpoyo, watsinze amanota atatu y'ikinyuranyo yanarangije umukino u Rwanda rutsinze 71-68.

    Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

    Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n'aya gatatu.

    U Rwanda rwatsinze Angola,ifite ibikombe 11 bya Afrobasket ndetse ikaba ariyo ifite byinshi muri Afrika.

    Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi ndetse abigaragaza mu butumwa yanyujije kuri Twitter.Yagize ati “Ibi nibyo kwimana u Rwanda ndabarahiye! Muduhaye ibyishimo! Hahiye Gahunda nta y'indi Tubatsinde.

    Ni ubwa mbere ikipe y'igihugu y'u Rwanda itsinze iya Angola muri Basketball.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu 2007 i Luanda, aho bwari ubwa mbere u Rwanda rugiye muri Afrobasket aho Angola yatsinze u Rwanda ifite amanota arenga 100.

    Angola yatwaye iki gikombe inshuro 11, u Rwanda ntiruragera na rimwe mu makipe ane akina imikino ya nyuma muri iki gikombe.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwatsinze-angola-mu-mukino-warishije-umutima-abafana

  • Rocky Kimomo noneho arashinjwa ubwambuzi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime Uwizeyimana Marc wamamaye ku mazina ya Rocky Kimomo mu mwuga akora wo gusobanura filime, arashinjwa kwambura akayabo ka million 6 .

    Izi miliyoni 6 uyu mugabo umaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'agasobanuye benshi ashinjwa, zikomoka ku masezerano y'imikoranire yasinyanye na 'Ingwe media' ngo akayica , bamaze kumuha ayambere angana n'ibihumbi 500Frw.

    Imikoranire Hagati y'aba bombi [Rocky Kimomo na Igwe Media], hongeye gututumba ikibazo cyo kuba yaba 'yaranyanganyije amafaranga yahawe', mu ntangiriro z'amasezerano yashyizweho umukono kuwa 28 Gashyantare 2021, hagati ye na 'Igwe Media' bemeranya ko azajya asobanura filime yamamaye ikaza kuburirwa irengero yitwa 'Maitre Nzovu'.

    Nyir'umushinga avuga ko kugeza ubu, bafite ibihombo byinshi bashyizwemo n'uyu musobanuzi. Bavuga ko bakomeje kumusaba kubahiriza amasezerano akabyanga, ubu baramwishyuza arenga Miliyoni 6Frw.

    Nk'uko bigaragara mu masezerano bagiranye, ni uko buri gace Rocky Kimomo yari kujya asobanura, yagombaga kujya ahabwa ibihumbi 50Frw akagenda avanwa muri bya bihumbi 500 Frw yahawe ku ikubitiro, ari nako bagenda bamwongera andi bijyanye n'aho umushinga wari kuba ugeze.

    Aya masezerano kandi akaba agaruka ku bijyanye n'abari kujya bamamaza muri filime 'Maitre Nzovu' yasobanuraga akora nk'umukozi wa Igwe Media. Amasezerano bagiranye yemewe n'amategeko, na cyane ko yashyizweho umukono na Noteri witwa Safina Mukamana.

    Amasezerano ya Igwe Media na Rocky Kimomo yamusabaga gutanga filime isobanuye imwe buri cyumweru ni ukuvuga uduce tune mu kwezi

    Amasezerano Rocky Kimomo yagiranye na Igwe Media akaba yemewe nk'uko bigaragara yashyizweho umukono na Noteri.

    Ku ikubitiro Rocky Kimomo akaba yarahawe ibihumbi magana 500 Frw akaba yari kuzajya yishyurwa ibihumbi mirongo 50Frw kuri buri gaceMu busanzwe benshi bazi ko uyu musobanuzi yitwa Uwizeyimana Marc nyamara ku irangamuntu bivugwa ko ari iye handitseho Uwizeye MarcAmajwi yishyuza Rocky Kimomo akaba ari kuri Instagram account ya dream.tv.rwKuri uru rukuta akaba ari naho hagaragaraho ibyangombwa byose n'amasezerano hagati ya Rocky Kimomo na Igwe.

    Source : https://yegob.rw/rocky-kimomo-noneho-arashinjwa-ubwambuzi/

  • Imitoma iravuza ubuhuha kwa Clarisse Karasira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagambo meza yuzuy imitoma akomeje gucicikana mu rugo kwa Clarisse Karasira n'umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo. Mu masaha make ashize, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n'umugabo we maze ayiherekesha amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi.

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati ” Imenagitero acyuye inganji❤️ #FamilyGoals “. Sylvain Dejoie nawe yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Nkunda ndushe rukundo rwanjye @karasiraclarisse “.

    Source : https://yegob.rw/imitoma-iravuza-ubuhuha-kwa-clarisse-karasira/

  • Umunyamakuru wamamaye kuri Radio y'u Rwanda yasezeranye n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

    Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy'Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

    Aba bombi bari bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

    Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y'amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y'ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wamamaye-kuri-radio-yu-rwanda-yasezeranye-numukunzi-we/

  • Dorcas na Vestine bavuze agahinda bagize mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha make Vestine na Dorcas basohoye indirimbo 'Ibuye', bavuga ko ari indirimbo yabagoye kuko ubwo bari bavuye gufata amashusho yayo, umuhanzi Chriss Easy ari na we wafashe amashusho y'iyi ndirimbo yakoze impanuka ikarita(memory card) yari ariho ikameneka biba ngombwa ko bayasubiramo.

    Aba bakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze kwigarurira imitima ya benshi, basohoye indirimbo 'Ibuye' igaruka ku buryo Imana idatererana abana bayo, icyo umuntu aba asabwa ari ukwizera gusa.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI Tv kuri Youtube Vestine yatanze urugero kuri iyi ndirimbo uburyo bafashe amashusho yayo maze uwayafashe agakora impanuka, amashusho akangirika ariko Irene akongera akishyura agasubirwamo.

    Ati 'urugero natanga ni nk'ibintu byatubayeho muri iyi ndirimbo 'Ibuye', twafashe amashusho, byose arabyishyura ibyo twakoresheje, aho twakoreye arahishyura, noneho turangije Chriss Eazy akora impanuka gato baramuhusha ikarita (memory card) baba barayigonze, arongera yishyura ibindi aho twakoreye, ibyo twakoresheje byose arabyishyura.'

    Chriss Eazy ni we wayoboye iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho(video director) yakoze impanuka ubwo bari basoje kuyikorera kuri Romantic Garden.

    Dorcas na Vestine bakaba bari mu maboko ya MIE ari yo irereberera inyungo zabo mu muziki, bavuga ko M Irene akaba umuyobozi wa MIE atajya asinzira akora byinshi kugira ngo batere imbere birenze n'inyungu yaba abikuramo.

    Source : https://yegob.rw/dorcas-na-vestine-bavuze-agahinda-bagize-mu-ifatwa-ryamashusho-yindirimbo-yabo-nshya/

  • FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izatangirira n'igihe izasorezwa #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yatangaje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru, 'Primus National League' 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, igasozwa ku wa 18 Kamena 2022.

    Nubwo itariki yo gutangira shampiyona yari izwi,amakipe ntabwo yari yaramenyeshejwe igihe izasorezwa ariyo mpamvu byakozwe.

    ibi bibaye nyuma y'aho hashyizweho ingengabihe ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri izaba mu gihe gito kugira ngo hamenyekane amakipe azasimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse.

    Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n'itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n'ibisubizo by'uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

    Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n'aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n'ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

    Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk'uko yari abayeho mu mwaka ushize w'imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n'ibindi).

    Bivuze ko uyu mwaka w'imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-igihe-shampiyona-izatangirira-n-igihe-izasorezwa

  • U Rwanda rwatsinze Angola, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cya Afrobesket #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatsinze Angola mu irushanwa rya Afrobesket 2021 ririmo kubera mu Rwanda, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Nyuma yo gutsinda DR Congo mu mukino ufungura iri rushanwa, uyu munsi hari hatahiwe ko u Rwanda rukina na Angola mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda A aho rwitwaye neza ruyitsinda amanota 71-68.

    U Rwanda rwatangiye agace ka mbere k’umukino ruri hejuru cyane, Angola yaje kwigaranzura u Rwanda mu minota ya nyuma y’aka gace kaje kurangira ari 20-20.

    Abasore b’u Rwanda bakomeje guhatana binyuze mu bakinnyi nka Kenneth Gasana wari mu mukino cyane ndetse na William Robeyns, gusa ntibaje guhirwa kuko bagiye kuruhuka Angola iyoboye n’amanota 38-35.

    Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nyinshi ku Rwanda, ariko amanota yagiye atsindwa n’abasore barimo Kenneth Gasana, Ndayisaba Dieudonne, Axel Mpoyo ba Kaje Elie ntabwo yari ahagije kuko Angola yagasoje ifite 61-55.

    Agace ka nyuma benshi bakekaga ko n’ubundi Angola iri bugasoze iyoboye ariko siko byaje kugenda kuko mu ntangiriro zako u Rwanda rwatsinze amanota 9, Angola imaze gutsinda 2 gusa, byari bimaze kuba 64 y’u Rwanda kuri 63 ya Angola, amanota yagaruye u Rwanda mu mu mukino harimo 3 ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, 4 ya Prince Ibeh na 2 ya William Robeyns.

    Aha nibwo umurindi w’abafana muri Kigali Arena wavuze maze u Rwanda rusoza umukino ruyoboye n’amanota 71-68.

    Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

    Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.

    Axel Mpoyo agerageza kugarira kugira ngo badatera mu gakangara k’u Rwanda

    William Robeyns umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza muri iyi mikino

    Prince Ibeh yafashije u Rwanda cyane

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Kenneth Gasana ni we munyarwanda watsinze amanota menshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-angola-rukandagiza-ikirenge-kimwe-muri-1-4-cya-afrobesket